logo

NEW TALENTS

Stories Group

MUSAZA WAWE Ep20

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


_ELYSA_

Igihe namaze muri Amerika cyanyigishije byinshi bitandukanye. Gusa nanabonye igihe gihagije cyo kwitekerezaho, kwibaza ahazaza hanjye no gutekereza ku nshuti zanjye zitandukanye.
Gusa ku byerekeye amasomo byo, naje gusanga nari nagiye muri medecine bitari umuhamagaro wanjye ahubwo ni uko nari nabonye amanota abinyemerera, naho rwose naje kumva ntakwiye kubyiga.
Nishimira ko ababyeyi banjye batangoye ubwo nababwiraga icyifuzo cyanjye cyo guhindura, ubu ndi kwiga Information Technology kandi rwose ni ibintu niyumvamo cyane
Erega ndeba kure. None se murabona ahazaza h’isi hatari mu biganza by’ikoranabuhanga? Ubu ibizwi nka Artificial Intelligence rwose nibyo biri mu kazi kose
Wasanga utazi yuko n’iyi telefoni ufashe mu ntoki ikoresha ubwo bwenge buhimbano. Nako urabizi ko uba wibereye I Rusizi ukoherereza umuntu amafaranga ku Rusumo agahita amugeraho, ukaba wibereye muri Mbyo ugateretana n’umuntu wibereye muri Austalia
Ngibyo rero ibyo ngiye kuminuzamo kandi ngombe nanjye nzagire icyo mvumbura
Ubu hashize icyumweru ntangiye amasomo kandi ntabwo nshobora kwicuza igihe namaze niga medecine, burya ahahise haba ari ahahise nta mpamvu yo kuhatindaho
Gusa ku rundi ruhande, nkumbuye Joyce. Uretse kumukumbura kandi, nkeneye no kuganira na we kuko tumeze nk’aho twatandukanye nabi, bitari bikwiye.
Naketse ko mbikoreye we ariko naribeshyaga. Nibyo koko musaza wanjye ndamuzi neza, ariko ntabwo nagombaga gutandukana na Joyce ngo ni uko yahisemo musaza wanjye. None se ko buri wese agira amahitamo ye, kandi koko urukundo rujya aho rushaka. Niba ari we yumvise yamubera inkingi ya mwamba ntabwo namubuza rwose kwikundira umuntu
Usanga hari uvuga ati yewe sinakundana n’umuntu wirabura, undi ati nanjye ntumbwire inzobe
Uyu ugasanga ntiyakundana n’umugufi undi ati abarebare se hari imvura bazamanura, umwe ati umuntu utarize sinamushaka undi ati abize bariyemera…

Rero nkuko abafaransa bavuze ngo *Des gouts et des couleurs on ne discute pas* koko ndabibona n’urukundo ni uko, uwo rushatse ruramusanga.

Nshaka kumukorera surprise nkajya kumureba mutunguye, musaza wanjye we tuziyunga bitagoranye, keretse niba tutari amaraso amwe naho ubundi biroroshye ibyanjye na we

Reka ahubwo nitegure mu kanya njye kumureba.

_JOYCE_

Ubwo nabazaga Nathan uwo nahamagara hagati ya mushiki we na nyina ngo mbabwire ko yakoze impanuka yambujije kugira n’umwe mbwira.
Nibajije igituma adashaka ko babimenya arambwira ati mushiki wanjye urabizi ari hanze, nubundi kubimubwira ntari buze kundeba
Ati mama we ndamuzi niyo yaba ari mu ijuru yahita amanuka yihuta aje kundeba, kandi urabona ko ntacyo nabaye kinini. Ambwira ko mbihorera we azabibaganiriza bisanzwe ko aherutse kugira impanuka akajya muri koma ariko akayivamo agasanga nta n’ahantu yakomeretse

Iryo joro twaraye mu bitaro bucya badusezerera turataha. Namusabye ko yaba aje kuba iwanjye, nkaba mwitaho mwondora abanza kubyanga ariko ageze aho aremera, gusa yahamaze iminsi itatu gusa aragenda.

Ubu ukwezi kurashize bibaye, ndetse noneho umubano wacu umeze neza cyane
Ubu asigaye ahorana twa shikarete tumurinda kunywa itabi, kandi rwose kuva yatangira kudukoresha ntarongera kuritumuraho, ndizera ko azaricikaho burundu.
Umuganga yamubwiye kurindira byibuze amezi atatu akazabona gusubira muri ring. Yabanje kuvuga ko yumva ntacyo yabaye bitamubuza gukina ariko muganga amubwira yuko burya umubiri ushobora kugira shock itagaragara wayikubaganya gato ikakubyarira amazi nk’ibisusa.
Naramusabye aremera, ubu yirirwa ashakisha akazi k’ibyo yize kuko we amasomo yarayarangije kandi icyizere kirahari ko kazaboneka.

Uyu munsi mama yambwiye ko ari bumpamagare umwanya munini tukaganira, nako ndabona ampamagaye reka mwitabe.

*Mama:* uraho mwana wa

*Joyce:* uraho mama. Ese ni amahoro

*Mama:* ni amahoro. Urabizi sinjya menya guca ku ruhande rero. Uherutse kumbwira ngo Nathan mwarasubiranye. Ese wabitekerejeho neza?

*Joyce:* mama nanjye ntakubeshye sinzi niba narabitekerejeho neza, gusa numva mfite amahoro iyo ndi kumwe na we, naramurakariye mubwira ko ibyacu birangiye ariko akigenda numva umutima wanjye ubaye igishushungwe. Ubu se nabigenza nte koko mama?

*Mama:* mwana wanjye rero ntega amatwi nkubwire, nguhe inama ndi mukuru. Burya gukundwa ni amahirwe ariko gukunda ni amahitamo. Ntawe uteze kuzaguhitiramo uwo ukunda, ahubwo umutima wawe ubwawo niwo uzihitiramo umuntu mukwiranye. Niba umutima wawe umukwishyuza iteka, ni uko ari we koko ntawundi. Mwana wanjye, ntabwo uteze kuzabona umuntu w’umutagatifu, umuntu utagira ikosa na rimwe mu buzima bwe. Amakosa yego ararutana ariko nanone abantu ntabwo tuyihanganira rimwe. Hari umugore uzasanga avuga ati umugabo niyo yankubita ariko agatahana inyama. Uwo nguwo aba yishakira umugabo umuhahira akamurinda inzara, ibindi ntaba abyitayeho. Hari undi uzumva avuga ati niyo yose yayakorera akayanywera ariko ntance inyuma. Undi wumve avuga ati ibyo yakora byoseeee, ariko akajya ataha kare… 
Mwana wanjye niba umutima wawe ari we waguhitiyemo, imenyereze kwiga kumwakira uko ari. We ubwe, igihe nyacyo nikigera, azareka ibibi akora, ahinduke. Usabwa kumwerera imbuto nziza, kuko byibuze we yakweretse intege nke ze hakiri kare, ubu muzabana umuzi bihagije. Uzi umugabo ariko ukwihisha akigira mwiza mwamara kubana ukagirango bakuguraniye? Ntuzi Ludoviko wa muturanyi wacu? Buriya yaremye aba umudive anareka inzoga kubera uriya mugore babana yari yaramubwiye ko atabaye umudive nta nyinya yamwereka. Ariko ngo bavuye mu bukwe bucya ajya guteka kanyanga!!!

Mama agira inkuru cyakora sindabona. Yakomeje antekerereza, angira inama zitandukanye numva koko umutima uratuje. Niba nkunda Nathan ngomba kumukunda uko ari. Ese niba twemera ko turi abana b’Imana wa mugani kuki yo itaratwanga n’ibintu bibi twirirwamo koko?

Namaze kuvugana na mama mba niyumvira akaziki dore ko wagirango barakandoze.
Nanazemo indirimbo *l’amour est un soleil*

gusa yabaye itararangira numva umuntu akomanze. Nibajije uwaba akomanze izi saha, kandi ubundi nta we ujya aza kundeba atanteguje birantungura.
Nahise njya gukindura, ntungurwa no kubona ari Elysa.

Yahise arambura amaboko, numva ntabwo nabura kumuhobera, kuko nta mutima mubi wundi nari mufitiye rwose
Twahoberanye akanya katari gato rwose kugera ubwo muhaye karibu yinjira mu nzu aricara.

*Joyce:* none se we, iminsi myinshi. Amakuru yawe?

*Elysa:* sha ni meza cyane rwose. Wowe se? ndabona usigaye waraciririye imbwa. Ndi buyikwibe ariko we. Sha ni nziza maze.

*Joyce:* ese Norris yanjye mwese mushaka kuzayiba ra? Hanyuma se mbwira, wiyongoje ute kuntungura gutya we? Wagirango wari ubizi ko irungu ryanyishe

*Elysa:* irungu ryahe kandi numva uri mu muziki. Ubanza ariko urukundo ruri kukugurumanamo muko. Anyway reka ndase ku ntego tudakomeza kurenzaho ndabizi ni ko abantu twabaye. Joyce urabizi ngufata nk’impanga yanjye. Ubwo wambwiraga ko uri mu rukundo na Nathan numvise ntabasha kubyakira kuko nari nzi ko azakubabaza. Nathan ni musaza wanjye ndamuzi, Nathan umukino akina ubwawo umushyira mu bishuko kenshi, burya hari abantu bagira akazi gatuma bahorana ibigeragezo n’ibishuko kurenza abandi. Rero rwose numvaga ninkwivumburaho nkagenda wenda uzashyira ubwenge ku gihe hanyuma ukarekana na we. Ariko ntiwanyumviye. Ntabwo nakomeza kujya kure yawe kubera amahitamo yawe, nari nje kugusaba imbabazi ngo dusubukure umubano wacu, niba warakunze sinakubuza. Ngibyo ibyari binzanye, ibindi ni ibisanzwe, nahinduye faculte ubu ndi kwiga IT, Anthony turacyakundana ariko ubu ndi kuba muri ghetto yanjye, nasanze gukomeza kuba mu nzu imwe nazashiduka turi umugabo n’umugore bitazwi. 

*Joyce:* nukuri sinigeze nkurakarira buriya ahubwo nibazaga ikikujyanye bikanyobera. Naho ibindi byo ni ibisanzwe, ushaka wanagaruka icyumba cyawe ntawundi ukirimo rwose. Naho ubundi rero nanjye nkubwije ukuri *MUSAZA WAWE*…

Nabaye ntarakomeza numva ikintu kimfashe mu nda kirangundiraaaaaaa…

*_Ni igiki se kandi kimugundiriye mwa bantu mwe? Gusa ubanza umubano uri kugana heza. Agace ka 21 ntuzagacikwe_*

Comments