
đ Total Episodes: 22
Episodes 1 - 22
_JANE_ Ubwo navaga mu ishuri, dore ko uyu munsi ari kuwa gatanu, nahise nihutira kujya mu cyumba cyanjye aho mbana na bagenzi banjye. Ndi mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, aho ndi kwiga ibijyanye no gukora mu mabanki. Ubwo nageraga hano muri kaminuza nahasanze umuco ngo wo gufata aho umusore ahanini wiga mu mwaka usoza cyangwa ubanziriza usoza ahitamo mu bakobwa baje kwiga muwa mbere uwo bakundana ariko bakabaho babana nkâumugabo nâumugore ibyo bamwe bita marriage academique. Si ko bose ariko birangirira aho muri kaminuza ahubwo habaho bamwe bikomeza no mu buzima busanzwe bakomeza rwa rukundo bakaba banabana burundu nyine Nageze rero muri kaminuza ayo makuru yose nyafite nuko niyemeza ko nta musore ukiri kwiga kaminuza nzemerera kuntereta. Nubwo ntari mukuru cyane ariko ntabwo ibintu bidafite gahunda mbikunda rwose pee Ibi ariko nabitewe cyane na James umusore twakundanye ndi kurangiza amashuri yisumbuye. Yarankunze ndamukunda ndetse nkamubonamo umugabo wanjye wâahazaza. Gusa mama ni kenshi yakundaga kumumbuza ambwira yuko nta hazaza amubonaho, ariko jyewe niba navuga ko ari urukundo rwampumaga amatwi simbizi gusa ntabwo nigeze mbyitaho na rimwe. Ubwo najyaga iwe kumubwira ko nabashije kwemererwa kwiga kaminuza ndihirwa na leta, yambwiye ko agiye kunshimira, nuko uwo munsi nkorana na we imibonano, tuyikora ari ubwa mbere mbikoze kuko nari nkiri isugi Ibyo nitaga urukundo ntabwo ari ko byakomeje kuko kuva uwo munsi yarahindutse bigaragara, atangira kujya anyereka ko atanyitayeho, namuhamagara akankupa. Najyaga iwe yambona agahita yigendera akambwira ko nsanze agiye ndetse akanyuka inabi ambwira ko adakunda umuntu umusura atamuteguje Ibyo byose byakomeje kundya mu mutima ariko ndabyihererana. Gusa mama kubera uburyo tubanye nkâinkurikirane, ntacyo duhishanya yakomeje kubona uko ndi guhinduka aranyegera ansaba kumubwiza ukuri nuko mubwira ibyambayeho byoseee Nibwo yaje kumbwira yuko nubundi yabonaga ahazaza hacu ntaho rwose Kuva uwo munsi nibwo nahise niyemeza ko nta musore udafite gahunda nzongera gukundana na we ndetse niyemeza ko ntawe nzongera kwambarira ubusa, igihe cyose azaba atarangira umugore Aho nicaye ku gitanda ndi gutekereza ibyo byose nagiye kubona mbona Theo arampamagaye. Nibajije igitumye ampamagara kandi adasanzwe abikora, ariko ndamwitaba ngo numve icyo anshakira THEO: Bite se Jane? JANE: ni byiza Theo. Ko umpamagaye ra? THEO: Nyine ndaguhamagaye. Ahubwo se hari icyo bitwaye kuguhamagara? JANE: Oya nta kibazo na kimwe rwose kirimo. THEO: None se iyi weekend urayirira hehe ngo nkwiyungeho dusangire ra? JANE: sha nifitiye gahunda yo kuryama nta kindi rwose pee. Niyo gahunda mfite. Kandi sinakubwira ngo uze dufatanye kuryama. THEO: none se ko nifuzaga ko twasangira tunaganira, wambonera akanya niyo byaba isaha imwe? Kuganira na Theo? Nabyibajijeho mbere yo kumusubiza gusa nanone numva gusangira ntacyo bitwaye, ubwo nanjye ndaba ndengeye igifu cya nijoro. Ku batazi igifu ni amakarita ya resto dukoresha. Iyo utariye nyine ntabwo basinyaho ubwo uba wungutse iminsi. THEO: uri kubyigaho se cyangwa ni uwo uri kubaza niba uza cyangwa utaza? JANE: oya ntawe nabazaga da. Nta kibazo ndaza THEO: ubwo noneho ningera hafi ya gate ndakubwira uze tugende JANE: oya si ngombwa wowe nugerayo umpamagare umbwire aho ngusanga. Yarakupye. Theo nubwo tuziranye ariko sinshobora kwemera kugendana na we mu muhanda rwose pee. Reka reka shwiii, ndamusangayo birahagije. Ukuntu asa byonyine, yego ko Bikira Mariya. Reka ahubwo nitegure ataza kumbwira kumusanga ntaritegura. _________ _THEO_ Uyu mukobwa na we ndabona rwose ibye ngiye kubyitaho. Gusa sinzi niba nzamubasha, kuko mubonamo kwirata. Ariko se ubundi ni uwuhe mukobwa wakereka cash ntajyeho neza. Uyu ubwo yemeye ko dusangira ibindi na byo bizaza. Ukuntu Jacques ajya anyiyemeraho ngo nta mukobwa mwiza wanyemera, ubundi uwamuhamagara nanjye nkamwiryaho koko? Ariko se ubu byamukundira kuza ra? Naramuhamagaye maze na we ahita anyitaba vuba vuba JACQUES: Salama Theo wacu. Bite se ko unyiyongo...
Iyandikishe nonaha ujye ubone Inkuru nshya, amakuru mashya, inama, n'ibindi bishya dusangiza abasomyi bacu kuri Email yawe. Nta makuru meza uzongera gucikwa.
Ibihe...