Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_JACQUES_
Ubwo yambazaga iki kibazo numvise akubitiye mu ivi neza neza pee. Akubitiye ahababaza rwose uyu mukobwa simbabeshye.
Ngo yaba araye mu ruhe rwego
Iki kibazo si ubwa mbere nkibajijwe nubwo abakibajije batandukanye. Nibe na we ahubwo ntambajije ngo azaba ansura nka nde, kunsura byo yarabyemeye. Hasigaye kumwumvisha yuko kurara na byo nta kibazo kirimo
Aha biransaba gukina ikarita zanjye neza kuko ninkina nabi ndatsindwa kandi sinshaka gutsindwa na gato rwose. Ubundi se ubu uwahita mba ari we nsunikiraho agapira, sinabasha kumenya neza uko ndi bumucenge ra?
JACQUES: ikibazo umbajije kugira ngisubize ndabanza nanjye nkubaze ariko. Hari ikibazo?
JANE: none se ubanje kunsubiza byagutwara iki?
JACQUES: oya ndumva igisubizo nakiguha neza mbanje kumva wowe igisubizo cyawe. Kandi ikibazo nkubaza ntabwo kigoye kugisubiza rwose
JANE: nta kibazo mbaza ndagusubiza rwose
JACQUES: ntiwemeye ko uzaza kunsura?
JANE: nabyemeye
JACQUES: none se uzaza kunsura mu ruhe rwego?
JANE: nzaza mu rwego rwo kurushaho kumenyana no kumenya aho uba n’aho ukorera
Umukobwa uri hano ni akaga rwose pee. Mbega umukobwa uzi gusubiza mwa bantu mwe. Gusa nanone aramfashije kuko mbonye aho nahera nanjye ndushaho kumwemeza
JACQUES: byiza cyane. Buriya rero abantu dukora muri bank bakunze kutugereranya n’abaganga. Uretse umunsi umwe umuntu aba afite wo kuruhuka, naho ubundi tuba mu kazi tukakavamo bugorobye. Nkurikije rero ukuntu hareshya, kuvuga ko wansura ugataha ni kimwe mu bintu bigoye ndetse ahari bitanashoboka. Niyo waza ukahagera nkisohoka mu kazi, ntabwo mpamya ko wataha tuganiriye. Nanjye kandi ntabwo ngamije ko urara, oya pee. Ahubwo ni uko umwanya wanjye munini uboneka bugorobye
JANE: ko numva ibyawe bigoye cyane. None se nyine sinaza umunsi waba utakoze ubwo? Ndumva ari byo byaba ari byiza
JACQUES: umunsi nduhuka mba mfite gukora amasuku, no kwiyitaho mu buryo bumwe cyangwa ubundi, akenshi mpuguka neza nka saa cyenda. Ariko se ubundi uje ukarara wumva waba iki?
JANE: ni ukuri sinkubeshye ni ibintu ntarakora kuva nabaho. Ibaze we. Nkarara mu nzu y’umusore ngo namusuye. Ubwo harya uwambona mpabyutse yavuga ko naharaye nka mushiki wawe, umugore wawe, iki cyawe?
JACQUES: waba waharaye nkuko wahirirwa. Erega uretse abantu bakomeza ibintu, ubundi igihe abantu babiri baba bafite umwanya nibwo bahura. Niba uwubonye mu gitondo mubonana mu gitondo, niba ari nijoro ni njoro. Ubundi ikintu nyamukuru nashakaga kumva ni ukuba wenda kuba warara bidashoboka gusa. Nta n’ikindi
JANE: kurara ubwabyo jyewe nta kibazo mbifitemo sindi nka babandi ngo ndaye wamfata, ni nkuko na ku manywa uri umfata wamfata nubwo nta muntu ufata undi
JACQUES: aho rwose uramfashije cyane pee. Tubyumvise kimwe pee. Ushobora kuhagera imvura ikagwa, wahagera se ukumva udafite imbaraga zo kugenda wenda warwaye ariko bitari ukuremba, ushobora kuhagera bus zikagushiriraho, ni byinshi byatuma ujya ahantu ukaharara. None se, ufite ibitotsi nkureke wisinzirire cyangwa dukomeze twiganirire
JANE: ahubwo wowe ufite urugendo n’akazi ejo. Jyewe ejo ni ku cyumweru nta masomo mfite, ni ugukora etude gusa
JACQUES: ibitotsi byanjye ndabitegeka niyo naryama saa cyenda burya saa mbiri najya mu kazi kandi nta kibazo na kimwe mfite. Erega buriya ntabwo twaganiriye bihagije. Ubundi Jane ni muntu ki? Nzi izina rimwe gusa, sinzi byinshi bikwerekeye.
JANE: wowe mbaza ibyo ushaka kumenya nta kibazo rwose ndagusubiza.
Twakomeje ikiganiro kiba kirekire kandi cyiza. Uko twavuganaga ni ko muri jye nagendaga ndushaho kumwiyumvamo bidasanzwe, ntangira kumva amarangamutima yanjye rwose ari we uri kugenda ayayobora.
_JANE_
Namaze kuganira na we numva ntashaka kurekera aho. Azi kuganira kandi afite uburyo ayobora imyumvire ukumva mumeze nk’abari kuganira muri kumwe neza neza.
JANE: Jeani, ntiwiyumviraga se? Ngaho mbwira. Umusore utsimbaraye ku kumusura nkarara urumva ibyo ari ibiki koko?
JEANINE: jyewe buriya rero namwumvise numva ari mu kuri. Umuhungu wagufata ku ngufu na ku manywa yabikora. Umuhungu kandi utabitinyuka niyo mwararana ukamubwira ko udashaka kubikora yabyumva akakubahira umwanzuro wawe. Gusa nkurikije uko mwaganiraga, muri bya bindi bitatu, igishoboka ni uko yiyizeye. Azi kuganira. Abantu bazi kuganira akenshi ntawe upfa kubacika keretse iyo umwimye umwanya wo kuganira na we naho ubundi igihe cyose wemeye ko muganira ubwo uba wamaze kugwa mu nzara ze rwose.
JANE: Noneho ndafitwe ni ko ushaka kuvuga?
JEANINE: cyane rwose. Gusa numusura nibwo tuzamenya niba ari urukundo rumugenza cyangwa se niba ari irari riba ryamuturatuje.
JANE: wowe nkwemera mu mabara yose. Uwaryama we ko numva noneho agatotsi kabizanye?
JEANINE: sha nibyo reka turuhure umubiri rwose.
Twahise turyama nuko ndasinzira.
_JACQUES_
Bukeya nabanje kuvugishaho Jane ubundi mbona kujya gutega imodoka ngo nsubire iwacu. Niba ari agahararo niba ari urukundo, muri jye ndi kwiyumvamo igishyika kidasanzwe rwose pee. Ndavugana na we nkumva ibinezaneza binyuzuye umubiri wose, nkumva amahoro ni makeya muri jyewe ahubwo nkumva ndifuza ko yaba ari iruhande rwanjye.
Ariko nanone nakibuka ko ari ho nkimumenya nkitonda, ntawamenya burya umuntu ni mugari rwose.
Ubwo nageraga aho ndi bufatire imodoka ninjiye gukatisha kuri agence nsanzwe nkatishaho nsanga imodoka ya hafi ihari ni iya saa moya kandi urugendo ubwarwo ni isaha n’igice. Naza gukererwa akazi ndebye nabi.
Nahise njya kuyindi agence nubwo yo ntakunze kugenda na yo, ho nsanga imodoka ya saa kumi n’ebyiri zuzuye irahari nuko ndakatisha. Gusa ubwo uwo nabwiraga kunkatira yuburaga amaso ngo mwishyure naguye mu kantu mbona na we aguye mu kantu neza neza.
JACQUES: Cynthia, ni wowe cyangwa nakwitiranyije?
CYNTHIA: ni jyewe Jacques. Icyakora abadapfuye pee.
Yahise ahaguruka asohoka aho bakatira amatike abanza kunsuhuza kuko hari hashize imyaka isaga 4 ntamubona na we atambona, na nimero ye ntayo nari nkigira
Tumaze gusuhuzanya
CYNTHIA: none se iki cyaro ugiyemo bite? Niho iwanyu harya ko mperuka iwanyu ari iburasirazuba?
JACQUES: wapi ni ho nsigaye nkorera. Narangije kwiga mpita mbona akazi ubu ni ho ndi gukorera. Shahu wabaye cyiza weee
CYNTHIA: umva nari narabuze number yawe, nahoraga mbaririza ngo ndebe ko hari uwo nzisangana, nako sinzi uko nabikubwira. Nta mugore urashaka se ko numva uri mu mafaranga?
JACQUES: umugore shahu mukuye hehe ko nawe wanyanze
CYNTHIA: ariko Jacques nakwanze nte ko ahubwo twaburanye? Ubundi se shahu wanyiteza ko muba mushaka ba licencie bagenzi banyu maye. Gusa ndumva nishimye ubwo nongeye kubona nimero yawe pee. Nzagusure se untembereze icyo cyaro?
JACQUES: ahubwo ko ubigira kera se bite byawe? Uracyaryoshye nka kera se?
Namubwiye gutyo abanza kuraranganya amaso ngo arebe niba nta muntu ubyumvise ariko nari mbivuze nongorera. Cynthia mu myaka 4 nize kaminuza, 3 muri yo nayimaze turi nshuti. Uwa nyuma ni wo nize yaragiye, nza kubura irengero rye noneho ibi byo guhindagura za nimero no gukoresha swap bituma nimero ye nyibura burundu.
JANE: ubu ahubwo wasanga byarabishye kuko byabuze ubyitaho.
Narebye isaha mbona zirabura umwe ngo ihaguruke
JACQUES: usoza akazi saa ngapi se?
CYNTHIA: ngasoza saa kumi jyewe kuko njya kwiga imodoka.
JACQUES: OK. Ubana na nde se?
CYNTHIA: ufite ibibazo byinshi shahu. Mbana na wa mu sister. Ntumuzi se ko numva ubza byinshi
JACQUES: reka njye mu modoka, mfite akazi uyu munsi. Nuva mu kazi uhite uza kundeba nanjye ndagasoza saa kumi n’imwe urahagera nkarangije. Ibisigaye turabiganira turi kumwe. Ntuhakane kandi.
Nahise nigendera ntategereje igisubizo cye ubundi ninjira mu modoka njya ku kazi. Iri joro ndica umuntu noneho pee. Cynthia? Sha ahubwo uwashaka aho nyura nkagura ka simirikwire ko gusasa kuko iriba niba ryaranazibye ndarifukura bundi bushya.
*_Ngaho. Ubu se Jane na Cynthia, na Chantal ahubwo wo kuwa gatanu, uyu musore bite bye? Iri ni irari pee. Agace ka 8 ntikazagucike_*
Comments