Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*IRYO NI IRARI Agace ka 22*
JACQUES: ntabwo nkomeza kubicisha amatsiko kuko ndabizi ko muri kwibaza icyaba kiduteranyirije hano. Nubwo tutari benshi ariko ndabona gufata umwanya twibwirana byaza gutinda. Icyo mpamya cyo ni uko duteraniye hano twese kubera ko muri inshuti zanjye. Kuba rero muri inshuti zanjye nagirango nsabe Lily yigire ejuru ibindi ndabivuga ahagaze
Yahise ahaguruka wenyine, kuko umwana we twari twamushyize mu cyumba ari kumwe na Jane. Ni ko numvaga nshaka kubigenza, kuko abantu bose natumiye ntabwo bari bazi icyo nabatumiriye. Ndetse batangiye kujujura ubanza bari bazi yuko ngiye gutera ivi.
Yamaze guhaguruka nuko ndakomeza
JACQUES: uyu mureba aha yitwa Liliane ariko ubu navuga ko yahinduriwe izina kuko kuri ubu yitwa mama Jackson. Niba abari mu cyumba banyumva nabasabaga ko bazana na Jackson hano hafi ngakomeza kuvuga na we ari hano
Ni bwo mu ikanzu nziza cyane Jane yasohotse ari kumwe na Jackson na we utari yambaye nabi kuko rwose yari yambaye neza cyane bidasanzwe
Babaye bagisohoka mu cyumba bageze muri salon ubundi abantu bose amashyi barayatanga kaci kaci impundu ziravuga urwunge.
Narindiriye ko basoza kuyogayoga nuko ubwo barangizaga kuvuga nkomeza ijambo ryanjye
JACQUES: murakoze. Rero uyu musore mubona, yitwa MUGISHA Jackson, akaba umwana wa Lily na Jacques
Za waouu, ahoo, yess. Byavuze ubudatuza ubundi amashyi arakomeza rwose.
JACQUES: murambabarira ko mbibatunguje ariko ndumva ari byo biryoshye kurenza ko mwari kuza mwese mubizi. Rero ntabwo ndi buvuge amagambo menshi ahubwo nabatumiye ngo muze mumfashe kwakira uyu musore mu muryango wacu, ndetse tumuhe ikaze. Kuko guhera uyu munsi uyu musore agiye kuba umwe mu baba muri uru rugo kuko nyina agiye gufata urundi rugendo rutari rugufi kandi rutamwemerera kuba yajyana umwana. Ijambo ryanjye ryari iryo, ndumva naha umwanya mama Jackson na we akagira icyo ababwira
LILY: nta magambo menshi mfite navuga gusa ikinshimishije ni uko uyu mwana musize mu biganza byiza. Ndahamya ko azakura neza kandi azitabwaho. Nanjye aho ngiye si uko mwanze, umwana naruhanye imyaka itatu yose ntabwo ubu ari bwo yaba ananiye ahubwo ubuzima bunyerekeje ahandi. Ndashimira se utaramwihakanye nubwo yamenye ko ari uwe ari mukuru, kubera impamvu zitaduturutseho twese. Murakoze.
Yamaze kuvuga, dore ko Theo na we ari mutaripfana aba asabye ijambo nuko ararihabwa
THEO: ariko rero nubwo tumenye Jackson na mama we, hari undi muntu waturukanye mu cyumba na Jackson, ntabwo twabashije kumenya neza uko bimeze ibye…
Abantu bahise bajujura nanone bati wa mugani
JACQUES: uyu yitwa Jane, ni inshuti yanjye, umujyanama wanjye, mushiki wanjye, inkoramutima. Ibirenze kuri ibyo muzabimenya nihagera. Mube mujyanye ayo
Nta kindi bari kurenzaho. Twakomeje kuganira kugera ubwo bwije maze nsaba Jane ko yarara akararana na Lily maze njye nkararana na Jackson arabinyemerera rwose.
Bukeye nibwo twaherekeje Lily arataha nuko tuvuye kumuherekeza nsaba Jane ko bugorobye ari buze tukagira ibyo tuganira. Yanyemereye ko ari buze, nuko nanjye ndataha mba ndi kumwe na Jackson twitemberera tunaganira mumenyereza na we arushaho kumenyera
Namukundiye ko ari umwana utarushya kandi utagorana kandi rwose twahise duhuza burya amaraso ni meza
_JANE_
Bugorobye nariteguye nuko njya kwa Jacques. Sinari nzi icyo anshakira ariko naragikekaga kuko ndabizi ubu yararyohewe wasanga ashaka ko muraza nanone. Nidukomeza gutya se ubu ntibizaba bibi ra? Ko numva bitaba ari byo?
Ubwo nageragayo nasanze murumuna we atetse Jacques na Jackson bari mu cyumba bari kureba filimi z’abana. Narabashuhuje nuko nicara iruhande rwabo maze turebana filimi. Nari nitwaje yawurute nuko mpereza Jackson aranshimira ahita asohoka ayinywa
JACQUES: ndumva ibintu biri kundenga. Sinzi uko nabikubwira ariko rwose ndumva nishimye bidasanzwe pee. Uyu mwana ari gususurutsa hano hantu ndumva nahita mbyara undi
JANE: ngaho mubyare nakubwira iki. None se washakaga kumbwira iki ko wansabye kuza bwije? Urabona ndi busubire muri kaminuza gute bwije cyane koko?
JACQUES: ba uretse tubanze dufungure ibya nijoro turavugana ibindi nyuma. Hari ikibazo se?
JANE: oya nta kibazo. Gusa umenye ko ndi butege moto ubwo mu gutaha kuko buraba bwije cyane ahari
JACQUES: turabivuganaho nta kibazo rwose.
Twagiye ku meza turafungura nuko tumaze kurya Jackson na se wabo bajya mu cyumba cyabo kuryama nanjye njyana na Jacques mu cyumba
Jacques yahise andeba mu maso nuko yicara ku gitanda amfata ku rutugu
JACQUES: abantu iyo bagiye mu murenge cyangwa mu kiliziya ubundi baba bagiye gukora iki kidasanzwe?
JANE: baba bagiye kwerekana ibyo bo ubwabo bamaze kumvikana noneho bakabihamiriza imbere y’abantu bakanabisinyira. Niko mbibona jyewe
JACQUES: noneho ku bwawe kujyayo ni umuhango no kubaha amategeko gusa?
JANE: none se ubundi ni iki? Ba sogokuru ko babanaga nta sezerano se baburaga gusazana? Ariko urebe ubu abantu bahora muri za gatanya uko bangana. Rero nubwo ubukwe buryoha ariko si bwo bwubaka hubaka urukundo rutagira uburyarya rwose
JACQUES: urakoze kunyorohereza kuko hari icyo nashakaga kugusaba kandi unyumve neza. Kuba dukundana byo ntawe ubishidikanyaho ndetse ntawe ubihakana. Urabibona ko mu nshingano mfite hiyongereyeho uyu muhungu Jackson, nishimiye ko mwamaze guhuza rwose kandi muri gukundana pee. Ahubwo nari mfite icyifuzo nshaka kuguha kandi ndagusabyeee, ucyemere
JANE: none se ndacyemera utarakivuga koko? Nyine kimbwire numve niba nemera cyangwa niba mpakana.
JACQUES: numvaga nshaka kugusaba ko kuva uyu munsi wambera umugore. Ibisigaye bireba umuco nyarwanda ndetse n’amategeko, tuzabikore twitonze tunamaze kwisuganya.
Numvise uruhu runyorosotseho neza neza. Ngo guhera uyu munsi tubane koko? Ubu se arumva koko naba niteguye ibi bintu? Ubu se nazabwira mama ngo nishyingiye nabuze iki? Gusa nanone ndumva nabyemera kuko ndamukunda kandi rwose sinshaka nanjye ko Jacksona arerwa gisore. Uriya muhungu bazajya birirwana koko yazamuha ubuhe burere?
Nahise nsubiza amaso inyuma, mbona burya irari utaritwaye neza rishobora kukugeza kure pee. Uyu muhungu nako uyu mukunzi wanjye iyo atagira irari ngo rimuturatuze ritume atera inda ntabwo ibi biba byarabayeho. Ariko nanone ntabwo byo ubwabyo ari ikibazo kuko ntabwo yahakuye imbwa yiruka nubwo byashobokaga.
JANE: Ntabwo numva mfite icyo nagusubiza ariko nanone nkubwije ukuri ntabwo icyifuzo cyawe ari kibi. Gusa ndagusaba uzabibwire mama, icyo azategeka tuzubahiriza icyo. Rwose jyewe nditeguye kukubera umugore kandi nabyemeye kuva umunsi nemera kukubera inshuti.
Namubwiye ayo magambo ahita ahaguruka nanjye arampagurutsa, nuko arampobera cyaneeee
JACQUES: nta rindi jambo ndenzaho, mama we ndabizi ntabwo yabyanga ndetse nari namaze kubimuteguza kandi yampaye umugisha
JANE: mama na we ubanza andambiwe. Ubundi se buriya wowe na mama muba mubona bimeze bite?
JACQUES: biba bimeze neza. Ahubwo turyame kandi rwose, urakoze nanone ndetse cyane.
Twahise turyama, kuva uyu munsi ndi umugore we, amategeko azabihamya nihagera, jyewe ndamukunda kandi na we arankunda ndabyizeye. Bya bindi Jeanine yahoraga ambwira ati *IRYO NI IRARI* ubu ntabwo bikiri irari ahubwo byabyaye urukundo ruzira amakemwa, ubu ndi uwe na we ni uwanjye, ibihe byose
*IHEREZO*
Igusigiye iki?
*
Comments