logo

NEW TALENTS

Stories Group

IRYO N'IRARI Ep14

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.




_CHANTAL_


Icyakora mbashije kumirwa neza neza. Burya koko abasore si abo kwizerwa no kwiringirwa. Ni gute mu minsi ingahe koko Jacques abashije kwemeza Jane kumusura akanarara nako sinzi iminsi ahamaze.

Gusa nanone abakobwa si abo kwizerwa nubwo mwaba muri inshuti. Jane ko mbizi neza abizi ko najyanye na Jacques tukanararana, kandi birumvikana twarararanye turanabikora, ni gute se ahitamo na we kundya gapapu agashaka kumwiharira koko? Rata nagatangaye igituma Jacques atakinyikoza, yahise abona abize jyewe abona sinkiri mugenzi we arandeka. Cyakora mbashije kumirwa nanone pee.

Ubu se disi, abantu bose abonye azajya yurira ahite ajugunya. Ndabizi neza uyu na we ubu ngubu yamaze kumureka ntabwo azanongera kumuvugisha pee.

Ese ubundi Jacques ibi byose akora abiterwa n’iki? Ni irari se cyangwa afite ibindi aba ashaka kutwikurizamo si gusa?

Gusa nanone ndumva ntangiye kugira impungenge n’ubwoba ari jyewe kuko abantu ntabwo ahari banzi.


Ubwo nagiraga imyaka 18 nari ndangije ayisumbuye, naje kubura akazi kandi sinanabona ubushobozi bwo gutangira kaminuza. Iwacu nta bushobozi na bo bari bafite bwabasha kunyishyurira kaminuza kandi uretse n’ibyo burya ubukene bwa mbere ni ubujiji kuko nkurikije ibyo dutunze ntabwo kundihira byari kubananira ariko ntibabihaye agaciro

Nibwo naje gufata umwanzuro wo kujya mu baturanyi I Bugande kuko numvaga nizeye ko ningerayo nta kazi ntazakora burya ahatari iwanyu ikintu cyose wagikora.

Nkigerayo akazi ka mbere nabonye kari ako gukora mu kabari.
Bwari ubwa mbere ngakoze, bwari ubwa mbere mfunguye icupa ariko kubera numvaga nshaka amafaranga narabyize ndabishobora

Mwa bantu mwe niba hari akazi kabaho kagoye no gukora mu kabari bibamo. Wakira abantu b’ingeri zose. Abaje basinze bashaka aho gukomereza isindwe ryabo, abaje bababaye bashaka kunywa bakaruhura mu bwonko, abaje bishimye bashaka aho bakomereza ibyishimo byabo, ariko abanteraga umujinya kurenza abandi ni abaje bagamije gushaka abo batereta ndetse bakabatahana kubasambanya. Nubwo atari bo benshi ariko ni bo batera umujinya. Abo rero ni bo haje kuvamo umwe tugenda tumenyerana akansaba buri gihe kumuha rwose yeruye nkamwangira dore ko nari nkiri isugi kandi nkanabatinya cyane abagande

Niba yarabonye kumfatisha bimunaniye, yaje kuza nyuma azanye na mugenzi we noneho w’umunyarwanda nkanjye, tuvuga kimwe, nanamubwira ahantu nkumva arahazi noneho ndemera ndayoboka pee

Buri mugoroba yazaga kunywera iwacu, noneho akabari nakoreragamo kabagamo igice cyitwa VIP, nari ntarinjiramo jyewe kuko bambwiraga ko BOSS ngo atanyizeye cyane kuko ndi umunyarwanda.

Uko nakomeje gukora aho no kuhatinda namaze kumenyera hashize amezi agera muri atandatu nibwo boss yambwiye ko uwo mugoroba ndi bukorere muri VIP. Yahise ambwira ko ndi bubaze umwe mu bakobwa dukorana akanyereka aho bambarira abakora muri VIP maze ubwo nageraga mu rwambariro isoni zaranyishe. Bose basohokaga bambaye isutiye na twa boxer gusa ubundi bakajya guseriva. Nabanje kubitinya, nibwo umwe yanyegereye ansobanurira ko gukora muri VIP ari uko bigenda kandi ko iyo witwaye neza uhakura amafaranga arenze kure umushahara wawe.

Numvise ntayandi mahitamo mfite nuko nanjye nambara gutyo maze nsohotse mu rwambariro ngeze muri VIP, naketse ko ngeze kwa shitani neza neza. Ababyinnnyi baho babaga bambaye ubusa, nimvuga ubusa wumve ubusa buri buri ariko, nta n’agakariso cyangwa ka sutiye.
Gusa aho babyinira habaga hazitiye kandi nta matara yaka cyane ahari ku buryo udasanzwe umuzi utapfa kumumenya.

Uko nagendaga nseriva abantu naje gusanga wa mugabo ukunze kunywera iwacu na we ari ho asoreza, nuko ngiye kumwakira ansaba ko yankikira ku bibero bye, ndebye mbona na bagenzi banjye hari abandi babakikiye nanjye ndemera arankikira

Ntizimbye mu magambo, uwo munsi ni bwo navuga ko neruye neza neza kuko iryo joro navuye aho ngaho ntahana na we, tugeze iwe yambwiye ko yakunze ko nanjye nabaye VIP ndetse agiye kumpemba maze turara tubikoze, ndetse yashyizemo asanze ndi isugi biramunezeza cyane maze mu gitondo ngiye gutaha ampereza amadolari 100 ngo yo kunshimira no kunsaba kutazagira undi mpura na we

Narabyubahirije koko maze byibuze 4 mu cyumweru nkarara iwe kugera ubwo naje gutwita inda ye. Narabimubwiye musaba ko nayikuramo arambuza ambwira ko uwo mwana azamfasha kumurera maze ansaba gutangira kujya kwipimisha inda, nibwo bampimaga bagasanga namaze kwandura agakoko gatera SIDA.

Muri iyo mihangayiko yose ni ho namenyaniye na Cynthia, ubwo yakoraga mu kigo cyita ku babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA

Nagiriwe inama yo gutangira gufata imiti ku gihe, bansaba kwiyakira no kutiheba maze byose ndabyemera ndanabyubahiriza, umwana wanjye avuka ari muzima, kandi rwose pee. Sinabeshyera se ngo ntacyo amariye kuko ubu umwana yiga ari we umwishyurira nanjye kandi aramfasha uko ashoboye.

Ubwo Jacques yakomezaga kumpatira kuzamuha nabuze aho nazahera mubwira ko nanduye kugera umunsi nemera ko turarana. Siniyumvishaga ko hari umusore wize kaminuza watinyuka gukorera aho ku muntu banahuye bwa mbere batanabanje kwipimisha, niyo mpamvu ntigeze muteguza agakingirizo, nuko birangira dukoreye aho

Ubwo nabonaga Cynthia cya gitondo nkamubwira ibyanjye ndetse nkamubwira ko umusore twahuye akora muri bank nabonye bimuteye ubwoba, nkeka yuko na we ari ho yaraye niko kwicecekera, ariko mfite ubwoba ko abantu bashobora gukomeza kwandura kubera jye, no kubera Jacques.
Cynthia nubwo atiyandarika cyane ariko ndamuzi ntabwo yabura ahandi agana, none dore na Jane nabonaga yitonze.


Ibi byose nabitekerejeho mbona hari ikintu nkwiye gukora kandi nkagikora nitonze kuko ntabwo nifuza ko hagira undi muntu ubigenderamo. Nahise mpindukirira Jane wari wicaye iruhande rwanjye mu modoka ndamuvugisha


CHANTAL: none se kuva ryari wowe na Jacques mubyumva kimwe?

JANE: sha kuva wa munsi burya byaje gukomera. Ese koko ntabwo mukundana cyangwa yarambeshye ndaguhemukira ntabizi

CHANTAL: sha ntabwo yakubeshye ntabwo dukundana pee. Urebye navuga ko ibyampuzaga na we ari irari kuko burya kuva uriya munsi ntabwo aramvugisha. Nanamuhamagaye bukeye bwaho ntiyanyitaba nongeye kuvugana na we ari ku cyumweru mfite ibyo musaba, none yanyiciyeho burundu ariko ntacyo bitwaye

JANE: uwo munsi rero umuhamagara ni jye twari kumwe tuganira, navuga ko ari bwo ibyacu byatangiye. Ariko sinkubeshye rwose Jacques ni umwana mwiza

CHANTAL: sha sinabihamya ariko sinanabihakana gusa njyewe siko mubona. None se ubu wowe ni iki kikwemeza ko muzagumana? Ubu uzi igihe cyari gishize anyirukankaho ashaka ko turyamana ariko nkamunanira? Gusa nabonye akomeje kumpatiriza nza kumwemerera none icyo yashakaga yarakibonye ahita abivamo uw’abandi rwose. Abahungu we, Imana ni yo izi ibyabo gusa jyewe sinamenya icyiciro mbashyiramo. Ahubwo se ufite akanya nituva mu modoka nkuganirize gato?

JANE: sha akanya ndagafite rwose nta kibazo nta kintu ngiye gukora. Ibizami byararangiye kandi rwose iwacu si kure cyane isaha yose nataha nagerayo. None se kuki ushaka ko tuganira ubundi tuvuye mu modoka ubu ntitwaganira

CHANTAL: oya ni ibintu utavugira mu modoka. Ahubwo reka ngire undi muntu mpamagara aze kuba ahari niba na we afite umwanya


Nahise mpamagara Cynthia ngo na we mbimubwire, musabe aboneke nuko ku mahirwe mpuza n’uko na we afite akanya atakoze, maze musaba ko duhurira mu mugi tukaganira arabyemera.
Ngiye gushyira ukuri ahabona, wenda hari bimwe byarengerwa. Gusa Jane ni we umbabaje


*_Mbega ubuzima weee. Ubu se ko Jane arurokotse tubizi, aho bizagenda bite ibye na Jacques? Agace ka 15 ntuzagacikwe_*

Comments