Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON  S01 Ep 5

FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 5

Loading verse...
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
:
:
EPISODE 5
:
:
Ubushize twasize papa Estelle hari umwinjiranye ubwo yavuganaga n'umukobwa we Estelle amubaza aho we na Naella bari nyuma yo kubona plaque z'imodoka bamusabye guhiga iri iwe m'urugo ikaba iya Naella
.
Twasize abayobozi ba Golden Land bihebye kubw'intambara yabasatiriye, mugihe Ferinessi we yaramaze kugera kubirindiro by'ingabo ze agatangira kubagabanya mumacamps
.
Dukomeze,
Duhere hano kw'ivuriro Naella na Estelle barimo barwaje wa musore uhigwa bikomeye na minisitiri w'intebe Rottin, turabona mucyumba barimo uko ari batatu bose bafashwe n'ubwoba n'igihunga cyinshi, Naella arimo kubaza Estelle ibyo yavuganaga na papa we, Estelle nawe mukudidimanga kwinshi kubera ubwoba ababwira ko papa we yamubazaga aho bari ngo aze abarebe, ibyo Naella akibyumva arikanga yibaza ibyo basobanurira papa Estelle abasanze aho ngaho, ako kanya Naella ahita abwira Estelle ko papa we ashobora kuba yabacyetse bityo niko kanya ko kuva aho byihuse, Estelle amubaza uko basohokana umusore muri iryo joro kandi ari mumaboko y'abaganga bisobanuye ko k'umuryango (gate) babasaba igipapuro cyemeza ko basezerewe, ariko Naella amubwira ko ibihe barimo atari ibyo gutekereza kubyo kubahiriza cyangwa kwica amategeko, ako kanya yegera igitanda umusore yararyamyeho abitegereza cyane atavuga, amubaza uko yumva ameze ariko umusore aho kumusubiza amufata ibiganza buhoro buhoro akorakora udutoki twe ari nako amwitegereza mumaso ubudahumbya, hashize akanya ariruhutsa amuhamagara mw'izina amubwira ati....
.
*Umusore ati -"Naella!!! sinzi niba iryo ariryo zina ryawe rya nyaryo nk'uko numvise mugenzi wawe ariguhamagara, ariko nyemerera ngushimire uburyo wantabaye utanzi nanjye ntakuzi, nukuri wakoze cyane mukobwa mwiza uhebuje bose umutima mwiza w'ubutwari.
.
uwo musore yamaze kubwira Naella gutyo nawe kumara kumva amagambo meza y'umusore mw'ijwi rigoroye kandi rigororotse neza, ikiniga kiramufata abura icyo arenzaho kuri ayo magambo anezeza umutima umusore amubwiye ahubwo ashoka amarira, umusore abibonye gutyo yishakamo imbaraga yeguka aho yararyamye azamura amaboko ahanagura Naella amarira, amaze kumuhanagura amarira amufata amaboko yombi aramwiyegereza amuhobera amukomeza cyane amaze kumuhobera amuryamisha mubituza bye amubwira ati.....
.
*Umusore ati -"Naella!!! muby'ukuri ntabwo nzi intimba wikoreye iguteye kurira, ariko nyemerera niyo waba ufite abandi baguhoza ayo marira unyongere muri bo, maze nkubere umuhoza nk'uko nawe wambereye umurinzi n'umutabazi igihe nari habi nihebye mbona ubuzima bwanjye buri kw'iherezo, nubwo ntakuzi nawe ukaba utanzi ariko nyemerera duterane intambwe y'ubuzima nk'inshuti kuko uburyo bw'amateka twahuyemo ntabwo nifuza ko bwarangira gutyo gusa, kuko hari icyo bihatse n'icyo bisobanuye kandi ntabwo ari ibintu byapfuye guhurirana gutyo gusa ngo bibe muri buriya buryo butunguranye kuriya ntazindi nkurikizi bizagira kuhazaza hacu.
*Naella ati -"umva muvandi!!! ushobora kuba wibeshye cyane ibyabaye ntabwo ari ibintu byapfuye kwizana gutyo gusa, ahubwo hari impamvu byabaye, kuko nubwo utanzi, kuri njyewe nakumenye mbere yuko duhura ngo ngutabare kandi no kugutabara ntabwo ari ibintu byahuriranye nkuko ubikeka kuko ari ibintu byabaye nabanje kubizirikana no kubiha agaciro kabyo, kubw'ibyo rero rekeraho gutana mubitekerezo, ushaka impamvu byabaye ahubwo wishakemo imbaraga turebe ko twava aha kuko abaguhiga bo batigeze bahagarika kuguhiga kugeza bakubonye, ikindi kandi ube utekereza kubisubizo by'ibibazo byinshi nza kukubaza kw'iyicwa n'urupfu rwa papa wanjye Mark wapfiriye imbere y'amaso yawe.
.
Naella akivuga ko Depite Mark uwo musore ari kuzira ahigishwa uruhindu yari papa we, umusore yarikanze, intege zirashira mukudidimanga kwinshi atangira kumusaba imbabazi zo kuba yararebereye papa we yicwa ntabashe kumutabara cyangwa ngo amutabarize, kandi niba yamutabaye nko kumushimuta ngo yihorere k'urupfu rwa papa we ibyo amukorera byose arabyakira kuko nawe yakomeje kwishinja ubugwari bwinshi bwo kudatabara depite Mark nubwo byari bigoye kubera imbaga y'abapolice yarimuzengurutse irebera uburyo umwicanyi amwishimishaho amwicana agashinyaguro, ariyo mpamvu yarakomeje kumushakira ubutabera nk'icyiru cy'ubugwari bwe bwo kurebera umuntu yicwa akabura icyo abikoraho kubera kwikunda atinya gushyira ubuzima bwe mubyago, ako kanya Naella amucecekesha amubwira ko aho atariho ho kwicuriza ibyaha n'ibyo atabashije gukora cyane ko n'ubundi nta gihe kwicuza bizashira kuko ariyo kamere y'umuntu, akomeza amubwira ko ikihutirwa ari ugucika aho kuko n'aho ngaho bari muri ako kanya bari mubyago bityo yihangane arwane n'umubiri unaniwe bacike aho ngaho kuko hari byinshi afite byo kumubaza k'urupfu rwa papa we Mark, ako kanya Estelle wari wiheje mubiganiro byabo ngo abahe umwanya baruhure imitima baganira yavuyeyo ababwira ko yamaze kuzinga byose, ubundi bave aho byihuse kuko ubwo bavugana papa we ashobora kuba ari munzira aza kubareba, ntabyo gutinda Naella yahagurukije umusore amumanura kugitanda basohoka amusindagije ari nako Estelle agenda abacungira ko nta muganga ubabona ari nako arangaza abantu, kugeza bageze muri parking binjiza umusore mumodoka vuba vuba. Estelle ahita yicara kuri Voulant ayihagurutsa vuba vuba basohoka aho muri parking bageze kuri gate abashinzwe umutekano w'ivuriro barabahagarika babasaba gufungura umuryango bakabanza babasaka niba ntakintu kitemewe basohokanye ndetse bakerekana n'icyemezo cyemeza ko basezerewe, ako kanya Naella ahita azamura akajipo gato yari yambaye atangira kubereka ibibero bye byiza bibengerana ari nako abareba icyoroshye n'amaso ye meza y'urwererane mw'isura y'uburanga n'itoto ritonyanga, birarenga atangira kubikorakoreshwaho ababwira mukajwi k'ubutesi ngo arabona ari amabogali, kandi arumva abikundiye, abaseculte nabo si ukwirya baragenda baratwarwa ndetse batangira no kwibyimbya barega agatuza ngo bakunzwe n'umwali utagira uko asa mubwiza n'uburanga akaba ntawe umuhiga, ibyo kubasaka barabyibagirwa na wa musore byagaragaraga ko arembye ntibamwitaho kuko amaso yabo yararangamiye umwali mwiza uzira inenge Naella bimereye nk'abari munzozi, Estelle nawe wari wabonye ko batwawe cyane ahita ababaza niba barangije gusaka bakabafungurira bakagenda kuko barimo kwihuta, ako kanya abaseculte bashigukira hejuru nk'abagiye mubyuka bavuga ko imodoka irimo abari beza nkabo nta buriganya n'amakosa yaba arimo, ako kanya Naella abasekera yirya cyane abaterekera ya maso ye meza noneho abaseculte si ugutwarwa n'indoro ye n'inseko ye nziza, uko aseka kuribo bakabona ari amasaro aseseka gusa gusa, ntabyo gutinda babafungurira umuryango wa gate, Naella na Estelle babasezeraho babapepera m'ubutesi bwinshi, abagabo nabo si ukurabya indimi batangira no guta inkonda, Estelle kureba muri troviseur abona abaganga bavuraga umusore bavuyeyo biruka basaba abaseculte kubahagarika bavuga bacitse ibitaro batishyuye kandi nta ruhushya rubasezerera mubitaro bafite, ako kanya Estelle nawe mugihunga cyinshi ahagurutsa imodoka k'umuvuduko uhambaye bihurirana nuko abaseculte bari bamaze kubica mubwonko batwawe n'ubwiza bwabo gusa ntakindi kintu na kimwe bumva kugeza abaganga babagezeho bakabakangurisha inshyi, babategeka gufata moto bakabakurikira, nabo bazurira vuba vuba, ndetse abaganga basaba n'ubufasha bwa police bababwira plaque z'imodoka abacitse ibitaro barimo,
.
Uko abaganga batabaza abo batabariza ngabo turabona bageze kure bacika kuko Estelle nk'umutwazi w'akataraboneka, imodoka yayitwariye mubicu, ariko kurebera muri troviseur abona amamoto y'abaseculte abakurikiye, kureba k'urundi ruhande abona havuyeyo n'amamodoka ya police ubona afite umuvuduko uruta uw'umurabyo n'urusaku ruruta urw'inkuba, ako kanya Estelle mukwiheba n'igihunga cyinshi abibwira Naella ari nako amubaza icyo akora muri ako kanya, Naella mukwikanga kwinshi no gutungurwa no kubona ababakurikiye benda kubashyikira yahise abwirana Estelle ubwoba bwinshi ngo ashake umuhanda babakweperamo, ubundi bahungire mucyaro mukuru wa mama we Rita atuyemo, Estelle nk'umutwazi mwiza atangira kubabara neza ashaka uburyo abakwepa ntibarabukwe iyo anyuze, ariko n'ababakurikiye nabo ntiboroshye kuko bakomeje kubegera n'ubuduha bwinshi, Estelle kureba imbere ye abona igifuso kinini kirimo gukata m'umuhanda rwagati gishaka guhindukira nawe atangira kukibara neza acungarwa nuko kimuha akanya gato k'icyuho, igifuso mugusubira inyuma gato cyabaye nk'igifunguye umuhanda cyari cyafunze Estelle nawe nk'umuhanga kubinyabiziga atanguranwa nuko kigaruka kuwufunga ahita acaho nk'umurabyo gifunga umuhanda yamaze gucaho kare amamoto y'abaseculte n'imodoka za police ziza zitazi ibiri kuba zose zisanga igifuso cyafunze umuhanda zose zicyikubitamo, kumbi icyo gifuso cyari gitwaye petrole, mukukigonga hari itiyo ryahise ripfumuka, petrole ihita icuncumuka imeneka ihurirana n'umuriro w'impanuka, ako kanya hahita hafatwa n'inkongi, Estelle na Naella kureba inyuma ngo barewe niba bagikurikiwe batungurwa no kubona umuriro wazamutse mukirere hafi kwikoza ibicu, ibyo kubibona gutyo babanza kwiruhutsa bakorana mubiganza bavuga ngo -"turabikoze!!!!!!. 
:
:
Dusige Naella na Estelle bishimira ko babikoze n'ubwo hari ubuzima bwa benshi bubigendeyemo nk'igitambo cyo gucika kwabo, tuze muri Golden Land, twinjire munzu twasize Selena aryamishijwemo nyuma yo kugorwa no kubona umugabo we Mordekai apfuye amaze kuraswa na musaza we Daniel urufaya rw'amasasu yarangiza agashimuta umwana wabo Victor, nyuma y'umwanya munini Selena aryamye yaje kubyuka abanza gufata umwanya wo kuririra umugabo we Mordekai wamusize ndetse n'umwana we Victor atazi niba akiriho cyangwa niba nawe yishwe, nyuma yo kurira yaje kwiyakira nk'umupfakazi, yambara imyambaro y'ubupfakazi n'imyambaro yo kwirabura ndetse akenyera ibigunira ndetse yiminjira ivu ryinshi k'umutwe, ubundi afata amafoto abiri imwe iriho umugabo we Mordekai, indi iriho umwana we Victor nuko asohoka mucyumba yararyamyemo ajya mucyumba kimwe bari barageneye amasengesho, agezemo ashinga amavi k'ubutaka ndetse ashinga uruhanga hasi k'ubutaka atangira gushengerera abasengera abasabira ari nako aganyira IMANA ngo imutabare cyo kimwe n'igiturage cyabo avuga ati .....
.
*Selena ati -"MANA DATA!! wowe washyize inkota ityaye mubiganza by'umugaragu wawe Mordekai umurindisha igiturage cyacu n'ubutaka bwacu bwa Golden Land arwanya abanzi bashakaga kuturimbura no kwigarurira ubutaka bwacu, urabamugabiza abatsinda umusubirizo abami n'ibikomangoma ndetse n'ibikomerezwa by'isi yose baramutinya ndetse bakumva izina rye bagahahamuka, nawe m'ubuhangage wamuhaye, n'ishyaka yagaragaje arwanira ubwigenge bw'igiturage cyacu akomeza kuba inkoramutima y'abatuye Golden Land, aribwo yaje guhabwa igihembo cyo kuba umuyobozi wa Golden Land umushyira inkota mukiganza n'inkoni y'ubutware ngo akomeze arinde abatuye Golden Land, arinda abari n'abategarugori batwarwaga bunyago bakajyanwa gukorerwa amahano n'ihohoterwa barongorwa kungufu bazira ubwiza n'uburanga buhebuje ubw'abatuye isi yose wabihereye, abasore n'abagabo nabo abarinda gushimutwa bajya gukoreshwa imirimo y'agahato bazira ubwenge n'ubuhanga budasanzwe n'imbaraga zidasanzwe wabihereye, ubutaka bwacu aburinda ba rusahuzi bazaga gusahura amabuye y'agaciro n'umusaruro waturukaga mubihingwa kubera ubutaka bwiza watwihereye, MANA DATA ny'iribiremwa byose biri kw'isi wowe wahanze byose byabayeho kera, ibiriho ubu ngubu, n'ibizabaho muhazaza, ibiba kw'isi byose ukubyitaho maze bikaba uko wabiryennye nuko ubishaka kuko ari wowe uba uzi impamvu yabyo n'ingaruka zabyo, MANA nziza!!! kuba turiho byose byaturutse kumayira waduteguriye neza nyuma ukayatwugururira, ukatwemerera gutambuka munzira zose waduteguriye gucamo ngo tugere aho ushaka ko tugera, none dore abanzi bacu baje n'igitero gikomeye kigizwe n'ingabo nyinshi n'intwaro ziremereye ngo baze baturimbure aho baje biyemeye cyane baturatira ingabo zikomeye kandi nyinshi, intwaro ziremereye kandi za kirimbuzi, bishingikirije imbunda n'ibisasu biremereye ariko ntabwo bazi ko ibyo byose barata kandi badukangisha hari ubirusha imbaraga n'ububasha ari we wowe MANA mugenga w'isi n'ijuru, MANA DATA murengezi wacu ndagusabye ngo ucubye imbaraga bibonaho, uce intege intwaro zabo kuko ndabizi ko ushobora byose ntacyaguhangara, ubukaka n'ubukana bubagurumanamo ubizimishe ububasha bwawe, MANA!! abanzi bahagurukiye kutunyaga ubutaka bwiza watwihereye bashaka kwigarurira imitungo kamere watugabiye, k'ubw'ububasha bwawe budatsimburwa reba ubwishongozi bwabo maze ubereke ko ari wowe munyembaraga maze njyewe w'umupfakazi umpe ubutwari bw'umutima n'imbaraga z'ikiganza cyanjye, maze nkubite umwanzi nkoresheje ubucakura bw'amagambo nzakoresha, mpa ububasha bwo gucagagura ubwirasi bw'abanzi badutsikamiye, erekana ko imbaraga zawe zidashingiye k'uburemere bw'intwaro n'umubare w'ingabo, maze wongere ugaragaze ko ubuhangage bwawe budashingiye munzego runaka n'ububasha buturuka k'ubuyobozi, kuko uri IMANA y'abicisha bugufi, ukaba urumuri rw'abintamenyekana, ukaba ikiramiro cy'abababaye, ukaba umutabazi w'abari mubyago, ukaba umucunguzi w'abanyantege nke, ukaba umurinzi w'abatereranywe, ukaba umukiza w'abarwayi, ukaba n'ihumure ry'abihebye, MANA!!! ndagusabye ngo umpe imbaraga, uyobore intambwe zanjye, unyongerere ubushishozi n'ubuhanga mubyemezo mfata no mumagambo y'ubucakura mvuga, umperekeze m'urugendo nakwita urw'umusaraba mfashe, maze buri ntambwe ntera abe ari wowe umfasha kuyitera ngana imbere, buri gikorwa nkora ngikore kubw'ububasha bwawe, buri jambo mvuga abe ari wowe uba warimpumekeyemo, rwose ndagusabye ngo urugamba ninjiyemo nze kurutsinda kubwawe, MANA y'ukuri nizeye ndashidikanya ko wumvise isengesho ryanjye wowe MANA yihariye ububasha n'ubuhagange, kandi nkwiringiye nk'umurinzi wanjye ndetse nkwishingikirijeho nk'ingabo inkingira muri uru rugamba ninjiyemo, MANA DATA!!! umfashe nze gutahana intsinzi y'abanyaGolden Land bose muri rusange, Amina!!!!!!!!
.
Selena yamaze umunsi wose ashengerera mumasengesho ari nako asengera ubutaka bwabo bwa Golden Land asaba IMANA kubatsindira abanzi babatsikamiye, muri ayo masengesho akuramo imbaraga n'ibitekerezo bihambaye, ubona ko yuzuye umwuka, nuko asohoka muri icyo cyumba cy'amasengesho, yiyambura ibigunira n'imyambaro y'ubupfakazi yari yambaye, ajya mubwogero arisukura neza, asoje koga ava muri douche yisiga amavuta meza ahumura neza ndetse yitera imibavu ihumura neza cyane, asokoza imisatsi ye myiza m'uburyo bunogeye amaso ayifungira inyuma n'agashumi keza k'umutuku, nuko mw'ijosi yambara utunigi n'imikufi ivanzemo zahabu, diama na feza, ndetse yambara imiringa n'ibikomo byiza by'amabara menshi biyagagirana kandi bishashagirana, kumatwi yambara amaherena meza, iminwa nayo ayisiga amabara meza, ibitsike nabyo abihata za tiro, ingohe nazo azikoramo umutako mwiza ubundi yambara n'agakanzu keza cyane k'amabara kandi gato ubona kajyanye n'ikimero cye n'imiterere ye, yambara n'inkweto ndende, mbese yikozeho riraka imirimbo ye yose ayishyiraho, ariyatsa yigira mwiza cyane, agamije kuza kunezeza amaso y'abagabo bose bari bumubone nk'uko yabikoreraga umugabo we Mordekai, muby'ukuri si amakabyankuru Selena yari mwiza cyane biryoheye amaso, mbese kumureba byo byonyine byabaga ari ibirori biruta ibindi byose byabayeho n'ibizabaho, ubwo Selena yamaze kwitunganya neza ahamagara umuja we amwereka iby'ingenzi apakira mugikapu no mw'ishakoshi, nuko amusaba kumutwaza nawe afata agasakoshi gato kajyanye n'uburyo yambaye basohoka mucyumba no munzu kugeza bageze hanze, barakinga asaba abarinzi bo m'urugo rwe gukaza umutekano nuko yinjira mumodoka yerekeza ahantu tutamenye ubona ko muri we yifitemo ingamba n'imigambi ikomeye kandi ikakaye, ariko bakigenda batunguwe no kubona umunwa w'imbunda hagati y'imitwe yabo, kureba inyuma batungurwa no kubona umugabo wicaye inyuma yabo yambaye mask abatunze imbunda, mugihe bakibaza icyo abashakaho ahita abategeka kubahiriza no kugendera kumategeko ye no kwerekeza imodoka aho abategetse, Selena mugihunga cyinshi amubazanya intimba y'agahinda uwo ariwe umushimuse nuwo akorera n'icyo bamushakaho, umugabo nawe amubwira ko atariwo mwanya wo kubaza ibibazo byinshi by'ubutesi, bityo ategetswe kuguma acecetse kugeza amugejeje kuri sebuja umumutumye, Selena nawe mubwoba bwinshi yemera kugendera kumategeko y'umugabo ndetse ahita ahindukiza imodoka ayerekeza mucyerekezo uwo mugabo amutegetse kugenderamo, uko bakagiye baje kugera kunyubako, Selena akibona ko ariho ubashimuse abazanye arikanga, umutima uramukuka, kwiheba biramuganza, umutima utera nk'inkuba nyuma yo gutungurwa no kubona inyubako bamuzanyeho ari ...
:
:
Dusige Selena atungurwa n'inyubako bamushimutiyeho, tuze hano m'urugo rwa Ferinessi, Turabona ubwana bubiri buto agahungu n'agakobwa burimo gukina udukino tw'abana n'ibikinisho byabo kwitegereza neza kumbi ni Victor k'agahungu ka Mordekai na Selena kari gukina na Rahab agakobwa ka Ferinessi na Elizabeth, uko Victor na Rahab bagakinnye, Victor yagezaho ajya kwigunga atangira kurira ahamagara papa we na mama we nubwo atari yakamenye kuvuga neza kuko akiri umwana w'imyaka ibiri, ako kanya ka Rahab karaza kamupfukama imbere ye kamuhanagura amarira kamubwira utugambo tutumvikana kuko kakididimanga nta jambo narimwe karamenya kuvuga kuko kari kakiri gato cyane n'umwaka umwe, ako kanya haba havuyeyo umuja warushinzwe kubitaho abakura aho ngaho abahendahenda abajyana munzu ngo abahe ibyo kurya, asoje kubagaburira abajyana mumazi ngo aboze abaryamishe, ariko uko aboza agatinda kw'ikarita y'igishushanyo mbonera iri k'umugongo wa Victor, akagerageza gusoma no gufindura utujambo twanditseho n'uturongo dushushanyijemo ariko akabura ubusobanuro bwatwo, ari nako yibaza icyo iyo karita isobanuye, ubundi agatekereza ko yaba ari tattoo (tatuwaje) isanzwe bamushushanyijeho ariko na none akibuka ko na Tattoo abantu bishushanyaho ziba zifite ubusobanuro bukomeye n'ubutumwa ziri gutanga, uwo muja yakomeje kwitegereza iyo karita (drapeau) iri m'umugongo wa Victor ari nako akomeza kuyifindura ariko iramunanira burundu kugeza ubwo atekereza kuza kuyereka nyirabuja Elizabeth ariko kubera uburyo amutinya asanga atabona aho amuhera, ako kanya akiboza yumva imodoka irimo kuvuza ihoni ahita yumva ko ari nyirabuja uje, mugihunga n'ubwoba bwinshi yihutira gukura abana mumazi abihutana mucyumba abambika imyenda vuba vuba ndetse ahita abaryamisha ngo nyirabuja atamumerera nabi amushinja gutinda kubaryamisha, nabo bamubera abana beza bahita basinzira nawe asohoka mucyumba vuba vuba ahubirana na nyirabuja mukwijijisha kwinshi n'ubusazi bwe bwabundi bwo gucinya inkoro amubwira ko yaraje kumwakira, ariko Elizabeth amusubiza inyuma amwuka inabi n'umushiha mwinshi adasize kumuvunderezaho amacandwe amubwira ngo ntakajye amuzanaho ubugoryi bwe, ngo yibagirwe ko ari umucakara muri urwo rugo, birumvikana byabindi by'abakomeye batarangwaho ikosa, uwo muja yirengagije amacandwe nyirabuja amurunze mw'isura ashinga amavi imbere ye amusaba imbabazi, nyirabuja Elizabeth azamura ukuguru amukandagiza ikirenge cyambaye inkweto zifite taro isongoye m'umutwe amera nkuri kumupfumura umutwe amubwira ko iteka agomba kujya azirikana ko ari munsi y'ibirenge bye, akajya amuvugisha abanje kumwunamira kuko ariwe mana ye imubeshejeho kandi ikaba imutungiye ubuzima, Elizabeth amaze kubwira umuja we gutyo ahita amukubita umugeri wo mw'isura ahita yikubita hasi arangije amuca hejuru amupfumuza inkweto yambaye akomeza mucyumba, umuja nawe mugahinda n'amarira menshi atangira kwivugisha abaza IMANA icyo yayicumuyeho ngo abe kw'isi ababazwa ndetse ahohoterwa bigeze aho kuva kuri shebuja uhora umufata kungufu na nyirabuja umukorera iyicarubozo, mugahinda kenshi arivugisha ati -"aho bampereye bankorera ibya mfura mbi n'ihohoterwa ndarambiwe za mpuhwe nagiriraga ka Rahab nanga kukababaza nihorera ngo ni akaziranenge ngiye kuzishyira kuri Victor baba bafata nabi, ubundi nanjye mponyore ka Rahab nkuko bahonyora ka Victor wenda bazabona ko nta mwana uruta undi. ikimbabaza nuko bankorera ihohoterwa rimeze gutya barangiza bakizera ifunguro mbaha batazi ko nshatse nabihoreraho nkajya mbashyiriramo ibintu batazi cyangwa nkabashyiriramo uburozi buhita bubica 
.
ako kanya uwo muja akiri aho ngaho, yashegeshwe n'agahinda yumvise umuntu ukomanga, aramukingurira amubaza ikimugenza, amubwira ko yaraje kumenyesha nyirabuja ko wa munyaGolden Land Daniel acitse aho yarafungiwe bakaba bamuburiye irengero, ako kanya umuja atarahindukira ngo ajye gutanga ubutumwa kuri nyirabuja Elizabeth, yahise agongana na nyirabuja Elizabeth wari hafi, ako kanya ahita amucaho avayo apima isasu ry'umutwe wa musore waruzanye amakuru y'icika rya Daniel amubaza ngo -"umuntu umwe udafite intwaro kandi w'intere abacika ate?
.
ako kanya Elizabeth akimara kurasa uwari umuzaniye amakuru y'icika rya Daniel yahise akurayo phone ngo ahamagare ahantu, ariko atarashyira phone k'umutwe atungurwa no kubona umugabo uje akubita abarinzi b'urugo rwe m'ububangutsi bwinshi ari nako abaca hejuru yinjira aza asatira inzu kwitegereza neza agwa mukantu atungurwa no kubona uwo mugabo udasanzwe uza akubita abarinzi batojwe kandi b'abakomando ari ......
:
:
Dusige urugo rwa Felinessi rutewe n'umugabo udasanzwe tuze aho Ferinessi mwenyewe ari mumashyamba y'ubutaka bwa Golden Land aho yambariye urugamba yiteguye kurimbura abatuye Golden Land bose atazi ko iwe umugore we Elizabeth n'agakobwa ke Rahab bari mubyago, mw'ishyamba aho Ferinessi turabona amaze gukorana inama n'abakuru b'igisirikare cye nk'umugaba mukuru w'ingabo, uko bari barangije kwiga neza urugamba rwo kurimbura abatuye Golden Land yategetse ko bahamagaza ingabo zose zikamwitaba, birumvilana ijambo rye ryose iteka riba ari itegeko, ingabo zose zahise zimwitaba vuba, kubera ubwinshi bwazo nawe ahagarara aho azitaruye hejuru y'imanga y'umusozi ababwira intego na gahunda z'urugamba bajemo, abaha amabwiriza n'amategeko akomeye kandi akakaye nabo bakamwikiriza, ababwira ko uwo ariwo mwanya wo gutangira kumanuka amabanga y'imisozi miremire izengurutse Golden Land muri iryo joro bukaza gucya bamaze kugera mukibaya, ntabyo gutinda atangira kubagabanya mumabataille buri bataille akayiha abagaba b'ingabo bayiyobora, bakomeje gupanga uko batera Golden Land, icyo gitero bakigabanya mumabataille atanu 5, buri bataille igizwe n'igitero cy'ingabo ibihumbi icumi (10K) by'abagendera kumaguru n'ibihumbi icumi (10K) by'abagendera kumafarashi n'ingabo ibihumbi bibiri (2K) by'abatwaye amafarashi akurura amagare ahetse intwaro z'intambara, ibyo kurya, amashitingi, amazi n'indi mitwaro myinshi itandukanye, bivuze ko ingabo zose hamwe zari zinjiye m'urugamba rwo gutsemba abatuye Golden Land zanganaga n'ibihumbi ijana na cumi (110K) utabariyemo izindi ngabo ijana (100) zirinda Ferinessi ziyobowe na RIQUELME, mbese byagaragariraga buri wese ko icyo gitero ari kirimbuzi bigendanye n'intwaro ziremereye n'ubwinshi bw'ingabo zatojwe bitwaje, uko bagafashe urugendo bamanuka mukibaya baje gutungurwa no kubona nta kimenyetso na gito kigaragaza ko abatuye Golden Land biteguye intambara kuko batunguwe no kubona abantu bikomereza ubuzima bwabo ntacyo bitayeho, ibyo bikura umutima Ferinessi abaza umwungiriza we Riquelme icyo atekereza kuri ibyo bintu, nawe ntakujijinganya amubwira ko abanyaGolden Land ari abanyabwenge kandi bakaba abahanga mubijyanye no gutegura urugamba no kwiga neza uwo bahanganye bityo bashobora kuba babateze agatego cyangwa agaco, bityo rero akurikije amateka y'uburyo bigeze kubatsinda kubwa Mordekai byaba byiza ahagaritse ingabo zikaba zikambitse aho zigeze bakabanza bakamenya icyo uwo bateye ari gupanga, Ferinessi acyumva inama Riquelme amuhaye avugira mucyombo ategeka ingabo zose gusubira inyuma gato zikaba zikambitse, ingabo zose zihita zihagarara aho zigeze ubundi zica ingando mumibande itandukanye bigendanye n'uburyo zigabanyije mumabataille, imibande yose barayikwiza kuburyo bafashe n'isoko y'amazi igaburira igiturage cya Golden Land cyose biciye mumatiyo, bamaze gukambika muri iyo mibande y'imisozi miremire ya Golden Land, Ferinessi yahise ahamagaza abakuru ba za bataille zose uko ari itanu ngo baze barebere hamwe icyo gukora mumaguru mashya batisanga biroshye m'uburyo batazi, bose bamaze kumugeraho mugihunga cyinshi n'umutima uterera hejuru babazanya impamvu ingabo za Golden Land zitabitayeho, abo yatumije bataratangira kumuha ibitekerezo phone ye yarasonnye kureba abona ni umugore we Elizabeth umuhamagaye, kubera guta umutwe no gupanika kwinshi kubw'uko abanyaGolden Land bakomeje kumurusha ubwenge ahita yimyoza avuga ati -"abagore n'ubutesi bwabo baranyobeye, ubu uyu ari kumpamagara ngo anzaneho ubutesi bwabo ngo arankumbuye, na Rahab ashaka kunsuhuza atazi ko aho ndi ndi mubyago bikomeye kuburyo nanabipfiramo.
.
Ferinessi yamaze kwivugisha gutyo n'umujinya mwinshi ahita akupa phone atayitabye, ariko akiyikupa umugore we Elizabeth arongera aramuhamagara, nawe arongera aramukupa no kwitonganya kwinshi, ariko umugore we arongera aramuhamagara, Ferinessi arongera amukupa n'umujinya mwinshi ngo ntabwo ashaka umurogoya, umugore we Elizabeth yamuhamagaye inshuro icumi nawe amukupa, Riquelme wari wakomeje kwitegereza uwo mukino w'abashakanye umwe ahamagara undi akupa, yegera Ferinessi amugira inama yo kumwitaba akabanza akamenya icyo amushakira kuko ntawamenya we n'umwana we Rahab bashobora kuba bari mubyago, ariko Ferinessi amusubiza ko abizi neza ko ari ya mikino y'urukundo n'urukumbuzi ashaka kumuzanaho kuko yabasigiye uburinzi bukomeye kuburyo nta byago na bike bahura nabyo ahubwo igikwiye nuko yaba afunze phone akaza kumuhamagara nyuma basoje inama, ako kanya nk'uko bisanzwe Ferinessi nk'intangorwa ibyo avuze atajya atinda kubishyira mubikorwa yafashe phone ngo ayifunge ariko phone ikijya kuzima abona haje ubutumwa bugufi buturutse k'umugore we Elizabeth ahita agira amatsiko yabwo kandi atigeze agira amatsiko y'icyo yamuhamagariraga, ako kanya arwana no kongera kuyatsa n'igihunga cyinshi, ikimara gufunguka yihutira gufungura message, igifunguka yihutira kuyisoma vuba vuba akimara kuyisoma arikanga amera nk'ukubiswe n'inkuba itagira umurabyo, nyuma yo gusoma agasanga umugore we Elizabeth amutabaza amubwira ati....
:
:
Dusige Ferinessi umugore we amutabaza tuze hano iwabo wa Estelle twasize papa we hari umwinjiranye kureba umwinjiranye atungurwa no kubona ari minisitiri w'intebe Rottin mwenyewe aherekejwe n'igitero cy'abasirikare benshi, ako kanya papa Estelle ahita avayo amusanganira amubaza igikuba cyacitse gitumye amugenderera muri iryo joro, ako kanya Rottin nawe ahita amubaza igihe yatangiriye kumugambanira, papa Estelle mugutungurwa amusobanuza neza ibyo avuga, Rottin amubwira ko iteka ntawe ujya ugerageza kumugambanira ngo hashire n'isegonda atarabimenya kuko nawe kugira ngo amuvumbure nk'umugambanyi yohereje umuntu ujya kubaza m'uruganda rwakoze imodoka iriho plaque z'imodoka yacikishije umusore wabafashe amashusho n'amajwi bica depite Mark, nk'aba nyir'uruganda baba barakoze imodoka hari tracking system baba barazishyizemo, ubwo bagiye muri system bandikamo plaque zibaha code za tracking system bashyize muri iyo modoka batangira gukurura amerekezo yaho iri bigendanye n'imibare ya latitude na longitude biza kurangira ibahaye amerekezo m'urugo rwe, papa Estelle akibyumva yarikanze agwa mukantu aradagadwa atangira kurya indimi, abura ayo acira nayo amira arebye abasirikare bamuzengurutse atahwa n'ubwoba atangira gusaba IMANA ngo imurokore irya none kuko uko yarazi Rottin ko nta mikino agira k'ubuzima n'urupfu nawe kumwica ni guhumbya rimwe gusa, ako kanya mukudidimanga kwinshi papa Estelle atangira gutakambira Rottin amusaba kumuha byibuze amahirwe ya nyuma akamutega amatwi akamusobanurira uko byagenze, Rottin nawe amubwira ko nawe yagowe no kwemera ko yamugambanira n'ahantu yamukuye amugira umukuru wa police y'igihugu cyose amukuye kuba umuzamu w'igipangu cye nyuma yo kubanza kwica Hamilton agahita amumusimbuza, ndetse n'ibyo yamuhesheje byose birimo umugore mwiza SHALLENNE, bityo nawe afitiye amatsiko impamvu yatumye ashira impumu akibagirwa aho yamukuye agatinyuka kumugambanira, ako kanya, papa Estelle atangira abwira Rottin ko mubyo atatekereza ari ukumugambanira, kuko nta na rimwe yigeze yibagirwa aho yamukuye, akomeza amusobanurira uko byagenze avuga ati ....
.
*Papa Estelle ati -"muby'ukuri uko umbona aha nanjye ntunguwe no gusanga imodoka iriho plaque z'imodoka umbwiye guhiga iri iwanjye, nyuma yuko twari tuzanye madamu wanjye Shallenne narimaze gukubita nabi nyuma yo kumusanga yivugisha ahamagara b'abazimu b'umugabo we Hamilton twishe n'agahungu ke Henson twajugunye muri Toilette, noneho uko byatangiye urabizi ko njye na Shallenne twatahanye ubwo nazaga kumufata mubiro byawe nka secretaire wawe, rero twaje kugera m'urugo twakirwa n'inzira y'amaraso yinjiraga munzu, rwinjirana igihunga cyinshi twibaza umuntu wakomeretse gutyo, muguhangayikira umukobwa wacu Estelle dukomereza mucyumba cye n'impungege nyinshi cyane, twibwira ko ariwe wakoze wakomeretse ariko tugeze mucyumba cye dutungurwa no gusanga arikumwe n'inshuti ye magara Naella wa mukobwa wa nyakwigendera depite Mark ukomeje kutubiza ibyuya kubera amaraso ye akomeje kudukurikirana, mukumara kwinjira uwo Naella atubwira ko ariwe wakomeretse ukuguru nyuma y'impanuka idakanganye yagize, natwe mumpuhwe nyinshi dufata akanya ko kumwihanganisha nyuma tubasiga aho mucyumba twerekeza muri siporo na sauna-massage, mugutaha tubanza kwicara dukurikira amakuru kuri television y'igihugu tureba uburyo naturikije Winners tv, nyuma amakuru arangiye nsaba umugore wanjye Shallenne kujya kubyutsa Naella na Estelle twari twasize mucyumba ngo baze tuganirire hamwe uko twafasha Naella wasigaye kw'isi ari imfubyi ngamije gushaka uburyo mukumira gukomeza gukurikirana iby'urupfu rwa papa we Mark kuko urabizi twembi twarubazwa kuko ari njye wamushimuse nitwaje ko turi inshuti magara atazi ko namugambaniye nuko nkamukuzanira nkamugushyira mubiganza byawe ukamwica urupfu rw'agashyinyaguro, ubwo Shallenne yahagurutse ajya kubabyutsa nawe uhita umpamagara kuri phone unshimira uko naturikije Winners tv kandi nkayiturikiriza kugihe nyacyo nyuma umpa mission yo guhiga wa musore wadufotoye twica depite Mark ukampa plaque z'imodoka yamucikishije, tumaze kuvugana ntegereza ko Shallenne agaruka azanye Estelle na Naella ndaheba, mbonye birambiranye kandi abakozi bazanye ifunguro rya n'ijoro njya kureba impamvu batinze mucyumba kugeramo ntungurwa no gusanga Shallenne aganira n'abazimu be twishe ababaza impamvu bamusize anababaza niba koko barapfuye, ibyo kubibona ndafuha cyane, umujinya wo gufuhira abazimu utuma mukubita urushyi mutunguye ahita yikubita hasi arahwera, mbibonye gutyo ntabaza umuganga usanzwe atwitaho, ariko ambwira ko Shellenne ari hagati y'urupfu n'ubuzima, bityo icyihutirwa ni ukumwihutana mubitaro bikuru, nuko tumuterurana igihunga cyinshi tumujyana muri parking mukumara kumwinjiza mumodoka mba mbonye imodoka Naella yajemo iriho plaque mwambwiye guhiga, nibaza aho yayitiye kuko atariyo yarasanzwe akoresha, ako kanya ntegeka muganga kwihutana Shallenne kwa muganga, njye ngasigara ngira ibyo nitaho, ako kanya muganga agisohoka 
mugipangu nkurayo phone mpamagara Estelle mubaza aho we na Naella bari aribwo uhise unyinjirana ataransubiza aho bari ngo mpite njya kubafata mpiri bandangire aho bahishe umusore ukomeje kiduhagama, ngayo nguko uko byagenze kugira ngo imodoka duhiga nyisange m'urugo rwanjye, rwose ubyumve ubyiteho nta kintu na gito cyatuma nkugambanira kuko amabi yose n'ubwicanyi wakoze bwose twabaga turikumwe ntibagiwe nabo wanyoherezaga kwica nkiri umuseculte wawe, ikindi buriya ngufata nka papa wanjye nkuko nawe wakomeje kunyereka urukundo rwa kibyeyi kugez unzamuye munzego ukanshyingira n'umugore mwiza byahebuje Shallenne.
.
Papa Estelle yarangije kubwira Rottin byose yamaze gucururuka yabonye ko atari umugambanyi nkuko yari yabimukekeye, ahubwo batangira guhuriza hamwe ibitekerezo hamwe bashaka icyo bakora kuko niba Naella yamaze guhura n'umusore wababonye bica papa we depite Mark, ubu yamaze kumuha amakuru yose bivuze ko akazi kamaze kwiyongera kuko na Naella abaye ikibazo kuribo bityo nawe agomba kwicwa byihuse atarabateza ibibazo, ako kanya papa Estelle amusaba ko yamuha akanya agatangira umuhigo wihuse kandi amwijeje ko bitarenze amasaha abiri uwo musore na Naella araba amaze kubica kuko imodoka ya Estelle bari gukoresha yayishyizeho ka tracking device m'uburyo bwo kumurinda ko yazigira akarara, ako kanya bahita basezeranaho Rottin abwira papa Estelle ko we agiye kwitaba umwami mubitaro aho arwariye kuko yamutumyeho igitaraganya ntabyo gutinda ategeka abarinzi be guhindukira, ako kanya Rottin agisohoka mugipangu, papa Estelle yakiriye phone arebye abona ni muganga watwaye Shallenne kwa muganga mukwitabana igihunga cyinshi atungurwa no kumva muganga amubwiye ko .......
:
Ese muganga amubwiye iki kuri Shallenne? birabe ibyuya
Ese Ferinessi message yakiriye y'intabaza iturutse k'umugore we Elizabeth iravuga iki?
Kwa Ferinessi hari umugabo udasanzwe ugabyeyo igitero gikomeye akubita abarinzi, Ese uwo mugabo winjira akubita abarinzi batojwe ni gati ki?
Selena arashimuswe, Ese uwo muntu umushimuse ni muntu ki? aramushakaho iki? ese ko dusize atunguwe n'inyubako ashimutiwemo, iyo nyubako ni iyihe?
:
Episode 6 coming soon!!!

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane