Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_JANE_
Sijye urose ibizami birangira. Mbega mbega ibizami ngo birankoramo akazi kose. Gusa ndabizi narabitsinze, ntabwo ndi umuswa cyane rwose.
Mu minsi y’ibizami, ntabwo nabashije kuganira na Jacques cyane ndetse na Theo yamvugishije kabiri gusa
Ariko Jacques we umwihariko we ni uko buri gitondo yampamagaraga byibuze iminota ibiri, akanyoherereza SMS na nimugoroba akanyandikira cyangwa akampamagara.
Nanyuzagamo nanjye nkamwandikira cyangwa nkamuhamagara iyo nabaga ndi gufata akaruhuko. Chat yo yari ikizira rwose mu gihe cya exam.
Uyu munsi rero ubwo zarangiye ninshaka ndare kuri chat cyangwa ndare mpamagara rwose ntacyo biri buntware.
Nari nirambitse ku buriri ndi kuruhuka, ni bwo nagiye kubona mbona Theo arampamagaye.
THEO: ibizami se wabishoje amahoro?
JANE: sha ni amahoro. Wowe se bite
THEO: ni neza. None se ntabwo ukeneye kuruhura mu mutwe ngo uze dufate kamwe?
Nabanje kubitekerezaho, numva namwemerera ariko nanone ndabona uyu musore nkomeje kumwimenyereza ari jye byazakoraho. Ubundi se yasohokanye Julienne we ntahari?
JANE: sha ndumva ntashaka kuva hano pee. Ndananiwe ku buryo ntashyiramo inzoga rwose. Ahubwo ku cyumweru hari umuntu nzajya kureba, wandwanyeho ugafata mu yo twari kunywera ukampa ayo gukoresha umusatsi? Nanjye ngukure ibyinyo numve uko bimera
THEO: ibyo se bitwaye iki koko. Ushaka gusuka cyangwa gusokoresha
JANE: ni ugusuka ariko meches ndazifitiye. Umpaye aya salon gusa byaba bihuye. Ntabwo njya ndenza 3k aho nisukisha
THEO: ubwo se uzajya gusura ikigabo koko wasutse ibya 3k? kandi ndamuzi uwo uzasura tu
JANE: gukeka umenye ko ari ko kubeshya. Gusa mbaye ngushimiye. Ningera umunsi wo kugenda ntarabona tike na yo uzayinguriza ube ubizi
THEO: bitwaye iki se?
Ntitwatindaye yahise akupa.
Ariko se uriya musore ubundi buriya amafaranga akorera yose ntayamarira mu nkumi koko? Ndabizi neza ahembwa menshi yaba ari 200k nako ntabwo ageramo kuko akorera mu cyaro ahantu yigisha ntabwo babona prime. Buri munsi atega moto imujyana inamugarura, akodesha inzu abamo akarya… ubu se koko asagura angahe ku kwezi?
Abasore na bo tujye tunyuzamo tubagirire impuhwe kuko rwose habaho abadatekereza ejo hazaza habo. Gusa reka ndeke kumutekerereza buri wese agira inyogo ye. Reka niruhukire ndaba mvugisha Jacques avuye mu kazi
_THEO_
Ariko abakobwa baransetsa pee. Umuntu ukamutegeza ayawe ngo ayarye akitwaza ngo arananiwe koko? Ubu se ko numvaga nshaka kumugurira inkoko, none ahisemo kumuha bitatu ngo ajye muri salon kweri?
Gusa ndabona nkwiye kuva ku bintu rwose kuko uyu mukobwa ari kugenda anyereka yuko tutari mu kigero kimwe cyangwa se ntari type ye pee.
Ariko se ubundi ko bavuze yuko aho ifaranga rikubise hahita horoha, ubu koko iryanjye nta nyundo ikomeye rifite cyangwa ni jyewe ntazi kurikubitisha. Kwanza reka nihamagarire Julienne we ndabizi arabisamira hejuru. Gusa kwanza reka mbanze nshake amakuru neza kwa Jacques kuko niba atari we Jane azasura naba dindon peee
Naramuhamagaye na we ntiyatinda kwitaba
JACQUES: bite se munywanyi? Ufitemo icupa se ushaka kuntumira? Urabizi sinagusuzugura rwose nubwo nanjye ntaragutumira ngo uzaze tunywemo
THEO: ibyawe byose ubibara mu macupa koko. Sha wapi tu. Ahubwo nshaka kuguca amande ukuntu wihererana ibintu
JACQUES: jyewe nihererana ibihe bintu se kandi? Ntumbwire ko nawe wamenye ko Cynthia yagarutse
THEO: ngo iki? Cynthia mwana? Sha nta makuru mfite. Uzababangikanya uwa batatu ubivemo se?
JACQUES: batatu se gute kandi? Nawe ubanza ukabya si gusa
THEO: reba kakandi mwazanye nubwo wambeshye ngo mwahuriye nzira ariko burya sinabyemeye na gato, reba Jane none na Cynthia atejemo
JACQUES: mwana ubanza wamenya gukabiriza no guhimba si gusa. Cynthia we ndabyemera ariko abandi wapi. Ka kana burya twavuye mu kabari gahita gataha naho Jane we duherukana burya nta n’amakuru ye mfite rwose
THEO: gute se kandi yanyibwiriye ko ku cyumweru azagusura? Uba unyima amakuru we akayampa atariho ivumbi neza neza
JACQUES: sha umubaze neza wasanga ari undi twitiranwa niba yakubwiye izina
THEO: nta zina yambwiye ariko nishyizemo ko ari wowe. Erega uriya mukobwa yigize igufa ni wowe wamushobora gusa.
JACQUES: umva mwana reka nkore akazi reka kungomesha. Turasubira ningasoza.
THEO: sawa muntu wanjye.
Narakupye ariko ndumva ntizeye ukuri ku bintu ambwiye rwose pee. Ni gute se Jane yaba afite undi azasura utari Jacques koko? Nzabimenya ariko tu
Namaze kuvugana na Jacques mbona guhamagara Julienne we telefoni ubanza ayihoza mu ntoki kuko isona rimwe ahita yitaba
JULIENNE: karame cheri. Se ko wanyanze ra?
THEO: wapi si ukukwanga ahubwo nari nararetse ngo ubanze ukore ibizami ubisoze neza. Umeze neza se? Warabitsinze?
JULIENNE: meze neza nta kibazo kandi ibizami na byo narabitsinze uko mbyiyumvamo. Wowe se amakuru yawe
THEO: nanjye ndabona meze neza. Ufite akanya se ngo unsure ra? Ndagukumbuye bya hatari
JULIENNE: ubu se koko kugusura ko nzi icyo bisobanuye kandi nkaba numva…
THEO: wapi pee. Nshaka kukugurira akantu ntabwo uri buze mu rugo rwose. Ndakuzi uhita utekereza ibindi iyo mvuze kunsura.
JULIENNE: ibyo byo nta kibazo. Gusa hari umwana wari wansuye sinzi niba musiga cyangwa se tuzana
Unyumvire kandi. Ubu ashaka kunyumva ndabizi neza. None se kuki atabivuze mubwiye kunsura? Uyu na we ubanza nta gakundo na gake aba yifitiye ibye ari ukundya utwanjye gusa
THEO: nta kibazo mwazana ariko rwose. Ahubwo duhurire hehe? Ahasanzwe cyangwa muzane mu rugo tunateke twisangirire ibidahenze?
JULIENNE: wapi sinamuzana iwawe atazanyibeta akizana ndabazi abakobwa b’ubu. Duhurire ku kabenzi ndanagakumbuye jyewe.
Ahaaa. Ubwo nyine uyu munsi amvuyemo ndabizi. Namaze kuvugana na we mpita njya kwitegura, ngereyo hakiri kare
_________________
_JACQUES_
Ubwo namaraga kuvugana na Theo nahise nibaza byinshi. Ubundi isano hagati ye na Jane ni iyihe ituma amubwira gahunda ze zose? Amufata nka musaza we se cyangwa yamugishaga inama? Ibi bintu ndumva ntari kubyumva neza rwose. Gusa nanone ntabwo byari ibanga kuba Jane azaza kunsura ku cyumweru, ahubwo se ko nabimuhishe none yaba abizi neza ko ari jye Jane azasura koko sinaba ngiye kwitwa umubeshyi imbere y’inshuti
Ahubwo se wa mugani we aba bantu noneho nzabasha kubakorera management? Wenda Chantal we ni uwo kwitabaza byakomeye ariko Cynthia we ni pata na rugi. Jane sinabeshya ngo nzi aho byerekera, bizasobanuka ku cyumweru ibyanjye na we. Kuba yaremeye kunsura byo nta kibazo ahubwo igisigaye ni ukumwemeza kuzaza akarara. Byibuze namenya neza uko umubano wacu uzagenda kuko umuntu mumaranye ijoro ryose muri hamwe hari uburyo uhita umufatamo kuruta wawundi mumaranye amasaha abiri agahita agenda
Erega nubwo kurara abantu bahita bumvamo gukora imibonano ariko si ihame kuyikora. Byibuze wamenya niba agona, aryama nabi, anyara ku buriri, arota avuga, n’ibindi bitandukanye.
Kwanza reka muhamagare mbanze menye neza amakuru
JANE: uzi ko agatotsi kari kantwaye. Nizere ko ari ubwa mbere uhamagaye
JACQUES: ndagukanguye noneho?
JANE: sha ubu se mvuge ko unkanguye ra? Jyewe ubusanzw iyo nsinziriye niyo wavuza ingoma sinakumva. Ubwo nayumvise rero ni uko ntari nsinziriye neza. Amakuru se ko umpamagaye izi saha ntabwo uri mu kazi
JACQUES: niho ndi ahubwo izi saha ku wa gatanu ntabwo tuba dufite abakiriya. None se bimeze bite? Umeze neza waruhutse ibizami
JANE: naruhutse ariko byari binsizemo imvune neza neza pee. Ubu kuva saa tanu ngishoje ndaryamye no kurya ndumva ntaho ndi bujye
JACQUES: yoo. Ihangane ma cherie. Ese bite bya Theo muraherukana?
JANE: mu kanya amaze kumvugisha ngo ashaka kujya kungurira ndamuhakanira. Ndamubwiye ayo yari kunguriramo ayanyoherereze nkoreshe imisatsi nzigire gusura umuntu. Aba anyemeje ko amuzi erega. Warabimubwiye ko nzaza ra?
JACQUES: reka reka ntabyo namubwiye. Ahubwo se ukuntu nanjye anyemeje ko wamubwiye ko uzansura? Mbega Theo kimwamwanya. Mbashije kumirwa. Ariko nanone baby hari ibintu tutarumvikanaho rwose
JANE: ibihe se kandi noneho? Ubwo wasanga ugiye kuvuga ngo kurara
JACQUES: ni ukuri pee. Erega mfite byinshi nshaka ko tuzaganira. Ahubwo mbwira. Ubundi uraye hari ikibazo?
*_Kurara byabaye kurara. Ese ari bwemere cyangwa arahakana? Agace ka 12 ntikazagucike_*
Comments