logo

NEW TALENTS

Stories Group

IRYO N'IRARI EP21

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



_JACQUES_


Nibajije igitumye muganga atubaza gutya numva ntangiye kwiheba neza neza. Gusa nanone twizanye kandi naje namaramaje ngomba kubimenya kandi nabimenya nkamenya uko mbigenza ntakundi na cyane ko uyu mukobwa ubwe yambwiye yuko nta kibazo ahubwo yahindura uko tubanye

JACQUES: muganga twaje dushaka ko umwe amenya uko mugenzi we ahagaze, rero ibisubizo byacu mubiduhere hamwe nta kibazo

MUGANGA: none se musanze umwe muri mwe yaranduye cyangwa mwembi mwaranduye mwabyakira mute?

JANE: muganga nsanze naranduye nava hano mumpaye imiti rwose ngatangira kuyifata hakiri kare, kuko bambwiye ko iyo ufashe imiti neza kandi ku gihe bikurinda ibyuririzi. Ndacyari umunyeshuri kandi mfite imishinga myinshi imbere yanjye ngomba gukora, rero rwose niko nabigenza

MUGANGA: rwose utekereza neza cyane. Niko se musore wowe urumva wabigenza ute

JACQUES: yewe jyewe nubundi ndabizi naranduye rwose ahubwo mumbwire niba mutanga imiti, ntangire nyifate hakiri kare

MUGANGA: none se ko wishinja ko wanduye wigeze wipimisha barabikubwira?

JACQUES: oya sinipimishije ariko rwose nkurikije abantu twahuye uko bangana kandi bose tugakorera aho, nta kuntu ntaba naranduye rwose pee. Ahubwo ndamutse ntaranduye ubwo yaba itabaho.

Muganga yarandebye azunguza umutwe amwenyura

MUGANGA: rero mu bipimo twafashe twasanze mwembi uko muri babiri nta n’umwe wanduye. Gusa…

Sinarindiriye ko arangiza interuro yavugaga nahise ntera akamo mpobera Jane numva ibinezaneza byandenze

JACQUES: noooo. Muga, ndi muzima koko? Jyewe Jacques ubu ndi muzima?


MUGANGA: yego mwese muri bazima. Gusa ibipimo byerekana ibyo mu mezi atatu ashize. Uramutse muri ayo mezi atatu hari aho wahuriye n’ibyakwanduza, ntabwo ibipimo byabigaragza. Niyo mpamvu byaba byiza mugarutse nyuma y’andi mezi atatu tukongera tukabapima

JANE: none se umuntu aramutse abizi neza ko nta hantu handi yahuriye n’ibyamwanduza?

MUGANGA: icyo gihe igisubizo kiba cyizewe neza rwose. None se murumva mubizi neza ko mu mezi atatu ashize ntaho mwahuriye n’ibyabanduza?

JACQUES: muganga umukobwa duheruka kuryamana, ubu amezi atanu arashize kandi nyuma ye rwose nta handi naba narahuriye n’ibyanyanduza.

JANE: jyewe ni uko nashakaga ko mubyerekana rwose ntaho nkeka naba naranduriye kandi nari naripimishije ninjira kaminuza kandi kuva nipimishije nta cyanduza nahuye na cyo

MUGANGA: noneho reka mbabwire ngo muzagire urugo ruhire, muzabyare muheke. Mugende rero nakire abandi


Twarasohotse ariko dusohoka ahongaho numva ibinezaneza byanyuzuye umubiri wose. Jyewe Jacques ndi muzima? Simbyumva pee

Twageze hanze ndeba Jane na we arandeba

JACQUES: cherie, noneho uracyashidikanya se?

JANE: nubundi sinashidikanyaga ahubwo nari mfite impungenge gusa nkanahangayika ndamutse nsanze waranduye. Ubu rero uri muzima, ibintu ndumva ari amahoro. None se ubu ugiye gukora iki izi saha?

JACQUES: niba ntacyo bigutwaye se waje tukajyana iwanjye? Ukanahamenya ukananyereka uko nzatunganya icyumba cy’umwana. Ikindi ntari nakubwiye ahubwo ni uko bazaza mu cyumweru gitaha. Ndumva ngomba gutangira gutumira abashuti banjye ba hafi ahubwo uwo munsi bakazaba bahari. Ba Theo n’abandi

JANE: nanjye wanyemerera nkazatumira abantu batatu gusa se b’inshuti zanjye? Kandi uranabazi

JACQUES: ntabwo nakubuza gutumira abantu rwose kuko ikirori kizashya. Ahubwo se ni ba nde ko uvuze ngo ndabazi?

JANE: ni Chantal, Jeanine na Cynthia

Ngo? Aba se babaye inshuti ze kuva ryari?

JACQUES: wenda Jeanine we ndabyumva. Ariko se Cynthia we muziranye mute? Chantal na we muziranye urya munsi byo birumvikana

JANE: burya Chantal twakomeje kuvugana kandi ni we watumye menyana na Cynthia. Niba utari ubizi ko baziranye burya baraziranye kandi ibyawe na buri umwe, twese tubiziranyeho. Ariko wigira ikibazo ngo wibazeho byinshi ndabizi *IRYO NI IRARI* ryabiguteraga, nizere koko ko wahindutse nkuko wabimbwiye

JACQUES: sha uko ni ukuri rwose narahindutse kandi urabibona nawe. Noneho reka tugane iwanjye turaganira tugezeyo.

_JANE_

Nanjye muri jye numvaga byandenze rwose uburyo Jacques ari muzima. Namubwiye ibya Chantal na Cynthia numva nshaka kuba namubwira byose nkamubwira uko Chantal yanduye ariko numva nta mpamvu. Chantal ubwe yanyijeje ko nta mubano bagifitanye, bivuze ko batazongera kuryamana. Cynthia yabonye arusimbutse ntabwo ashobora kongera. Ndumva rero ibintu ari amahoro

Ubwo twageraga iwe yampaye karibu mbona iwe hashya ntaho hahuriye na hahandi namusuye bwa mbere. Yari inzu ngari noneho, irimo byose byo mu nzu. Intebe, akabati, nta na kimwe kiba mu nzu kitari gihari.

Yampaye karibu mu cyumba ambwira kwisanga no kwisanzura ndetse ahita afata imfunguzo za buri muryango arazimpa

JACQUES: guhera uyu munsi hano uhafite uburenganzira busesuye. Uzajye uhaza igihe cyose ushaka, isaha yose ushaka, wahirirwa waharara ntawe uzakubuza rwose uzisanzure uko ushaka

Amagambo yambwiye nayakiranye ubwuzu kandi numva ndayishimiye cyane kuko umusore nka Jacques ugaragaza guhinduka muri we ntabwo aboneka henshi pee.

Ubwo twakomeje kuganira kugera ubwo nabonaga amasaha akuze nuko ansaba ko twafatanya gutegura ibya nijoro, numva nta kibazo kuba twabifatanya maze tujyana mu gikoni dutangira gutegura ibya nijoro.

Twamaze kurya mbona anje imbere arapfukama amfata ku bibero andeba mu maso

JACQUES: ngushimiye ko wambereye inshuti nziza kandi nyayo kuva twamenyana. Ndagushimira kandi ko wihanganiye ahahise hanjye ntuhubakireho ngo wumve ko urukundo rwacu rudashoboka. Ndagushimira ko wirengagije byinshi ukarenga byinshi ukemera kuba uwa Jacques, nubwo amategeko atarabyemeza ariko nubundi yo yemeza ibyo twe twabanje kwemeza. 

JANE: urakoze gushima kandi nanjye ngusezeranyije ko nzakomeza kukubera inshuti nyayo nkakubera inkoramutima. Ndagushimira kandi icyizere wangiriye ukantoranya mu bandi, maze ukansaba kukubera inshuti. Nzagukunda ngukundire abawe, nzakubaha nkubahishe kandi nzirinda icyabangamira umubano wacu aho cyaturuka hose. Sindi mutagatifu ariko nzagendera kure ikintu cyose cyatuma ntakubera umutoni sinkubere imfura. Ndi uwawe, uyu munsi n’ejo kugeza ibihe byose

Namurebye mu maso nuko yubura umutwe nanjye ndawubika maze duhuza iminwa turasomana.

JACQUES: ese hari icyo byaba bigutwaye iri joro uraye hano? Ndumva nifuza kongera kukumva mu gituza cyanjye ngupfumbase.

JANE: ntabwo kukuraza nabyanga ariko ndabizi nkurikije uko twiriwe nuko ndi kwiyumva ntabwo uri bugire icyo unsaba ngo nguhakanire. Kandi siniteguye ibyakurikiraho. Urumva nubwo utabimenyereye wabasha gushaka agakingirizo? Cyangwa urumva uri bwifate ntitubikore?

JACQUES: ntabwo icyifuzo cyawe nagisuzugura. Rwose nta kibazo ndaje njye kugashaka nubwo kuri wowe numvaga bidakwiye ko nkambara ariko kugirango twese tube dufite umutekano wuzuye kandi usesuye, reka njye kugashaka

JANE: ngaho genda. Ariko ujye muri pharmacy ni bo mba nizeye ko dufite ubuziranenge

Namubwiye gutyo atari uko nshaka koko ko ari ho akagura ahubwo nanjye nashakaga kugira ka surprise mukorera

Yabaye akigenda nanjye nsimbukira kuri butike ngura agapaki ka buji ubundi ndaza ndazicana nzimya amatara mu cyumba maze ngana mu bwogero ndaza ndihanagura ndyama nambaye agakanzu ka pink nkunda kwambara nijoro . naryamye nubitse inda nari mbizi ko akinjira ari bunage ijisho ku ntege n’amabuno, za buji na zo zigakora akazi kazo. Iri joro ni iryacu, kandi ndumva nta mutima mubi. Ndamukunda kandi nzakomeza mukunde.

*_Iri joro haraza gushya pee. Agace ka 22 ntuzagacikwe_*

Comments