Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON  S01 Ep 3

FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 3

Loading verse...
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
.
.
EPISODE 3
.
.
Twasize Golden Land yatewe ndetse n’umuyobozi wayo Mordekai yishwe, Nanone twasize umusaza na Selena bamukora k’umutima bagatungurwa
.
Dukomeze
Umusaza na Selena Bamukoze k'umutima basanga urimo gutera vuba vuba bigaragara ko Mordekai ari mumarembera y'ubuzima bwe kuko yari yarashwe amasasu menshi cyane, Mordekai mukuka gake yarasigaranye, yahamagaye Selena ngo ashyire ugutwi k'umunwa we, Selena nawe abyumva vuba, amwegereza ugutwi kuko Mordekai atarashoboye kuvuga cyane, Selena yamaze kumushyira ugutwi k'umunwa, Mordekai nawe yishakamo imbaraga amubwira agira ati -"Selena mugore mwiza!! narimfite byinshi byo kukubwira ariko nta gihe nsigaranye hano kw'isi, icyo nshaka kukubwira nuko igishushanyo mbonera cy'ubu butaka bwa Golden land formula yacyo ishushanyije k'umwana wacu Victor kugice cy'inyuma cyose, bityo kora uko ushoboye kose umugarure abanzi batarakibona kuko Golden land bashatse kuva kera baba bayigezeho, bakigarurira ubutaka bwacu, ikindi kandi m'ubushakashatsi tumaze iminsi dukora kumitungo kamere y'ubutaka bwa Golden land nuko twavumbuye ahantu hari Oil ndetse na Gaz tukaba twari tubifitiye umushinga wo gukoramo ibisasu biremereye m'uburyo bwo kwirinda umwanzi, none ikibabaje nuko map yaho hantu ifitwe na Daniel musaza wawe nk'umuntu warunyungirije, icyo nagusaba nuko wihanganira urupfu rwanjye, kandi ntutume ruguca intege kuko uko uri bucike intege niko uba uha imbaraga abanzi bacu, kubw'ibyo ndagusabye ntutume icyuho cyanjye kigaragara, rwose ntiwemere ko abaturage bata icyizere cy'ubuzima, muby'ukuri nubwo njye iherezo ryanjye riri aha ariko wumve ko ngiye nishimye kuko nizeye ko nsize umugore w'intwari kuko wambereye intwari y'urukundo umfasha gutsinda abaturwanyaga kubera inzigo y'amoko n'amateka mabi imiryango yacu ifitanye, ngaho rero usigare amahoro kandi umwana wanjye Victor uzamumbwirire ko mukunda, kandi turikumwe ibihe byose, rero icyo naringuhamagariye nyamukuru ni ukukubwira ibanga rizitse ugomba kwitondera ukaririnda kuko rifatwa nk'ishyano bivuze ko rigiye hanze cyaba ari igihe cy'irimbuka ry'igiturage cyacu cya Golden land ikirenzeho rikaba riri mubyo nzize, iryo banga ntarindi ni ugu...gu.gu.......
.
Mordekai akivuga arwana n'umwuka wa nyuma wahise umushirana atarangije kuvuga, Selena atungurwa no kumva atakivuga, atangira kumuhamagara arira ngo akomeze amubwire ariko ntamusubize kugera ubwo atangira kumukubita ngo akanguke yibwira ko ari agatotsi kamwibye ako kanya umusaza araza amufata ibiganza amukomeza ako kanya amureba mumaso n'agahinda kenshi aramubwira ngo -"narekeraho gukangura umwana we kuko yasinziriye ubutazongera gukanguka kugeza k'umunsi w'imperuka, 
.
Selena akibyumva umutima wahise uhagarara yikubita hasi hejuru y'umugabo we Mordekai arahwera, umusaza kubibona yibaza uburyo bombi bamupfiriye mumaso ye atangira kwibaza amaherezo y'igiturage cyabo, mugihe agikoma kuri Selena ngo yumve niba agitera akuka, yagiye kubona abona umugabo amwinjiranye yihuta akimugeraho ahita.......
:
:
Tube tuvuye muri icyo giturage cya Golden land tuze ahandi hantu tubona ari m’umujyi rwagati, twinjire mugipangu gikomeye cyane kandi kinini bigaragara ko ari icy’umuherwe ukomeye cyane, twinjire munzu indani turabona umugabo ukiri muto nubwo Atari cyane ahagararanye n’umugore we urimo kumufungira karuvati, ndetse n’akana gato k’agakobwa ubona ko kari mukigero cy’umwaka umwe karyamye mugatanda gato k’amapine, umugore arangije kumufungira neza ahita amusoma kw’itama amubwira ati <<cher!! Amahirwe masa kuri mission ugiyemo njye na ka RAHAB kacu tuzagukumbura>>.
Umugore yamaze kuvuga gutyo, umugabo amufata imisaya amureba mumaso avuga ati <<ELIZABETH mugore mwiza!! Muby’ukuri nkunda uburyo unyitaho, rwose umfatire iry’iburyo ntsinde uru rugamba tugiyemo, nubwo wowe na Rahab wacu nzabakumbura ariko muzaryame musinzire kuko nzaba mbazirikana cyane kandi byose mbikora kubw’imibereho yanyu>>
.
Uwo mugabo yamaze kuvuga gutyo afata phone ahamagara ahantu runaka hitaba umugabo amubaza niba abantu bohereje bamaze kugaruka, uwo mugabo amusubiza ibyo tutumvise, umugabo ahita azabiranywa n’umujinya amubazanya umujinya avuga ati <<mwaba mwizeye umugambanyi wabanekaga mwansobanurira iki ko mwese nahita mbagira utuyunguruzo!!, oya nako ndi munzira ndaje kandi nje nje nimpagera batarabageraho cyangwa ngasanga murimo gutinza mission nibwo mumenya ‘’Ferinessi’’uwo ndiwe wa nyawe>>
.
kumbi uwo mugabo niwe Ferinessi mwenyewe, umugore we Elizabeth yashatse kumubaza igitumye agira ubukana aho kumusubiza amusaba ko amuhereza briefcase, Elizabeth ahita ayimuzanira aramuherekeza amugeza muri parking yari yuzuyemo amamodoka menshi basanga abarinzi benshi buzuye aho muri parking, ako kanya bahita bamwunamira bamukingurira umuryango w’imodoka akimara kwinjira asezera umugore we n’akadomo keza ko kwitama abandi bapagasi nabo binjira imodoka nuko bafata urugendo, bakimara gusohoka igipangu phone ya ‘’Ferinessi’’ yarongeye irasona ashyira k’ugutwi ayitaba vuba vuba ako kanya akimara kumva ibyo bamubwiye aratungurwa cyane ahita asaba choffeur kongera umuvuduko vuba vuba
.
.
Dusige Ferinessi asaba kongera umuvuduko tutazi aho agannye twinjire ahandi hantu mw'ishyamba ry’inzitane twinjiremo indani kumbi mo turasangamo inyubako ziteye imbere n’inganda zikomeye ikirenzeho turabona harinzwe n’abarinzi benshi cyane kandi bafite intwaro zihagije, tuve kubarinzi twinjire munyubako imwe ndende turabona umusaza wiyubashye kandi ukuze avugira kuri phone ubona ko afite igihunga ndetse yakutse umutima avuga ati ‘’<<mukore uko mushoboye kose mushake uwo mutimbwe wabafotoye mwica umudebite washakaga kuvuganira igiturage cya Golden land>>. Uwo musaza akivuga gutyo yumva umuntu ukomanga akupa phone asaba uwakomangaga kwinjira, nuko hinjira undi mugabo ukuze aza aca igikuba avuga ati <<boss!! Ibintu byakomeye kuko hari amashusho n’amajwi bigiye kwerekanwa kuri imwe mumatelevision yigenga yerekana uko urupfu debite ‘’MARK’’ rwagenze, uwo musaza akimara kumva amakuru aca igikuba abwiwe yahise amera nk’usakiwe aradagarwa, ibyunzwe biramurenga, ahita atangira kuzenguruka office nk’umusazi yikomanga kugahanga ari nako akubita ibipfuntsi kukibambasi (igikuta), hashize akanya arahagarara ariyumvira gato ako kanya ahita asaba uwo mugabo umuhaye ayo makuru guhamagaza choffeur n’abapagasi hakagira aho berekera, mugihe bakisuganya bumva………..
:
:
Ese bumvise iki? Ese uwo musaza ni muntu ki? Ese uwo debite Mark wishwe yari muntu ki? Abamwishe ko bagiye kujya hanze haracura iki?
.
Ferinessi we yerekeje he? Ese ni iki abwiwe kuri phone gitumye asaba ko bongera umuvuduko?
.
Umuyobozi w'igiturage cya Gorden Land asezeye isi, ariko se iryo banga ry'amahano ashobora kugwirira igiturage ni bwoko ki? uwo mugabo ubinjiranye aragenzwa n'iki?
:
Episode 4 Coming soon!!!
By Asher Makabe 

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane