logo

NEW TALENTS

Stories Group
IRYO N'IRARI

IRYO N'IRARI

FREE
S01
▶ Start Reading
0
📝Story Preview

_JANE_Ubwo navaga mu ishuri, dore ko uyu munsi ari kuwa gatanu, nahise nihutira kujya mu cyumba cyanjye aho mbana na bagenzi banjye. Ndi mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, aho ndi kwiga ibijyanye no gukora mu mabanki.Ubwo nageraga hano muri kaminuza nahasanze umuco ngo wo gufata aho umusore ahanini wiga mu mwaka usoza cyangwa ubanziriza usoza ahitamo mu bakobwa baje kwiga muwa mbere uwo bakundana ariko bakabaho babana nk’umugabo n’umugore ibyo bamwe bita marriage academique. Si ko bose ariko birangirira aho muri kaminuza ahubwo habaho bamwe bikomeza no mu buzima busanzwe bakomeza rwa rukundo bakaba banabana burundu nyineNageze rero muri kaminuza ayo makuru yose nyafite nuko niyemeza ko nta musore ukiri kwiga kaminuza nzemerera kuntereta. Nubwo ntari mukuru cyane ariko ntabwo ibintu bidafite gahunda mbikunda rwose peeIbi ariko nabitewe cyane na James umusore twakundanye ndi kurangiza amashuri yisumbuye. Yarankunze ndamukunda ndetse nkamubonamo umugabo wanjye w’ahazaza. Gusa mama ni kenshi yakundaga kumumbuza ambwira yuko nta hazaza amubonaho, ariko jyewe niba navuga ko ari urukundo rwampumaga amatwi simbizi gusa ntabwo nigeze mbyitaho na rimwe.Ubwo najyaga iwe kumubwira ko nabashije kwemererwa kwiga kaminuza ndihirwa na leta, yambwiye ko agiye kunshimira, nuko uwo munsi nkorana na we imibonano, tuyikora ari ubwa mbere mbikoze kuko nari nkiri isugiIbyo nitaga urukundo ntabwo ari ko byakomeje kuko kuva uwo munsi yarahindutse bigaragara, atangira kujya anyereka ko atanyitayeho, namuhamagara akankupa. Najyaga iwe yambona agahita yigendera akambwira ko nsanze agiye ndetse akanyuka inabi ambwira ko adakunda umuntu umusura atamutegujeIbyo byose byakomeje kundya mu mutima ariko ndabyihererana.Gusa mama kubera uburyo tubanye nk’inkurikirane, ntacyo duhishanya yakomeje kubona uko ndi guhinduka aranyegera ansaba kumubwiza ukuri nuko mubwira ibyambayeho byoseeeNibwo yaje kumbwira yuko nubundi yabonaga ahazaza hacu ntaho rwoseKuva uwo munsi nibwo nahise niyemeza ko nta musore udafite gahunda nzongera gukundana na we ndetse niyemeza ko ntawe nzongera kwambarira ubusa, igihe cyose azaba atarangira umugoreAho nicaye ku gitanda ndi gutekereza ibyo byose nagiye kubona mbona Theo arampamagaye. Nibajije igitumye ampamagara kandi adasanzwe abikora, ariko ndamwitaba ngo numve icyo anshakiraTHEO: Bite se Jane?JANE: ni byiza Theo. Ko umpamagaye ra?THEO: Nyine ndaguhamagaye. Ahubwo se hari icyo bitwaye kuguhamagara?JANE: Oya nta kibazo na kimwe rwose kirimo.THEO: None se iyi weekend urayirira hehe ngo nkwiyungeho dusangire ra?JANE: sha nifitiye gahunda yo kuryama nta kindi rwose pee. Niyo gahunda mfite. Kandi sinakubwira ngo uze dufatanye kuryama.THEO: none se ko nifuzaga ko twasangira tunaganira, wambonera akanya niyo byaba isaha imwe?Kuganira na Theo? Nabyibajijeho mbere yo kumusubiza gusa nanone numva gusangira ntacyo bitwaye, ubwo nanjye ndaba ndengeye igifu cya nijoro. Ku batazi igifu ni amakarita ya resto dukoresha. Iyo utariye nyine ntabwo basinyaho ubwo uba wungutse iminsi.THEO: uri kubyigaho se cyangwa ni uwo uri kubaza niba uza cyangwa utaza?JANE: oya ntawe nabazaga da. Nta kibazo ndazaTHEO: ubwo noneho ningera hafi ya gate ndakubwira uze tugendeJANE: oya si ngombwa wowe nugerayo umpamagare umbwire aho ngusanga.Yarakupye. Theo nubwo tuziranye ariko sinshobora kwemera kugendana na we mu muhanda rwose pee. Reka reka shwiii, ndamusangayo birahagije. Ukuntu asa byonyine, yego ko Bikira Mariya.Reka ahubwo nitegure ataza kumbwira kumusanga ntaritegura.__________THEO_Uyu mukobwa na we ndabona rwose ibye ngiye kubyitaho. Gusa sinzi niba nzamubasha, kuko mubonamo kwirata. Ariko se ubundi ni uwuhe mukobwa wakereka cash ntajyeho neza. Uyu ubwo yemeye ko dusangira ibindi na byo bizaza.Ukuntu Jacques ajya anyiyemeraho ngo nta mukobwa mwiza wanyemera, ubundi uwamuhamagara nanjye nkamwiryaho koko? Ariko se ubu byamukundira kuza ra?Naramuhamagaye maze na we ahita anyitaba vuba vubaJACQUES: Salama Theo wacu. Bite se ko unyiyongoje raTHEO: Sha ni byiza pee. ...

📚 Episodes (22)

Loading...
📢 Kwamamaza

Ibihe...

🎬
S01 EP01
IRYO N'IRARI Ep1
🎬
S01 EP02
IRYO N'IRARI EP2
🎬
S01 EP03
IRYO N'IRARI EP3
🎬
S01 EP04
IRYO N'IRARI EP 4
🎬
S01 EP05
IRYO N'IRARI Ep 5
🎬
S01 EP06
IRYO N'IRARI EP06
🎬
S01 EP07
IRYO N'IRARI Ep7
🎬
S01 EP08
IRYO N'IRARI Ep8
🎬
S01 EP09
IRYO N'IRARI EP9
🎬
S01 EP10
IRYO N'IRARI EP10
🎬
S01 EP11
IRYO N'IRARI Ep11
🎬
S01 EP12
IRYO N'IRARI Ep12
🎬
S01 EP13
IRYO N'IRARI Ep13
🎬
S01 EP14
IRYO N'IRARI Ep14
🎬
S01 EP15
IRYO N'IRARI Ep15
🎬
S01 EP16
IRYO N'IRARI Ep16
🎬
S01 EP17
IRYO N'IRARI Ep17
🎬
S01 EP18
IRYO N'IRARI EP18
🎬
S01 EP19
IRYO N'IRARI EP19
🎬
S01 EP20
IRYO N'IRARI EP20
🎬
S01 EP21
IRYO N'IRARI EP21
🎬
S01 EP22
IRYO N'IRARI EP22

Story Info: IRYO N'IRARI | S01 | 22 episodes

Author: NewtalentsG | Published: 3/6/2025

Rating: 0 ⭐ | Type: Free