logo

NEW TALENTS

Stories Group

MUSAZA WAWE Ep21

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


_NATHAN_

Ubwo numvaga inkuru ko Joyce atwite, nkayimenya nyibwiwe na mushiki wanjye Elysa, umutima wenze kumvamo kubera ibyishimo byari byandenze. Aho nari ndi, ndi kwitegura umurwano nari mfite, umurwano w’ishiraniro, numvaga nahita nsubika umurwano nkajya guha congz umukobwa nkunda ariko nanone uyu murwano urimo igihembo gifatika, ntabwo izi 5M zigomba kunca mu ntoki, nubwo nanone nshobora ahari kubigenderamo cyangwa se kuba nahabera igisenzegeri.

Nahise mfata telefoni nuko mpamagara Joyce

*Nathan:* uraho cherie?

*Joyce:* ni ubwa mbere unyise cherie. Uraho neza. Bite se ko umpamagaye kandi ugomba kwitoza izi saha? Si ko wari wambwiye?

*Nathan:* oya nta kibazo ndaba nitoza. Ese uwagira ikintu ngusaba wanyemerera? 

*Joyce:* urabizi ntacyo nakima umuntu wabashije kuntera inda tutabana.

Yabimbwiye aseka numva ko bimushimishije kuba atwite inda yanjye.

Nahise musaba ko yaza kuba ahari ndi muri ring kandi akazana na Elysa. Barabinyemereye. Akimara kubyemera nahise mpamagara Chloe, inshuti za Joyce nyinshi maze kuzimenya. Namusabye kunyarukira muri bijouterie akangurira impeta ariko akabigira ibanga.

Na we ntabwo yantengushye yarabikoze

Sinirirwa mvuga uko umukino wagenze ariko wari ishiraniro kuko sinabuze kurya ingumi nziza ku jisho, neza neza hahandi bankubise umunsi menyana na Joyce mbereee, wagirango barimo banyibutsa
Ariko kuri round ya 3 nabashije gukubita uwo duhanganye K.O ubundi amasogonda 10 ashira atareguka.

Nkuko nari nabipanze, nanjye nahise nigwisha igihumure bamaze gutangaza ko ntsinze.
Ako kanya Chloe yahise aza yiruka yurira ring, ampereza ya mpeta yaguze mu ibanga, nuko aho ndyame aho nigize nk’uwahwereye, bazanye Joyce ari kurira ariko ubona yataye umutwe, maze atangira kurira ankora mu mutwe

Bahise bamunkuraho kugirango neguke atabizi maze bamufata bamuhindukije
Nanjye aho ndi nahise neguka maze ntera ivi inyuma ye. Baramubwiye ngo ndegutse ahita ahindukira maze ahuza amaso na njye nateye ivi, impeta mu ntoki.

Nuko mu ijwi rituje, mpita mubaza nti

*JOYCE, WILL YOU MARRY ME?*

Yahise ampobera amarira akizenga mu maso nuko mu ijwi riranguruye ahita avuga ati *YESSSSSSSS* 
Abari aho bose bahise bakoma amashyi, bariyamirira cyane, maze bampereza igihembo cyanjye, baturitsa champagne y’ibyishimo.

Wari umunsi w’igitangaza kuri jye, kuko numvaga ubuzima bwanjye bugiye guhinduka, aya si amafaranga makeya rwose, yavamo umushinga ufatika wazatunga urugo tukazita ku bana bacu.

Twavuye aho dutaha ariko iryo joro mbeshye navuga ko twaryamye kuko natumiye inshuti baza iwanjye nuko turara twishimira ibintu bitatu: kuba ntsindiye amafaranga afatika, kuba nateye ivi ariko ikirenze ibyo, kuba narateye inda.

*********

_JOYCE_

Nishimira ko nongeye kunga ubumwe na Elysa. Nari naririnze kubwira mama ko ntwite ariko ubwo Nathan yamaraga kunyambika fiancaille sinatindiganyije nahise mubwira byose na we ambwira ko ndi umunyamugisha kandi ko burya umugabo wemera ikosa akanasaba imbabazi ashobora guhinduka, anyizeza kuzamba hafi igihe cyose nzakenera inama ze.

Ubwo nari mu rugo na Elysa nibwo twasubiye mu byahise byoseeeee,

*Elysa:* icyakora ntakubeshye sinumvaga ko Nathan yafata umwanzuro wo gushinga urugo pee. Ubanza waramuryoheye ku buryo bimurenga

*Joyce:* erega nshuti yanjye burya igitsina gusa ntabwo gihagije ngo umusore agukunde akwimariremo. Ari ibyo, bamwe twumva ngo banyara kurenza Nyiransibura wanyaye I Kivu baba ari bo bafite ingo nziza kurenza abandi. 

*Elysa:* none wowe wumva ari iki kindi?

*Joyce:* hari ahantu nigeze gusoma amagambo kandi nkurikije ibyo maze kugenda mbona, nasanze ari ukuri. Hari handitse ngo ntabwo igitsina gusa aricyo umugabo muzabana agukeneyeho. Uwo uzaha akagenda ni uko ari cyo azaba ashaka gusa, nkuko nuwo uzacyima akagenda nawe aricyo azaba ashaka gusa. Umusore ugushakaho umubano, ushaka ko uzamubera nyina w’abana azabyara hari ibindi agukeneyeho byiyongera kuri iyo mibonano muzajya mukorana. Erega urukundo si igura n’igurisha. Ntabwo rero urukundo n’umubano bigurwa imibonano. Oyaaaaa.
Ushobora rwose kuba uryoshye mu buriri nk’uko bivugwa, nta postere utazi gukora zaba za doggy style, monkey style, pillow style n’izindi nyinshiiiiiii ariko ntibitume umugabo akugumaho.
Abagabo bakunda abagore b’abanyabwenge. Abagabo bakunda abagore bafite ibitekerezo byubaka. Abagabo bakunda abagore bubaha, bafite indero. Abagabo bakunda abagore bazafatanya mu iterambere ry’urugo muri byose Ntabwo kwisiga amarangi y’amoko yose aribyo bizatuma umugabo akwizirikaho (simvuze ngo wihirimbize ariko iyo si iturufu). Nkubwije ukuri umugabo akeneye umugore ufite intego mu buzima Ntabwo areba uteye neza (gusa nawe urabyumva uteye neza n’ibyo bindi ukabyuzuza byaba ari akarusho)
Erega iyi minsi igitsina ntigihenze ahantu hose umugabo yajya yakibona ndetse akanabona ababimuha neza kukurusha. Ariko nkuko imvugo imwe ibivuga, *UBWIZA BW’UMUKOBWA BWAMUGEZA IBWAMI ARIKO IMICO YE NIYO IGENA IMINSI AZAMARAYO*

*Elysa:* rekera aho numvise. Unjombye igikwasi kuko jyewe numvaga ko copain wanjye ngomba kukimuhata nk’imiti yandikiwe, uburyo nyine mwigarurira akaba ari jye atekereza gusa, naho burya ashobora kumvaho akanajya ahandi?

*Joyce:* cyane rwose. None se ugirango kuba ari wowe yahisemo bimubuza gukomeza kugira amaso areba abandi? *MUSAZA WAWE* kuba naramwemereye kubana si uko ari umutagatifu, sinanabiguhisha namufashe birenze rimwe anca inyuma, namubujije inzoga nyinshi n’itabi ntabwo arabibasha 100% ariko ntabwo byakuraho ko mukunda kandi nanjye anyereka ko ankunda ndetse ari kugerageza guhinduka. Gusa nkubwije ukuri, *MUSAZA WAWE* ndamukunda kandi na we arankunda. Numva nishimiye kuzamubera umugore kandi rwose numva narahisemo neza, sinzicuza amahitamo nagize. 

*Elysa:* nishimiye ko uri umwe mu bagiye kwinjira mu muryango wacu. Mama narabimubwiye ahita abisamira hejuru ngo akikubona yahise yumva ari we yagusaba mukabana uwo munsi

*Joyce:* ntuzi uko mama wanjye yambwiye ngo iyo aba akiri agakumi aba andiye gapapu akantwara Nathan wanjye. Buriya ubwo ababyeyi babishimye, ndizera tuzagira urugo ruhire.

*************

*Nyuma y’amezi 2*

_Njyewe MUGISHA Nathan maze kumva icyo amategeko ategeka abashakanye nemeye nta gahato ko wowe URUJENI Joyce umbera umugore tukazabana uko twabyiyemeje kandi dukurikije uko amategeko ya Repubulika y’u Rwanda abiteganya_

*Njyewe URUJENI Joyce maze kumva icyo amategeko ategeka abashakanye nemeye nta gahato ko wowe MUGISHA Nathan umbera umugabo tukazabana uko twabyiyemeje kandi dukurikije uko amategeko ya Repubulika y’u Rwanda abiteganya*

Nguko uko Joyce na Nathan bahamirije imbere y’amategeko ko biyemeje kubana akaramata maze ushinzwe irangamimerere na we arahirira ko yakiriye indahiro zabo, maze mu gitabo cyabigenewe barabisinyira ndetse n’abagabo barasinya.

Bavuye aho berekeza mu rusengero maze na ho bongera kubihamirizayo, nuko mu ikanzu nziza y’umweru naho Nathan muri kositimu nziza yirabura basezerana kubana akaramata.

Ibirori byakomereje aho bagombaga kwiyakirira, aho abantu batumiwe bose binjiye bumva akaririmbo ka Westlife kagira kati *Beautiful in white*

Kari akaririmbo keza katumye Joyce yuzura amarira y’ibyishimo, naho Nathan we ku kamwenyu ke gahoraho, yari yishimye bidasanzwe.

*Amezi 6*

Amezi 6 nyuma yo kubana kwabo nibwo baje kwibaruka umwana wabo wa mbere, umwana w’umuhungu bahise bita NIYIGENA Brian

_NATHAN_

Nibyo. Imana ni yo igena byose, ibibi n’ibyiza, ibitubaho byose. Kubera yo namenye Joyce, kubera yo nabashije kureka itabi, ubu maze amezi 7 ntarinywa ndetse na twa nicorette nahekenyaga ntuhagaritse. Kubera yo, ubu ndi kugerageza kuba indahemuka kuri Joyce wemeye kumbera umugore atitaye ku mafuti yanjye yose.

_JOYCE_

Kubera Imana rwose. Ubu ndi umugore wa Nathan nkaba nyina wa Brian. Ndi umukazana wa Diane nkaba muramukazi wa Elysa. Ni ibintu ntari gutekereza ko bizabaho mu buzima bwanjye. Gusa burya NIYIGENA kandi ibyo ishaka biba mu gihe cyabyo. Reka ahubwo ngire ubutumwa nandikira Elysa, dore ko na we amaze igihe abanye na Anthony

_Bite se mwana? Umva ntukumve ko nzakwita belle-soeur kuko urenze kuba we, uri umuvandimwe. Mu kuri nshaka kukubwira burya ko MUSAZA WAWE uko wamumbwiraga, uko wari umuzi, uko namubonaga, atari ko ameze by’ukuri. Amezi tumaranye ubwayo arampamiriza ko azaba umugabo nyawe, umubyeyi uzi inshingano ze, wita ku rugo rwe akaruhangayikira. Ubu nta tabi iwacu, inzoga ni mu rugero ndetse yaraye ambwiye ko amafaranga amaze kwinjiza yamuviramo umushinga ukomeye none yasezeye ku gutera amakofi. Ngo ntashaka kumpfakaza no kugira Brian imfubyi. Ahubwo ndumva umwana ari kurira reka njye kumuha akanyonyo, tuzagusura vuba_

*IHEREZO*

Ngushimiye ko wakurikiye iyi nkuru, nubwo wabyita inkuru mpimbano ariko ibi ni ibintu bibaho mu buzima bwa buri munsi. Urukundo rugira byinshi rurengaho ndetse uwo wakunze uramwihanganira kandi ukamufasha guhinduka nubwo guhinduka we ariwe bwite ubigiramo uruhare.
Buri wese agize isomo akuramo, ku ruhande rwe.

*
*NB: Uburenganzira bwose bwihariwe n’umwanditsi*
📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments