logo

NEW TALENTS

Stories Group

IRYO N'IRARI EP18

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



_JACQUES_

Nitegereje Lily numva ndi kumira amalitiro neza neza. Burya umukeno wica nabi ndabibonye koko pee. Ukuntu duherukana ameze none ni uku asigaye akeye? Ubu se hari umusore ahubwo utakifuza ko amubera umugore ko rubanda twigize ba nta gikwe koko?

Ndibuka umunsi duhurira ahantu yakoreraga mu kabari dore ko nari narigize intahanabatatu neza neza

*Uko byagenze uwo munsi*


Ninjiye mu kabari nuko ndicara maze ntegereza ko baza kunyakira. Bwari ubwa mbere ako kabari nkanywereyemo dore ko ntajyaga nkunda kunywera ahantu inshuro nyinshi nahoraga mpindura kuko sinakundaga ko abantu bamenyera mu kabari burya niho bahera bakwita akazizi cyangwa ugashiduka usigaye waka agakaye kuko wamaze kuba nk’umusangwa

Nategereje ko baza kunyakira nuko umukobwa w’imibiri yombi, wambaye akajipo kirabura ariko kagera ruguru y’ibibero n’agapira k’ umuhondo aba aje kunyakira. Muri bwa busazi bwanjye dore ko ahantu nicaye nari jyenyine musaba kubanza akampobera maze na we arabyemera arampobera ndetse ansoma  ku itama.

JACQUES: jyewe nitwa Jacques. Wowe se witwa nde

…: Nitwa Liliane. Tubazanire iki se kiriya?

JACQUES: Ntabwo hano nzi ibyo mufite ariko

LILY: hano se ugirango byose ntibihari. Hano rwose dufite byose

JACQUES: ngaho nzanira byose ikonje

Yahise aseka, ku mutima nti ubwo utanshihuye wowe ndagufite

LILY: basi mbwira icyo ukunda kunywa ndumva kurondora buri kimwe mu biri hano ntari bubishobore

Nahise mubwira icyo kunywa nkunda kandi akakizana gikonje nuko ahita agenda mu minota mike aba aragarutse aramfungurira agiye kugenda mufata ukuboko

JACQUES: iwanyu ni uko mwakira abantu koko?

LILY: gute se boss?

JACQUES: sindi boss nakubwiye ko nitwa Jacques. Niko ntunambaza icyo mfata kindi? Ubu se nyoye sindye ngasinda wabigenza ute koko

LILY: nari kugaruka nukuri kubabaza ahubwo nuko nari mbonye abandi bakiriya ngiye kwakira. Ngaho mbwira icyo ufata hanyuma ngendere rimwe

Naramubwiye nuko musaba ko mu minota itarenze itanu agaruka nkamutuma akandi kantu ariko naramubeshyaga nashakaga kumuganiriza nkumva niba bivamo

Iminota igera  mu icumi niyo yashie nuko aragaruka angeze iruhande aricara

LILY: naje muntume

JACQUES: ese hano uhamaze igihe kingana gute uhakorera?

LILY: iki ni icyumweru cya gatatu ntabwo ndahatinda cyane

JACQUES: ndumva ukiri mushya koko. Hano se biremewe kunywa uri mu kazi?

LILY: biremewe upfa gusa kutica akazi

JACQUES: ngaho genda uzane ako unywa hanyuma tuganire


Niba hano ahamaze ibyumweru bitatu gusa ni ukuvuga ko abasinzi bagenzi banjye bataramwica mu mutwe cyane, mfite amahirwe menshi yo kumufatisha. Yaragiye nuko agarukana agacupa ka juice

JACQUES: ntumbwire ariko ko unywa ibyo bintu

LILY: none se ko inzoga zimbasha. Nyinyoye ndi mu kazi nshobora gusinda akazi kagapfa. Niyo mpamvu ntayindi

JACQUES: none se ubu usoza akazi saa ngapi? Ndumva nshaka ko twasangira tukanaganira byinshi. Jyewe nakwikundiye nkikubona rwose

LILY: ubu se koko wakunda umuntu ukimubona? Izo ni injuga nawe sigaho rwose

JACQUES: hari ibyitwa coup de foudre, nibyo byambayeho. Rwose uburyo wanyakiriyemo, ukuntu ndi kugutesha umutwe ukihangana ntundakarire byankuruye cyane. Noneho imiterere yo yandangije neza neza. Ahubwo umuntu ujya akubona wambaye ubusa yaratomboye

LILY: ubanza nawe rwose utera urwenya ugakabya. Gusa urakoze ndashimye. 

JACQUES: none se nubwo bigutunguye kandi ko inshuti burya iva ku nzira, bigutwaye iki turamutse mu kanya ushoje akazi twimuye akabari tukajya ahandi tukarushaho kumenyana? Ino haba utubari twinshi rwose usanga bakora bakageza nka saa munani kandi haba hakiri kare twaba twaganiriye. Hari ikibazo?

LILY: ubu se izo saha koko ahantu ntaha nataha bakavuga ko mvuye hehe?

JACQUES: niba ikibazo ari icyo bakibaza ubahime ntutahe uze urare iwanjye. Humura ntacyo ndi bugutware rwose ni ukuganira gusa.


Koko niko byagenze kuko uwo munsi twaratahanye ariko isezerano nari namuhaye nararyishye kuko nubwo twari twanyoye tukisinzirira bwarakeye kwihangana birangaa turabikora.

Twamaze amezi agera muri ane tubanye gutyo mushaka nkamubona, kugera ubwo yagendeye ndamubura none nibwo nongeye kumubona.

___________

JACQUES: none se ibyo bintu utari kuvuga bimeze bite byatumye unshakisha bigeze aho koko?

LILY: nakabaye ntaje jyenyine ariko nabajije mama angira inama yo kwizana nkabikubwira nkabanza kubona uko ubyakira.

JACQUES: sobanura neza ntabwo ndi kubyumva

LILY: nyine, urabizi ko nta na rimwe twigeze dukoresha agakingirizo. Rero ubwo navaga hahandi nakoreraga nabanje kujya mu rugo mbere yo kujya mu kandi kazi. Ndi mu rugo nibwo mama yakomeje kujya anyitegerezaaaa, ageze aho ambaza niba ntatwite mutera utwatsi. Nibwo rero nyuma nanjye nabitekerejeho kuko nari maze amezi abiri ntabona imihango. Nahise njya muri pharmacy ngura agakoresho gapima inda, niko gusanga ntwite.

Ngo atwite? Ashaka kuvuga se ko namuteye inda? 

JACQUES: komeza ndakumva

LILY: nkimara kumenya ko ntwite numvise isi inyituye hejuru, kuko nari mbizi ko icyaduhuje atari urukundo ahubwo ari irari. Burya nubwo abantu bitwaza urukundo muri byose ariko inshuti zo mu kabari akenshi muhuzwa n’irari. Nahise rero nshaka uko nayikuramo ariko mbikojeje mukuru wanjye yenda kunyica ambwira ko umwana ari umugisha, uburyo yavukamo bwose. Nibwo niyemeje kuza kubikubwira, kuva uwo munsi kugera ubu nari narakubuze nariyakiriye

JACQUES: none umwana ari hehe?

LILY: nyine mama yambwiye kubanza nkabikubwira nkareba uko ubyakira nkazabona gupanga uko nzamukwereka. Ikindi kandi nifuzaga ko niba koko umwana umwemera ko ari uwawe, nazamukuzanira ukamurera kuko ngiye gushaka kandi nta mpamvu yo kurererwa nawe uhari, kandi mama mbona kumusigira umwana byaba ari ukumugora.  Muri make ngibyo ibyangenzaga

Jacques mfite umwana ungana atyo nkaba ntari muzi? Mbega ngo irari riratuma nororoka ntabizi. Irari nubwo rijya ritubyarira amazi nk’ibisusa ariko ndumva hari igihe rinatuzanira ibintu byiza. Rwose ukuntu nahoraga nibaza niba mbyara cyangwa ntabyara, none ndorera narabyaye umwana ari hafi kumera insya ntaramubona. Imana irahambaye pee

JACQUES: none se umwana ni umuhungu cyangwa umukobwa? Wamwise nde? Ndumva ntazarota mubonye ahubwo. Uzamuzana ryari se koko?

LILY: umwana wawe ni umuhungu, yitwa MUGISHA Jackson. Kumuzana byaturuka kuri wowe niwumva witeguye uzambwire. Gusa umwana umenye ko atari itungo, ntabwo namuzana gutyo gusa. Uzatumire abantu babe bahari baze kumwakira, nanjye menye ko musize mu biganza bizima. Binabaye byiza uwo mukundana yaba ahari, kuko urumva ko ari we uzamubera muka se niba koko wari ukomeje.

JACQUES: umva ibyo kwitegura ntabyo kuko inzu mbamo irahagije. Mfite murumuna wanjye uhora ansaba kuza tukibanira nzahita mubwira aze ubundi bajye baba bari kumwe. Ubundi se ubwo ntari mu myaka yo kwiga? Azahita atangira gardienne, ibindi bizagira igihe cyabyo. Gusa urantunguye ariko untunguye mu buryo bwiza pee. Ndumva nyuzwe mu mutima pee. Sinzi uko nabigusobanurira ariko ndumva birenze intekerezo zanjye


Twakomeje kuganira tunasangira ubundi agera aho aransezera twumvikana igihe azazira anzaniye umwana, nanjye mu nzira ntaha numvise ngomba guteguza Jane akazaba ahari ariko sinzamubwira ikizaba kihamubesheje, nshaka bizamutungure, nzarebe uko abyitwaramo ni byo bizampa ishusho yacu ahazaza.

*_Ese azabyakira ate uyu mukobwa? None haba hari n’abandi bana atazi ko batangiye kuboneka? Agace ka 19 ntuzagacikwe_*

*

Comments