Loading verse...
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
:
:
EPISODE 6
:
:
•Twasize Selena ashimuswe, ndetse atunguwe n'inyubako ashimutiwemo.
•Kwa Ferinessi hari umugabo udasanzwe ugabyeyo igitero gikomeye akubita abarinzi.
•Ferinessi aho yari mumashyamba yo Golden Land yari yakiriye message y'intabaza iturutse k'umugore we Elizabeth
•umuganga usanzwe wita k'umuryango wa ba Estelle yarahamagaye papa Estelle amuha amakuru yerekeye umugore we Shallenne.
.
Dukomeze,
Duhere hano kuri Ferinessi wari wakiye ubutumwa bugufi buturutse k'umugore we Elizabeth bugira buti -"Mukunzi mwiza!!! ntabwo nzi impamvu nguhamagara aho kunyitaba ukankupa kandi ntasanzwe mbikuziho, ariko icyo nagushakiraga ni ukugutabaza kubwo kuba wa munyaGolden Land Daniel yacitse aho yarafungiwe, none akaba yatugabyeho igitero gikomeye m'urugo, kuburyo ubu tuvugana arimo kugerageza kwica urugi n'umujinya mwinshi ngo atwinjirane bigaragara ko agiye kutugirira nabi yihorera ubuhemu wamukoreye bwo kuba yarakwizeye akemera kugambanira bene wabo kugeza yishe umuyobozi wabo wowe ukamuhemba kumufungira mumwijima w'icuraburindi umugaburira ibiboko n'imihini.
.
Ferinessi yamaze gusoma ubwo butumwa ibyunzwe biramurenga, ibyuya bimeneka nk'uruzi kuburyo wagira ngo ari imbere y'itanura, intege ziramushirana atangira guhamagara umugore we Elizabeth n'umwana we Rahab abasaba imbabazi kuba atabashije kubarinda kuko uburyo yahemukiye Daniel nta mbabazi ari bubagirire, ako kanya Riquelme umuhora hafi yategetse abandi bakuru b'igisirikare kuba basohotse, bagisohoka yegera Ferinessi amubwira ko mubibazo n'ibyago ataricyo gihe cyo gucika intege, ahubwo nicyo gihe nyacyo cyo gukomera no kongera imbaraga agatabarira hafi, ako kanya Ferinessi amubaza uko yatabara umugore we n'umwana we n'intera iri hagati yabo, ako kanya Riquelme amugira inama yo gutabaza papa we Rottin, Ferinessi nawe inama ayakirira hejuru, akurayo phone vuba vuba areba numero za papa we Rottin amuhamagara amubwira ko umugore we Elizabeth n'umwana we Rahab bari mubyago bikomeye atabarire hafi, ako kanya papa we Rottin aramusubiza ati -"mwana wanjye w'intwari!!! ubu tuvugana nari munzira njya kubonana n'umwami w'igihugu cyacu CAMPBELL wa IX, umaze kuva coma akaba yarantumyeho nk'umuntu wamusigariye kumwanya nziba icyuho cye ngo muhe rapport y'ibyabaye byose mugihe yari muri coma, ariko kubw'umuryango nshyira imbere mpise mpindukira ngo ntabarire hafi, bityo tuza urekeraho gupanika ukomeze mission neza nkuko bisanzwe, ikindi kandi usabwe kuyihutisha ikarangira umwami ataramenya ibyo turigukoresha ingabo ze, mbere yuko mbona undi mupangu wo kumwica neza nyuma y'uko arokotse uburozi nari namuteze.
.
Rottin yamaze kubwira umuhungu we gutyo nawe amwikiriza amubwira ati -"papa!!! humura umugambi wo kurimbura abatuye Golden Land ni wawundi, ariko icyo nagusaba nk'ihame ridakuka ni ukuza kunyoherereza uwo mutimbwe ngo ni Daniel nkamwibabariza kugiti cyanjye nkamuha isomo ryo kuba yatinyutse kumenyera urugo rwanjye, kandi abantu barwubaha nko mungoro y'ubwami.
.
papa we amwikiririza ko abikora uko abimusabye, ariko amwihanangiriza kutagira ikosa na rimwe akora rituma batsindwa intambara, arongera amwihanangiriza kutaza kurushwa ubwenge n'uburanga bw'abari n'abategarugori ba Golden Land, nawe amwibutsa ko afite umugore mwiza Elizabeth akunda byimazeyo kuburyo umutima we utamuvaho ngo urarikire abandi bagore, ako kanya bahita basezeranaho Rottin n'abarinzi bari bamuherekeze batwara imodoka k'umuvuduko mwinshi nk'uko abatabaye bose bamera, Ferinessi we akomeza kwiburamo umutuzo ataramenya uko umugore we n'umwana bamerewe bituma ajya kwigunga muri shitingi ye no kwiheba kwinshi ahangayikiye umugore we Elizabeth n'agakobwa ke Rahab, iby'inama yarimo gukoresha ahita abyibagirwa burundu, ndetse iby'igitero bagabye kuri Golden Land asa nk'utakibyitayeho.
:
:
Dusige Ferinnessi yibagirwa mission yamuzanye kubera guhangayikira umuryango we wagabweho igitero, duhite tuza iwe m'urugo koko turabona umuryango we uri mubyago bikomeye kuko Daniel yamaze gushyira abarinzi bose hasi, asigara arwana no kwica urugi ngo yinjirane abari munzu barimo Elizabeth, umuja, Rahab na mwishywa we Victor uko arwana no kwica urugi biragaragara ko yariye karungu kuburyo bigaragara ko abari munzu agiye kubakorera ikintu kidasanzwe, kuri Elizabeth wamureberaga mukirahuri cy'inzu niko yakomezaga kwiheba atakambira umuja we asanzwe atoteza ngo amufashe agire icyo akora, ariko byose byari amatakirangoyi kuko ibyananiye abarinzi batojwe kandi bafite intwaro ntabwo uwo muja utagira n'intwaro ariwe wabishobora, mukanya gato Daniel urugi yari yamaze kurwica, ndetse ahita abinjirana byihuse, Elizabeth n'umuja we batangira kwiruka munzu bashaka aho bapfunda imitwe birukira mubyumba bitandukanye ariko Daniel akurikira Elizabeth gusa kugeza amusanze mucyumba cye na Ferinessi, ako kanya ahita amusingira n'umujinya mwinshi atangira kumucagaguriraho agakanzu k'ijoro yambaye ajugunya k'uruhande asigara yambaye uko yavutse, Elizabeth wasakuzaga cyane atabaza umugabo we Ferinessi, abaza Daniel ibyo agiye kumukorera, nawe m'umujinya mwinshi amusubiza ko agiye kumukorera ibintu bizatuma Ferinessi ata ikuzo ry'igikomangoma yihaye, ndetse akabona ko kurenga kumasezerano ugiranye n'umuntu ari ikosa rikomeye, muri make akaba agiye kumukoreraho igikorwa cya nyacyo gisobanuye kwihorera kuri Ferinessi watinyutse kumurusha ubwenge amushukisha kumuha Golden Land ngo ayiyobore agatuma agambanira ubutaka basigiwe n'abasokuruza yarangiza akamutenguha amufungira ahantu habi hataboneka umucyo n'umuriro, ifunguro rikaba ibiboko n'imihini, ibyo byose Daniel yabibwiranye Elizabeth ubukana bwinshi ahita amujugunya k'uburiri, afungura umukandara n'imashini y'ipantaro vuba vuba, ntabyo gutinda ahita amufata kungufu m'ubugome bwinshi bwo kwihorera, Elizabeth we m'uburibwe bwinshi akomeza kwirwanaho atabaza ariko byose byari uguta igihe, kuko imbaraga Daniel yarafite zari zirenze kure izisanzwe kuko byagaragaraga ko yanyoye imiti imwongerera imbaraga n'ubushake, Daniel yakomeje kumufata kungufu ndetse aramukomeretsa cyane, Elizabeth we atangira guhera umwuka, ariko Daniel ntiyabyitaho ahubwo yongera umurego, nka nyuma y'iminota 20 Elizabeth yaje guhwera ibyo kwinyagambura yirwanaho birahagarara ariko Daniel ntiyabyitaho akomeza kumucumagura muri ako kanya ahita yinjirirwa n'igitero cy'abasirikare ntiyamenyera igihe baziye, ako kanya bamuturuka inyuma atabizi bamutera igishinge ahita agagara yikubita hasi, kureba kumbi icyo gitero kiyobowe na Rottin, mugahinda kenshi yihutira guhisha ubwambure bw'umukazana we wasaga n'uwapfuye, ako kanya acunga abasirikare bari binjiranye ahita abasukaho urusasu bose abashyira hasi bose akimara kubarasa abasaba imbabazi avuga ati -"nubwo mwari abasirikare nemera ariko ibyo mubonye umukazana wanjye afatwa kungufu ntabwo byatuma mukomeza kubaho kubwo kurinda icyubahiro cy'umuryango.
.
ako kanya ahita afata imbunda ayifatisha Daniel, umukazana we aramufata amwimurira mukindi cyumba, n'amashuka yuzuye amaraso ayakura aho ngaho, ndetse agerageza no kwambika Daniel ipantaro neza, nuko asohoka asanga abandi basirikare basize hanze ababwira ko Daniel ari hasi nubwo agiye hasi amaze kwisasira bagenzi babo, bityo binjire byihuse bamuterure bamupakire muri boot y'imodoka bamujyanire Ferinessi byihuse, ako kanya nabo binjirana imbaduko binjira mucyumba, barebye imirambo ya bagenzi babo bagira umujinya mwinshi bashaka kurasa Daniel bihorera ariko Rottin ababuza ababwira ko afitanye amasezerano n'umwana we Ferinessi ko ariwe ugomba kumwiyicira kubwo kuba yagerageje kuvogera urugo rwe rw'icyubahiro, abasirikare nabo babyumva vuba baterura Daniel bamusohokana hanze bamwinjiza mumodoka, ubundi bamwe muribo binjira mumodoka bamusohokana muri icyo gipangu bafata icyerekezo cya Golden Land bamushyiriye Ferinessi, minisitiri w'intebe Rottin ahita ahamagaza umuganga igitaraganya, ndetse azenguruka ibyumba byose ashaka akuzukuru ke Rahab ariko arakabura, nuko atangira guhamagara umuja wakitagaho ariko nawe aramubura, ako kanya umutwe uramushyuhana yibaza aho bari mukwiheba kwinshi yumva ko Daniel yabanje kubica, ariko na none akibaza impamvu byibuze atabona n'imirambo yabo, muri ako kanya acyihebye yumvise umuntu ukomanga kujya kureba asanga ni muganga yaramaze gutumizaho, amuha ikaze akomeza amwinjiza mucyumba Elizabeth arimo. muganga nawe yihutira gusuzuma niba akiri muzima, asanga atarapfa neza yihutira kumushitura umutima, ariko biranga burundu yongeye kumushyiraho igipimo agwa mukantu, ubwoba buramutaha yibaza icyo asobanurira Rottin, nyuma yo kureba kugipimo agasanga.....
:
:
Dusige muganga atungurwa n'ibyo igipimo kimweretse, tuze kuri Selena twasize ashimuswe aho twasize atunguwe n'inyubako ashimutiweho, iyo nyubako ntayindi natwe turayizi ni "Ingoro y'ubutegetsi". mugihe Selena akirimo kwibaza icyo umushimuse amuzaniye kungoro y'ubutegetsi yahise amutegeka guparika imodoka muri parking nawe abyumva vuba imodoka akimara kuyiparika umushimuse amutegeka gusohoka mumodoka amanitse amaboko cyo kimwe n'umuja we, nuko abashorera abatunze imbunda, Selena mukwiheba kwinshi atangira kwibwira ko ubutaka bwabo bwaba bwamaze gufatwa n'abanzi babo kugeza ubwo bafata n'ingoro y'ubutegetsi yabaga irinzwe kubera imitungo kamere ya leta n'ibintu by'amateka bihabitswe, mukwiheba kwinshi agenda asenga asaba IMANA kwakira ubugingo bwe kuko ntakindi yabonaga imbere ye uretse urupfu, ariko mukwinjira muri salle atungurwa no gusanga sebukwe ahagaze imbere y'abayobozi batandukanye ba Golden Land, mukwibaza impamvu yinjijwe aho m'uburyo bw'ishimutwa yihutira gupfukura uwarumushoreye amufatiyeho imbunda amukuramo mask kureba atungurwa no gusanga ari Olofa umugaba mukuru w'ingabo warusanzwe yungirije umugabo we Mordekai, ibyo Selena akibibona agahinda karamutaha yihuta asatira sebukwe Henock, amugeze imbere amubazanya ikiniga cyinshi ibyo akoze n'impamvu abikoze akamutesha agaciro amushimuta, akomeza amubaza niba byose abikorera kuba umuhungu we Mordekai yarabereye umugore yapfuye akaba atakimubara m'umuryango wabo, ako kanya Sebukwe Henock amusubizanya umutuzo n'impuhwe amubwira ko byose yabikoze arengera ubuzima bwe n'icyubahiro cy'umuryango kuko asanzwe amuziho ko iyo hari icyamubabaje cyangwa cyamukoze k'umutima afata ibyemezo bikakaye bitarimo ubwoba bityo yahise abibona ko ashobora gufata icyemezo cy'ubuhubutsi akigabiza abanzi babo, aribwo yahise ategeka umugaba mukuru w'ingabo Olofa kuza kumucungira hafi yabona ashaka gufata bya byemezo bikomeye akamumuzanira, ako kanya Selena acyumva uburyo sebukwe yamugbaniye intimba y'agahinda yaramushenguye we n'abo barikume ababwirana ikiniga n'amarira menshi ati ...
.
*Selena ati -"rwose ibintu mukoze byo kumpagarika mumbuza kujya m'urugamba naringiyemo ntabwo byari bikwiye na gato, ese muzamenya gushyira mugaciro ryari ngo mubone ko n'igitsinagore gishobora gukora ibyananiye abagabo?, ese nk'abantu mudashobora kubaha amabanga y'umutima w'umuntu ngo muhe agaciro ibitekerezo bye mwumva ko ibyanyu aribyo bifite agaciro muzashobora gucengera ibyanyu mute mudashobora kubaha iby'abandi ngo mwemere aho babarusha intege muhakosore cyangwa muhifashishe?, nukuri mwumve ko mumbabaje kuba munyitambitse m'umugambi narimfite wo kurengera umuryango wacu n'ubutaka bwacu bwa Golden Land. muby'ukuri icyo nashakaga kurwanira ni ukurinda ubutaka bwacu gufatwa no kurimburwa kwacu, ndetse nkumira n'isahurwa ry'imitungo yacu n'itwikwa ry'amateka yacu, muby'ukuri niba tudahagurutse ngo twirengere twebwe ubwacu ntawe uzabazwa amaraso yacu uretse twebwe nyir'izina, kandi ntawundi uzashinjwa isenyuka ry'umurage wacu uretse twebwe, kandi nyuma ya byose umuryango wacu uzateshwa agaciro wibagirane nkaho utigeze ubaho, mbese tuzasigara turi urw'amenyo kubatuye isi yose, bwa butoni n'icyubahiro twari dufite bizayoyoka nk'umunyu uguwemo n'amazi, nukuri ndabasabye munyemerere turwanire ubutaka bwacu n'ahazaza h'abazadukomokaho kuko ubuzima bwabo ari twebwe bushingiyeho. rwose ndabiginze mureke kuzimya iri shyaka ringurumaniramo nk'itanura ry'umuriro utazima mumpe inzira njye guhana abanzi baduhagurukiye.
.
Selena yamaze kuvuga amagambo akakaye ubona yuzuye ishyaka ridasanzwe, ako kanya sebukwe Henock aramusubiza ati .....
.
*Henock ati -"mukobwa wanjye Selena!!! mbere na mbere umbabarire uburyo nguhagaritse, nkakuzimiriza ishyaka ryari rikugurumaniramo kandi ari njyewe wari wakagombye gufata iya mbere nkagushyigikira, amagambo umaze kuvuga yo uyavuganye ubwenge n'ubushishozi bigaragaza ubuhanga buhanitse bukurimo, rwose ntan'ukwiye kugira icyo ahinyura kumagambo yawe, kandi ubushishozi bwawe si ubwa none kuko ari ubwa kera kuva ukiri muto, kuko uburyo witandukanyije n'ikibi kugera nubwo witandukanya n'ingengabitekerezo n'inzika z'amateka y'imiryango yacu ababyeyi bawe bashakaga kukwinjizamo ugahitamo uruhande rwiza byatumye ubera abandi urugero, ubabera ikitegererezo abatuye muri Golden Land n'abatuye isi yose bubaha ubwenge bwawe, kandi bagashimagiza ubwiza bw'umutima wawe bujyanye n'ubwiza bw'umubiri wisanganiwe, ariko aho ugeze ho kwemera kwiyandarika ukajya kwigira indaya kuri Ferinessi n'ingabo ze ntabwo nabikwemerera na gato kuko byaba uguteza igisebo n'ikimwaro k'umuryango wacu n'igiturage cyacu byatuvuramo n'umuvumo wazakurikirana abatuye Golden Land iteka ryose, rwose zirikana ko uri wa mugore buri wese yafatiragaho icyitegererezo kubera uburyo wiyubaha n'uburyo wihesha agaciro byatumaga abari n'abategarugori bahorana inyota yo kumera nkawe, abasore n'abagabo bakifuza kugira umugore umeze nkawe, ababyeyi bakifuza kugira abana b'abakobwa bameze nkawe. Selena!!! muby'ukuri ntabwo ari ngombwa ko nkwibutsa byose n'ukuntu abantu bagufata, nawe subiza ubwenge inyuma ureke guheranwa n'agahinda k'ubupfakazi maze wibuke uburyo abantu bakubahaga, maze biguhumure amaso bikwereke ko inzira waruyobotse yo kujya kwiyandarika kubanzi ari mbi kandi ntakiza na gito kiva mukwiyandarika uretse imivumo y'iteka ryose no kwitesha agaciro udasize n'igiturage cya Golden Land muri rusange.
.
umusaza Henock yamaze kubwira umukazana we Selena gutyo, nawe aramusubiza ati...
.
*Selena ati -"Data bukwe!!! urabizi ko kuva mubwana nkubaha nk'umubyeyi wanjye, kandi ntanarimwe nigeze nshaka kukwigomekaho ngo nkubabaze, ahubwo iteka naharaniye kukubahisha no kuguhesha ishema nk'umubyeyi, rwose ndagusabye wongere usubize ibihe inyuma wibuke Selena wa nyawe biguhe kwizera udashidikanya ko ntigeze mpinduka na gato, rwose byizere ndi Selena wawundi wubahiriza indanga gaciro na kirazira by'igitsinagore maze biguhamirize ko ibyo untekerereje byo kujya kwiyandarika atari byo na gato kuko urukundo nakundaga Mordekai ntabwo runyemerera kugira undi musimbuza m'uburyamo bwe kuko nakwemera no gupfa ndinda uburyamo bwe nkuko narwanye ingamba nyinshi ndinda agaseke k'ubusugi bwanjye kugeza igihe ngahaye Mordekai akaba ariwe ukipfundurira, rero mubyeyi ndagusabye ngo unyizere umpe umwanya njye gukora igikorwa nateguye kuburyo abantu bazagihererekanya kubazadukomokaho kuva mugisekuruza kugeza mukindi uko ibihe bizabaho bisimburana kugeza kw'iherezo, rwose nta bufasha bwanyu nkeneye uretse kuntegerereza aha ngaha, mbijeje ko nzabazanira intsinzi nkoresheje ukuboko kwanjye, rwose ndabasabye ntimuze gushaka kumenya icyo ngiye gukora n'uburyo ngikoramo kuko ntashaka kukivuga ntarakirangiza.
.
Selena yamaze kuvuga gutyo bose baguye mukantu ndetse babura icyo barenzaho kumagambo ababwiye bicuza no kuba bamwitambitse munzira, sebukwe Henock aramusubiza ati ......
.
*Henock ati -"mwana wanjye Selena!!!! nukuri amagambo umbwiye arankomeje kandi aranyubatse anyibutsa uwo uriwe wa nyawe, kandi ikindi nuko iyo wafashe icyemezo uba wagitekerejeho bihagije kuburyo kugukura kw'izima bidashoboka na gato bityo nta mbaraga zo kuguhagarika ngifite, uretse kukubwira ngo ugende amahoro, kandi IMANA wizeye ikuyobore izakurinde abanzi bacu ibakugabize ibashyira mubiganza byawe, maze igufashe gutahukana intsinzi utwijeje.
.
ako kanya Selena bamaze kumwemerera kujya muri mission yihaye, yahise ajya mucyumba cy'iyo ngoro y'ubutegetsi cyari gisanzwe ari ibiro bya Mordekai, yirebera mundorerwamo yireba mumaso ngo arebe niba amarira yarize mukanya atamwangirije isura ye yari yujujeho imitako, nuko akurayo amavuta yongera gukesha isura ye m'uburanga butangaje uruhanga rwe rusigara ruyagagirana ndetse rushashagirana kurusha Zahabu.
:
:
Dusige Selena yitunganya ngo yerekeze kuri mission, tuze kuri Naella na Estelle twasize bishimira ko bacitse police ubwo bari bacikanye wa musore uhigwa cyane na Rottin na papa Estelle, uko ari bombi turababona bicaranye n'umugore ukuze, Naella amwita shangazi bamuganiza iby'uwo musore bacikishije ari nako bamusaba bamwinginga ngo yemere abakingire ikibaba ntabateze ababyeyi ba Estelle, nawe abaturisha abizeza ko nubwo Shallenne baziranye kuva kera ari inshuti ya murumuna we Rita, kuri iyo nshuro yemeye kubabikira ibanga kugeza umusore bazanye akize kuko azi akababaro bagira umusore barwaniye ishyaka agize icyo aba kuko azi agahinda Shallenne ahorana aho kakomeje kumukurikirana akaba amaze imyaka myinshi adaseka, kubwo kubura abantu batatu b'ingenzi m'ubuzima bwe, (kumbi uwo ni wa mukuru wa wa Rita, Naella yavugaga ngo bahungireho), Estelle kumva ko mama we Shallenne hari abantu batatu b'ingenzi yabuze m'ubuzima bwe batuma ahorana intimba y'agahinda, yahise yikanga amusobanuza neza amubaza abo aribo, uwo mubyeyi amusubiza ko niba mama we ubwe ntacyo yabimubwiyeho buriya hari impamvu bityo ntabwo yatinyuka kubamubwiraho, gusa umwe muri abo bantu batatu basize icyuho gikomeye m'umutima wa Shallenne ni inshuti ye magara Rita mama wa Naella nkuko nawe ari inshuti magara ya Naella, bivuze ko bakurikije ababyeyi babo kuko na Mark papa wa Naella yari inshuti ikomeye ya RONARD papa wa Estelle, naho abo bandi babiri azababaze mama we abamwibwirire kubera ko abamubwiye yaba abaye umunyamazimwe kuko mama we ariwe uzi impamvu yabimuhishe imyaka 14 yose, Naella na Estelle bakigorwa no gusobanukirwa ibyo shangazi ababwira batunguwe no kubona wa musore bakomeje gucikisha abasanze m'uruganiriro, Naella na Estelle bamusanganirira icyarimwe n'impuhwe bamubaza impamvu abyutse ataroroherwa ariko abaturisha ababwira ko noneho yumva ameze neza, ahubwo igisigaye ni ukumureka bagasubira iwabo bakarekeraho kwinjira m'ubuzima yakuze yisangamo na n'iyo saha bwo kwirirwa ahunga ndetse ahisha nuwo ariwe, ariko bombi bamubwira ko batamusiga wenyine muri urwo rugamba yatangiye, nawe ababwira ko impamvu abayeho muri ubwo buzima bw'urugamba n'intambara nuko ntacyo ahomba ariko bo bafite imiryango ibakeneye naho kuri we abayeho yihamagarira urupfu ngo aruhuke imiruho y'isi ariko n'urupfu ubwarwo rwaramwanze, uwo musore yamaze kubabwira gutyo Naella na Estelle bashoka amarira, nawe agerageza kubihanganisha ababwira ko atari umuntu wo kuririrwa, abashimira kuba bamurinze ariko byari bikwiye ko baruhuka nawe agakomeza mission ye yo gutabara ubuzima bw'umwami Campbell wa IX ntawundi ubyivanzemo kuko ari mission agiyemo azi neza ko igomba kurangira apfuye, Naella na Estelle bakibyumva barikanga bamubwira ko batakwemera ko yigemurira urupfu arureba kuko bakimukeneye ari muzima, nawe ababwira ko ubuzima bwe butarusha agaciro igihugu, bityo agomba kukirwanira atitaye ko yamena amaraso n'amagara ye agaseseka, ibyo uwo musore yabibabwiye ari nako abiyaka ngo agende, ariko ya kamere n'umwihariko w'abakobwa barangwa no kwizirika cyane bakomeza kumugundira banga kumurekura burundu bamubwira ko bamurekura aruko yemeye gukorana nabo, nawe ababwira ko adashaka ko bazasiga imiryango yabo mumarira nyuma yo gupfa ariko we yapfa yabaho ntawe ubyitayeho, Naella na Estelle bamubwira ko yamaze kuba umuryango wabo bityo urupfu rwe rwabariza cyane n'ubuzima bwe bukabashimisha, uwo musore na Naella na Estelle bakomeje guhangana mumagambo no mumbaraga birarenga n'amarira y'igitsinagore ahora hafi abyivangamo kuko Naella na Estelle bageze ubwo baririra umusore bamwigingira kureka kubasiga gutyo, Shangazi wa Naella wari wakomeje kubitegereza cyane ntacyo avuga k'uruhande rwe yari yatunguwe no kubona uburyo abakobwa basa nk'abafashe umusore kungufu, kandi m'umuco na kirazira abakobwa b'umutima baba bagomba kugaragaza icyubahiro gikomeye kugitsinagabo nk'abali barezwe neza, gusa byaje kurangira umusore abatsinze arabiyaka asiga bamuririra akomeza k'umuryango ngo asohoke ariko agifungura umuryango yagaruwe n'umunwa w'imbunda, kureba babona binjiriwe n'igitero cya police, abatunze uwo musore imbunda bamutegeka kumanika amaboko, Naella na Estelle bakibona ibibaye bahise bahuriza amaso kuri shangazi bakeka ko ariwe ubagambaniye agahinda karabasaga, uwo musore abapolice bakomeje kumwanjama bamusaba amashusho n'amajwi yafashe kw'iyicwa rya Depite Mark nawe ababwira ko ntayo afite kuko yose yari yayahaye abanyamakuru ba Winners tv, nabo ntibabyemera batangira kumusaka kugeza bahebye barangije bamubwira ko aricyo gihe cyo gusezera isi urupfu rukaza rukamutwara kuko yakoze ikosa ryo kubona ibyo atemerewe kubona, ako kanya uwarutunze uwo musore imbunda akanda kumbarutso, ndetse havayo n'abandi bapolice babiri batunga imbunda Naella na Shangazi we, babwira Naella ngo amakosa yakoze yo gucikisha umuntu uhigwa no gukomeza gukurikirana ibijyanye n'urupfu rwa papa we amukatiye urwo gupfa, Shangazi nawe bamubwira ko batizeye ibyo Naella na Estelle bamubwiye biyo nawe asezere isi, bityo bagomba kujyana mukuzimu, ibyo Estelle wabirebaga gutyo mumarira menshi yibajije impamvu we byibuze ntanuwamuvuze nabi, nk'umwana ushishoza ahita abona ko boherejwe na papa we Ronald ndetse abona ko ariwe ubahackinze akamenya aho bari, ibyo akibitekereza sinzi icyo yibutse yihutira gukora mw'isakoshi ye yarafite kureba tubona akuyeyo pistol, acunga abapolice baraho ari nako abara abatunze imbunda Naella, umusore na shangazi, uko yakababaze abona neza ko nta by'imikino bagiye kubarasa, atanguranwa abapima amasasu uko ari batatu amasasu bari bamaze gufungurira imbarutso arahusha, wa musore aba aboneyeho icyuho atangira guhangana n'abapolice bamukubita nabi nawe abakubita, intambara irakomera hagati y'umusore n'abapolice kuburyo byagaragara ko umusore atoroshye na gato, kuri Naella na Shangazi we bari bihishe inyuma ya Estelle yabakingiye ikibaba kuko yarabizi neza ko nk'umwana w'umuyobozi wabo bapolice ntacyo bamukoraho, umusore we yakomeje kuzonga abapolice abakubita nabi kumiguruko n'umuvuduko uhambaye bigaragara ko yatojwe bihambaye kandi abarusha amafunzo, abapolice babonye ko umusore abarenzeho afande warubayoboye abasaba ko bamuha umwanya bagahigama agakaturitsa umusore, ako kanya abapolice bose bamera nk'abitaruye umusore bamusiga hagati ari mugipimo cya afande mukuru warumutunze imbunda arimo gukanda imbarutso buhoro buhoro, ako kanya Estelle, Naella na shangazi bavayo biruka bahamagara umusore ngo ahunge uko bakaje biruka bahise bamugwira ngo bamukwepeshe isasu ariko bamugeraho isasu rihita rivuga, kureba aho baguye ari bane babundikiriye uwo musore, batungurwa no kubona uwo isasu rifashe ari....
.
-Ese isasu rifashe nde? birabe ibyuya.
-Selena we yarahawe uburenganzira bwo kugaba igitero kubanzi
-Elizabeth nyuma yo gufatwa kungufu ubuzima bwe buri mubyago cyo kimwe na Daniel bashyiriye umugabo w'umugore amaze gufata kungufu
:
Episode 7 comimg soon
Comments
Login to comment.
No comments yet.