logo

NEW TALENTS

Stories Group

IRYO N'IRARI Ep 5

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



_JANE_


Numvise umujinya, numva sinzi ibimfashe mba mvuye ku buriri aho nari nicaye mba mfashe Julienne mu ijosi numva nahita muhonda ku gikuta bashaka bakamfunga. Agacucu kanshinja kurarana na Theo muri lodge koko ibintu mu buzima bwanjye ntigeze nanarota.

Jeanine yahise aza ankurura amunkuraho gusa numvaga uburakari ntazi rwose.


JANE: umva Julienne, n’ikindi gihe ntuzibeshye ushaka kunyoberaho. Kwanza reka nanakubaze. Ubona uretse kuba utukura nk’urunyanya na rwo rweze mu gihe cy’izuba ari iki kindi warisha imbere y’abasore? Nanjye ngo gutukura. Si twa caro light wisiga hari ikindi? Umva muko, mukorogo iranuka burya rero. Wasanga n’udusya twawe twarahindutse nk’ubwoya bw’imbeba yaguye mu mazi none ngo nawe ufite umusore wihebeye udashaka ko hari umukoraho. Singusetse ntazakubyara ariko burya ushaka wamenya ko nta muntu ufite. Niba mbese wiyizeye kuki utinya ko nahuye na we? Niyo nanaryamana na we ubwo niba ntacyo wishinja humura azamvaho akugarukire


Nahise nshaka kwisohokera ariko Jeanine ahita amfata ukuboko arambuza. Jeanine ndamwubaha ariko numvaga na we namwishikanuza ariko kuko andusha ingufu naratuje nuko ndicara

JEANINE: umva Jane, ibyo uvuze nubwo harimo wenda ukuri ariko urarengereye. Ntabwo uburakari bukwiye gutuma urengera mu mvugo ukavuga n’akasongoye ihwa rwose. Ndumva Julienne afite uburenganzira bwo kukubaza ibyerekeye Theo rwose

JANE: erega uramushyigikiye nawe. Theo se ni umugabo we, ni musaza we, ni umwana we, ni iyihe sano bafitanye ituma ambaza ibyo aje ambaza byose. Nako reka nemere ko afite ubwo burenganzira da. Uburyo ajemo wabubonye? Iyo asanga ndi agafu k’imvugwarimwe ntaba anyirengeje?

Twateranaga amagambo Julienne yacecetse yabuze icyo avuga n’icyo areka mbese yari yabuze ayo acira n’ayo amira. Gusa nageze aho maze gucururuka mbona koko narengereye nubwo nari mfite uburenganzira bwo kwirengera 


JANE: umva Julie, ntabwo twapfa Theo rwose humura uriya muhungu si my type pee. Yansabye ko ajya kungurira turagenda, yiha ibyo gushaka kuntereta ariko ndabizi ni wowe atereta nubwo mbizi nawe utamukunda ahubwo umukurikiyeho ibyo aguha, buriya wagize ubwoba ko wenda ngiye kugukura amata ku munwa. Ibyo bindi rero bya chambre n’ibikurikiraho uzabaze neza uwo mukobwa iyo chambre abayirayemo, si jyewe rwose pee. Naratashye kandi ahantu nari kumwe na Theo ntabwo twari duhari twenyine twari abantu bane ndetse nanabasizeyo

JULIENNE: basi mbabarira niba nakurakaje nanjye bamaze kubimbwira ntekereza ukuntu ngiye gusubira muri kill me, kuko rwose uriya nta kindi mushakaho uretse kuba anyishyurira resto nanjye yankenera akambona nta bindi.

JANE: uretse ko ntagutegeka ariko nanone ndumva ibyo urimo ari ubuyobe. Ubwo se aramutse aguteye inda koko ubizi ko utamukunda na gake

JULIENNE: ubu ubona ngeze muri kaminuza ndi injiji bigeze aho? Ikintu cya mbere namubwiye tukimenyana akambwira ko anshaka namubwiye ko na rimwe ntashobora gukorera aho. Icyo arakizi niyo namusura nkamarayo iminsi 2 ntabwo yatusha ayinjizamo rwose. 

JEANINE: mwarakenyeye cyakora. Ubu kandi wasanga iyo unyuze hahandi ugasanga ba bakobwa banze agatimba bari ku muhanda bateze abakiriya ubaseka? Yego?

JULIENNE: none urumva jyewe ndi indaya rero? N’ikindi gihe sha uzabaririze. Ntabwo ndi indaya jyewe

JANE: sawa umubikira we. None umunsi azaba atakikugurira icyo gifu mugani wanyu, azagusaba umuhe? Azaguhamagara witabe? Erega tujye twemera ko uburaya bwabaye moderne naho indaya ni nyinshi mu gihugu pee. Ngaho ukwishyurira inzu, uguhaye ikanzu, ukujyanye salon… Yewe gumana Theo wawe jyewe si uko nkora. Kwanza nshaka no kwiryamira mundeke nisinzirire ejo nshaka kubyuka nkora etude kuwa mbere ntazatsindwa ikizami


Julienne yarasohotse nuko nsigarana na Jeanine twenyine. Gusa nari ntarabona ibitotsi.


JEANINE: biriya Julienne akoze ntabwo biterwa n’urukundo rero. Kariya ni agahararo

JANE: noneho ushaka kuvuga ngo iyo gashize uwahekwaga arigenza


JEANINE: ahubwo kakandi bakayoresha ivu. Ibimenyetso mubonyeho byose byerekana ko ibye na Theo bikiri bishya. Nibishira asigaye amuhamagara ntamwitabe bizahinduka

JANE: ubundi wowe amaherezo nzakugira mwarimu wa sexologie cyangwa ikindi sinzi uko nacyita. None uhamya ute ko ari agahararo

JEANINE: Ubundi ikintu cya mbere kizakwereka ko umuntu ari mushya muri relationship usanga akabya gufuha. Yego ugukunda aragufuhira ibyo ni ibisanzwe. Ariko niba kukubonana n’undi biteza intambara muri mwe, niba kuguhamagara agasanga uri kuyivugiraho ugasanga byabaye ikibazo,shishoza neza. Niba atanashaka ko abo musanzwe muganira mukomezanya agatangira no kukubuza kugendana na bo, si urukundo ahubwo ashaka kukuyobora uko ashaka, kuko araguharaye

JANE: ako ko rwose kahise kigaragaza pee. Ibaze noneho iyo aba ari we wadusanganye mu kabari we? Yari gukubita ivide umuntu neza neza

JEANINE: Akandi rero. Niba aguhamagara inshuro utabara ku munsi, akifuza buri saha buri munota kumenya aho uri, ibyo urimo, uko umerewe, ndakurahiye uru si urukundo. Ahubwo ni uko ashaka kukwigarurira no kugufata bugwate, ndetse ashobora kuba atanakwizera cyane cyane bitewe n’uburyo mwamenyanyemo

JANE: rata nyibwirira n’utundi ndumva uri kumvunguriraho nzamenye uko nzitwara nimbona umbeshya urukundo da. Ntazavaho mbyita urukundo kandi ari agahararo katazashira ngasigara nigenza kandi nahekwaga

JEANINE: umva mbese. Wowe se uri umwana? Ubundi iyo uri mushya mu byo gukundana nibwo ibi bikubaho naho iyo ari ibintu umenyereye ntabwo unanirwa kubitahura. Ikindi burya kizakwereka ko ari agahararo, Mubwire uti ndabona uyu munsi mbwiriwe. Ako kanya uzabona MoMo yawe yakiriye ubutumwa, mubwire uti ngize akabazo runaka, umva azemera akore n’amakosa ariko ikibazo cyawe gikemuke. Kuko aguharaye kandi hari icyo agushakaho, kandi witegure ko isaha n’isaha uzabyishyura

JANE: aho noneho unteye ubwoba. None nzakunde umuntu ntashobora kwitabaza mu gihe ngize ikibazo rero?

JEANINE: siko mvuze ahubwo uburyo bikorwamo. Ushobora no kubikorera kumusuzuma umutego akawugwamo. Uzi ko hari igihe umuntu muba mutaranahura amaso ku yandi wamubwira ngo mbuze ayo kugura gaz akaba arayakoherereje we? Ubundi uwo aba ari injiji jyewe ni ko mbyumva rwose. Keretse wenda ari mwenewacu nako sinzi. Umva reka nanjye niryamire mugani wawe ndabona bwije noneho. Gusa Julienne uramukomye ntabwo azongera kukumenyera




_JACQUES_


Nakomeje kwigaragura mu buriri ibitotsi byabuze nibwo Theo yampamagaye nibuka ko ntanamubwiye ko ndaye ino nanone.

THEO: ese wa muturage we telefoni yawe ntijya ihamagara? Wageze mu byaro se?

JACQUES: wapi man. Uzi ko burya nijoro nahise mbona SMS y’inama nkabyuka nyijyamo none bukaba bwanyiriyeho ndaye inaha. 

THEO: koko se? Uzi ko ndi hahandi twari turi ejo. Jyewe sinaryama mbere ya saa sita ari weekend

JACQUES: sha jyewe mfite akazi ejo niyo mpamvu. Kandi dutangira saa mbiri


THEO: reka ngwino ufate kamwe mwana.


Nubundi ko nta rugendo ngiye gukora se
Nahise mbyuka mu buriri nuko nerekeza aho ari maze tuba dusangira tunaganira


THEO: nabonye no mu cyaro uri kubinjirira rero. Kariya ka take away se ko mutazanye? Ugasize gasinziriye ubu wagahungabanyije

JACQUES: sha wapi yabyutse mu gitondo yiruka ahubwo nk’uhunze. Ariko se ugirango hari ibirenze. Biracyari ya principe yo kuva campus erega mwana. Ni agafafu tu

THEO: uravuze ngo biracyari fuck and forget? (FAF)

JACQUES: none? Nta rukuruzi mba nshaka zinyirukankahooo boshye umurizo ku nka. Buriya nimukumbura nzongera muhate care kabiri agaruke mu murongo. Wowe se? Jane nabonye ari icyuma ubanza warameshe kamwe noneho

THEO: bya hehe se mwana ko ahubwo nabonye nindeba nabi uzamuntwara nta kintu ndamukuraho

JACQUES: ngo mugutwara gute se kandi? Uw’abandi ndarengana

THEO: mu gitondo nyamara yakumbajijeho. Ambaza aho tuziranye, uko nkuzi n’ibindi tu. Ahubwo nufatisha uzambwire njye ngucungira, aba mu macumbi amwe n’uwo nsigaye ndya, nuko mbona agiye kunkenesha

JACQUES: ate se kandi

THEO: byatangiye mumenyera igifu none nsigaye mubwira kunsura ati sinaza nsa nabi nkaba nohereje 2k ngo ajye gufurisha mu mutwe, naramwinginze ngo basi asuke arabyanga. Ubu nyine buri cyumweru mba ngomba gushaka ayo gutunganya coupe cyangwa gufura mo…

JACQUES: ndumva utunze urugo wowe ahubwo ni uko ari externe tu. Ni danger. None se Jane kuki wamusohokanye ari wenyine ubwo ntushaka guteza ikibazo mu baturanyi ntuzi ko abakobwa bavuga

THEO: ibyo se birandeba? Bashaka bakicana ngashaka undi. None ukeka ko yemeye se we ntamumugerekaho? Ni uko mbona agoye nk’ahaterera umuvunamuheto.


Twakomeje tuganira ari na ko tunywa. Bigeze aho nibwo nabonye Jane ampamagaye, mbanza kwikanga ndareka iracika kuko nakekaga ko yihamagaye wenda cyangwa yibeshye. Yongeye ahamagaye nabwiye Theo ko ngiye kumwitabira muri chambre nkamuvugisha ahantu hatuje nuko ndamusezera njya kwitaba Jane. Uru se ni urukundo rwaje ra cyangwa ni rya rari bavuga?


*_Jane ubanza yaturatujwe cyangwa wenda ni ikindi amushakira? Agace ka 6 ntikazagucike_*

Comments