Loading verse...
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
:
:
EPISODE 7
:
:
•Twasize ubuzima bwa Elizabeth buri mubyago nyuma yo gufatwa kungufu, ndetse na Daniel bamushyiriye Ferinessi
•Selena we yarahawe uburenganzira bwo kugaba igitero kubanzi ba Golden Land
•Na none mucyaro kwa shangazi wa Naella bari batewe n'igitero cya police, ndetse twasize hari urashwe agerageza kwitangira umusore uri guhigwa cyane
:
Dukomeze,
Duhere hano mumashyamba ya Golden Land aho ingabo zigabye igitero kugiturage cya Golden Land zikambitse, tuze mw'ihema rimwe turabona umuntu uziritse kugiti arimo gukubitwa nabi isura yahindanye yuzuye ibishundu n'amaraso atemba nk'umuvu kureba umuntu ukomeje kumukubitana ubugome ni Ferinessi mwenyewe, kwitegereza uwo muntu ukomeje gukubitwa imihini n'ibiboko nk'inzoka iri kwicwa turabona ari Daniel wamaze kugezwa imbere ya Ferinessi nk'uko yabisabye papa we Rottin, Ferinessi yakomeje gukubita Daniel nabi nta by'impuhwe ngo ari kumuhanira kuba yatinyutse kwinjira m'urugo rwe arugabyeho igitero kandi abandi barwinjiramo batuje nk'abinjira mw'ijuru, kumbi Ferinessi ari guhanira Daniel kuba yinjiye m'urugo rwe kungufu n'igitero ataramenya ko uretse no kwinjira m'urugo rwe n'inzu ye, yinjiye no m'uburyamo bwe yinjira muri paradizo y'umugore we kungufu, Daniel we yakubiswe nabi kugeza ataye ubwenge, bakiraho haba hinjiye abandi bagabo bo mungabo za Ferinessi baza bamubwira ko m'ubutasi bavuyemo basanze abatuye Golden Land biteguye intambara kuburyo bafunze n'inzira zose zituruka mumisozi miremire, ikibaya bacyuzuzamo uburinzi bukomeye, ibyo Ferinessi akimara kubyumva umutwe uramushyuhana, uburakari n'umujinya bimubana byinshi, m'ubukana bwinshi ahamagara ibyegera bye byose ngo bungurane ibitekerezo by'icyo bakora atangira ababaza ngo abantu batuye Golden Land ni bantu ki badatinya uburemere bw'intwaro zanjye?, bishingikirije iki gituma badatinya ubwinshi bw'ingabo zanjye?, imbaraga n'ubutwari bwabo bishingiye kuki?, umuntu wasigaye abayobora akarinda icyuho cya Mordekai ni nde?, ikindi na none ni kuki batantinye ngo baze kunsanganira bantakambira nk'uko abandi baturage bandamya?
.
Ferinessi yamaze kibaza ibyo bibazo byose Daniel wari wakomeje kubyumva yirengagiza uburibwe arimo aramuseka cyane, abonye ko ibyegera bya Ferinessi bibuze icyo bimusubiza aratanguranwa asubiza Ferinessi ati.....
.
*Daniel ati -"Ferinessi umva ijambo ryanjye risubiza ibibazo by'ubujiji n'ubucucu ubajije, maze umenyereho itandukaniro ry'umuryango utuye muri Golden Land!!, kandi ubyumve ubyiteho unabizirikane ko nta kinyoma cyangwa igikabyo ndibuze kuvuga. muby'ukuri nk'uko namwe mubizi abatuye muri Golden Land bakomoka mubwoko bw'ABAPOKATE bakomokaga k'umukurambere witwaga "POKATE", bakaba baraje gutura muri ubu butaka bwa Golden Land kuko bari birukanwe n'ubwoko bwanyu bwari bwarigaruriye ubutegetsi bw'igihugu cyacu, aho baje kujugunywa hagati y'iyi misozi ngo bazicwe n'udukoko k'umugambi wo kurimbura ubwoko bwacu, aroko nyuma yo kwirukanwa birwanyeho m'ubuhanga bwabo bakora imiti yica udukoko, bishingira ubuyobozi bwabo n'amategeko yabo abagenga bakomeza gutera imbere kubw'amahirwe basanga IMANA yarabihereye impano ikomeye y'umutungo kamere ugizwe n'amabuye y'agaciro n'ubutaka bwiza bwera imyaka myinshi, bigumira muri ubwo buzima baratunga baratunganirwa, ndetse bagenda bororoka baba abantu benshi n'ubukungu bwabo bakomeza kubugira ibanga, gusa uko imyaka yagiye ivaho hajyaho indi isi yose yaje kumenya umutungo kamere Golden Land yibitseho nyuma y'ubushakashatsi bw'abavumbuzi (explorers), n'abakoloni babyivangamo baratwinjirira batangira kudusahura umutungo kamere wacu nubwo bitamaze igihe kinini kuko bahise birukanwa shishi itabona, ariko nyuma y'ubwigenge dusigara duhanganye n'abenegihugu bacu bari baratwirukanye mugihugu bakagerageza kutwirukana no muri ubwo butaka twiherewe na RUREMA, ariko dukomeza kwirwanaho, tumara igihe kinini muntambara zidashira, nyuma yuko tubakubise inshuro kubwa Mordekai habaho imishyikirano dusinyana amasezerano y'amahoro nubwo ibyo kugira ngo Golden Land yigenge ibe igihugu ukwacyo mwabiburijemo amasezerano atarasinywa, none ya mishyikirano n'amasezerano twagiranye mwabitesheje agaciro mutugabyeho igitero simusiga ngo mutwicire kudutsemba ubwoko bwacu mubwicire kubumara kw'isi nkuko mwakomeje kubigerageza kuva kera muza kutujugunya muri ano mashyamba ngo twicwe n'udukoko ariko kugeza n'uyu munota turacyariho kandi turi ubwoko bwiyubashye ndetse butinyitse kw'isi, bityo mureke mbaburire mbere yuko mwiyahura kubanyeGolden Land, nimukora ikosa ryo gukomeza gusatira mumanuka ikibaya, ntakindi muraba mukora uretse kugaburira ubuzima bwanyu urupfu kuko ingabo zanyu ziraza kurimbukira gushira, kuko ubwoko bwacu turi abanyembaraga n'intwari kandi ntabwo dutinya abanzi cyangwa intambara ahubwo icyo dutinya ni ukubona ubwoko bwacu butakaza ikuzo n'icyubahiro cyabwo kuburyo duhora twiteguye gupfa turinda icyubahiro n'izina ry'Abapokate, bityo niba mushaka kurimbuka mukomeze mumanuke ikibaya musatira abatuye Golden Land, ariko niba mushaka kurokoka no kubaho muzamuke mumpinga y'umusozi muminuke mwambuke ikiyaga musubire iwanyu.
.
Daniel amaze kuvuga gutyo abatera ubwoba, Ferinessi n'ibyegera bye, bazabiranwa n'umujinya, bamuhuriraho n'ubukana bwinshi ubona bashaka kumushwanyaguza, bakomeza kumwanjama bamukubita nabi ari nako bamuvunagura ingingo z'umubiri, ibyo byose bakabikora bamutontomera n'urusaku rwinshi cyane bamubaza bati -"abo bene wanyu b'abanyaGolden Land urabona ari iki cyatuma tubatinya?, ko tubaziho kuba batagira imbaraga n'ubutwari m'urugamba rukomeye bishingikirije iki?, itonde gato tubamanukane k'umuriro w'urusasu ubone uburyo urugamba rwanyu rurangirira k'umunwa gusa, ubundi nitumara kubagira imirambo ubone ko ibyo wavugaga bisa n'imigani itarabayeho., Ferinessi n'ibyegera bye bakomeje gusakuza babyinira kuri Daniel ahinduka intere kugeza ubwo abura ubuhumekero.
:
:
Dusige Daniel bamubyiniraho dukomereze mucyaro, aho Naella na Estelle bari bahungishirijemo wa musore, aho bari bamuhungishirije kwa shangazi wa Naella, gusa twasize bagabweho n'igitero cya police, mukwirwanaho twasize uko ari batatu barashwe isasu bashaka kwitangira umusore, nyuma y'uko isasu rivuze bose bihutiye kureba uwo rifashe, mukureba batungurwa no gusanga isasu rifashe shangazi wa Naella m'umutwe, Naella na Estelle na wa musore bakibona ko isasu rifashe Shangazi agahinda karabaganje amarira abatanga imbere ari nako bazunguza Shangazi ngo akanguke ariko kuri we yari yatangiye imyiteguro yo gutegereza urupfu ngo ruze rumujyane mugutanguranwa afata Naella wari wahogoye amusaba kumutega amatwi, na Naella warumaze gukamirika kubera ibihe byo gupfusha abantu be amutega amatwi, Shangazi atangira amubwira ati .......
.
*Shangazi ati -"Naella!!! umbabarire kubwo kuba nanjye ngusize nyuma y'ababyeyi bawe Rita na Mark, ariko icyo nakwisabira ni ugukomeza kugira umutima ukomeye ugakurikirana urupfu rw'ababyeyi bawe ubashakira ubutabera kuko na mama wawe Rita intambara bivugwa ko yamwishe nawe byari imipangu yo kumwikiza nk'uko byagenze kuri papa wawe Mark, rwose nkwifurije intsinzi n'imigisha muri uru rugamba urimo, maze nyuma y'urwo rugamba uzashake umuhungu wanjye BOMMEL wantaye akajya kuba mayibobo uzamumbwirire ko mfanye agahinda ko kuba papa we yaramunsigiye nk'ikinege yarangiza akananira kugeza antaye akajya kuba inzererezi na mayibobo kugasozi, gusa ubutumwa nagusigira ni ukuzirinda gukaraba amaraso ugamije kwihorera kuko uko winjiye m'urugamba rwo kwihorera niko amahirwe yo gupfa uba uyegera ikindi kandi ugomba kuzirikana ko kwihorera bidashobora kuzura abapfuye uhorera ikindi ukamenya ko amaraso akungura agatera imivumo, bityo amaraso wamena wihorera yazagukurikirana kugeza no k'umunsi w'imperuka, rwose ndagusabye nkwinginga ngo uzabe umuziranenge wirinda ko hari amaraso azakubarwaho nk'urubanza kuko ntaho wazaba utaniye n'abicanyi bamennye amaraso y'ababyeyi bawe...
.
Shangazi agikomeza gusigira Naella ubutumwa umwuka wahise umushirana, Naella na Estelle bakomeza gufatwa n'imiborogo barabogoza cyane, wa musore afata akanya ko kubahoza, anabakomeza ari nako abasaba kwakira ibyo badashobora guhindura kuko iyo ariyo si n'abantu babi tubamo, ariko akirwana no kubahoza abakomeza muri ibyo bihe bikomeye, bumvise abapolice bababwira ngo birire bo ubwabo kuko nabo bagiye gukurikira shangazi wabo wamaze kugera iwabo wa twese, bakibyumva bubura amaso kureba batungurwa no gusanga abapolice babatunze imbunda m'umutwe uko ari batatu, mugihe bakirimo kwikanga bashaka guhunga abapolice babategeka gutuza kugira ngo bapfe m'umutuzo Naella na wa musore bahita bamanika amaboko no kwiheba kwinshi, ariko Estelle we mukumanika amaboko yahise ashikuza imbunda uwaruyimutunze ahita amupima isasu byihuse ndetse m'uburyo bwihuse ahita apima n'abari batunze imbunda Naella na wa musore m'ububangutsi budasanzwe, Naella na wa musore nabo baboneraho icyuho batora imbunda batangira kurasana n'abapolice bakomeza kubamarira hasi, ariko kubera ubwinshi bwabo wa musore abaha igitekerezo cyo gucika aho byihuse, ndetse abasaba kumurinda agatwara Shangazi, ako kanya ahita amuterura bava aho Estelle nk'umwana w'umuyobozi wabo bapolice avayo akingiye ikibaba Naella n'umusore no kurasana kwinshi, kubw'amahirwe baba bageze kumodoka bajemo bahita bayinjiramo, Shangazi bamuryamishamo, nabo binjira mumodoka, Naella yicara kuri voulant ahagurutsa imodoka byihuse, Estelle n'umusore bagenda barasana na police yaribakurikiye kumaconvoye batangira kubakoresha impanuka nubwo imodoka zari zibakurikiye zari nyinshi kandi abapolice bakomeje kubasukaho urusasu mugihe bo bari bashiriwe n'amasasu, umusore ahita abaha igitekerezo cyo kubakwepa, Naella nawe amwumva vuba ahita ayobya imodoka mudutsibanzira abakwepa gutyo, nyuma bahingukira m'uwundi muhanda nyabagendwa ariko mugihe bakirimo kwishimira ko bacitse police, Estelle ababwira ko muri iyo modoka barimo harimo ka tracking device cyangwa GPS iranga aho bari kuko uburyo babasanze mucyaro ntawe ubarangiye byahise bigaragara ko aho amerekezo bajyamo yose bari kuyakurura, Estelle akimara kuvuga gutyo Naella n'umusore barikanze, umusore ahita atangira guhiga ako ka tracking device arakabura, ariko nk'umuhanga yahise areba kuri voulant Naella afashe atwaye imodoka, abona agatara karimo kwaka ahita amusaba guhagarika imodoka byihuse, umusore ahita avayo amena ako gatara kamaze kumeneka akurayo ka tracking device, agiye kukamena Naella amubuza amubwira ko bahita bamenya ko babavumbuye bagahimba ubundi buryo bwo kubahiga, bityo bagomba gukomeza kubarangaza babatesha igihe, Estelle amubajije icyo bakoresha iyo tracking device, Naella abaha igitekerezo cyo kuyitega muyindi modoka iri kugenda akaba ariyo abapolice bakurikira, kubw'amahirwe baba babonye bus iparitse hari umugenzi uri gusohokamo, umusore yihuta ayisatira aragenda ka tracking device agaseseka mw'ipine rigenda rikazengurutsa nkuko kari muri voulant yazengurukaga, ntabyo gutinda bus ihita ihaguruka ikomeza mucyaro cya kure, ba Naella bahita bahindukiza imodoka bagaruka m'umurwa mukuru, nyuma y'urugendo rurerure bageze kugipangu kimwe kitaruye andi mazu, umusore arasohoka afungura gate abasaba kwinjiza imodoka, bamaze kuyiparika neza afungura umuryango aterura umurambo wa shangazi bakomeza basatira inzu, umusore ahereza Naella urufunguzo ngo afungure, mugufungura barinjira umusore yinjiza shangazi mucyumba kimwe akurayo igipimo ngo abanze asuzume niba akiri muzima ariko asanga yamaze gushiramo umwuka kare, afata akanya ko gukomeza Naella ubuze umubyeyi yarasigaranye, nyuma abasaba gutuza no gukomera bakomeza urugamba kubera ko aho rugeze mumahina, kuko badatabariye hafi igihugu cyabo kirisanga m'umuriro utazima by'umwihariko Golden Land yo irarimbuka, ako kanya umusore afata umurambo wa shangazi awushyira muri frigo, nuko abajyana mucyumba cye, Naella na Estelle kugeramo batungurwa n'uburyo icyumba cy'umusore cyari cyubakitsemo nko muri studio ya television cyangwa ya radio, kubera za mudasobwa zitandukanye n'ibindi byuma byinshi biboneka mumastudio ya za radio na television, ako kanya Estelle ahita yitanguranwa amubwira ko mbere yuko atangira kugira icyo ababwira kuri urwo rugamba agomba kubanza kubabwira uwo ariwe n'impamvu yishyize muri ibyo bintu bakarushaho kumwizera no gukorana baziranye, umusore nawe amwikiriza amubwira ko uburyo bamutabaye n'uburyo bamweretse umutima ukomeye atakwanga kubabwira uwo ariwe nubwo umugabo wamureze yamutegetse kutazigera agira uwo yizera by'umwihariko igitsinagore kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko kugambana kuribo ari ikintu cyihuta kurusha umurabyo kandi kikaborohera kurusha gutemba kw'amazi ari m'ubuhaname ariko uburyo bo bamweretse ko ari indwanyi yaje kubona ko abakeneye muri urwo rugamba yarasigayemo wenyine, bityo bagiye gusimbura abantu babiri bakoranaga nubwo bo bari abagabo, umusore akimara kubabwira gutyo bamwijeje ko bo batamugambanira ngo bagambanire igihugu cyabo, ako kanya atangira ababwira ko izina rye bwite ari VICKLAM, ariko agikomeza kubabwira uwo ariwe nuko yisanze muri ubwo buzima bw'urugamba n'intambara, phone ya Estelle yarasonnye kureba abona ni papa we umuhamagaye, agiye kwitaba wa musore twamaze kumenya ko ari Vicklam aramubuza ngo phone papa we atayikurura akamenya aho bari, ariko Naella ababwira ko byari bikwiye ko bamwitaba bakumva impumeko ye n'icyo ari gupanga, ako kanya Vicklam afata phone ya Estelle ayicomeka kuri machine, afungura program arangije abwira Estelle guhamagara papa we kuko yamaze kumublocka kuburyo atamenya amerekezo barimo, Estelle nawe ahamagara papa we, mukwitaba n'igihunga cyinshi papa we amubwira ko mama we Shallenne ari mubitaro ameze nabi kandi akaba amukeneye cyane byihutirwa, Estelle acyumva ko mama we ari mubitaro yahise ahinduka cyane bitewe n'uburyo akunda mama we byahebuje kandi agahora amuhangayikiye bitewe n'uburyo amubona ahora mugahinda n'ishavu, ako kanya ahita abwira Naella na Vicklam ko agiye kureba mama we, nabo bamubwira ko bishoboka ko ari agatego papa we amuteze, nawe ababwira ko iby'agatego atabyitayeho kuko icyo areba ari mama we ibindi bikaza nyuma kuko n'ubundi ntacyo yakora ahangayikiye mama we cyane, bityo agomba kubanza akamenya uko mama we amerewe, nabo bamubwira ko batamuzitira ariko bamubwira ko bafite impungege zuko papa we ashobora kumufata akamubabaza kugeza amubwiye aho abasize, nawe abahumuriza abizeza ko atari umwana kuko nta buribwe bwatuma abagambanira kuko yiteguye no gupfa aribo azira, ibyo Estelle yabivuze ageze k'umuryango usohoka, nabo bamubwira ko bifatanyije nawe kandi mission bihaye bagiye kuyikomeza akazakomereza aho azagaruka abasanga, Estelle nawe abikiriza abasezeraho ndetse abizeza ko ataza gutinda, ubundi yinjira mumodoka, Vicklam amufungurira igipangu, Estelle afata urugendo nabo bagaruka munzu n'ishavu ryinshi bahangayikiye Estelle ubona bafitiye impungege ibyo papa we aza kumukorera.
:
:
Dusige Estelle ajya kureba mama we Shallenne na Naella na Vicklam basubira munzu, tugaruke mw'ishyamba aho Ferinessi n'ibyegera bye bakomeje gukubita Daniel nabi cyane nk'abica inzoka bizera ko yapfuye aruko agatwe kayo kamaze gupenjama kakamera nk'urupapuro, no kuri Daniel baramukubise isura ye irapenjama, ihinduka imirundo y'ibishundu bimeze nk'imisozi, amaboko n'amaguru babivunagura nk'abavuna ibikenyeri, nyuma y'umwanya munini bashyinyagurira Daniel bamwigirizaho nkana, Ferinessi yabasabye gutuza bakaba baretse akagira ubutumwa ashyikiriza Daniel, ako kanya avayo amuhagarara hejuru avuga ati.....
.
*Ferinessi ati -"Ese urinde wowe Daniel na bene wanyu b'imyanda yajugunywe muri Golden Land kuba muhora mwishyira hejuru kandi muri ubwoko buciriritse?, ese mwiyumvamo iki mukudukanga mutubuza kubagabaho igitero simusiga twabateguriye tugamije kubatsemba tubasiba kw'ikarita y'isi?, umva Daniel ibikangisho byawe ntacyo byadukoraho na gito kuko tuzabatsinda, umurego w'intwaro z'intambara n'ubwinshi bw'ingabo nazanye ntabwo muzawucika ndetse n'umujinya wacu ntabwo muzawigobotora kuko tuzabatwikira icyarimwe, ubutaka bwanyu businde amaraso yanyu, ikibaya cyanyu gitwikirwe n'imirambo yanyu, rwose ubyumve kandi ubyiteho ntabwo mushobora kuduhangara na gato kuko muraza gupfa urw'agashyinyaguro kuva k'umukambwe kugeza k'uruhinja ndetse n'urusoro rukirimo kwirema munda y'umugore, rwose kuva kuwambere kugeza kuwanyuma ntanumwe turebera izuba ngo tumugirire impuhwe n'imbabazi, ibyo byose ni umwami Campbell wa IX umutegetsi wacu ubivuze kandi ijambo rye ntirihinyurwa, naho wowe Daniel w'umusazi, wowe watinyutse kuvuga amagambo yo kudutesha agaciro no kudutera ubwoba wiyibagije ko ari wowe ubwawe wagambaniye bene wanyu, kuva aka kanya ntuzongera kubona isura yanjye uhereye uyu mwanya kugeza igihe nzaba maze gutsembatsemba ubwoko bwanyu mbukura kw'isi, icyo gihe nibwo amasasu n'inkota by'ingabo zanjye bizaguhinguranya umutima, nawe ugwe hagati y'indi mirambo n'inkomere zose za bene wanyu, rero muri aka kanya ingabo zanjye zigiye kukujyana mukibaya cya Golden Land maze bagusige hafi y'umwe mumigi igize Golden Land, kuko ntashaka ko upfa iyo migi itararimburwa, rwose humura kuko wizera m'umutima wawe ko Golden Land itazatsindwa, ntiwihebe ngo uheranwe n'agahinda, gusa mbihamirije imbere yawe nk'indahiro ntanarimwe mu magambo yanjye ritazubahirizwa nk'uko narivuze.
.
Ferinessi yamaze kubwira Daniel amagambo akomeye kandi yuzuye uburakari, atumaho ingabo ze zo hasi azitegeka gufata Daniel zikamujyana zikamugabiza bene wabo batuye Golden Land yagambaniye yica umuyobozi wabo Mordekai, abe aribo bamwihera igihano gikakaye. ingabo ze nazo zibyumva vuba ziramuterura zimusohokana mungando zikambitsemo, zinyuze hagati y'amabataille zimanuka mukibaya, kugeza bageze munzira nyabagendwa, abagabo baraye irondo barinze igiturage cya Golden Land bababonye bakurayo intwaro barabasanganira ngo basakirane, ingabo za Ferinessi zibonye uburyo abarinzi ba Golden Land babatatse n'imbaduko zihita zijugunya Daniel hasi zimusiga arambaraye hasi zisubira mumashyamba ziruka, abarinzi bari baraye irondo bo baza basatira Daniel aho arambaraye bamugezeho batungurwa no gusanga ariwe bibuka ubugambanyi bwe bwo kwica umuyobozi wabo Mordekai akabateza abanzi, umujinya n'ubukana bibabana byinshi bahita......
:
:
Dusige Daniel bamugaruye m'ubutaka bw'igiturage cya Golden Land yagambaniye, bene wabo bakamugeraho, tuze hano m'urugo rwa Ferinessi aho twasize umuganga yatinye kubwira Rottin igisubizo ibipimo bimuhaye k'ubuzima bwa Elizabeth umugore wa Ferinessi, ibyo bipimo ntabindi ni uko byamweretse ko Elizabeth yapfuye kare azize umutima n'umuvuduko w'amaraso, kuko gufatwa kungufu n'ububabare bwabyo byamuzamuriye guhungabana cyane k'umutima utera vuba vuba cyane bitera n'umuvuduko w'amaraso kugeza umutima uhagaze n'imitsi irifunga, gusa muganga nubwo yari yabuze aho ahera abibwira Rottin yagezaho afunga umwuka amubwira ko umukazana we urugendo rwe rw'ubuzima rurangiriye aho ngaho, Rottin akimara kubyumva yarikanze abanza kugirango ararota cyangwa akaba yumvise nabi, ako kanya arongera abisubirishamo muganga nawe abimuhamiriza n'ibisobanuro byinshi by'impamvu apfuye, muganga arangiza kumusobanurira byose Rottin yamupimye isasu ry'umutwe kare cyane avuga ngo -"kuba uzi icyo umukazana wanjye azize nk'igisebo m'umuryango biguhesha itike yo kwinjira m'umukuzimu m'uburyo bwo kurinda icyubahiro n'ikuzo ry'umuryango.
.
Rottin yamaze kwica muganga, mw'ishavu n'agahinda kenshi asigara yibaza niba ibyabaye k'umukazana we Elizabeth abibwira umuhungu we Ferinessi kuko yari yatinye kubimubwira ngo bitamuca intege akananirwa kuyobora urugamba, ariko abitekerejeho neza abona igihe Ferinessi yabimenya atariwe ubimwibwiriye yamurakarira kurushaho ikindi na none yunguka igitekerezo cyo kubimubwira kugira ngo bimwongerere ubukana bwo kugaba igitero kubanyaGolden Land hiyongereyemo no kwihorera k'urupfu rw'umugore we Elizabeth wishwe na Daniel, ako kanya Rottin akurayo phone ahamagara Ferinessi amubaza uko bameze amusubiza ko batangiye kumanuka bava mumashyamba basatira ikibaya ari nako begera abatuye Golden Land, ako kanya Rottin amushimira uburyo akomeje kuyobora urugamba nk'umugaba w'ingabo wa nyawe ariko akaba yaramuhamagariye kumubwira inkuru y'incamugongo y'uko umugore we mwiza yakundaga Elizabeth yamaze kuva mw'isi y'abazima, nyuma yo gufatwa kungufu na wa mucanshuro ngo ni Daniel, ibyo Ferinessi akibyumva yarikanze agwa mukantu, kubyiyumvisha biramugora abanza kugirango ararota, abanza kwihungura amaso yikubita inshyi kumatama ngo akanguke, hashize akanya asubirishamo papa we Rottin amubaza niba ibyo yumvise ari impamo, Rottin abimuhamiriza amubwira ko ubwo bari baje batabaye Elizabeth basanze Daniel amuri hejuru arimo kumukorera ibyamfura mbi amufata kungufu aribyo byaje gutera umutima guhagarara agapfa ikindi n'agakobwa ke Rahab yakaburiye irengero, ako kanya Ferinessi m'ubukana bwinshi amubaza impamvu yibutse kubimubwira amaze kurekura Daniel ari muzima atazi ko yatinyutse no kuvogera uburyamo bwe, Rottin amwiseguraho amubwira ko yatinyaga kumubwira ibyatuma acika intege, akomeza amubwira ko urugamba rugomba guhindura isura kuko hiyongereyeho no kwihorera kandi Daniel nawe ntaho afite ho gucikira bityo nawe azamugeraho amwice urupfu ashaka rwose, Rottin yamaze kubwira umuhungu we Ferinessi gutyo kwakira ko umugore we Elizabeth yafashwe kungufu biramugora ahita abwira papa we ati -"ndagusabye ngo m'umunota umwe umpe ubutumwa umbwira ko ikinege cyanjye Rahab umubonye, cyangwa nze mwishakire kuko iyo nza kuhaba umugore wanjye Elizabeth ntabwo yari kwicwa urwo rupfu rubi bigezaho bivuze ko umuryango wanjye mwawutereranye.
.
Ferinessi yamaze kubwira papa we Rottin gutyo ahita akupa phone, ndetse ahita ayizimya, Rottin bakimara kumukupa yasigaye yaheranwe n'ibitekerezo no guhangayika kwinshi yibaza impamvu ibintu bitangiye guhinduka uko batabiteguye, yibaza niba arizo nzira zo gutsindwa urugamba, ako kanya yibuka ko yari munzira zo kujya kwica umwami Campbell wa IX ataramenya ibyo bari gukoresha ingabo ze mukujya gutsemba abandi baturage be, ariko akirimo kwibuka umupangu mubisha wo kwica umwami, aba yibutse ko umwuzukuru we Rahab n'umuja umurera atazi iyo bari kandi Ferinessi amutegetse kuba yamubonye m'umunota umwe, ako kanya arasohoka asaba abarinzi be guhiga no gushakisha Rahab kugeza mubonye, abandi bakamuherekeza kwitaba umwami Campbell wa IX mubitaro, ntabyo gutinda yinjira mumodoka afata umuhanda werekeza kubitaro bikuru muri we yuzuye ibitekerezo n'imipangu by'uko yica umwami.
:
:
Dusige Rottin yerekeza mubitaro m'umugambi wo kujya kwica umwami Campbell wa IX, tuze kuri Selena twasize amaze kwitunganya ngo ajye muri mission, ntabyo gutinda we n'umuja we basohoka mubiro byahoze ari iby'umugabo we Mordekai, mukugera hanze basanga umusaza Henock abategerereje hanze arikumwe n'abandi bayobozi b'igiturage cyabo cya Golden Land, batangarira uburyo uruhanga rwa Selena rubengerana imirasire y'ubwiza n'uburanga bwe ibarasira mumaso yabo, ako kanya sebukwe Henock akurayo igare rikururwa n'amafarashi abiri, amwereka uruhago rurimo umutobe wengetse neza, amwereka n'icupa ririmo amavuta yo guteka, amwereka n'udufuka tubiri kamwe karimo ifu yo guteka umutsima n'imigati n'akandi karimo ibishyimbo, n'agaseke karimo imbuto zitoshye, ndetse n'ikibido cyuzuye amazi, n'amasafuriya n'amasahane n'ibirisho, Selena abibonye amubaza ibyo aribyo n'impamvu yabyo, sebukwe Henock amubwira ko iyo ari impamba amuhaye kugira ngo azirinde ibiribwa by'abanzi babo kuko bashobora kubihumanya bagamije kumugusha m'umutego w'irari ry'umubiri, cyangwa bamukuramo amakuru bikamwicira mission yamujyanye, bityo igihe azamara mungando y'abanzi, agomba kuzatungwa n'ibyo yijyaniye, Selena nawe amushimira uburyo yamutekerereje ibintu by'ingenzi, basezeranaho sebukwe amwifuriza amahirwe yo kurangiza umugambi n'urugamba agiyemo, amwifuriza kuzatsinda urugamba abigirira ikuzo rya Golden Land n'abayituye bose, Selena arongera aramushimira nuko we n'umuja we burira igare, Selena asaba ko bamufungurira amarembo, agasohoka ajya kurangiza ibyo yabasezeranije, umusaza Henock ategeka ko bafungura amarembo nk'uko Selena yaramaze kubisaba, abarinzi bayafungura byihuse, nuko Selena asohoka kuri iyo nyubako yerekeza mumosozi miremire, umusaza Henock n'abo yanyuragaho baraye irondo bose bakomeza kumukurikiza amaso kugeza arenze.
Selena n'umuja we bakomeje urugendo muri iryo joro risatira urukerera, kugeza batangiye kuzamuka basatira abanzi babo, ariko bagitangira kwinjira munkambi y'ingabo za Ferinessi bumvise abantu babaturutse inyuma babategeka guparika aho bageze, bibaza niba ari benewabo babakurikiye cyangwa abandi bagira nabi, uko bagahagaze havayo abagabo barabazenguruka mukwitegereza n'ubwoba bwinshi batungurwa no gusanga abo bagabo ari....
:
-Selena n'umuja we barafashwe, ese abo bagabo babazengurutse ni bantu ki?
-Elizabeth umugore wa Ferinessi arapfuye, umukobwa we Rahab akomeza kuburirwa irengero, Rottin afata urugendo rwo kujya kwica umwami Campbell wa IX?, ese biramuhira?, Rahab we yaburiye he?
-Daniel yaraguye mumaboko ya bene wabo yagambiniye, ese bamukoreye iki?
-Shangazi wa Naella yamaze gupfa yishwe na police, Estelle mama we amutumaho, ese aramushakira iki?, ese Vicklam ni muntu ki kugira ngo yisange muri buriya buzima nkuko yaratangiye kubibwira Naella na Estelle?
.
EPISODE 8 Coming soon.
FEMALE BEAUTY AS HER WEAPON
Comments
Login to comment.
No comments yet.