logo

NEW TALENTS

Stories Group

IRYO N'IRARI Ep12

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



_JACQUES_


Mu buzima uyu munsi ndumva ndi undi muntu. Ndi kumva ubwuzu, nkumva ibinezaneza bidasanzwe, mbese meze nka ya mbeba yabyaye umuhungu pee

Nibwo bwa mbere navuga ko ngiye gusurwa n’umukobwa ntazi neza uko ndi bwitware imbere ye, uko ndi bumuganirize, uko ndi bumusuhuze cyangwa se uko ndi bumwakire.

Jane? Ubundi ntabwo ndamenya neza ikintu kimpuza na we nubwo natangiye kujya nyuzamo nkamwita cherie na baby ariko mbivuga  byo kubyinirira, ntabwo mba nzi uko ari bunabyakire cyangwa uko abyakira.

Kuva twahura bwa mbere ngenda ndushaho kumva ari umuntu udasanzwe imbere yanjye, numva muha agaciro ntabashije guha abandi

Ubu koko uyu munsi ni jye na we? Ntabwo ndabyizera ahari ndi bubyemere ahageze si gusa, ndaba nka wawundi wavuze ati nzabibara igezemo

Kuko uyu mukobwa, ukuntu ari open, aba aganira byose, atajya ampisha cyangwa ngo ahishe ikimuri ku mutima, ntabwo bisanzwe. 

Icyakora nanone nanjye sindi umusore wagaya da. Abakobwa benshi nubwo ntavuga ngo ni bo banyitereteye ariko navuga ko guhura kwanjye na bo babigiragamo uruhare runini kundusha.


Ubwo maze gutunganya mu nzu hose, uburiri bushashe neza, igisigaye ndumva ari ugutangira gutegura ibyokurya 

Ubundi ikintu abitegura abashyitsi benshi bateka ni ifiriti n’inyama ariko jyewe ntabwo ari byo ndi bumwakirize aya manywa ngombwa gukora ikinyuranyo.

Na we ndabizi ari butungurwe nabibona, kandi ndabizi biri bumushimishe pee

Ndaje mutegurire agatogo ubundi nkore icyayi cy’amata dore ikirere kiranakonje.

Inzoga zo ni ukunywa ka wine tumaze kurya turi kuganira, biraba bihagije. Ibindi ni we ndi bubishyire mu maboko abipange uko abitekereza.


Ahubwo reka ninjire mu kazi, ubundi telefoni hafi ataza kumpamagara akambura


_JANE_


Mana weee. Ubundi ndi kwibaza niba ibintu nemeye koko ari jye nabyemeye bimvuye ku mutima koko cyangwa se hari ikindi kintu cyangiyemo kikabintera kuko kuva niswe jye nibwo bwa mbere ngiye kujya gusura umuhungu kandi nkamusura ndi burareyo

Kuva nabibwira Jeanine ahora ambwira ngo iryo ni irari ariko jyewe muri jye siko mbyiyumvamo.
Ndabizi ijoro ni rinini rwose kandi koko ashobora kunsaba ko tubikora ariko muri jye ikinjyanye si ibyo. Nkurikije uko yansobanuriye koko ashaka ko tuganira byinshi kandi amanywa dufite ni magufi ikindi ngiye kujya mu biruhuko birebire ni byiza ko ngenda twaraganiriye byose cyangwa byinshi da. Rero kuba nagenda tukaganira kugeza isaha tunaniriwe tukaryama ndumva nta kibazo kirimo


Ubwo nabanje gutunganya ivalisi nzajyana kuko nzava kumusura mpita ngana iwacu, njya koga ubundi ndaza nibaza ikintu ndi bugende nambaye. Duhura bwa mbere nari nambaye ipantalo umunsi nari kumwe na Theo, ubu rero ngomba kwambara ijipo n’agashati kuko ubushize duhura bwa kabiri nari nambaye ikanzu. Si byiza kandi ko yahora ambona mu myenda iteye kimwe.

Jeanine aho yicaye anyitegereza yarabanje araseka

JEANINE: sha uzi ko wagirango ugiye ahantu bari bugufate irembo neza neza. Ukuntu uri kwitegura rwose ntibisanzwe. Ndabona ka shinyo ko barakagufungiye neza.

JANE: ahubwo uvuze shinyo ndibuka. Reka mpamagare Theo anyoherereze tike yanyemereye

JEANINE: ese ubwo usaba tike umuhungu, ugiye gusura undi muhungu koko? Ntabwo mbyumva neza.

JANE: none se mu gihe umuhungu umufata nka musaza wawe kuki ataguha tike ukajya gusura cheri wawe?

JEANINE: none se natayiguha urabigenza ute? Ko nanjye ntayo mfite ngo ndayaguha

JANE: arayampa yewe ndabizi ahubwo reka mwibutse

Nahise mfata telefoni ndamuhamagara ndamwibutsa namaze gukupa SMS na yo yahageze. Nari mbizi rwose ntabwo yareka kuyampa. Gute se atayampa ko ubu wasanga aba atekereza ngo nzayamwishyura rimwe. Nta makuru afite ahubwo

Byose nabonye mbishoje nuko ndasohoka njya gufata imodoka ariko mbere yo kuyifata nabanje guhamagara Jacques mumenyesha yuko mpagurutse na we ampa karibu.

Mu rugendo nagendaga nibaza byinshi, ibintu numvaga ntazakora ni byo ntangiye gukora ku muntu twahuriye mu kabari nkava mu byanjye. 

Ariko se umuntu ntagira amahitamo akanagira aho umutima we umwerekeza? Nanjye uwanjye wanyerekeje hano ahubwo Imana ihampere umugisha

Ubwo navaga mu modoka nasanze antegerereje muri gare maze angwamo ampobera neza cyane ku buryo numvise binguye neza cyane bidasanzwe.

Yahise amfata akaboko twerekeza iwe. Nagezeyo nsanga yateguye ameza ubanza abizi ko nisonzeye rwose

Twahise twarura ubundi tubanza kurya no kunywa maze ansaba ko nakisanzura sinifate nk’umushyitsi cyane

Yantembereje iwe anyereka ubwiherero, igikoni, icyumba cy’uburiri. Ni ko inzu ye ingana byose biri mu nzu, narabikunze cyane. Nubwo ari mu cyaro ariko inyubako rwose yubatse kizungu.

Amaze kuntembereza inzu yambajije niba twaganirira muri salon cyangwa mu cyumba mubwira ko twakigumira muri salon ari byo byiza kuko mu cyumba ari aho kuryama maze abyemera atangoye

Yagiye mu gikoni asohokana icupa rya wine n’ibirahure bibiri nuko asukamo dukora cheers turanywa ubundi atangiza ikiganiro

JACQUES: Hano se wahabonye ute?

JANE: erega nanjye mvuka mu cyaro. Hano hantu rero nahakunze rwose pee. Ni heza cyane. Haratuje, ikirere cyiza kirimo umwuka mwiza, uzi ko naherukaga kumva inka zabira kera

JACQUES: nanjye ni cyo nahakundiye ndetse mba numva niyo akazi katuma njya gukorera ahandi cyangwa mu mugi ariko amaherezo nzatura ahantu nk’aha mu cyaro rwose. Gusa mbanje kugushimira ubwitange ungaragarije no kwigora ku bwanjye.

JANE: ni ibisanzwe da. Urakoze ariko


Yahise amfata mu biganza andeba mu maso

JACQUES: rero ntabwo njya menya ibyo guca ku ruhande cyangwa se guhisha akandi ku mutima. Iminsi tumaze tumenyanye si myinshi ariko uko twaganiriye n’ibyo twaganiriye byanyeretse yuko uri umukobwa mwiza ndetse ukaba umukobwa ndamutse nkundanye na we bitaba ari bibi. Sinigeze mbikubwirira kuri telefoni kuko numvaga byaba byiza mbikubwiye imbonankubone. Ibindi nshaka kuvuga ndabikubwira ubanje kunsubiza. Ese urumva wampa amahirwe nkakubera inshuti?

Uburyo yabivugagamo numvaga bimanuka bikagera ku ndiba y’umutima ndetse nkumva ni amagambo acengera neza cyane agahinguranya

JANE: ntabwo iyo mba ntabyemera nari kuba nemeye kuza kugusura. Kuba naremeye kuza ni uko ayo mahirwe nari namaze kuyaguha burya, ndabyemeye rero. Gusa nizere ko uzambera inshuti nyayo

JACQUES: ibyo ni byo nari gukomerezaho. Mu kuri Jacques mfite ahahise, mfite amateka atari meza pee. Ugeze aho nabaga niga ukavuga ko tunaziranye ushobora guhabwa urw’amenyo kuko nanditse izina ariko navuga ko nanditse izina ribi kuko nari nka Muswati nta n’umwe nacagaho. Wenda ibi nkubwiye bishobora gutuma wumva ucitse intege, ariko unyemereye ukampa amahirwe ahari wanamfasha guhinduka nkaba umuntu mwiza witwara neza uko bikwiye.

Yavuze ako kantu mbona koko ko ashobora kuba ankunda ariko nanone amareshyamugeni si yo amutunga. Ngomba kumusuzuma nanjye ubwanjye nkareba koko ukuri kwe

JANE: ndabyumva kandi erega burya twese tugira ahahise kandi twese turakosa. Abanyamahanga baravuga ngo errare humanum est, ibikurikiraho nawe urabizi. Ubundi ntawe udakosa ahubwo uburyo twemera ikosa n’uburyo twifuza kurireka burundu ni byo bitandukana. Ahubwo reka nkwibarize. Umunsi duhura, koko waraye wenyine?

JACQUES: ntabwo nabiguhisha kuko ndanabizi ko ubizi. Nararanye na Chantal, kuko ni cyo cyari cyatuzanye. Gusa yazindutse ajya kwa mukuru we, ibyo nakubeshye ni ukurarana naho ibindi nakubwiye byose byari ukuri. Gusa nizere ko utabigira impamvu yo kunyanga cyangwa kumfata ukundi

JANE: oya hariya se ko wari utaramenya. Kandi niyo byaba nyuma y’ubu, jyewe icyo ndeba ni uko mbanye n’umuntu. Sindi umugore wawe ngo nzagufuhira, yego sinabura kubabara mbonye wiyandarika kuko nanjye waba unsiga icyasha ariko se nabikoraho iki? Wowe ubwawe ni wowe uzi icyo gukora n’icyo kureka

Namubwiye ntyo ahita anyegera ansoma ku gahanga anyubikaho umutwe numva atangiye gutsikimba

JACQUES: ni ukuri inshuti nkawe ziboneka hake kandi ndahamya ko ari Imana yanyoboye kuri wowe.


Twakomeje kuganira kugera ubwo numva ntangiye kunanirwa musaba ko naba nirambitseho aranyemerera njya mu cyumba ndyama ku buriri nsinzira ho umwanya utari muto ariko utari na munini cyane. Nkangutse nasanze afite mu ntoki agapapuro ahita akampereza 
Kari gashushanyijeho utunuma tubiri munsi yatwo handitseho amagambo yo mu gifaransa agira ati

*L’amour me pousse à décrocher la lune pour toi*
*Mais je suis qu’un simple humain et je saisis ma plume*
*Tu mérites bien tout l’or et les diamants du monde*
*Mais, moi je n’ai rien d’autre qu’un très beau sentiment*
*Je ne suis pas roi et tu es plus qu’une reine*
*Mais, qui plus que moi pourrait te dire « je t’aime »*
*Je t’ai aimé, toujours je t’aime, tu es, ma joie… mon bonheur, ma destinée, mon rêve le plus beau.*

Mana weee. Namaze kuyasoma ndamuyambira mushimira nuko mubwira ko ngiye kumuhemba gutegura ibya nijoro

Yaranyemereye ambwira kujya mu gikoni ngateka ibyo ndi buhitemo byose kuko we apfa ibihiye

Nahise ntegura ifunguro ryoroheje turarya maze tumaze kurya ngana mu bwogero ndoga nambara agakanzu ko kurarana nari nitwaje ndaza nicara ku buriri mbona ari kunyitegereza cyane.

JANE: uri kundeba iki se?

JACQUES: uribuka tuvugana bwa mbere ibintu nakubujije?

JANE: ndabyibuka. Warambwiye sinkararane ikariso

JACQUES: none se koko ntayo wambaye?

JANE: nukuri ntayo.

JACQUES: ndabyemezwa n’iki ubwo se?



*_Ubwo se arabyemezwa n’iki wa mugani? Agace ka 13 ntuzagacikwe. Ese ni urukundo uru cyangwa ni irari? Wowe urabibona ute?_*

Comments