Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_JANE_
Ubwo namaraga kuganira na Jeanine yageze ubwo ambaza ikibazo nanjye nari nakomeje kwibaza kuva nahura na Jacques
JEANINE: Ese Ja, nkubaze akabazo k’amatsiko?
JANE: yego mbaza ndagusubiza
JEANINE: ubikora bwa mbere wabikoze ubishaka cyangwa warahatirijwe uremera?
JANE: sha nabikoze atari uko mbishaka cyane gusa nanone sinabeshya ngo narahatirijwe. Urumva umutype twamenyanye ndi muri Senior five kandi twabikoze mvuye mu ngando y’intore. Uwo munsi ndabyibuka nagiyeyo ngiye kumubwira ko nemerewe bursary turabikora kandi nabikoze mbishaka kubera uko numvaga muri jyewe nasazwe n’ibyishimo
JEANINE: iryo ni irari
JANE: kandi ibintu by’irari wiharaje nawe rero rwose si neza. Urumva se ari irari cyangwa ni urukundo
JEANINE: erega imibonano ntabwo buri gihe ari ihame kuyihuza n’urukundo. Ushobora kuba ukunda umuntu mukabikora cyangwa se mukabikorana nta rukundo rurimo. Gusa si icyo nashakaga kukubaza nyamukuru ahubwo nashakaga kukubaza, kuki umuhungu mwahuye ejo mbona uri kumutekerezaho cyane? Nubwo uri bumbwire ko utari kumutekerezaho ariko ndaguha ingingo zibikwemeza. Harya ubundi yitwa nde
JANE: yitwa Jacques. Ibindi byo nanjye simbihakana, nanjye sinzi. Wumve ko ari na njye namwisabiye nimero, ni jye namwandikiye SMS bwa mbere. Noneho ikiri kunsetsa, kuva dutandukanye ntabwo yanambajije niba nageze hano cyangwa niba naryamye, ubanza ndi kwishyira mu mutwe ibintu bitamurimo na gato rwose.
JEANINE: ibyo wakoze nta kosa ririmo gusa nanone kuba atarafata iya mbere ngo abe yakwihamagarira cyangwa ngo akuvugishe, hari ibintu bitatu bishoboka.
JANE: kagire inkuru rero. Nyibwirira
JEANINE: icya mbere gishoboka ni uko ashobora kuba we nta kindi aguteganyaho. Gusa iki aho kidashoboka nanone ni uko yagutumyeho ngo musangire. Ariko nanone ashobora kuba yabonye wanze kwinjira muri chambre ngo wenda unamuhe agahita acika intege akakwihorera.
JANE: ariko uzi ko bishoboka koko we? Nyamara wowe mbona uzi ubwenge. Ikindi?
JEANINE: ikindi gishoboka ni uko ashobora kuba yagukunze ariko akaba yagutinye. Hari abasore baba bamenyereye abakobwa boroshye, ariko yahura nawe akabona kugufatisha bizamugora, akagenza make ngo abanze yige neza uburyo azitwara imbere yawe. Na byo ubitekerezeho
JANE: iki cyo sinagihamya kubera yuko rwose ukuntu twaganiraga twisanzuye ntabwo yaba yarantinye da. Mbwira ikindi ahubwo
JEANINE: icya gatatu rero ari na cyo nahamya cyane ni uko uriya musore ashobora kuba yiyemera cyangwa yiyumva. Ibi biba kuri ba basore baba bafite iturufu runaka. Ashobora kuba afite amafaranga ahagije ku buryo yumva umukobwa wese ashaka yamubona. Ashobora kuba ari umuhanga mu gutereta ku buryo aba abizi neza ko isaha ku yindi ashobora kugufatisha, ashobora kuba yiyiziho ko ari mwiza mbese ari umusore umukobwa wese yakifuza ibyo na byo bigatuma yumva yifitiye icyizere.
JANE: sha ubwiza bwo ntabwo. Yego nanone si nka Theo ariko nanone si ikinyange pee. Buriya se amafaranga yaba ayafite ntiyambare neza we? Wenda ni uko duhuye bwa mbere ariko ntabwo azi kwambara pee. Ariko se ubundi ubu turi mu biki we? Mugani wawe iri ni irari. Urumva ukuntu turaye muri analyse zidafite ishingiro.
Jeanine yarandebye azunguza umutwe. Akenshi iyo ajunguje umutwe ni ikimenyetso ko aba yungutse agatekerezo gashya muri we. Nibajije agatekerezo yaba yungutse aka kanya numva biranyobeye, gusa na we ntabwo yantindiye ahubwo yahise yeguka buhoro ku buriri aricara noneho dore ko twarimo tuganira buri wese aryamye
JEANINE: umva muhamagare. Nimumara kuvugana ndakubwira.
JANE: ariko ubanza warataye umutwe si gusa. Ese ukeka ko ndi umukobwa utihagararaho cyangwa utifitiye icyizere koko? Jyewe rwose ndumva ushaka kunyoshya maze nkigaragaza nk’aho ndi kwibunza boshye inzoga ibishye
JEANINE: nyamara ushaka wamuhamagara.
Nabanje kubitekerezaho umwanya. Umuntu twahuye yasohokanye undi mukobwa, mbimubajije arabyemera nubwo atanyemereye ko bararanye. Umuntu twahuye nanjye bansohokanye, wenda byatumye yifata ntashaka kwiteranya na Theo. Hari abasore bagira imipaka baba badashaka kurenga mu buzima bwabo ndetse akumva ntashaka kwiteranya na mugenzi we. None se ubu koko, ndamutse muhamagaye akansuzugura si jye naba nikozeho?
Gusa umutima wantegetse kumuhamagara nuko mfata telefoni ndahamagara
Yarasonnye bwa mbere iracika, numva isoni ziranyishe nyirambika hasi nifata ku mutima.
JANE: cyakora uranshutse. Ntiyanze kwitaba?
JEANINE: wenda agiye mu bwiherero. Izi saha nta musore waba asinziriye. Ese uzi ko saa tatu zitararenga?
JANE: kandi twatandukanye ambwira ko agiye kuryama kuko ejo afite akazi?
JEANINE: basi ongera rimwe
Narongeye ndahamagara, ariko nabwo iracika. Numvise mbuze aho ndigitira, ntangira kwibaza byinshi. Nabona namubuze inshuro ebyiri zose koko ntatekereza ahari ko natabazaga cyangwa ko naturatuye nashikoye mugani wa DJ?
Gusa ubwo numvaga ntangiye kwiheba nagiye kubona mbona we aranyihamagariye ariko numva isoni n’ubwoba ntinya kwitaba
Yikuyeho arongera arahamagara bwa kabiri, nuko nditaba
JACQUES: wari uhise usinzira se cyangwa wari wigumuye
JANE: wowe se ko wari wanze kwitaba
JACQUES: yoo. Sorry inkumi. Ntabwo byari ukwanga ahubwo hari impamvu tu.
JANE: ni ibanga?
JACQUES: oya si ibanga pee. Wampamagaye ndi mu kabari hamwe na cheri wawe, kandi simba nshaka kuvugira kuri telefoni ndi kumwe n’undi muntu. Rero nabonye wongeye guhamagara ndamusezera ngo nkwitabe ndi jyenyine kandi ahantu hatari urusaku, icitse rero ntaragera muri chambre. Ni iyo mpamvu.
JANE: Ngo cheri wanjye? Uwo ni nde se kandi?
JACQUES: urumva se yaba nde wundi utari Theo ko ari we nzi?
JANE: ariko ntabwo ari cheri wanjye pee. Niyo unyitaba muri kumwe nta kibazo. Ko nta banga se ryari riri mu byo tuvugana
JACQUES: niyo ritabamo ariko ntabwo umuntu nkawe namwitabira mu kabari rwose. Aho kukwitaba ndi mu kabari nakwitaba ahubwo nciye bugufi byaba ngombwa nkanapfukama. None se amakuru yawe umeze neza?
JANE: sha meze neza ahubwo nari nguhamagaye ngo nkubwire ko nageze hano amahoro, nari nibagiwe kubikubwira ko nagezeyo
JACQUES: ahubwo umbabarire nukuri ni jye nakoze ikosa kuba ntabikubajije. Ubu se uri gukora iki?
JANE: nta na kimwe ndirambitse ku buriri gusa
JACQUES: uri gufata position yo kuryama nako yo guhena?
JANE: urebye bisa na byo. Wowe se bite
JACQUES: nanjye ni nka byo ndimo ariko jyewe ndicaye tu. Uri kumwe na nde se?
JANE: ndi kumwe na mugenzi wanjye tubana.
JACQUES: ubu se ntitumubangamira ra? Ntumukangura cyangwa ukamubuza gusinzira
JANE: oya da. Ubu se iri jwi ryanjye ryakangura umuntu koko? Uretse ko na we mbona ahuze ari kuri phone.
JACQUES: uracyambaye ya kanzu wari wambaye cya gihe duhura se? Shahu wari wambaye neza
JANE: oya si yo nambaye nayikuyemo. Noneho ukunda ibigera ku birenge?
JACQUES: mbikunda iyo ari ziriya kanzu za gipira. Mba mbona biri sexy ukunty. Ubu se wambaye ute niba atari ibanga?
JANE: waretse nkabigira ibanga koko?
JACQUES: sha wambwiye ko numva amatsiko anyishe. Mbwira nanjye ndakubwira sha
JANE: ni agakanzu ka night nambaye, gasa na pink tu
JACQUES: konyine se? Kareshya gate?
JANE: kagufi pee. Kagera hejuru gato y’amavi. Imbere harimo suve tu bisanzwe
JACQUES: ntukararane ikariso ntabwo ari byiza. Yego sindi muganga ariko icyo cyo ndakizi. Ngo ituma ibintu bidakura
Yavuze ibyo bintu ibitwenge biranyica mba ndasetse. Mbega umusoe uzi kuganira we
JANE: none se ubwo koko, wenda mwebwe da. Kuko biri inyuma ukuntu. Ubu se twebwe byaba bikura bijya hehe koko?
JACQUES: byari urwenya. Gusa ngo bituma aho hatagatifu hadahumeka neza. Ibaze nawe kwirirwaa tuhapfukiranye na nijoro hakarara gutyo. Nunsura sinzemera ko urara uyambaye
JANE: none se ningusura nzarara kandi ra? Kugusura byo narabyemeye ariko ibyo kurara byo nta birimo
JACQUES: none se uraye waba iki koko? Wabonye uraye narara nkuniga cyangwa narara nkwishe?
JANE: ubwo se narara mu ruhe rwego we?
*_Bigeze aho kurara se? Ariko se Jeanine ko yabishyushyemo aho ni amahoro? Agace ka 7 ntuzagacikwe_*
Comments