logo

NEW TALENTS

Stories Group

IRYO N'IRARI Ep15

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



_JACQUES_


Ubwo namaraga gutandukana na Jane narongeye nsubiza ubwenge ku gihe ntekereza neza ibyahise byose hagati yacu.

Namumenye kubera umunsi nahuyeho na Theo ngasanga bari kumwe ariko buri umwe muri bo yanyemeje yuko nta kintu kiri hagati yabo.

Kuva uwo munsi ni bwo natangiye kuvugana na we none byarangiye ansuye aranarara ndetse yanyemereye urukundo rutaziguye.

Urukundo rwacu ndabona ruzaba ari urukundo nyarwo rudashingiye kukindi kintu gusa sinizera ko nzabasha kwihanganira uko ateye ngo mbure kumurambika ku buriri pee.

Ariko nanone ku rundi ruhande ndumva nkwiye kwishakamo impinduka muri jye kuko imyaka mfite ndabona hari ibintu itakinyemerera.

Ubundi ni iki nshigaje koko ngo nanjye ndushinge ruhame? Ari akazi kazima ndagafite ari imyaka yo ni akangari. Ibyo ubuto bwanjye bwantegetse gukora byose narabikoze nta na kimwe ntakoze umutima wanjye wansabye gukora.

Mbaye nka Salomo navuga nti ntacyo umutima wanjye wifuje ntawuhaye. Icyo ntakoze ni uko ntariyubakira inzu ngo ntere inzabibu naho ubundi isi yarandyoheye pee.

Ariko nanone ndi kwibuka inzozi maze igihe ndose ibikoba bikankuka

Mperuka kwipimisha virusi ya SIDA ngiye kujya muri kaminuza kandi rwose ni henshi yandurira nagiye nyura cyane cyane mu mibonano idakingiye

Ese ubu ndamutse nsanze naranduye, maze kwizeza umwana w’abandi urukundo, ubu sinaba mbaye bihemu kabiri?

Ndabona nkwiye gufata iya mbere nkipimisha nkamenya uko mpagaze nkabona gupanga ibyo mu myaka izaza
Ariko nanone nkurikije igihe nahuriye na Chantal ntabwo amezi atatu yari yashira.
Nako na nyuma ye nahuye na Cynthia kandi bombi twakoreye aho.

Ariko se ubundi ubu ndabyara ra? Ko Chantal ari we mukobwa rukumbi wansabye kumugurira ikinini kirinda gusama abandi babigenza bate ngo badatwita? Wasanga ntera ibihuhwe neza neza.

Ubu ndabona gahunda yihutirwa ari ukumenya uko mpagaze, ibindi ubundi. 


_________  


_JANE_


Ibintu Chantal yashakaga kumbwira numvaga binteye amatsiko cyane ndetse numvaga nshaka kubimenya rwose. Ibintu ambwiye ngo ntabwo yabivugira mu modoka koko ubu ni ibiki ra? Ahubwo se ko ahamagaye undi muntu ngo abe ahari ubundi ibi byo ni ibiki? Birabe ibyuya da.

Cyangwa ashaka kunteranya kuri Jacques ubu ngubu dore ko abakobwa tutajya twifuza ko bagenzi bacu bagira icyo bigereraho? Gusa nanone ndakeka wenda buriya ari ibindi ashaka kutubwira cyangwa ntawamenya.


Ubwo twavaga mu modoka yambwiye aho dusanga uwo mugenzi we wundi nuko tugezeyo dusanga uwo wundi yahageze aradutegereje. 

Nabonye we ntamuzi ari ubwa mbere mubonye nuko ndamusuhuza maze turicara


Chantal kuko ari we wari uduhurije hamwe yahise akora presentation


CHANTAL: ndakeka mutaziranye. Cynthia uyu mukobwa yitwa Jane tumaze igihe gito tumenyanye. Jane, uyu ni Cynthia ni inshuti yanjye kuva kera.


JANE: nishimiye kumumenya


CYNTHIA: nanjye nishimiye kukumenya Jane. Niko se Chantal, ni amahoro ko wambwiye ngo duhure? Uyu mukobwa se? Na we muri kumwe?

CHANTAL: yego turi kumwe. Nifuje kugira ibyo nganira namwe mwembi hari igihe wenda byatugirira umumaro kuko ndakeka hari ikintu duhuriyeho twese kandi kugihuriraho bikaba bishobora guteza ikibazo

Ikintu duhuriyeho ntakindi ubu ni Jacques ari kuvuga. Ariko se ni gute icyo kintu cyateza ikibazo noneho? Ese aramufuhira ku buryo yakica umuntu cyangwa se hari ikibi amuziho cyatuma wenda twese bitubaho bibi? Narabyibajije mbura igisubizo ariko ndabizi neza mu kanya igisubizo ndi bukibone


CYNTHIA: ngo duhuriyeho? Ko unteye ubwoba Chantal? Nizereko ibyo nkeka atari byo ariko


CHANTAL: sinzi ibyo uri gukeka ariko niba ibyo ukeka ari ibya wamunsi duhura ari mu gitondo ugiye gutega imodoka, nibyo.

Nahise mbona Cynthia yikoreye amaboko, ubwoba buramutaha. Ngo iki? Ubanza hari episode nasimbutse si gusa. None se ikintu giteye ubwoba koko cyabaye ni igiki?


CHANTAL: none se Cynthia, urya munsi duhura wari wasuye koko umukobwa mwiganye cyangwa wari wasuye umusore?


CYNTHIA: sha ni umusore nari nasuye narakubeshye. Gusa ndumva ubwoba burushijeho kunyica pee. Kuki koko utahise umbwira?

CHANTAL: umbabarire nanjye numvaga nshaka guhita nguha amakuru yose ariko urabizi ko wihutaga, na nyuma yaho urabizi naguhamagaye kabiri kose ukambwira ko uhuze akazi kakubanye kenshi bikarangira tutavuganye


JANE: ariko ndabona mwibereye mu byanyu ahari jyewe bitandeba. None se ko numva ibintu muri kuvuga byose nta na kimwe ndi gutahuramo? Bimeze bite ubwo ngubwo?

CHANTAL: nawe birakureba ahubwo ni uko hari ibintu bibiri bindiho, kimwe ni wowe ukizi ikindi ni Cynthia ukizi kandi nshaka kubihuza byose mwese mukabimenya.


CYNTHIA: umva Chantal, wa muntu wambwiraga ni Jacques?

CHANTAL: yego ni we, kandi uyu mukobwa ubona hano Jane na we yarayeyo duhuriye mu modoka ubu, nifuza kuba nabishyira hanze hakiri kare, byibuze we nta minsi myinshi iranyuraho.


JANE: ngo iki? None se Jacques ibi abirimo ate koko? Niko Chantal si wowe wanyibwiriye ko mudakundana koko? Ni ukuri niba umukunda ntabwo ibyanjye na we biragera kure nabivamo nkamuguharira pee. Ntabwo nshaka kuba napfa umusore na mugenzi wanjye kuko rwose abasore bariho.


CHANTAL: oya si uko bimeze. Icyo navugaga uzi ni uko naryamanye na Jacques. Nubwo utabibonye ariko narabikwemereye na we ndabizi yarabikwibwiriye ko twaryamanye. Wenda muri ibyo icyo utari uzi ni uko umunsi turyamana twakoreye aho. Ibyo Cynthia yari abizi kuko twahuye ngiye kugura ikinini, ariko ntabwo yari azi yuko umusore twararanye ari Jacques. 

JANE: uracyanzimiza kugera ubu sindamenya aho ushaka kugana


CHANTAL: harahari. Cynthia wabibonye yahise agira ubwoba, kuko aranzi. Uwo munsi duhura ngiye kugura ikinini kirinda gusama na we yari avuye kwa Jacques yarayeyo. Jyewe Jacques twararanye kuwa gatanu, naho Cynthia bararana ku cyumweru. Urumva umusore mukundana uko ateye?


Nahise mbona ko icyo bashaka ari ukunyereka ko ari umuhehesi mubi, kandi na we ubwe yamaze kubinyibwirira ko ahahise he atari heza na gato. None se ubu barumva ibyo jyewe hari icyo bimbwiye ko buri wese agira ahahise he, haba heza cyangwa habi? Nanjye mfite ahahise hanjye, ndumva ibyo ntacyo bintwaye


JANE: ndakumva pee. Gusa nkurikije uko uri kubimbwira, niba mwarahuye kuwa gatanu naho ku cyumweru agahura na Cynthia, nyuma y’icyumweru kirenga gato nanjye tugahura, ndetse buri wese uhuye na we bakararana, ndumva iryo ari irari. Ni ukuri pee. *IRYO NI IRARI* ryabimuteye kandi abagabo bose aho bava vakagera baremanye irari. Mu gifaransa hari aho nasomye handitse ngo *les hommes naissent polygames* bivuze ngo muri kamere yabo guhazwa n’umugore umwe ntabwo bibaho ndetse n’ababibasha ni idini cyangwa ikindi kibibatera ku buryo bitariho na bo bajya muri benshi. Urumva rero, we bwite azi uwo akunda muri twese, ndumva ibyo bitakabaye ikibazo. Gusa murakoze kumpa amakuru ntari mfite na yo ngiye kuyongera ku yandi, ubwo nzamenya uburyo mutwaramo. Rero mfite byinshi byo gukora munyemerere mbe mbacitse gato, tuzasubira buriya


Nagiye guhaguruka ngo ngende nuko Cynthia wari ucecetse amfata ukuboko ansaba kongera kwicara


CYNTHIA: ntakubeshya nanjye nkunda Jacques ariko maze kubona ko atankunda burya. Chantal we arabizi ko badakundana byari irari mugani wawe ariko wowe ashobora kuba agukunda gusa hari kimwe utari uzi. Uyu Chantal ubona hano amaze imyaka igera muri itanu yanduye virusi itera SIDA. Twamenyanye yaramaze kwandura. Niba yarahuye na Jacques bagakorera aho, hari ibyago byinshi ko Jacques yaba yaranduye ndetse nanjye nshobora kuba narandujwe na Jacques. Bivuze yuko nawe ubwo wamaze kujya mu mubare w’abandura, gusa wowe igihe kiracyahari, wagana ku ivuriro bakaguha imiti irinda kwandura ukazayifata neza. Byibuze ukarokoka kuko jyewe ubu namaze kwiyakira sinzanigora nipimisha. Ahubwo inama naguha uzabwire Jacques atangire gufata imiti.


Amagambo Cynthia yavugaga yateye ubwoba budasanzwe ku buryo numvise uruhu runyorosotseho ku ruhande rumwe ariko ku rundi ruhande nshimira Imana


*_Ese aya makuru amenye arayagenderaho batandukane cyangwa arategereza bamenye ukuri. Agace ka 16 ntuzagacikwe_*

Comments