Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON  S01 Ep 4

FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 4

Loading verse...
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
.
.
EPISODE 4
.
.
Duherukana Mordekai umuyobozi wa Golden Land asezeye isi, gusa agenda atavuze ibanga ry'amahano ashobora kugwirira abatuye Golden Land, Ndetse ako kanya hari umugabo winjiranye umusaza Henock warimo kuririra umuhungu we Mordekai n'umukazana we Selena bari bamaze gupfa
.
Felinessi we hari aho yaragabye igitero, muri ako kanya hari ibyo yarabwiwe byatumye yongera umuvuduko
.
K'urundi ruhande hari abari bakomeje gukurikiranwa n'urupfu rw'umudepite witwaga Mark kuko hari uwari wabafotoye batabizi
.
Dukomeze 
Duhere k'umusaza Hennock umuntu warumwinjiranye akimugeraho ahita ashinga amavi hasi imbere ye mubyubahiro byinshi bivanze n'igihunga n'ubwoba amubwira ko igitero gikomeye gikomeje kubasatira kuko abanzi babagabyeho igitero batangiye kumanuka umusozi basatira ikibaya, Henock akibyumva arikanga ndetse akuka umutima kandi ariheba cyane atangira kwibaza icyo yakora ngo atabarire hafi ubutaka bwa Golden land, impungenge zimubana nyinshi, ako kanya abaza uwo mugabo umuhaye amakuru uwo ariwe, amubwira ko yitwa SALEMU akaba yarasanzwe ari umutasi w'ibanga wa Mordekai, aho yabarizwaga mungabo za Ferinessi akaba abanyuze murihumye akabacika ashaka uko aza kubaburira, aribwo aje yihuta aca ibiti n'amabuye azanye intabaza n'imburiro (warning), ako kanya umusaza Henock amushimira ubutwari bwe, amusaba kumufasha kubika neza iyo mirambo y'umuhungu we Mordekai n'umukazana we Selena, nuko bategura ahantu hashyushye byihuse baterura iyo mirambo aba ariho bayitereka, ariko bagihindukira ngo bajye guteranya ingabo n'abaturage ba Golden land, batungurwa no kubona umukazana we Selena ahise akanguka ashatse kweguka imbaraga zirabura Sebukwe Henock na Salemu baza kumwegura baramusindagiza bamujyana mucyumba cye, bafata akanya ko kumukomeza bamubwira n'iby'igitero kimaze kubasatira, bamusaba kuba aruhutse ndetse akakira n'urupfu rw'umugabo we Mordekai bo bakajya kureba icyo bakora barwanira ishyaka ubutaka bwabo bwiza basigiwe n'abakurambere, nuko bamusiga arira basohoka bihuta bakirenga mubikingi by'irembo, umusaza Henock ahamagaza umugaba mukuru w'ingabo witwa OLOFA amusaba gufata icyombo n'amakondera akajya ahirengeye agahamagaza ingabo zose n'abaturage bose bafite imbaraga z'umubiri akabasaba kuryamira amajanja bashinga ibirindiro mumpinga z'imisozi miremire ibazengurutse no munsisiro hose bakahashyira uburinzi bukomeye cyane bitwaje n'ibyo bazarya muri icyo gihe cyose cy'urugamba n'intambara bagiye kwinjiramo, akomeza abwira umugaba w'ingabo Olofa kuza gushishikariza abaturage ba Golden land gushyira bariyeri n'imipaka munzira zituruka mumisozi miremire bagafungira inzira abashaka kuhanyura bashaka kwinjirira ubutaka bwabo baburinda imungu iza kubwangiza, muri make bagakaza uburinzi kubera umutekano utizewe bakabanza gukora umukwabo wo kubasaka no kumenya ikibagenza n'inkomoko yabo, umusaza Henock yamaze guha umugaba w'ingabo amategeko n'amabwiriza y'ibyo agomba kuvuga bose bahita burira amafarashi baratandukana, Olofa umugaba w'ingabo yerekeza aho agomba gutangira itangazo n'ubutumwa bw'umusaza Henock, mugihe umusaza Henock na Salemu bafashe inzira yerekeza kungoro y'ubutegetsi, ndetse mukanya gato bari bayigezeho, bamanuka kumafarashi binjira basangamo abandi bayobozi bari basanzwe bungirije Mordekai, babakirana ibyubahiro byinshi ari nako bihanganishanya k'ubw'urupfu rw'umuyobozi wabo Mordekai kuko bose bari bamaze kubimenya nyuma yo kubyumvira kucyombo Olofa yaramaze kubaheramo ubutumwa bw'umusaza Henock, ako kanya batangira gushakira hamwe icyo bakora ngo batabarire hafi ubutaka bwa Golden Land nk'umurage basigiwe n'abakurambere babo babuharaniye cyane baburwanira ishyaka m'urugamba rukomeye barwanya ibihugu by'amahanga byashakaga kubwigarurira bishaka gusahura amabuye y'agaciro n'indi mitungo kamere iri munsi y'ubutaka bwa Golden Land kugeza babatsinze bakabirukana k'ubutaka bwabo.
:
:
Dusige bungurana ibitekerezo by'icyo bakora tugaruke kuri Ferinessi twasize asabye chauffeur kongera umuvuduko w'imodoka nyuma yo kuvugira kuri phone, ako kanya uko imodoka bakayitwariye mubicu kimwe n'izibakurikiye yahise akurayo phone ahamagara ahantu mukwitabwa avugana igihunga cyinshi avuga ngo -"Papa!!! ibyo numvise bambwira ko hari uwafashe amashusho wica umudepite Mark warengeraga igiturage cya Golden Land nibyo cyangwa maneko wacu arambeshye?
.
Ferinessi yamaze kubaza gutyo kureba uri kumusubiza kuri phone tubona ni wa musaza twabonye muri rya shyamba bamuzaniye inkuru ica igikuba ko hari uwabafashe amashusho, ako kanya uwo musaza amwikiriza amuhamiriza ko ari ukuri ndetse uwo muntu bakaba batangiye kumuhigisha uruhindu kuko bagomba kumubona uko byagenda kose ari muzima ubundi bakamukuraho uruhu yumva kuburyo apfa yumva uburemere bw'ikosa yakoze ryo kwinjira mumabanga yabo, uwo musaza nka papa wa Ferinnessi akomeza amubwira ko ubwo bavugana ari kujya kuburizamo ikinwa ry'amajwi n'amashusho uwo musore yatanze kuri imwe mumatelevision yigenga, ako kanya Ferinessi akibyumva ibyunzwe biramurenga ahita abwira papa we ko agiye guhindukira akaza kumufasha gusibanganya ibimenyetso, ariko uwo musaza amubuza amubwira ko icyihutirwa kandi cy'ingenzi ari ugufata Golden Land bakayigarurira kuko igihe Golden Land yaba yamaze kubagera mubiganza ibyo byo kuba yarishe umudepite Mark nta gaciro byaba bifite kuko baba bamaze kwigarurira igihugu cyose muri rusange biciye m'ubukungu bwa Golden Land baba bibitsemo, bityo mission amuhaye ni iyo kurimbura no gutsemba abatuye m'ubutaka bwa Golden Land bose k'uburyo ntan'uwo kuzabara inkuru ugomba kurokoka avuga ati -"Mwana wanjye Ferinessi!!! wowe mbaraga zanjye ndagusabye genda wihuta witwaje ingabo zizwiho ubutwari n'ubushake, maze ugabe igitero gikomeye kubatuye Golden Land kugeza ubwo butaka bwibitseho umutungo kamere ukomeye bubaye ubwanjye mpite mbwitirira izina ryanjye ROTTIN bukitwa "ROTTIN LAND", Mwana wanjye Ferinessi!! ugomba kurwana uharanira ko ariya mabuye y'agaciro, ubutaka, amazi, imisozi n'indi mitungo kamere yihishe m'ubutaka bwa Golden iba iyanjye nkazayikuraga nk'umwana wanjye w'ikinege nibarutse, abatuye Golden Land genda ubaribatishe ibirenge by'ingabo zacu, maze zibasahure byose nyuma yo kubatsemba bose, imirambo yabo yose muyigaburire inyamaswa z'ishyamba isagutse muyinage mumazi, rwose ubyumve ubyiteho ntawe nshaka kumva ko yarokotse kuko icyo nshaka ni buriya butaka bwa Golden Land n'ibiburimo gusa, kuko ndashaka kuzumva hari umuntu uri kuburanira ubutaka bwa Golden Land, mwana wanjye!! ikindi ugomba kurwana uzirikana nuko kwigarurira Golden Land ari igishoro cyo kuba umwami w'igihugu cyacu, ikindi kintu ugomba kwitwararika ni abagore n'abakobwa ba Golden Land kuko bafite umwihariko w'ubwiza butangaje kandi butagereranwa bityo ntibazangize amarangamutima yawe kuko gufatwa n'amarangamutima yabo uzaba wamaze kugwa m'umutego wo gutsindwa"
.
umusaza Rottin amaze kubwira Ferinessi gutyo nawe yamwikirije amubwira ati -"Papa!! mbirahiriye imbere yawe no k'ubuzima bwanjye, n'ubw'umugore wanjye nkunda byahebuje byose ariwe Elizabety ndetse n'agakobwa kanjye Rahab, ibyo unsabye byose nzabishyira mubikorwa mbikoresheje ukuboko kwanjye, rwose nta bwiriza ryawe na rimwe nzarengaho cyangwa ngo nditatire, amabwiriza yose umpaye nzayakurikiza nkuko uyambwiye yose kandi bidatinze ngomba gutuma uba umwami bingira igikomangoma n'abazankomokaho bakazaba ibikomangoma nyuma yo kwima ingoma igihe nzaba narakuzunguye kungoma y'ubwami
.
Ferinessi akimara kwizeza papa we Rottin ibitangaza yamushimiye uburyo ari intwari amusaba kwihutisha mission amuhaye atanguranwa nuko amakuru yerekeye urupfu rwa depite Mark ajya hanze kuko igihe yajya hanze batarigarurira Golden Land imipangu yabo yose yahita ipfa, bamaze kuvugana basezeranaho Ferinessi n'abari bamuherekeje bakomeza urugendo k'umuvuduko uhambaye, nyuma y'akanya gato baba bageze k'umusozi umeze nk'urukuta rukingiye Golden Land, basanga amafarashi abatagereje kubwinshi barayurira batangira kuzamuka uwo musozi muremure cyane, nyuma y'amasaha menshi bari bageze kugasongero bakomeza bawuminuka batangira kumanuka basatira aho izindi ngabo zashinze ibirindiro kugeza bazigezeho, zose zakira Ferinessi mubyubahiro byinshi cyane, bamaze kumwakira ahita ahamagaza ibikomerezwa muri izo ngabo birimo abagaba b'ingabo n'abayobozi b'igisirikare batandukanye abasaba gutoranya ingabo z'imena akaba arizo baheraho bategura urugamba no kubacamo za bataille (group), no kubatatanyiriza munkambi (camps) bigendanye nuko bapanze kugaba igitero kubatuye Golden Land, 
:
:
Dusige Ferinessi n'ingabo ze bategura urugamba, tuze hano m'umuhanda rwagati turabona umusore ukiri muto mukigero cy'ubugimbi urimo kwiruka cyane m'umuhanda rwagati ari nako anyura hagati y'amamodoka andi akayanyura hejuru bigaragara ko yateje ambutiage ikomeye ndetse akurikiwe nk'uri guhigwa bikomeye n'abagiranabi kureba koko inyuma ye turabona igitero cy'amamoto menshi amukurikiye yicaweho n'abagabo bitwaje intwaro, ariko byabindi by'umuntu uba arwana no kurengera ubuzima bwe, uwo musore w'ingimbi yakoze uko ashoboye kose ngo arengere ubuzima bwe nubwo twebwe tubibona gutyo tutazi icyo azira, uwo musore w'ingimbi yakomeje kwiruka abamukurikiye nabo babonye kumushyikira biza kubagora kuko umusore ariruka akabivangamo no gusimbuka k'umuvuduko nk'uw'umurabyo bituma bafata icyemezo cyo gutangira kumusukaho urusasu, umusore wacu nawe abonye ko n'urusasu rwivanzemo arushaho kwiheba kubw'uko amasasu amuri inyuma yo yihuta kurusha umurabyo ariko yanga gucika intege nka byabindi umuntu apfa asamba ahangana n'urupfu ngo arwigobotore, gusa umusore yatangiye kunanirwa intege ziramushirana kwiheba bimubana byinshi, acika intege ahebera urwaje ariko kubw'amahirwe m'uburyo bumutunguye abona imodoka igenda ifunguye umuryango abona ukuboko kumurebura ngo yihute yinjire mumodoka, ariko abanza gushidikanya yumva ko wenda byaba ari agatego ariko yumvise uburyo amasasu amurya isyataburenge inyuma ye kandi yarushye cyane atagishobora gushingura ikirenge abura uko agira yihuta asatira imodoka ayisimbukiramo umuryango uhita wifunga imodoka ihita ifatiraho k'umuvuduko nk'uw'umurabyo kuburyo yeretse ya mamoto munsi y'amapine ikayanikira bigaragara ko uwo muntu uyitwaye ari umutwazi mwiza kureba uyitwaye turabona ari umukobwa mwiza byahebuje uri mukigero cy'ubwangavu nk'uwo musore uri mukigero cy'ubugimbi bigaragara ko bombi ari urungano, kuri wa musore akigera mumodoka yahise agwa igihumure arasinzira kureba neza turabona hari isasu ryamufashe k'urutugu rw'ibumoso amaraso avirirana ari menshi cyane, umukobwa we kubibona yongera umuvuduko imodoka ayitwarira mubicu no k'umuvuduko uhambaye k'uburyo yagendaga isimbagurika hafi kuguruka, abonye ntakindi kinyabiziga kiri inyuma ye, akurayo phone ahamagara ahantu asaba ubufasha bwihuse, ahita atereka phone k'uruhande bigaragara ko ubufasha asabye abwemerewe, ako kanya ahita ahindukiza imodoka m'urundi ruhande agenda ayerekeza muri cartien tutazi muri ayo masaha y'umugoroba, mukanya katari gato yarageze kugipangu cyiza kandi cyiyubashye, akurayo phone ahamagara umuntu amubwira ko yahageze, akimara kuvuga gutyo mukanya nk'ako guhumbya mugipangu hasohokamo undi mukobwa w'uburanga nawe uri mukigero cy'ubwangavu, agera kuri uwo mukobwa uje utwaye imodoka amuhamagara amubaza ati -"NAELLA!!! ni ibiki bibaye ko numva unsaba ubufasha n'igihunga cyinshi nk'ukurikiwe?, ese abishe papa wawe Mark nawe bashakaga kukwica akaba ariyo mpamvu umpamagaye unsaba ubuhungiro?
.
kumbi uwo mukobwa watabaye wa musore wahigwaga nk'icyihebe cyayogoje isi yose yitwa Naella akaba umukobwa wa nyakwigendera depite Mark wawundi bivugwa ko yishwe na Rottin papa wa Ferinessi, ako kanya Naella akibazwa gutyo yahise asubiza uwo mukobwa yatabaje avugana igihunga no kwiheba kwinshi ati -"Umva ESTELLE!!! ndakwinginze nyoherereza ibyo bibazo uze kubimbaza nyuma yo gutabarira hafi ubuzima bw'umwana wavutse nkatwe nzanye mumodoka umeze nabi, kandi umfashe byose bibe hagati yanjye nawe gusa kubw'umutekano we, 
.
kumbi uwo mukobwa usohotse mugipangu yitwa Estelle. Naella akimubwira gutyo yarikanze yihutira gufungura ikirahuri cy'imodoka yitegereza umusore ukomeje kuvirirana ubona ameze nk'umupfu impuhwe ziramusaga asaba Naella kwinjiza imodoka byihuse bagatabarira uwo musore hafi, Naella nawe amubaza niba ababyeyi be batababona, Estelle amusubiza ko batarataha kandi n'abakozi bahugiye mumirimo yo m'urugo bityo batanguranwe nuko ababyeyi bataha bavuye kukazi, ako kanya Naella amwumva vuba yinjiza imodoka mugipangu byihuse, bamaze kuyiparika bihutira gusohora uwo musore mumodoka ariko bashatse kumuterura baramunanirwa, bisaba ko bamwinjiza munzu bamukuruta hasi ari nako agenda akora inzira y'amaraso, bamugejeje muri salon Estelle asaba Naella ko babanza kumwitaho bagafungirana amaraso akomeje kumeneka ngo badakomeza gukora inzira bigorana gusibanganya kuko icyumba cye kiri kure, ako kanya Estelle azana amazi na essui-main, bakuramo uwo musore ishati barabanza baramwoza, nuko baramwegura bamuryamisha kuntebe yubamye ngo barebe ko bamukuramo isasu ariko basanga ntabikoresho bafite, mugihe bagitekereza icyo gukora bumva imodoka y'ababyeyi ba Estelle iratashye, ako kanya mubwoba bwinshi sinzi aho bakuye imbaraga baterura uwo musore k'umuvuduko mwinshi bamwihutana mucyumba cya Estelle bamuhisha munsi y'igitanda, basigara bibaza ubusobanuro batanga kumaraso yakoze inzira ijya munzu, bibaza icyo babeshya, mugihe bakibyibaza Naella afata igitambaro ahambira kukaguru ke, Estelle amubajije ibyo arimo, amusubiza ko bagiye kubeshya ababyeyi be ko ariwe wakomeretse, atararangiza kumubwira umutwe bagiye gukina, bahise binjirirwa n'umugabo n'umugore, ako kanya Estelle ahita abasatira abahobera abahamagara papa na mama ari nako ababwira ko yarabakumbuye kwitegereza neza turabona uwo mugabo ari wawundi wazaniye Rottin amakuru ko hari umuntu wamufotoye yica depite Mark, nabo mugihunga cyinshi bihutira kumubaza ibyerekeye amaraso babonye, ako kanya Naella avayo asimbuka n'akaguru kamwe agahambiriye igitambaro ndetse akamanitse abagezeho abasuhuza ababwira ko amaraso babonye ari aye akaba yakoze impanuka idakanganye agakomereka akaguru none bakaba basanze inshuti ye magara Estelle amaze kumwitaho, ako kanya ababyeyi ba Estelle bafata akanya ko kumwihanganisha kubw'ibyago n'ibibazo bikomeje kumugwira nyuma y'uko mama we RITA apfuye ubwo yari minisitiri w'ubutabera n'amahoro yakoze impanuka agonzwe n'ikimodoka cya fuso, na none nyuma y'imyaka 2 mama we Rita apfuye musaza we MIGUEL agwa muntege (akurikira) akaburirwa irengero, na none nyuma y'imyaka 5 mama we Rita apfuye na nyuma y'imyaka 3 musaza we Miguel aburiwe irengero papa we Mark akaza kwicwa n'abantu bataramenyekana none nawe usigaye nk'igiti kimwe m'ubutayu atangiye gukora impanuka ntawo kumwitaho afite, ako kanya Naella ababwira ko ntabikomeye birimo kuko afite inshuti ye magara Estelle wo kumwitaho, ababyeyi babasubiza ko bishimiye ko bakomeje kugendera k'urugero rwabo kuko nabo bakundanaga nk'urungano, aho uwo mama wa Estelle yari inshuti ikomeye ya Rita mama wa Naella, naho uwo papa wa Estelle akaba yarahoze ari inshuti magara ya Mark papa wa Naella, ababyeyi ba Estelle bafashe akanya ko kwihanganisha no gukomeza Naella, hashize akanya babasaba kuba baruhutse nabo bakareba uko baba bagiye muri Sauna-massage kwivura amavunane n'umunaniro, bagisohoka Naella asaba Estelle ko yamufasha bagasohokana uwo musore bakamujyana kwa muganga bagatabarira ubuzima bwe hafi kuko buri habi, Estelle nawe amubwira ko ubwo ababyeyi be bagiye muri Sauna-massage bibaye nko kubafungurira umuryango, ntabyo gutinda batangira gupakira ibyangombwa by'ibanze baza gukenera, ubundi bakurura uwo musore bamukura munsi y'uburiri bishakamo imbaraga noneho kubera gutanguranwa batinya gufatwa noneho sinzi aho bakuye imbaraga basohokana uwo musore bamuteruye ari nako bacungacunga ko ntawe ubabona kubw'amahirwe bagera hanze ntawe ubabonye umusore bamwinjiza mumodoka ya Estelle kuko iya Naella batinyaga ko abahigaga uwo musore baba bayifashe plaque nyuma yo kubona amucikishije, ntabyo gutinda Estelle yicaye kuri voulant ahagurutsa imodoka, mugihe Naella yagiye acigatiye umusore acunganwa n'uko umutima we utera amusaba kuba indwanyi akarwana n'urupfu kugeza arutsinze kuko atifuza ko apfa atamusobanuriye neza uburyo papa we yishwemo, n'uburyo yarameze yicwa n'ijambo rya nyuma yavuze mbere yuko ahumeka umwuka wa nyuma nk'umuntu wabonaga byose anabifata amashusho n'amajwi, 
.
Oooh!!! kumbi uwo niwe musore Rottin arimo guhigisha uruhindu, bivuze ko abamotari bari bamukurikiye ari abapagasi ba Rottin, mukanya katari gato bari bageze mw'ivuriro ryari ryitaruye umugi, umusore bamushyira mumaboko y'abaganga, nabo bamwihutana mucyumba cya operation ngo bamuhanduremo isasu, Naella na Estelle basigara bamusengera basaba IMANA itanga ubuzima kurindira ubuzima bw'uwo musore, hashize akanya Estelle abaza Naella iby'uwo musore nuko bahuye akamutabara, ariko ataratangira kumubwira umuganga abasaba kwinjira bakareba umurwayi wabo, mukwinjira n'igihunga cyinshi batungurwa no gusanga....
:
:
Dusige Naella na Estelle binjira mucyumba cy'umurwayi, tugaruke m'urugo iwabo wa Estelle, turabona mama we na papa we bicaye bakurikirana amakuru kuri television, kureba amakuru bari gukurikirana ni ay'ituritswa rya television yigenga yitwa WINNERS TELEVISION, aho yaturikijwe n'igisasu habura umunota umwe ngo herekanwe amashusho n'amajwi y'iyicwa rya depite Mark, aho bari biteguye kumenya umwicanyi agahita ashyikirizwa ubutabera, bakomeje kureba uburyo Winners tv yaturikijwe igashya igakongoka yose ikagwa hasi hagasigara ivu gusa kuburyo abari muri iyo nyubako bose ntawarokotse, nyuma amakuru arangiye papa Estelle abwira mama Estelle ngo ajye kubwira Estelle na Naella baze muri salon baganirire hafi kucyo bafasha Naella wasigaye kw'isi wenyine ari imfubyi, ako kanya mama Estelle agihaguruka, papa Estelle yahise ahamagarwa kuri phone, kureba umuhamagaye abona ni Rottin, nk'umuntu wikeka arasohoka ajya kwitabira hanze, mukwitaba yakirwa n'amashimwe ya Rottin amubwira ko yakoze akazi keza ko guturitsa Winners tv kandi akabikorera igihe nyacyo amabanga yabo y'ubwicanyi ataranyanyagira hanze akamenyakana nk'umwicanyi kandi ari umuntu w'icyitegererezo mugihugu nka minisitili w'intebe, akomeza amubwira ko ariko abasore yahaye mission yo gufata uwo musore wamufashe amajwi n'amashusho yabacitse, nyuma yo gicikishwa n'umuntu utazwi bityo amuhaye mission yo kumuhiga akamumugezaho bitarenze amasaha 24 atanguranwa nuko hari ahandi ajya gutanga ayo majwi n'amashusho, papa Estelle m'urujijo rwinshi amubaza uko amubona kandi atanamuzi n'isura, ako kanya Rottin amuha plaque z'imodoka yamucikishije ngo ayishake nyirayo niwe umugeza kuri uwo musore yacikishije kandi nasanga atamufite amubabaze kugeza amurangiye aho ari.
.
Dusige Rottin avugana na papa Estelle, tuze kuri mama Estelle wageze mucyumba agasanga kiramuhamagara, mugihe atangiye kwibaza aho bagiye batavuze sinzi ukuntu yarebye hasi abona umudali, arunama arawutora mukuwitegereza neza abona harimo agafoto gato cyane karimo umugabo n'umugore bakiri bato bacigatiye uruhinja rwiza, mama Estelle kubona iyo foto m'umutwe bitangira kwicanga, amaso atangira gutera ibicuro, umutima utangira gutera vuba vuba, ubona atiyumvisha ibyo abona kugera ubwo akeka ko arota, ako kanya atangira gusakuza cyane ahamagara ngo -"Mukundwa wanjye HAMILTON!!, nawe mwana wanjye HENSON!! kuki mwemeye kunsiga mukandekera kuri iyi ngoyi y'intimba y'agahinda iboshye umutima wanjye?!!!, mumbwize ukuri aka gashanette k'urwibutso mwakanzaniye mugamije kunsonga munyongerera agahinda?, ubu se mubikoreye iki ko nziko ntakibi nabakoreye?, rwose ndabinginze ngo niba mukiriho munyiyereke byibuze isegonda rimwe ndebe ko nakira uyu mwijima wibasiye umutima wanjye imyaka 16 yose,
.
ako kanya mama Estelle akirira ahamagara umukunzi we Hamilton n'umwana we Henson, umugabo we yahise amwinjirana n'urushyi rwo mw'isura amubaza impamvu yongeye kumurutisha abazimu kandi yarabimubujije kuva kera, ako kanya mama Estelle agikubitwa urushyi aatunguwe yahise afatwa n'isereri yikubita hasi agashanette karamucika kagwa munsi y'igitanda cya Estelle, we mukumara kwikubita hasi atangira gusambagurika, papa Estelle kubibona ubwoba buramutaha, ako kanya ahamagaza umuganga usanzwe umwitaho ngo atabarire hafi, nawe mukanya gato aba arahageze, ariko ahagera mama Estelle yarekeye gusamba, yihutira kumushyira igipimo k'umutima, mukumara kukimushyiraho atungurwa no gusanga umutima utarimo gutera, ahita asaba ko bamwihutana kwa muganga ntabyo gutinda bamuterura bamwihutana muri parking, kugeramo abona ya modoka Naella yajemo, kwitegereza neza abona plaque bamuhaye z'uwacikishije wa musore bari guhiga ziri kuri iyo modoka, mugutungurwa kwinshi yibaza uko iyo modoka yageze aho n'impamvu bamubwira ko ariyo yacikishije uwo musore barimo guhigisha uruhindu, mugihunga cyinshi kubwo kubona imodoka ihigwa na boss we Rottin iri m'urugo rwe, yasabye muganga kwihutisha umugore we kwa muganga, umuganga ahagurutsa imodoka, agisohoka mugipangu we ahita ahamagara Estelle amubaza aho we na Naella bari, Estelle amusubiza amubeshya ko yajyanye Naella kwa muganga kuko ukuguru yari yakomeretse kwaje kubyimbirwa, ako kanya amubazanya impuhwe nyinshi amujijisha amubaza aho bari ngo aze abarebe, Estelle kumva ko papa we ashaka kuza kubareba ahinda umushyitsi, mugihe agishidikanya yibaza icyo asubiza papa we, niba amubwira aho bari cyangwa niba amubeshya, papa we yahise amukupa kureba kumbi papa we amukupye kubw'uko hari umuntu udasanzwe umwinjiriye iwe m'urugo, kwitegereza neza turabona uwinjiye ari.....
:
Ese uwo winjiranye papa Estelle ninde?, ese aragenzwa n'iki?
Ese umuganga asanze mama Estelle byagenze gute?, birabe ibyuya
Ese Naella na Estelle basanze umusore batabaye ameze ate?
.
Episode 5 Coming soon

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane