Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_CYNTHIA_
Yambwiye umusore ukora muri bank, umutima uhita ushiguka hafi kumvamo. Arabe atari Jacques gusa kuko abaye ari we twaba turangiye twese rwose pee
CHANTAL: ahubwo se mbwira, wowe ino bite? Niho uba se cyangwa wari waje gusura umuntu?
CYNTHIA: sha ni umwana twiganye nari naje kureba ahubwo siniyumvishaga ko iwanyu burya ari muri iki cyaro. Waratwemezaga nkavuga nti rwose burya wa mukobwa uri aha ntabwo yoroshye. None se umwana wamushyize hehe?
CHANTAL: sha umwana ari kwiga I Bugande aza mu biruhuko gusa. None se ko wazindutse utaha bite?
CYNTHIA: sha nsigaye nkata amatike mwana. Ahubwo ndabona imodoka ishobora kunsiga ndebye nabi reka nihute itansiga. Mpa nimero ningaruka inaha nzakuvugisha cyangwa nawe uzambwire nuza iwacu.
Yahise ampa nimero nihutira imodoka ngo itavaho insiga kuko nari nababwiye ko nshaka kujyana n’iya kare kugirango nkore akazi.
Mu modoka nagendaga ntekereza kuri Jacques, nkibuka ukuntu twahuye. Nibuka ko icyo gihe nari mvuye kujyana umwana wa sister ku ishuri maze ndi mu nzira ntaha nkubitana na Jacques aransuhuza tugenda tuganira bisanzwe ariko ngakunda uburyo ibintu byose bihindukamo urwenya nubwo aba akomeje.
Uwo munsi twatandukanye duhanye nimero, atangira kuzajya amvugisha
Gusa hari kimwe cyantunguye kuri we. Ukuntu aganira muri kumwe si ko aganira kuri telephone kuko kuri telephone arisanzura, akirekura cyane rwose kandi ukumva ibiganiro bye byagukuruye
Naho iyo muri kumwe amaso ku maso amagambo ye aba ari make uramutse nawe udakunda kuvuga mwakicecekera
Kuva duhuye ni we musore wankoze mu nguni zose numva ibinyugunyugu birahunze. Ni we musore wanshimiye ahandya pee.
Nagiye nibuka ibihe byiza byose twagiranye kuva twamenyana kugera iri joro, nyuma y’igihe kini tutabonana.
Ubundi nzakore iki ngo uyu musore mwiharire abe uwanjye gusa, ibihe byose koko? Kubishobora byo nabishobora wenda ahubwo se ubundi birakwiye buriya koko cyangwa ibyacu bizakomeza ari irari gusa, ishimishamubiri gusa bikarangira?
Ubwo nageraga ku kazi, naragatangiye ariko numvaga ntatuje, ndumva nkimushaka rwose ndetse ndashaka ko twakongera pee. Kenshi ndetse. Nubundi se ko nta kintu nkiramira, sinkiri isugi, ngo ndarengera ubusugi bwanjye.
Natangiye akazi nkora numva ntameze neza, numvaga ntahaze pee. Gusa uretse n’ibyo, ndumva nshaka no kuganira na we tukagira byinshi tuvugana, nkagira ibyo mubaza ndetse n’ibyo musaba
Narebye ku isaha mbona saa yine ntabwo ziragera, ubu ntabwo aratangira akazi. Reka muhamagare numve
___________________
_JACQUES_
Nageze kwa muganga mfite ubwoba budasanzwe. Nagendaga ntekereza abakobwa bose twaryamanye, nza gusanga kuva nabaho nta na rimwe nigeze nkoresha agakingirizo.
Ariko se ubundi kuki koko? Ubundi ubu sindi umwiyahuzi mwa bantu mwe?
Kuva ku wo twahuye bwa mbere nkirangiza ayisumbuye ngo ari kumpa noheri kugera ku wo duherukana vuba aha, bose ni uko byagendaga.
None nkurikije ibimenyetso ndi kwibonaho, rwose iyi itabaye SIDA ahubwo yaba itanabaho. Ahubwo ikibazo ndi kwibaza, nayitewe na nde?
Ntabwo nshobora kumumenya, ahubwo ikibazo mfite ni uko nanjye nshobora kuba narayiteye abandi.
Ariko se ubundi kuki ndi kwishinja ko ari yo ndwaye kandi bataranampima ngo bampe ibisubizo?
Gusa ni yo pee
Aka gakorora kadashira, kubira ibyuya buri joro no kuzana ibiturugunyu ku mubiri koko ahandi byaba bituruka ni hehe?
Ninjiye mu isuzumiro nuko ndicara ntegereza ko umuganga aza kunyakira maze mbona araje.
Umukobwa mwiza cyane, ahubwo ndabona na we ndi bumwake akanimero ninsanga ndi mutaraga pee.
MUGANGA: tubafashe iki se?
JACQUES: muganga nari nje kwipimisha SIDA
MUGANGA: ni byiza rwose kuba wafashe uwo mwanzuro wo kwipimisha ngo umenye uko ubuzima bwawe buhagaze. None se hari aho SIDA yandurira waba ukeka ko wanduriye cyangwa uje kwipimisha kubera izindi mpamvu?
JACQUES: muganga ntakubeshye rwose nje kugirango mubinyemeze sinkomeze gushidikanya. Uku umbona maze imyaka ibiri ndangije kaminuza, kandi natangiye gukora imibonano nkirangiza amashuri yisumbuye. Kuva natangira kubikora sinigeze nkoresha agakingirizo na rimwe, ubwo koko ni gute ntaba naranduye? Ngaho noneho reba ibi bintu binyuzuye ku mubiri, ubu agakorora wagirango nywa itabi naho nijoro wagirango mba ndyamye mu itanura. Ni hehe iyo itaba ari SIDA ubwo koko muganga?
Muganga yaranyitegereje anteze amatwi atuje.
MUGANGA: ibyo uvuga ntabwo wabiheraho wemeza ko ari ibimenyetso byayo ariko nanone ntiwabihakana. Umwanzuro wafashe ni wo wa nyawo, ubwo mu kanya turamenya niba koko waranduye cyangwa se ukaba utaranduye
Yakomeje ansobanurira nuko igihe kiragera amfata amaraso ubundi ambwira gutegereza nihanganye bakandebera ibisubizo
Nagumye aho ntegereje ntitira ubwoba ari bwose, nuko nyuma y’iminota nka 15 mbona muganga aragarutse anyicara imbere.
MUGANGA: None se uramutse usanze waranduye wabyakira ute?
Nari mbizi erega ko byarangiye rwose. Ahubwo se wa mugani ndabigenza nte?
JACQUES: ubwo nyine ni ugutegereza ifirimbi ya nyuma. None se ubwo nta gushaka umugore, nta kubyara, nta mishinga yindi, kuko ubwo nyine ndaba ndi kandida ku rupfu
MUGANGA: oya si wo mwanzuro ahubwo igihe cyose usanze waranduye ntabwo biba bivuze ko ubuzima burangiye cyangwa buhagaze ahubwo burya ubuzima burakomeza. Wanabyara, wakora imishinga, ikiba cyihutirwa ni ugutangira gufata imiti igabanya ubukana ubundi ugakurikiza inama abaganga bakugira ndetse ukirinda kwiyongerera ubwandu.
JACQUES: muga, nubwo naje mbizi neza ko nanduye ariko sigaho kubyakira ntabwo biba byoroshye.
MUGANGA: rero ibipimo byawe byerekanye ko…
Yabaye atarakomeza ikintu kikubita hasi nshigukira hejuru
Mana weee!!!!!!!!!!!!!! burya NAROTAGA.
Nakangutse igitima kidiha, nabize ibyuya, ndebye mbona ni ifoto yari imanitse mu cyumba yituye hasi. Ahuiiii. Narebye ku isaha mbona bigeze saa tatu zirengaho mike. Mu masaha abiri koko ni ibi bimbayeho?
Mbega inzozi mbi weee. Ariko nanone uretse kuba inzozi hanarimo isomo n’imbuzi. Nibyo koko igihe cyose nabikoze nakoreye aho kandi abakobwa tumaze guhura baragera ahari mu ijana pee.
Ese ubundi ubu mba nizeye iki? Harya ngo ni uko nisiramuje kandi nkaba ntaba nabafashe ku ngufu? Yego birongera amahirwe yo kutandura ariko ntabwo bitanga icyizere gisesuye.
Nkwiye kwiyigaho hakiri kare niba ntararangiye, ntazavaho nivutsa amahirwe.
Nahise mbyuka ntangira kwitegura kujya ku kazi. Gusa ubwo nari ndi mu nzira ngenda, naje kubona Cynthia ampamagaye
CYNTHIA: bite se, nturagera ku kazi?
JACQUES: oya ariko ndi mu nzira. Wowe se wagezeyo?
CYNTHIA: sha nagezeyo ariko nyine ndumva aribwo nagukumbuye cyane. Ndumva nakigarukira
JACQUES: iryo ni irari. Gusa ni karibu rwose ntabwo n’ubundi nigeze nkwirukana
CYNTHIA: oya sha. Ahubwo we hari akantu nibagiwe kukubaza, nyine ko ejo wambwiye ngo wari waraye ino mwari mwaje mu nama muri benshi cyangwa yari wenyine?
JACQUES: icyo kibazo ra? Sha nari njyenyine da. Kuki ubimbajije se?
CYNTHIA: byari amatsiko gusa tu. Nta kindi. Akazi keza rero, turasubira.
Yahise akupa, gusa ansiga mu kantu. Kuki ambajije niba nari nijyanye?
*_Ashaka kumenya niba ari we Chantal yavugaga buriya se? Naho se inzozi Jacques yarose buriya ziravuga iki? Agace ka 11 ntikazagucike_*
Comments