Loading verse...
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
:
:
EPISODE 10
:
:
•Twasize Shallenne agikomeje kubwira umukobwa we Estelle iby'ubuzima bw'amahwa yaciyemo.
•Vicklam nawe akomeje kubwira Naella amateka y'ubuzima bwe.
•Duheruka kandi Selena amaze kugera kuntego yo gukorana n'umwanzi wabo Ferinessi, gusa na none twasize hari umuntu ubinjiranye abacamo igikuba.
.
Dukomeze,
Duhere mumashyamba ya Golden Land, aho twasize mw'ihema rya Ferinessi hinjiramo umuntu uca igikuba atabaza, kureba batungurwa no kubona ari wa muja wa Selena, ako kanya uko yakinjiye atabaza yaje ahita yinjira hagati ya Selena na Ferinessi, Selena ahita amubaza ibimubayeho, amusubiza ko abasirikare bari bashaka kumufata kungufu, ibyo Ferinessi akibyumva ahita asohoka n'umujinya mwinshi muri za kamere z'inyamaswa zimuhuriyemo kuva kungwe, intare, igisamagwe n'ikirura, kuri Selena asigara ahumuriza umuja we amubwira ko barinzwe kandi ntawe uzongera kumuhohotera, nyuma y'akanya Ferinessi agaruka abwira umuja wa Selena ngo aze amwereke abashakaga kumufata kungufu abahe igihano kibakwiye abaca imitwe, ariko Selena amusaba gucururuka akareka kurakarira abasirikare be kuko n'ubundi hashize igihe kinini batabona igitsinagore, abandi ntibaheruka kubonana n'abagore babo bityo kubona igitsinagore mungando yabo byabateye ikibazo m'umubiri kugera n'ubwo kwihangana bitari bigishobotse, kandi nakomeza ibyo kwica abasirikare be bishobora gutuma ingabo ze zigumura hakazamo amacakubiri n'ubwumvikane buke bikazatuma batsindwa urugamba n'intambara ibari imbere, Selena yakomeje abwira Ferinessi ko abasirikare abereye umugaba mukuru bidakwiye ko abayoboza igitugu n'iterabwoba nkaho ari abacakara be kuko bishobora kuzatuma baba ibikange n'ibikuke bakazamuhindukana cyangwa bakamugambanira m'uburyo atazi, Selena yamaze kubwira Ferinessi gutyo abitekerezaho yumva koko nibyo aracururuka, ahubwo afata akanya ko guhumuriza umuja wa Selena amwizeza ko noneho arinzwe cyane ntawe uzongera kumukozaho n'urwara rw'intoki, Riquelme n'abandi basirikare bungirije Ferinessi bakomeza gutangazwa n'uburyo Selena ahise amuhindura mw'isegonda rimwe kuburyo bari barikureba Ferinessi bakagira ngo ntabwo ariwe bitewe no kubona hari umuntu ateze amatwi yamwubashye ndetse akemera no kugendera kunama agiwe kandi ubusanzwe asanzwe ari intavugirwamo. ako kanya Ferinessi ategeka ko bose basohoka ndetse bagahamagaza abakora isuku bagakuraho iyo mirambo y'abasirikare yishe, byose bimaze kujya k'umurongo afata Selena ukuboko amwereka aho yicara mubyubahiro byinshi nk'umwamikazi kubera uburyo yamwicaje muntebe yuzuye imitako y'amoko yose n'amabara menshi, umuja we nawe amwereka aho yicara k'uruhande, Selena nawe mukwicara yahise agereka akaguru kukandi yereka Ferinessi ibibero bibengerana, noneho Ferinessi si ugutwarwa atangira no kurabya indimi, gusa nk'umugabo w'igikomerezwa yihagararaho arashinyiriza kuko uburyo yari yatangiye kugira intinyi kuri Selena ntibusanzwe kugera nubwo atinya no guhuza nawe amaso, ndetse no kumureba akabanza gucunga ko Selena atari kumureba ubundi akamwiba umugono yirebera ibyiza nyaburanga bitatse umutegarugori udasanzwe umwicaye imbere ye kuburyo yabanje gukeka ko ari mw'ibonekerwa cyangwa iyerekwa, ako kanya Ferinessi mugutitira nk'uwanyagiwe n'imvura y'amahindu, yaraje yicara iruhande rwe, Selena nawe akomeza kumurebana amarangamutima menshi m'ubwuzu bwuzuye ubutesi bwinshi muri ya ndoro ituma Ferinessi asesa urumeza, kuburyo iyo yashakaga kugira icyo abwira Selena yasangaga ijwi rye ryanizwe rikanga gusohoka, n'ururimi rwe rwagobwe akadidimanga, Selena warukomeje kumusoma mubwonko anamubara neza yabonye ko yamaze kumufatisha neza, noneho afungura ya misatsi ye myiza kandi miremire imanukira m'umugongo, nawe si ukunaga ijosi ayizunguza ukagirango ari mumyiyereko y'imideli akamara kuzunguza imisatsi abirindura ya maso ye meza ayaterekera Ferinessi nawe agatwarwa wese kugera ubwo yumva ko ari mw'ibonekerwa, ibyunzwe byo biragenda bimwuzura umubiri wose, Selena waruzi ibyo akora akurayo agatambaro keza k'umweru dede kandi gahumura imibavu byiza arahaguruka aza imbere ye amuhanagura ibyunzwe mubyubahiro byinshi amwereka uburyo amwitayeho, noneho yamukozaho udutoki twe Ferninessi akamera nk'ufashwe n'amashanyarazi, bya byunzwe bikiyongera na Selena akomeza kumuhanagura amubaza niba arwaye cyangwa aho hantu bari hakaba haba hashyushye cyane ariko Ferinessi akabura icyo asubiza, hashize akanya Selena yunguka igitekerezo cyo kumuzanira amazi yo kunywa, arahindukira agenda asatira ahantu hateretse amazi, Ferinessi we amukurikiza amaso atwarwa n'imigendere ya Selena imeze nk'imyiyereko y'abahatanira ikamba rya ba nyampinga cyangwa imyiyereko y'umunyamideli uri kumuruka imideli ye kuko n'uburyo Selena yaraberewe mugakanzu ke gato k'amatoni kandi karekuye, ibikomo n'amaherena, inigi n'imikufi myiza ibengerana kuburyo yamurikaga nk'akazuba ko m'umuseso cyangwa ukwezi n'inyenyeri mw'ijoro, noneho gushyashyagirana byo akabirusha zahabu, Ferinessi yakomeje gutwarwa wese noneho Selena ageze amazi yunama amuteye umugongo atangira gusuka amazi, Ferinessi kubona intege ze kumaguru meza n'amatako meza yumva utuntu tudasanzwe n'utuzongamubiri tumwiruka m'umubiri kuburyo no kwihishira bitari bigishobotse kuko no mumapantaro ye byari byacitse, Selena nawe warubizi ko ari mumyiyereko yunamutse azunguza imisatsi ye miremire arongera ayitunganya neza, agaruka asanga Ferinessi amuhereza amazi mubyubahiro byinshi, nawe ayakirana amashyushyu menshi ahita ayagotomera bigaragara ko yari yamaze kwaka, amaze kuyanywa, yubura amaso ayahanga Selena mukwihagararaho kwinshi abanza kwikoroza gato agorora ijwi, ashimira Selena, nuko Selena arongera yicara mubyicaro bye, Ferinessi wari wabuze icyo yamuganizaho yikura mw'isoni amusaba ko niba bishoboka yamusubiza ikibazo yaramaze kumubaza, mbere yuko umuja we yinjira atabaza, Selena nawe mukumumwenyurira kwinshi amwifatisha kubiganza abyiringira intoki ze, nuko yitsa umutima gato, akomeza amubwira ko byaba byiza atumijeho abasirikare be bose akababwirira hamwe umupangu n'inyigo yuko bagomba gutsinda urugamba kuko akeneye kubibasobanurira neza kuburyo bose babyumva neza ntihazagire ukora ikosa ryabashyira hasi, Ferinessi nawe ahita ahamagara Riquelme kucyombo amutegeka guhuriza ingabo zose hamwe kuko hari ubutumwa budasanzwe bagiye kugezwaho, ako kanya Ferinessi asaba Selena ko amureka akajya kubanza kwambara imyambaro ya gisirikare bakabona kujya imbere y'ingabo ayoboye, mukanya gato Ferinessi avayo yambaye ya myambaro ya gisirikare yuzuye ibirikoroko nka general, ako kanya Selena ahaguruka ajya kumusanganira m'ubwuzu n'ubutesi bwinshi amusekera muri ya nseko ituma Ferinessi atwarwa akabona ari amasaro ari guseseka, Selena we mukumugeraho ahita amuyambira amubwira ngo iyo yambaye gutyo aba aberewe. Ferinessi mukudidimanga kwinshi aramushimira nuko basohokana n'umuja wa Selena kugera hanze basanga ingabo zose zibategereje m'umutuzo mwinshi. ingabo zose mukubona Selena zihita.....
:
:
Dusige Selena ajya guha ubutumwa ingabo z'abanzi babo, tuze kuri Vicklam ugikomeje kubwira Naella amateka y'ubuzima bwe, Vicklam akomeza inkuru ye abwira Naella ati.....
.
*Vicklam ati -"ubwo twamaze kugera m'umurwa mukuru wa Merbella, twakirwa n'umwana w'umuhungu w'urungano rwacu wiberaga k'umuhanda akitwa Bommel, adufasha gushaka inzu ikodeshwa tubona akazu gato cyane k'icyumba kimwe, dushaka akamatera n'udukoresho two mugikoni, udufaranga dusaguye nturanguramo amagi n'ubunyobwa ntangira kujya mbibunza, Engels nkamusiga muri ako kazu twakodeshaga ngataha n'ijoro nsanga yahishije tukarya ubundi tukaryama, burira buracya iminsi, ibyumweru, amezi n'umwaka byikubitamo, muri kwa kuzunguza amagi n'ubunyobwa mbikuramo igishoro cyo guha Engels nawe ashinga agataro ko gucuruzaho utuntu tw'ingenzi dukenerwa mungo harimo isabune, umunyu, ibibiriti, isukari n'imboga n'utundi tuntu dukenerwa m'ubuzima bwa buri munsi, inyungu itangira kuzamuka duhindura inzu y'ubukode noneho dutangira kuba munzu nini umwe agira icyumba cye ntitwongera kurarana tubyigana, ndetse Bommel wari inshuti yanjye mukura k'umuhanda no kurara mukiraro muzana muri getto yacu tujya turarana, mugira inama yo kureka kwigira ikirara agahagarika n'ibiyobyabwenge kuko ntakindi bizamugezaho uretse kwica ahazaza he, muha urugero rw'ukuntu twaje tumusanga m'umugi none tukaba dukomeje gutera imbere we akiri uko twamusanze, nawe aranyumvira musaba kumbwira icyo yumva yakora nkamuha urushoro, ambwira ko abonye igare akajya akora akazi ko gutwara abantu n'ibintu ntako byaba bisa, mpita musezeranya ko bucya tujya mw'isoko, bucyeye tubyuka tuzindutse tujya mw'isoko dushaka ahacururizwa amagare yakozeho, tubona igare ryiza dushaka n'umusego ndishyura, ubundi Bommel yicaraho arantwara tugaruka m'urugo duparika kugataro Engels acururizaho, mpita mwishyura mubwira ngo ninjye mukiriya wa mbere atwaye, ako kanya Engels adusaba kurimenaho amazi dutumizaho icyo kunywa twishimira Bommel wemeye guhinduka, ubuzima bwarakomeje dukomeza kubona inyungu ihagije kugeza twishingiye inzu y'ubucuruzi dushyiramo ibicuruzwa bihenze kandi byinshi, ibintu byo kuzunguza mpita mbihagarika nshaka utwana nzajya nohereza kubunza amagi n'ubunyobwa tukanzanira ayo twinjije nkaduhemba, no kuri Bommel yarakomeje kuzamuka noneho abona ayo kwigurira imyambaro, ibintu bikomeza kuba byiza kuri njye na Engels ndetse na Bommel, nyuma mbona aricyo gihe cyo gutangira gushaka uwo ndiwe no gushakira ababyeyi banjye ubutabera, Bommel ashaka kumfasha ariko mubwira ko atari ngombwa ahubwo musaba ko byibuze yazafata akanya akajya gusura mama we yasize mucyaro ariko ampakanira ambwira ko afite ipfunwe ryo kumuhinguka mumaso kubera uburyo yamusize akajya kuba mayibobo, nanjye mubwira ko byibuze namugeraho ameze neza mama we azahozwa no kubona byibuze yarateye imbere, akamubabarira ibyo kubimubwira gutyo ansubiza ko azabanza kubitekerezaho neza kuko iyo yibutse uburyo yataye mama we wenyine yumva umutima umuciriye urubanza rukomeye, mugutangira gushakira ababyeyi banjye n'aba Engels ubutabera nibutse ya Flash irimo ubutumwa papa yansigiye, nshaka umuntu untiza mudasobwa, ndiherera ncomeka flash mfungura audio irimo nakirwa n'amajwi agira ati....
.
*Amajwi ati -"mwana wanjye, uyu ni papa wawe Hamilton uvuga., ntabwo nzi uburyo umerewe muri aka kanya, ariko ubutumwa nashakaga kuguha ni ukugusaba gukomera mubihe urimo byose n'uko ubayeho kose. ariko niba wamaze kubona ubu butumwa wakire ko napfuye, nkaba naragusize wenyine, aho ushobora kuba kuba uziritswe n'ingoyi yo kwiheba no kubura icyizere, ukaba ukomeje gushidikanya k'ubuzima bwawe kubera imibabaro n'ibigeragezo uhura nabyo ariko ndagusabye ntuzatume uburibwe bukuganza ngo bugushyire hasi kuko ntakindi cyakurikiraho uretse kwisanga ubuzima bwawe burimbuka, rero ndagusabye wiyumvemo nk'umuntu ukomeye kuburyo ntawakumena, ntanuwakurimbura, ndetse ntanuwakuyobora ngo akugaraguze agati, mwana wanjye ndagusabye ngo uzabeho udatinya icyaricyo cyose cyaguhungabanya nk'amaraso nyayo ya Hamilton wa nyawe udatinya urupfu aharanira ibyiza kuri buri wese arwanya ikibi, mwana wanjye!!, nubwo wazagira ubwoba kubw'ibihe runaka wakwisangamo ariko bizaguhe gukomera kurushaho, bigusigire imbaraga zo guhangana n'icyo ari cyose cyaza kikwataka gushaka kuguhangara, gusa mwana wanjye!! umbabarire kubw'ubu butumwa ngusigiye nkaho ngusize mbishaka ahubwo ibihe ndimo n'abantu banzengurutse bandya intambwe mw'ijoro n'amanywa nibyo bituma mbura ibyiringiro by'ahazaza nkaba mpisemo kuba nteguye umurage nzagusigira mbere y'uko mbura ubu buzima, kuko ibicucu by'abanzi mbibona imbere n'inyuma yanjye, abagerageza kumbuza ubuzima nkababona munguni zose zinzengurutse banteze agaco ngo banyice, kandi ndabizi neza ko barikumpiga kubera kubangamira ibikorwa byabo bibi kandi kamere yanjye yo kurwanya ikibi ntiyahagarikwa n'ubwoba bwo gupfa kuko n'ubusanzwe igihe kizagera mpfe mve m'umubiri, rero kuba mbaye nguteguriye ubu butumwa nuko mbizi neza ko bizarangira abampiga bambonye bakanyambura ubuzima. mwana wanjye ubutumwa bw'umwihariko nagusigira ni ukuba indwanyi muri byose n'ishyaka ryinshi, ukamenya guhangana n'ibihe byose wisanzemo kandi iteka intsinzi azabe ariyo ikomeza kukugenda imbere, Ndagukunda mwana wanjye!!!.
.
namaze kumva ayo majwi ya papa wanjye Hamilton numva nuzuye imbaraga zidasanzwe, ubukana nabwo bumbana bwinshi numva nkeneye kwihorera nubwo papa atari yigeze abinshishikariza, ako kanya mpaguruka aho ngaho nuzuye imbaraga n'ishyaka ridasanzwe nk'indwanyi nyayo, mpita ngaba igitero kwa minisitiri w'intebe Rottin, kuhagera nsanga hararinzwe cyane, ariko sinacika intege nkomeza gutegerereza hanze, mukanya gato mbona Rottin avuyeyo ari mumodoka ikikijwe z'izindi nyinshi zirimo abarinzi benshi, mbona zifashe urugendo, nanjye ntega moto nsaba untwaye kubakurikira kuko muri njyewe numvaga ngomba kuruhuka aruko Rottin mwishe akamenya ko na papa wanjye bishe yari umuntu nkabo, nyuma y'urugendo rurerure cyane ntungurwa no kubona twinjiye ahantu h'agashyamba, motali ambwira ko atarenga aho ngaho, ndamwishyura ubundi nkomeza kwinjira mw'ishyamba kureba nsanga ririnzwe cyane bidasanzwe, mpita mbona ko kuba harinzwe cyane hari ikintu kidasanzwe kandi kibi barinze cyane, ndetse mbona ko uko byagenda kose ngomba kwinjira nkamenya ibikorerwa aho hantu, ako kanya nkurayo icyuma ncunga umurinzi umwe, muturuka inyuma nitonze mugezeho mukubita umutego agwa hasi musangayo mupfuka umunwa mpita mukata umutsi uhuza ubwonko n'umutima, mukanya gato ava kubintu, nihutira kumwambura imyenda y'abarinzi, ndayambara cyo kimwe n'inkweto n'ingofero mfata n'imbunda ye ndangije ndamufata mutsimba ahantu, nuko ntangira kwitembereza muri iryo shyamba nk'abandi barinzi bose, kugeza ngeze ahitaruye abandi ntungurwa no kubona bapakurura intwaro nyinshi kandi ziremereye, imodoka bamaze gupakururaho intwaro batangira kuzipakira ibintu bifunze mumashashi, kwitegereza neza mbona ni ibiyobyabwenge, mpita mbona ko bahabwa imbunda bagatanga ibiyobyabwenge, ako kanya mugutangira kwihorera mfata icyemezo cyo guturitsa ibyo biyobyabwenge n'intwaro, ndagenda nigira nk'abahagarikiye abapikira n'abapakurura, ako kanya mfata ibiturika byari aho hafi mbacunga kw'ijisho mbitega ikimodoka gitwaye ibiyobyabwenge nkiregera iminota 20, nkomeza ninjira iyo barunze intwaro nshyiramo igiturika nkiregera iminota 15, kugira ngo kizaturikire rimwe n'icyo nateze imodoka y'ibiyobyabwenge, ako kanya nanjye nkora k'uburyo iyo minota igera namaze gusohoka muri iryo shyamba, ntabyo gutinda ishyamba narimaze kuritema ngeze kure nshika, nkuramo ya myambaro y'abaseculte baho ngaho, nsohoka muri iryo shyamba, nkirisohokamo numva ibintu bituritse kureba mbona ishyamba ritangiye kugurumana, nanjye mva aho niruka mbona moto ndayitega, ingeza m'umugi mba mbonye Bommel nsaba motari guparika ndamwishyura, Bommel aba ariwe untwara angeza kuri boutique yacu, Engels anyakirana igishyika cyinshi ambaza niba ntawankomerekeje, ako kanya mbasaba gufungura radio bakumva amakuru y'ibyo bambaza byose, mukumara kuyifungura twakirwa n'amakuru avuga iby'iturika ry'imodoka yaritwaye ibiyobyabwenge ibikura mw'ishyamba rya "GREEN PLANT FOREST", ndetse no muri iryo shyamba hakaba haturitse aho bivugwa ko haturikiyemo intwaro za kirimbuzi n'ibyihebe, ibyo byose ikaba ari operation yakozwe na minisitiri w'intebe Rottin warumaze iminsi akora umukwabo ahiga imitwe y'iterabwoba kugeza abaguye gitumo akangiza ibikorwa byabo kuburyo nawe hari haburiyeho gato ngo apfire muri urwo rugamba rwo guhashya ibyihebe no kwangiza ibikorwa byabo, bityo kubw'ibyo yakoze bakaba batatinya kumwita intwari kubera uburyo yakoze akazi kari kananiye police y'igihugu n'igisirikare muri rusange, kubw'ibyo akaba akwiye umudali w'ishimye kuko yakanguye n'abandi bayobozi abereka ko kwicara mubiro gusa batagera mukibuga cy'ibyo bayobora baba bakora ibyo batazi.
.
nkimara kumva ayo makuru y'amahimbano agamije gusingiza no gushimagiza Rottin kwihangana byarananiye ndaseka cyane hafi guhera umwuka kubera amaseka, ndivugisha nti -"ariko abanyapolitiki muzakomeza kutwishushanyaho no kutugira injiji kugeza ryari!!!?,
.
nkimara kwivugisha gutyo nseka cyane Engels na Bommel bambajije icyo nseka, mbabwira ko ndiguseka Rottin wabonye aguye mugihombo cy'imari ze zangirijwre n'abantu atazi akanga kubura byose akarwana no kwishakira ibisingizo, rubanda nabo si ugusingiza barusha n'amakorari aririmba indirimbo zisingiza IMANA, batazi ko ari ikirura cyiyambitse uruhu rw'intama ngo kibone uko kizirya zose, aberekana ishyaka n'impuhwe abafitiye kandi ari iza bihehe, namaze kuvuga gutyo Engels na Bommel barongera bajya m'urujijo bambaza icyo nshatse kuvuga mbabwira ko ibyo bintu byose byaturikijwe ari ibya Rottin, noneho ibikorwa byanjye akaba aribyo bamusingiriza bamwita intwari, Engels na Bommel bakibyumva byarabatunguye banga kubyemera, mbasobanurira uko byagenze byose, bamaze kubyumva bagwa mukantu, bambaza igihe nabereye umwiyahuzi udatinya no gupfa, mbabwira ko amagambo papa wanjye Hamilton yasize ambwiye ariyo ari kunkoresha nka moteur ikoresha imodoka, ako kanya banyiginga bansaba kutazongera kwinjira muri ibyo bintu kuko ndimo kureengera cyane mpangana n'abandusha imbaraga cyane ko ari nabo bishe papa wanjye kandi byibuze we yarasanzwe afite izina rikomeye mugihugu mugihe njye uretse n'izina rikomeye ntan'amafunzo n'imyitozo njya rugamba nigeze nkora, Engels na Bommel bamaze kumbwira gutyo bampangayikiye mbahakanira mbabwira nti...
.
*Njye nti -"Engels nawe Bommel!!! ndabasabye ntimugerageze kumpagarika cyane ko n'ubundi ntaranatangira kuko ibyo nkoreye Rottin na bagenzi be ari umusogongero kuko nabaziye nje ntagusubira inyuma, kandi ngomba gutuza aruko Rottin na bagenzi be bangize imfubyi mbashyize hasi, ngasoza urugamba papa wanjye Hamilton yari yaratangiye kuko amaraso ye ariyo antembera m'umubiri kuburyo ishyaka no guhangana kwe arwanya ikibi byamuvuyemo binyinjiramo nkabisigarana nk'umurage yansigiye bityo ngomba kubikoresha icyo nawe yabikoreshaga, uko mundeba mbabwira aya magambo, mwumve ko nkomeje kandi ishyaka ryinshi rinyuzuye ntawarinkuramo cyangwa ngo arigabanye, kandi namwe nubwo muri abavandimwe banjye nkunda kandi nibaha ntabwo mwabona aho muhera mumpagarika, kuko nta mpamvu nimwe mfite yo kurebera ibikorwa bibi n'ihohoterwa bikorerwa rubanda nyamwinshi, nubwo papa wanjye nkomeje kugenderaho nk'icyitegererezo n'urugero aribyo yazize ariko ntabwo byampa impamvu yo gutinya gupfa ngo nzimye ishyaka ringurumaniramo nk'umuriro w'itanura kuko n'ubundi tudateze kubaho by'iteka, muby'ukuri nubwo kurwanya no guhangana n'ikibi ari uburenganzira n'ubushake bwa muntu ariko kuri njyewe mbifata nk'inshingano ngomba kubahiriza kandi nkazikora neza nkuri kubahiriza itegeko, kandi kuri njyewe kurwanya akarengane ni ihame ngenderwaho kandi ridakuka.
.
Engels na Bommel namaze kubabwira gutyo amagambo yanjye abakora k'umutima bombi ishyaka rirabazamukana bibuka ababyeyi babo bishwe mukarengane bahita banyemerera ko noneho kuri iyo ncuro tugomba gufatanya kurwanya ikibi duhashya abantu bahonyora ikiremwamuntu, babangamira n'uburenganzira bwabo, tukimara kwemera kwambarira urugamba twahuje ibiganza turabigerekeranya twemeranya ko tugiye gukorana nk'ikipe, ariko tugihuje ibiganza sinzi uko narebye k'umuhanda ntungurwa no kubona umumotari wigeze kuntwara ubwo narinkurikiye Rottin anjyana mw'ishyamba, mugihe nkibaza icyo uwo mumotari akora hafi ya boutique yacu mbona akuyeyo phone ashyira k'ugutwi, ako kanya mbona havuyeyo igitero cya police, mpita mbona ko uwo mumotari yantanze, ntabyo gutinzamo k'umuvuduko mwinshi mpita nkurubana Engels na Bommel bari barangaye bibereye mumikino y'urukundo rwabo kuko hari hashize y'iminsi mike batangiye urugendo rw'urukundo, mukumara kubakurubana batazi ibibaye nabacishije mugikari, tumaze gusohoka twumva ibintu biturika inyuma yacu, guhindukira tubona rya duka ryacu n'izindi byegeranye zose ziguye hasi inkongi y'umuriro ikomeza kuzamuka hafi kugera mubicu, Engels akibibona kubyakira biramunanira ashaka gusubira inyuma ngo ajye kurokora ibicuruzwa birimo, mpita mufata ukuboko mubwira ko byarangiye, nawe mukwiheba kwinshi ambaza uko tuzabaho kuko dusigaye iheruheru, muhumuriza mubwira ko IMANA inyaga ariyo itanga bityo kuba yaraduhaye iryo duka rikaba rikongotse izi ubundi buryo tuzabaho, kuko buri kinyabuzima cyose cyo kw'isi IMANA iba yarakigeneye uko kigomba kubaho, ngihumuriza Engels twagiye kumva twumva imirindi y'abadukurikiye itugeze hafi mpita mukurura ngo tuve aho ngaho ariko uko twakirutse kwiruka byaramugoye mpita muterera mubitugu dukomeza kwiruka na police ituri inyuma, amasasu nayo akomeza kutuzenguruka, duhitamo kujya m'umuhanda nyabagendwa ngo twivange n'abantu basanzwe ariko abapolice bakomeza kuturya isyata burenge ndetse n'imodoka zabo zibyivangamo, abagenzi nabo batangira gukwira imishwaro baha umwanya police yari yakamejeje ishaka ubuzima bwacu, uko twakirutse n
dusiganwa n'amamodoka n'amamoto ya police sinzi uko twabonye imodoka isanzwe ifunguye umuryango umugabo warimo yambaye lunette za fumee aturebura adusaba kwinjiramo, kuyigeraho Bommel ahita ayitereramo, ariko njye nanga kwinjira kubera ya kamere yanjye yo gutinda kugirira umuntu ikizere, Bommel ampatiriza kwinjira ariko nkomeza kwanga, gusa mugihe nkizarira nshidikanya kwinjira numva umupolice yansingiriye mugihe nkihebye numva ko ibyacu birangiye mbona uwo mugabo apimye uwo mupolice isasu, ako kanya noneho mpita mwizera mbanza kwinjizamo Engels, Bommel aramwakira nanjye mpita ninjira k'umuvuduko mwinshi, nkimara kwinjira umugabo ahita ahagurutsa imodoka byihuse ariko police ikomeza kuyisukaho urusasu, mbonye bitaza koroha mubaza niba nta mbunda afite ahita ambwira kureba inyuma y'intebe twicayeho, kureba mbona ni cya kibunda gisohora ibisasu bituritsa, ako kanya ngikurayo, umugabo amfungurira igisenge nanjye ndahaguruka imbunda nyirebesha kubapolice badukurikiye, ako kanya ntangira kuboherereza urusasu imodoka barimo zitangira guturika zikora n'impanuka, uwo mugabo nawe nk'umutwazi mwiza ahita ayobya imodoka, abari badukurikiye dusiga bakongekera mumodoka zabo, abarokotse babura aho turengeye, uwo mugabo akomeza kudutwarira k'umuvuduko uhambaye, nanjye maze kubona ko ntawe ukidukurikiye manura imbunda, uwo mugabo nawe afunga igisenge byabindi byo gutinda kugira uwo nizera mubaza uwo ariwe n'impamvu adufashije, ndetse n'uburyo yamenye ko tugiye kugabwaho igitero akaza kudufasha, nkimara kumubaza ibyo bibazo, yansabye gutuza nkabanza kurokoka ibyo bihe ndimo nkabona kumubaza nyuma, akinsubiza gutyo mpita musarana musaba guparika tukavamo, nkimubwira gutyo ahita akurayo pistol arahindukira ayintunga ansaba kugabanya urusaku mutesha umutwe ngategereza igisubizo nyuma, uwo mugabo akintunga imbunda nabonye ko byabintu bitoroshye ndatuza. akomeza kudutwara atujyana munkengero z'umurwa mukuru wa Merbella, mukanya gato tubona atugejeje kugipangu arasohoka aragifungura aragaruka yinjiza imodoka, akiyiparika akurayo pistol ebyiri adufungurira umuryango azidutunze, adutegeka gusohoka tumanitse amaboko, natwe mubwoba bwinshi dusohoka tuyamanitse adushyira imbere atwerekeza kunzu nini yaraho ngaho, ahereza Engels imfunguzo ngo afungure, nawe afungura mubwoba bwinshi uwo mugabo ahita adusunikira munzu kungufu twinjira munzu dushize amavi n'ibiganza k'ubutaka, mukumara kwinjira dutungurwa no gusanga.....
:
:
Dusige batungurwa n'ibyo basanze munzu, tuze kuri Shallenne ukomeje kubwira umukobwa we Estelle ibigeragezo yahuye nabyo m'ubuzima, aho twasize ageze aho yari yabuze amahitamo y'icyo akora ngo arengere ubuzima bwa Rita na Mordekai icyarimwe, gusa nyuma aza guhebera urwaje afata icyemezo ntakuka atitaye kubiza kuba nyuma, akomeza abwira Estelle ati ....
.
*Shallenne ati -"ako kanya mpita mfata phone mpamagara Rottin mubwira ko ntakomeza kwemera kuba igikoresho cye, mubwira ko noneho aricyo gihe cyo guhangana byeruye kuko nanjye ibyo twavuganye byose namufataga amajwi, bityo nanjye mfite ubushobozi bwo kumwirukanisha kukazi no kumufungisha mbyumvisha umwami Campbell wa IX, ibyo Rottin akibyumva yahise yikanga byabindi yavugaga anyishyongoraho ndetse yanyiyemeyeho bihita bishira ahita aca bugufi byabindi namutakambiraga mwinginga bihita byibirindura aba ariwe utangira kunyiginga antakambira kugeza atangiye kumbaza icyo nshaka cyose ngo akimpe ariko ntimuteze umwami ngo ntume amutera icyizere yamugiriraga cyose, kuri iyo nshuro numva mufite nubwo namuteraga ubwoba gusa ntacyo namukoraho kuko ayo majwi ntayo nari nigeze mufata, ako kanya mubwira ko abanza akabohora Rita byihuse, na none akareka Mordekai akajya kubonana n'umwami Campbell wa IX kandi ibyo kugerageza kumwica akabyikuramo, noneho igikurikiraho tugahana amajwi n'amashusho dufitiranye, ubundi umukino ukarangira tunganya kimwe kimwe, tukazategereza guhanganira ahandi kugeza habonetse utsinda, undi agatsindwa, namaze kubwira Rottin gutyo abyemera atajijinganyije kuko yubahaga icyizere cy'umwami kurusha ibindi byose, ako kanya mpita nihutira gushaka imyenda yanjye ngo nambare vuba vuba Mordekai atamenya ibyo twakoranye duhuza imbunda na paradizo ariko ntarahaguruka k'uburiri, ntungurwa no kubona abyutse ahita ansingira ukuboko andebana agahinda kenshi, mukiniga cyinshi ambaza impamvu namukoresheje amahano akaba ateje igiturage cyabo cya Golden Land ibyago, kuri njyewe nabonye uburyo Mordekai ababajwe n'ibyo twaraye dukoranye intimba y'agahinda irantaha, noneho nakwibuka ko naciye inyuma umukunzi wanjye w'ibihe byose Hamilton nkumva ndiyanze burundu, kuri Mordekai byagaragaraga ko akiri muto mukigero cy'ubugimbi yatangiye kurira asaba imbabazi umukunzi we Selena yaciye inyuma, ndetse asaba imbabazi papa we Henock wamugiriye ikizere ngo aze amuhagararire kumwami none urugendo yaruhindiriyemo gahunda zo kwinezeza muri hotel n'abakobwa atazi, ibintu biteye isoni n'igisebo kubatuye Golden Land bose kandi bikaba bibazaniye imivumo n'amahano biteje ibyago bikomeye kugiturage cyabo, ako kanya mumpuhwe nyinshi musaba imbabazi mubwira ko ibyatubayeho nanjye ntabishakaga kuko nanjye naciye inyuma umukunzi wanjye Hamilton kandi habura icyumweru ngo dushyingiranwe, nkomeza mubaza impamvu akomeza guhangayikira ibyo amahano n'imivumo byo kuba tumaze kuryamana bizabatera mubihe bizaza, mukiniga cyinshi ambwira ko m'umuco w'Abapokate bamubwiye ko kuryamana n'undi mukobwa cyangwa umugore utari umupokate bikungurira ubwoko bwabo kuburyo buhura n'ikintu runaka kizaza kigamije kubarimbura kibakura kw'isi burundu, none afitiye ubwoba ko ibyo dukoranye bizakungurira igiturage cyabo cya Golden Land bikakizanira imivumo yo guhura n'icyorezo cy'indwara runaka kiza kibarimbura kw'isi, cyangwa hakaza ibiza runaka bizaza bibatsemba cyangwa na none hakazaza abanzi runaka bazaza bafite gahunda yo kubica bose nta gahunda bafite yo gusiga nuwo kubara inkuru, namaze kumva iby'iyo myumvire y'ubujiji Mordekai yifitemo birantungura cyane ntungurwa no kumva abantu bakuza amoko bakayafata nk'ikintu gihambaye bumva ko aribo bantu bonyine gusa, noneho ubundi bwoko bakabufata nk'ibintu biyagize aho bihuriye n'abantu, kuburyo badatinya no kuba bari munama bakabara abo bahuje ubwoko barimo bakavuga ko inama yitabiriwe n'abantu batanu gusa kandi muby'ukuri salle ijyamo abantu ibihumbi icumi yari yuzuye yose bivuze ko abo bantu bandi bujuje salle hari ikindi kintu kibatesha ubumuntu baba babise, aho ngaho akaba ariho haturuka ihangana ry'amoko kuburyo habaho no kwicana ngo bari kurimbura ikibi kibabangamiye, ibyo namaze kubitekerezaho mbona impamvu ya nyayo ari njye Rottin yahisemo gutega Mordekai kuko nawe azi ironda ryabokamye, ako kanya nahise mbaza Mordekai aho yakuye ibyo bintu ambwira ko aribyo yakuze yumvana abo mugiturage nk'itegeko ry'umuziro babashiriyeho, ibyo nkibyumva mbona uruhare rw'ubuyobozi bubi mugukwirakwiza ivangura rishingiye kubintu byinshi birimo amoko, uruhu, imiturire, imiterere, n'imibereho, kuko umuturage icyo yumvise k'umuyobozi agifata nk'ukuri 100%, kuko iteka umuturage afata umuyobozi nk'IMANA cyangwa umuntu uhagarariye IMANA kuburyo aba yumva ko ntanarimwe umuyobozi yakora ikosa cyangwa ngo avuge ibitari byo, ako kanya nahise mbona ko aho tugana ari habi kuko igihugu cyacu nigikomeza kwimakaza ivangura rishingiye kumoko, bizatuma ubwoko bumwe bufata ubundi bwoko nk'ikindi kintu kibi cyane, noneho ikizakurikiraho ni ukwicana hagati yabo bashaka gutsemba ikibi, nk'uko abantu batema ibihuru barwanya maraliya. ako kanya mugahinda kenshi mbwira Mordekai ko ibyo atekereza bizaba k'ubwoko bwabo kubera ko twaryamanye ntaho bihuriye n'ukuri kuko twembi twahuje imibiri turi abantu, ntabwo ari umuntu wahuye n'inyamaswa, kandi uretse kuba twahuye dusanzwe dufite abakunzi twemerewe no gukundana no gushyingiranwa no kubyarana kuko twembi turi abantu bamwe bakomoka k'umusekuruza umwe kandi tukaba turemwe mw'ishusho y'IMANA, naho ibyo abayobozi babo babakangisha ni uburyo bwo gukomeza imiziro babashyiriyeho kugira ngo bayubahirize neza kubera ubwoba nk'uko usanga abatanga ubutumwa bw'IMANA bakangisha abayoboke babo IMANA ugasanga bakorera mubwoba, IMANA bakayifata nk'ingome kandi muby'ukuri ari inyampuhwe n'inyembabazi, ibyo nkibibwira Mordekai yanze kubyumva ambwira ko ibyo mvuga ntabyo nzi, ako kanya ahita ajya douche nkomeza kumutegereza avuyeyo atangira kwambara vuba vuba, amaze kwambara ndamwegera mubwiza ukuri uko byagenze ko narinzi ko muhaye umuti usinziriza Rottin akaza kumwica, nkomeza musaba imbabazi zo kuba nari nemeye kumugambanira nshaka kurokora inshuti yanjye Rita, nubwo twaje kwisanga twembi tuguye m'umutego wa Rottin, maze kumubwira byose musezeraho musaba kuza kwirinda cyane ahereye munzira ijya ibwami n'inzira isubira muri Golden Land, nawe ambwira ko nyuma yuko umuyobozi wabanjirije papa we Henock aturikirijwe kukiyaga Oferia akavayo yamugaye byatumye ubu basigaye bakoresha urugendo rw'indege, amaze kumbwira gutyo anshimira kuba muburiye ndetse no kuba nanze kumwica mbanje kwemera guhara urukundo rwanjye, ako kanya dusezeranaho musaba kuzahindura imyumvire mibi afite kumoko ndetse na bene wabo akazayibakuramo, kuko twese turi umwe mw'ishusho y'IMANA, nawe ansubiza ko mbere yo kumubwira guhindura imyumvire nzabanze nsome amateka y'uburyo birukanwe mugihugu bakameneshwa babanje kubambura n'amatungo yabo, nanjye mubwira ko mbizi ariko bidakwiye ko izo nzika z'amateka yahise zidakwiye gukomeza gukura ngo bazikwirakwize no mubana, nawe ambwira ko azafata igihe cyo kubitekerezaho no kubisesengura yabona koko hakwiye impinduka akazaziharanira, ako kanya ansezeraho anyifuriza ubukwe bwiza, nanjye mpita muha ubutumire mubwira ngo azakomeze azirikane ko icyo dupfana kiruta kure icyo dupfa kandi ikimenyetso kizampamiriza ko yahindutse nuko azazana n'umukunzi we Selena bakadutahira ubukwe, nawe anyikiriza ambwira ko azabitekerezaho ndetse akazabanza no kwiga neza k'umutekano wabo kuko birazwi neza ko ubwoko bwabo bwameneshejwe bityo n'ugerageje kuza gutembera aricwa, nanjye mwizeza ko umutekano uzaba umeze neza cyane kuko umukunzi wanjye Hamilton ariwe ukuriye igipolice cy'igihugu cyose, ako kanya ndongera mubwira ko aricyo gihe cyo kureka amateka y'ahahise tugaharanira impinduka ndetse mwibutsa ko impinduka zidateze kuzatwizanira nk'uko tubona izuba rivuye rikongera rikarenga ahubwo nitwe tugomba kuzishakamo tukanaziharanira, Mordekai namaze kumubwira gutyo asohoka ubona ko hari aho bimukoze, nanjye njya douche, mvuyeyo nambara imyenda y'akazi nari nambaye k'umugoroba wahise, ako kanya nkurayo phone mpamagara Rita anyitaba arira cyane ngo yari yashimuswe, mubajije niba yamaze kugera m'urugo aranyikiriza, ndongera mubaza niba ntacyo bamukozeho ambwira ko uretse kumuzirika gusa no kumupfuka umunwa ntakindi bamukozeho, nuko mubwira ko ngiye kuza kumureba mukanya, ntabyo gutinda mfunga icyo cyumba. nkomeza njya mubiro byanjye mpita mpamagara Rottin ngo aze tugirane ibiganiro, mukuza n'ubwoba bwinshi ahita ampereza mudasobwa ndabanza ndeba amashusho yadufashe ndebye ibyo nararanyemo na Mordekai numva binteye isoni, ndabanza nsuzuma ko nta copy na send yabikoreye mpita mbitsiba na mudasobwa ndayiformatta kuburyo atazigera abisubizamo (restore), ndangije muhereza mudasobwa ye, ako kanya nawe ambaza amajwi namufashe mubwira ko namubeshyaga ariko yanga kubyemera nanjye muhamiriza ko ari ukuri nta majwi nigeze mufata ako kanya azabiranywa n'umujinya ambwira ko uburyo mbaye umuntu wambere umurushije ubwenge nkamuhindura ikigoryi nzabyishyura nanjye mubwira ko niteguye guhangana musaba gutegereza uzatsinda undi kw'iherezo kuko kuri iyo nshuro umukino wacu urangiye ari kimwe kuri kimwe, ako kanya Rottin asohoka n'umujinya mwinshi, akubita agatoki kukandi ambwira ngo nicyo gihe cyo kumenya Rottin wa nyawe kuko mweretse ko ntamuzi niha ibyo kumurusha ubwenge, ako kanya nanjye ndafunga mpita njya kureba Rita, mukumugeraho nsanga yahungabanye umukunzi we Mark amuhumuriza. nuko mbiyungaho nshyiraho akanjye muguhumuriza Rita, nyuma y'umwanya munini Mark ansaba kugumana na Rita akajya kukazi kuko hari abantu bafitanye gahunda idasanzwe kukazi, nanjye ndabimwemerera ambwira ko agaruka k'umugoroba kureba uko ameze, Mark akigenda nasabye Rita ko tujya mucyumba nkamutura umutwaro undemereye kuko mfite ibibazo biruta ibye byo gushimutwa, mugutungurwa kwinshi ambwira ko yaragize ngo nje kumukomeza kubw'ishimutwa yahuye naryo, none ninjye ushaka ko amba hafi, ako kanya duhita dukinga ngo hatagira utwinjirana, tumaze gukinga neza mpera k'umurongo mbwira Rita ibyabaye byose hagati yanjye na Rottin na Mordekai, ndangiza kumubwira byose yaguye mukantu ndetse yaganjwe n'agahinda, noneho akorwa k'umutima nuko byose byabaye ngerageza kumwitangira, ariko musaba kutabitindaho kuko n'ubundi byarangiye ahubwo icyo nshaka nuko angira inama hagati yo kubibwira Hamilton cyangwa kubimuhisha tugakorana ubukwe nigize nkaho nta cyabaye, Rita nawe ahita anshwishuriza ambuza kuzabibwira Hamilton kuko byamubabaza cyane ndetse umutima we ugashegeshwa kuburyo niyo twakomeza gukundana atakongera kumfata nkuko yamfataga mbere, ndetse n'ubwisanzure twagiranaga bugashira, kandi mbimubwiye tugatandukana ntabwo aricyo gisubizo cyaha Hamilton amahoro y'umutima, kuko umutima we wagumana igikomere kuburyo kuzongera gukunda byasigara ari amateka kuri we, ikindi ubuzima bwe bwahita bwangirika burundu kuko uko urukundo rwubaka umuntu agakomera niko rumusenya agahinduka igishushungwe ntaho ataniye n'ibishingwe, Rita yamaze kungira inama yo kubiceceka mubaza uko byagenda Hamilton abimenyeye kubandi, ansubiza ko aribyo byaba ari bibi kurushaho ariko byibuze dufite icyizere nka 80% ko ntabimwibwiriye ntabundi buryo yazabimenyamo kandi no kubimenya mbimwibwiriye nabyo bikaba bifite ingaruka mbi, bityo icyo nsabwa ni ukugerageza kubyiyibagiza ntinzatume Hamilton ambonaho impinduka kuko bisanzwe bizwi ko umugore cyangwa umukobwa waciye umukunzi we inyuma bitagora umukunzi we kubimenya kuko igitsinagore kitazi kwihishira nk'abagabo kuko m'umutwe wabo hari igihita gihinduka nyuma yo kumuca inyuma, urugero nko kugirira umukuzi we umushiha atawugiraga, uburyo yishimiragamo umukunzi we bukagabanuka ndetse ibiganiro bye byinshi bikaganisha kugitsina cyane, no kwereka abandi basore amarangamutima adasanzwe kuruta ayo yereka umukunzi we, ubwo njye na Rita umugambi wo kubiceceka twawunogeje gutyo, Rita angira inama yo kubanza kujya kwisuzumisha niba Mordekai atanteye inda ngo nabyo tugire uko tubitwikira, ibisubizo biza bivuga ko ntwite, Rita ambwira ko Hamilton atagomba kuzanzanaho ibyo kubanza kurya ubuzima ngo tube turetse gusama, ahubwo nzakore uburyo bwose bushoboka kw'ijoro rya mbere duhuze imbunda na paradizo nta bwirinzi bwo gusama dukoresheje kuburyo umwana wa Mordekai azavuka byitwa ko ari uwa Hamilton, icyumweru nticyatinda kugera ubukwe buraba Rita aba ariwe umbyara muri batisimu naho Mark abyara Hamilton muri batisimu, noneho icyanejeje kurushaho ni ukubona Mordekai n'umukunzi we Selena bantahiye ubukwe nkuko nari nabimusabye, maze ubukwe bwanjye bukora amateka yo kuba ubwambere butashywe n'abaturutse muri Golden Land, igihe cyo gutanga impano Mordekai na Selena nk'abashyitsi b'imena babimburira abandi baduha n'impano z'akaraboneka ziranga umuco n'ubugeni bwabo nk'abantu baturutse muri Golden Land, ndetse twifotoza n'amafoto y'urwibutso, imwe mpagararanye na Selena ako kanya numva abavuga bajujura ngo turasa nk'abavandimwe ariko kuri njye sinabitindaho kuko inkomoko yanjye nari nyizi, uko twifotoje mpagararanye na Selena, na Hamilton yarahagararanye na Mordekai, twifotoza indi foto noneho mpagararana na Mordekai, Hamilton ahagararana na Selena, ndetse nsaba ko bamfotora n'indi foto mpagaze hagati yabo bombi, n'indi foto mpagararanye na Selena bakomeje kwita umuvandimwe wanjye, ndetse n'indi mpagararanye na Mordekai papa w'umwana ntwite nubwo nanze kubimuhingukiriza ngo bitazansenyera urugo, no kuri Hamilton nawe yifotozanya nabo amafoto, ako kanya bahita batwongorera ko bagiye gusubira iwabo mw'ibanga kubw'umutekano wabo, nanjye mbabwira ko igihe kizagera tukaba umwe, tukajya tugenderanira twishimye kuko nanjye nta bubasha mfite bwo kugera muri Golden Land ngo nze gushaka ababyeyi banjye kuko ariho nkomoka, nabo banyihanganisha bambwira ko igihe kizagera amoko akaba amateka ngataha iwacu nkakirwa n'inshuti n'abavandimwe twishimye. nanjye mbabwira ko tugomba kubiharanira kandi tukabigira inshingano zacu. ubukwe bwaje guhumuza dutaha m'urugo rushya rw'abageni, nyuma y'amezi icyenda mbana na Hamilton nza kwibaruka agahungu keza, Hamilton nawe arakishimira birenze urugero akakiriza imigisha myinshi ya kibyeyi, ndetse akavugira n'ikivugo cy'indwanyi y'intwari asoza ikivugo cye akita izina akita HENSON. muri uko kuvuka kwa Henson, njye na Hamilton tumwishimiye cyane, aho ngaho hari abavandimwe n'inshuti bari bakomeje kudufasha muri ibyo byishimo, barimo Mark na Rita inshuti zacu magara, n'abandi bantu batandukanye barimo umugabo Hamilton yafataga nk'umuvandimwe we nka bimwe byanjye na Rita, uwo mugabo witwaga Pavel akaba yari yazanye n'umugore we Betha na Engels agakobwa kabo k'imyaka ibiri, ndetse aho hari na mukuru wa Rita witwaga RIZA wari wazanye n'umugabo we RAMON n'agahungu kabo k'imyaka itatu kitwaga Bommel, ndetse aho hari n'abandi bantu batandukanye ntarondora, ariko icyadutunguye nuko mugihe tukiraho twishimiye imfura yacu Henson, twabonye Rottin nawe aje kudusura mubitaro kandi ari umwanzi wacu kurusha n'urwango dufitanye na shitani nyuma yo kunyicira ababyeyi banjye Latimore na Alsina, ndetse ikirenzeho azanye n'ingemu, noneho by'agatangaza aza ayifatiye muntoki ntawe umuherekeje, uko twese twakamuhanze amaso n'urujijo rwinshi rw'ikimugenza nawe avayo ampanze amaso ubudahumbya avuga ko yarazaniye umubyeyi igikoma, ibyo kubibona gutyo n'uko nsanzwe nzi Rottin n'amabanga dufitanye mbona ko atagenzwa na kamwe, mukanya gato nawe asaba ko tumuha agafata k'uruhinja, mukurwakira ahita abwira Hamilton ko yibyaye nk'intare n'ingwe kuko umwana basa nk'intobo neza neza, ibyo ababyumvise baketse ko ahari ari amaso ya Rottin afite ikibazo kuko muby'ukuri, Henson ntaho yarahuriye na Hamilton, ibyo bihita binyereka ko Rottin azi ise w'umwana wa nyawe akaba ashaka kumvamo anteranya na Hamilton kuko n'ubundi ubukwe bwacu yari yarabugeze intorezo mbere yuko buba, aribwo yaje kungusha m'umutego wo kuryamana na Mordekai akantera inda ariyo yavutsemo Henson, abaraho babonye Rottin atangiye kuvuga ibiterekeranye bamwe batangira gusohoka ngo babe baganirira hanze kuko no kubona biciranye na Rottin ahantu hamwe bitewe nuko bamuzi byabariye m'umutwe, uko bagasohotse aho hasigaye Rita gusa, nuko Rottin abaza Rita impamvu we adasohoka nk'abandi, Rita amusubiza ko ntacyo atazi kubimugenza naho abasohotse nuko batazi ikimugenza kandi bakaba babihiwe no kumubona aho ngaho, akomeza amubwiza ukuri ko nagerageza gusenya urugo rwanjye na Hamilton azamuteza umwami Campbell wa IX, ako kanya Rottin amusubiza ko nta bimenyetso dufite by'ibyo twaba tumurega, akomeza kunyishyongoraho ambwira ko nubwo natsibije ya mashusho ndyamanye na Mordekai, ariko afite icyemezo nisuzumishirijeho ko ntwite mbere yuko nshyingiranwa na Hamilton kuko kuva wa munsi yahise anshyiraho umuntu ungenda inyuma intambwe kuntambwe akamenya gahunda zanjye za buri munsi aribwo yankurikiye no kwa muganga agashimuta muganga wankoreye ibizamini akamutegeka kumuha impapuro bansuzumiyeho, yamara kuzimuha agahita amwica, ibyo nkibyumva umusatsi wabaye nk'unyorosotseho, ndiheba burundu nibaza uko Hamilton aza kubyakira nabimenya, ariko Rita nk'ingabo y'amahina narimfite muri ako kanya yahise abwira Rottin ko burya namubeshye ko nta majwi namufashe kandi muby'ukuri nari namaze kuyamwoherereza akayakoramo amajwi menshi akayabika ahantu hatandukanye atamenya nanjye akagira ayo ampa kugiti cyanjye, bityo niba adashaka kubura icyizere cy'umwami gituma abura byose nk'ingata imennye aduhereze izo mpapuro byihuse kandi ahite asohoka ubutazongera kutugarukira m'ubuzima, Rottin akimara kubyumva aradagadwa cyane ariko agezaho yihagararaho adusaba ko kugira ngo yemere ko dufite ayo majwi tubanza kuyamwumvisha, Rita amusubiza amwiryaho ko nta gihe cyo kuyamwumvisha twamubonera uretse kuzategereza kumva umwami ariwe uyamwumvisha, ibyo Rottin akibyumva ahita aduhereza izo mpapuro nisuzumirishijeho, Rita azakira ahita azishwanyaguza azihindura ubucece ahita yirukana Rottin nabi, nawe asohoka akubita agatoki kukandi avuga ko umukino utararangira kandi uzarangira uwigiraga nkana agaragaye, Rottin agisohoka mbaza Rita impamvu yemeye kwishyira mubyago kubera njye kuko kuva ako kanya nawe abaye igipimo n'umuhigo wa Rottin, nawe ansubiza ko kurwanirirana nk'inshuti nabyo biba ari inshingano z'inshuti yawe kuko inshuti nyayo ntabwo ari yayindi yigaragaza mubyishimo gusa ahubwo inshuti nyanshuti ni yayindi ikurwanirira ikakurenganura no mubihe bikomeye wisanzemo, Rita amaze kumbwira gutyo anyibutsa ko n'ibyambayeho Rottin angusha mumitego nkemera kuyigwamo byose nabikoreye kurengera ubuzima bwe bwari mubyago, bityo nawe agomba kunyitura ineza n'ubwitange namugaragarije. njye na Rita tukiganira kumabanga dufitanye nk'inshuti nyanshuti, twabonye abari basohotse binjira batubaza ibyo dukoreye Rottin kuburyo asohoka areba indoro y'urubwa n'igisebo cyinshi, tubabwira ko tumusomeye kubw'ibibi akomeje gukora yitwaje icyo aricyo n'umwanya w'ubuyobozi yicayemo bityo tukaba tumwibukije ko ntawe uba hejuru y'amategeko nawe umunsi umwe rizamugonga rimuryoza abo akomeje kwica nabo akomeje guhonyora bose, twamaze kubabeshya gutyo nabo batubwira ko bahisemo gusohoka ngo nawe nabona asigaranye n'abagore gusa bimutere isoni asohoke ariko batungurwa no kubona adasohoka kugera ubwo bakeka ko yatangiye kudutereta cyane ko nta mugore agira nyuma yuko yapfuye cyera aguye mumirwano yaribashyamiranyije n'ibindi byihebe baguranaga ibiyobyabwenge n'intwaro, agapfa amusigiye umwana umwe rukumbi ukiri muto ariwe Ferinessi. ibyo kuganira kuri Rottin twabivuyeho twikomereza kuganira kukamalaika Henson kari kavutse uwo munsi, igihe kigeze kwa muganga baradusezerera dutaha m'urugo, tugezeyo dukora ikirori cy'akataraboneka twishimira Henson, nubwo umutima wakomezaga kunshira urubanza nkumva umpatira kubwiza Hamilton ukuri ariko Rita akabibona akankomeza ansaba kudakora ikosa ambwira ko iteka ukuri atari ihame ko kuvugwa, kandi iteka ukuri ntabwo gukemura ibibazo ahubwo hari n'igihe kongera ibibazo, ibyo byavuyeho dukomeza ubuzima busanzwe Henson yujuje amezi atandatu tumutangiza imfashabere, duhita twifotoza n'ifoto y'urwibutso rwo kuba yatangiye kurya, iyo foto tuyimukoresherezamo agashanette keza tumucigatiye, tukamwambika mw'ijosi, mbonye uburyo kamubereye ndamubwira nti -"mwana wanjye Henson!! aka gashanette ni urwibutso rukomeye kuburyo kakongera kuduhuza niyo twaba tumaze imyaka n'imyaniko twaraburanye kuko muri iyi si duhanganye n'ibikomerezwa kuburyo ntizeye ko nzaguhorana ibihe byose, gusa icyaba cyose n'icyatuma dutandukana cyose, uzahore uzirikana ko ngukunda byahebuje.
.
namaze kuvuga gutyo Hamilton ambaza ibyo mvuga n'impamvu yabyo musubiza ko mpora mpangayikiye ko umunsi umwe bombi nzababura nk'uko nabuze ababyeyi banjye bane (4) kuva kubaturikanywe n'igisasu ntigeze menya, n'abantoraguye aribo Latimore na Alsina nabo bakaba barishwe na Rottin kandi n'ubu akaba akitugendaho agera ubuzima bwacu, maze kubwira Hamilton impungege mfite zo kubabura bombi, ampumuriza anyizeza ko azaturinda twembi, ibyo binkora k'umutima noneho mbihuje n'urukundo rw'akataraboneka adukunda, numva nawe nkeneye kumubyarira umwana we uvuye kumaraso ye kuko wenda byangabanyiriza guhora nicira urubanza nishinja kumubeshya, aribwo k'umunsi twizihizaga isabukuru y'imyaka ibiri Henson avutse, iryo joro nahagaritse kunywa imiti iboneza urubyaro nirengagije ko Hamilton yari yaransabye ko Henson twazamukurikiza undi mwana agejeje imyaka itanu, muri iyo minsi njya kwipimisha nsanga narasamye, ndetse ibyo byishimo byo kuba ntwitiye Hamilton mbikomezanya n'ubukwe bwa Rita na Mark bwabaye muri iyo minsi, gusa ibyo byishimo ntibyatinze kuko byaje guhita bisimburwa n'agahinda n'amarira by'iteka, aho byaje mw'ijoro ry'umunsi ukurikira ubukwe bwa Rita na Mark, ubwo njyewe, Hamilton na Henson twari dutashye tuvuye kwa Rita na Mark kubafasha kwakira abashyitsi no kubafasha kumenyera urugo nk'abageni, uko twagatashye tuza gutungurwa no gusanga......
:
-Shallenne aracyakomeje kubwira umukobwa we Estelle ubuzima bw'amahwa yanyuzemo, ese aho yarageze batunguwe n'iki?
-Vicklam nawe akomeje kubwira Naella inzira y'ubuzima yanyuzemo, gusa twasize ageze kuby'ishimutwa, ese ni iki basanze aho bashimutiwe?
-Selena we ateranyije ingabo z'abanzi ba Golden Land ngo azigezeho ubutumwa n'umupangu w'uko bazatsinda abanyaGolden Land, ese ingabo kumubona zikoze iki?
.
EPISODE 11 COMING SOON
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
Comments
Login to comment.
No comments yet.