logo

NEW TALENTS

Stories Group

FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON S01 Ep 1

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
.
.
EPISODE 1
.
UBWIZA BW’UMWARI NIBWO BUTUMA YINJIRA IBWAMI ARIKO UBWENGE BWE NIBWO BUGENA IGIHE AZAMARAYO.
Ese kuki ntangije uyu mugani,
Ese kuki iy film “FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON” (UBWIZA BW’IGITSINAGORE NK'INTWARO YE) humura uraje usobanukirwe, icyo usabwa ni ugucana kumaso ukirinda kurangara, ubundi uryoherwe na film irusha uburyohe kurusha izo waba warabonye ahandi aho ariho hose.
.
Dutangiriye ahantu kunyubako imwe turabona hari imbaga y’abantu benshi cyane bayizengurutse impande zose barimo kubyina indirimbo z’umutsindo bishimye cyane, bose baririmba ibisingizo by’umugore w’intwari witwa ‘’SELENA’’ bakomeza kumushimagiza icyarimwe mubisigo n’ibisingizo binogeye amatwi bavuga bati <<uri ishema rya GOLDEN LAND n’ikuzo ry’umuryango wacu, uri intwariy’ubwoko bwacu. Ibyo byose wabikoresheje amaboko yawe urokora Golden Land, hundwagaza imigisha n’amahoro mugore w’intwari ufite imbaraga zidasanzwe>>,
.
 Abaturage bakomeje kuririmba ubutwari bw’umugore witwa ’’SELENA’’ barwanira kwinjira muri icyo gipangu ngo bamusuhuze, bose bakomeje kubyiganira kwinjira mugipangu ariko ntabwo byari gushoboka kuko bari benshi cyane, uko bakabyiganiye kwinjira mugipangu ako kanya hasohotse umugore mwiza cyane bihebuje kandi ukiri muto, uwo mugore yasohotse abapepera cyane batangira kumwirundaho ari benshi baramushagara bose bashaka kumukoraho, hashize akanya abasaba akayira abajya imbere abandi bagore b’inkwanzi ya nkwakuzi baramukikiza ubundi baramukurikira nuko batangira umutambagiro bayoboye abandi uko bagatangiye umutambagiro bahise bashyiraho akadiho babyina baririmba ibisigo n’ibisingizo abagabo bakabikiriza bavuga ibyivugo by’imyiyemero n’imyishongoro, abo bantu bakomeje kwivuga ibigwi birata imbaraga n’ubutwari bwabo, umutambagiro warakomeje basatira umusozi bigaragara ko ari ikirombe gicukurwaho amabuye y’agaciro bahageze ‘’SELENA azamuka hejuru kumanga y’umusozi bose basigara bamurangamiye, nuko arangurura n’ijwi rirenga kandi riyunguruye kandi risona neza avuga ati…
.
‘’SELENA ati“<<muze twishimire umutsindo dukomeze tuganze muntsinzi, muze twirate ubudahangarwa bw’umuryango wacu, twishongore kubanzi bihaye kuduhagurukira bakishora mukibuga cy’urugamba batazi ikipe bahanganye nayo, igitsinagore natwe mureke tuzamure icyizere kuko natwe turashoboye kuko ntakintu ukuboko k’umugabo kwakora ngo ukuboko kwacu kukinanirwe, ahubwo usanga hari imbaraga turusha igitsinagabo kuko ukuboko k’umugore gukoze ibyananiye amaboko y’abagabo kuko ukuboko k’umugore ariko guhiritse igihangage cyari cyarahangayikishije abaturage ba Golden Land, nibyo si amakabyankuru ahubwo ni impamo kuko kitahananuwe n’umusore cyangwa inyamaswa y’inkazi ahubwo ni umutegarugori ‘’SELENA’’ wamutsindishije ubwiza, uburanga n’ikimero cye byiza, mutege amatwi ijwi ry'umutegarugori avuga ibigwi by'ubutwari bwe, bijya gutangira SELENA mw'ishyaka n'ubutwari bwe yiyambuye ikanzu y’ubupfakazi agirango atabare abaturage ba Golden Land agirango abunamure kungoyi umwanzi yari yabatsikamijeho, yasize isura ye amavuta atuma azana itoto rigenda ritonyanga kubo ahuye nabo bose rituma atona kuribo aba umutoni wabo, imisatsi ye ayifungisha agashumi gafite ibara ryiza, yambara agakanzu kagufi ko kumureshya, akamutesha umurongo, yambara ibikomo byiza mumaboko ye’ ijosi rye arikwiza imikufi ishashagirana ikozwe muri zahabu imirasire yayo ikarabya indimi z’umugabo, yambara urukweto rurerure rumufasha gucimbagira nk’inyambo yigaruirra amaso ye, uburanga bwe buramurangaza bumutwara intekerezo ze, ubwiza bwe bumutwara umutima, amaboko meza yari atakishije ibikomo byiza yayasanganije aye aba ariyo amuca ijosi akoresheje inkota ye yicuriye ubwe acura umugambi mubisha wo gutsemba no kurimbura abaturage ba Golden Land, abaturage bose ba Golden Land basingiza ubutwari bwe mubisingizo by’amajwi meza y’urwunge, abanzi ba Golden Land bose bakangaranwa ndetse bahindishwa umushyitsi n’ubukaka bwe, abateshejwe agaciro b’intabwa baboneraho urwaho n’amahirwe yo kwerekana ubudahangarwa bwabo batera hejuru mw’ijwi rirenga bakomeza gusakuza baranguruye ijwi bavuza amakondera y’intsinzi, bituma abanzi batahwa n’ubwoba barahunga, bakurikizwa amasasu arabinjira arabatobagura arabacengera nkuko nabo babikorera inzirakarengane, kubw’ibyo ni hasingizwe IMANA yaturengeye muri ibi bihe bikomeye ikatwereka ubuhangange bwayo ikisesura ikuzo, ikaba rudasumbwa yo yakoresheje amaboko y’umugore mugutsinda umwanzi warutambamiye ibiremwa byayo yiremeye>>, 
.
SELENA yamaze gusiga adasiganuza mugisigo gisigiriza kigasigasigasira ubudasa n’ubutwari bw’igitsinagore asuhuza abari bamushagaye bamurangamiye nabo bamuha amashyi y'urufaya abagore bamuvugiriza impundu z’urwunge, abagabo bamuvugira ibyivigo bimuvuga imyato barata ubutwari bwe, bamuvugiriza n’amakondera avanze n’amahamba nawe amanuka abasanga abagize amahirwe bakishimira kumukoraho, bakiraho humvikana inzongera ibasaba gutuza bose batangira kwiyegeranya, bamaze gutuza babona umusaza uje agana imbere yabo bose bamwakiriza amashyi menshi bavuga mumajwi maremare ngo <<umusaza wacu’’ abandi bati ‘’gahoreho muzehe wacu’’ abandi bakikiriza bati ‘’karame musaza usazanye ubusanzure n’ubusabane, abandi bati ntabwo uzava mumitwe yacu iteka n'iteka ryose, izina ryawe "HENOCK" ntiriteze kuzatuva mubwonko, urukundo, ishyaka n'ubwitange wagaragarije ubutaka bwacu bwa GOLDEN LAND ntiruzatuva mumitima mumitima yacu>>.
.
 umusaza we yakomeje kuzamuka ahagarara kubuye SELENA yarahagazeho nuko arabanza asuhuza abaraho bose nuko araterura ati …..
.
Umusaza Henock ati << nahabwe umugisha umubyeyi wibarutse SELENA umukobwa w'intwari, ubu butaka bwa Golden Land yavukiyemo nabwo buhabwe umugisha, nahabwe umugisha umwana wanjye MORDEKAI wabaye igitambo akaba aryamye muri ubu butaka, nibahabwe umugisha ingabo zacu zaguye k’urugamba, nibahabwe umugisha abasokuruza bacu badusigiye ubutaka bwiza, nimuhabwe umugisha namwe baturage mwese mutuye Golden Land, ntiriwe mvuga menshi mpagaze imbere yanyu ngirango mbamurikire SELENA nk'umuyobozi mushya wa Golden Land, mwese musabwe kumugirira ikizere nkuko mwizeraga umugabo we akaba umwana wanjye MORDEKAI, mwizereko ko nta muntu uzongera kudutera ubwoba kuko tuyobowe n’umunyembaraga akaba rudasumbwa m'ubutwari akaba nanone adatinya gupfa, kub’uhangage n’ubwitange bwe mwizere ubwigenge bw’igiturage cyacu, ikindi mwizereko ubu tubohowe ingoyi y'intambara twari twaraziritswemo, akazaba ikirangirire n'igihangage n’ikitegererezo kugera kumpera z’isi yose, nyuma yibyo byose no kwishimira intsinzi yo gukubita incuro abanzi bacu bari badutsikamiye, ubu niwo mwanya wo kujya gushyingura umuyobozi wacu nyuma y’iminsi mike yishwe n’abanzi, bityo munyemerere tumuture iyi ntsinzi y’igiturage cyacu yakoreye atizigama kuva yatangira kukiyobora kugeza atanze nyuma yo kwicwa, bityo munyemerere tujye kumushyingura nk’intwari ya Golden Land, kandi dukomeze umuhate wo gukomeza guharanira no kurwanira ubwigenge bw’igiturage cyacu nkuko MORDEKAI yatangije iyo gahunda dukomereze aho yarageze twusa ikivi yasize atushije>>.
.
Umusaza yamaze kuvuga gutyo SELENA ajya imbere y’abaturage arabapepera nk’umuyobozi wabo mushya, avuga ijambo ryo kubarahirira imbere ko azakomeza kubayobora neza akusa ikivi umugabo we MORDEKAI asize adasoje
.
SELENA yamaze kurahirira imbere y’abaturage, we na sebukwe Henock bajya imbere y’imbaga y’abaturage basubira m’urugo, bagezeyo bafata umwanya wo gusezera kuri MORDEKAI bavuga ibigwi bye byose, basoreza k’ubuzima bwe bwite, bavuga ko asize umugore witwa SELENA n’umwana witwa VICTOR bitaremezwa neza niba yaba akiriho,
.
 SELENA acyumva bavuze k’umwana we VICTOR yumvise bamusonze inkota y’umutima araturika ararira intekerezo ze zimusubiza uko byatangiye umugabo we MORDEKAI yicwa n'umwana we VICTOR agashimutwa intekerezo zikomeza kumutwara kugeza aho ngaho kw'irimbi bashyingura umugabo we MORDEKAI,
.
 munyemerere twinjire muntekerezo ze, ‘tumenye impamvu iyi film yiswe FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON (Ubwiza bw'igitsinagore nk'intwaro ye) n’imvo n’imvano y’ibyo tumaze kubona ruguru
.
EPISODE 2, coming soon!!!
By Asher Makabe 
📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments