
NewtalentsG*Ijambo ry’ibanze*Joyce ni umukobwa w’imyaka 23 akaba ari kwiga itangazamakuru. Aba mu nzu imwe na Elysa, inshuti ye kuva mu mashuri yisumbuye. Ntabwo yari azi yuko namara kumenyana na musaza wa Elysa, witwa Nathan, akaba umukinnyi wa boxe, ibintu bizahindukaAriko byahindutse biba byiza, kuko uyu musore yatumaga asesa urumeza ibinyugunyugu bikaguruka.***********_JOYCE_*Joyce:* Elysa wambabariye ukagabanya volume kokoElysa ni inshuti magara, dukundana kuva twiga secondaire. Ubu hashize umwaka umwe tubana mu cyumba, urebye byose bimeze neza. Nubwo dutandukanye ku ngingo zimwe ariko nanone urebye hari byinshi duhuzaKu ruhande rwanjye ubu ndi kwiga itangazamakuru, Elysa we ni umuhanga kundusha ari kwiga ubuvuzi. Ibintu yiga birakomera usanga mbese ahora asoma. Gusa nanjye sinorohewe ku rwanjye ruhande nubwo atari cyane nka we, jyewe nsoma nshaka amakuru naho we asoma ashaka ubumenyi bunyuranyeElysa yaremeye agabanya umuziki. Abantu duturanye bibera mu rugo nta kazi bagira bibera mu rugo gusa ntabwo dushaka abazajya kuturega ngo imiziki yacu ibabuza kuruhuka cyangwa se gusinzira.*Elysa:* None se mwana ko ubona ari ku cyumweru uyu munsi kandi imvura ikaba iri kugwa, uwakirebera film?*Joyce:* bitwaye iki se. ngaho hitamoTwahise dufungura Netflix dushakisha film twareba nuko duhitamo kureba iyitwa *A fall from Grace* ni filimi ivuga ku mugore ushinjwa kwica umugabo we. Nyamara ubwo ukuri kwajyaga hanze, abakurikiranaga urubanza baguye mu kantuIyo irangiye twarebye indi noneho ya romantique, *Fifty shades of Grey* iyi ubanza benshi mwarayirebye.Zarangiye twumva dushonje nuko tujya mu gikoni guteka ibya nimugoroba, twarangije kurya mpita nisinziriraNakanguwe na reveil ya 07h gusa uyu munsi ndatangira amasomo 8h30. Nahise mbyuka bucece ngo ntakangura Elysa kuko we kuwa mbere nta masomo aba afite. Ako kanya nagiye koga, ndumva ntashonje sindi bwigore ntegura ibya mu gitondo. Nahise nturamo jeans yirabura, nagamo agapira n’ikoti, inkweto ubundi njya gufata bus ngo ngane ku ishuriMuri bus abantu buri wese aba yivugira ibye, namwe murabizi ibya bus za hano. Nateyemo ecouteur ngenda niyumvira iza Britney Spears, ndamukunda uyu muhanzi cyane cyane indirimbo ye, *Baby one more time* Nageze ku ishuri nuko nkubitana na Berenice. Ni inshuti twigana, yahise aza yiruka agana aho ndi*Berenice:* bite se wangu? Umva ngutere inkuru rero*Joyce:* uraza kuyimbwira saa sita dusohotse classBerenice ndamukunda, arivugira rwose gusa inkuru ze zigera aho zikantesha umutwe. Akundana na John. Nubwo John ntavugana na we ariko muzi cyane kubera inkuru ze mbwirwa na Joyce.Twahise tugana mu ishuri nuko amasomo aratangira, 11h45 mwarimu yari asohotse. Ubu aya mu gitondo arashoje*Berenice:* ubanza isomo ryamaze amasaha 5 pee.*Joyce:* wowe wari wiryamiye none ngo amasaha 5. Ahubwo se buriya ntiwasinziriye ukanagona? Hari igihe uzasinzira ukadusurira shahuTwarasetse nuko twerekeza resto kuko ku manywa turya resto, ducumbitse kure gato ya campus ntabwo wataha ngo uteke urye uze gusubira ku ishuri. Tumaze gutanga commande nibwo yatangiye kumbwira*Berenice:* umva rero. Ejo John yambwiye ko yari yagiye kureba umupampe we witwa Matthias. Gusa ikintu utazi, ni uko Matthias..*Joyce:* ntumbwire ko uri gukundana na Matthias ubu ariko*Berenice:* oya si ko navuze ahubwo ni uko…Narebye uburyo afite amasoni ndabyibwira*Joyce:* waryamanye na Matthias? Ariko se ubwo uri serieuse we?*Berenice:* ese wowe waretse kumokera. Ntubona ko turi mu bantu. Nyine nanjye ndabyicuza ariko byarabaye sinabihakana*Joyce:* sindi bugutuke sindi nyoko ariko nkubwije ukuri ibintu wakoze ntabwo bikwiriye rwose.*Berenice:* ndabizi niyo mpamvu nigaye nanjye. Gusa nyizeza ko utazabimubwira basi*Joyce:* humura sinzabivuga, nubundi ntibindeba ibyoNyuma yo kumbwira yuko yicuza ndetse cyane twakomeje kwiganirira ibya mva he na njya he, ari na ko dufata icyo kurya nuko bigeze hafi ya 14h00 dusubira campus mu masomo ya PM16h30 nibwo amasomo yari ashoje nuko nsezera Berenice njya gufata bus...
Ibihe...