Loading verse...
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
:
:
EPISODE 9
:
:
:
•Duheruka Kera kabaye Selena agiye guhura n'mwanzi w'igiturage cyabo Ferinessi.
•Twasize Vicklam nawe akomeje kubwira Naella uwo ariwe.
•Twasize Shallenne akomeje kubwira umukobwa we Estelle ubuzima bw'amahwa yahuye nabwo
•Twasize Daniel yamaze kugera mumaboko yabo yagambaniye nubwo bamwakiriye neza.
.
Dukomeze,
Duhere kuri Estelle urikumwe na mama we Shallenne mubitaro, amubwira ubuzima bw'amahwa yabayemo aho twasize amaze kumubwira uburyo ababyeyi be Latimore na Alsina bari bamaze kumubwira uko yaje m'ubuzima bwabo bamutoraguye banamubwira n'uburyo agomba kwiyakira nuko agomba kubana nabo bantu bamuha akato. Shallenne akomeza abwira umwana we Estelle ati ......
.
*Shallenne ati -"ubwo papa wanjye Latimore na mama wanjye Alsina bamaze kumbwira byose no kumbwira uburyo ngomba kuba muri abo bantu bakomeje kumvangura bantesha agaciro nk'umuntu nkabo bakanyita ikindi kintu kibi kubantu, ibyo byose namaze kubyumva naganjwe n'ikiniga cy'agahinda kubwo kumva ko abo babyeyi mbana nabo batanyibarutse bituma ngira amatsiko yo kumenya ababyeyi banjye nyabo nubwo ntacyo nari narigeze mburana abo babyeyi bantoraguye, gusa nubwo nari nkiri muto nabashimiye uburyo bantoraguye mbaha isezerano ko ninkura nzabitura ineza bangiriye bantora bakandera neza nkaba ntacyo nababuranye, nabo bambwira ko kubitura iyo neza bangiriye ari ukubabera umwana mwiza w'ikinyabupfura kandi wubaha, ndetse nkabakira nk'ababyeyi banjye, nanjye ndabibasezeranya ndetse ndabibarahirira, ako kanya bavirayo icyarimwe bamfata ukuboko bansohokana biruka muri ya mikino bamenyereye kunkinisha, bakomeza kunkinisha bamfasha kwiyibagiza iby'inkuru y'ubuzima bwanjye bamaze kumbwira, ibyo byavuyeho dukomeza ubuzima bisanzwe papa wanjye Latimore na mama wanjye Alsina bakomeza ubuzima bajya kukazi kuri hotel yacu nk'umuryango yitwaga "LATIMORE HOTEL", njye ntangira amashuli yisumbuye nigana n'inshuti yanjye Rita, tuza gusoza amashuli yisumbuye njye mpita njya gufasha ababyeyi kuri Latimore hotel yacu, ndetse na Rita musabira akazi kubabyeyi banjye kuko hagati yanjye na Rita kuba umwe ari kure yundi byaduteraga irungu n'ubwigunge kubera uburyo twakuze turi nk'impanga, dukomeza kubana nk'abavandimwe, muri icyo gihe muri Latimore hotel haza kuberamo ingando y'abakozi ba leta aho buri rwego rwabaga ruhagarariwe, izo ngando zari zimeze nk'amahugurwa zimara ukwezi kose aho abo bakozi ba leta birirwaga mubiganiro nyuma bagakora imyitozo, n'ijoro bakarara muri hotel, muri ayo mahugurwa njye na Rita tuza kumenyaniramo n'abasore babiri nabo bari basanzwe ari inshuti magara, umwe yitwa Hamilton akaba yari umupolice ukomeye kw'ipeti rya Captain, undi yitwa Mark icyo gihe akaba yari umwavocat, ubwo nyuma y'akazi njye na Rita abo basore bombi Captain Hamilton na avocat Mark bazaga kutureba kenshi, Captain Hamilton akaba ariwe uza unsanga, naho avocat Mark akaza asanga Rita, gusa byatangiye tubereka ko tutabitayeho byabindi by'abakobwa bose babanza kwihagararaho, ariko uko iminsi yavagaho umwe hajya undi niko bakomeje kwigarurira imitima yacu aho uwanjye wigaruriwe na captain Hamilton naho uwa Rita ukigarurirwa na avocat Mark, kuburyo ukwezi kw'ingando zabo kwarangiye tutabishaka bamara kugenda tukagira irungu nubwo nabo batahwemye kugaruka kutureba aribwo twatangiye urugendo rw'urukundo, nyuma bagenda bazamurwa muntera kubera ibikorwa byabo by'indashyikirwa byari bikomeje kwivugira aho Hamilton yazamuwe kumapeti kugeza abaye generali ndetse akagirwa umukuru wa police mugihugu cyacu cyose cya "COASTA HILLS", naho Mark kubera kurengera ikiremwamuntu binyuze mumategeko azamurwa muntera agirwa depite, gusa muri icyo gihe Latimore hotel kubera uburyo yarikomeje gutera imbere no kubaka izina rikomeye kw'isi, igendererwa n'abanyapolitike, abakerararugendo benshi byaje gutuma minisitiri w'intebe Rottin ashaka kuyigura kungufu ariko ababyeyi banjye Latimore na Alsina babyanga bavuga ko uwo ari umurage wanjye nk'umwana w'ikinege bafite, ariko byabindi by'abayobozi hafi ya bose bitwaza imbaraga n'ijambo bafite m'ubuyobozi n'icyo baricyo, Rottin yicisha ababyeyi banjye nyuma yo kubatega agaco mw'ijoro bavuye kukazi, bombi mbaburira icyarimwe mba mbaye imfubyi ubugira kabiri nyuma yuko ababyeyi banyibarutse baturikanwe n'igisasu, none n'abantoraguye bakandera nabo birangira bishwe, ubwo nyuma y'urupfu rwabo, minisitili w'intebe yatangiye kungendaho ashaka kunyambura umurage wanjye, no kunkurikiza ababyeyi banjye Latimore na Alsina ariko umukunzi wanjye General Hamilton anshyiriraho uburinzi bukomeye kuri Latimore Hotel nanjye ampa abapolice bo kundinda, na depite Mark anyegurira Latimore hotel biciye mumategeko y'izungura kuko minisitili w'intebe Rottin yari yashutse abafitanye isano n'ababyeyi banjye Latimore na Alsina ngo banyage imitungo yabo yose bitwaje ko ndi umutoragurano, ubwo ibintu byakomeje gutyo no guhangana gukomeye kuburyo byatumye noneho muri politike y'igihugu habamo amakimbirane akomeye yatewe n'urwango rwari hagati ya minisitiri w'intebe Rottin n'abamushyigikiye bahanganye na general Hamilton na depite Mark n'ababashyigikiye. ubuzima bwarakomeje bisanzwe nka chairman wa Latimore hotel nkomeza kuyizamura, Rita we birangira nawe agiye muri politike, aba umusenateli kugira ngo akwirakwize impinduka zamubyiganiragamo mukurwanya ihohoterwa, ubusumbane, ruswa, iterabwoba, igitugu, ivangura iyica rubozo n'akarengane. urukundo rwacu narwo rukomeza gukura ndetse njye na Hamilton dutegura n'ubukwe, ariko b'abanzi b'ibyiza babyivangamo ubwo haburaga icyumweru ngo ubukwe bwanjye na Hamilton bube, minisitiri w'intebe Rottin yaje kundeba ampereza ikiyobya bwenge, mubajije icyo aricyo ambwira ko nza kugiha umusore witwa Mordekai waturutse mugiturage cya Golden Land aje munama y'imishyikirano yo guha igiturage cya Golden Land kwishyira no kwizana ndetse nabo bakagira ijambo muri gahunda za leta ndetse nabo bagahagararirwa munzego z'ubuyobozi bw'igihugu ntibakomeze guhezwa no guhabwa akato mugihugu cyabo, ndetse hakaba hari gahunda zo kuza kwiga k'umushinga w'uko Golden Land yakwigenga ikaba igihugu ukwacyo, bityo ashaka ko uwo musore Mordekai mutega icyo kiyobyabwenge kimusinziriza akaza akamutwara akajya kumwica atarahura n'umwami Campbell wa IX ngo basinyane amasezerano, ako kanya m'umujinya mwinshi mubaza impamvu ari njyewe ahisemo gukoresha ayo makosa y'ubugambanyi no kunyandurisha amaraso y'inzira karengane, ndetse mpita muhakanira mubwira ko niba ari uburyo bwo gushaka kunkoresha ibyaha ngo yigarurire Latimore Hotel ntabyo abonye, maze kumusubiza gutyo ambwira ko impamvu ari njye ahisemo aruko arinjye mwali mwiza ufite izina rikomeye mugihugu, ikirenzeho nkaba ndi mwene wabo k'ubwoko bw'abapokate bityo ni njyewe biri bworohere kumugusha akangirira ikizere kuko m'ubusanzwe ubwoko bw'abapokate nta muntu numwe badahuje ubwoko bizera. ako kanya mpita muhakanira mubwira ko ntatinyuka kugambanira inzirakarengane, ndetse niyo yankangisha kunyica ntabwo nakwemera kwitwa umwicanyi ngo ngire amaraso ambarwaho, ikindi kandi muri kamere yanjye ntanarimwe umutima wanjye wigeze utekereza kugambana, nkimara kuvuga gutyo Rottin anseka ambwira ko iteka nta kintu ajya gukora adafite umupangu, akimara kumbwira gutyo nibaza icyo ashatse kuvuga, mugihe nkirimo kwibaza ubusobanuro bw'icyo Rottin ashatse kuvuga mbona akuyeyo mudasobwa ye arayifingura anyereka amashusho n'amajwi y'umukobwa uboshywe kandi apfutswe umunwa, kureba neza ntungurwa no kubona ari inshuti yanjye magara Rita yashimutiwe ahantu habi, azengurutswe n'ibisore bigera mw'icumi (10), mugahinda kenshi mubaza ibyo ashaka gukorera inshuti yanjye Rita, ahita ansubiza ko aricyo gihe cyo kwereka Rita ko ndi inshuti ye magara nkamwitangira nemera gukora ibihabanye na kamere ye cyangwa akamuteza bisore bimuzengurutse bikamufata kungufu kugeza ashizemo umwuka, ibyo nkibyumva nahise nikanga mpita nkurayo phone ngo ntabaze Hamilton na Mark, ariko Rottin ambwira ko kubahamara ari ukwicisha Rita cyane ko nta gitekerezo mfite cyaho yashimutiwe, bityo byaba byiza ibanga rigumye hagati yacu twembi kuko na Rita ubwe atazi uwamushimuse n'impamvu yashimuswe, ntabyo gutinda nafashe umwanya wo kubitekerezaho nibuka ubucuti bwanjye na Rita kuva tukiri ibitambambuga tubana nk'abana b'impanga kugeza ako kanya twenda no gushinga ingo, ariko ndongera ntekereza kunzira karengane Mordekai bashaka kwica nabwo numva ari njyewe waba ubaye umwicanyi, mbona ubuzima bwabo bombi busa n'uburi mubiganza byanjye ngomba guhitamo umwe muribo hagati ya Rita na Mordekai ugomba kubaho, gusa ntayandi mahitamo narimfite uretse kurengera inshuti yanjye Rita nemera gukora ibyo Rottin antegetse nkanywesha Mordekai ikiyobyabwenge, anshimira ambwira ko nawe iryo joro agomba kurara muri Latimore Hotel kuburyo ibiganza bye aribyo biza kwiyicira kuko uburyo yanga abapokate bose muri rusange aba yumva azatuza aruko bose abamariye mukuzimu akabasibanganya kw'isi, nkimara kumva iyo ngengabitekerezo mbi ya Rottin nahise nikanga mbona ko amaherezo nanjye azanyica, ako kanya ahita asohoka avuga ko agiye gufata urufunguzo rw'icyumba aba arimo ategereje ko muhamagara mubwira ko Mordekai yamaze gusinzira, amasaha yo ntiyatinze kwicuma, igihe Mordekai yagombaga kugerera muri Latimore Hotel aturutse mugiturage cya Golden Land cyarageze, arahagera n'abarinzi be koko bigaragara ko nta muntu abapokate bizera, birumvikana nkuko byari bipanzwe nagiye kumwakira, mwereka icyumba kiza twamuteguriye, ambaza impamvu ari njyewe umwakira ndi chairman, nanjye mubwira ko uburyo ari umushyitsi w'imena ariyo mpamvu mpisemo kumwiyakirira, nawe ahita ambaza niba impamvu mpisemo kumwakira aruko ndi mwene wabo kubapokate, nanjye ndabimuhamiriza ubwo mba natangiye kumufatisha, mwakiriza n'ibyo muri Latimore hotel arabyemera kandi m'ubusanzwe ingendo bajyamo hanze ya Golden Land bitwaza impamba igomba kubatunga kugeza basubiye muri Golden Land, ako kanya ntangira kumusukira icyo kunywa mukirahure mucunga kw'ijisho muvangiramo cya kiyobyabwenge Rottin yampaye ngo muvangiremo nawe ansaba kwisukira tugasangira tuganira, ako kanya nanjye ndisukira duhuza ibirahuri dutangira kuganira ariko uko Mordekai yanywaga ntegereje ko acika intege agasinzira natunguwe no kubona atangiye kunyegera, ndetse atangira no kunkorakora umubiri wose, mugihe ngishaka kumubaza ibyo arimo umunwa we aba yawugejeje kuwanjye atangira kunsomagura, ako kanya mbona ko ibintu bitaza koroha ntangira kumwiyaka, ariko nsanga yamfashe cyane, ako kanya ntungurwa no kubona akuyemo byose ndebye imbunda ye uburyo yafashe umurego ndetse yikweze ikaba nini m'uburebure n'umubyimba ndetse ikomeye cyane nk'igiti kuburyo yendaga guturika mpita mbona ko burya Rottin arinjye yateze agatego agamije ko mfatwa kungufu, ndetse mbona Mordekai ntaho mucikira kuko uburyo ubushake n'ubushyuhe bwari bukomeje kuzamuka atabonye ikimuzimya no gupfa byazamo, ndetse mbona Mordekai namfata kungufu uburibwe mbigiriramo buraba burenze kure ubwo Rita yari kugira afatwa kungufu na bya bisore bigera mw'icumi, ako kanya mfata icyemezo cyo gutabara Mordekai nkareka kumugora ndetse nanjye nkirengera, mpita nywa kukiyobya bwenge nanjye ubishyuhe buranzamukana ntangira kokerwa, Mordekai nawe ntiyatinzamo ankuramo byose vuba vuba, nongera kugarura ubwenge andi hejuru akomeje gutembereza imbunda ye muri paradizo yanjye ubona twembi twatwawe n'ibyishimo by'umubiri. mugicuku rwagati aba aribwo tugera kubyishimo bya nyuma noneho bitewe n'imbaraga nyinshi twakoresheje duhita tugwa agacuho turasinzira. ariko ntarasinzira phone yanjye yarasonnye mukureba mbona ni Rottin umpamagaye, mbyuka m'uburiri njya kumwitabira k'uruhande ngo Mordekai atumva ibyo tuvuga, mukumwitaba mpita mutonganya mubaza impamvu yangushije m'umutego wo kuryamana na Mordekai agatuma agaseke k'ubusugi nari narateganyije ko kazapfundurwa na Hamilton gapfundurwa n'undi muntu m'uburyo ntateguye, ako kanya Rottin aranseka cyane ambwira ngo umutego yanteze ntabwo yizeraga ko unshibukana bitewe n'uburyo anzi nk'umukobwa ufite umutima ukomeye kandi utemera gutsindwa, akomeza ambwiza ukuri ko ibitubayeho njye na Mordekai yari yabipanze neza ikirenzeho yaduteze na camera kuburyo ibyo twakoranye byose yabirebaga muri mudasobwa ye, ayo mashusho yacu ameze nk'ay'abari gukina film z'urukozasoni akaba ayafite neza kuva muntangiriro kugeza kw'iherezo bivuze ko ashatse yayashyira kw'isoko, akomeza ambwira ko noneho igihe yahereye yarambuze noneho kuri iyo nshuro aramfite, ako kanya mubaza muby'ukuri ikintu anshakaho nawe ansubiza atajijinganyije ko ashaka Latimore Hotel bityo ayo mashusho agomba kuyereka umukunzi wanjye Hamilton ubundi ahite ankuraho amaboko anyake n'uburinzi bwose yari yarampaye, ubundi abonereho icyuho cyo kunyaka Latimore hotel ababyeyi banjye bazize, ibyo nkibyumva noneho numva umusatsi wose unyorosotseho nibaza uko Hamilton azabyakira nabona ayo mashusho muca inyuma, mumateka biba ubwambere ntakambira ikiremwa muntu nyuma yo gutakambira Rottin ngo ambabarire ayo mashusho ayampe ntamvemo ngo ayahe umukunzi wanjye Hamilton, ako kanya ambwira ko intego ye ikomeje kugenda neza kuko noneho dutangiye guhuza, ako kanya ambwira ko kugira ngo ampe ayo mashusho ariko ngomba kwica Mordekai mbere yuko yinjira munama y'imishyikirano yajemo kuko atifuza kumva igihugu cyabo cyahuje n'Abapokate, kuri njyewe ibyo kwica nkambura ikiremwa muntu ubuzima byahise binkura umutima kurushaho, mubaza impamvu ashaka ko arinjye umwica, ansubiza ko ibyo bibazo atari ngombwa kuko n'ubundi ninanga kumwica aramwiyicira nayo mashusho ndyamanye na Mordekai ayoherereze Hamilton ndetse ayakwirakwize no kumbuga nkoranyambaga kuburyo binyicira izina na Latimore hotel igata agaciro bayishinja gufatirana abakiriya babanywesha ibiyobyabwenge ngo baryamane nabo, ibyo noneho kubyumva nabaye nk'uguye m'umuriro w'itanura ibyunzwe birandenga amahitamo ambana menshi, birangira nemeye kwica Mordekai, Rottin ambwira ko nkimara kwica Mordekai ahita anzanira mudasobwa iriho ayo mashusho nkayatsiba, akomeza ambwira ko ningerageza kumurusha ubwenge na Rita arabigenderamo kuko akimufite, ako kanya ngaruka mucyumba nsanga Mordekai aracyasinziriye, nitegereje umusore mwiza w'uburanga n'imiterere myiza bya gisore ngiye kwica, umutima urambuza, mbitekerejeho neza nsanga Rottin ari kunkoresha kandi kw'iherezo akaba ari njye byose bigiraho ingaruka we yiturije nk'uko asanzwe akoresha abantu ibyaha bagafungwa, we agasigara yemye nk'umuntu w'umuziranenge utarangwaho icyaha na kimwe, ariko na none nibuka ko yashimuse inshuti yanjye Rita bivuze ko ntakoze ibyo Rottin ashaka yahita amwica, ibyo byose nakomeje kubitekerezaho mbura amahitamo n'igisubizo cy'icyo nkora nkora muri ako kanya kirokora Rita na Mordekai cyane ko njye ibyagombaga kumbaho nari namaze kubyakira no kwishyira m'umutuzo n'urukundo rwanjye Hamilton namaze kuruheba cyera cyane kuko kuba Rottin afite amashusho ndyamanye na Mordekai yaramfite wese, nakomeje gutekereza icyo nkora ngo ndengere ubuzima bwa Rita na Mordekai icyarimwe nkomeza kubura igisubizo n'amahitamo ariko mbonye bikomeje kunshanga mpebera urwaje mfata icyemezo ntakuka ntitaye kubiza kuba nyuma, ako kanya mpita....
:
:
Dusige Shallene agikomeje kubwira umukobwa we Estelle urugendo rw'ubuzima bw'amahwa yaciyemo tuze no kuri Vicklam ugikomeje kubwira Naella uwo ariwe n'amateka y'ubuzima bwe, Vicklam akomeza amubwira ibyo umusaza Fernand yababwiraga agira ati .....
.
Fernand ati -"ubwo umwana wanjye Pavel yamaze kumbwira ko yirinda kubwanjye no k'ubw'umugore we Betha n'umwana we Engels na Vicklam, ndetse akirinda no kubwa mission Hamilton amusigiye yo kurinda umwana we, ahita asohoka yihuta, nsigara numva acana moto irahaguruka amatwi yanjye yumva moto irenga, kureba Vicklam ansigiye nsanga yasinziriye, mpita muryamisha kureba mbona yambaye agashanette kariho ifoto akiri agahinja acigatiwe n'ababyeyi be bombi, mbitekerejeho neza mbona n'ako gashanette gashobora kumwicisha ngakura mw'ijosi rye ndakabika ngo nzakamuhe afite ubushobozi n'imbaraga zo kwirinda no kwirwanaho, ubwo namaze kuryamisha Vicklam, ndabyuka muri icyo gicuku njya mugikoni ngo ndebe uko namutekera igikoma kuburyo akanguka mbona icyo muramiza, kubw'amahirwe nsanga mfite agafu gake mutekera igikoma, ngishyira mukabido nashyiragamo igikoma nkagapfunyika mumyenda ngo igikoma kigumane ubushyuhe, ndetse nteka n'uturyo duke, ntegereza ko bucya njya kubyutsa Vicklam mbanza kumwoza, ariko uko mwoza bikanyibutsa uburyo nozaga k'agakobwa kanjye Vivica, maze koza Vicklam ntangira kumugaburira nabyo bikomeza kunyibutsa ka Vivica kamaze icyumweru kimwe gusa kw'isi y'abazima, noneho nkorwa k'umutima n'uburyo yahise yiyakira muri ubwo buzima bubi yisanzemo mpita mbona ko ibyo yabonye byamuteye gukomera nubwo yacishagamo akarira ahamagara mama na dadi, nanjye nkamuhendahenda, uwo munsi waje kuvaho burira ariko mugicuku tugiye kuryama numvise umuntu w'igitsinagore usuhuza, mugihe nkibaza kuri uwo muntu utugendereye muri iryo joro numva akana karimo kurira, ibyo nkibyumva impuhwe ziransaga mfungura urugi vuba vuba mbaha ikaze, mbona hinjiye umukobwa muto wishwe n'agahinda ahetse umwana urira, ako kanya mubaza iyo ava n'iyo ajya, ako kanya ambaza niba mbona amaso ari aya, mbese niba mbona aribwo bwa mbere mubonye, ako kanya nkurayo agatara mukongeza mw'usura kumwitegereza neza, mpita nibuka umukobwa wigeze kuzana n'umwana wanjye Pavel n'umukazana wanjye Betha baje kunyereka akuzukuru kanjye Engels bari bamaze ukwezi bibarutse, ibyo kubyibuka mpita nibwira ndashidikanya ko uwo mwana ahetse ari umwuzukuru wanjye Engels, ako kanya ibikoba birankuba mubwoba no guhangayika kwinshi ndamubwira ngo "birabe ibyuya ntibibe amaraso"
.
ariko ahita ambwira ko nkuko mbiketse byamaze kuba amaraso kare, kuko umwana wanjye Pavel n'umukazana wanjye Betha batakibarizwa kw'isi y'abazima, uwo mukobwa akimara kumpamiriza ibyo narinketse, kubyakira byarangoye umutima uraremererwa isereri iramfata nikubita hasi, umukobwa ageragerageza kumpagurutsa ariko biranga bihurirana nuko Engels yaririraga m'umugongo we bigatuma na Vicklam arira, uwo mukobwa nawe bimuca intege atangira kurira, aho hahinduka imiborogo gusa, nk'umusaza mbonye uburyo aho hahindutse amarira mbona arinjye ufite inshingano zo kubahoza kuko njye nari nararize menshi kugeza ubwo ankamyemo igihe naririraga umugore wanjye Rose n'agakobwa kanjye Vivica, ntakundi nafashe Vicklam na Engels ndabahoza bigoranye baratuza, nuwo mukobwa nari namaze kwibuka ko yitwa ARLIETTE ndamuturisha kugeza atuje mubaza uko byagenze, ambwirana ikiniga n'amaganya avuga ati ....
.
*Arliette ati -"muby'ukuri ibi byago n'amaganya byatangiye ubwo Pavel yajyaga mukazi ka gipolice nk'uko bisanzwe ariko amasaha tumenyereye ko agerera m'urugo iyo ataraye izamu agera ataragera m'urugo, ibyo bituma ducika igikuba turahangayika cyane kuko bwari ubwa mbere byari bibaye cyane ko niyo yabonaga ari butinde gutaha yabimenyeshaga Betha akamubwira n'impamvu atinze akenshi akaba yatindaga arikumwe na general Hamilton na Depite Mark kuko akenshi na kenshi yaduhamagaraga aribo barikumwe, ubwo twabonye atinze gutaha Betha aramuhamagara ariko asanga phone ye itariho, ahamagaye na general Hamilton nawe asanga phone ye itariho, ahamagaye Depite Mark we aramwitaba amubaza niba atigeze abona Captain Pavel na General Hamilton, depite Mark amusubiza ko uwo yabonye ari General Hamilton warikumwe n'umugore we n'umwana bakaba bahoranye iwe m'urugo rushya rw'abageni bamufasha kwakira abashyitsi kuko hari hashize umunsi akoranye ubukwe na Rita, ako kanya Betha amubwira ko Pavel yamubuze yahamagara na Hamilton ngo amubaze nawe akamubura kuri phone, depite Mark nawe ahita acika igikuba arabahangayikira cyane nawe, atangira guhamagara abandi bapolice ngo ababaze ikintu cyaba cyabaye mugihugu kuburyo wenda General Hamilton na Captain Pavel baba batabaye byihuse akaba ariyo mpamvu bataboneka, bose bamubwira ko nta makuru yabo bafite, igikuba gikomeza gucika, Betha ansigira Engels ansaba kumwitaho akajya gushaka urukundo rwe Pavel, kuko yaragiye guhura na depite Mark bagafatanya kubashaka, , iryo joro inzu nyiraranamo na Engels twenyine ibintu byari bibaye ubwa mbere, noneho mugitondo ntungurwa no kubona Pavel angezeho atakirwambaye, yinjira mucyumba n'igihunga cyinshi ariko kugeramo abura Betha, mugusuhererwa kwinshi agaruka ambaza iyo yagiye, mubwira ko yaraye amushaka ijoro ryose, ako kanya ahita avugana agahinda no kwiheba yivugisha ngo -"Betha!!! urabanteje nukuri, narinzi ko ngiye kwigira nk'uwaraye m'urugo nkuko bisanzwe none bariya bicanyi nashakaga kubeshya bamvumbuye rugikubita kubera ko watumye bamenya ko nabuze.
.
Pavel yamaze kwivugisha gutyo mubaza icyo ashatse kuvuga, ambwirana agahinda kenshi ati ....
.
*Pavel ati -"umva Arliette!!! sinzi ibyo wowe na Betha mwatekereje mubonye ndaye ndatashye ariko nanjye ntabwo nigeze mbihitamo cyangwa ngo mbitegure muri gahunda kuko byose bijya gitangira byari mumasaha y'umugoroba nenda gutaha ariko minisitiri w'intebe Rottin yahise adutumaho nk'abapolice igitaraganya, aduha mission yo kujya gufata umunyabyaha ukuriye abahungabanya umutekano n'umudendezo w'igihugu, mukwinjira mumodoka za police zifata urugendo ariko ntungurwa no kubona ziparitse hafi y'urugo rushya rw'abageni kwa Depite Mark na Senateli Rita, bigaragara ko bagenzi banjye bose bazi uwo tuje gufata uretse njyewe gusa wagenderaga mukigare ntazi ikijya mbere, nyuma y'umwanya dutegereje mbona havuyeyo general Hamilton n'umugore we n'umwana we n'abarinzi babo, ako kanya ntungurwa no kubona bagenzi banjye bahise babagota, bafata Hamilton n'umwana we, noneho umugore we babwira abarinzi babo aho bamujyana mbona n'uburyo n'abarinzi babo bari abagambanyi, ako kanya ishyaka n'ubukana biranzamukana nshatse kubarwanaho abo twarikumwe bahita bantunga imbunda bantegeka kwambika Hamilton mfata nka mukuru wanjye amapingu, ntabyo gutinda babinjiza mumodoka, nanjye banyinjiza kw'itegeko, imodoka bazicisha iy'ubusamo zitwerekeza ahantu hatazwi, nibaza impamvu nanjye banshyize muri ako kagambane nk'umuntu ureba kure mbona ko bashaka ko nanjye mnarwaho amaraso yabo kuburyo ntazabateza ibibazo ntanga ikirego cy'urupfu rwabo, mukugenda nshaka kubatabara Hamilton ambuza ansaba kurokora umwana we gusa kuko aribyo byakoroha, ntabyo gutinda ateza akavuyo, mpita mboneraho icyuho ncikisha umwana wa Hamilton mw'ibanga nsiga Hamilton bamaze kumwica, mukumara guhisha umwana wa Hamilton ahantu harinzwe nkaba naringarutse ngo nyobye uburari mvuga ko umwana wa Hamilton namwishe nkamujugunya m'uruzi.
.
Pavel akimara kumbwira uko byagenze, ako kanya twagiye kubona tubona Betha avuyeyo arikumwe n'igitero gikomeye cya police, ako kanya ntungurwa no kubona Pavel ansabye anyiginga guca m'umuryango w'inyuma ngahungana umukobwa we Engels mugihe nkishidikanya kubyo Pavel ambwira numva umwe mubapolice amusabye kwigaragaza kuko bamubonye yinjira, ndetse bamubwira ko natinda bahita bica umugore we Betha, guhengereza mbona umupolice ufite igipfuko k'umutwe atunze Betha imbunda, ako kanya Pavel yiruka amwiginga ngo ntamurase, uwo mupolice ahita amubaza aho yashyize umwana wa nyakwigendera Hamilton, Pavel amusubiza ko yamwishe, Pavel akimusubiza ko umwana yamwishe uwo mupolice m'ubukana n'umujinya mwinshi yahise arasa Betha isasu ry'umutwe ahita yikubita hasi, Pavel kubibona arasara agiye gusimbukira uwo mupolice nawe ahita amupima amasasu yo kumavi ahita amanuka hasi ashinze amavi, uwo mupolice avayo amwegera amubaza aho yashyize umwana wa Hamilton ariko Pavel waririraga Betha yanga kumusubiza, ako kanya uwo mupolice amubwira ko umukobwa we Engels nawe agiye kuba igitambo cy'ubuzima bw'umwana wa Hamilton niba akomeje kwanga kuvuga aho yamuhishe ariko Pavel yanga kumusubiza, ako kanya nawe amupima isasu ry'umutwe amubwira ngo -"icyo nicyo gikorerwa ugerageje kugambanira no kubangamira databuja Rottin!!!
.
ibyo nkimara kubibona mpita nsohokana Engels nciye m'umuryango wo mugikari, tukigera hanze y'igipangu ntungurwa no kubona inzu ifatwa n'inkongi y'umuriro mbona ko babikoze bagamije gutwikiramo Engels, mva aho mpunga, ndeba ikizu gishaje aba aricyo twihishamo umunsi wose, mbonye bugorobye mpeka Engels m'umugongo nkomeza guhunga nibaza aho mpungishiriza Engels mba nibutse sekuru Fernand utuye ino mfata urugendo nza ino nkugana kugeza njye na Engels tukugezeho.
.
namaze kumva uburyo umwana wanjye Pavel n'umukazana wanjye Betha bapfuye bishwe agahinda karandenga ariko ndikomeza cyane ko ntacyo nari gukora ngo mbashe kubazura, ako kanya Engels na Arliette mbazimanira utwo njye na Vicklam twari dusigaje, basoje gufungura Arliette mwereka aho ajya kurarana n'umwuzukuru wanjye Engels mucyumba cy'abashyitsi umwana wanjye Pavel yari yaranshiriyeho kuko aricyo yararagamo igihe yabaga aje kunsura no kuva kera akiri umusore iyo yabaga yazanye na Hamilton akaba aricyo bararagamo, iryo joro ryabaye iry'amaganya n'agahinda kuburyo naraye ntagohetse bucyeye ndabyuka ngo ntegure gahunda y'umunsi nshaka ikidutunga kuko inshingano zari zikomeje kwiyongera, kubw'uko nari mfite abantu batatu ngomba gushakira ikibatunga, birumvikana uburyo icyaro dutuyemo nta bikorwa remezo nk'itumanaho n'imihanda biriyo byatumye ntamenya amaherezo y'uko imirambo ya Pavel na Betha yashyinguwe, kuko nanze kujya kwigaragaza ngo Vicklam na Engels batabigenderamo kubera ko n'ubundi m'ubusanzwe nta bantu bari bazi ko mpari nka papa wa Pavel kuko abenshi bari bazi ko Pavel yari umuvandimwe wa Hamilton, ubuzima bwarakomeje uwo mukobwa Arliette amfasha kurera Vicklam na Engels dufatanya guca incuro kuko yari yaranze kuntererena ariko nyuma y'amezi atandatu dufatanya kurera Vicklam na Engels hari umusore wamuteruye ajya kumugira umugore we kungufu, ndetse amujyana kure k'uburyo tutongeye kumuca iryera, ntakundi nakoze uko nshoboye kose abana mbarera neza nirinda icyatuma basabiriza nk'uko nanjye nabyangaga, igihe kigeze mbajyana mw'ishuli none igihe nateganyaga kubohereza mumashuli yisumbuye b'abanyeshyari bamfakaje bakampekura imburagihe babyivanzemo banshyirira akadomo k'ubuzima bwanjye ngo abana bandagare kugasozi bakomeze batindahare ntibazabakirane.
.
none bana banjye Vicklam na Engels!!! nubwo ngiye kubasiga ariko mwumve ko nzabahora hafi, kandi muzakomeza kubana nk'abavandimwe, by'umwihariko wowe Vicklam nguhaye inshingano zo kurinda mushiki wawe Engels,
ihohoterwa iryo ariryo ryose yakorerwa nk'igitsinagore, nawe Engels nguhaye inshingano zo kurinda musaza wawe Vicklam icyamubabaza cyose, ndetse ujye umuba hafi umufashe gukomera kandi ntimuzatume hari ubasuzugura cyangwa ngo abafatirane abakoresha n'ibidakwiye yitwaje ubuzima bubi murimo, ikindi nubwo ntacyo mbasigiye ariko ntimuzemere kwisuzuguza musabiriza kandi mufite ingingo zose z'umubiri kuko byaba ari ukugondoza IMANA ikibarindiye ubuzima, kubw'ibyo wowe Vicklam ubu ndakeka aricyo gihe cyo kwambara agashanette kawe wahawe n'ababyeyi ndetse ukareba n'ubutumwa buri muri flash papa wawe Hamilton yagusigiye ubundi ukinjira urugamba rwo gushakira ababyeyi bawe n'aba Engels ubutabera, gusa mbere ya byose muzirinde guhora mumena amaraso y'ababagize imfubyi kuko ntaho mwaba mutaniye nabo, ikindi nabasaba mbinginga ni ugushaka uburyo mwava muri iki giturage mukagiharira abanyeshyari.
.
umusaza Fernand yamaze kutubwira byose azamura akaboko adusezeraho njye na Engels duhita tumufatira rimwe tumusaba tumwinginga ngo areke kudusiga ariko ntakindi yongeye kuvuga, Engels ambwira ko byarangiye, mugahinda n'amarira menshi twarihebye twibaza uko tubaho naho tujya, ntabyo gutinda twaratabaje umunsi ukurikiyeho umusaza Fernand arashyingurwa, njye nsaba Engels kwitegura bugacya tugeze kure tuva muri icyo giturage natwe abo banyeshyari bataradukurikiza umusaza Fernand, ibintu twaraye tubishyira k'umurongo, iby'ingenzi tubifungira mw'isanduka turafunga neza tubibika hejuru mugisenge (prafo), ndongera ngifunga neza, mfata agashannette kariho ifoto ndikumwe n'ababyeyi banjye nkambara mw'ijosi na flash iriho ubutumwa papa yansigiye nyambara k'ukuboko kuko yarikozwe nk'isaha, inzu tureba umuntu tuyisigira ngo abe ayibamo kuko muri icyo giturage twari mubantu bafite inzu nziza kubera ko yari yarubatswe na Pavel, uwo twasize munzu twamugurishije ibintu byose biri munzu tubona impamba y'urugendo, mugitondo tuzinduka tuva muri icyo cyaro tugana muri kavukire yacu m'umurwa mukuru wa MERBELLA.
:
:
Dusige Vicklam agikomeje kubwira Naella inzira y'umusaraba w'ubuzima bwe yaciyemo, tuze mumashyamba ya Golden Land aho twasize Selena yamaze kwinjira mungando y'abanzi babo, ndetse yamaze no gucengera yinjira mw'ihema rya Ferinessi. gusa mugihe yaratagereje Ferinessi mugishyika cyinshi yatunguwe no kubona ikintu Ferinessi yavuyeyo afashe kuburyo byamuteye ubwoba no kwiheba yumva ko ibye birangiye, icyo Ferinessi yarafashe nta kindi ni inkota byagaragaraga ko ari nshya ndetse kuva bayicura itari yagakoreshejweho na rimwe, abari bavuye guha Ferinessi ubutumwa bw'uko afite umushyitsi baratunguwe, ndetse n'abari bazengurutse aho Selena yicaye birabacanga, mbese bose batunguwe no kubona uburyo Ferinessi yariye karungu, kandi bamuheruka ameze neza, bamwitegereje neza babona ko iyo nkota ntakindi agiye kuyikoresha uretse kuyicisha Selena, ako kanya bose bahita bamwitambika bamubaza ibyo agiye gukora, bongera kumwibutsa ko Selena aje ngo bakorane abafasha kurimbura abatuye Golden Land, ariko ibyo bamubwiraga byose ntabwo yabyumvaga na gato, akomeza kubahigika ngo akomeze asatire Selena, ariko nabo bamubera ibamba bakomeza kumwigingira kureka igikorwa cy'ubuhubutsi, bamusubiriramo amagambo Selena yaramaze kubabwira yose, bamwumvisha inyungu zo gukorana nawe, Ferinessi wari wakomeje kumva ibyo bavuga byose yariyumviriye m'umutwe we birivanga arasuhererwa ako kanya m'umujinya mwinshi ahita azamura inkota ayibazengurutsamo abo ifashe ibaca imitwe kuburyo mw'isegonda rimwe aho ngaho hidunze imitwe y'abasirikare umunani, abarokotse iyo nkota bigira inyuma n'ubwoba bwinshi, kuri Selena we kubona uwo mujinya wa Ferinessi utuma agera aho yiyicira abayobozi b'igisirikare cye ariheba kurushaho, abona ko urugamba yari yishyoyemo agiye kurupfiramo ataranarutangira, kuri Ferinessi akimara kwiyicira bamwe mubakuru b'ingabo ze yahise avuga yitotomba n'ijwi ryuzuye ubukana nk'intare iri gutontoma avuga ati.....
.
*Ferinessi ati -"Riquelme na bagenzi bawe nagiriye ikizere cyo kuyobora ingabo zanjye, kuva ryari musigaye munyubahuka mukabangamira ibikorwa ngiye gukora!!?, kuva ryari mungambanira mukanzanira uyu mugore ngo aze ansonge anshyinyagurira ndetse anyishyongoreho kubyo musaza we Daniel yankoreye afata umugore wanjye Elizabeth kungufu kugeza ashizemo umwuka?!!, ese ibyo biganiro n'imikoranire mushaka ko ngirana nawe hejuru yuko musaza we Daniel yanyiciye umugore wanjye agashimuta n'umwana wanjye ni ibihe?, ese uretse ubujiji no kurushwa ubwenge mwumva inama yatugira ari iyihe hagati yo gutsinda no gutsindwa urugamba?, ese kuki mutumva ko iyo ari imitwe yagambanye na musaza we n'igiturage cya Golden Land muri rusange ngo aze kutuneka no kudushuka?!!, ese uretse ubushinyaguzi mwumva ari gute nakorana n'abamfakaje ndetse bakampekura imburagihe?.
.
Ferinessi yamaze kuvuga ayo magambo ayarangiza yaganjwe n'ikiniga kubw'agahinda ko kuba umugore we Elizabeth yapfuye n'umwana we Rahab akaba atazi iyo ari ndetse atazi niba akiriho, Riquelme na bagenzi be babyumvaga bagwa mukantu kuko batari bazi ikibazo Ferinessi afite cyo kuba umugore we Elizabeth yishwe n'umwana we agashimutwa, kuri Selena yamaze kumva ibyo musaza we Daniel yakoze agwa mukantu abona ko ariwe ugiye kumwicira mission kuko inzika Ferinessi amufitiye zo kumwicira umugore abanje kumufata kungufu niwe ugiye kuzishyura, kuri Ferinessi we wabonaga ko kuba umugore we Elizabeth yapfuye byamushegeshe umutima, bikamwangiza umutwe kugera nubwo yica abayobozi b'ingabo ze bamwungirije, kuri Selena nk'umunyabwenge yahise atanguranwa ntiyategereza ko Ferinessi amugeraho ngo amuce umutwe ahita agenda asatira Ferinessi wari ukiri mugahinda afashe n'inkota ishonga amaraso, Riquelme na bagenzi be batungurwa n'umutima ukomeye wa Selena, bavugira mumatamatama babazanya impamvu arimo kwisanganiza urupfu arureba imbere ye. ariko Selena waruzi icyo ashaka iby'ubwoba no gutinya urupfu abyikuramo akomeza gusatira Ferinessi warugihagaze hagati y'imirambo n'imitwe y'ingabo ze amaze kwica, mukanya gato Selena yarageze imbere ya Ferinessi warucyubitse umutwe kubera agahinda n'ishavu ryo gupfusha umugore we Elizabeth, mukumugeraho amwegera buhoro buhoro ari nako amubara akoresheje ubwonko bwe asoma ubwa Ferinessi, amaso nayo acunganwa n'ukuboko kwa Ferinessi gufashe inkota, ntabyo gutinda ibiganza bye abifatisha ibya Ferinessi atangira kumubyiringira buhoro buhoro akoresheje udutoki twe tworohereye, agenda atuzamura buhoro buhoro kugeza atugejeje mubituza bye, kuri Ferinessi we atangira guhinduka m'umubiri m'uburyo adasobanukiwe, Selena wabikoraga kumibare abona ko kumufatisha biza gushoboka noneho aramwegera amugwamo wese twa dutoki twe atuzamura mw'isura ya Ferinessi amwubura umutwe amuhanze amaso ye meza y'urwererane noneho yishakamo amarira Ferinessi mukubumbura amaso ayahuza n'aya Selena yari yuzuye imbabazi n'impuhwe kubera ishavu n'agahinda yarafite ndetse n'amarira ashoka atembera kw'isura ye nziza yuje uburanga akamanukira mubituza bya Ferinessi, noneho Ferinessi wari wamaze gucururuka kare akibona uburyo Selena amuririra mumaso yumva impuhwe ziramusaze umubiri we usesa urumeza, umutima we utangira gutera usiganwa. Selena warukomeje gukorera kumibare ye abonye ko yamaze kumufatisha noneho atangira kumuterekera ya maso ye meza mukumwereka agahinda kuzuye umutima we akayarerembura imbere ye buri kanya, Ferinessi atangira gutwarwa arangarira uburanga bwo mumaso ya Selena, noneho ubwiza bw'isura ye bumufata bugwate, ako kanya Selena yabonye ko umugabo yamaze gutwarwa abona noneho ariwo mwanya wo gukomeza urugamba byuzuye, nuko twa dutoki yarafatishije mw'isura ya Ferinessi atumukuraho amera nk'umuhobeye amuryamisha imisaya mugituza amaboko ayamuzengurutsa m'umugongo, mukumara kuryama mubituza bya Ferinessi amera nk'ubisinziriyemo, kuri Ferinessi amera nk'ufashwe n'amashanyarazi kuko nta bushobozi yaragifite bwo kwikura aho hantu kuburyo yibagiwe ko afashe n'inkota muntoki ikamucika ikagwa hasi nawe akazamura amaboko akayazengurutsa m'umugongo wa Selena, ako kanya Selena yitsa umutima ubugira gatatu, ahita akomeza abwirana Ferinessi ikiniga n'amagambo y'amaganya agira ati......
.
*Selena ati -"Data buja!!! ntabwo nzi uko wakira amagambo y'umuja wawe, ariko ndagusabye nkwinginga ngo wumve ukuri kw'amagambo avuye k'umutima wanjye, muby'ukuri nubwo nari naje nkugana nguhungiyeho ngo untabare, ntabwo narinzi ko musaza wanjye Daniel yatinyutse kubahuka databuja akamwinjirira m'uburyamo kugeza amwiciye umugore akamupfakaza ndetse akamuhekura ashimuta agakobwa ke Rahab nkuko nanjye yamfakaje yica umugabo wanjye Mordekai yarangiza agashimuta agahungu kanjye Victor, bityo ubyumve ubyiteho maze utege amatwi amagambo y'umuja wawe Selena nkubwira utitaye kubyo musaza wanjye Daniel yakoze ngo ubimpore kuko ibyo yagukoreye bingana n'ibyo yankoreye yica umugabo wanjye Mordekai akanshimutira n'umwana wanjye Victor, bivuze ko uko ari umwanzi wawe bikubye inshuro icumi kuba umwanzi wanjye kuko uretse amaraso y'ababyeyi akiduhuje ntabwo nkimufata nk'umuvandimwe wanjye kuko urwango mwanga rukubye kure urwo nanze abatuye Golden Land bose bakomeje kunshyinyagurira banshinja gufatanya na musaza wanjye kwica umugabo wanjye Mordekai ngo umuryango wacu wisubize intebe y'ubuyobozi wahoranye kuva kera mumateka, Databuja rwose umva iyi ntimba y'ishavu n'agahinda n'aya marira mvugana maze ungirire impuhwe wemere kumfasha, kandi umpe n'ubuhungiro kuko ari wowe munyembaraga kw'isi mbonye nahungiraho nkabona uburinzi budahunganywa, nanjye inyiturano n'ingororano nguha ni ukugufasha gutsinda abatuye Golden Land no kugufasha kwigarurira imitungo yose yo muri Golden Land kuko hari n'indi mitungo y'ibanga iherutse kuvumburwa m'ubutaka bwa Golden Land akaba arinjye na Mordekai twari tuyiziranyeho twenyine, ndetse akaba aritwe twari tuziranyeho agace yavumbuweho twifashishije ikarita. rwose sinzi niba nagusabye ibirenze ariko ntabwo mbigusabye ngo bibe uko mbyifuza ahubwo bibe uko ubishaka kandi unkoresha icyo ushaka cyose kuko namaze kwishyira mumaboko yawe cyane ko nta bundi buhungiro narimfite, kandi niba uri uwo kunyica wihorera kubyo musaza wanjye yagukoreye cyangwa inzika usanzwe ufitiye abakomoka muri Golden Land bose ndi mumaboko yawe kandi byibuze napfa nk'intwari kubwo kwicwa n'umugabo w'igikomerezwa n'igihangage nkawe ntishwe n'abariya bantu baciriritse bo mugiturage cya Golden Land.
.
Selena yarangije kuvuga magambo y'amaganya yahogoye bwinshi, ndetse amarira ye yatoheje agapira ka Ferinessi kuko yaririraga mubituza bya Ferinessi m'ubutesi bwinshi, Ferinessi we kumara kumva ayo magambo ya Selena yuje ishavu n'agahinda, impuhwe zaramusaze kimwe n'abo basirikare bamwungirije, ako kanya azamura amaboko afata Selena mmumisaya ye igoroye neza, amwegura umutwe yararyamishije mubituza bye, amurebana indoro y'impuhwe, na Selena amurebana indoro y'ishavu n'agahinda, Ferinessi mumpuhwe nyinshi amuhoza amuhanagura amarira, akomeza kumuturisha amuhumuriza, k'uruhande rwa Riquelme na bagenzi be bari batunguwe no kubona umuntu wa mbere Ferinessi yeretse imbabazi n'impuhwe nyuma y'umugore we Elizabeth n'agakobwa ke Rahab kuko ubusanzwe ijisho rye rihora ari nk'iry'ingwe, ubukana bwe n'uburakari bukaba bumeze nk'ubw'intare, umujinya we ukamera nk'uwigisamagwe (tiger), ubugome bwe bukamera nk'ubw'ikirura (wolf), kuri Ferinessi warukomeje guhoza Selena, no kumuhumuriza kwinshi, yabonye amaze gutuza gato aramubwira ati..
.
*Ferinessi ati -"Selena!!! humura rwose, shyitsa umutima mugitereko kandi ntukomeze kungirira ubwoba no kuntinya kuko ntabwo natinyuka kugirira nabi umuntu uwo ariwe wase uje ungana, kandi ntanarimwe nigeze nsubiza inyuma uwaje ashaka ko dukorana, cyangwa aje anyishyingikirijeho, muby'ukuri wumve ko nsanzwe mpa agaciro ibikorwa by'indashyikirwa wakoreye abatuye Golden Land mugihe umugabo wawe yari umuyobozi wa Golden Land kuko nk'umuntu uvuka kubasokuruza bahoranye intebe y'ubuyobozi wamufashaga byinshi mumiyoborere k'uburyo bivugwa ko ari wowe wamukozemo umuyobozi nyawe wifashishije uburambe bw'amateka ukomora kubasokuruza bawe, bityo kuva ubu ntiwongere kunyita sobuja cyangwa ngo wiyite umuja wanjye, kuko ubu tubaye abunganizi bivuze ko ibyo unsabye byose mbikwemereye kubw'uko wagaragaje ubushake bwo gukorana nanjye ukaba ugiye kumfasha guhashya abatuye Golden Land nkuko wafashaga Mordekai m'ubuyobozi, kuburyo nawe nibakubona uhanganye nabo bazicuza impamvu baguhemukiye bakwirukana m'ubutaka bwabo batazi ko burya baguciraga inzira yo kurokoka irimburwa n'itsembatsemba ngiye kubasukaho, rwose humura muri iyi ngando urarinzwe, ntawe uzakugirira nabi ahubwo bose bazagufata neza m'uburyo utigeze utekereza, kandi na nyuma y'urugamba tuzaguha ubuturo bwiza m'umurwa mukuru wa Merbella kuburyo uzabaho neza nk'umunyacyubahiro bose bafatiraho icyitegererezo, bityo aka kanya ndakeka aricyo gihe cyo kumbwira umupangu w'uburyo twatsemba abatuye Golden Land bose, mungabo zanjye ntawupfuye cyangwa ngo akomereke, kuko n'ubu turakibaza icyo abatuye Golden Land bishingikirije kubwo kuba ntakintu gihambaye kigaragaza ko biteguye intambara nko guhuriza ingabo zabo munkambi cyangwa gutegura ibitwaro baza gukoresha birwanaho kubera ko ikintu cyonyine bakoze ari ukubazengurutsa impande zose z'igiturage bacunga umutekano bisanzwe no kurara irondo bisanzwe.
.
Ibyo bibazo Selena yamaze kubyumva areba Ferinessi amuterekera y'amaso maso ye meza y'urwererane mw'isura yuje itoto n'uburanga n'uruhanga rurasa nk'akazuba ko m'umuseso, Ferinessi nawe akomeza kurushaho gutwarwa kuburyo ubwenge bwe bwose bwari bwashiriye kubwiza n'uburanga bwa Selena, Selena nawe amumwenyurira m'uburyo bwo kumwereka ko afite umupangu wuko batsinda abanyeGolden Land ariko akijya kumusubiza ibibazo byose Ferinessi amubajije kw'ibanga abanyaGolden Land bishingikirijeho bategura intambara, abaraho bose batunguwe no kubona umuntu winjiye muri iryo hema atarwambaye ndetse atabaza cyane, abari muri iryo hema bose bahita bikanga bacika igikuba kureba uwo winjiye atabaza batungurwa no kubona ari....
:
-Intego ya Selena yo gukorana na Ferinessi ayigezeho, ese uwo muntu winjiye aca igikuba atabaza ninde?
-Vicklam akomeje kubwira Naella amateka y'ubuzima bwe, ese Vicklam na Engels muri ubwo bupfubyi baje kuba m'umurwa mukuru gute?
-Shallenne nawe akomeje kubwira umukobwa we Estelle iby'ubuzima bw'amahwa yaciyemo, ese iyo mitego n'ibyo bigeragezo yashyizwemo na Rottin yabyigobotoye ate?
.
EPISODE 10 coming soon
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
Comments
Login to comment.
No comments yet.