logo

NEW TALENTS

Stories Group

IRYO N'IRARI Ep16

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



_CYNTHIA_


Numvaga uyu mwana w’umukobwa mufitiye impuhwe ku buryo budasanzwe. Gusa nanone nanjye nari mfite ibanga bombi batari bazi kandi ndumva nta mpamvu yo kuribamenera kuko ni iryanjye bwite ntawundi ukwiye kurimenya rwose pee. 

Wenda muri kwibaza ngo irihe banga?


Umunsi mva kwa Jacques ngahura na Chantal maze akampa amakuru make yerekeye umuntu baherutse kurarana, nkongeraho kuba narabajije Jacques niba hari undi muntu bakorana wagiye mu mahugurwa yari yagiyemo na we maze akambwira yuko ntawe, ni bwo nahise amakuru yose nyateranya meza neza ko wa muntu Chantal yambwiraga nttawundi utari Jacques

Nibwo nahise ngana ku kigo nderabuzima mbatekerereza ibyambayeho nta na kimwe nicye ku ruhande maze bambwira ko ndi bwishyure amafaranga ibihumbi icumi ubundi bakampa imiti indinda kwandura, imiti nagombaga gufata mu gihe kingana n’ukwezi ndetse n’ubu ndacyari kuyinywa kubera yuko ukwezi ntabwo kurarangira.

Guhera uwo munsi nibwo nahise mbona ibibi byo gukorera aho kuko ubundi sinajyaga mbyitaho cyangwa ngo mbihe agaciro.
Mbega imiti yica mwa bantu mwe. Umva sinjye nzarota nyimaze ariko nafashe umwanzuro ko nzongera gukorera aho nashatse umugabo nta kindi gishobora gutuma nkorera aho rwose pee.

Ubu se iyo Imana itamfasha ngo mpure na Chantal maze menye ibyabaye ubu nanjye nsimba ntangiye kuririmba ngo Nzakagendana koko?

None ndebera uyu mwari mwiza Jane na we agiye kujya mu mubare, naramuka adafashe imiti ngo yirinde kwandura. Ariko nanone Chantal na we ndumva namwanze rwose kuko yakabaye yarahise abwira Jacques ikibazo afite hakiri kare akamurinda anarinda abandi
Erega nubwo abanduye wenda batabitekerezaho, burya ushobora kwibwira ngo nawe ntiwari wiyanze, nyamara ugasanga umuntu ugiye kwanduza ni we uzamara umuryango wawe

Muti gute bishoboka? Hari inkuru imwe isa n’urwenya ariko ivuga ibintu bishoboka

Ngo umusore umwe yagiye mu mahanga ahandurira SIDA nuko ahamagara nyina, ubwo ibyo yari yaragiyemo byari birangiye  amumenyesha ko nubwo agarutse ariko aje yaramaze kwandura
Nyina yahise amubwira ati mwana wanjye niba udukunda ntuzagaruke uzigumireyo urwarireyo
Umusore yabajije nyina igituma amuhaye akato undi ati mwana wanjye si akato ahubwo nawe ibyacu byose urabizi nanjye ibyawe ndabizi
Nugaruka urabizi uzahita wanduza umukozi wacu. Umukozi nibirangira azanduza umuzamu, umuzamu ahite yanduza maitresse, uyu na we azahita yanduza so, so nanjye anyanduze, nanjye nanduze shoferi, shoferi ahite yanduza mushiki wawe. Mushiki wawe we uramuzi neza ubwo akagari kose azahita akarangiza. 


Wenda bisa n’ibishekeje cyangwa birimo gukabya, ariko birashoboka cyane kuko wakanduza umuntu utazi ko aziranye na murumuna wawe cyangwa se undi wawe wa hafi ugashiduka bizengurutse bikabagarukaho, nkuko nanjye ubu Chantal yanyanduje mu buryo atari azi.

Ibi byose nakomeje kubitekerezaho, nibyo byatumye nsaba Jane yuko yahita agana ku ivuriro agafata imiti.


CYNTHIA: ese Jane ko mbona ntacyo uvuga? Ubwoba bukugize ikinya? Humura haracyari kare ntabwo wakandura keretse nureka amasaha 72 akagushiriraho naho igihe azaba atarashira rwose humura uzafata imiti kandi izagufasha. Ariko se Chantal, nawe nkugarukeho, ubundi koko ni gute watwawe ukibagirwa kuvuga ikibazo cyawe?

CHANTAL: wenda sinzi uko musanzwe wowe mubikora ariko rwose uriya musore yangejeje ahantu ntakibasha kugira ijambo na rimwe mvuga pee. Ibyakurikiyeho byose byabaye ndi mu bicu

CYNTHIA: kagire inkuru rero. Mbwira mu ncamake numve wa.

CHANTAL: urumva ubwo twavaga mu kabari, Jane we yari yagiye kare na mugenzi we na we amaze gutaha, nibwo twahise tugana aho twari kurara maze tukigeramo ansaba ko tubanza kujya koga maze ubwo nageraga muri douche aba araje ampagarara inyuma atangira kunkorakora mu mabere ari na ko ansiga isabune. Niba hari ikintu mu buzima niyiziho ni uko iyo unkoze ku mabere rwose mpita njya mu yindi si.
Uko ankora ku mabere yakomeje ankorakora amanuka umubiri wose, asa n’unshimashima maze nanjye ndatwarwa tuba dutangiye gusomana. Sinari nakabikoreye muri douche rero numvaga biri burangirire aho ngaho, twagera mu cyumba ngahita musaba kwambara agakingirizo. Rero yakomeje atyo kugera ubwo namuteye umugongo nzi ko agiye gufungura amazi akanyunyuguza ariko anhise numva yayigejejemo. Ntacyo nari nkiramira kuko  simbabeshye bango iraryoha kandi nubundi byari byarangiye yari yagezemo. Ikintu nibuka namusabye ni ukutandangirizamo.

CYNTHIA: umva rekera aho udatuma njya kumwongera bigaca aho byagaciye nubundi namaze kwiyakira.

Navuze ntyo nshaka kureba uko Jane ahinduka ariko mbona ntabwo turi kumwe mu ntekerezo pee. Naramukomanze


CYNTHIA: Jane bite ko udakoma?

JANE: sha ndumva byandenze mwa bantu mwe, burya umuntu ni mugari. Gusa ntacyo mumbwiye kintunguye kuko na we ubwe yari yarambwiye ko nzumva byinshi kuri we kandi bitari byiza. Ubwo rero ntabwo ntunguwe cyane. Ariko nanone burya ntabwo mukwiye kwiheba ndavuga wowe Cynthia. Ushobora no gusanga iyo miti warayifatiye ubusa ariko nanone ntabwo wari kureka kuyifata. None se Chantal, ufata imiti?

CHANTAL: sha imiti ndayifata ndetse nyifata neza ku gihe. Sinshobora gusiba kuyifata na rimwe pee

JANE: rero niba imiti uyifata neza, numvise bambwira yuko umuntu ufata imiti neza atanduza, cyane cyane iyo hatabayeho gukomereka ku ruhande rw’uwo babikoranye. Yego nanone ntabwo wabishingiraho ngo wirare ariko ndumva jyewe icyo cyizere ngifite. Naho ku ruhande rwo gukundana na Jacques rero, mbashimiye ko mumpaye ukuri yuko mwembi mutakundanaga bihambaye ahubwo byari irari. Rwose ntabwo ibyo nabigiraho ikibazo na gato kuko nanjye sinkiri isugi bivuze ko ibyo mwakoze cyangwa yakoze nanjye nabikoze. Kandi ntibizatubuze gukomeza kwiganirira hagati yacu, keretse niba muzakomeza kumvangira aho mwaba mubaye ba bihemu

CHANTAL: sha Imana imbabarire nubundi yanyiciyeho sinzi ko nzongera no kuvugana na we, gusa nawe nkugiriye inama wamugendera kure kuko rwose niba ugiye gufata imiti ntugirengo ntiyazakwanduza amaherezo

CYNTHIA: si uko se sha. Rwose jyewe nimbona hashize amezi 3 bakambwira ko ibisubizo ari negatif, uretse na Jacques n’undi wese sinzi ko nzongera kubikora pee. Nindamuka nanabikoze ni agakingirizo rwose ku buryo bwihuse cyane nta birenze. Gusa nta cyizere ko ntanduye mfite pee. Wapi wapi kabisa rwose.

JANE: ndumva mwese mwakaniye kandi mwafashe ingamba, ni byiza. Abanyarwanda baciye umugani ngo iyo mbimenya ryari ijambo ni uko riza nyuma. Ubu nanjye nari kuba ndi kuririmba urwo mbonye iyo mba ntarafashe ingamba hakiri kare.
Ntabwo nabibahisha, mwakomeje kubona nicecekeye mukagirango ahari ni ubwoba bwandenze ahubwo burya nari ndi gushimira Imana mu mutima kuko yanyambukije iki gikombe ku bushobozi bwayo. Nibyo koko naraye kwa Jacques ariko ntabwo narayeyo ngo dukore imibonano ahubwo naharaye kugirango tuganire byinshi ku rukundo n’umubano wacu icyerekezo tugiye kubiha. Rero ntabwo twigeze turyamana yewe no gusomana ntabwo byabayeho. Jyewe na we ntabwo ari irari riduhuza ahubwo urukundo nyarukundo ni rwo rutuyoboye kandi ndahamya yuko yanyugururiye umutima

CYNTHIA: ntabwo bishoboka. Jacques mukararana bukarinda bucya nta na kimwe akoze? Uwo mutima yawukuye hehe koko? Nako ngo na Sawuli yahindutse Salomo da

JANE: sinzi uko mumuzi jyewe nta kwezi kurashira tumenyanye, ariko mbona ari umwana mwiza. Erega buri wese ashobora guhinduka, nubwo nanone kwiyorobeka bibaho mbizi.

CHANTAL: umva ubwo Imana yakurokoye biranejeje ariko twese dukuremo isomo hano, kuko ndabona abantu bashobora gushira batabizi da.

CYNTHIA: hari akandi kantu nibagiwe kubabwira ahubwo


*_Ashaka na we kubabwira se ko na we yafashe imiti akaba nta bwoba afite cyangwa hari ayandi makuru batazi? Agace ka 17 ntuzagacikwe_*

*

Comments