logo

NEW TALENTS

Stories Group

IRYO N'IRARI EP19

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



_JANE_

Bajyaga bambwira ngo urukumbuzi rushobora kukuzonga ukarwara ukaremba nkabihakana ariko nanjye aho bigeze ndarembye pee. Nkumbuye Jacques bitarabaho
Kandi kwihagararaho kwanjye ndumva ntabimubwira kuko ndabizi yahita ambwira ko namusura, ibintu numva ntifuza iki gihe kubera yuko nshaka kuzasubira iwe maze kumenya neza uko ahagaze
Nubwo ubushize ntabyo twakoze ndetse Imana ikaba yarandokoye ariko simpamya ko n’ubutaha ninjyayo nta kintu kizaba rwose pee. Ndamukunda kandi umubiri wanjye uramwifuza
Mukunda kuko yambwije ukuri
Mukunda kuko azi kuganira
Mukunda kuko hari byinshi yaretse kubera urukundo
Mukunda kuko umutima wanjye wantegetse kumukunda

Erega urukundo uwo rushatse ruramusanga. Mu gihe niyumvishaga ko ntazongera gukunda ukundi ahubwo ni bwo igihe cyo gukunda nyacyo cyari kigeze none dore urukundo rutangiye kungira umurwayi

Kuvugana kuri telefoni gusa ntabwo bihagije, ndumva nkumbuye kumureba amaso mu yandi, tuvugana turi kumwe, aseka nseka, ankoraho mukoraho ubundi tukishimana turi kumwe.

Nkiri kumutekereza nibwo nagiye kubona mbona Jeanine ampamagaye, uyu na we sinari nkimwibuka rwose


JEANINE: ese sha iyo ugiye mu biruhuko uruhuka byose n’abantu uba uturuhutse?

JANE: ubwo ushatse kuvuga iki ra? Niba ushaka kuvuga ko ntakikuvugisha ariko nawe ntacyo wandushije rwose. Amakuru se nyiragasazi we

JEANINE: sha meze neza ibiruhuko bimeze sawa. None se wowe bite na Jacques wawe? Ubundi ayo ni yo makuru mba nshaka mbere ya byose

JANE: ubanza ariko nawe umushaka si gusa? Jacques wanjye araho ameze neza cyane rwose arko ni ku majwi kuko ku mashusho naba nkubeshye duherukana ibizami byaraye birangiye

JEANINE: ese wagiye ugerageza ukaba romantique koko? Ubwo urumva gufata umunsi ukamusura ari ikibazo?

JANE: si ikibazo ariko nawe urabizi neza narabikubwiye byose nta kintu naguhisha. Rwose ntaramenya neza uko ahagaze sinzasubira iwe

JEANINE: ubwo kandi uribeshya ngo uramukunda? Nkubwije ukuri uramuts umukunda wakabaye warahise unabimubaza ukibimenya none wowe warabibitseeee

JANE: mbabarira muko, wa mugani wa wa muhungu buri wese agira inyogo ye. Nzamusaba tujye kwipimisha nta kindi, nimara gusanga ari muzima nzamwihorera ninsanga yaranduye nibwo nzamubwira ukuri mubwire aho yanduriye

JEANINE: ibyawe sinabyivangamo da. None se mukecuru we arabizi ko wabonye umukunzi ra?

JANE: ubanza wowe ubwenge bwaragurutse si gusa. Ubwo se nabimubwira gute kandi ntaramenya niba bizakomeza cyangwa bizahagarara? None se ukeka ko nsanze yaranduye twakomezanya ubuziraherezo? Yego sinareka kumubera inshuti ariko nta bindi byarenga aho. Rero ndumva igihe cyo kubibwira umukecuru kitaragera. 

JEANINE: jye rero nkugiriye inama washaka uko muhura mukabisoza kuko amezi atatu burya yamaze gushira nuko wenda wowe utabibara. Ndakeka ahubwo ari atanu si gusa. Uze kubibara neza hanyuma umenye icyo gukora hakiri kare. 

Nahise koko nongera gusubiza amaso inyuma mpereye umunsi tumenyana nsanga amezi atanu ari bugufi kugera. Ubanza ubwoba bwaratumye ntamenya ko amezi ari kwihuta. Ubundi se wa mugani ntihasigaye icyumweru amashuri agatangira? Uwamusaba akazaza kundeba tugahita tujyana kwipimisha buriya ntibyarushaho kuba byiza ra? Uwo munsi nahita menya ikijya mbere rwose. Nako ni ko bimeze ahubwo reka nze muhamagare mbe muteguza


_JACQUES_


Kumenya ko nabyaye mfite umwana ni yo nkuru ya mbere yaneneje umutima wanjye. Erega umwana ni wo muzuko wacu wa mbere. Ubu niyo natabaruka ntabwo bampambana ikara. Gusa ikibazo mfite ni aho nzahera mbibwira Jane. Umuntu tugiye kumara amezi atanu dukundana nkaba ntarabimubwiye, nzahera hehe mubwira koko ko mfite umwana? Ubu nzifata mubwire ngo nanjye niho nkibimenya, abyemere koko? Sinzi rwose gusa ndabona ari ngombwa ko abimenya


Ikindi nanone ndumva iki cyaro ntakwiriye kukirereramo umwana wanjye Jackson. Nshaka azabe ahantu abona ishuri ryiza azazamuke neza rwose. Aha rero nta shuri rifatika mpabona.
Ubundi se ko mbona bamwe mu bo dukorana bataha mu mugi uwaba nanjye ari ho njya gushaka inzu ubundi nkajya nza ku kazi nanjye nteze? Yego bizampenda ariko nanone ntabwo wakunguka utashoye. Ubundi niragiraga nkicyura none ubu ngiye kugira uwo nduhira, umunsi ku wundi. Ku bwe ntacyo ntakora niyo byansaba gusigara nta pantalo nambaye nabyemera ariko umwana wanjye akiga neza akabaho neza

Nibwo nahise mpamagara umwe mu baranga amazu tuziranye mubwira ko nshaka inzu ifite ibyumba bibiri na salon, kandi iri ahantu hegereye ishuri kugirango umwana kujya ku ishuri bitazajya bimusaba gutega.
Ibyo byo mu minsi ibiri byari bimaze gutungana nuko hasigara gushaka aho nzahera mbibwira Jane kuko nifuzaga ko umunsi bazanzanira umwana na we yazaba ahari, ndetse nkanamuhuza na Lily bakamenyana akanamenya uwo azajya abaza amakuru y’umwana kuko bigenze uko mbyifuza nabana na we bidatinze rwose nta mpamvu yo kwifasha kurera kandi hari uwo twafatanya nubwo bwose ntazi neza uko azabyakira ariko nkurikije uko dukundana ndumva nifitiye icyizere ko azabyumva.

Mu gihe nari nkirimo kumutekereza nagiye kubona mbona arampamagaye

JACQUES: iyi ni surprise cherie. Amakuru yawe

JANE: ni meza cheri. Umeze ute se? ndagukumbuye singiye gukomeza kwirarira pee

JACQUES: nanjye nuko ndagukumbuye rwose gusa nategereje ko wowe bikuzamo da. Ubwo dukumburanye rero ndumva twashaka uburyo urukumbuzi rugabanyuka ku mpande zose.

JANE: niko bimeze. Ariko nubundi ndi hafi kuza ku ishuri, numvaga twazabonana nkihagera amasomo atararimbanya. Ariko uzaza wowe

JACQUES: ahubwo nanjye nagushakaga ndetse cyane. Gusa nubundi ngiye kwimukira mu mugi, urumva ko nzaba ndi hafi yawe bishoboka rwose isaha iyo ari yo yose twabonana

JANE: kwimuka? Akazi kahindutse se ko uje mu mugi

JACQUES: oya ntabwo kahindutse ahubwo hari izindi mpamvu zitumye nzaza gutura mu mugi. Nzazikubwira turi kumwe uwo munsi, nanjye numvaga ndi buguhamagare nkagusaba tukazabonana hakiri kare. None se uzamanuka kuwa kangahe, twabonana ku wa kangahe?

Yahise ambwira gahunda yose uko iteye numva azasanga naramaze kwimuka. Ariko nzabanza mbonane na we mbone kujyana na we iwanjye, ndumva ari byo bizaba ari bizima.


Umunsi twavuganye na wo ntabwo watinze kugera nuko nari namaze kwimuka maze bigeze mu masaha y’ikigoroba mbona Jane arampamagaye ambwira ko yamaze kuhagera amaze kubika ivalisi mu cyumba abamo
Nahise murangira aho yaza tugahurira nuko na we aza adatinze angeraho. Yari yarabyibushye ubona rwose ko ibiruhuko byamuguye neza cyane
Akingeraho yahise ansuhuza yishimye cyane nanjye muhoberana ubwuzu bwinshi.

Twatumije icyo kunywa nuko numva byaba byiza mpise ndasa ku ntego maze nkamenya uburyo ki ankanira urunkwiye.

JACQUES: rero cherie hari amakuru nshaka kukugezaho. Ku ruhande rumwe ni meza ariko ku rundi sinzi wowe uko uri buyakire gusa ndumva nkwiye kuyakugezaho

JANE: mbwira nguteze yombi

JACQUES: nakubwiye ko nagize ahahise nakita ko ari habi, kuko nariyandaritse bishoboka pee. Kandi gukoresha agakingirizo kuri jye byari ikizira.

JANE: ese ubwo ntabwo wigeze utinya na SIDA byibuze?

JACQUES: wahora n’iki ko mperutse kurota njya kwipimisha ntitira. Gusa nubundi gahunda yo kwpimisha yo ndayifite nkamenya uko mpagaze kuko nanjye nsigaye ngira ubwoba. Nari nararindiriye ngo amezi atatu byibuze azashire mbonanye n’umuntu kugirango ibisubizo nzabona nzabyizere, none ahubwo hagiye gushira atandatu ndumva bizaba byizewe cyane

JANE: koko se ufite iyo gahunda? Uzi ukuntu numvaga ahubwo uyu munsi ndi bubigusabe nanjye? Ahubwo nitumara kuganira duhite tugana kuri Dushishoze badupime. Ngaho komeza unyibwirire

JACQUES: nyine muri kwa gukorera aho kwanjye sinigeze menya ko nateye inda, ayo makuru nayamenye mu cyumweru gishize ubwo umwe mu bo twaryamanye yaje akambwira yuko amfitiye umwana, ubu ari mu myaka itatu uwo mwana

Namaze kubimubwira mbona ntabwo bimutunguye ahubwo mbona bimeze nk’aho bimunejeje

JANE: ubu rero ufite umwana utari uzi? None se kuki atari yarabikubwiye?

JACQUES: yavuye ino atwite atarabimenya aho abimenyeye, aba yakoze swap abura nimero yanjye, bihuza n’uko nanjye nari narayikoze sinari ngifite iye. Aho nabaga nari narahimutse anshatse arambura akomeza kubaririza no gushakishaaaa, kugera ejobundi ubwo yambonaga. Kandi yambwiye ko ashaka kumpa umwana wanjye nkamwirerera. Niyo mpamvu rero nimutse nkaza kuba hano kuko nshaka ko umwana wanjye aziga ishuri ryiza. Ibisigaye ndumva ari wowe nshaka kubaza ikibazo kimwe gusa

*_Ashaka kumubaza ikihe kibazo se kandi? Ibi bintu se ubu bidatunguye Jane bite? Disi na Jacques gahunda yo kumenya uko ahagaze yari ayifite. Agace ka 20 ntuzagacikwe_*

Comments