Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON  S01 Ep 2

FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 2

Loading verse...
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
:
:
EPISODE 2
:
:
Twasize mugiturage cya Golden barimo gushyingura uwari umuyobozi wabo Mordekai, 
Dusiga Selena atangiye gutekereza uko byose byatangiye nuko byagenze kuva uwari umugabo we yicwa kugeza bari aho ngaho barimo gushyingura uwari umugabo we Mordekai
.
Dukomeze,
Dutangirire film yacu hano ahantu mugiturage kigizwe n’ikibaya kinini gikikijwe n’misozi miremire, ubona kirimo abaturage biturije bakora ibintu birimo ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro atandukanye y’ubwoko bwose harimo diamond, tin na gold ariko igice kinini ni igicukurwamo gold byatumaga ubwo butaka n’icyo giturage byitirirwa “GOLDEN LAND’’gusa abaturage bigaragara ko basa nkaho bibera mubwigenge, umutekano no mumahoro kubera uburyo ubutaka bwaho buteye aho bukikijwe n’imisozi miremire nayo izengurutswe n’amazi kuburyo twavuga ko ubwo butaka busa nuburi mukirwa ariko bwo bukaba bufite umwihariko kuko bwo bukikijwe n’imisozi ifatanye isa nkaho ikoze urukuta rurerure rubakingiriza abanzi n’amazi kuko inyuma y’iyo misozi hari hazengurutse ikiyaga kinini gisa nkaho gikikiye iyo misozi byatumaga ubwo butaka bubaho bwigenga kuko n’igihugu cyari cyarateye abaturage baho umugongo,
.
 ibyo kureba imiterere y’ubutaka tubiveho twiyizire hano ubona ko ari mukirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro, turabona abasore bacukura bafite ingufu, ubona ko ari abanyembaraga, uko bagacukuye aho hageze amamodoka menshi asa nkaho ari aya gisirikare yarakurikiye indi modoka imwe nziza, ayo mamodoka yageze kuri icyo kirombe aparika kuruhande, hasohokamo ingabo nkeya zifungura umuryango w’imodoka ntoya hasohokamo umugabo ukiri umusore asatira abakozi bamuha ibyubahiro bikomeye nawe abasuhuza mukwicisha bugufi byumvikane ko uwo musore ari umuyobozi wabo, uwo musore yamaze kubasuhuza ababwira ikimugenza abaha impanuro zo gukomeza gukorera igihugu batizigamye kuko aribyo bibafasha guteza imbere imiryango yabo, uwo mugabo yaganiye nabo byinshi, ababwira uburyo abanzi bakomeje kubakurikirana bashaka kubambura ubutaka bwabo n'ubuzima bwabo, yabibukije ingamba barwanye, abashishikariza gukomeza kwitanga bakarushaho gukaza umutekano bagahora baryamiye amajanja, bamaze kuganira hakurikiraho umwanya w’ubusabane abakozi nabo bamwisanzuraho bamubaza ibibazo bashaka byose ubona bamwishimiye cyane, nawe abizeza ko uwo munsi bari buhembwe kandi bakabarengerezaho agashimwe kubera ubwitange bwabo bakomeje kugaragariza igiturage cyabo n'ubutaka bwabo bwa Golden land, nabo bamaze kubyumva basimbukira hejuru, bakomeza akazi bishimye, umugabo abasaba gukomeza kubungabunga neza umutungo w’igiturage cyabo birinda kunyereza amabuye y’agaciro acukurirwa muri icyo kirombe bakirinda na barushimusi baza kwiba amabuye y’agaciro acukurirwa ahongaho kuko ariwo mutungo kamere wabo, abasaba kurwanya abashaka kubinjirira bashaka kubatwara Golden Land yabo biherewe n’IMANA k’ubuntu kuko byaba bisa nko kubura ubuzima bwabo, yabasabye guhanahana amakuru kugihe kubijyanye n'ibitero bishobora kubagabwaho kuko hari intagondwa zo mumujyi zikomeje gushaka kwigarurira ubutaka bwabo nyuma yo kumenya ko bukize kumabuye y’agaciro byatumaga barahoraga baterwa ubwoba ko bazaterwa, ubundi bakabagabaho ibitero shubi, ibyo birangiye bose abasezeraho asiga yihanangirije abashinzwe umutekano w’ibirombe ko bagomba guhora bacanye kumaso bagacana maremare kuko isaha n’isaha bashobora guterwa n’igitero gitunguranye, uwo mugabo yamaze gutanga amahame, ingamba n’amategeko, we n’ingabo zimucungiye umutekano barahindukira binjira imodoka bakomeza gusura ibikorwa bitandukanye bikorerwa muri icyo giturage cya Golden Land, basuye inganda zitandukanye, basura ubuhinzi, ubukorikori, amashuli, ubuhinzi, nubwo igiturage cyari kinini bagerageje kukizenguruka cyose abaturage nabo bishimira ubusabane n’umuyobozi wabo, umunezero urabasaga kubw’agaciro gakomeye bahawe n’umuyobozi wabo aza kubasura bikarenga akabasanga no mumirimo akifatanya nabo, igihe cyarageze uwo mugabo n’ingabo zimurinze bafata gahunda yo gusoza urugendo bajemo bagasubira iyo baturutse, bagataha m’urugo.
.
Biza kurangira bashyitseyo umugabo atandukana n’ingabo ze zisigara zirindiye hanze y'igipangu cye kinini cyane nawe yinjira mugipangu akomereza munzu indani, yakirwa n'umugore we ukiri muto ubona ko ari mwiza bitangaje n’umwana wabo w’umuhungu ukiri mukigero cy’imyaka ibiri, uwo mugore yamwakiriye ibyo yarazanye ajya kubibika, ngo agiye guhita agaruka amukorere massage mbere y’uko bajyana mubwogero, umugore akimara gusohoka muri salon agiye kubika iby’umugabo we azanye, umugabo nawe agasigara akina n'umwana we yahamagaraga izina ‘’VICTOR’’ ako kanya agikina n’umwana we hahise hinjira igitero cy’abagabo bahishe amasura bose, ako akanya bahita bamuhurizaho imbunda, bamwaka umwana we ‘’VICTOR’’ bamushyira kuruhande asigara arira cyane nuko umwe muri ibyo bigabo kimuhamagara kimubwira kit i<<umva “MORDEKAI” (kumbi uwo mugabo uyobora icyo giturage cya Golden Land yitwa MORDEKAI) twamaze igihe twiga ukuntu mwava muri ubu butaka tubasaba kubuvamo kuneza murabyanga mutuma dutegura intambara yo kubagabaho igitero simusiga, bityo ntabyo gutinda duhereze ikarita y’igishushanyo mbonera cya kino giturage cyawe tubimure kuneza nta muntu numwe uhaburiye ubuzima>>’’
.
 Mordekai yamaze kubwirwa gutyo abona ko batewe agira umujinya w’umuranduranzuzi acira icyo kigabo mumaso avuga ati ‘’twe n’ubutaka bwacu turigenga, kandi abaturage banjye kimwe n’umugore wanjye ‘’SELENA’’n’umwana wanjye VICTOR bose nibwo bubatunze, murumva ko kubaha ikarita ari ukugambanira abaturage nyoboye, bityo ntacyo mwakora na kimwe ngo mubone iyo karita’’
.
Mordekai yamaze kuvuga gutyo ibigabo biraseka cyane birangije biramubwira biti <<‘’kutwima iyo karita ntacyo bivuze kuko igiturage cyose twamaze kukigota cyose, bityo iyo karita kuyitwima ntacyo bivuze kuko tuzayibona bitatugoye, ahubwo urugendo rwiza rugana m'ukuzimu’’
.
Ibigabo byamaze kuvuga gutyo bitangira kumukubita imbunda nawe arahaguruka yirwanaho urugamba rurarema ariko kubera uburyo ibyo bigabo byari byinshi bitangira kumurusha imbaraga, ariko nawe yihagararaho nk’umugabo w’intwari atangira kubiganza nabyo bibonye ko abisumbirije bihita bikurayo imbunda bizimushyirira k’umutwe icyarimwe, mugihe bikijya kumurekuriraho imbarutso, ako kanya hinjiye abarasa urufaya rw’amasasu kureba turabona ari Selena uyoboye igitero, ako kanya umuriro wahise waka bushya, ako kanya cya kigabo gihita kirasa Mordekai urufaya rw’amasasu k’umutwe ubundi cyo nibyo barikumwe bitangira guhangana na Selena n’igitero cye bitangira gushirira hasi birangira cya kigabo cyari kibayoboye aricyo gisigaye gihagaze, kibonye gisumbirijwe gihita gisimbukira munguni gifata ka VICTOR kageragezaga kwihisha gihita kigafata ukuguru kigacuritse kigafatiraho inkota kivuga ngo “nibakora ikosa kiragasaturamo kabiri”
.
 Selena n’igitero cye bahise bacisha make, baratuza bashyira intwaro hasi, ikigabo kibonye batuje gihita gikuramo mask y'indi sura cyari cyambaye, kibiyereka giseka cyane, Selena akibonye akubitwa n’inkuba avuga ati <<’’Daniel!!! Burya ni wowe mugambanyi wagambaniye ubutaka bw’abasokuruza bacu!!!?, nubwo uri musaza wanjye nkunda ugende ube ikivume ababyeyi bacu baryamye munsi y’ubu butaka bagukanire urugukwiye, kandi ntabwo uzatinda kubona ko wibeshye kuko ntamugisha uva mukugambanira umuryango wawe>>
.
Selena yamaze kuvuga gutyo musaza we Daniel aramusubiza ati ‘’<<nushake unyite umugambanyi uko ushaka ariko nawe uzi impamvu mpisemo kubagambanira, kandi uzi nicyo nshaka bityo uyu Victor wawe nubwo ari mwishywa wanjye ngiye kumujyanira ‘’FERINESSI’’ wantumye akazamfasha kwihorera kugeza muzanye ikarita y’igishushanyo mbonera cy'ubu butaka, ubimenye kandi ubyumve ubyiteho ibyo kuvuga ko ari umwana wa mushiki wanjye ntabwo mbyitayeho na gato kuko afite amaraso y’inzigo akaba afite inkomoko mubanzi bityo no kuba nishe umugabo wawe nta rubanza nishinja kuko bisa nko kwihanagura ico ryanyandurizaga umutima kuko ndumva ntangiye kuruhuka nubwo icyo nshaka cya nyacyo ntarakibona>>
.
Ako kanya Selena yahise atangira gutakamba bikomeye amubwira ngo akorere ko bavuye munda imwe bakonka rimwe ababarire umwana we, ariko Daniel aho kumwumva ahita amucaho amubambaza amubwira ngo ‘’abagore mwese muri bamwe kuko aho muri hose murangwa n’ubutesi mukibagirwa ko mufite abanzi kugera ubwo mushingirwa nabo’’
Daniel yamaze kubwira Selena amagambo yo kumucurira amusiga akumbagara hasi arasohoka yurira ifarasi acaho yihuta cyane, ako kanya Selena azitura indi farasi ngo akurikire musaza we umushimutiye umwana, akijya kuyurira hahita hagera umusaza bigaragara ko yiyubashye ahita amufata ukuboko amwinjirana munzu kungufu amujyana aho umugabo we Mordekai arambaraye avirirana amaraso menshi m’umutwe kuko muramu we Daniel yari yamurashe umurundo w’amasasu umutwe akawuhindura akayunguruzo, uwo musaza na Selena wariraga cyane bihutiye gukora k’umutima we ngo bumve niba ugitera batungurwa no gusanga………..
.
.
Ese batunguwe no gusanga bimeze bite?
Ese amaherezo y’iyi film ni ayahe?
.
EPISODE 3 Coming soon up
By Asher Makabe 

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane