Loading verse...
FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON
:
"FINAL" [EPISODE 21]
:
•Twasize Vicklam asezeye isi kimwe na bamwe mubo bari bazanye m'urugamba, ndetse n'abasigaye nabo bakaba bari mubyago bikomeye• Twasize Miguel na Nolito basanze ari abavandimwe nyuma y'uko Nolito yari yaragambaniye Miguel.
.
Mugutangira turabona umugore ukiri muto n'umwana w'umuhungu uri mukigero cy'imyaka icumi (10), bahagaze k'umupaka w'igihugu basoma icyapa cyanditseho ngo "IKAZE MURI GOLDEN LAND KINGDOM", uko bakarangariye icyo cyapa uwo mugore yahise yiyamira avuga ngo -"mwana wanjye Shelvey!! mbega ibyo mbona wee!! burya imyaka icumi (10) ni miremire nk'ikinyejana kuko uburyo Golden Land yahindutse ugereranyije nuko nyiherukamo imeze wagira ngo ninjiye mw'Ijuru kuko uburyo ubu bwami bwa Golden Land bwihuse mw'iterambere ntibisanzwe.
ako kanya uwo mwana tumaze kumenya ko yitwa Shelvey nawe mugutungurwa kwinshi ahita abaza uwo mugore ati -"Nonese koko mama!!! ubu nibwo bwami papa wanjye akomeje kuntegurira no kuntegura ngo nzabubere umwami w'ahazaza n'abazankomokaho?
Shelvey akimara kubaza mama we gutyo yahise amupfuka umunwa amubwira ko no m'ubusanzwe adashyigikiye ibintu papa we ahora amutsindagiramo byo kuzaba umwami kuko ari ukumutegurira kuzahungabanya umutekano w'ubwami bwibereye muri paradizo, bityo iryo jambo avuze rishobora kumwicisha kubw'iyo mpamvu muri ibyo birori bajemo by'isabukuru y'ubwami bwa Golden Land agomba kurinda umunwa we bataza gufatwa kandi baje mw'ibanga rikomeye ngo papa we atabimenya akamumerera nabi kuko no kumwica yanamwica aho ahora apanga ko Shelvey azinjira mubwami bwa Goldel Land nk'umwami, uwo mugore akimara kubwira Shelvey gutyo bisanze bazengurutswe n'abashinzwe umutekano babaza impamvu baciye munzira zitemewe, babaza uwo mugore iyo bava n'ibyangombwa byabo uwo mugore mugukurayo irangamuntu basoma izina kureba kumbi uwo mugore ni Ellen wahoze ari umuja wa Selena, bivuze ko uwo Shelvey ari ya nda ya Daniel yaratwite mumyaka 10 ihise nyuma yo kumufata kungufu.
Ese igiturage cya Golden Land cyaje kuba ubwami biciye muzihe nzira, ese Daniel na Ellen bavuye mugihugu gute? kugira ngo dusobanukirwe neza mureke dusubire inyuma mumyaka icumi ihise nk'uko Ellen abivuze.
Duhere aho twaherukaga m'urugamba rukomeye Shallenne, Selena n'abandi bose barikumwe bahungiye m'ubuvumo baririra Vicklam warumaze kuraswa amasasu menshi ahantu habi cyane mucyico, aho twasize batunguwe n'abantu bakuyeho amabuye bari bakingishije ubuvumo bahungiyemo bakabinjirana, nabo mugihunga no kwiheba kwinshi bitegereje abo bantu batungurwa no gusanga ari ingabo za Golden Land ziyobowe n'umugaba w'ingabo Olofa waruzanye n'igitero gikomeye cyane, ako kanya Selena mukubabona ahaguruka abasanga, nabo bamwakirizanya ibyubahiro byinshi nk'umuyobozi wabo, abaza Olofa uko bageze aho ngaho, ubutaka bwabo bugasigara butarinzwe, Olofa amusubiza ko kugera aho ngaho bwari uburyo bwo kurinda ubutaka bwabo bwa Golden Land kuko bari bumvise ijambo rya Rottin avuga ko agiye kubagabaho igitero kiremereye n'ibitwaro bya kirimbuzi nabo batanguranwa no kuzibira icyo gitero aribwo baje bagamije gusenya ikiraro kuburyo Rottin n'ingabo ze babura inzira yo kubagabaho igitero kuko ntayindi nzira ihari banyuramo keretse bisabye kubanza kwambuka igihugu cyangwa bakabanza kubaka ikiraro ariko barahageze batungurwa no kubona umusore udasanzwe w'intwari yitanga akinjira rwagati mungabo za Rottin atitaye k'ubuzima bwe icyo areba ari uguturitsa icyo kiraro kugeza abigezeho akakiritura nubwo nawe birangiye abigendeyemo akaraswa, ndetse na Selena nk'umuyobozi wabo bamubona muri abo bantu basumbirijwe bahanganye n'ingabo za Rottin, aribwo bahise bashyira intwaro zabo k'umurongo bavayo bihuta no kwitsimba kwinshi ngo babatabare, bavayo bigabanya impande zose z'ishyamba abandi bipanga aho bafata ibipimo neza nka ba mudahusha bagira ngo bagushe ingabo za Rottin muri ambushi ikomeye, ariko mukuza batabaye bihurirana n'uko Selena n'abo barikumwe batangiye guhunga ndetse n'ingabo za Rottin zikanga kubava inyuma, kugeza ubwo biniiye m'ubuvumo, noneho ingabo za Rottin mugushaka aho ba Selena barengeye, Olofa n'ingabo ze bazigwa gitumo bazirasa nabi cyane hafi ya zose bazimarira hasi hasigara abari bakiri hirya y'uruzi, aribwo batanguranwe no kuza kubakura muri ubwo buvumo byihuse ngo babahungishe kuko bahangayikiye Selena ko yapfira k'urugamba igiturage cya Golden Land kikagwa mukangaratete n'icyuho gikomeye, ndetse n'ikuzo rye rikangirika. Olofa yamaze kubwira Selena uko bageze aho ngaho, Selena amushimira ko bahagereye igihe, ariko amubwira ko ntamwanya wo gusubira inyuma bafite batarashyira hasi Rottin nka gitera, Olofa amusubiza ko nk'umuyobozi wabo biteguye kumugwa inyuma kandi icyo abategeka cyose bacyubahiriza, ntabyo gutinda Selena ababwira ko bamwe muribo bagiye gutwara inkomere z'urugamba bakazijyana muri Golden Land bakazitabarira hafi, ntabyo gutinda Selena agaruka aho Shallenne, Estelle, Naella na Engels cyo kimwe n'abandi bose bari kuririra Vicklam abasaba ko bareka Vicklam akajyanwa mubitaro byihuse kuko wenda byashoboka ko yaba atarashyiramo umwuka ahubwo ari muri coma, nabo nk'abantu bashaka ubuzima bwa Vicklam bamutanga byihuse, ingabo za Golden Land zimuterurana n'izindi nkomere z'intambara, zibasohokana hanze nabo basohoka bazikurikiye mukugera hanze bakirwa n'imirambo y'ingabo za Rottin ingabo za Golden Land zari zimaze kurambika hasi, kureba hakurya y'ikiraro babona za ngabo basize inyuma ziyobowe na Santiago zimeranye nabi n'ingabo za Rottin zitari zakambutse uruzi. ntabyo gutinda ingabo za Golden Land byagaragaraga ko zatojwe bidasanzwe zicomeka m'uruzi zijya gutanga ubufasha muguhashya ingabo za Rottin, mugihe Vicklam n'izindi nkomere bari bamaze kurizwa ambulance ingabo ziturutse muri Golden Land zari zitwaje k'urugamba, Selena ategeka abaganga batwaye Vicklam n'izindi nkomere gukora ibishoboka byose Vicklam akaza kugaruka m'ubuzima kuko ari umuntu w'agaciro gakomeye kugiturage cya Golden Land ikirenzeho akaba ari nawe utabaye Golden Land igitero gikomeye cya Rottin aturitsa ikiraro kuko iyo ingabo za Rottin zambukana ikiraro biriya bitwaro biremereye kandi bya kirimbuzi igiturage cyabo cya Golden Land cyari kurimbuka kigasigara ari amateka n'umugani batangira bavuga ngo -"Kera habayeho.....". Selena yamaze kubabwira gutyo abatwaye Vicklam bamwikiriza mubyubahiro byinshi, ntabyo gutinda bakomeza gutwara Vicklam n'izindi nkomere, Naella ahita abwira Shallenne, Estelle na musaza we Miguel ko agiye kujyana n'abatwaye Vicklam, ako kanya Miguel amubaza niba nta mpungege n'ubwoba afitiye kuba agiye kuba umuntu wa mbere ugiye muri Golden Land adahuje nabo ubwoko, Selena ahita akuraho izo mpungege ababwira ko ibyo by'amoko babirenze kuva k'ubuyobozi bwa Mordekai bityo uretse urwikekwe no gushidikanya byakomeje kubazitira ariko bo urwo rwango rw'amoko barurenze kera kuko bo bemera ko ubwoko bubaho ari umuntu gusa, bivuze ko bo bahoraga bafunguye imiryango ngo babakire ariko bagakomeza kwanga kwinjira, Selena yamaze gukuraho izo mpungege, Shallenne amusubiza ko ataribo bangaga kwinjira no kugenderanirana ahubwo byose byaturukaga m'ubuyobozi bwo hejuru bwakomeje kubazibira bubabuza gusohoka binjira muri Golden Land bubabeshya ko uwinjiye muri Golden Land bamufungira muri gereza yuzuyemo indyanishamurizo, agapfa yishwe n'ubumara bwazo, ndetse uwangaga kumvira icyo kinyoma cy'ubuyobozi akagerageza kwambuka yarafatwaga agafungwa cyangwa akaraswa bakabeshya ko ari abanyaGolden Land bamwishe ariyo mpamvu nawe yabuze uko yambuka ngo ajye gushaka bene wabo baba bafitanye isano ndetse no kuba akiriho nk'umuntu ufite amaraso y'abanyaGolden Land nuko yisanze aba m'umuryango ukomeye. Shallenne yamaze kuvuga gutyo Naella abasezeraho byihuse ngo areke gukereza abatwaye Vicklam n'izindi nkomere, Estelle na Miguel mugahinda kenshi bamubwira ko aho we na Vicklam batari baza kuhababera, nawe ababwira ko abafatiye iry'iburyo bakaza guhagarika uwo ariwe wese wagize uruhare mw'iraswa rya Vicklam, bamaze gusezeranaho Naella akurikira abatwaye Vicklam akomeza yinyira muri ambulance nini cyane, nayo ihaguruka byihuse, Naella asohora umutwe n'ikiganza abicishije mw'idirishya agenda abapepera abasezeraho mugahinda kenshi, kugeza ambulance irenze ntibongera kubonana, bose bahindukirira rimwe bareba hakurya y'uruzi batungurwa no gusanga ingabo zazanye na Olofa zifatanyije n'izo bari basize inyuma zamaze gushyira ingabo za Rottin hasi izindi zakwiye imishwaro zihunga, ako kanya Shallenne ahita avuga ati ...
*Shallenne ati -"ubundi kubura umuntu wawe biri mubituma urugamba rwitwa intambara, kuko bituma urwana cyane m'uburyo bwo kurinda kubura undi muntu wawe, kandi ibintu biteye ubwoba uhura nabyo nibyo biguha gukomera kurushaho, bityo Rottin ibyo akomeje kwigira intakoreka anywa amaraso y'inzirakarengane ntabwo yayanywa ngo ayamare kuko igihugu cyacu kitagizwe n'ibigwari gusa birebera ibibi biba kubwo gutinya inkota bayobojwe, kuko ubu abarwanya ikibi twese twiyunze imbaraga tudatinya urupfu no kumeneka amaraso, rero muze turwanire amahoro kuko dushoboye kurwana, bityo Rottin nabe anyiteguye n'ibyo ngiye kumusukaho kuko ubu ndamuziye nta mbabazi kuko namubabariye kenshi yicisha ababyeyi banjye Latimore na Alsina, nyuma akicisha n'umugabo wanjye Hamilton na none akaza kwicisha inshuti zanjye Mark na Rita, Pavel na Betha, na Ramon na Riza ariko kuba atinyutse kwicisha umwana wanjye Henson (Vicklam) byo ntabwo mbimubabarira kuko muretse yazamaraho abantu banjye n'urubyaro rwanjye bityo ndaruhuka maze kumushyira hasi no kumukura munzira. rero ubu tugabye igitero n'umutima umwe, turwanire hamwe, nidutsinda dutsindire hamwe cyangwa nibiba ngombwa ko dutsindwa dutsindirwe hamwe, ikindi kandi ikintu kigomba kutuyobora ni ukugumana ibyiringiro byo gutsinda twizera ko ibyatubaho byose nyuma birangira neza akaba aribyo bituma abanzi batadushyira hasi.
.
Shallenne yamaze kuvuga gutyo n'ubukana bwinshi, ahita atera intambwe zihuse asatira uruzi abandi bose bavayo bamukurikiye bageze k'uruzi bafatana urunana ubundi barwinjiramo barwana n'amazi yabasunikanaga imbaraga nyinshi ashaka kubatembana, ariko nk'abantu b'indwanyi bahangana n'amazi bahuje imbaraga kugeza bayaganje bazamuka hejuru bakirwa n'abari bamaze kuganza ingabo za Rottin, ntabyo gutinda bahindukiza ibimodoka na bya burende byuzuye intwaro ingabo za Rottin zari zitwaje, ndetse bakurayo na za bus zombi bari batsimbye ubundi bagaba igitero gikomeye berekeza kungoro y'ibwami, uko bagenda bagabye igitero batungurwa no kubona abaturage bakwiye imishwaro bahunga, babona ko burya mugihugu byadogereye cyane bakaba basabwa gutabarira hafi ibintu bitararenga indi ntera, mugihe ibyo bakibyibazaho bose bahamagawe na Salemu kuri za bluetooth, ababwira ko mugihugu byakomeye kuko abaturage b'inzirakarengane bakomeje kwicwa kubwinshi bashinjwa guhishira abanzi b'igihugu cya Coast hills nyuma y'uko ingabo Rottin yari yohereje k'urugamba zoherereje Rottin ubutumwa zimubwira ko zibonye Selena umugore wishe umwana we Ferinessi, bamwe mubagize umuryango w'umwami Campbell wa IX barimo ibikomangoma byombi Janeika na Jasheika, abagambanyi bombi Dolce (Engels) na Elmore (Bommel), imfungwa yarafungiye m'urugo rwe ziyobowe na Miguel na Santiago ndetse na Shallenne n'umukobwa we Estelle n'umukobwa w'inshuti ze Naella, ayo makuru Rottin yahawe n'ingabo ze akaba yatumye Rottin asara ashyora abagabo mubaturage ngo babaze aho ibirindiro by'abanzi biri ariko habura n'umwe uharanga kuko ntanumwe uhazi byatumye Rottin abatura umujinya n'ingabo ze zibiraramo zitangira kubica zivuga ko zirekeraho kumena amaraso aruko bazeretse ibirindiro by'abanzi cyangwa umwami Campbell wa IX, none muri ako kanya we n'abasore bayobowe na Nolito bamaze kwinjira mumazu y'ibanga Rottin yafungiyemo abari k'ubuyobozi bw'umwami Campbell wa IX kuburyo bamaze guhagarika abicanyi bari baboherejweho baje kubarimbura bityo nabo bakore ibishoboka byose bahagarike Rottin vuba, ako kanya Engels amusubiza ko nabo bamaze guhagarika igitero cyari kigabwe kubatuye muri Golden Land bakaba bagabye igitero kungoro y'ubwami bafite intego imwe yo gufata Rottin ubwicanyi bugahita buhagarara, Engels akimara gusubiza Salemu gutyo yahise yikanga amubaza impamvu umugaba w'ingabo Vicklam atariwe umuhaye ibisubizo, Engels amusubijanya ikiniga cyinshi amubwira ko Vicklam yamaze kubavamo kuko yarashwe nabi cyane, Salemu acyumva iyo nkuru mbi yahise amera nk'ucitse umugongo, abura n'imbaraga zo gukomeza kuvuga ahita ava k'umurongo kuko uburyo yakundaga Vicklam byamwibagije ko ari k'urugamba atangira kumuririra, kuri Engels nabo barikumwe bo bakomeza urugendo rugana kungoro y'ubwami cyane ko bo bari babonye igihe cyo kuririra Vicklam kugeza bihanaguye, uko bakagiye nyuma y'urugendo rurerure baje kugera m'umugi rwagati basanga umupaka ndetse bahagarikishwa urusasu, Engels n'abo barikumwe bose babikirizanya urundi rusasu bifashije za burende za Rottin bari bigaruriye, bakomeza basatira ingoro y'ibwami babimburiwe na za burende urugamba rurakomera cyane, abari muri bus bose basohoka n'ibakwe ryinshi cyane ubona buzuye ishyaka ryinshi bakomeza binjira n'urusasu rwinshi, ibiturika bikomeza guturika kubwinshi ariko ingabo za Rottin zirinze ingoro zikomeza kubaganza no kubashyira hasi kubera uburyo zari zibari hejuru, Bommel na Engels nk'abantu bazi neza aho hantu basaba ko babarinda bakinjira barwana no kuzamuka iminara iriho ba mudahusha babazonze cyane, nabo babikora nk'uko babibasabye, Engels na Bommel bazamukana umuvuduko mwinshi bakwepana n'urusasu kubw'amahirwe bagera hejuru kuminara kuminara bahita bahirika ba mudahusha bari barangariye mukurasa ubundi begera imbunda nabo batangira igikorwa cyo guhana abasirikare ba Rottin, babarimburana umutima ukomeye n'imbaraga nyinshi, abari hasi nabo bakomeza kwinjira nk'umurabyo bashyira hasi abo bahuye nabo bose, bakiraho bumva ijambo rya Rottin rivugirwa mundangurura majwi rigira riti....
*Rottin ati -"baturage mwese mutuye Coast Hills!! za ndyanishamurizo z'abanzi bacu zamaze kutwinjiramo nk'uko nabibabwiraga, zije kutuzonga zitugirira nabi aho zikomeje kwica ingabo zacu z'intwari, ziri no kwica buri muturage w'inzirakarengane zigezeho wese kuko aribyo byabahoraga mumipangu yazo, bashaka kuturimbura ngo aribo basigarana igihugu n'ubutaka bwacu twarazwe n'abasokuruza nk'inkomoko yacu ariyo mpamvu bashimuse n'uwari mwami wacu Campbell wa IX ngo bigarurire igihugu n'ubutaka bwacu byoroshye tukaba tutazi niba uwari umwami wacu akiriho cyangwa niba nawe yararumwe n'indyanishamurizo agatanga , rero icyo nshaka kubabwira mwese munyumva muri aka kanya ni ukubasaba ngo mwese mwunge imbaraga mushyire hamwe kubw'igihugu cyacu, no kubw'abagituye muze muzenguruke iyi ngoro y'ubwami irimo gufatwa maze izi ndyanushamurizo tuzitwikane n'ubumara bwazo bwica nabi, mwese mubanguke duhuze imbaraga n'amaboko nibyo bituma nyuma yaho twishimira ubwisanzure no kubaho tutabangamiwe n'Abapokate aho bava bakagera, kuko no m'ubusanzwe ni abanyantege nke batabasha kutuganza cyangwa ngo badutsinde.
.
Rottin yamaze kuvuga gutyo Shallenne ahita avuga ngo -"Rottin nidutinda kumushyira hasi arakomeza kuyobya no kuroha rubanda, bityo niko kanya ko kumuhiga aho ari hose tukamushyira hasi mbere yuko abaturage aduteje atwita abantu babi batuzenguruka bigatuma hano hapfira inzirakarengane, ikindi na none uburyo Rottin atwise abantu babi hari abaturage akuye umutima k’uburyo ubu tuvugana hashobora kuba hari abageze kure bahunga bityo gushyira Rottin hasi birahosha ibi byose kuko uko dutinda niko n'ibyago bikomeza kwiyongera Rottin abashyiramo ibitekerezo bibi n'ingengabitekerezo itari nziza yuzuyemo ivangura yo gutesha abandi bantu agaciro babambura kwitwa abantu bakabita ibindi binyabuzima.
.
Shallenne akimara kuvuga gutyo yahise aca k'urundi ruhande, akurikiye aho ijwi rya Rottin rituruka, Selena aramukurikira, ndetse na Estelle na Miguel baca m'urundi ruhande, abandi bakomeza kurasana n'ingabo za Rottin, mugihe k'urundi ruhande Salemu na Nolito n'abo barikumwe bamaze kubohoza izindi mfungwa bakomeza bagaba igitero kukigo cya gisirikare ngo bangize ibitwaro bya kirimbuzi bangiza n'ibikorwa byabazibira kujya gutanga ubufasha kungoro y'ubwami, mugihe abaturage bo bari bakomeje guhunga kubwinshi abandi baza bagaba igitero kungoro nk'uko Rottin abibashishikarije, Shallenne na Selena bo uko bakazamutse bahuje imbaraga muntumbero yo gufata Rottin bakomeje kugenda bashyira hasi uwo bahuye wese kugeza bisanze hejuru mukazu kariho indangururamajwi, bakubitira urugi icyarimwe rwikubita hasi binjirana igipimo bahita bagwa kuri Rottin warufashe phone asaba ubufasha, Shallenne na Selena bahita bamukubitira icyarimwe yisanga hasi ahita ata ubwenge, ako kanya bahita bamwegera bamuhagurutsa n'umujinya mwinshi bamwicaza kuntebe bayimuzirikiraho, mukugarura ubwenge ababazanya amatsiko niba koko aribo bakomeje kumuzonga ndetse niba aribo bayoboye n'igitero kandi ari abagore, ako kanya Selena ahita amusubiza amubaza niba azi uwishe Ferinessi umuhungu we w'igitangaza, na Shallenne ahita yungamo amubaza niba yibuka umuntu utumye akiriho, ubwo Selena yashakaga kumwibutsa ko ariwe wishe umuhungu we Ferinessi, mugihe Shallenne yashakaga kumwibutsa umugore we wamwitangiye yitambika isasu ryari rigiye kumwinjira agapfa mucyimbo cye, Rottin we kumara kumva ibyo bibazo bamubajije arasara n'urusaku rwinshi ariko Shallenne na Selena bamuhurizaho imigeri yo mw'isura bamubwira ngo "urwo rusaku areke kurupfusha ubusa kuko bakeneye ko arukoresha yivuguruza kumagambo y'iterabwoba amaze kubwira rubanda, akababwira ko ntakibazo gihari buri wese ategetswe kuguma mumwanya arimo, ikindi na none yivuguruze kw'ivangura n'iteshagaciro yakoreye abatuye Golden Land abwire rubanda ko ari abantu bamwe ntakibatandukanya icyo aricyo cyose ubwoko bubahuza akaba ari umuntu. Shallenne na Selena bamaze gutegeka Rottin gutyo abahakanira ababwira ko ibyo bamusabye atabikora kuko kuvuga ko Abapokate ari abantu nkawe n'ukuntu abanga bituma yumva umutima wenda guturika, umutwe ukenda kumeneka, Rottin yamaze kuvuga gutyo Shallenne na Selena bamuhuriraho bamushotagura ingumi n'imigeri isura barayangiza, ariko akomeza gutsimbarara yanga kuvuga ibyo bamutegetse, Shallenne abaza Selena icyo bakora amusubiza ko ntakindi bakora uretse kumwica umutwe we bakawumanika aho rubanda bose bamubona bakabona ko umuntu bari barayobotse ntacyo aricyo kuko n'ubundi kuba avuga bakamukomera amashyi ndetse bakubahiriza n'amategeko ye byose ni ukubera kumutinya kubw'inkota abayoboje mugitugu n'iterabwoba naho ubundi ntanumwe umwishimiye na gato, Rottin acyumva uburyo bamugambanira ngo bamuce umutwe yahise yikanga atangira gutakamba ngo noneho yemeye kugendera kumategeko yabo ariko ntibamukorere nk'ibyo bakoreye umwana we Ferinessi kuko cyaba ari igisebo k'umuryango, ako kanya Shallenne ahita amukurira inzira k'umurima amubwira ko ahubwo ibyo kumuha ijambo ryo kongera kuvugira kuri iyo ndangurura majwi ari ikosa rikomeye bari bakoze kuko iyo ndangururamajwi igenewe umwami Campbell wa IX, Rottin mukwikanga kwinshi ababaza niba koko umwami Campbell wa IX akiriho nabo bamusubiza ko ahubwo aba atangira kwitegura uburyo yakira igihano cy'urupfu agomba guhita akatirwa n'umwami ufite ububasha k'urupfu n'ubuzima, Rottin akibyumva arikanga cyane yongera kubabaza ashidikanya niba koko umwami akiriho, Shallenne amusubiza ko ahubwo mukanya ari bube ageze aho yisubiza ubwami yari yaramwambuye, agakomeza amuha igihano kimukwiye, akaryozwa ibyo yakoze byose, ariko Shallenne ahita yivuguruza avuga ko atategereza igihano Rottin yahabwa kuko ashobora gucikishwa atarishyura urupfu rw'ababyeyi be Latimore na Alsina, umugabo we Hamilton, inshuti ye magara Rita, inshuti y'umugabo we Mark, mukuru wa Rita ariwe riza, muramu wa Rita ariwe Ramon, murumuna wa Hamilton ariwe Pavel na muramukazi we Betha, ikirenzeho kandi kimukoze munkovu akaba ariwe wicishije umwana we Henson (Vicklam), Shallenne amaze kuvuga urutonde rw'ibibi Rottin yamukoreye, Selena yungamo avuga ko nawe atategereza igihano Rottin ahabwa kuko nawe ari kumureba akibuka umugabo we Mordekai aherutse kwicisha, n'ababyeyi be bombi Morientes na Velona na mukuru we yaturikije kera we na musaza we Daniel bataravuka kuko itariki, ukwezi n'umwaka byabereyemo byanze kumuva mubwonko burundu, Shallenne acyumva umwaka, ukwezi n'itariki iryo turika ryangije umuryango wa Selena ryabereyemo yahise yikanga kuko byahise bihurirana n'umwaka n'ukwezi ababyeyi be Latimore na Alsina bamutoraguriyeho uretse iminsi yahabanye gato aho ababyeyi n'umuvandimwe ba Selena baturikijwe k'umunsi wa kane w'icyumweru, naho Shallenne akaba yaratoraguwe k'umunsi wa gatandatu w'icyo cyumweru, cyane ko n'abaganga bavuze ko yaramaze imnsi itatu mugiti m'uburyo bwo gusobanura ko ikibazo afite ari icy'inzara, ibyo Shallenne akimara kubihuza neza byamuvanze m'umutwe aracanganyikirwa yibaza niba koko byashoboka ko Selena yaba ari murumuna we, akomeza guhuza umwaka, ukwezi n'iminsi neza, no kukiyaga cya Oferia byabereyeho byose asanga birahura neza cyane aba amenyeyeho umuryango we akomokamo noneho kumva ko avuka m'umuryango ukomeye kandi w'amateka akomeye y'ubuyobozi biramurenga, noneho yakwitegereza Selena umugore w'intwari agaterwa ishema n'uko burya ari murumuna we, noneho yakwibuka ko bombi bahuriye k'umugabo umwe Mordekai bakamubyarira agasesa urumeza, na none yakwibuka uburyo Selena yamutahiye ubukwe batazi ko ari burya ari abavandimwe aganzwa n'amarangamutima yo kumva uburyo amaraso y'ubuvandimwe akururana, kuri Selena we yakomeje kwitegereza uburyo Shallenne yatwawe yuzuye ibyishimo bidasanzwe yibaza niba ari ukwishimira kuba bafashe umwami Rottin, amukomaho amubaza ikibazo afite, Shallenne amuhindukirana amwitegerezanya ubwuzu yuzuye amarira y'ibyishimo, amarangamutima amurusha imbaraga yisanga yahobeye Selena m'urugwiro rwinshi cyane amubaza uko ameze, Selena biramucanga abanza kugira ngo Shallenne agize ihungabana cyangwa ikibazo cyo m'umutwe, ahita amufata imisaya yombi amwitegereza mw'isura n'impuhwe nyinshi ari nako amuhanagura amarira, mukugerageza kumuturisha amubaza ikibazo afite, Shallenne mukiniga cyinshi amusubiza ko ntakibazo afite ahubwo ari m'umunezero wo kuba amenye inkomoko ye, n'ababyeyi bamwibarutse noneho by'akarusho akisanga burya afite n'abavandimwe kandi yarazi ko ababyeyi be bahise bapfa, Shallenne yamaze kuvuga gutyo Selena biramucanga asubirishamo Shallenne amubaza ibyo avuga ibyo aribyo Shallenne yanga guca ibintu k'uruhande amusubiza ko ariwe k'akana k'amezi atandatu katurikijwe hamwe n'ababyeyi babo Morientes na Velona, bivuze ko ari mukuru we akaba musaza wa Daniel, ibyo Selena akibyumva yahise yikanga kubyiyumvisha biramugora amubazanya amatsiko n'urujijo ibyo avuga Shallenne amusubiza ko umwaka n'ukwezi n'iminsi itatu yarirenze kw'ituritswa ry'ababyeyi babo aricyo gihe yatoraguwe na Latimore na Alsina bamukuye hejuru mugiti, ibyo Selena akibyumva yanga kubyemera avuga ko hashobora kuba hari abandi bahaturikirijwe nyuma cyangwa mbere yuko ababyeyi be baturitswa, kuko ababyeyi be barohowe mukiyaga naho mukuru wabo byemezwa ko yacengeye m'ubuvumo bwo mumazi cyangwa aribwa n'ibinyabuzima biba mumazi bityo nta gihamya na gito bafite cyakwemezwa ko ari abavandimwe kuko n'iryo turitswa ritigeze rimenyekana muri Golden Land no mugihugu cyose muri rusange kuko byagizwe ibanga na Henock wabatabaye akabyita impanuka isanzwe arinda ko hakongera gututumba amakimbirane n'ihangana hagati y'amoko yombi, ako kanya Shallenne ahita amusubiza ko burya ariyo mpamvu abamutoraguye bashakishije amakuru y'abaturikirijwe aho mw'ibanga rikomeye bakababura burundu, kuko n'ibimenyetso by'ibisigazwa by'iturika byari byasibanganyijwe burundu bityo icyo ni gihamya cy'uko ariwe waturukanywe n'ababyeyi babo nka mukuru wabo, ariko Selena amusubiza ko iryo gereranya atariryo bagenderaho bemeza ko ari abavandimwe bityo atekereze ikindi kintu kimwe byibuze bacyongere kuri ibyo bimenyetso akomeje gutanga wenda cyo kirabafasha kubona gihamya nyayo yuko ari abavandimwe, ako kanya Shallenne yongera gusubiza ibitekerezo inyuma aba yibutse igihe Selena amutahira ubukwe yumva abantu bajujura ko basa nk'abavandimwe, arongera yibuka uburyo muri ya nyubako Triple Unbeaten yitorejemo abantu bakomezaga kubitegereza ubona bakomeza kubagereranya nubwo ntacyo bavugaga, ibyo Shallenne akomeza kubitekereza yitekereza Selena wese kuva kubirenge agenda azamuka, mukugera kw'ijosi yitegereza udushanette (utunigi) twinshi yari yambaye, mukwitegereza neza aba abonyemo agashanette kamwe aramwegera aragafata arakitegereza cyane uburyo gateye, uburyo gakozwe, ibuye ry'agaciro gakozwemo, uruganda kakorewemo, ndetse n'umukono wanditseho aho kari kanditseho izina rya Selena, uko Shallenne yakitegereje ako gashanette ka Selena yahise akuramo kamwe mudushanette twinshi yari yambaye mw'ijosi kureba ni k'agashanette Latimore na Alsina bamutoraguye yambaye kari kanditseho izina rye Shallenne, aragafata agahereza Selena amubwira ngo nawe yihere ijisho utwo dushanette nitutamubera gihamya ko ari abavandimwe n'ubundi araba asanzwe ari umwemeragato, ako kanya Selena yakirana ubwuzu agashanette ka Shallenne ntabyo kubanza kukitegereza cyane amarira amutanga imbere mumarangamutima menshi yisanga yahobeye Shallenne amuhamagara muvandimwe, Shallenne nawe kumva umuntu umwita umuvandimwe bahuje amaraso ibyishimo biramusaga bombi bisanga mumarira y'ibyishimo, bacishamo bagahanagurana amarira, ari nako bitegerezanya bakagorwa no kwemera niba ibyo babona ari impamo, hashize umwanya baza gutuza Shallenne abaza murumuna we Estelle impamvu noneho atabanje gushidikanya kugashanette nk'uko yari yanze kumva ibyo yamubwiraga, Selena amusubiza ko utwo dushanette turanga umuryango wabo w'ubutegetsi, ndetse akaba ntawundi muntu watwambara kuko baba baraduhuje n'amaraso n'imisikoro kuburyo undi wakiba akakambara gahita kamutwika kandi akaba ntarundi ruganda rwakigana kuko mukugakora bavangamo irindi buye ry'agaciro ryavuye mw'isanzure mukinyejana cya mbere rikabikwa mungoro y'ubutegetsi k'uburyo rikoreshwa n'umuryango wabo w'ubuyobozi gusa, bityo akimara gufata ako gashanette muntoki hari igihindutse mumaraso nk'abantu bahuje amaraso, ibyo Shallenne akibyumva aba yibutse uburyo inshuti ye Rita iyo yageragezaga kugakoraho yameraga nk'ufashwe na parrarize, byatumye ababyeyi bamutoraguye bamusaba kwirinda ko hagira abandi bagakoraho bikazakwirakwira hose b'abandi bakunda ibintu by'agaciro bakazamuca ijosi bakamwiba. ndetse bamusaba kukarinda kuko ariko kazamuhuza n'umuryango we, Shallenne amaze kubyibuka biramurenga arongera ahobera murumuna we Selena ariko uko bagahoberanye m'ubwuzu bwinshi batunguwe no kumva ababinjiranye kureba babona ni Estelle na Miguel bakurubana Thimothy ubona bamubabaje cyane, Shallenne ababajije uko bageze aho ngaho Estelle amusubiza ko bari bafashe Thimothy wageragezaga gucika bakamubabaza bamubaza aho Rottin ari kugeza abagejeje aho ngaho, Selena ahita avayo ahoberana Estelle urugwiro rwinshi amubwira ko amubonye akamwibutsa mama we umubyara Velona kuko yifitemo agashusho ke amubona kumafoto, Estelle amubajije ibyo avuga, mama we Shallenne abyivangamo ababuza kubitindaho bakabanza gusoza urugamba, ako kanya Miguel ababwira ko urugamba rumaze kurangira ingoro y'ubwami bakaba bamaze kuyifata yose n'ingabo za Rottin zose zikaba zamaze kumanika amaboko, ahubwo ikibazo basigaranye ni icy'abaturage bakomeje guhatiriza kwinjira kungufu n'intwaro gakondo baza kubarwanya nk'uko Rottin yarabibasabye, bityo babuze icyo bakora ngo babahagarike kuko birinze kubarasa banga kuzuza amagambo mabi Rottin yabavuzeho abumvisha uburyo ari abantu babi, ibyo Shallenne akibyumva ishyaka ryaramuganje ahita afata icyemezo cyo kwegera indangururamajwi akagira icyo abwira abaturage ba Coast Hills avuguruza ibyo Rottin yabavuzeho, ako kanya asaba ko na Thimothy nawe bamuboha, nawe bamuzirikira iruhande rwa Rottin, ubundi Shallenne yegera indangururamajwi aterura agira ati....
.
*Shallenne ati -"Mbere na mbere mbanje guhagarika buri wese ufite intwaro ashaka kugira nabi no guhungabanya ubuzima bw'ikiremwamuntu, kuko ibihe bibi by'ubwicanyi bwakorerwaga inzirakarengane bikagira ingaruka kumiryango yabo n'abaturage bose muri rusange birarangiye, nk'uko mubizi kuva Rottin yafata ubwami imiryango myinshi yaratatanye igihugu cyacu kirahungabana, ubuzima bwiza twari dufite turabubura, muby'ukuri ubutegetsi bw'iterabwoba n'iyica rubozo rya Rottin byatuzaniye ubwoba n'agahinda, mbese imiryango myinshi ihungabanywa n'iryo hohoterwa n'akarengane bakorerwaga n'ubutegetsi bwa Rottin, rwose hari abantu bagiye bakorerwa ibintu bibi byinshi batotezwa mw'iyicarubozo ritandukanye, abandi baburirwa irengero nyuma yo kurigiswa kuburyo ntan'ikimenyetso cyaho bashimutiwe cyabonekaga, impinja, abana, ingimbi, abangavu, abahungu, abakobwa, abasore, inkumi, abagabo, abagore, abasaza, abakecuru, abavandimwe, bashiki, basaza n'ababyeyi bacu barababajwe m'uburyo butandukanye haba mukwicwa, mugukubitwa, mugufungwa no mugushimutwa, ariyo mpamvu twanze kurebera duharanira kuva no gukura abenegihugu bose m'ukuzimu, none muri aka kanya tumaze kwikunkumura ivu twivuna umwanzi w'amahoro Rottin, none baturage mwese mwirengagize amacakubiri, ivangura n'iteshagaciro ry'ikiremwamuntu Rottin yabashyizemo, Turwanye ingengabitekerezo idutegeka gushyigikira amacakaburiri n'ivangura ry'amoko, mureke dushyigikire ukuri dushaka ubutabera, dusana ibyangirijwe n'ubutegetsi bubi bwa Rottin, dushaka ahazaza heza h'igihugu cyacu, dusubizeho amahoro mugihugu cyacu, rwose muze duhangane kandi turwanye ubutegetsi bukomeza kudukwirakwizamo urwango rw'amacakubiri n'ivanguramoko, n'ironda rishingiye mumiturire, muby'ukuri ni inshingano za buri wese ukunda igihugu n'abagituye mukurwanya ubwo bwami bwazamukiye mumaraso y'inzirakarengane duhangana n'abadushoraho intambara, mwese munyumva muri aka kanya icyo nababwira nuko muri iki gihe cyose nabayeho nagiye mbona ibibi byinshi biba mugihugu kuva namenya ubwenge birimo ruswa, igitugu, icyenewabo, ironda n'ivanguramoko, amacakubiri, ubusahuzi, ubwicanyi, ishimutwa, ihohoterwa, iyicarubozo, uburiganya, akarengane, ubusumbane, n'ibindi bibi byinshi, aho naje kwiga ko inzira ya nyayo yo kubirwanya no kubihagarika ari ukwihagararaho no kwikomeza tugahangana turwanya abo bose batuzanaho imiyoborere mibi irimo kutwanganisha babicishije mukuducamo ibice n'ivangura ngo babone uko batwigarurira badukoresha ibyo bashaka, muby'ukuri sinzi niba mubizi cyangwa mwarabihaga agaciro ariko njyewe n'umugabo wanjye Hamilton kuva m'ubukumi n'ubusore bwacu twaje kuba abantu bashyira imbaraga muguharanira amahoro, uburenganzira bw'ikiremwamuntu n'umutekano mugihugu cyacu ariko uko twabitekerezaga ko ari ibintu byoroshye twasanze twaribeshye cyane kuko twisanze duhanganye n'abantu bafite imbaraga zo hejuru kandi bashyigikiwe n'abandi banyembaraga kuburyo tutari tugifite ubushobozi bwo gushikama ngo duhangane nabo tubatsinde kuko byaje kurangira umugabo wanjye Hamilton abigendeyemo akicwa ndetse n'inshuti zacu twafatanyaga kurwanya ikibi arizo Rita na Mark nabo bakaza kwicwa n'abo bantu bashakira imbaraga n'ibigwi ndetse n'ibyubahiro mukubanza kumena amaraso y'inzira karengane, ariko ibyo ntabwo byanshiye intege cyangwa ngo bintere ubwoba nubwo wenda nabanje kubigendamo gake kubwo kurinda umukobwa wanjye Estelle ariko kandi ntabwo narigukomeza kurebera igihugu n'abagituye bose bakomeza kurigitira mucyobo bacukurirwaga aribwo naje no guhura n'abandi basore n'inkumi barwanya ikibi dushyira hamwe twunga imbaraga duhangana n'abanzi b'amahoro ya rubanda n'ubusugire bw'igihugu cyacu Coast hills, dukomeza guhangana nabo bafite imbaraga bakesha ibitambo by'amaraso turwana no kubahagarika. rero mwese munyumva ijambo nasorezaho ni ukubasaba kwikuramo imyumvire mibi y'ivanguramoko n'irondamoko mbamenyesha ko kw'isi habaho ubwoko bumwe bw'abantu aribwo "UMUNTU" kuko n'IMANA iturema yaturemye nk'UMUNTU ntabwo yaturemye ibanje kutugabanya mumoko atandukanye, bityo andi moko aza nyuma yaho aturuka kunda nini iba ishaka kwiharira cyangwa gusahura iby'abandi, bityo icyo mwamenya nk'ihame nuko umuntu wese uzakuzanaho ivangura uzamenye ko byose abikoreshwa n'inyungu ashaka kubakuramo akabanza kubacamo ibice kugira ngo abayobore ndetse abasahure bimworoheye kuburyo namwe ubwanyu mumufasha kwisahura ariyo mpamvu uzasanga ibihugu birangwa n'ihangana rishingiye kwivangura n'amacakubiri bihora inyuma mw'iterambere kuko hari barusahurira munduru bakomeza kubasahura kugeza babacucuye, bityo intambwe nabasaba gutera ni ukujugunya ibyo byose bidutandukanya n'ibyo byose dupfa kuko byose birutwa n'ibiduhuza n'icyo dupfana, kuko twese duhujwe n'uko turi abantu noneho icyo dupfana akaba ari uko turi abavandimwe baremwe n'IMANA mw'ishusho ryayo, bityo kuva aka kanya munyemerere iby'ayo moko y'amahimbano tubirenge twubahe ubwoko duhuriyeho bwo kuba turi abantu. mugusoza rero munyemerere mbabwire inkuru nziza yo kuba umwami wacu w'igikundiro Campbell wa IX akiriho ndetse n'abagize umuryango we bakaba bakiriho aho bamwe muribo twarwaniraga hamwe muri uru rugamba rwo kwibohora n'aho Rottin n'abo bakorana tukaba twabafashe aho twiteguye kubashyikiriza ubutabera, umwami Campbell wa IX n'abagize umuryango we akaba aribo baza kubabera gihamya ko turi abantu baharanira amahoro tutaje guhubanya umutekano nk'uko Rottin amaze kubibabeshya ngo abakoreshe nk'ibikoresho bye.
.
Shallenne yamaze kuvuga iryo jambo ryuzuye ubutumwa bwinshi amera nk'ukanguye abari basinziriye, abumvaga iryo jambo bose bumva buzuye ishyaka, na babandi Rottin yaramaze gukwizamo ikinyoma barahumuka babona ko bari m'ubuyobe intwaro bazishyira hasi nabo bamanika amaboko cyo kimwe n'ingabo za Rottin, mugihugu hose hakwirikwira umutuzo udasanzwe, mukanya gato babona imodoka zije zinjira mugipangu kwitegereza neza babona ni Salemu uje azanye umwami Campbell wa IX n'abagize umuryango we cyo kimwe na Rahab na Victor binjira bakurikiwe n'izindi modoka zitwawe na Nolito na wa mushofeur bakorana aho baje batwaye bamwe muri za mfungwa ba Vicklam babohoje, mukumara guparika imodoka umwami n'umuryango we basohotse bapepera abaraho bose ubundi Salemu na Olofa baza babarinze bacigatiye Victor na Rahab bakomeza kubazamukana, cyo kimwe n'ibikomangoma byombi kugeza binjiye muri cya cyumba Shallenne, Selena, Estelle na Miguel barimo bafunze Rottin na Thimothy, umwami Campbell wa IX mukwinjira yavuyeyo asatira indangururamajwi afata ijambo ryo kwiyereka abaturage bose no kubamenyesha ko akiriho ari nako avuguruza ibinyoma Rottin yari yarababitsemo bose abahamiriza ko ahubwo byose ariwe wari ubiri inyuma bityo amategeko amuhana we n'abo bakoranye akaba aza kubahirizwa, umwami Campbell wa IX yamaze kwiyereka rubanda, akomeza ashimira intwari zamurinze by'umwihariko Triple Unbeaten igizwe na Vicklam, Engels na Bommel, umwami yakomeje gushimira ababohoye igihugu cyose kungoyi y'igitugu n'iterabwoba rya Rottin, ntabyo gutinda ategeka ko bamuzanira inyandiko agasinya ubwigenge bwa Golden Land ikaba igihugu cyingenga noneho Rottin na Thimothy bakajya kuba bafunzwe mugihe bagitegereje kwitaba ubutabera, batarabatwara Shallenne yibutsa Thimothy ko yesheje wa muhigo bari barahize akaba amutsinze bityo ntazongere gushyira hasi no gutesha agaciro igitsinagore yumva ko ntacyo bashoboye kuko iteka utsinda wese aba yabikoreye kandi yabiharaniye bityo umuhate wo guhangana yari yashyizeho ntabwo wari gupfa ubusa ngo nuko ari umugore, ikindi kandi abantu b'igitsinagore bakaba babarusha indi ntwaro y'umwihariko ariyo UBWIZA BW'UMUBIRI kuko iyo bitaba iyo ntwaro y'ubwiza baba baramwiciye hamwe n'umugabo we Hamilton kuburyo yari kuba yarahindutse amateka none intwaro y'ubwiza yabakubitishije igatuma batamwica niyo itumye abazonga akabashyira hasi, na none ahandi yabakubitishije intwaro y'ubwiza bw'igitsinagore ni igihe Thimothy ubwe yamutanze hamwe n'umukobwa we Estelle ngo bajye kubica ariko ya ntwaro y'ubwiza ituma babagirira irari bashaka kubafata kungufu aribwo yabahenze ubwenge bakamukura kungoyi bari bamuboshye ubundi we na Estelle bagahita babigaranzura biba n'inzira yo gutabara umwami Campbell wa IX, none muri ako kanya birangiye babashyize hasi. Shallenne yamaze kubwira Thimothy gutyo amuratira intwaro y'umwihariko babarusha, Rottin nawe yumviraho yibuka uburyo iyo ntwaro y'umwihariko y'igitsinagore ariyo Selena yicishije umuhungu we Ferinessi ikaba ibaye n'imbarutso yo guhirikwa kuntebe y'ubwami ntamwanya ayimazeho, ibyo kumara kubisesengura yibuka n'amagambo Shallenne yahoraga amubwira yo kubaha igitsinagore. muguca bugufi yiyaka abari bamufashe avayo yiruka asatira Selena mukumugeraho ahita arimiriza amavi k'ubutaka amusaba amwiginga ngo umutwe w'umuhungu we Ferinessi bawumanure aho umanitswe k'umunara bawuhuze n'igihimba maze bemere ashyingurwe mucyubahiro, akomeza amusaba imbabazi kuvangura yakoreraga AbanyaGolden Land n'iteshagaciro yabashyiragaho abita indyanishamurizo kugeza ubwo ashaka kubatsembatsemba, kuko byose yari ya maco y'inda ashaka ubukungu bwabo no kwigarurira ubutaka bwabo bwuzuye amabuye y'agaciro, Rottin yamaze gusaba imbabazi Selena akuba amavi asatira Shallenne nawe amusaba imbabazi kubw'ibibi byose yamukoreye yica abantu be bahafi kuva kubabyeyi be Latimore na Alsina, umugabo we Hamilton, umwana we Henson, inshuti ze Mark na Rita. Rottin yamaze gusaba imbabazi Shallenne akomeza aza imbere y'umwami Campbell wa IX nawe amusaba imbabazi kubw'icyizere cye yatatiye noneho uburyo yamuzamuye muntera akaba aribwo yuririraho amuhirika kuntebe y'ubwami, Rottin yamaze gusaba imbabazi umwami azenguruka abari aho bose abasaba imbabazi asoreza kuri Shallenne na Selena abasabira imbabazi hamwe kubw'ababyeyi babo Morientes na Velona yaturikije agatuma bakura nk'imfubyi barererwa muyindi miryango, Rottin akivuga gutyo abari aho ngaho bose n'ababyumviraga kundagururamajwi yumvikaniraga mugihugu cyose barikanze batungurwa no kumva burya Shallenne na Selena ari abavandimwe, na none batungurwa no kumva burya umuyobozi w'igiturage cya Golden Land Morientes n'umuryango we baraturikijwe n'igisasu kandi bari baziko bakoze impanuka isanzwe nk'uko Henock yari yarabibeshye isi yose m'uburyo bwo kwirinda imvururu, amakimbirane n'ubushyamirane bw'amoko bwari gukurikira ukuri kw'ituritswa yari gutanga, kuri Rottin uko yakomezaga gusaba imbabazi niko yakomezaga kugenda abohoka umutima, nuko akomeza yegera indangurura majwi asaba imbabazi muri rusange abo yababaje bose m'uburyo butundakanye atabasha kurondora, asoreza k'ukuzukuru ke Rahab gasigaye ari imfubyi kubera ubukungu n'icyubahiro yaharaniraga, mukumara kugasaba imbabazi agasigira umurage wo kuzarangwa n'urukundo gusa kuko ruruta byose ndetse rukaba rutanga ubuzima mugihe ibyubahiro n'ubukire bw'isi bitwara ubuzima bw'ikiremwamuntu.
Rottin yamaze gusigira umwuzukuru we umurage w'urukundo aramuterura amuhereza Selena amwiginga ngo azamurerane n'umwana we Victor mucyimbo cya mama we Elizabeth nubwo ntawe ubasha gusimbura nyina w'umuntu ariko azamwereke urukundo n'impuhwe za kibyeyi yirengagije ubuhemu bwabo akomokaho, kandi kumusigira umwuzukuru we ni uburyo bwo kwereka abo yashukishaga amoko ko we ubwe nta gaciro ayaha ahubwo yayifashishaga kubw'inyungu ze bwite kuko nawe yemera ko ubwoko bw'abantu bubaho ari bumwe gusa aribwo "UMUNTU".
.
Rottin yamaze kuvuga gutyo abacunga kw'ijisho amera nk'uwishyize mumaboko yabo ngo bamutware ariko mukuza kumufata agenda yigira inyuma abereka ko abafitiye ubwoba atinya ko bagiye kumugirira nabi nabo bamusatira bamuhumuriza bamubwira ko ntakibi bamukorera muri ako kanya kuko amategeko ariyo azamwihanira, nawe uko yagakomeje kwigira inyuma atakamba cyane yisanze ageze kuri Balcony ahita ababwira ko aho kubaho abona abo yiciye n'abo yagiriye nabi bamusubiriramo ibyo yakoze banamwibutsa abantu babo, icyamuha amahoro ari urupfu, ariko mbere yo gupfa abasaba kujya mubiro bye (office) bakareba amadosiye asaba ubwigenge bwa Golden Land yagendaga arigisa akanayazimiza, bityo icyiru yumva yakwica kubw'ubuhemu yakoreye AbanyaGolden Land ni ukumva bigenga nk'igihugu cyane ko n'inzego mpuzamahanga zari zarabyemeye zikanabisinyira akaba ariwe ubyivangamo.
Rottin yarangije kuvuga gutyo yamaze kurira Balcony, abapepera abasezeraho ubundi ahita asimbuka iyo nyubako ndende cyane nk'umunara kuburyo yamanutse hafi amagorofa icumi kugeza hasi ahita asandara. abari hasi bahita bamukura aho ngaho byihuse barinda abaza gufotora, abari basigaye hejuru ntibatinda kuby'urupfu rwa Rottin na Thimothy bamukura aho byihuse ngo nawe atiyahura, umwami Campbell wa IX ahita afata ijambo rikomeye ryo guhumuriza abaturage abasaba gukomeza imirimo n'ibikorwa byabo bya buri munsi nk'uko bisanzwe, asoza abamenyesha ko agiye gusubira mumadosiye yo kwigenga kwa Golden Land ikaba igihugu ukwacyo kuko hari gahunda za leta ya Coast hills zitabageragaho kubera uburyo bitaruye ndetse bari mukirwa nabyo bikaba byaraziragamo mukuzana inzangano z'amoko, umwami yamaze gutanga ihumure kubatuye Coast Hills, asaba Selena ko bajyana mubiro bya Rottin bagashaka dosiye z'ubwigenge bwa Golden Land akazisinya, ntabyo gutinda Selena afata mukuru we Shallenne, umutasi mukuru wa Golden Land Salemu n'umugaba w'ingabo Olofa ngo bajyane, Victor na Rahab babasigira Estelle na Miguel nabo bahita bamanuka hasi, mukanya gato bari bahageze basanga umutekano wakajijwe cyane kuburyo Engels na Bommel bari banze kuva kuminara iba iriho ba mudahusha barinze ingoro y'ubwami, ako kanya Nolito avayo abasatira abageze imbere bombi abasabira imbabazi hamwe nabo bamubwira ko bamubabariye cyera naho impamvu batari bamwitayeho kare ni urugamba rwari rubaraje ishinga bakomeza bamubwira ko n'amakosa nayo abamo amasomo m'ubuzima kuko barakeka nawe yarize ko urukundo rujya aho rushatse kandi rudahitirizwa, ako kanya Miguel abaza murumuna we aho mama wabo Josy aba n'impamvu atigeze agaruka kumureba aho yamusize, Nolito amusubiza ko we na papa we GORDON babaga hanze y'igihugu kubw'impamvu z'akazi we bakamurekera mugihugu aho yabaga kwa nyirakuru ubyara papa we, none mama we akaba yaragarutse mugihugu mumyaka ibiri ihise nyuma y'uko papa we Gordon aguye mumahanga yishwe n'abo bari baturanye bamuziza ko yaratangiye kubakirana kandi ari umunyamahanga, bityo mama wabo akaba abayeho ariwe ahanze amaso kuby'imibereho ariyo mpamvu kare muri ya nyubako yabasabaga kumuvugisha ngo amurangire aho afata agatabo ko kujya kubikurizaho utwo kuba tumutunze, Miguel yamaze kumva byose mumpuhwe nyinshi asaba murumuna we ko amujyana kureba mama we, bakivugana Selena, Shallenne, Salemu, Olofa, umwami Campbell wa IX n'ibikomangoma byombi Jasheika na Janeika bavayo babasanga, umwami afata akanya ko gushimira Salemu n'ikipe ye Triple Unbeaten igizwe na Vicklam, Engels na Bommel, akomeza ashimira na Miguel na Santiago na bagenzi babo bari bafunganwe babafashije m'urugamba, arongera ashimira Shallenne, Selena, Estelle na Naella nabo bagize uruhare rukomeye by'umwihariko mugutabara ubuzima bwe, arongera ashimira ingabo za Golden Land zabafashije kubohora igihugu cyabo ziyobowe na Olofa, ndetse ashimira na Nolito na mugenzi we bazanye bus, ashimira n'abandi bose bagize uruhare mukubohora igihugu cya Coast Hills, nyuma Selena afata akanya ko kumusezeraho ngo bajye kureba igihugu cyabo cya Golden Land nk'uko bamaze kuba igihugu kigenga, mugusezeranaho bahana amasezerano y'amahoro n'imigenderanire y'ibihugu byombi imipaka ikazajya ihora ifunguye, byose bamaze kubyemeranyaho binjira mumamodoka, basezera kuri Engels na Bommel bagombaga gukomeza kurinda ingoro y'ubwami, ndetse na Estelle asezera k'umukunzi we Miguel warujyanye na murumuna we Nolito kureba mama wabo Josy, Santiago n'abandi bose bari bafunganwe nabo bagenda bajya mumiryango yabo, Selena, Shallenne, Estelle, Victor, Rahab, Salemu, Olofa n'ingabo za Golden Land zose binjira muri za bus bagaruka muri Golden Land baciye mugihugu cy'abaturanyi kuko ikiraro basanzwe bambuka cyari cyasenyutse, nyuma y'urugendo rw'amasaha menshi baje kugera kukiyaga cya Oferia gikikiye ikirwa cya Golden Land basanga umusaza Henock na musaza wa Selena na Shallenne baje kubasanganira, bagisohoka mumodoka bavayo babasanganira Daniel aza asanga mushiki we mukuru Shallenne amuhoberana ubwuzu bwinshi amubwira ko yahoranaga ibibazo byinshi kuri mushiki we w'imfura none IMANA ikoze ibitangaza byo kumuhuza nawe imbona nkubone, kuri Henock we yahobeye Selena amushimira uburyo abahesheje ubwigenge, ndetse ahobera n'umwuzukuru we Victor mumpuhwe nyinshi, arongera ashimira Salemu, Olofa n'ingabo zose kubw'akazi gakomeye bakoze, arongera avayo ahoberana na Shallenne warumaze guhoberana na musaza we Daniel, Henock amuhoberana ubwuzu bwinshi amubwira ko uko amuzi akiri agahinja k'amezi atandatu atigeze ahinduka, Shallenne nawe amusubiza ko yishimiye kubona umuntu umuzi kuva akivuka kugeza kumezi atandatu kuko ababyeyi bamutoraguye iyo bamubwiraga amateka ye baheraga kumezi atandatu akababazwa no kuba atazi uburyo yavutse, Henock nawe amubwira ko amuzi neza kuko we n'umugore we Rosselle aribo ba mbere bamwakiriye mubiganza akivuka kuko papa we Morientes yari muri gahunda z'akazi kuburyo mama we Velona yafashwe n'ibise atari hafi, bituma we n'umugore we Rosselle aribo bamwihutana kwa muganga, umusaza Henock akimara kubwira Shallenne amwe mumateka ye akivuka byaramunejeje cyane, Henock amwizeza ko aza no kumubwira n'andi mateka ye yose yakurikiyeho kugeza kumezi atandatu, ako kanya akomeza ajya guhoberana na Estelle warugihobewe na nyirarume Daniel ubona yamwishimiye cyane, ibyo guhoberana byavuyeho binjira mubwato bunini Henock na Daniel bari bazanye, bus bajemo zisubizwa muri Coast hills nabo bakomeza urugendo kugeza kumashyamba n'imisozi bikikije igiturage cyabo nk'igipangu cyangwa uruzitiro, imisozi barayizamuka nyuma y'umwanya munini barayiminuka nyuma bisanga mukibaya basanga imodoka zibategereje bazinjiramo bakomereza kungoro y'ubutegetsi, nyuma y'urugendo rurerure bari bahageze basanga bategerejwe n'imbaga nyinshi ubona hari gahunda idasanzwe igiye kubera aho ngaho, Shallenne na Estelle basohoka babaza aho Henson uzwi nka Vicklam arwariye, Henock abahumiriza ababwira ko bamukoreye ubutabazi bw'ibanze na operation ikaba yagenze neza aho amasasu bayamuhanduyemo yose, akaba ari muri coma batazi igihe azayimaramo, bityo bihangane birengagize amarangamutima babafashe muri gahunda yo kwimika umwami/umwamikazi wa mbere wa "GOLDEN LAND KINGDOM", Estelle na Shallenne bacyumva amakuru bahawe kuri Hebson baratuje ndetse na Naella avayo abagwamo mumarira y'ibyishimo ababwira ko Vicklam arokotse urupfu nubwo wenda atazabura ubumuga abikuramo, ntabyo gutinda Selena, Shallenne, Estelle, Naella, Victor, Rahab, Daniel, Salemu na Olofa babinjiza mungoro, basangamo abasaza b'abanyacyubahiro bagera kuri 12, Henock ababwira ko abo basaza bagize akanama gashyiraho umwami/unwamikazi aho itsinda ryabo ryitwa "ABUNGERI", bakazajya bemeza umusimbura bitewe n'impinduka zidasanzwe yazanye, n'ibikorwa by'indashyikirwa yakoze nk'uko Mordekai yabaye umuyobozi kubwo guharanira no kurwanira ubwigenge bwa Golden Land, Selena akaza kumusimbura kubwo gutabara igiturage cya Golden Land cyendaga kurimburwa n'abagituye bagatsembwa bityo ubwami bwabo butandukanye n'ubwami bw'ahandi bimika umwami bagendeye kuba ari igikomangoma (umwana w'umwami) cyangwa afitanye isano n'umwami, bivuze ko uzajya aba umwami wa Golden Land azajya aba yarahereye akivuka abiharanira, bityo muri ako kanya bagiye kwimika Selena nk'umwami wa Golden Land Kingdom kuko ariwe wari watorewe kuyobora igiturage cya Golden Land nyuma yo kugitabara irimbuka cyari cyenda gukorerwa, Henock akimara kubasobanurira byose, ako kanya Ellen wa muja wa Selena yinjiranye ivalise nini avuga ko ari imyambaro n'imirimbo y'icyubahiro Selena agomba gutoranya iyo yambara m'umuhango wo kumwimika ikamba ry'ubwamikazi, ntabyo gutinda Shallenne ahita ayimutwaza binjirana mucyumba kimwe bafata akanya ko kwisukura umubiri bisiga n'amavuta ahumura, bitera n'imibavu, Shallenne amutunganyiriza imisatsi n'inzara, Selena nawe akamushimira amubwira ko aribwo ari kubona agaciro ko kugira umuvandimwe by'umwihariko mukuru wawe kuko akwitaho nk'umubyeyi wawe, Shallenne yamaze gutegura Selena amuhitiramo ikanzu yuzuyeho za zahabu zishashagirana, anamwambika amaherena, ibikomo, inigi byose bishashagirana mumabara atandukanye, Shallenne nawe yambara neza nk'umuntu uza kuba amugaragiye, ntabyo gutinda basohoka bashashagirana kurusha izuba, ukwezi n'inyenyeri byiteranyije, mukugera aho basize abandi batungurwa no gusanga n'abo bazanye bava muri Coast Hills nabo bambaye neza bidasanzwe ubona ibirori byo kwimika Selena babyambariye, kuva kuri Victor wari wambaye costume nziza, Rahab nawe aberewe mugakanzu kabengerana, n'imisatsi yose bayujuje uturabyo, noneho wagera kuri Estelle na Naella bari baberewe mumikenyero myiza cyane na bwa bwiza bwabo butanga imirasire kubababona, k'uruhande rwa Daniel utari wishimye yari yambaye custume nziza, noneho Salemu na Olofa nabo baberewe mumyambaro idasanzwe ya gisirikare yuzuyeho ibirokoroko, mugihe umusaza Henock yari yambaye ikanzu y'umweru ikubura hasi yarengejeho n'igishura cyuzuyeho amara atatu ariyo umutuku, ubururu n'umuhondo mw'ibara ry'umutuku hashushanyijemo zahabu nk'ibendera ryabo, naho abungeri bagizwe n'abasaza batandatu bo bari bambaye amakanzu yumweru bakenyeje imishumi y'amabara y'ibendera ryabo, noneho byagera kumitako yari aho ngaho wagira ngo bari bamaze umwaka urenga babitegura, ntabyo gutinda umutambagiro uhita utangira ubanjirijwe n'abakobwa beza mumbyino zo gushayaya n'abasore mukinimba cyuzuyemo ibyivugo n'amahamba, n'imihamirizo hakurikiraho abandi bakobwa bafashe amatara agera muri 12 bakurikiwe na ba bungeri 12, inyuma yabo hakurikiraho Estelle warufashe ikamba rikozwe muri zahabu aho yarateganye (aringaniye) na Naella warufashe igicupa cy'urwabya, inyuma yabo hari Salemu na Olofa bari bambaye imyambaro ya gisirikare yuzuye ibirokoroko, noneho hakurikiraho Shallenne na Daniel nk'abavandimwe b'umwamikazi aho Shallenne yarafashe inkoni y'icyuma gikozwe muri zahabu naho Daniel afashe inkongoro n'imbehe bikozwe muri zahabu, inyuma yabo hakurikiraho Victor na Rahab nk'ibikomangoma aho bo bazaga bakuruye ifarashi nziza cyane bari bujuje decoration zinogeye amaso, kureba umuntu wicaye kuri iyo farashi ni Selena mwenyewe washashagiranaga bidasanzwe, inyuma y'ifarashi turabona umusaza Henock wari wambaye igikanzu kigenda gikubura hasi yageretseho n'igishura kinini afashe igitabo kinini muntoki, ubwo umutambagiro wakomeje kujya mbere basatira podium bateguye baza kwimikiraho umwamikazi, noneho abari imbere y'umwamikazi Selena bamaze gutambuka bazamuka kuri podium, havayo abategarugori n'abagabo batangira gusasa ibishura aho Selena anyura, nuko Victor na Rahab batangira kuzamuka bakurura ifarashi batambukira mubishura bashashe kugeza kuri podium, ako kanya Salemu na Olofa bavayo bamufasha kumanuka kw'ifarashi, bamushyira Henock, ako kanya Henock amufata ikiganza cy'iburyo akizamura hejuru amwereka imbaga yaraho abamenyesha ko ariwe ugiye kwimikwa nk'umwamikazi w'ubwami bwa Golden Land, abaza niba hari udashaka ko aba umwamikazi yahaguruka akavuga impamvu itamwemerera kuba umwamikazi, bategereza umunota wose habura uza kumwangira kuba umwamikazi, ako kanya bahamagaza abungeri bakuriye akanama gashyiraho umwami buri wese aza yakira itara rifashwe na ba bakobwa 12, buri musaza akavayo avuga ko yemeje ko Selena aba umwamikazi avuga n'impamvu ariwe yahisemo agasoza ahereza Selena itara amubwira ati -"Selena mwamikazi wacu!! ni wowe tara rya Golden Land ukaba urumuri rw'abatuye Golden Land".
uko ari abungeri 12 bamunyuzeho bamubwira gutyo bamusigira amatara nawe akayatereka aho bamuteguriye agomba kuyatereka, nyuma abungeri basoje, umusaza Henock asubirana ijambo akomeza asaba abafite ikamba n'urwabya rw'amavuta kubizana Estelle avayo n'ikamba na Naella afashe urwabya rw'amavuta, Henock arabanza yakira urwabya rw'amavuta ayasuka m'umutwe wa Selena amuvugiraho amagambo yo kumwimika, asoje Estelle amuhereza ikamba naryo ararifata aryambika Selena m'umutwe, ako kanya Shallenne avayo amuhereza inkoni y'ubwami na Daniel avayo amuhereza inkongongoro n'imbehe ibyo babimuhereza nk'igisobanuro cyo kuzayobora neza abatuye Golden Land nk'umushumba mwiza kandi akaba afite inshingano zo kugaburira abo ayoboye kuburyo batazatana cyangwa ngo bazagire ikibazo cy'inzara n'inyota, iyo mihango yo kwimika Selena yaje kurangira bamuha ijambo ryo kurahirira imbere yabo ko azubahiriza inshingano ahawe ubudatezuka, nawe mugufata ijambo abanza gucisha amaso mubari aho bose atungurwa no kubona umwami wa Coast hills Campbell wa IX warikumwe n'umuryango we wose, ndetse atungurwa no kubona Engels na Bommel nabo bahabaye, arebye k'urundi ruhande abona na Miguel na murumuna we Nolito bari bicaye bakikije mama wabo Josy, Selena yakomeje kuzengurutsa amaso mubari aho bose anezezwa no kubona abayobozi n'abami b'ibihugu byo kumugabane wabo nabo muyindi migabane bitabiriye ibirori by'iyimikwa rye, m'umunezero mwinshi bamwegereza ibendera n'igitabo cy'amategeko abirambikaho ibiganza atangira kurahira asoza bose bamuha amashyi yakurikiwe n'akarasisi k'amafarasi, yakurikiwe n'imyiyereko ya gisirikare, ibirori bikomeza kujya mbere mubyishimo byinshi n'umunezero kubari aho ngaho, nyuma hakurikurikiraho isangira nyuma ibirori biza gusozwa, abashyitsi batangira gusezera, noneho aho Shallenne yari yicaranye na musaza we Daniel yaramwitegereje abona ntabwo yishimye, abimubajije atungurwa no kumva Daniel amubwiye ko atishimiye kubona Selena agirwa umwamikazi kuko intebe y'ubwami yari yakagombye kuguma mugisekuru cyabo cyaremerewe kuyobora isa nk'imaze kujya mukindi gisekuru, Daniel amaze gusubiza Shallenne gutyo akomeza amusaba ko yamufasha kugarura intebe y'ubutegetsi kugisekuru cyabo kuko Selena naguma kuba umwamikazi intebe y'ubwami yarigenewe igisekuru cyabo izaguma mugisekuru cya Henock by'iteka, ako kanya Shallenne mugahinda kenshi amusubiza ko atarazi ko ibyo yarwanyaga no m'umuryango avukamo birimo, Shallenne akomeza amubwira ko niba ashaka guhirika ubutegetsi bwa murumuna we Selena atamushyigikira n'ubwo ari musaza we kuko arabibona neza ko harimo no gutesha agaciro igitsinagore babarwa mumiryango bashyingiwemo bagakurwa kumiryango bavukamo nkaho n'amaraso y'umuryango bavukamo nayo aba yamuvuyemo, Shallenne yamaze gusubiza musaza we Daniel gutyo amukurira inzira k'umurima ko atamushyigikiye na gato, Daniel ahagurukana umujinya mwinshi abwira Shallenne ko n'ubundi yarabizi neza ko atamushyigikira kuko nawe afite umwana w'umuhungu yabyariye Mordekai kuburyo uwo Henson nawe ari umuzungura w'ubwami bityo we nka Daniel natagira icyo akora mumaguru mashya azisanga igisekuru cya Henock no kwishushanya kwinshi aricyo cyihariye intebe y'ubwami burundu ariko ibyo ntabwo azemera ko biba na gato. Daniel yamaze kuvuga gutyo ahaguruka n'umujinya mwinshi, Shallenne amufata ukuboko agerageza kumucurura no kumuturisha ngo agabanye iryo shyari n'urwango kuko kw'iherezo birangira iryo shyari n'urwango bigushyize mukato, ariko Daniel amwiyaka n'umujinya mwinshi kuburyo n'umwamikazi Selena aho yari yicaye yabibonye isura ye ikijima yibaza amaherezo ya musaza we Daniel, kuri Daniel we yasohotse muri ibyo birori yitukagura agenda asatira urugo rwa Selena yinjira ntawe umwitambitse nka musaza w'umwamikazi akomereza yinjira munzu agenda asatira icyumba kimwe arakomanga urugi rurafunguka kureba umufunguriye ni Ellen umuja wa Selena wari waje kuruhuka kuko inda ya Daniel yaratwite yarikomeje kumuremerera, ako kanya Ellen mukwikanga kwinshi amubaza ikimugenza Daniel amusubiza ko yamaze kumenya ko yamuvuyemo bityo umwana we ntabwo agomba kuzavukira no kuzakurira mumaboko ya ba nyirasenge Shallenne na Selena bazaba batamwishimiye, ibyo Daniel arangiza kubivuga yamaze gusinziriza Ellen ahita amuterura amushimuta amucishije inyuma mugikari.
Noneho munyemerere tugaruke uno munsi wa none nyuma y'imyaka icumi ibyo bibaye tuze hano m'urugo rumwe runini cyane kumbi ni ya nyubako ya Salemu, Vicklam, Engels na Bommel bitorejemo nka Triple Unbeaten, turabona umugabo winjira mucyumba ateruye umwana w'umukobwa uri mukigero cy'imyaka itanu (5), ahamagara ngo -"mama MOLINA!! ko mbona ukomeje gutinda uziko dushobora gusanga ibirori byo kwizihiza imyaka 10 ubwami bwa Golden Land bubayeho birangiye!!?
ako kanya uwo mugore ahita ahindukira amusubiza ko asigaje gufunga amaherena, umugabo nawe kubyumva yururutsa umwana wabo amutereka hasi ngo afashe umugore we gufunga amaherena, kwitegereza neza kumbi ni Bommel na Engels baje gushyingiranwa bibaruka n'agakobwa keza bakita Molina.
Dusige Engels na Bommel bitegura tuze hano m'urundi rugo turabona turabona abasore babiri b'uburanga n'igihagararo bahagaze k'umuryango w'inzu bambaye neza, umusore umwe abaza uwo barikumwe ati -"Nolito!!! Naella aracyakora iki ko mbona agiye kudukereza kandi ariwe wari washyushye ngo tugomba kugerayo mbere y'uko ibirori bitangira!!?.
ako kanya Nolito atarasubiza havuyeyo umukobwa w'ubwiza budasanzwe kandi wambaye neza avuga ngo -"ariko Miguel urabona ntinze cyane cyangwa ni amashyushyu ufitiye kubona umukunzi wawe Estelle mbere yuko mukorana ubukwe mucyumweru gitaha!! kureba neza kumbi uwo mukobwa ni Naella wakuze agakurana ubwiza budasanzwe, ako kanya avayo abiseguraho kuba yari yabatindiye, ntabyo gutinda basezera k'umugore ukuze kureba kumbi ni Josy bivuze ko bose babana murugo rwahoze ari urwa Mark na Rita.
Dusige Naella, Miguel na Nolito baza mubirori, tuze mungoro y'ubwami bwa Golden Land turabona imyiteguro y'ibirori igeze kure umwamikazi Selena yicaranye n'umwana w'umuhungu n'umukobwa bari mukigero cy'imyaka 12-13, uko bagasangiye Selena abahamagara mumazina ababaza uko amasomo ameze kumbi ni Victor na Rahab baje gukura mugihagararo, mugihe bagisangira aho hinjijwe umugore ukiri muto n'umwana w'umuhungu uri mukigero cya Victor na Rahab kwitegereza neza kumbi ni wa mugore Ellen wahoze ari umuja wa Selena n'umwana we Shelvey yabyaranye na Daniel twatangiranye bafatirwa k'umupaka, ako kanya mugishyika cyinshi Selena ababaza abo aribo n'ikibagenza.
Dusige Selena yakira Shelvey umwisengeneza we akaba mubyara wa Victor, tuze m'urundi rugo rutari kure y'ingoro y'ubwami twinjire mucyumba kimwe turabona umugore n'umugabo bambaye uko bavutse barimo gusigana amavuta bitana utuzina tw'urukundo ari nako bakina udukino tw'urukundo babivanga no gusomana kureba neza turabona ari Shallenne na Salemu kumbi baje kubana nk'umugore n'umugabo, tuve muri icyo cyumba tuze m'uruganiriro turabona umusore w'uburanga wicaye mukagare gashaje k'abamugaye ubona yambaye neza, ako kanya havayo umukobwa mwiza birenze ubushobozi bw'ibyo amaso abona, mukuvayo aza asanga umusore amuhamagara mw'izina rye avuga ngo -"ariko Henson!!! koko warakaniye ngo iryo gare ryahoze ari irya sogokuru wacu Morientes ngo ntabwo uzarivamo ngo nuko muhuje amateka yo kumugara urutirigongo!!!? byibuze niba udashaka kwicara mw'igare ryawe uranga no kwicara muri iri gare rishya kandi ryiza Naella yakoherereje nk'impano y'isabukuru y'imyaka 10 urashwe ukaza gukuramo ubwo bumuga!!!
Yooo!!! kumbi Henson tuzi nka Vicklam yaje kurokoka ya masasu nubwo yakuyemo ubumuga bw'urutirigongo rutuma ahora yicaye mukagare nkuko sekuru Morientes yarameze, kwitegereza neza umukobwa uza amuhamagara amuzaniye akagare kumbi ni mushiki we Estelle wakuranye ubwiza budasanzwe, ako kanya Henson amusubiza ko n'ubundi akagare ka sekuru kari kamaze gusaza cyane kuburyo kari gasigaje kumutura hasi, bityo impano ya Naella niyo agomba kwitabira ibirori agenderamo, mugihe Estelle na musaza we Henson (Vicklam) bakiganira aho hinjiye Miguel, Naella na Nolito, Estelle ahita yiruka asanganira umukunzi we Miguel amugwamo n'ubwuzu bwinshi, naho Naella agenda asanga urukundo rwe Vicklam amugeze imbere aca bugufi amuhoberana urukundo n'impuhwe nyinshi,
Dusige bahoberana tuze ahabera ibirori byo kwizihiza imyaka 10 ihise Golden Land yigenga kureba turabona n'abashyitsi bahageze kubwinshi umusaza Henock akomeje kubakira, nka nyuma y'iminota 20 umwamikazi Selena avayo ashagawe n'abana Victor, Rahab na Shelvey, nyuma ibirori biratangira atangira yakira abashyitsi kuva k'umwami wa Coast hills kureba uhagurutse kumbi ni Jasheika waje kuba umwami bivuze ko umwami Campbell wa IX yaje gutanga. Selena mukumara kwakira abashyitsi akurikizaho insanganyamatsiko y'uwo munsi igira iti -"BURI WESE YAZANA IMPINDUKA MUGACE GATO ATUYEMO, ZIGAHINDURA ISI YOSE"
•THE END OF FEMALE'S BEAUTY AS HER WEAPON•
Comments
Login to comment.
No comments yet.