Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_JANE_
Mu kuri numvaga nanjye nifuza kuba namwirekurira nkamushimisha ariko nanone nkumva ku rundi ruhande ngomba kwihagararaho byibuze nkamwereka yuko umubiri utarusha ingufu umutima.
Ntabwo nkiri isugi yego ariko inshuro mbikozemo na zo ntabwo ari nyinshi ngo mbe navuga ko naryohewe cyane byo kuba ntakifata ngo nihangane imbere y’umusore.
Gusa kumbaza niba nta kariso nambaye ndabizi icyo ashaka kugeraho kuko nibeshye nkazamura akambona ko ntayambaye icyakurikiraho ni jye nacyirengera rwose.
Ariko se nanone ubu uyu musore ndamurara iruhande burinde bucya koko nta na kimwe kibaye? Mfite ubwoba ariko nanone ndumva mfite icyizere.
Ariko nanone mfite indi turufu ndi bwitwaze byose nibyanga kandi yo ndabizi iri burye.
Naramurebye mu maso mbona yamaramaje
JANE: nkubaze akabazo nanjye?
JACQUES: yego mbaza ndagusubiza nta kibazo rwose
JANE: ujya wizera?
JACQUES: yego njya mbikora nubwo nizera bake muri iyi si
JANE: muri abo bake rero, nanjye nyongeramo kandi wizere yuko ibyo nakubwiye ntakubeshye. Rwose ntabwo nyambaye kuko wambwiye ibibi byo kuyirarana. Ndumva ibyo bihagije kurenza ibindi byose
JACQUES: ndabyizeye rwose nanjye ntabwo wambeshya ni ya matsiko ahubwo abantu twigirira
JANE: amatsiko yo kumbona ntayambaye se? Ubwo se ni iki ufitiye amatsiko kurenza ibindi
JACQUES: kureba ko wariboye, ko wakoze umuco nyarwanda n’ibindi bihishe aho hantu hatagatifu hategerwa n’inkozi z’ibibi
Nahise nseka kuko rwose uyu musore ubanza asanzwe ari umunyarwenya si gusa
JANE: uzabibona igihe nikigera ndakeka uyu munsi muri gahunda ibyo bitari birimo. Niba waransabye ukambwira impamvu nkabyumva nyemerera tureke kuzanamo ibindi bitari birimo.
Namubwiye gutyo mbona abaye nk’uwo isoni zishe nanjye mu mutima nti ubanza ngiye kugushobora
JANE: ahubwo reka turyame niba ibyo kuganira byarangiye hanyuma uzabone uko ujya mu kazi ejo udafite umunaniro.
Yabanje gukorora nuko andeba mu maso nanone
JACQUES: nkuko nabikubwiye nagize amateka atari meza. Ni cyo kintu buri gihe kinza mu mutima igihe cyose ntekereje gukunda. Nkikubona bwa mbere ntakubeshye numvise umutima wanjye ujemo akandi kantu numva nifuje ko waba umuntu umenya ibyanjye akaba byose byanjye. Nifuje ko wambere inshuti nyanshuti maze tugafatanya ibyishimo byanjye ndetse mu kababaro ukamba hafi. Ndabizi ntabwo turamenyana bihagije ariko igihe dufite imbere yacu nifuza yuko cyatubera twembi ibyishimo, kikatubera umunezero usumba iyindi. Ndashaka ko uba uwo ngeraho nkaruhuka ndetse nkanezerwa, amarira yanjye agahinduka ibyishimo. Ndagushakaho urukundo nyarwo, rumwe rusumba ukwezi rugasumba izuba, rumwe rungana urwo nyagasani adukunda kandi turi babi. Nshaka ko umbera umukunzi nyawe.
JANE: nkuko nabikwemereye kare, iyo mba ntiteguye kukubera inshuti sinari kuba naje kugusura ngo nemere no kurara hano. Naguhaye agaciro ntahaye abandi kuko mu buzima bwanjye ni bwo bwa mbere nsuye umusore nkarara iwe. Sinzi ibyanjemo nanjye nkikubona, kuko uribuka ko ari nanjye nagushotoye bwa mbere. Nubwo hajemo kumbeshya ko wiraje kandi waraye upfumbaswe ariko nabikubwiye ko ibyo nta gaciro kanini nabihaye kubera yuko twari tutaramenyana. Nanjye sindi isugi rwose singiye kukwirariraho hato wenda bitazanabaho wasanga ntari yo bikagutungura. Ariko ahahise haba ari amateka ntawe uba ukwiye kuhubakiraho. Kuko hatubera isomo hakatubera iteme ritwereka ahazaza.
JACQUES: ntabwo ngiye kuba nka babandi ngo ndirimbe ya ndirimbo igira iti wari uri he ariko ndahamya yuko kukumenya biri mu bintu bya mbere byiza bimbayeho kuva navuka. Nukuri ndumva ibyishimo binyuzuye ndetse ndumva ndi kugenda mba umuntu mushya muri jyewe. Kandi ndakwisabira ibintu bibiri. Icya mbere sindi mutagatifu. Ndakosa. Igihe cyose uzankekaho ikosa cyangwa uzarimbonaho ntuzatinye kumbwira no kumpwitura ngo ngaruke mu nzira nziza. Icya kabiri nshaka kugusaba ntuzumve amabwire. Ahahise hanjye hari abashobora kuhuririraho bagashaka gusenya ibyo twagezeho byose ndetse bakaba banashaka kukunyangisha bakwereka ko ntari umuntu mwiza. Icyo uzanyumvaho cyose uzambaze, ntabwo nzakubeshya cyangwa ngo nguhishe.
JANE: nanjye ntyo. Kandi ibyo unsabye nzagerageza kubyubahiriza airko nawe uzandinde kuba nakubona ukundi cyangwa kuba abo bandi batuma ngushidikanyaho. Burya erega nta nduru ipfa kuvugira ubusa. Simpakanye ko rubanda badahimba ariko burya nanone bahimba bafite aho bahereye. Rero, ndagushimye ko unyugururiye umutima nanjye ngusezeranyije kutazawufunga.
Twakomeje kuganira duhana amasezerano. Uko twaganiraga ariko yanyuzagamo akankoraho, ubundi akansoma ku gahanga, ku itama se…
Nabonye amasaha yicumye musaba ko twaryama arabyemera maze azimya itara turiyorosa.
Iturufu nari nsigaranye nagombaga kuyikina kugirango mbe nizeye umutekano usesuye
JANE: none se turaryama tudasenze cheri?
JACQUES: harya na byo birimo. Ngibyo ibintu mba ntanibuka ko bibaho. Ariko se bitwaye iki? Nta kibi cyabyo nubwo ntakunze kubikora. Ngaho senga nta kibazo
Nahise mbyuka ndicara ku buriri maze ntera isengesho
JANE: *Uwiteka Mana nziza, wowe uvuga bikaba wategeka bigakomera. Abana bawe tuje imbere yawe tuzanye imitima imenetse, turifuza kukubwira akaturi ku mutima. Ndabizi neza ko ntaravuga uba uzi ibyo ngiye kuvuga ariko ndagusabye ngo ube hafi yacu muri iri joro. Mbanje kugushimira ko wampuje na Jacques mu buryo twembi tutakekaga none tukaba tumaze guhana amasezerano yo kuba inshuti nyanshuti. Nk’abantu ntabwo twabyishoboza ariko kuko uri Imana kandi tuzi ko udukunda ndagusabye ngo uzadushoboze. Uduhe kugukunda no kukwizera, uduhe kukugira nyambere mu byo dukora byose. Ubu tugiye kuryama ndakwinginze ngo urinde imibiri yacu kuba yagukoza isoni, ushyire kure yacu irari ry’umubiri ahubwo uduhe gutuza no kubona ibitotsi byiza. Umwanzi washaka kudutera muri iri joro umutsinde nk’uko wamutsinze mu bwami bwawe maze nibucya amahoro turi bwongere tugushimire. Simvuga menshi kuko ibisigaye wifuza kutugirira ni ibyiza si ibibi, twizeye ko uri bubiduhe byose. Amen*
JACQUES: Amen. Mana yanjye sinari mperutse kumva isengesho nk’iri ry’ihumure n’isanamutima. Ahubwo uzajye unsengera buri gihe ndumva biri kunzamurira ibyiringiro. Ngaho reka dusinzire, urote ibyiza gusa
Nararyamye na we araryama ndetse aranamfpumbata, sinamenye igihe nasinziriye.
_JACQUES_
Yamaze gusenga numva ibyari bindimo byose bimvuyemo neza neza ndatuza ndamupfumbata turaryama.
Umubiri ntabwo wabuze kwifuza ariko umutima wari utuje ndetse uri hamwe na cyane ko yari amaze kunyibwirira ko ibyo uyu munsi atari uwabyo buriya wenda ubutaha bizemera nubwo na byo nta cyizere mbifitemo.
Twarasinziriye iryo joro nagize ibitotsi byiza bidasanzwe pee. Ubwo nakangukaga nasanze agisinziriye maze ndabyuka ngana mu gikoni gutegura ibya mu gitondo.
Nahise nsimbukira kuri butike guhaha ibikenewe bidahari, nuko ndagaruka ngo nkomerezeho nsanga na we yabyutse yasohoye imwe mu myenda yanjye yatangiye kuyifura ubona rwose yisanzuye ndetse nta kibazo na kimwe afite
Ntawundi mukobwa wigeze ansura ngo amfurire yewe na Cynthia wajyaga asiga ayahindanyije kubera amavangingo ntiyigeze amfurira amashuka na rimwe yarambwiraga ngo arihuta agasiga cyakora ayashyize mu mazi ubundi nkabyimenyera cyangwa se ngashaka uyamfurira. None uyu mukobwa we ndabona ari ikosora muri byose
Yarafuze nanjye mwicaye iruhande namaze gutunganya ibya mu gitondo nuko amaze gufura tujya ku meza.
Ubwo twamaraga gufungura nibwo yahise na we ambwira yuko agiye kugenda kuko yifuza kurara ageze iwabo maze ndamwemerera aritegura ndamuherekeza.
Mu nzira muherekeje twageze muri gare ntungurwa no gukubitana na Chantal na we akatishije imodoka igana aho Jane agiye. Natashye nsenga Imana ngo ntaze kuntobera. Yego nemeye ko twararanye ariko ndabazi abakobwa ashobora kumubwira ibindi.
*_Ese ibyo kuba Chantal yaranduye ubundi Jacques ntarabimenya? Cynthia ubanza yararyumyeho si gusa. Agace ka 14 ntuzagacikwe_*
Comments