logo

NEW TALENTS

Stories Group

IRYO N'IRARI EP 4

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



_JACQUES_


Ubwo twaganiraga nagiye kubona mbona Chantal atangiye kunyihamagazwa. Ese uyu we kandi noneho aranshakaho iki ubu ngubu? 

Kandi ubu wasanga disi azi yuko Jacques nakunze nyineee. Yarangoye musaba anyima kenshi none ubwo yamaze kumpa ashaka gukomeza kunkururukaho se ra?

Yahamagaye ubwa mbere iracika ntayitabye, arongera ahamagara bwa kabiri nabwo nanga kuyitaba ariko mbona Jane abyibajijeho. Sinzi niba yamenye cyangwa yaketse uhamagaye ariko abakobwa bagira ifuha niyo mwaba ari ho mukimenyana. Sinshaka rero kwisibira amayira aka kanya rwose pee. Ngomba kumuha umwanya ibya Chantal biraza nyuma
Gusa yaraye andyoheye nubwo ndi kumwicaho.


JANE: Ese nkubaze urambwizza ukuri?

Iyo umuntu atambitsemo akantu ko kumubwiza ukuri mba mbizi yuko ashaka kumbaza ibintu bitoroshye cyangwa se by’amabanga rwose. Ariko nanone uyu ndabona kumubeshya byaba ari bibi

JACQUES: yego mbaza ndagusubiza


JANE: ndabizi ntabwo bindeba pee. Ariko nshaka kukubaza akabazo kamwe. Chantal mwarazanye cyangwa mwahuriye mu nzira koko?


Yavuze Chantal mpita mbona yuko yabibonye ko ari we nanze kwitaba. Aha ni ho nahise nibaza rero niba mubwira ukuri cyangwa mubeshya. Ariko uwamubwiza ukuri si byo byaba byiza ra?

JACQUES: ibyo nibyo bituma ubanza kwisegura koko? Twarazanye.

JANE: none se ko watubwiye ko mwahuriye mu nzira, kuki watubeshye ejo?

JACQUES: sha ni impamvu nyinshi ariko nyamukuru ni uko ntashakaga ko Theo abona ko namwungukiyeho. Urabona Theo yampamagaye ambwira yuko nza akangurira icyokurya no kunywa akananyishyurira icumbi. Nahise rero mbona ko nimubwiza ukuri atabibona neza mpitamo kumubeshya. Sinashakaga ko abona ko akodesha icyumba nkakiraranamo abakobwa

JANE: noneho mwanararanye burya?

JACQUES: reka reka. Ariko we ni ko yari kubitekereza. Uriya mukobwa yambwiye ko afite gahunda yo kuza inaha, gusa ngo yanga ko iyo ahageze abura aho aba ari kuko mukuru we yari yaje gusura ngo ataha saa tanu y’ijoro avuye mu kazi. Ndamubwira rero aze tujyane tube turi kumwe ahantu ndi bube ndi. Ubwo rero ni uko byagenze. Burya hashize akanya ugiye na we yahise agenda. Ubu wasanga ari gushaka kumbaza niba nkiri inaha ngo yongere aze tunywe kandi nta gahunda rwose nambabarire.



Namubwiye ntyo mbona aratuje arabyemeye. Burya uzabeshye umuntu nyuma y’ukuri nibwo ikinyoma kizagira agaciro.

JACQUES: ariko twatandukiriye cyane ntiwanyibwirira. Tubonanye ryari hatari hano? Cyangwa nzabikubaze nyuma

JANE: sinzi, ariko se ntufite nimero yanjye. Uzampamagare nta kibazo tuzabipanga. Gusa ubu tugiye kujya mu bizami, twabonana birangiye wenda nintahita  nitahira

JACQUES: sha ntuzatahe tutabonanye wanjye. Sibyo? Reka tuzabiganireho bihagije kuri phone. Rero nshaka kuzinduka njya mu kazi k’abandi, reka njye kuryama hakiri kare. Ibindi buriya ni kuri phone.

JANE: yego ni byo kandi wakoze kunyakira, nari nkumbuye ka speciale rwose. Urare neza rero


Yaransezeye nuko muhamagarira moto imujyana ndayishyura aragenda.


Akimara kugenda ni bwo nahise mpamagara Chantal ngo mubaze icyo yanshakiraga ariko telefoni ntabwo yayitabye. Nahise nigira mu cyumba mba niryamiye gusa nkomeza gutekereza kuri Jane. Uriya mukobwa ngombe mufatishe, ibya Theo ntabwo bindeba na gato rwose. Umukobwa ubwe apfa kuba yanyibwiriye ko nta gahunda bafitanye. Ubwo rero niba ntayo, mfite uburenganzira bwo kumwinjirira no kumufatisha uko nshoboye keretse jyewe ubwanjye nininanirwa naho ubundi ntabwo nzavuga ko bambujije
Ariko ni mwiza basi. Noneho ukuntu yisanzura mu kuvuga, ukuntu aganira neza, mbese, ibye byose ni byiza cyane rwose pee. Nta na kimwe cye wagaya, wenda icyo ntaramenya ni cyo nzagaya nimara kukimenya ariko se uriya mukobwa wamugayaho iki buriya ko waba uri intashima?


_JANE_


Ubwo nageraga mu icumbi nasanze Jeanine antegereje dore ko na we akunda inkuru ubu ndabizi ashaka kumva uko gahunda yose yagenze.


JEANINE: nuko rero umukobwa wanjye akaba avuye guteretana

JANE: ubu nkubwiye ko nta n’akantu ko gutereta yigeze avuga ntabwo wabyemera. Gusa yari ashatse ngo ko tujya kuganirira aho ari burare ndamunanira.

JEANINE: iryo ni irari tu

JANE: ariko ibintu wiharaje ngo iryo ni irari ubundi ubwo ufite ubusobanuro bwabyo? None niba ari irari se kuki nabyanze ntiyivumbure ngo agende? Nawe ubanza udakunda abikundaniye rwose

JEANINE: si wowe wambwiye ko utazakunda umusore udafite gahunda ra?  None ndakubwira ko iryo ari irari atari urukundo ukangira nayubu. Sawa tu

JANE: ese utambeshye koko irari n’urukundo wamenya kubitandukanya? Jyewe erega sindabyumva neza.

JEANINE: burya rero urukundo ntiruza ako kanya; rugenda rukura ahubwo buhoro buhoro. Irari cyangwa amarangamutima byo biza ako kanya, ukumva igishyuhirane kikuzamutsemooooo, mbese ukumva uraruhuka ari uko urikocoye. Ndetse irari ritera ifuhe rikomeye ry’ako kanya ku buryo no kubona avugisha abandi neza cyangwa abandikira wumva warwana, nyamara nta n’icyumweru muramarana

JANE: ibyo ntabwo bihura rwose. None jyewe ko nta kibazo mfite? Ariko hari umuntu wamuhamagaye yanga kumwitaba nanjye mbyibazaho. Ntumbwire ko nanjye ari irari ryanturatuje rero

JEANINE: ndabizi se niba warigize cyangwa ari we urifite? Gusa ntabwo irari ari ukumva ubushyuhe gusa no gushaka kuryamana ahubwo no kumva mwaba muri kumwe, kumva atakupa igihe muvugana. Na byo ni irari

JANE: yego ko Bikira Mariya. Ndumva ibyawe ari filimi ahubwo rwose. Irari ryawe rigumane da. 

JEANINE: Burya nubwo tujya tubyitiranya, ntabwo wakunda abantu barenze umwe ngo ubishobore, keretse iyo ubakunda urukundo rutandukanye. Ariko kurarikira no kugira amarangamutima byo wanabigirira umwana n’umubyeyi we, abavukana cyangwa abakorana, utitaye ku kindi kintu. Aha benshi barahibeshya nyamara gukunda biba ku muntu umwe


JANE: unyumvire. Ngo urukundo rutandukanye? Noneho habaho amoko menshi yarwo? Ndumiwe cyakora noneho pee

JEANINE: ni jyewe numiwe ahubwo tu. Kuba utaramenya kubitandukanya ni cyo kibazo ahubwo wifitiye ndetse gikomeye. Ubu se uko unkunda ni ko wakunda uwo muvukana? Uko se ubakunda nubwo muvukana ari benshi ubakunda kimwe? Cyangwa uko ukunda so ni ko ukunda nyoko? Wabimenya neza bagusabye guhitamo umwe mujyana ahantu runaka.

JANE: ndumva izawe zikakaye. Ibizami se bite mwana ubyiteguye ute? Ko mbona jyewe noneho ahari uyu mwaka bazamfata. 

JEANINE: jyewe hari lecturer mbona uzamfata akamperana kuko naramwimye kandi rwose ahora ansaba, we arerura ntaca ku ruhande. Kandi shahu ni igisaza wa muntu we. 

JANE: ngaho re. Ati uzampe nanjye nguhe amanota se cyangwa afite indi nzira abinyuzamo? 

JEANINE: yigorera iki se ahubwo. Iyo nanze ahita ambaza ngo ariko ubwo ushaka kwimuka cyangwa ntabwo wibuka ko nkwigisha? Sha abakobwa twaragowe cyakora pee.

Twari tukiri kuganira nibwo nahise mbona Julienne yinjiye atarwiyambitse wagirango aje guhuruza. Akimbona yahise azunguza umutwe yicara ku buriri bwa Jeanine yifata mu mutwe

JEANINE: bite Julienne? Ni amahoro

JULIENNE: amahoro se mwayampaye? Ese kuki umuntu yakirobera ifi mugashaka kuyirya bufiriti koko? Niko Jane, nubwo tudahuza yego ariko ubona kundwanya bigeze aha byakumarira iki?

JANE: ngo iki? Ubwo ntiwahanzweho muko? Jyewe mperukana nawe koko? Uwakuntumye ahubwo genda umubwire ko wambuze rwose pee. Shwiiii

JULIENNE: kuwa gatanu nijoro wari hehe? Ko amakuru mfite wararanye muri lodge na Theo wanjye? 

JANE: jyewe? Cyakora nagorwa nagorwa. Jeani, sinaraye hano koko?

JULIENNE: none urahakana ko mutajyanye muri BLEU BLANC?

JANE: twarajyanye ariko…

JULIENNE: Ariko ariko iki? Umukobwa utanga ibyumba hariya twariganye. Jyewe uyu munsi twari kumwe ndi kumwereka amafoto aba abonye iya Theo ambwira ko ejo yamwatse icyumba. Akomeje kureba amafoto agera ku yawe ahita ambwira ko ari wowe mwari kumwe. Yakubeshyeye se?

*_Ngo abagabo bararya imbwa zikishyura koko. Ubu uyu ntazize ubusa? Agace ka 5 ntikazagucike_*

Comments