Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON  S01 Ep 8

FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 8

Loading verse...
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
:
:
EPISODE 8
:
:
•Twasize Shangazi wa Naella yamaze gupfa yishwe na police, umusore twamaze kumenya ko ari Vicklam, Estelle mama we amutumyeho.
•Daniel yaraguye mumaboko ya bene wabo yagambiniye.
•Twasize Elizabeth umugore wa Ferinessi apfuye, umukobwa we Rahab akomeza kuburirwa irengero, Rottin afashe urugendo rwo kujya kwica umwami Campbell wa IX?.
•Twasize Selena n'umuja we bafashwe n'abagabo tutamenye.

.
Dukomeze,
Duhere kuri Daniel twasize amaze kugabizwa bene wabo yagambaniye, nabo mukuza bamusanga aho ingabo za Ferinessi zimujugunye, n'umujinya mwinshi batitaye kuba arambaraye ameze nk'umupfu bahita bamuhurizaho imigeri n'umuvu w'amacandwe n'imivumo myinshi, bamubwira ngo "ni igisebo kubwoko bwabo kubwo kuba yaribagiwe amaraso y'Abapokate amurimo akabagambanira ajya gukorana n'abanzi, uko bagakomeje kumubyiniraho bamwishyuza umuyobozi wabo Mordekai yishe, havuyeyo umurinzi umwe muri bo abasaba kurekeraho guhohotera mwene wabo kuko uko yababera ikirumbo kose ni uwabo, ikindi akaba akomoka mubayobozi, bityo bamubabarire kuko nawe buriya kugambanira bene wanyu mufitanye igihango cy'amaraso y'ubuvandimwe nk'abantu bakomoka k'umukurambere Pokate byamuhaye isomo ko ari umuvumo ugukurikirana, imyaku nayo ikakwitambika munzira unyuramo zose, bityo barekeraho kumutoteza kuko ntaho baba bataniye nawe, kandi muri kamere yabo urugomo n'ihohoterwa ari ikintu bakomeje kurwanya kuva kera kuko ubwoko bwabo bwabikorewe igihe kinini kugeza buje kujugunywa muri ayo mashyamba ngo bazicwe n'udukoko, uwo murinzi mugenzi wabo yamaze kubibutsa byose n'abo baribo ba nyabo, baratuza umujinya bari bafitiye Daniel barawucubya, ahubwo batangira kubazanya icyo bakora ngo bagarurire ubuzima bwa Daniel hafi, uwo murinzi avuga ko bagiye kumwoherereza m'umurwa mukuru agashyikirizwa ibitaro, ako kanya bakurayo igare rikururwa n'amafarashi kuko ariyo bari bafite aho ngaho gusa kubera ko bateganyaga ko intambara bayirwana bazamuka imisozi n'amashyamba mukwirukana abanzi babo, ubwo bahisemo abasore babiri bo kumutwara bamwerekeza m'umurwa wabo, gusa abasore bamutwaye ubona batwaye umurambo kuko Daniel atanyeganyagaga na gato, nyuma y'urugendo rurerure bari bageze kubitaro bikuru, abaganga bamwakirana ingoga bihutira kumuha ubutabazi bw'ibanze birengagije ko ari umugambanyi, ndetse bihita bimenyeshwa abayobozi ba Golden Land kuva k'umusaza Henock na Olofa umugaba mukuru w'ingabo n'abandi bayobozi bose tutibagiwe na Salemu warumaze imyaka myinshi ari maneko mubanzi babo, bageze mubitaro ubona ko baciye igikuba bibaza uburyo Daniel abagarukiye ari indembe kandi yaragiye abihenuyeho ngo azagaruka ari umuyobozi wabo bose bamwunamira, mukugera kwa muganga basanga abaganga bamwitayeho bishoboka kuko basanze yamaze gukanguka n'ubwo nta mbaraga yarafite, gusa nawe nk'umuntu wishinja icyaha cyo kugambanira ubwoko bwe n'abavandimwe yihutiye gusaba imbabazi avuga ko byose yabikoze kubw'impamvu yo kurwanira imbaraga, ibyubahiro, ibigwi, n'igitinyiro ndetse na za nzika z'imiryango, ariko ibyo yahuye nabyo nyuma yo kugambana byamusigiye isomo rikomeye ko iyo ugambaniye bene wanyu nawe ubwawe uba wigambaniye kuko bene wanyu n'abavandimwe bawe aribo bonyine bakumva bakaguha agaciro bakakubahira uwo uriwe ndetse bakagukunda uko uri, bivuze ko ubabuze nawe wakwibura ugasigara wenyine ntacyo uricyo, uko Daniel yagakomeje kuvuga amagambo menshi yo kwicuza no gusaba imbabazi, umusaza Henock yamuturishije amusaba kubanza gutekereza k'ubuzima bwe akavurwa ibindi bikaza nyuma kuko umubiri we utameze neza, ariko Daniel amubwira ko atari cyo gihe cyo kuryama ngo arebere umuryango n'ubwoko bwabo burimbuka kuko igitero cya Ferinessi kibari hafi kandi kiraza gitsembatsemba icyitwa ikinyabuzima cyose, bityo nibamutege amatwi abahe amakuru make asize mungando y'abanzi, umusaza Henock n'abandi bayobozi nabo baramwegera, atangira kubaha amakuru yo mungando y'abanzi, Daniel yabarondoreye imigambi mibishya y'abanzi, abasubiriramo amagambo Ferinessi yavuze yose, ibyemezo bikakaye yafatiye igiturage cyabo, Daniel yababwiye byose kuva aho abanzi babo bafite intege nke kugeza aho bafite imbaraga, asoza ababwira ko byose bihagarikiwe na minisitiri w'intebe Rottin bivuze ko umwami Campbell wa IX ntaho ahuriye nabyo, ariko bamubwira ko ibyo kuba umwami Campbell wa IX atabirimo bari babizi kuko maneko wabo Salemu yari yarabibabwiye, ntabyo gutinda basaba Daniel kuba aruhutse abaganga bagakomeza kumwitaho, ubundi bo bakajya kongera kwiga urugamba neza bifashishije amakuru y'ingenzi abahaye, ako kanya Daniel ababaza aho mushiki we Selena ari, Henock amusubiza ko ahubwo amwibukije kumubaza aho yashyize umwuzukuru we Victor, Daniel mukwisegura kwinshi amusubiza ko ari mumaboko ya Ferinessi kuko aba iwe m'urugo, ako kanya umusaza Henock nawe amusubiza ko mushiki we Selena ageze kure ajya guhashya abanzi, ibyo Daniel akibyumva bigendanye nuko azi mushiki we aramuhangayikira cyane, mw'ijwi ricitse intege, aravuga ati -"mushiki wanjye Selena!!! nukuri ntabwo wagombaga kwiyahura ujya mubanzi kuko ndabizi neza Ferinessi aragukorera ibya mfura mbi nk'ibyo nakoreye umugore we Elizabeth yihorera!!.
.
Daniel akimara kuvuga gutyo bose barikanze mugihunga n'impungege nyinshi bihutira kumubaza ibyo aribyo ariko batungurwa no kumva atabasubiza, kureba batungurwa no kubona......
:
:
Dusige batungurwa n'ibyo babonye, tuze kuri Naella na Vicklam, aho twasize bagaruka munzu nyuma yo guherekeza Estelle warugiye kureba mama we Shallenne, Naella na Vicklam bageze muri cya cyumba ubona bombi bacitse intege birumvikana Naella urupfu rwa shangazi rwari rwanze kumuvamo noneho bikubitiraho no guhangayikira inshuti ye magara Estelle, kubw'iryo shavu n'agahinda, Naella yahise asatira uburiri bwa Vicklam abwitereramo aryama yubamye nuko atangira kurira atsikimba anasepfura noneho ibyo bikora kunkovu zoo gupfusha ababyeyi be Rita umaze imyaka itanu yishwe na Mark uherutse kwicwa na musaza we Miguel umaze imyaka itatu aburiwe irengero, ibyo byose byakomeje kubyiganira m'umutima wa Naella ishavu, intimba n'agahinda biramurenga bituma amarira akomeza kumeneka ari menshi nk'imvura y'amahindu kuburyo uburiri bwa Vicklam bwatose nk'ubwaturiwe, kuri Vicklam yari amwicaye iruhande amuha akanya gahagije ko kurira ndetse amutera imbaraga zo kurira amubwira ko kurira bimutura umutwaro w'ikiniga uremereye umutima we, ndetse kurira bikaba biruhura ubwonko n'umutwe, nyuma y'umwanya munini Naella arira cyane bukarenga agahogora, Vicklam yabonye ko ariwo mwanya wo kumuhoza, yurira igitanda amuryama iruhande amufumbata amufatiye mubituza bye, nuko atangira kumuhoza amubwira amagambo amukomeza, amwumvisha ko nubwo yabuze abantu b'ingenzi m'ubuzima bwe, we nka Vicklam amufite ndetse amuhumuriza amwizeza ko atazigera amutererana ngo amusige wenyine, Vicklam yakomeje kubwira Naella amagambo amugarurira icyizere amwereka ko atari wenyine, bituma Naella atangira kugenda atuza buhoro buhoro, na Vicklam aboneraho kugenda amuhanagura amarira ari nako akomeza kumubwira amagambo yo kumuha ihumure no kumugarurira icyizere amubwira ko bahuje amateka n'ubuzima kuko nawe ari imfubyi nubwo we bitandukanye n'ibye gato kuko we yabuze ababyeyi akiri igitambambuga bivuze ko atigeze amenya ababyeyi be uretse kubabona kugafoto kari kugashanette gahora mw'ijosi rye, bityo nawe agomba kugira icyizere cy'ubuzima kuko barikumwe nk'uko nawe icyizere n'abantu bamubaye hafi aribyo bitumye ageze aho ageze akomeye. bityo nawe ntabwo azigera amutererana ngo atume yibona nk'umuntu uri wenyine, amwizeza ko atazatuma yigunga na rimwe.
:
:
Dusige Vicklam abwira Naella amagambo y'ihumure n'ikizere, tuze hano kuri Estelle turamubona arimo kwinjira mubitaro, arabanza ajya kumalist y'abarwayi aba amanitse aho, mukugendera kuri arphabetic abona izina rya mama we Shallenne na numero z'icyumba arwariyemo, agenda agisatira mukukigeramo asanga mama we aryamye ameze nabi, ariko ya maraso ahuza mama n'umwana yahise amuha imbaraga yikuraho ibyo yahumekeragamo, mugihunga cyinshi no guhangayika kwinshi abaza Estelle uko Henson ameze?, ako kanya Estelle mukwikanga kwinshi amubaza uwo Henson avuga uwo ariwe, mama we amusaba kumusubiza niba ari muzima kandi arinzwe naho ibyo kumubaza uwo ariwe ntabwo bimureba kuko abizi neza ko yageze n'iwabo bikarenga akagera no mucyumba cye, ibyo Estelle na none abyumvishe bikomeza kumushyira m'urujijo kurushaho, asobanuza mama we Shallenne ibyo avuga mama we amubwira ko mbere yuko agera mubitaro hari agashanette yabonye munsi y'igitanda cye kandi akaba yamenye ko hari umusore, we na Naella bari bahishemo ikirenzeho akaba ari guhigwa bikomeye na minisitiri w'intebe Rottin afatanyije na papa we THIMOTHY (papa Estelle akaba umugabo wa Shallenne), ako kanya Estelle mugutungurwa kwinshi amubaza uko yabimenye byose n'impamvu uwo musore akomeje kumwita Henson, mama we Shallenne amusubiza ko umukozi wabo wo m'urugo ariwe wabimubwiye amuzaniye ingemu, amubwira ko yumvise minisitiri w'intebe Rottin na papa we Thimothy babiganira, naho impamvu uwo musore akomeje kumwita Henson ni hari agashanette yataye aho bari bamuhishe munsi y'uburiri kandi akaba abizi neza ko ari aka Henson, ibyo Estelle amaze kubyumva yibuka ko umusore yababwiye ko yitwa Vicklam, yibaza niba yababeshyaga ndetse n'impamvu yabahishe izina rye rya nyaryo, na none yibaza aho mama we aziranye nuwo musore batabaye, ako kanya Estelle ahita abaza mama we niba ako gashanette kari kanditseho izina rye Henson nk'uko akomeje kumwita, mama we Shallenne mukiniga cyinshi n'ishavu ry'agahinda amusubiza ko ako gashanette kari karimo ifoto y'abantu batatu, aribo agahinja kitwa Henson gacigatiwe n'ababyeyi bako bombi Hamilton nka papa na Shallenne nka mama, 
ibyo Estelle akibyumva noneho ashigukira hejuru, yibaza ubwoko bw'inshamarenga mama we akomeje kuvuga biramucanga kugeza ubwo atangira kwibaza niba mama we ataba yahuye n'indwara yo m'umutwe ituma avuga ibiterekeranye cyangwa akaba yahungabanye, m'urujijo rwinshi yibaza niba uwo Shallenne uri kuri ako gashanette ari mama we cyangwa uwo bitiranwa, ako kanya muguhangayikira mama we amusaba kumutegereza gato akajya guhamagara abaganga bakaza kumwitaho kuko biragaragara ko yavangiwe m'umutwe avuga ibiterekeranye, Estelle agihaguruka kugitanda ajya guhamagaza abaganga, mama we ahita amusingira ukuboko amuhagarika ahubwo amusaba kujya kuvuniramo urufunguzo akagaruka akamubwira ikintu yari yaramuhishe igihe kinini akaba aricyo yaramutumirijeho igitaraganya aho gifitanye isano n'ibyo akomeje kumubwira we akabifata nko guta ubwenge, Estelle acyumva ko mama we hari icyo ashaka kumubwira yahise abona ko ari ikintu gikomeye amaranye igihe kinini atangira kubona ko agiye kumenya impamvu mama we ahorana ishavu n'intimba y'agahinda akaba atarigeze na rimwe abona ibyishimo bya mama we uretse amarira amutemba kumatama n'amagambo yuje ikiniga gusa, ako kanya Estelle n'amashyushyu menshi ahaguruka vuba vuba ajya gufunga urugi ngo aze yumve icyo mama we amubwira.
:
:
Dusige Estelle ajya gufunga urugi ngo mama we Shallenne amubwire ikintu yari yaramuhishe igihe kinini, tugaruke kuri Naella na Vicklam, aho twasize Vicklam abwira Naella ko atazatuma yigunga na rimwe, akomeza amubwira ko bidakwiye ko yemera kwigarurirwa n'agahinda ahubwo agomba gukomera, Vicklam yarangije kubwira Naella amagambo amukomeza yamaze gutuza, Vicklam atangira kumubwira udukuru two gukomeza kumuruhura umutima n'umutwe, agezaho aramufata amusaba ko batemberera m'ubusitani bwo hanze, Naella nawe arabyemera basohoka Vicklam amufashe udutoki, kugeza bageze hanze batangira kuzenguruka buhoro buhoro, Vicklam amubwira udukuru dutandukanye amusoromera n'uturabo twiza kandi duhumura neza, Naella isura ye igenda icya buhoro buhoro, ndetse atangira no kumwenyura, uko bagatembereye muri ubwo busitani buri muri icyo gipangu bageze kugiti cy'amapera, Naella abwira Vicklam uburyo ayakunda, nawe amubwira ko nta kibazo yakurira akayasoroma, Naella mumasoni menshi amubwira ko atakurira amusize hasi kubera ko yambaye agakanzu gato kandi karekuye, Vicklam mukumwara kwinshi amubwira ko atakiri umwana kuburyo yakenera kumuhengereza, Naella amubwira ko igitsinagabo cyose aho kiva kikagera bose ari bamwe ibintu byo guhengereza ubwambure bw'igitsinagore babikurana kugeza no k'ubukambwe, na Vicklam amusubiza ko n'igitsinagore cyose aho kiva kikagera ibintu byo kwambara ubwambure ari ibintu bakunda cyane, bikaba biri muri kamere yabo bityo niyo mpamvu nabo nk'igitsinagabo bashishikarira kubareba no kubahengereza bagamije kubashimisha kuko nabo ibyo bakora babikora bakeneye kurebwa, Vicklam yamaze gusubiza Naella gutyo amasoni aramuganza, bahera aho ngaho basererezanya, birarenga bavangamo n'udushyi no kwirukankanaho bakina, Naella yiruka kuri Vicklam kugeza amukwepeye muri icyo giti cy'amapera, Naella ashaka kumusangayo ariko yibutse agakazu yambaye agira isoni, Vicklam amutinyura amubwira ko ntakibazo kuko n'ubundi araba atamusize hasi, Naella yumva koko nibyo atangira kuzamuka Vicklam amufata akaboko aramukurura amufasha kuzamuka, ariko akigera hejuru Vicklam amukanga amubwira ko agiye kumanuka hasi, Naella no kwimunyamunya kwinshi amwiginga amubuza kumanuka, Vicklam amuhumuriza amubwira ko yamukangaga ngo arebe uko abyitwaramo, ako kanya atangira kumucira amapera amuhereza na Naella ayaryana appetit nyinshi kugeza amusemye, nuko bakomeza kuganira bisanzwe bikinira udukino tw'urungano, uko bakaganiye Naella aba yibutse ko Vicklam yendaga kubabwira uwo ariwe mbere yuko Estelle ahamagarwa na papa we Thimothy, ako kanya asaba Vicklam ko yakomeza amubwira uwo ariwe nk'uko yaratangiye kubabwira phone ya Estelle ikabarogoya, ako kanya Vicklam amubaza niba bitaba byiza babanje gutegereza Estelle cyane ko ari nawe warumubajije uwo ariwe, Naella amusubiza ko ntakibazo kubimubwira wenyine n'ubundi nawe yazabibwira Estelle, Vicklam yumva ntakibazo kubimubwira ndetse nta n'impamvu yo kumwicisha amatsiko, ako kanya yitsa umutima gato afata Naella ibiganza amwitegereza mumaso amurebana indoro ituje, arongera ariruhutsa gato, yitsa umutima akomeza avuga ati......
.
*Vicklam ati -"Naella!!! muby'ukuri kuvuga inkuru y'amateka yanjye birangora kuko binkora kunkovu z'amateka mfite, kuburyo nta muntu numwe nari narigeze mbwira inkuru y'amateka yanjye uretse umugabo watwinjije muri ibi bintu kuko twamufataga nka papa wacu, ariko bitewe nuko wowe n'inshuti yawe Estelle mwambereye intwari n'ingabo z'amahina mundwanirira murengera ubuzima bwanjye kugeza nubwo mushaka kunyitangira mwemera gutakaza ubuzima bwacu kubera njye, byatumye mbazamurira ikizere mbona ko mwakwemera no gupfira igihugu kubw'umutima mwiza ubarimo, kandi umuhate mwangaragarije murengera ubuzima bwanjye wanyeretse ko mutatinya gupfa murengera ubuzima bw'igihugu cyacu n'abagituye ariyo mpamvu mfashe icyemezo cyo kubasangiza ubuzima bwanjye bibaha n'ishusho ry'ibihe igihugu kirimo ari nabyo papa wawe Mark na mama wawe Rita bazize ndetse na musaza wawe Miguel akaba yarabaye igitambo cyabyo, rwose utege amatwi n'umutima ukomeye kuko niteguye no kukubwira ibyerekeye urupfu rwa papa wawe n'ijambo ryanyuma rigizwe n'ubutumwa bukomeye yansigiye ngo nzabukugezeho.
.
Naella acyumva ko burya papa we Mark hari ubutumwa yamusigiye, yasheshe urumeza amatsiko amubana menshi, mukiniga cyinshi abwira Vicklam ko amuteze amatwi, Vicklam nawe atangira kumubwira inkuru y'urugendo rwe rw'ubuzima avuga ati.....
.
*Vicklam ati -"Naella!!! muby'ukuri buri wese kw'isi aba afite inkuru y'ubuzima ariko iyanjye mbona itandukanye n'iyabandi kure cyane, kuko kugeza n'ubu nanjye ubwanjye ntabwo ndisobanukirwa uwo ndiwe wa nyawe kubera ko mama wakagombye kumbwira uwo ndiwe ntabwo nagize amahirwe yo kumugira. 
Rero Naella!! ndatinze mumagambo, ubundi njya kumenya ubwenge kumyaka 4 nisanze mbana n'umusaza witwaga FERNAND n'umukobwa w'urungano rwanjye wandutagaho gato witwa ENGELS, birumvikana uwo mukobwa Engels namufataga nka mushiki wanjye ngwa muntege, uwo musaza Fernand nkamufata nka papa wacu, twakomeje gukura twibera muri ubwo buzima buciriritse kuko umusaza yari umucanshuro bakamuhemba intica ntikize akatuzanira ngo byibuze tubone ikidutunga, twakomeje kuba muri ubwo buzima, kugeza turangije amashuli abanza kumyaka 12, na Engels afite 14, muri iyo minsi umusaza wacu Fernand araremba njye na Engels dushaka kumujyana kwa muganga aduhakanira atubwira ko indwara arwaye itari iyo kuvurwa n'abaganga tumubajije impamvu itavurwa n'abaganga atubwira ko yahumanyijwe (yarozwe), tumubajije impamvu yarozwe atubwira ko ba sebuja bamugiriye ishyari ngo afite abana beza babahanga bazamwunamura kunkota y'ubukene, bakaba barahoraga bamusaba ko natwe yatujyana tukababera abacakara bitwaje ko we nta mbaraga agifite ariyo mpamvu bamuhaye uburozi bwo kumwica ngo namara gupfa duhagarike amashuli maze basigare badukoresha nk'abacakara babo, badutsikamire kuburyo nta terambere tuzagira kuko mumyumvire na kamere yabo baba bifuza ko nta bandi bantu batera imbere nkabo. umusaza Fernand akimara kutubwira icyo arwaye n'impamvu yacyo agahinda n'ishavu byaradutashye twibuka ukuntu abana babo nabo bahora batwishyongoraho ngo iwabo ni abakire naho papa wacu akaba umucakara wabo, bityo nubwo twiga tukaba turi abahanga kubarusha ntacyo bizatumarira kuko turi abatindi nyakujya, tugiheranwe n'agahinda, umusaza Fernand yadusabye kumutega amatwi akatubwira abo turibo ba nyabo n'impamvu y'ubwo buzima bubi twisanzemo muri icyo cyaro kuko atariyo kavukire yacu, mukumutega amatwi atangira atubwira ati.....
.
*Fernand ati -"bijya gutangira, ryari ijoro rimwe risatira urukerera ubwo narindyamye naguye agacuho kubera umunaniro mwinshi kubw'imirimo ivunanye mba niriwemo, uko nakaguye agacuho numvise umuntu unzunguza ndetse ankomanga n'iguhunga cyinshi aho ndyamye ampamagara papa, mbanza kugira ngo ni inzozi kuko umwana wanjye rukumbi narinsigaranye yiberaga m'umurwa mukuru, uwo muntu yakomeje kunzunguza ambwira ngo ni umwana wanjye PAVEL, mugihe ngikomeza kumva ko ari inzozi numva umwana urize, mba nibutse agahinja kanjye k'agakobwa kitwaga VIVICA kamaze icyumweru cyose karira, nyuma yuko mama wako ROSE yapfuye akabyara kubera abarozi bari baramutegeye kunda, njye na Pavel imfura yanjye dusigarana ako gahinja nise Vivica, ariko nako baza kukarogera mumata kamara icyumweru cyose kararembye kadahagarika kurira na gato birangira nako gakurikiye mama wako Rose, nsigarana na Pavel, ibyo nkibyibuka nahise nshiguka nkangukira hejuru, nibwira ko mvuye munzozi mbi ariko kureba nsanga ibyabaga n'impamo nyuma yo gukanguka ngasanga agatara gacanishwa petrole kari kwaka na Pavel anyicaye iruhande acigatiye akana keza k'agahungu kari mukigero cy'umwaka n'imyaka ibiri, mugutungurwa kwinshi mubaza uburyo agakobwa yambwiye bibarutse kahindutse agahungu, cyangwa niba umwe yaravutse undi akavuka nyuma, ariko kureba ntungurwa no kubona umuhungu wanjye Pavel afite igihunga cyinshi n'ubwoba ntabyo gutinda ambwirana ubwoba bwinshi avuga ati .....
.
*Pavel ati -"papa!!! sinzi niba ibi atari ibyago nkuzaniye ariko ntega amatwi nkubwire, nk'uko ubizi ko nyuma yo gupfusha mama wanjye Rose na mushiki wanjye Vivica wampunganye m'umurwa mukuru undinda abarozi bari batugize incike, mukugera m'umurwa mukuru ugaca inshuro ugira ngo mbeho kugeza nkuze, ukansigira ba shobuja bari bemeye kunyishingira bakanshyira no mw'ishuli nawe bakaguha ikiruhuko ukagaruka kw'ivuko, nanjye aho nasigaye nkomeza kubana n'umwana wa ba shobuja witwa Milton nk'abavandimwe anyitaho nka mukuru wanjye kugeza amfashije kuba umupolice nyuma y'uko we yarakomeje kuzamuka mumapeti (rank) kugeza abaye umukuru w'igipolice cy'igihugu cyose kubera ibikorwa by'indashyikirwa yarakomeje gukora mubijyanye n'umutekano cyane cyane yibanda k'umutekano w'abaturage no kwishyira ukizana kwa rubanda nyamwinshi, birumvikana umupolice nkuwo wita kunyungu za rubanda rugufi aba abangamira ba rusahurira munduru na babandi banyunyusa imitsi ya rubanda ikirenzeho bakaba bamurusha ijambo mugihugu, none baje kumugambanira we n'umuhungu we ngo babice, umugore we bamushimutira ahantu hatazwi, aribwo Hamilton n'umwana we baje kubatugabiza ngo tujye kubica, kuri njyewe nibutse uburyo umuryango wa Hamilton watubereye abantu beza nkabasha no kwiga nkarangiza amashuli na Hamilton akanzamura kugeza mbaye umupolice ukomeye kw'ipeti rya captain, ibyo byose maze kubyibuka ishyaka ringurumaniramo ntangira gupanga uburyo nabatabara ariko Hamilton arabibona ambuza anyongorera ko byatuma nanjye banyica, ambwira ko wenda icyo nakora cyarokora umuryango we ari ugutabara agahungu ke, nkazamushakira n'umugore we akunda byahebuje nkabahungisha, byibuze nibyo bizamufasha kuruhukira mumahoro yumva ko umwana we n'umugore we bakiriho, Hamilton yamaze kumbwira gutyo ansaba kumukora m'umufuka w'ipantaro ye, nanjye mbanza gucunga abandi kw'ijisho, mugukoramo nkuramo flash, ambwira ko nzayiha umwana we yarakuze, kuko karimo ubutumwa n'impanuro amusigiye nk'umurage, nanjye mukwitegereza abandi bapolice benshi turikumwe mbona ko koko nta buryo bwo kumutabara buhari kuko abapolice bari bamuzengurutse bari imandwa za minisitiri w'intebe Rottin wari wamutambyeho igitambo cy'inyungu ze, ikirenzeho abo bicanyi harimo n'uwashakaga gusigarana umwanya wa Hamilton bivuze ko niyo nagerageza kumucikisha n'ikuzimu badusangayo, ntakundi nubwo byabanje kungora kwemera ko Hamilton yicwa ariko nabonye ninshaka ibyo kumutabara we n'umwana we bicwa, nuko mukumwerekeza aho agomba kwicirwa anyicira ijisho anyereka umwana we, mugihe nkibaza icyo ashaka kumbwira mbona akubise umupolice warucigatiye umwana we akaba ariwe bivugwa ko ahita amusimbura nyuma yo kumwica, Hamilton mukumara gukubita uwo mupolice umutwe umwana we yaracigatiye yaramucitse ngo agwe m'umuhanda mpita musama, ariko nsimbuka mva muri convoy nigize nk'uhanutse, Hamilton we akomeza guteza akavuyo, intambara irarema convoy ibura uburinganire, abapolice bose bahanuka bava muri convoy n'izindi modoka mukugera hasi wa mupolice ahita apima Hamilton amasasu arenga icumi yo m'umutima kuburyo yawuhinduye akayunguruzo, m'ubutwari bukomeye Hamilton waruboshye amaboko ayazamura anshira amarenga ngo mpungishe umwana we, ako kanya ahita yikubita hasi, wa mupolice akomeza kumusukaho urusasu rwinshi n'abandi bapolice baza kwinezeza bamusukaho umurundo w'amasasu mugashinyaguro kenshi, ibyo kubibona gutyo mugahinda kenshi nshunga ko ntawe umbona nkanda icyuma narimfite ubuduha buhita buvuga busakuza cyane, abantu bakwira imishwaro banyurabamo ari benshi n'abandi bapolice bahurura nk'abatabaye abari bakomeje kurasa Hamilton amasasu ya silencieux bahita bava aho bahunga, nanjye mba mbonye icyuho cyo gucika nkuko narinshyizeho ubuduha nabipanze, uko nagacitse mbona moto iparitse ndayiba ubundi nyitwarira k'umuvuduko mpungisha umwana wa Hamilton kugeza ngeze aha ngaha, mukuzaniye ngo umundindire nsubire m'umurwa mukuru mbeshya ko umwana namwishe narangiza nkamujugunya m'uruzi.
.
umwana wanjye Pavel yamaze kumbwira byose uko byagenze agahinda kanganje, Pavel ansaba gukomera nkamufasha kwitura ineza ababyeyi ba Hamilton na Hamilton batugiriye, ndetse ambwira ko nta byinshi tuvugana kuko agomba kuva aho byihuse bugacya ari iwe m'urugo akitabira n'akazi nk'uko bisanzwe kugira ngo batamukeka, ako kanya akinsezera mpita mubaza izina ry'umwana, nawe mukwikanga ahita ambwira ko byaba byiza izina ry'umwana ntarimenye kandi nawe ntazigere arimenya kuko ryazamwicisha bityo byaba byiza mwiyitiye izina mpisemo rizamurinda abanzi, ako kanya ntekereza kw'izina namwita ariko nkiritekereza m'umutwe wanjye hazamo agakobwa kanjye Vivica kapfuye kamaze icyumweru kavutse, ndebye ako gahungu nshigatiye impuhwe ziransaga, nibutse uburyo numvise karira ngahita nibuka ka Vivica kanjye nabuze mbona ko ako gahungu kaba urwibutso rwa Vivica wanjye nabuze mpita nshaka izina rigiye kumera nk'irya Vivica, uwo mwana wa Hamilton mpita mwita VICKLAM. Pavel akimara kumva izina nise umwana ansezeraho anshimira ndetse anyizeza ko ibintu nibigenda neza azoherereza umugore we BETHA n'agakobwa ke ENGELS bakaza kumfasha kurera Vicklam, mugihe nawe azaba ahugiye gushaka ibyangombwa byo guhungira hanze y'igihugu, nanjye musaba kwirinda kuko ndashaka gusigara ndi incike, nawe anyikiriza anshimira uburyo mpora muhangayikiye anyizeza ko yirinda kubwanjye no k'ubw'umugore we Betha, n'umwana we Engels na Vicklam, ndetse akirinda no kubwa mission Hamilton amusigiye yo kurinda umwana we.
:
:
Dusige Vicklam agikomeje kubwira Naella uwo ariwe, tugaruke mubitaro Estelle na mama we Shallenne barimo, aho twasize Estelle ajya gufunga icyumba ngo mama we Shallenne agire icyo amubwira, mukumara gufunga icyumba agaruka iruhande rwa mama we, amubwira ko amuteze amatwi, mama we ntiyamutindira atangira amubwira ati....
.
*Shallenne ati -"mwana wanjye Estelle!!! mbere na mbere nyemerera ntangire nkubwira ikintu maze kwiga kumyaka yose maze kw'isi, icyo ntakindi ni uko "mubwoba no mumibabaro ariho umuntu akura gukomera, bityo inkuru ibabaje kandi iteye ubwoba y'ubuzima bwanjye ngiye kukubwira ntiguce intege cyangwa ngo wihebe ahubwo iguhe gukomera kurushaho, gusa mbere na mbere umbabarire kuba ntarakubereye umubyeyi mwiza ngo nguhe ibyishimo bya kibyeyi kuko nanjye ubwanjye ntabyo narimfite kandi nawe urabizi ko ntawe utanga icyo adafite, rwose ndabizi ko wakuze wibaza impamvu utarabona inseko n'ibyishimo byanjye, kuko buri gihe wamfatiraga mucyuho ndikurira  nkagerageza kwiyumanganya no kubihishira ariko byabaga ari iby'ubusa kuko wabaga umaze umwanya munini umbona, ibyo byarakomeje kugeza ukuze ugatangira kujya umbaza ibiri kundiza nkanga kugusubiza, nyuma ufata inshingano zo kujya umpoza no kumba hafi ugerageza kunshakira ibyishimo ariko ukamera nk'usuka agatonyanga munyanja kuko umutima wanjye wari warashegeshwe bikomeye kuburyo ibyishimo byanjye byari byarajyanye n'abantu babiri nakundaga cyane, ibintu ntari narigeze ntekereza ko byambaho kubera uburyo nakuriye m'umuryango mwiza kandi wishimye, kuko naje kumenya ubwenge mbana n'ababyeyi banjye bombi papa wanjye LATIMORE na mama wanjye ALSINA m'ubuzima bwiza bankunda cyane nk'uko bimera k'umwana w'ikinege wese ariko maze kwigira imbere mumyaka ntangira kubashyira kunkeke mbabaza impamvu batibaruka undi mwana nanjye nkagira abavandimwe nk'uko mbibona muyindi miryango, nabo bagahora bambwira ko bategereje ko nkura bihagije bakabona kwibaruka undi, ubwo nkomeza gukura nibanira n'urungano twari duturanye by'umwihariko umukobwa witwaga Rita twari inshuti zikomeye kuburyo twakundanaga nk'abana b'impanga, gusa maze guca akenge natangiye kumva amagambo avuga ko ababyeyi banjye batabyara ndetse nanjye ndi umutoragurano, ibyo bintu bikomeza gukura cyane bigera no mubana b'urungano rwanjye nabo twiganaga bibageraho bakajya babinserereza banyita umutoragurano ndetse bakambwira ko tudahuje n'ubwoko, ibyo bituma nkomeza gukura bamvangura ngo ntabwo meze nkabo nzasubire iwacu, bituma nanjye ubwanjye mbaho nijena ngahitamo kwigunga nubwo iteka Rita yambaga hafi akandinda kwigunga ndetse akandwanira ishyaka ahangana n'abanyitaga ubundi bwoko ntazi, nabo bakomeza kunyirukana ngo nsange Abapokate bene wacu, ibintu bikomeza gukura biratutumba m'uburyo ntakekaga kuko batangiye no kuntesha agaciro nk'umuntu bakanyitirira udusimba tw'udukoko twize mw'ishuli ko turuma umuntu virus zatwo zikinjira m'umuntu zikamunyunyusa amaraso akuma agaofa yishwe n'umwuma, noneho kwihanganira kubiceceka nanga gutera ababyeyi banjye agahinda mbibabaza birananira, mbibabaza niba koko ibyo mbwirwa ari impamo n'impamvu ndi aho ngaho, ababyeyi banjye nababwiye ibyo mpura nabyo byose, mugahinda kenshi papa wanjye Latimore abimpamiriza ambwira ati ....
.
Latimore ati -"Shallenne mwana wacu!!! nibyo koko nk'uko ubyumva ni impamo y'ukuri twaragutoraguye, noneho uko twagutoraguye wari umunsi umwe w'ibyishimo bidasanzwe hagati yanjye na mama wawe Alsina, ubwo twari twasohokanye kuri kiriya kiyaga cya OFERIA kizengurutse imisozi n'amashyamba bikikije ikirwa cya Golden Land, mukumusohokana nagira ngo musabe ko twashyingiranwa nyuma y'igihe kinini dukundana, ubwo twamaze gukina n'amazi m'umunezero mwinshi n'ubuhehere bwiza bw'ikirere, nyuma tubona ko amasaha akomeje gukura, dufata ibyo twitwaje dushaka aho twikinga akazuba munsi y'ibiti byari mugisambu giteganye n'icyo kiyaga, uko twakagiye dukina twabonye igiti gishishe kandi gifite amashami n'amababi ashishe, turagisatira tukicara munsi, tubanza gusangira utwo kurya twari twitwaje nyuma Alsina mugezaho icyifuzo cyo gushyingiranwa aranyemerera, dufata akanya ko kubyishimira ariko mugihe tugitangira guhaguruka ngo twitegure gutaha, numvise utuzi dushyushye tunjojoba k'umutwe tumanukira m'umugongo mukwikanga kwinshi nibaza ibyo aribyo, njye na Alsina turebera hejuru icyarimwe dutungurwa no gusanga ari agahinja kari mukigero cy'amezi atandatu kari kunagana hejuru mugiti, gafashwe n'ishami kari kunyara, m'ubwuzu n'impuhwe nyinshi nurira igiti ntanguranwa nuko ishami rikarekura, Alsina we asigara aretse amaboko arindiriye kugasama, nanjye mukuzamuka nkageraho katarahanuka ndagafata manuka ngacigatiye, nkagejeje hasi dusanga m'umugongo wako huzuyeho ibikomere by'ubushye bigaragara ko katurikanwe n'ibisasu ndetse kameze nk'akashizemo umwuka, ariko Alsina ambwira ko kakiri kazima kuko kuba kabasha kunyara ni ikimenyetso cy'ibanze cyemeza ko ari katarapfa ahubwo kakaba kari muri coma, ako kanya agakuramo utwenda kari kambaye kuko twari twangiritse kureba tubona ni agakobwa, ntabyo gutinda agashyira mumwenda yari yitwaje, natwe twihutira kwambara vuba vuba kuko twari tucyambaye utwenda twahoze twogana, tumaze kwitunganya neza, dusatira ifarashi yacu twari twitwaje mbanza kuriza Alsina, nuko muhereza agahinja agacigatira mumaboko, nanjye ndurira ifarashi nyitwarira k'umuvuduko uhambaye, nayo iradukundira yiruka nk'iri kuguruka kuko yarimaze kurya ubwatsi no kunywa amazi bihagije, nyuma y'umwanya utari muto twari tugeze kwa muganga, abaganga bakirana agahinja ingoga nyinshi bakitaho bihambaye, nyuma y'umwanya bagaruka batubwira ko agahinja kameze neza ikibazo kari gafite ari isereri katewe n'inzara no kurira cyane kuko muri icyo giti kari kamazemo iminsi itatu bityo icyo babanje gukora ni ukukavura inzara, no kukomora ubushye bw'ibisasu, bivuze ko bashatse batangira kugashakira insimbura bere, cyane ko kari kageze mugihe cyo gufata imfasha bere, ntabyo gutinda twinjiye aho agahinja karwariye dusanga karyamye gatuje njye na Alsina tugerageza kugakinisha tukereka urukundo n'impuhwe bya kibyeyi kureba tubona mw'ijosi kambaye agakufi ka zahabu kanditseho izina "SHALLENNE" duhita dukeka ko ariryo zina ryako, aba ariryo tukita duteganya ko wenda ababyeyi be bazakarangisha, aho mubitaro twaje kuhamara icyumweru bakavura ubushye bw'ibisasu, nyuma turasezererwa, Alsina akajyana iwabo, nkajya mutera inkunga mukukitaho, nyuma y'amezi atandatu dukorana ubukwe na ka Shallenne kacu dutahana m'urugo rushya rw'abageni, dukomezanya ubuzima, ariko dutungurwa no kubura urubyaro ngo ka Shallenne tukabyarire abavandimwe, ubwo twagiye kwivuza batubwira ko intanga zanjye zidafite ubushobozi bwo gukora umwana kuko zipfa zikiri munzira yo kujya guhura n'intanga ngore, kandi nta bushobozi babifiteho, ubwo ibyo tubakira gutyo dukomezanya tubwirana ko IMANA yatwihereye ka Shallenne izi ibizatubaho, tuyishimira ubuntu bwayo, nubwo twakomeje guhura n'ibigeragezo by'abantu batubwiraga ko Shallenne ariwe watuzaniye imyaku yo kutibyara ariko ntitubyiteho, dukomeza kwirerera Shallenne wacu m'urukundo rukomeye twakira ko ariwe mwana wacu by'iteka ryose, nubwo twahoraga dutegereje ko ababyeyi be bazaza kumutwara nubwo twari difite amakuru ko abaturikijwe n'icyo gisasu batigeze barokoka ndetse n'imirambo yabo ikaba yaraburiye mukiyaga. rero mwana wacu icyo twagusaba ni ukwihanganira ibyo bigeragezo n'akato uhura nabyo n'abo bana baguha akato bagutesha agaciro ukabihorera kuko nabo ntabwo aribo ni za ngengabitekerezo z'ivangura bashyirwamo n'ababyeyi babo ndetse n'ababyeyi babo izo ngengabitekerezo z'ivangura bakaba bazikura k'ubuyobozi bubi buriho.
.
papa yarangije kumbwira byose nahogoye, bafata akanya ko kumpoza no kunkomeza no kwiyakira, bambwira uko ngomba kwiyakira nuko ngomba kubana nabo bampa akato.
:
:
Dusige Shallenne agikomeje kubwira umukobwa we Estelle iby'ubuzima bw'amahwa yisanzemo, tuze mumashyamba ya Golden Land kuri Selena, aho twasize Selena n'umuja we batunguwe n'ababazengurutse baturutse iyo nabo barikuva, kureba neza abo bantu nta bandi ni za ngabo za Ferinessi zivuye kugabiza Daniel bene wabo batuye muri Golden Land yagambaniye, ako kanya bahita babafata mpiri, bihutira kubaza Selena ibibazo byinshi bagira bati -"urava he ukajya he?,
.
Selena abasubiza ko ari Selena umugore w'uwahoze ari umuyobozi wa Mordekai, akaba aje abagana ahunga abatuye Golden Land bakomeje kumugera inkota bamushinja ko ariwe wagambaniye umugabo we Mordekai ndetse akaba ariwe umwicisha ngo we na musaza we Daniel bigarurire ubuyobozi, akomeza ababwira ko yarazanywe no kureba Ferinessi ngo amwishinganisheho kuko abatuye Golden Land bazabagabizwa bakabatsembatsemba bose, ikindi yaraje gushakira Ferinessi ni ukugirango bafatanye ndetse barebere hamwe uko bahuza imbaraga mukubarwanya no kubarimbura kuko bamuteye umujinya bamushyinyagurira bamushinja kwica umugabo we Mordekai yakundaga byahebuje, akomeza ababwira ko ashaka guha inama Ferinessi z'uburyo azabagabaho igitero yigarurira ubutaka bwa Golden Land nta muntu numwe mungabo upfuye cyangwa ukomeretse, uko abo bagabo bakomezaga kumva Selena avuga n'ijwi ryiza niko batahwemaga kumwitegereza no kumurangamira barangarira uburanga n'ubwiza bwe buhebuje, nyuma y'akanya bamuteze amatwi batwawe n'uburanga bwe butangaje baramubwira bati -"muby'ukuri Selena!! ukijijwe no kuba wihutiye kuzamuka ugana umuyobozi wacu, bityo genda umusange mw'ihema rye, dore tuguhaye na bagenzi bacu bo kukujyana bakaguhuza nawe no kukuvuganira imbere ye ndetse bamugushyikirize, gusa nugera imbere ye ntugire ubwoba, ahubwo umusubiriremo ibyo umaze kutubwira byose uko byakabaye, nawe arakwikira neza kandi agifate neza, ako kanya bihitamo abasore bake bo kumuherekeza bskamugeza kuri Ferinessi,  abandi batatana bajya mumabatalion yabo, mukanya katari gato bageze kw'ihema rya Ferinessi rwagati mungando, inkuru y'ukuza kwe ntiyatinda gukwirakwira mungando yose, ingabo zose zihururira mukuza kurangarira ubwiza n'uburanga bwe, ingabo zose zimuzenguruka nk'izikikije umwamikazi, aho yarahagaze imbere y'ihema rya Ferinissi ategereje ko yumva amuhaye ikaze byo byonyine, abari bamuzengurutse bakomeza kurangarira ubwiza n'uburanga bwe, ibyo bigatuma bashimagiza ubwoko bw'Abapokate bavuga ko bufite abari n'abategarugori beza byahebuje, bamwe na bamwe batangira kongorerana babazanya uburyo baza gutsemba icyo giturage gifite abari n'abategarugori beza gutyo, bakomeza kubwirana ko bwaba ari ubusazi batinyutse kurimbura abatuye Golden Land bose badasize nabo bari n'abategarugori bahogoje amahanga m'uburanga n'ubwiza, uko Selena yaragikomeje gutegereza ko Ferinessi smuha ikaze havuyeyo abayobozi bamwungirije, bamwinjiza mw'ihema rya Ferinessi, Selena nawe yinjira mw'ihema rye yikandagira n'ubwoba bwinshi ari nako atangazwa n'uburyo imbere hatatse udutambaro twiza tw'amabara atandukanye, azengurutswe na zahabu ziyagagirana, ndetse n'amasaro meza abengerana n'indi mitako myiza y'agaciro, abari bamwinjije banjira mucyumba kimwe Ferinessi yarimo bajya kumumenyesha ko afite umushyitsi, Selena nawe aho yari yicaye ntabwo yaratuje kuko yarahangayitse yibaza niba Ferinessi amwakira neza cyangwa niba aza amwicana n'umuja we, ibyo akibyibaza no guhangayika kwinshi, ako kanya Ferinessi mwenyewe avayo, Selena mukumubona asohoka mucyumba ariheba ubwoba buramutaha, atangira kwirangiza IMANA ngo imurengere, ibyo byose byari bitumye atahwa n'ubwoba kandi yarasanzwe ari umugore ufite umutima ukomeye byatewe no gutungurwa ko kubona Ferinessi avuyeyo afashe....
:
:
-Kera kabaye Selena agiye guhura n'mwanzi w'igiturage cyabo Ferinessi, ese ni igiki Ferinessi afashe gikuye Ferinessi umutima?
-Shallenne akomeje kubwira umukobwa we Estelle ubuzima bw'amahwa yahuye nabwo, Ese abo bantu babiri yabuze bakajyana n'ibyishimo bye ni bantu ki? 
-Vicklam nawe akomeje kubwira Naella uwo ariwe, ese ko twumva ubuzima bwe ari uruziga rwizenguruka inkuru ye iraza kugera aho barikumwe mugiti cy'ipera gute?
-Daniel we yamaze kugera mumaboko yabo yagambaniye nubwo bamwakiriye neza,:ese ko bamuvugishije bakabura igisubizo cye bagaheba bakihutira kureba ikibazo afite, basanze bimugendekeye bite?
.
Episode 9 coming soon!!
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane