Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_JANE_
Ubwo yansabaga kujya kumureba ngo tuganire, numvise muri jye umutima umpatira kwemera. Sinzi niba ari rukuruzi inkurura niba se ari iki kindi ariko namubonyemo umuntu uzi kuganira, muri kumwe ntabwo wagira irungu.
Gusa nanone nahisemo kubanza kuganira na mugenzi wanjye tubana mu cyumba, Jeanine ngo ambwire niba yumva najyayo cyangwa nabireka
JANE: umva mwana Jeanine ngutere story
JEANINE: kagire inkuru rero. Uti iki se
JANE: ntuzi wa mutype utereta Julienne?
JEANINE: uravuga se ka gatype kamwemereye kujya kamwishyurira igifu
JANE: ni uwo ntawundi. Ariko se we ubundi uriya mutype akora iki
JEANINE: si gakweto se hirya hano. Ngo yigisha za Chimie ahari da. Nyibwirira story ahubwo
JANE: nyine ejo agire gutya ansohokane. Ubwo niba ashaka gushora umubindo cyangwa se niba aba yabuze aho ashyira utwo yatse muri decouvert, nuko ndagiye. Uranzi umwirato wanjye sinagendana na we mu nzira ahubwo namusanzeyo.
JEANINE: nanga ko utazi kubara inkuru wowe rero. Uri kunyicisha amatsiko bya hatari wowe rwose
JANE: nyine ubwo nageragayo hashize akanya haza undi mugenzi we ari kumwe n’inkumi. Uwo rero ni we nshaka kukubwiraho. Akora muri bank ariko ibyo ntacyo bimbwiye. Ahubwo yambwiye ngo mu kanya njye kumureba nava mu nama. None byancanze. Ibaze arabizi yansanganye na Theo, na we yari ari kumwe n’inkumi ariko ari gushaka ngo duhure nanjye we
JEANINE: none ikibazo kiri hehe? Bwaba se ari ubwa mbere wumvise ibyo bintu ahubwo? Bibaho rwose umuntu akakwitwaza byarangira bakamugutwara da. Na ntuza yarabiririmbye. None se basi we ararebeka
JANE: urebye ni uko gukorera mu cyaro bituma adasirimuka naho ubundi ugereranyije rwose ntaho ahuriye na Theo. Ni muremure, azi kuganira, gusa na we rwose kwambara byaramwihishe.
JEANINE: ushaka nguhe inama se koko cyangwa uri kwivugira?
JANE: umva sha ni ukuri ngira inama. Ndumva umutima umwe umbwira kugenda undi ukambwira kumubeshya impamvu ituma ntari buboneke.
JEANINE: oya niba wabimwemereye wowe jyayo nta kibazo. Ahubwo muganire byinshi urusheho kumumenya na we akumenye. Nibwo byibuze umenya ngo ni muntu ki.
JANE: noneho ushaka kumbwira ngo ninshaka nkunde umuntu? Waba ushukana
JEANINE: urukundo ruza igihe rushaka kandi rusanga uwo rushaka. Wenda uwo bari kumwe ejo ntamukunda, ryari irari gusa
JANE: ngaho noneho wowe urabidobeje. None se muko, urukundo n’irari wowe ubirebera hehe ra?
JEANINE: ahubwo se icyo utumva ni iki? Irari hakora umubiri gusa. Naho urukundo hakora ubwonko.
JANE: none se umubiri wo wakora ubwonko butawuyoboye? Aho nawe urambeshye.
JEANINE: wenda ni uko ntabisobanuye birambuye ariko birumvikana pee. Nkubu ukibona umuntu ukumva uramwishimiye ukumva ntiwamuva iruhande, mbese ugakomeza kumurebaaa, urwo burya si urukundo ahubwo ni irari. Noneho ahubwo nyuma yaho, uko muzabana hagati yanyu ni byo byerekana niba bya bindi bikomeza kuba irari cyangwa bikaba urukundo. Ntabwo wakunda uwo utigeze urarikira ariko ushobora kumurarikira ntumukunde. Ni ko mbyumva jyewe. Ahubwo jya koga uze ngusokoreze ngutere ka makeup utazansebya ndi mukuru.
Jeanine nkunda ko twisanzuranaho nubwo twahuye twembi tutaziranye ariko imyaka tumaze hano ibiri turi kumwe maze kumugira nka mukuru wanjye dore ko ubusanzwe jyewe ndi imfura iwacu nta mukuru wanjye ngira.
Ubwo namaraga koga hakurikiyeho guhitamo umwenda ndi bwambare. Nabanje gutekereza kwambara akajipo n’agapira ariko ndebye mbona bikabije kuba bigufi. Amakanzu ngira yo ingufu igera ku kagombambari. Nahisemo kuba ari yo nambara nuko maze kwambara nitera makeup ndicara ntegereza ko ampamagara akambwira aho musanga.
Ubusanzwe muri kamere yanjye nubahiriza igihe cyane sinjya nshaka umuntu wambwira ko natinze kumugeraho
Na we ntiyatinze kumpamagara nuko ndagenda n’amaguru kuko numvaga nta mpamvu yo gutega moto
Ubwo namugeraga imbere nabonye andeba icyoroshye nuko aransuhuza, ntungurwa no kumva ambwiye ngo tugende anyereke aho ari burare.
Namugiye inyuma ajya imbere maze tugana mu macumbi aho afite icyumba nuko arafungura
JACQUES: ni karibu rero
JANE: none se aha ni ho ushaka ko tuganirira?
JACQUES: hari ikibazo se tuhaganiriye? Ibyo dushaka byaba ibyokunywa cyangwa se kurya barabituzanira ntugire ikibazo
JANE: ntabwo ari ukugusuzugura ariko ntabwo hano hantu ndi buhicare. Niba tutaganirira ahandi reka nigendere basi
Ntabwo yigeze angora yahise afata umupira w’imbeho arifubika maze turasohoka
JACQUES: none se dusubire hahandi twari nijoro cyangwa twimure akabari
JANE: ahubwo jyewe sinshaka akabari. Ngwino nkwereka ahantu haba icyayi kiryoha cyane. Ndumva ntashaka kunywa inzoga rwose
Ntabwo yanze yahise aza twerekeza muri resto igira terrasse nini nziza maze turicara dusaba icyayi anakoresha commande ya speciale kuri buri umwe ukwe maze dutangira kuganira.
Twaganiriye byinshi bitandukanye, hamwe yanyibwiye ntacyo aciye ku ruhande, ndetse tuza kugera no ku byerekeye umubano hagati ya hungu na kobwa
JANE: uzi ko numva ushaka kuba nka Jeanine neza neza
JACQUES: Jeanine uwo se kandi ni uwa hehe
JANE: ni umukobwa tubana mu cyumba ni we wahoze ambwira ngo aho irari n’urukundo bitandukaniye
JACQUES: ariko niko biri ahubwo mbona abantu bakunze kubyitiranya. Ubundi habaho irari, hakaba amarangamutima hakaba urukundo. Ubundi ryaba irari cyangwa urukundo yose ni amarangamutima ariko nanone usanga irari rishobora kubyara urukundo.
JANE: ibi kubinyumvisha byagorana
JACQUES: reka nguhe urugero rworoshye. Nturabona umusore yagusaba nimero ukayimuha wihuse undi yayigusaba ukayimwima? Ese nta muntu uguhamagara ari ubwa mbere ukumva mwakomeza kuvugana hakaba n’uwo wumva wahita ukupa?
JANE: nubu kare hari uwo nablotse.
JACQUES: nubwo utabyemera rero ibyo ni ibimenyetso by’irari. Iyo rero iryo rari muritwaye neza rihinduka urukundo mwaritwara nabi rigakomeza kuba irari nyine gusa ibihe byose
JANE: ushaka kumbwira ko ushobora kurarikira umukobwa mwatandukana ugakunda undi?
JACQUES: ibyo birumvikana rwose. Nshobora kuza kugusura nahagera nkishimira uwo mubana bikarangira we dukomezanyije wowe nkagufata nk’inshuti isanzwe rwose. Erega buriya umutima wacu ufite byinshi uduhisha tuvumbura ari uko byabaye. Ariko se ko uri kuganira utarya urashaka kurya umureti wakonje koko?
JANE: erega nawe uwaganira nawe ntabwo yakibuka ibindi. Ariko nawe ni uko ndabona ukiri wose. Cyangwa naguhemukiye wikundira burusheti na byeri?
JACQUES: oya da. Sibyo. Gusa kuba ndi kumwe nawe ndumva binshimishije cyane. Theo ndamubwira ko niyitwara nabi nzamurya gapapu ahubwo
JANE: none se yakubwiye ko dukundana jye na we?
JACQUES: ntabyo yambwiye nabyibwiye. Theo ntabwo yashora aye ku busa. Niba mutanakundana byeruye ariko buriya we aragukunda pee
JANE: simbizi. Jye namwitabye nkuko nawe nkwitabye rwose nta birenze.
JACQUES: noneho amarembo agana iwawe arafunguye nshaka nakinjira ni karibu
JANE: oya si ko mvuze ahubwo navugaga yuko ibyo ukeka kwa Theo atari ukuri rwose pee. Si ukumwihakana ahubwo ni uko ntakemera ibitariho
Tukiri kuvugana nibwo telefoni ye yasonnye ayikura mu mufuka mbona arimyoje ayirambika hasi ntiyayitaba
JANE: none se ko wimyoje ntiwitabe bite?
JACQUES: nyibwirira rata. Uzansura ryari aho mba ngo tuzaganire birambuye? Nshaka kuzakugurira burusheti za 200 sha ureke iza hano mugurisha 1000 yose
JANE: na byo se byari birimo kandi ra? Tuzajya tubonana waje inaha ntacyo bitwaye. Ariko uwo muntu mwitabe nyamara ndabona agushaka cyane. Urabona atongeye cyangwa ni undi?
JACQUES: mwihorere yewe.
Nibajije umuntu ari kwanga kwitaba biranyobera. Ubwo telefoni yongeraga gusona nahise nagaho akajisho mbonye uri kumuhamagara ngwa mu kantu
*_Ni nde se yanze kwitaba? Ese iyo rukuruzi izabahuza koko cyangwa ntibihura? Agace ka 4 ntuzagacikwe_*
Comments