Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_JANE_
Niba habaho icyitwa gutungurwa, uyu munsi ndatunguwe. Ariko nanone sindi kubyumva neza rwose pee. Ni gute umukobwa yabyara umwana akamara imyaka itatu koko atarabona se? yego igihugu si gito bikabije ariko nanone si kinini ku buro washaka umuntu imyaka ingana gutyo utaramubona.
Ibyo ariko sinanabitindaho buri wese agira uko agenda kandi akagira uko atwara ibintu bye.
Gusa ikindi cyantunguye nanone ni ugusanga na Jacques ubwe afite gahunda yo kwipimisha akamenya uko ahagaze. Ubundi iyo umuntu afite uyu mwanzuro biba bivuze yuko amaze guha agaciro ubuzima bwe ndetse ashaka impinduka zifatika mu buzima bwe. Arashaka kubuha icyerekezo kandi niba ntibeshya icyo cyerekezo ashcake kukijyanamo nanjye turi kumwe, agatoki ku kandi. Imana imfashe gusa abe muzima kuko sinifuza kuba nahomba uyu musore umaze kugaragaza impinduka zifatika mu buzima bwe rwose.
Ariko nanone ikintu agiye kumbaza ndumva kinteye ubwoba ubanza kiremereye si gusa.
JANE: nta kibazo wambaza ndumva ndi bugusubize
JACQUES: ni ibibazo bibiri kandi ndakubaza buri kimwe ukwacyo. Icya mbere, ndamutse nipimishije bagasanga naramaze kwandura, byagenda bite ibyacu?
JANE: icyo kibazo umbajije nanjye naracyibajije kuko muri gahunda nari mfite nanjye nashakaga kuzagusaba tukipimisha na cyane ko nari mbizi ko hari uwo mwaryamanye kandi mukaba mwarakoreye aho. Rero nkunda ubuzima bwanjye kurenza ibindi byose bibaho. Nkubwije ukuri rero nsanze waranduye ntabwo nakureka burundu ariko nanone umubano wacu wagira uko ugenda kundi, muri make sinazakubera umugore. Erega nanjye sindamenya uko mpagaze mperuka kwipimisha ninjira kaminuza. Yego ntaho nkeka naba naranduriye ariko nanone igihe nta bipimo bibyerekana sinakiyemera da. Ndakeka icyo ngishubije ngaho mbaza icya kabiri
JACQUES: ikibazo cya kabiri, ese uyu mwana bagiye kuzanzanira witeguye kuzamwakira ukamumfasha?
Icyo kibazo numvaga ari cyo yakabaye yahereyeho kuko niba hari ikintu kibaho kigora ni ukurera umwana utabyaye. Yego ntabwo nanga abana ndetse niyo ataba uwa Jacques namurera ariko se ubu nzamurera nka nyina koko? Icya mbere sinzi uburere afite ubu uko bumeze, icya kabiri sinigeze ndera abana. Gusa nanone ndumva kumurera ntashobora kubyanga na gato rwose
JANE: ntabwo nakanga kukurerera kuko umwana ni umuziranenge kandi ikindi ni uko uwo mwana yavutse ntaranamenyana nawe. Sinakugerekaho ikosa rero ubu kuko niba irari ryaratwise rikabyara nyine tugomba kwakira na yombi icyo ryabyaye. Uwo mwana igihe cyose nzabishobora nzamuba hafi kandi uko nshobojwe kose nzamubera imfura ndetse mubere nyina. Gusa ntuzantererane ngo use nk’aho ari jye ubijugunyeho kuko umwana ntabwo arerwa n’umuntu umwe gusa. Ubundi se wamaze kwitegura neza byose? Aho azajya arara, uzajya asigarana na we wagiye ku kazi, uko aziga, aho aziga n’ibindi bisigaye byose?
JACQUES: nyine ni byo nashakaga ko wanangiramo inama kuko jyewe rwose nubwo umwana ari uwanjye ariko ibintu byo kurera abana simbisobanukiwe kandi nanone byarantunguye. Gusa ishuri ryo aziga hano hafi niyo mpamvu naje gutura hano. Mfite murumuna wanjye uzaza bakajya birirwana igihe amashuri ataratangira natangira ubwo azajya amujyana anamucyure. Gusa kugirango umwana akomeze no kubona presence y’igitsinagore hafi ye nagusabaga ko buri weekend wajya uza kudusura. Ndabizi ngusabye ikintu gikomeye ariko uzigomwe kubwanjye pee. Si kure yawe ngo kuhagera byakugora ariko nanone ndabizi nyine ntabwo biri mu nshingano zawe, niyo mpamvu mbigusabye nkwinginga
JANE: wikigora unyinginga kuko muri kamere yanjye iyo nakunze nkunda umuntu uko ari kandi nkamukundana n’ibye byose. Rero sinaba ngukunda ngo nanirwe gukunda umwana wawe ndetse murere uko bikwiye. Humura pee. Nzagerageza uko nshoboye ariko nanone kukwizeza ko buri weekend najya mboneka byo naba nkubeshye, gusa igihe cyose bishoboka niyo haba mu mibyizi nzajya nza, niyo nagenda n’amaguru erega hano ni hafi. Sinzi niba ibibazo byawe byombi bishubijwe
JACQUES: ndumva nshubijwe neza kandi. Igisigaye ndumva twagana kwa muganga bakatumenyesha uko duhagaze, ubwoba sinabura kukubwira ko mbufite ariko nanone ntaho nabicikira. Ngomba nyine kubimenya hakiri kare nkabyakira.
Twahise duhaguruka tuva aho ngaho twerekeza kuri Dushishoze ni ho hari hafi yacu kandi batari budusabe ikiguzi cyo kudupima
Tukihagera twarakiriwe ndetse tubabwira ikitugenza
MUGANGA: none se mugiye gushyingirwa ko muzanye?
JACQUES: nubwo na byo biri muri gahunda ariko ntabwo byo ari vuba aha ahubwo turifuza kumenya uko buri umwe ahagaze bigatuma tubasha noneho gufata umwanzuro ku rukundo rwacu
JANE: nyine muga, urabona twatekereje turavuga tuti hari igihe umuntu aba ari aho adaheruka cyangwa ataranigeze yipimisha ngo amenye uko ahagaze, akajya kwipimisha yamaze no gukoresha save the date. Ibaze usanze umwe muri mwe yaranduye rero? Ubukwe bukaba burapfuye erega mukaba muniteje abantu. Ariko ubu iyo umenye uko uhagaze hakiri kare urabyimenyera ibisigaye rwose
MUGANGA: sha mwebwe rwose ndumva musobanutse nta nubwo ndi butinde mbasobanurira byinshi. Gusa kimwe nshaka kubabwira ni uko kuba umwe yaranduye undi ari muzima burya bitababuza kubana ahubwo muba mukwiye kumenya uko mubyitwaramo muri uko kwandura kwanyu nako k’umwe muri mwe.
JANE: ngo iki muga? Ubwo se mwabana mute umwe yanduye koko undi ari muzima?
MUGANGA: none se muramutse mubanye mwembi muri bazima nuko nyuma umwe akazaza kwandura, mwahita mutandukana cyangwa mwakomeza kubana ahubwo mukamenya uko mubyitwaramo?
Ako kantu yanazemo katumye koko ntekereza kabiri, nuko nsanga burya bishoboka ko wabana n’umuntu yaranduye. Ubwo bivuze ko iminsi yose mu kubonana hajya hakoreshwa agakingirizo. Ariko se nanone ku rundi ruhande, ko ibibazo bigihari ra
JANE: none se muganga, mwabana ariko ntimuzabyare? Urumva atari ikibazo byo?
MUGANGA: ubu hari imiti ihari itangwa ngo irinde abafite ibyago byo kuba bakandura. Mu gihe mukeneye kubyara umuzima yajya afata ya miti imurinda kwandura ubundi mukaba mwakorera aho. Gusa nanone si ibintu nashishikariza abantu kuko ubushakashatsi ntabwo buremeza 100% ko ufashe iyo miti koko imurinda kwandura ariko mu gihe ntayandi mahitamo ahari ubwo buryo burakoreshwa. None se ntimuzi ko hari imiti ihabwa abantu bakeka ko banduye hatarashira amasaha 72 ikabarinda kwandura?
Yakomeje adusobanurira byinshi n’ibyo ntari nzi ngenda mbimenyeramo. Jacques wanjye we wabonaga atuje ameze nk’umwana bagiye kubwira amanota ariko abyiyiziye ko yatsinzwe ku mugaragaro.
Ubwo nyuma yo guhabwa ubusobanuro bwuzuye ni bwo haje udufata amaraso maze amaze kuyadufata ajya kuyapima atubwira gutegereza umwanya muto ko mu minota itarenze 20 ari bube atuzaniye ibisubizo
Aho twicaye mu mutima narimo nsenga ngo Imana iturinde maze Jacques wanjye abe ari muzima
Ya minota ishize ni bwo muganga yaje atuzaniye ibisubizo. Amaze kwicara arongera aratubaza
MUGANGA: harya murashaka kubana cyangwa mushaka kumenya uko muhagaze gusa
JACQUES: dushaka kumenya uko duhagaze
MUGANGA: none se muriteguye koko buri wese ibisubizo bye aremeye mugenzi we abimenye cyangwa buri wese tumuhe icye mu ibanga?
*_Kuki muganga abanje kubabaza gutya se kandi? Aho nta kantu karimo? Agace ka 21 ntikazagucike_*
Comments