Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
FEMALE's BEAUTY AS HER WEAPON  S01 Ep 11

FEMALE's BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 11

Loading verse...
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
:
:
EPISODE 11
:
:
•Twasize Selena ateranyije ingabo z'abanzi ba Golden Land ngo azigezeho ubutumwa n'umupangu w'uko bazatsinda abanyaGolden Land.
•Twasize Vicklam akomeje kubwira Naella inzira y'ubuzima yanyuzemo ageze aho yashimutanwe na mushiki we Engels n'inshuti ye Bommel.
•Twasize na none Shallenne agikomeje kubwira umukobwa we Estelle ubuzima bw'amahwa yanyuzemo aho yarageze kubihe byamusigiye imibabaro by'iteka.
.
Duhere kuri Shallenne ugikomeje kubwira umukobwa we Estelle iby'ubuzima bw'amahwa yanyuzemo, akaba yarageze aho ibihe byamusigiye imibabaro y'iteka ubwo bari bavuye kwa Rita na Mark bagatungurwa n'ibyo basanze. Shallenne akomeza abwira umukobwa we Estelle ati....
.
*Shallenne ati -"uko twagatashye dutungurwa no gusanga twatezwe ambushi y'igitero n'igico cya police kidutegereje m'umuvuduko uruta uw'umurabyo bahita badufata mpiri, nk'abantu bakoraga ibintu bateguye neza bahita bantandukanya n'umugabo wanjye Hamilton n'umwana wanjye Henson, mukureba ntungurwa no kubona na Pavel dusanzwe dufata nk'umuvandimwe wa Hamilton nawe ari muri abo bapolice, mugukurikiza amaso mumodoka bari kwinjizamo umugabo wanjye Hamilton n'umwana Henson ntungurwa no kubona bakirwa n'umupolice witwa THIMOTHY wahoze ari umurinzi wa Rottin mbere yuko aba umupolice, ibyo bimpamiriza ko Rottin ariwe uri inyuma yabyo byose, mugahinda kenshi ntangira kwisararanga mbaza iyo babajyanye ari nako ngerageza kubiyaka ngo njye kubatabara ariko nta mbaraga n'ubushobozi narimfite kuko naringoswe impande zose, ako kanya mbaza ababodyguard (abarinzi) bacu impamvu badakora akazi kabazanye, bahita bansubiza ko akazi twabahaye ari ako kuturinda abagira nabi ntabwo ari ako kubarinda police y'igihugu, ikindi kandi bahawe amafaranga menshi kuburyo batakwemera kuyahara, ibyo nkibyumva nababajwe no kumva ko twagambaniwe n'abitwa ko bakwiye kuturinda, ako kanya mpita nsuhererwa ngiye kwikubita hasi baransama banyinjiza mumodoka kungufu, banjyana mukindi cyerekezo gitandukanye n'icyo bajyanyemo umugabo wanjye Hamilton n'umwana wanjye Henson, nyuma y'urugendo rurerure mumarira menshi bangejeje ahantu ntazi banyinjiza mukizu kirimo umwijima mwinshi banjugunyamo bahita bamfungiranamo bambwira ngo ntegereze shebuja wabo niwe urancira urubanza, ako kanya muntimba y'agahinda n'ishavu mbabaza icyo abajyanye umugabo wanjye n'umwana wanjye bagiye kubakorera bansubiza ko ntakindi uretse kubakura kw'isi, ibyo noneho kubyumva kubyiyumvisha no kubyemera byarangoye kuburyo n'imbaraga zo kurira zabuze ngahita ngwa igihumure kubera kuremererwa k'umutima wendaga guturika, nongera gukanguka numvise amazi akonje cyane amenetseho, kureba mbona Rottin na Thimothy banyicaye imbere, ako kanya Rottin ahita anyihanganisha anshyinyagurira kubw'umugabo wanjye Hamilton n'umwana wanjye Henson bamaze kuva mw'isi y'abazima, Rottin yabimbwiye aseka oya nako ashinyika kuri njyewe mbura n'imbaraga zibyakira kuko n'izo kurira nari nazibuze kare kubera ikintu cyaje kikabyiga umutima wanjye kuburyo wendaga guturika ugasandarira hasi, Rottin we yakomeje kunshyinyagurira ambwira amagambo ansesereza kugeza ubwo anyita umuteramwaku kuko abantu bafite aho bahuriye nanjye bakomeje gupfa arinjye bazira, nyuma y'umwanya munini ambwira amagambo yo kunsonga yasoje ambwira ko umukino twari tumaze igihe dukina awutsinze kuko ubu ndi mubiganza bye bisobanuye ko na Latimore hotel yamaze kuyegukana, Rottin yamaze kumbwira gutyo abwira Thimothy ko aricyo gihe cyo kwegukana umugore w'ikizungerezi n'ikibasumba agakabya za nzozi yahoraga arota, akomeza amubwira ko nta kosa agomba gukora mumipangu bapanze yose kuko Hamilton warubabangamiye bamaze kumukura munzira, ako kanya Rottin yamaze kwibutsa Thimothy icyo gukora amusezeraho ariko Rottin atararenga umuryango sinzi aho nakuye imbaraga zo kuvuga mpita mubwira nti ......
.
*Njye nti -"Umva Rottin!!! kuba wishe umugabo wanjye Hamilton n'umwana wanjye Henson nkunda byahebuje bishobora gutuma wumva ko wantsinze, ariko nagira ngo nkumenyeshe ko gutsinda urugamba bidasobanuye ko utsinze intambara, bityo nagira ngo mbe nguteguje ko imfu z'ababyeyi banjye Latimore na Alsina, n'umugabo wanjye Hamilton n'umwana wanjye Henson bapfuye ari wowe ubishe uko byagenda kose uzazishyura kuburyo uzabura byose nk'ingata imennye bizatume agahe gato uzaba ufite ko guhumeka uzicuza impamvu njye wandetse ndi muzima kuko aya mahirwe umpaye yo kubaho icyo ngomba kuyakoresha ni ukuyashakiramo abanjye bose wishe ubutabera bityo ibyo bihite biguhamiriza ko umukino wanjye nawe wowe wita ko warangiye ahubwo utaratangira na gato kuko kw'iherezo uzisanga warigizaga nkana nyuma yo gutsindwa.
.
namaze kubwira Rottin ayo magambo yuzuye ubukana n'imbaraga nyinshi Rottin ahita yikanga agaruka imbere yanjye angezeho ankubita urushyi rw'imisaya numva injereri ziravuze, ndetse ibyo ntibyamuhaza atangira kunkurura imisatsi ashaka kuyipfura ariko Thimothy aza kumubuza amwibutsa ko kunkomeretsa byakwica ikinamico bapanze gukina, ako kanya Rottin ahita andekura avuga ati.....
.
*Rottin ati -"Shallenne!!! ndabona ukiri wa wa Shallenne tuzi ufite umutima ukomeye, kandi uhorana imbaraga z'umutima kuburyo n'urupfu rw'umugabo wawe n'umwana wawe rutagushegeshe ngo rugukuremo wa mutima w'indwanyi no guhangana usanganwe, ariko ibyo byose byakurangiranye ubwo Hamilton wakomeje kukurinda igihe kinini yamaraga gushiramo umwuka rero ndangira ngo nkwibutse ko ibikorwa biruta amagambo bityo rekeraho kuvuga ibyo uzankorera kandi udashoboye no kwihambura aho ubohewe maze ukomeze ukurikirane ibikorwa byanjye kuko aribyo bikomeje kwigaragaza no kwivugira wowe ukishingikirije umunwa gusa, cyane ko n'ubundi igitsinagore mwese ntaho mutaniye intwaro yanyu ihora ari umunwa.
.
Rottin yamaze kumbwira gutyo asebya igitsinagore muri rusange, numva ishyaka ryongeye kunzamukana ndamubwira nti -"umva Rottin!!! ndumva ukomeje kuzamuka muntera utesha igitsinagore agaciro wiyibagije amezi icyenda yose wamaze munda ye, n'andi mezi icyenda yakubikiye umusore wawe w'igitangaza Ferinessi, ariko ndagira ngo mbe nkuburiye ko wowe n'ibikorwa byawe bibi muzashyirwaho iherezo n'igitsinagore kandi niyo ataba njye uzagushyira hasi azaba inshuti n'umuvandimwe wanjye, cyangwa umwana uzankomokaho cyangwa uzakomoka kunshuti n'abategarugori bagenzi banjye, kandi kuva ubu utangire uzirikane ko ibihe biha ibindi bityo iyi migozi mwishimira ko mwanzirikishije amaboko n'amaguru hari igihe kizagera mwebwe muzisange muyambaye mw'ijosi irimo kubanagaganika mushaka aho mushinga ibirenge muhabure, kuko amaraso y'umugabo wanjye Hamilton n'ay'umwana wanjye Henson n'ayabandi bantu b'inzirakarengane mwamennye ntabwo azahera burundu kuko azagaruka kubahagama muryozwe abo mwishe n'ibibi mukomeje gukorera inzirakarengane.
.
namaze kubwira Rottin gutyo ahita amera nk'uhungabanye, ahita abwira Thimothy ko abaye agiye kuko arambiwe gukomeza kumva imitongero n'iminsi nkomeje kumutega cyane ko k'urugamba rw'umunwa ntawe ujya utsinda igitsinagore kuko ariyo ntwaro yonyine bashoboye gukoresha, ako kanya mpita musubiza ko kuva ako kanya agomba gutangira guhindura imyumvire mibi afite kugitsinagore kuko kuva ako kanya ngiye gutangira kumwereka icyo igitsinagore dushoboye, ndongera mubwira ko igihe azajya aba ashaka gutesha igitsinagore agaciro ajye abanza kwibuka uko umugore we MANGUELLA yamwitangiye yitambika isasu ryari igipimo cye akaba ariwe rifata akaba akiri kw'isi y'abazima abikesha igitsinagore akomeje gutesha agaciro. namaze kubwira Rottin gutyo mera nk'umukoze munkovu ahita ambwira ko nkijijwe n'ikinamico bapanze gunkiniraho, naho ubundi yarikunkubita nabi ngahiduka intere kuko ikosa ryo kuvuga k'umugore we w'amateka yabuze biba ari sakirirego (amahano), bityo tuzisobanura nyuma y'iyo kinamico kuko uburyo mukoze mubwonko no kunkovu y'amateka ndamugurije bityo agomba kubinyishyura, ibyo arangiza kubimbwira amaze gusohoka umuryango asohoka mugahinda kenshi, ako kanya Thimothy nawe ahita atangira kunzirikura aho narinzirikiye ahita amfuka amaso n'umunwa, nsigara numva ansohora aho ngaho ntazi aho anjyana kugeza numva banyinjije mumodoka ndetse ihita ihaguruka ntazi aho injyanye, ako kanya bantera umuti usinziriza bawunyujije kumazuru mpita nsinzira nongera gukanguka nsanga ndyamye k'uburiri bwiza kwikabakaba ntungurwa no gusanga nambaye uko navutse, mugihe nkibaza ibyo aribyo ntungurwa no kubona Thimothy avuyeyo akanyeye esui-main afashe telemus n'amatasi muntoki, akibona ko nakangutse avayo anyita "mukundwa" ambaza niba nakangutse neza, ako kanya yihutira gutereka telemus n'itasi kukameza karaho, avayo ansoma k'umunwa anshimira kubw'ijoro ryiza twagiranye kuko namuryohereje mutembereza muri paradizo yanjye, ibyo nkibyumva nahise nikanga no muri paradizo hahita hatangira kundya bihita bimpamiriza ko Thimothy yaraye ankiniraho yinezeza k'umubiri wanjye amfatiranyije no kuba yabanje kunsinziriza, mukwikabakaba numva yanankomerekeje muri paradizo agahinda karansaga amarira aba ariyo atangira kumeneka mbere y'ibindi byose, Thimothy atangira kumpoza n'imitoma y'ubugoryi ariko nkomeza kumwiyaka mubwira ko ntamushaka ariko nawe agakomeza kumpendahenda ananyibutsa ko naraye ntariye bityo ntuze nywe kucyayi yaranzaniye mukanya n'ibiryo biraba bihiye, ariko nta na kimwe nari nitayeho uretse guheranwa no gupfusha umuryango wanjye nkaba nsigaye kw'isi ndi incike itagira agaciro kugera mba igikinisho cy'abagabo byabindi umupfakazi wese abaho abagabo bose bamufatirana bamwizeza ko aribo bisubizo asigaranye kandi bagamije kumugira igikoresho cyabo, Thimothy nawe akomeza gushishikara agerageza kunyereka ko anyitayeho (care) ansukira icyayi akimperezanya n'umugati ariko mbisunikana n'agahinda kenshi bigwa hasi birameneka, ako kanya Thimothy ahita ambwiza ukuri ko ibyo nakwigira byose ubu namaze kuba umugore we ikindi nuko ubu yamaze no kuntera inda kuko yarasanzwe abizi neza ko njye na Hamilton dukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro ndetse tukaba twari twarihaye intego yo gukurikiza Henson agejeje imyaka itanu, ibyo nkibyumva mpita nikanga nawe arabibona ambwira ko abibona neza ko ndimo kwibaza uko bamenye ibyo byose ariko atanshyize m'urujijo nuko amakuru yose bayahabwaga n'umukobwa wadukoreraga aho bari baramwijeje kuzamuhemba Latimore hotel ariko ubu tuvugana nawe arikumwe na Hamilton na Henson m'uburuhukiro bw'iteka kuko umuntu babona ko yazabakoraho mw'iperereza no m'urukiko bamukura munzira bityo nawe bahise bamwica ngo atazabahagama mw'iperereza ry'urukiko, noneho ya kinamico we na Rottin bavugaga nuko ari bunjyane kuri police avuga ko antabaye abicanyi bishe umugabo wanjye Hamilton n'umwana wanjye Henson bityo bimwongerere amanota nk'umupolice w'intwari ukora akazi ke nezs kuburyo Rottin ahita avayo amushimagiza asaba ko bahita bamusimbuza Hamilton akaba umukuru w'igipolice cy'igihugu ndetse akamushinga kundinda kuko yagaragaje ubutwari n'ubushobozi andokora abicanyi bataranyica, Thimothy yamaze kumbwira gutyo ahita ansaba kujya douche ariko muhakanira nivuye inyuma ndetse muhakanira mubwira ko ntemera kuba igikoresho n'iturufu yo kwihesha umwanya w'umugabo wanjye Hamilton kuko agomba gusimburwa n'undi mupolice umeze nkawe aharanira inyungu za buri wese by'umwihariko rubanda rugufi naho we nk'igikoresho cya Rottin uwo mwanya ntabwo awukwiye na gato, ako kanya Thimothy ahita ansubiza ko nabo batiteguye kubimpatira kuko mbikora k'ubushake bwanjye, ako kanya akimara kumbwira gutyo akurayo amafoto menshi arayampereza kuyareba ntungurwa no kubona ari amafoto ariho inshuti zacu Rita na Mark baryamye mucyumba cyabo basinziriye n'ibiganza bibiri bifashe pistol ebyiri ziri kumitwe yabo bombi, n'andi mafoto menshi inshuti yanjye Rita akurikiwe n'abasore bitwaje intwaro bahishe amasura, namaze kuyareba n'umujinya mwinshi nyakubita mumaso ya Thimothy mubaza ibyo ari byo nawe ansubiza mw'ijambo rimwe ko nintemera gukora ibyo bashaka na Rita na Mark narinsigaranye barahita babica kandi ntabwo ngomba gukora ikosa ryo gutekereza ko nababurira kuko najya kurangiza kubaburira, abicanyi bamaze kubarangiza kare kuko intambwe zabo n'ibicucu byabo bibahora hafi, ibyo nkibyumva nahise ntungurwa n'ubwoba bwinshi mbona uburyo abo duhanganye baturenzeho kandi baturusha intambwe nyinshi, ako kanya Thimothy ahita antegeka kujya douche byihuse, nanjye kubw'ubuzima bwa Rita na Mark mbyumva vuba ariko guhaguruka birananira kubera ibya mfura mbi Thimothy yari yaraye ankorera, kuburyo byasabye ko anjyana muri douche anteruye nawe akomerezaho turogana, dusoje avayo anteruye anyereka ivalise irimo imyambaro yanjye kureba ntungurwa no kubona ikitwa icyanjye cyose bagikuye munzu nabanagamo na Hamilton na Henson babizana aho ngaho kwa Thimothy, mukanya gato narimaze kwambara Thimothy ampereza utunini tungabanyiriza uburibwe, aransindagiza tugeze m'uruganiriro antumira kumeza ambwira ko ngomba kugenda meze kuburyo bimuhesha amanota menshi nk'intwari yakoze igikorwa cy'indashyikirwa nubwo byari bigoye nariye kw'itegeko, nyuma dusohoka munzu anyinjiza mumodoka ya police twerekeza kubiro bikuru bya police kugerayo abapolice batungurwa no kumbona bavayo bambaza niba nkiri muzima bambaza uko narokotse ari nako bambwira ko bari bazi ko nanjye namaze kwicwa bari gushaka umurambo wanjye, ako kanya Thimothy atangira kwiyemera avuga ko yantabariye hafi abicanyi bari bagiye kunyica akabarwanya nubwo bari benshi cyane akabashyira hasi akanshikisha agakomeza no kundinda, uko Thimothy yagakomeje kwivuga ibigwi abeshya no kwiyemera kwinshi, Rottin yavuyeyo akoma amashyi amwita intwari ahita atanga igitekerezo cyo guhita bamushyira mumwanya wa nyakwigendera General Hamilton kuko bizafasha General Hamilton kuruhukira mumahoro abona intebe ye yicaweho n'intwari yamutabariye umugore, birumvikana nubwo Rottin atariwe ushyiraho ubuyobozi bwa police ariko ibitekerezo bye biba ari nk'itegeko kuko bose bahita bashyigikira igitekerezo cye byabindi bizwi ko nta mukire ubyina nabi cyangwa ngo yibeshye mubyo avuga kuko iteka ntawe uba wemereye kumuvuguruza cyangwa ngo atange igitekerezo cyiza kurusha icye. Thimothy bahise bamwimika bamushyira mumwanya wa Hamilton ndetse bahita bamuzamura kumapeti bamugira lieutenant, ako kanya Rottin yungamo asaba Thimothy niba yakwemera gukomeza kundinda nawe amwikiriza amubwira ko byose abikora kubw'umutekano wa buri wese ariyo mpamvu yabaye umupolice bityo kundinda ntabwo yabyanga kuko no kuntabara ntawabimubwirije, Rottin na Thimothy bakomeje gukina ikinamico nkuko bari babipanze byose iryohera abandi bapolice birumvikana ntacyo narikuvuga kubw'umutekano w'inshuti zacu Rita na Mark, ntakundi naratuje ndashinyiriza, ntabyo gutinda Thimothy asaba ko bankura aho ngaho nkajya kuruhuka no gutegura gushyingura umugabo wanjye Hamilton kuko umurambo w'umwana wanjye Henson wo bakomeje kuwubura aho bikekwa ko abicanyi bawujugunye m'uruzi ukaribwa n'imvubu, mugahinda kenshi twavuye aho ngaho tugaruka kwa Thimothy, umunsi ukurikiyeho tujya gushyingura ariko Rottin na Thimothy babanza kunyihanangiriza bambwira ko kugira icyo mbwira Rita na Mark ndetse no kwa data bukwe ari ukubakatishiriza itike iboherereza m'ukuzimu, ubwo twageze aho dushyingurira bampa uburenganzira bwo gusezera k'umugabo wanjye Hamilton ariko mukwinjira aho isanduka arimo iri ntungurwa no gusanga iri kumwe n'andi masanduka abiri kureba ngwa mukantu nsanze ayo masanduka arimo wa muvandimwe wa Hamilton ariwe Pavel n'umugore we Betha, ibyo kubibona nibaza impamvu bishe Pavel kandi yari m'ubugambanyi bwabo, ibyo nkibyibazaho nibuka n'impamvu bishe umukozi wacu kubw'amabanga n'ubugambanyi bakoranaga mpita mbona ko aribyo Pavel yazize n'umugore we Betha akabigenderamo ahubwo nsigara nibaza aho agakobwa kabo Engels kaba kari, ibyo maze kubisesengura gutyo bimpamiriza ko umuntu wese ufite icyo azi kuri Rottin na Thimothy n'agatsiko kabo muri rusange bamucecekesha bakoresheje urupfu, ibyo bituma mfata icyemezo ndakuka cyo kutazigera ngira icyo mbwira Rita na Mark, cyane ko bo nta makuru y'ibyatubayeho bari bafite kuko amakuru bari bafite ari ayatanzwe na police avuga ko twatatswe n'ibyihebe, Rita na Mark nkibatekerezaho nagiye kubona mbona binjiye bansanga aho ndi, bampoberana ubwuzu bwinshi bambwira ko bari bazi ko nanjye napfuye bakomeza kunyihanganisha nubwo aribo bariraga kundusha, kureba mbona ibyo turimo byose Thimothy ari kubireba duhuje amaso anyicira isiri anyibutsa ko ubuzima bwa Rita na Mark buri mubiganza byanjye, nanjye mwikiriza mumasiri menshi, nyuma hakurikiraho ishyingura umugabo wanjye Hamilton, umuvandimwe we Pavel na Betha umugore we twabashyinguye mw'irimbi rimwe mubyubahiro byinshi n'akarasisi ka gipolice nk'abantu bari bakomeye mugipolice cy'igihugu, ibyo bivuyeho tujya gukaraba nabyo birangiye dusezeranaho nubwo Rita na Mark batunguwe no kubona ndashaka kubikoza bagatangira gukeka ibindi, batazi ko byose mbikorera kubwo kubarinda nubwo nyuma baje kudusura aho mba kwa Thimothy nkababeshya ko mpaba k'ubw'umutekano nk'umuntu wantabaye ibyihebe, akaba yarahawe inshingano zo gukomeza kundinda, dukomeza kuganira, na Thimothy akomeza ababwira iby'urupfu rw'umugabo wanjye Hamilton n'umwana wanjye Henson abasobanurira uburyo twatatswe n'ibyihebe, nanjye nemeza ko ari abicanyi b'ibyihebe batwatatse njye ngatabarwa na Thimothy, nabo bamaze kumva byose bashimira Thimothy ndetse kuva ubwo aba inshuti yabo cyane ko batari bazi ko akorana na Rottin kuko batamuzi ari umurinzi w'urugo rwa Rottin, ubuzima bwarakomeje nkomeza kubana na Thimothy m'uburibwe bwinshi amfata kungufu, Rottin we yegukana Latimore hotel nkuko yari yarabipanze kuko ibyinjiraga byose byajyaga mubiganza bye nubwo yari ikinyanditseho ariko ntacyo narigukora kuko bari baramfatishije ingwate y'ubuzima bwa Rita na Mark, gusa muri icyo gihe ababyeyi ba Hamilton nabo baje kwicwa bazize gukora iperereza k'urupfu rwa rw'abana babo Hamilton na Pavel n'umukazana wabo Betha n'abuzukuru babo Henson na Engels, ibyo nabyo bikomeza kumpa impamvu zituma nkomeza gufunga umunwa ntinzagire icyo mbwira Rita na Mark byaba ari ukubaha itike iberekeza ikuzimu, ubuzima bwarakomeje iminsi irirenga, ibyumweru nabyo bikomeza gukura bihinduka amezi, nyuma y'amezi icyenda njye na Rita tugira kubise icyarimwe kuburyo n'icyumba cy'ibitaro twashyizwemo cyari kimwe, gusa njye uburibwe bwari bumereye nabi birenze urugero kuko byari bihabanye n'igihe nari kubise bya nyakwigendera Henson, kuri Rita ibise ntabwo byamugoye kuko yaje no kwibaruka agakobwa keza kavutse karira n'urusaku rwinshi, Rita asigara ansaba gukomera nk'uko asanzwe anzi nk'indwanyi ngakora k'uburyo nanjye nibaruka uwo munsi abana bacu bakavuka ari impanga, ariko uburibwe narimfite butuma mbura uko mwikiriza nuko muterera impundu, kuko naringeze aho nifuza gupfa nkaruhuka ubwo buribwe nirengagije ishyaka narwaniye Hamilton mparanira kumubyarira umwana uvuye kumaraso ye n'imbaraga ze nk'icyiru cyo kumubeshya igihe kinini ko Henson ari umwana we kandi mumby'ukuri ari uwa Mordekai, abaganga babonye nkomeje kurushaho kumererwa nabi kuburyo n'inda yampitana bahitamo kumbaga bakanteruramo umwana, operation igenda neza banteruramo umwana, ako kanya Rita asakuza amvugiriza impundu ambwira ngo "ndabikoze" ndetse nanjye nkaba nibarutse agakobwa, mukanya gato abagabo bacu binjirana igishyika cyinshi bakira impinja zabo badushimira udukobwa twiza tubabyariye nubwo Thimothy yanshimiraga mumwanya wa Hamilton kuko Hamilton ariwe watanze amaraso ye ngo umwana atangire kwirema munda yanjye, Mark na Thimothy bakirimo kwishimira abakobwa beza tubabyariye ako kanya abaganga badusabye ko tubabwira amazina tubise bakayashyira kugipande (ifishi), Mark asaba Thimothy ko bareka twe nk'abamama tuzi uburibwe baduteye aritwe twabita amazina ajyanye n'amarangamutima yacu bo bakazita amazina ubuheta tuzibaruka, ibyo Thimothy ntiyashidikanya kubyemera, kuri njye byahise binezeza kubwo kuba umwana wa Hamilton atiswe izina n'uwamugize imfubyi ataravuka cyane ko na Mark yarabivuze arinda ko Thimothy yakwita izina umwana utari uwe kuko cya gihe mva kwipimisha inda mbere y'ubukwe bwabo, nari nabibwiye Rita kuko nk'ibisanzwe ntacyo twahishanyaga  na Rita nawe nyuma y'urupfu rw'umugabo wanjye Hamilton n'umwana wanjye Henson akaba yarabibwiye Mark, ako kanya mpita ntanguranwa mvuga izina mwise Thimothy atarisubiraho agakobwa kanjye nkita ESTELLE, naho Rita agahinja ke akita NAELLA. ibyo ntabwo byatinze kuko aho mubitaro nahamaze icyumweru kubera ko bari barambaze, Rita nawe yemera kuntegereza gusa Thimothy ntiyadukuraho ijisho n'amatwi ndetse n'igihe yabaga adahari akahasiga umukozi wo m'urugo twari dufite.
:
:
Dusige Shallenne agikomeje kubwira umukobwa we Estelle iby'ubuzima bw'amarira n'amaganya yaciyemo dusohoke muri ibyo bitaro barimo, tuze mubindi bitaro noneho ubona bikomeye kurusha ibyo tuvuyemo kuko n'izina ryabyo rirabigaragaza kuko turabona byitwa ROYALTY HOSPITAL bigaragara ko ari ibitaro by'ubwami byumvikana ko bivurirwamo abo mumiryango y'ubwami gusa, cyane ko bigaragara ko birinzwe cyane kuburyo ubonye abasirikare baharinze wabanza kugira ngo ni igitero cyahafashe ibirindiro, ibyo kuba harinzwe cyane tube tubyirengagije twinjiremo indani, turabona n'abagendagenda muri ibyo bitaro ari ibikomerezwa cyane ko n'ubundi n'ibitaro atari bigari, ntabyo gutinda hanze, mureke twinjire indani munyubako idasanzwe y'ibyo bitaro, dukomeze twinjire mucyumba kimwe turabonamo umurwayi urembye cyane kuburyo yuzuye ibitsinga umubiri wose ndetse yambaye n'ikintu cyo guhumekeramo, kureba turabona muri icyo cyumba azengurutswe n'umuryango mugari w'abantu bagera nko kuri 20, kwitegereza neza na Rottin mwenyewe ari muri abo barwaza ubona asa n'umuntu warambiwe, areba kumasaha burikanya bigaragara ko hari ikintu kiri kumutindira ndetse ubona ko yahangayitse cyane, hashize akanya yunguka igitekerezo arahaguruka ahagarara imbere y'iyo miryango y'abari aho ngaho ababwira ko nyuma y'uko umwami akangutse avuye muri coma akongera gusinzira muganga akabasaba ko bamureka akaruhuka bihagije none bakaba bategereje ko akanguka amasaha menshi cyane byaba byiza bagiye kuruhuka, we nka minisitiri w'intebe akabasigarira aho ngaho abareberera ko yongera gukanguka kuko byibuze we ahageze nyuma yabo ntabwo arananirwa cyane ko we yaje amaze gufata ifunguro mugihe bo bamaze amasaha menshi badafungura kandi bikaba bidashoboka ko bafatira ifunguro mubitaro kubw'icyubahiro n'umutekano wabo nk'abantu bakomoka mubwami, bityo nk'uko basanzwe bamwizera bareke abe abasigariyeho baze kugaruka nyuma kandi umwami naza gukanguka arahita abibamenyesha cyane ko we n'ubundi afite impamvu zumvikana zo kuguma aho ngaho kugeza umwami akangutse nk'umuntu wamusigariye k'ubutegetsi kandi akaba yakangutse ariwe abaririza amushaka cyane, Rottin yamaze kubabwira gutyo bumva koko nibyo ndetse ntibatindiganya kubyemera, barasohoka gusa hasigara umugabo n'umugore bakiri bato, Rottin abahamagara mumazina yabo ngo -"JASHEIKA na JANEIKA mwe mufite ikihe kibazo ko mutajyanye n'abandi?
.
ako kanya bavayo bamusatira baramubwira ngo -"umva premier minister!!! uzi agaciro ka papa kugihugu cyacu n'umuryango wacu, kuba twagumye aha igihe kinini ni kubw'umutekano we dushaka kumurinda kuko twaje kumenya ko indwara yarimuhitanye aruko yahumanyijwe(yarozwe), bityo nk'umuntu wa mbere papa yizera kurusha natwe abana be, turagusabye umurinde kandi buri gikorwa abaganga baza bashaka gukora ubacunge cyane kuko nabo tutari kubizera kandi nihagira ikintu kidasanzwe kiba utumenyeshe.
.
kumbi uwo mugabo Jasheika n'umugore Janeika ni ibikomangoma (abana) by'umwami Campbell wa IX, birumvikana bamaze kubwira  Rottin gutyo n'impungege nyinshi abikiriza abizeza ko nawe ikintu yakomeje kurinda kuva kera ari ikizere umuryango w'ibwami wose umufitiye by'umwihariko umwami Campbell wa IX ariyo mpamvu akora cyane yirinda kwangiza ikizere bamufitiye rero batuze bashyitse umutima mugitereko umwami araza kumwitaho no kumurinda, ako kanya Jasheika na Janeika bamaze kumva icyizere Rottin abashyizemo bahita basohoka bakurikiye abandi, ari bagisohoka Rottin yabaye nk'usubijwe ahita yiruhutsa, abanza kubarebera muri system za camera abona bageze kure bagenda kuko ingoro y'ubwami yari aho hafi y'ibitaro, Rottin utarufite gahunda yo gutinda no kuzarira m'umugambi mubisha wamuzanye yamaze kubona ko bose bagiye, ahita ayobya camera ayirebesha k'uruhande umwami atarimo, ubundi afata umusego byihuse asatira umwami Campbell wa IX amukuraho ikintu cyamufashaga guhumeka amucomora n'ibitsinga byose, ntabyo gutinda amutsindagiza umusego mw'isura amubwira ati.... 
.
*Rottin ati -"mwami wanjye ngushimiye kubw'icyizere wangiriye nubwo njye naringufitiye ishyari ryinshi kuko iriya ntebe y'ubwami, nahoraga nyifuza kuva kera, rwose ubyumve kandi ubyakire ko nyishaka kuburyo nanjye mbaho mfite ububasha bwo kwica ngakiza, n'umwana wanjye akitwa igikomangoma, bityo kuba upfuye ni amakosa yawe yo kwizera mwene muntu kugeza nubwo utuma umuryango wawe nawo umwizera kuko mukanya ngiye guhita ngukurikiza igikomangoma Jasheika n'igikomangomakazi Janeika n'abana babo kuburyo umuryango w'ubwami wose nkwurimbura akaba arinjye usigarana intebe y'ubwami nuzuza inzozi nahoraga ndota kuva kera nk'umuntu wakunze kuba mumbaraga n'icyubahiro kuva kera ngamije kubaka igitinyiro n'izina rikomeye abantu bose bakabaho arinjye bahanze amaso, bakabaho uko mbishaka kandi hakabaho abo nshaka bivuze ko ubu wa mugambi narimaze igihe ntegura wo kurimbura abatuye Golden Land nkugezeho, kuko ubu tuvugana ingabo zanjye zikomeje kubasatira n'ibitwaro bya kirimbuzi kuburyo bitewe n'urwango mbanga ntan'uwo kubara inkuru usigara, ubundi ubwoko bw'abapokate buhinduke amateka azajya avugwa nk'imigani ngo -"kera habayeho umugabo witwa Pokate............. sinjye wahera hahera Pokate n'abamukomotseho.
.
Rottin yamaze kuvuga ayo magambo y'ubwishongozi n'agashyinyaguro abwira umwami Campbell wa IX ahita amukuraho umusego, amworosora agirango amukore k'umutima asuzuma niba koko yamaze gupfa neza, ariko kureba k'umutima atungurwa no gusanga k'umutima w'umwami huzuyeho ibipfuko, abipfukuyeho atungurwa no gusanga yarashwe amasasu menshi yahinguranyije umutima n'urutugu, mugihe akibaza uburyo n'impamvu umwami yarashwe yibaza undi muntu ushaka ubwami kugera ubwo arasa umwami, mugusuhererwa kwinshi mugihe atarasobanukirwa ibyo abonye yumvise bluetooth yari kugutwi kwe ibaye "switching" amenya ko hari umuhamagaye akanda "on" ategereza "pairing", ikimara kuba connected yumva ijwi  ry'umukobwa rimubwira riti...
.
*Ijwi riti -"Rottin!! rekeraho guta igihe, kuko wakerewe kandi ubwami ushaka uzabibona ikuzimu aho wagiye wohereza imiryango yacu n'abantu b'inzirakarengane, naho hano kw'isi uzisanga ibyo waharaniye byose wica abantu muguharanira ibyubahiro n'ibigwi wararuhiraga ubusa, bityo nkuko utaye igihe wica umuntu wapfuye kera wibwira ko ari umwami uri kwica kandi umwami nyawe turikumwe hano tuganira anareba n'uburyo uri kumwica nicyo gihe cyo gutangira kwishyura ibyo wakoze byose kuko imbaraga z'umwami wakoreshaga zikuvanweho nyuma yo kuba umwami nawe ubwe amenye uwo uriwe nyuma y'imyaka myinshi umwihishemo.
.
Rottin acyumva iryo jwi yohererejwe yarihebye yumva amatwi ye ari kuvugiramo injereri, amaso ye atangira kureba ibikezikezi, ubwonko bwe burazungerera, umutima we utangira kudunda nk'isi ihuye n'umutingito, umubiri wose utangira gutitira nk'uwaguye m'urubura, mugucika intege kwinshi yihutira kureba uwo muntu yageragezaga kwica niba koko atari umwami Campbell wa IX kureba kumbi ni uwo ni umurambo w'umwe mubagabo bamurindaga bambitse mask y'umwami Campbell wa IX, ndetse iyo mask bakaba bari bayitezeho camera n'agafata majwi, Rottin akibibona umujinya uramwica arasara ndetse arisararanga atontoma nk'intare, umujinya awutura akabluetooth, agacamera n'agafatamajwi adukubita hasi atubyiniraho atujanjagura kugeza tubaye ubushingwe, ubundi akurayo phone ahamagara ahantu avuga ngo -"wa mupangu wa kabiri twise "OCD" niwo ugezweho, bityo tanga itegeko kuri za ngabo tumaze igihe dutegura zihite zitangira operation igitaraganya.
.
kureba uwo Rottin ahamagaye amuha amategeko twe turamuzi ni Thimothy papa Estelle akaba umugabo wa Shallenne, ako kanya Rottin akimara kubwira Thimothy gukora umupangu wa "OCD" yahise abona igitero cy'abarinzi b'ibitaro baza kumufata, nawe ahita aca m'umuryango w'inyuma acika, ariko abarinzi b'ibitaro bakomeza kumwirukaho bagiye kumushyikira ahita atabarwa n'igitero cy'abasirikare bambaye imyambaro y'igisirikare cy'igihugu, urugamba rurarema bushya. mukanya gato abarinzi b'ibitaro bari bamaze gushirira hasi, ako kanya Rottin atanga itegeko ryo gukwirakwira munyubako bashaka umwami Campbell wa IX n'uwamucikishije bakamuzanira imitwe yabo bombi, noneho abandi bakagaba igitero mungoro (urugo) y'umwami bagashimuta abarimo ndetse bakayigota yose, ntabyo gutinda abo basirikare abagabanya mumakipe abiri bamwe binjira inyubako y'ibitaro umwami Campbell wa XV arimo, abandi abohereza mungoro y'umwami gushimuta umuryango we by'umwihariko igikomangoma Jasheika n'igikomangomakazi Janeika n'abo bashyingiranwe n'abana babo, n'umwamikazi,  noneho abandi bakabica, tuvuye kuri Rottin n'ingabo ze zigabye igitero shumi, tuze k'urundi ruhande mucyumba kimwe cyo hasi muri ibyo bitaro turabona umwami campbell wa IX ariho yicaye yicaranye n'umukobwa muto wambaye imyenda y'abaganga amushimira kubwo kuba amutabaye bigaragara ko batazi ibiri kubera hanze, mukumara gushimira uwo mukobwa amubaza uko yamenye iby'umugambi mubisha umwizerwa we Rottin yarafite wo kumwica ndetse n'uko yamenye ko igihe yari muri coma yari yarahumanyijwe, umukobwa mukujya kumusubiza abanza gukuramo imyenda y'abaganga, kwitegereza neza kumbi uwo mukobwa twe turamuzi, uwo ntawundi ni......
:
:
Dusige uwo mukobwa ajya gusubiza umwami Campbell batazi ko hanze hari igitero kibatatse, tugaruke kubitaro Shallenne n'umukobwa we Estelle barimo aho akomeje kumubwira ubuzima bw'amaganya yaciyemo agira ati.....
.
*Shallenne ati -"mukumara gusezererwa mubitaro, ubuzima bwarakomeje Thimothy anyereka urukundo rurenze igipimo kubw'agakobwa keza Estelle namubyariye, gusa kuri Rita na Mark hajemo agatotsi m'umubano wabo kuko nyuma y'ibyumweru bibiri Estelle na Naella bavutse, ubwo nari nabasuye m'urugo rwabo batewe n'umukobwa w'urungano rwacu, azanye umwana w'umuhungu uri mukigero cy'imyaka itatu avuga ko ari uwa Mark, ako kanya Mark yisobanura avuga ati ....
.
*Mark ati -"muby'ukuri ndemera ko umwana ashobora kuba ari uwanjye nubwo nta ruhare na ruto nabigizemo kugira ngo nce inyuma Rita, kuko uyu mukobwa JOSY ariwe wanyirutseho cyane ambwira ko yankunze kuva kera tukiri abana dukina iby'abana ariko nkamuhakanira mubwira ko mfite umukunzi witwa Rita, naho ibyo bindi anyibutsa twabanyemo bwari ubwana, njyewe nkaba narabifataga nk'ibisanzwe nk'uko abana baturanye bose babana, ndetse uyu Josy anyereka ko abyakiriye ariko nk'umuntu warusanzwe yisanzura m'urugo iwacu kuva mubwana, rero ibi mubona bijya gutangira ryari ijoro rimwe ubwo narintashye mvuye m'ubukwe bwa Hamilton na Shallenne nasanze we yatashye ndetse ari m'urugo iwacu ambwira ko yatahanye n'ababyeyi banjye, ahitamo kuba antegereje ngo tuze kuganira k'ubukwe bw'inshuti zanjye Hamilton na Shallenne bwari bwiza bihebuje, ntabyo gutinda anyakiriza ka juice ariko mukumara gusomaho kabiri mpita nta ubwenge mba nk'umusinzi nongera kugarura ubwenge mbona ndyamye m'uburiri bwanjye, mugushakisha mubwonko uko nabugezemo ntungurwa no kumva umuntu umfumbase mukwikanga ntungurwa no gusanga ari Josy twararanye twembi twambaye uko twavutse, mugucanganyikirwa nsaba IMANA ngo imfashe ibyo nkangutse mbona bibe ari inzozi, mubwoba bwinshi mbaza Josy niba hari icyo twakoze abinyemerera ambwira ko ahubwo twagiranye ibihe byiza kugera nubwo amvuburira amavagingo aturutse kubyishimo by'umubiri twagiranaga, kureba koko mbona amashuka atose Josy yahinduye akayashyira k'uruhande, mukwiheba kwinshi mubaza impamvu yabikoze ansubiza ko yabikoreye urukundo kandi ubwo tuvugana nkaba namaze kumubibamo akabuto kazavamo ka Mark gato, noneho ibyo kubyumva nabaye nk'usuherewe mubaza icyo agamije ansubiza ko abikoreye kunyiharira bityo ngende mbwire Rita ko nateye inda ahandi duhite dukorana ubukwe inda itaratangira kumara amezi menshi ndetse n'umwana azavuke asanga ababyeyi bombi babana, Josy amaze kumbwira gutyo mugahinda kenshi musubiza ko kubera ibyo ankoreye anyeretse by'impamo ko nta rukundo amfitiye ahubwo ikiri m'umutima we ni ukwikunda kuko uwo ukunda utakwemera kumubabaza umutandukanya nuwo akunda ngo azamare ubuzima bwe bwose mukababaro kubera kubana n'uwo adakunda, bityo niyo banshyiraho inkota kw'ijosi ngo nemere tubane ntabwo nakwemera kubana n'umuhemu nkawe kandi niyo Rita yanyanga kubera we, nakwemera kuzapfa ndi ingaragu bityo niba yashakaga kumfatisha inda namuteye byo abyibagirwe kuko icyo nzemera ni umwana ariko we ntabwo mushaka m'ubuzima bwanjye na rimwe, Josy kumara kumva ibyo mubwiye n'agahinda kenshi abyuka arira yambara vuba vuba ari nako akomeza kurira, amaze kwambara arikubita asohoka mureba, ako kanya ababyeyi banjye bansanga mucyumba bambaza icyo nkoreye Josy umwana twakuranye dusangira akabisi n'agahiye, kandi akaba ankunda byahebuje, ababyeyi banjye bakimara kumbwira gutyo inyurabwenge zanjye zarabisesenguye nsanga ako gatego ka Josy nabo bari bakarimo, ndetse mpita mbibabaza babimpamiriza bambwira ko badashaka ko mbazanira undi mukobwa batazi imico ye akazambabariza umutima kandi Josy umukobwa mwiza w'umutima bazi neza kuva mubwana ko ari indakemwa mumico no mumyifatire ahari, ibyo nkibyumva nahise numva nsuherewe numva ababyeyi banjye bampemukiye mugahinda n'ishavu mbabwiza ukuri nti ....
.
*Njye nti -"Babyeyi banjye nkunda!!! munyumve neza mbahamirize ko atari mwebwe mugomba kunyubakira urugo, mubyumve mubyiteho umugore nzazana azaba ari uwanjye ntabwo ari mwebwe nzaba muzaniye, kandi umutima wanjye niwo uzaba uzi icyo namukundiye, ikindi urukundo ntabwo rugendera kumarangamutima yabo mwabanye cyangwa ay'abantu bagukikije kuko uwo rushatse ariwe rusanga, ikindi gukunda no gukundwa ntabwo aritwe tubihitamo ahubwo bihitwamo n'umutima wo ubwawo uzi icyo ushaka n'icyo washimye kuwo wakunze, ikindi kandi urukundo ntabwo ruhatirizwa kujyanwa aho rudashaka, cyangwa ngo rwigingirwe guhabwa uwo rudashaka kuko rwo ubwarwo rwishakira inzira, kandi urukundo ntawurushakira uwo rukunda ahubwo ruramwishakira rwo ubwarwo, bityo ibyo mumbwira kuri Josy ndabizi ko ari umukobwa mwiza k'umutima n'umubiri ariko ntabwo ariwe urukundo rwanjye rwahisemo.
.
namaze kubwira ababyeyi banjye gutyo mugahinda n'ishavu mbabwira ko bampemukiye m'uburyo bubi cyane, kuko igikomere cy'umutima banteye gishobora gutuma n'ubuzima bwanjye burangira burundu, ntabyo gutinda mpita mbyuka ntangira gupakira iby'ingenzi ntiriwe mbanza no kujya murwogero, ababyeyi bantakambira ngo mbababarire ntingende, nanjye mbabwira ko kuba babona bangaburira ndetse mba munzu yabo ariyo mpamvu bakimfata nk'umwana wo gutekererezwa no kungenera ibyo bashaka batitaye kubyo nshaka, bityo bandeke njye kwibana njye nza kubasura bisanzwe, ariko ibyo bananirwa kubyumva bakomeza kuntakambira ngo mbababarire irya none nanjye mbahakanira mbabwira ko nafashe umwanzuro ntakuka, ibyo ndangiza kubibabwira maze kuzinga byose mpita mbasezeraho, njya kuba munzu narimaze iminsi nguze, nkomeza ubuzima nibana na Rita abimbajijeho mubwira ko ndimo kwitoza kubaho ntarikumwe n'ababyeyi kuko umunsi umwe nzabasiga ngashinga urugo rwanjye, Josy we kuva cya gitondo ntawongeye kumuca iryera kuko yagiye agahera burundu none ntunguwe no kubona agarutse nyuma y'igihe kinini cyane azanye umwana.
.
Mark yamaze kwisobanura avuga uko byagenze byose, Josy atangira gusaba imbabazi  avuga ko yagiye kure akaburirwa irengero kubwo kurakarira Mark wamwimye urukundo nkaho kumukunda byari itegeko cyangwa kumuha urukundo byari inshingano ze, nuko mukujya kure kwe aba ariyo asanga urukundo rwe kuko yaje kubonerayo umukunzi ariko akaba yaramuhishe ko yabyayeho ndetse afite umwana cyane ko  nta n'undi muntu uziko yabyaye ariyo mpamvu n'umwana yanze kumujyana iwabo agahitamo kumuzanira papa we Mark, Josy amaze kuvuga impamvu azanye umwana ako kanya Rita yahise aba uwambere mukwakira mumaboko ye amwishimiye cyane n'impuhwe za kibyeyi, avuga ko yarahiye gukunda Mark n'abe bose, bityo umwana we ntabwo tamusubiza inyuma kuko iteka umwana ahora ari umugisha, Josy abonye uburyo Rita atamurakariye kubwo gushaka kumusenyera no kubona uburyo yakiranye umwana we urugwiro n'urukundo byamukoze k'umutima abona ko koko Rita ariwe warukwiye Mark ahita afata akanya ko kubasaba imbabazi kubwo kuba yarashatse kubasenyera akomeza abaha ubutumire bw'ubukwe afitanye n'uwo mukunzi we, nuko abasezeraho ababwira ko umwana yitwa MIGUEL akaba abura amezi atatu ngo yuzuze imyaka itatu, akomeza ababwira ko ibintu by'ingenzi akunda icya mbere nuko akunda ibintu by'imiziki, naho ibyo akunda kurya ni umuceri n'umutsima w'ingano, akaba ari wa mwana uhora acecetse ahugiye m'ubukorikori. Josy yamaze kubwira Rita na Mark ibiranga  Miguel, abasezeraho, Rita asigara atonganya Mark amubaza impamvu atari yarabimubwiye nawe amusubiza ko byose yabikoreye kumurinda icyamubabaza, gusa umwana bamwakira neza ndetse bamufasha no gutaha ubukwe bwa mama we Josy mw'ibanga ngo batamusenyera urugo, ubuzima bwarakomeje Rita aza kugirwa minisitiri w'ubutabera n'amahoro, noneho arushaho kurwanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu no kurengera inzira karengane amera nk'usimbuye umugabo wanjye Hamilton kuzonga Rottin n'ibikorwa bye bibi, ubuzima burakomeza Thimothy agahora ansaba ko dukorana ubukwe nkabyanga kuko aribyo byari kumfungurira inzira z'urupfu k'ubwuko imitungo yose yari guhita ijya mubiganza byabo bombi Rottin agahita anyicisha abona ko ntacyo akinkeneyeho, ibyo guhakanira Thimothy gushyingiranwa bituma amfata nabi cyane akantoteza bikomeye atibagiwe no kunkubita kugeza ubwo ankubise narimutwitiye nkagwa hasi mbanje inda narimutwitiye ikavamo ndetse n'ingobyi icumbikira umwana amezi icyenda yangirika ubutazongera kubika umwana bivuze ko ntazongera kubyara ukundi, gusa muri ubwo buzima ntotezwa na Thimothy namusabye ikintu kimwe gusa cyo kutazigera twereka umwana wacu Estelle ko dufitanye ibibazo, ahubwo tukajya tumwereka ko tubanye neza kugira ngo bitazamugiraho ingaruka mumibereho ye y'ahazaza, Thimothy nawe arabinyemerera nubwo Estelle yajyaga angwa gitumo aho niherereye ndimo kurizwa no kwibuka Hamilton na Henson nabuze, cyangwa ndi kurizwa n'ihohoterwa n'itotezwa nkorerwa na Thimothy kuva kunkubita no kumfata kungufu no kunshinyagurira ambwira abazimu ba Hamilton na Henson, nyuma Estellle amaze gukura atangira kujya ambaza ikibazo mba mfite gituma mpora ndira ariko nkiyumanganya mubeshya utuntu dutandukanye, gusa amarira yaje kwiyongera ubwo kumyaka icyenda ya Estelle na Naella, n'imyaka 12 kuri Miguel, Rita yaje gukora impanuka ubwo yagongwaga n'igifuso cyaje cyurira akamodoka ke yarimo ubwo yaratashye avuye kukazi igitaraganya aje kundeba njyewe na Mark ngo atubwire ibyo yamenye kuko yari yabanje kuntumaho ngo duhurire iwe m'urugo, gusa nza kumenya ko ibyabaye kuri iyo mpanuka byari byapanzwe na Rottin azira amakuru n'ibimenyetso yaramaze kuvumbura kuri Rottin, muri ayo makuru akaba yaramaze kumenya ko Rottin ari nawe wicishije umugabo wanjye Hamilton n'umwana wanjye Henson, na Pavel n'umugore we Betha n'agakobwa kabo Engels ndetse amenya ko nanjye bari kunkoresha nkaba nari narabumuhishe, mugahinda kenshi twashyinguye Rita mumarira menshi by'umwihariko kuri Naella na Miguel bari bahogoye bisaba ko mbaba hafi cyane nsigara ngerageza kuziba icyuho cya Rita. ubuzima bwakomeje nita kuri Naella na Miguel ndetse na Mark muba hafi muri ibyo bihe bikomeye byo gupfakara akiri muto twisungana nk'abantu babuze abakunzi bacu twakundaga byahebuje, gusa nyuma y'imyaka ibiri indi nkuru y'inshamugongo yadutashyeho itubwira ko mubanyeshuli bari baserukiye ikigo m'umuhango wo kwizihiza isabukuru y'umwami Campbell wa IX. Miguel akaba yari yagiye ahagarariye ikigo cyabo nk'umuhanzi wagombaga kuririmbira umwami kubw'uko amashuli yisumbuye yayigaga kukigo cya CAMPBELL COLLEGE cyari cyarashinzwe n'umwami Campbell wa IX, mugahinda kenshi twafashe igihe cyo gushaka Miguel ariko turamubura burundu, Naella asigarana ubwigunge bwo kubura musaza we yakundaga, noneho by'akarusho Estelle we byamusigiye ihungabana rikomeye kubwo kubura umukunzi we kuko bari baratangiranye urugendo rw'urukundo bakiri bato cyane kumyaka ine ya Estelle n'imyaka irindwi ya Miguel kuko bakinaga iby'abana ari umugore n'umugabo, Naella ari umwana wabo urwo rukundo rwabo rukomeza gukura nk'uko nabo bakomeza gukura munyaka kuburyo nubwo Estelle yaragejeje imyaka 11, Miguel afite imyaka 14 uburyo bitwaraga m'urukundo wagira ngo bari bakuru cyane ko n'ubusanzwe bari bakomeje gukuza igikuriro n'igihagararo vuba vuba, ari nako bakura mubwenge m'uburyo budasanzwe, birumvikana Naella nka mushiki we na Estelle nk'umukunzi we byabaye igihe cy'umwijima kuribo kuburyo batinze kwakira ibura rya Miguel, na none muri uko kugorwa no kwakira iby'ibura rya Miguel kuri Estelle na Naella, nanjye narinkigowe no gupfusha umugabo wanjye Hamilton, umwana wanjye Henson n'inshuti yanjye Rita, noneho nyuma y'ibyo byose agahinda kiyongereye kukandi ubwo Mark yicwaga nyuma y'imyaka 15 umugabo wanjye Hamilton n'umwana wanjye Henson bishwe, na nyuma y'imyaka itanu umugore we Rita yishwe, n'imyaka itatu umuhungu we Miguel aburiwe irengero. nawe nza kumenya ko yishwe azize kuba yaramaze kumenya aho umwana we Miguel yashimutiwe n'abamushimuse ndetse mbere yaho akaba yari yamaze kumenya iby'igitero bagabye kugiturage cya Golden Land mw'ibanga akaba yari yatangiye kubirwanya yivuye inyuma, noneho ibintu byaje kuba bibi kurushaho kuko nyuma yo gushyingura Mark, igipimo cyose cyahise kinjyaho, Rottin yongera umurego mukunyishyongoraho ambaza niba ngihanganye nawe ndetse niba nizeye kuzamutsinda kuri iyo nshuro mbura icyo musubiza kubw'agahinda ko kuba nkomeje kubura abantu b'ingenzi m'ubuzima bwanjye, Rottin yongera kunsonga ambwira ko ndi umutera mwaku kuko abafite aho bahuriye nanjye bakomeje gupfa umusubirizo, noneho ubwo njye na Thimothy twari dutashye tukakirwa n'amaraso tugasanga ari Naella wakomeretse byampangayikishije kurushaho numva ko nawe agiye gukurikira abandi, bituma nkanguka nkerewe mbona n'ubundi guceceka ndinda inshuti zanjye ntacyo biri gutanga, kuko byarangiye bishwe, mugihe nkirimo gupanga icyo gukora ngo ntangire urugamba rweruye mpangana na Rottin na Thimothy, ako kanya Thimothy ansaba ko tujya muri sauna-massage, noneho kuri iyo nshuro ntangira kumwereka urukundo rudasanzwe ngamije kumwiyegereza ngo nzabone aho mpera mushyira hasi we na Rottin byabindi wiyegereza inshuti yawe noneho umwanzi wawe ukamwiyegereza kurushaho, Njye na Thimothy dukomeza kuganira neza mugutaha turebana amakuru duhuje umutima n'urugwiro, tuganira twungurana ibitekerezo by'uko twafasha Naella, nubwo ataramukunze ariko nawe yarabizi ko nawe nagira icyo aba umwana wacu Estelle ariwe bizagiraho ingaruka zikomeye cyane ko n'ubundi atari yakira no kubura umukunzi we Miguel, ako kanya ansaba kujya guhamagara Estelle na Naella tukaganirira hamwe icyo gukora, musiga ahamagawe kuri phone, ariko uko nakageze mucyumba natunguwe no gusanga nta muntu numwe urimo ahubwo nakirwa n'agashanette nca bugufi ngo ngatore nibwira ko ari aka Naella ariko ntungurwa no gusanga ari agashanette mperuka mumyaka 15 ihise, kuko kari kakandi twakoreshereje Henson, mukwibaza uko kahageze ntangira kwivugisha mbaza Hamilton na Henson ibyo barimo kunkorera banzanira ako gashanette ariko mugihe nkibavugisha numva nkubiswe urushyi runtunguye mpita nta ubwenge nongera gukanguka ndi mubitaro aribwo nasabye umuganga kumpamagarira Thimothy akanshakira Estelle akamungezaho byihuse kuko narimfite amatsiko yo kumenya aho yakuye ako gashanette cyangwa Henson wanjye akaba akiriho ari nako nshidikanya nibaza uko abana banjye Henson na Estelle baba barahuye kugeza Estelle amugejeje mucyumba cye, nubwo nabifataga nk'inzozi ntiyumvisha ko Henson yaba akiriho ariko nk'umubyeyi ntangira no guhangayikira ko baba bakorana amahano yo guhuza imbunda na paradizo kandi ari mushiki na musaza, aribwo Estelle ungezeho nakubaza ibya Henson ukajya m'urujijo bigatuma mfata icyemezo cyo kukubwira byose ngo niba ari ugushaka kubimpisha ubanze umenye ko Henson ari musaza wawe, ikindi kandi niba ntaho waba warahuriye na Henson umbwire aho waba warakuye kari gashanette kuko ntabwo ari ibintu byaba byarahuriranye gutyo gusa.
.
Shallenne akimara kubwira Estelle byose, agasoza amusaba kumubwiza ukuri kubyerekeye Henson, mugihe Estelle ataramusubiza bumvise urugi rwikubita hasi bumva umuntu winjira avuga ngo nyuma y'ikinyoma cy'imyaka 14 kw'iherezo ukuri kugiye ahagaragara bityo ntakindi gihembo cy'ukuri mushyize ahagagara uretse urupfu rwanyu mwembi, ako kanya Estelle na Shallenne mukwiheba kwinshi bihutiye kureba umuntu winjira avuga gutyo batungurwa no gusanga ari ........
:
-Shallenne na Estelle bagiye mubyago byo kwicwa, Ese uwo muntu ubinjiranye bigaragagara ko yumvaga ibyo Shallenne amaze kubwira Estelle ni nde?
-Umwami Campbell wa IX n'umuryango we bari mubyago by'igitero cya Rottin, Ese uwo mukobwa wamutabaye ni muntu ki?
.
EPISODE 12
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane