logo

NEW TALENTS

Stories Group

MUSAZA WAWE Ep16

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


_NATHAN_

Umukino w’uyu munsi wari injyanamuntu neza neza pee. Nibwo nakinnye nkajya mu kibuga niyumvamo ko uko byamera kose ndi butsindwe ariko nanone kuko nagombaga gukina nemeye njya muri ring
Umukino hagati yanjye na Michael ni wo mukino abantu benshi bakoreyeho betting bakaza kuribwa bitunguranye kandi bari babetinze menshi
Nanjye rwose iyo mba ukora betting nari kuba nariwe kuko nari gutega ko ari jyewe ndi butsindwe
Nk’igitangaza rero byaje kurangira umukino nywutsinze, maze babandi bikundira impinduka si ukumpobera no kungurira karahava
Nyamara nubwo nanywaga mu mutwe wanjye hari harimo gahunda yo kujya kureba Joyce ngahura na we numvaga hari ibyo nkwiye kuganiraho na we
Muri kwa kunywa rero ni nabwo baje kumpereza itabi ngo ntumure ho, iryo ryo wenda biroroshye, ahubwo ntabwo ryari itabi risanzwe, ahubwo hari ukuntu barifata bakavanamo ibirigize agace kamwe ubundi akandi gace bagashyiramo urumogi. Uwakubona ugenda witumurira akagirango uri kunywa isigara kandi ari akamogi uri kwinywera
Niryo bampereje rero. 
Nibuka ko nkiri mu cyaro urumogi ruri mu bintu byanteranyaga na polisi kenshi, ndetse ubwo namenyanaga na Joyce yansabye kurureka burundu ndamwemerera
Kuri iyi nshuro ho sinzi rero ibyamfashe kuko nashidutse nemeye, ndarwakira, nuko nkora ikosa rikomeye ryo kujya kumureba ndi kurunywa, nananyoye inzoga gusa sinari nasinze pee
Nabaye nkimugera iruhande ahita arinyaka ararikandagira nuko ankurura umupira anjyana ku ruhande twitarura bagenzi be.

_JOYCE_

Ubwo nabonaga Nathan yanyoye inzoga ari no gutumura urumogi, kuko jyewe impumuro yarwo ndayizi cyane, numvise umujinya ntazi aho uturutse ndarumwambura ndarusyonyora

*Joyce:* wibuka ko wari waranyemereye ko utazongera kunywa urumogi ukundi?

*Nathan:* ariko ni kamwe gusa man, nta birenze

Nahise mutera urushyi rwihuse, sinzi imbaraga aho nazikuye gusa namaze kurumutera numva muri jye ndaruhutse.
We ubwe yari yaranyibwiriye ko akiri mu cyaro yajyaga arunywa, rimwe abapolisi bakamufata, kumurekura bikaba aha Mana
Muri jye rwose sinifuza ko yakongera gukomeza kunywa itabi n’urumogi ukundi. Namusize aho ari kwibyiringira ku itama nuko nerekeza muri campus
Agire kunca inyuma mubabarire, none ageretseho no gusubira mu biyobyabwenge koko? Ubu se umuntu utanabasha kwihangana tugiteretana noneho turamutse tubanye byazagenda ute? Ntiyajya anaritumurira mu buriri, akaritumurira iruhande rw’umwana koko? Oya ibi ndabirambiwe rwose pee
Nahise njya gusezera Chloe na Berenice nuko nditahira, ndumva rwose Nathan angeze ahantu pee
Nari ntaragera mu rugo mbona Nathan arampamagaye ariko sinigoye mwitaba
Yampamagaye inshuro nyinshi sinitaba, nuko ubwo nageraga mu rugo maze akanya gato nibwo nakiriye SMS ye

*Ndabizi neza wabibonye ko naguhamagaye wanga kunyitaba. Gusa nashakaga kukumenyesha ko ngiye gusubira mu cyaro, umujyi urananiye. Yego ni ho navukiye ariko kuba mu cyaro ntabwo bimpenda cyane ndetse mba mfite umwanya munini wo kwitekerezaho. Nzajya ngaruka mu mugi nje gukina gusa. Ndagenda ejo mu gitondo, wiyiteho, Icyuki*

Narangije gusoma iyo SMS telefoni yamaze kuncika yikubise hasi. Amarira ntazi aho aturutse yatangiye gushoka ku matama. Ni nka kwakundi impamvu ingana ururo cyangwa se amazi yuzuye unagamo igitonyanga akameneka ari menshi
Gusa ndumva ntashaka kumusubiza, sinshaka kongera kumwumva ukundi, sinifuza kumva aho bamuvuga ntabwo rwose nshaka kongera kumukunda
Nahise ninaga mu buriri, nongera ntekereza kuri SMS ye maze kubona, nongera gusubiza amaso inyuma ntekereza ku bihe twagiranye, ubwonko bunaniwe ndasinzira.

***********

Ubu ibyumweru bibiri birashize Nathan agiye. Ibyumweru 2 numva kubaho ntacyo bikimariye
Mu mutima wanjye natangiye kumva ko kuba kure ye ari byo bibi cyane kurenza amafuti ankorera. Ariko se ubundi ubu ndi muzima cyangwa narirwariye byararangiye? Umuntu ukora amafuti nk’aya Nathan ntabwo akwiriye gukundwa
Gusa ndamukumbuye. Nkumbuye urwenya rwe, ukuntu ajya aca bugufi nubwo ari ikinyamafuti bikabije. Gusa ikibabaje nta makuru ye mfite, yewe nta n’amakuru ya Elysa. Bose wagirango bagendeye rimwe

Nari nibereye iwanjye nibwo nabonaga mama ampamagaye

*Mama:* umeze ute mwana wa?

*Joyce:* meze neza mama. Wowe se umeze ute?

*Mama:* ni byiza cyane mwana wa. Ese wamenye ko tugiye kubaka indi nzu we?

Mama ni we muntu ujya ampamagara akambwira ibintu mba numva bitanandeba ariko ni mama tu. Ndabimukundira. Ubu mu kanya arambwira ko umuturanyi aherutse gusinda akagwa

*Joyce:* eeeh. Ninza nzasanga yaruzuye pee

*Mama:* none se ameze ate umukwe wacu?

*Joyce:* ubu se nkubwire nte ra… mama, urebye twarashwanye

*Mama:* oyaaaa. Wimbwira. Ubwo se mwapfuye iki koko?

Natangiye kurira

*Joyce:* mama, yancaga inyuma…

*Mama:* wihangane mwana wanjye. Niwumva ukeneye inama n’abaguhoza jya uza mu rugo, turahari ku bwawe mwana wacu

*Joyce:* niko bimeze mama, nzajya nza rwose. 

*Mama:* rero nari nguhamagaye ngo numve amakuru yawe, reka mbe nkuretse nigire muri siporo. Ubwo tuzasubira ubutaha

*Joyce:* urakoze mama. Umunsi mwiza.

Yarakupye nuko numva muri jye byibuza nduhutsemo. Ndabona nkwiye kujya njya iwacu kenshi, nkumbuye bya bihe, ibigoroba nabaga ndi kumwe na musaza wanjye na murumuna wanjye, nkumbuye ukuntu iwacu badukundaga ariko ntibibabuze kuduhana twakosheje.
Gusa uyu munsi nshobora gutandukana n’irungu kuko nibwo ndi bujye gufata Norris
Muribajije ngo Norris ni uwa he? Ni ya mbwa ngiye gucirira.
Nahise nitegura ngana hahandi bayinyemereye nuko ubwo namaraga kwinjira, imbwa ubanza yarahise imenya kuko yahise insanga itangira kunyikubaho mpita nyiterura.
Bampereje ifishi yakingiriweho inagaragaza igihe izongerera gukingirwa nuko ndayifata tugana iwanjye. 
Twageze mu rugo itangira kureha impande zose, iby’imbwa sindabimenya neza ariko nzabimenyera.
Namaze kuyishakira icyo izajya iriramo, nyitunganyiriza aho izajya irara. Wenda nzajya nyihugiraho bindinde gutekereza ku buhemu bwa Nathan
Ngiye online nasanze Berenice yakoze group ya batatu, jyewe na we na Chloe, nuko mbona Berenice yamaze kwandika

*Abakobwa, murabyumva mute dukoze akagoroba k’abakobwa ariko? Joyce ntubihakane ndabizi ubwo wowe mu mutwe harimo ibindi. Mumbwire uko mubyumva*

Berenice ndamukunda cyane, we akunda kwiryohereza ubuzima ntajya yigora ngo abigire intambara rwose. Akagoroba k’abakobwa tugakora turi muri ghetto y’umwe muri twe, twiyambariye za pyjama, ubundi tukareba filimi se, tukumva umuziki tunawubyina, mbese tunaganira ibya mva he na njya he…
Chloe ni we wasubije mbere

*Jyewe ndabyemera rwose ariko ntimuze iwanjye uyu munsi kuko rwose ya soiree ya BD yasize muhahindanyije ntiharongera kuba hazima. Ahubwo mumbwire ibyo nza nitwaje uyu munsi ni jye ngura*

Nahise nanjye nsubiza

*Ubwo muraza iwanjye, mfite na surprise nshaka kubereka. Saa moya mube mungezeho*

Nahise ngana douche, nambara pyjama ubundi ndabategereza. Ahagana 19h20 nibwo binjiye iwanjye, Norris ihita ibasimbukira byo kubishimira

*Berenice:* mbega imbwa nziza wee.

*Chloe:* ndumva nahita nyiba maze jyewe.

Nahise ndekuriramo umuziki gusa ubwo nabanzagamo indirimbo ya mbere, bararebanye. Nashyizemo iya Tony Braxton, *Un-break my heart*

twatangiye kuganira turya za pizza, gusa se wagirango uretse indirimbo ya mbere wenda ibindi twarabyumvaga? Twari mu kinwanwa tuvuga byose, abasore, filimi zigezweho, amasomo, iwacu, … gusa muri jye numvaga hari ikintu ndi kubura pee

*_Ni igiki se kandi noneho yumva ari kubura? Ariko se ubu uyu musaza wa Elysa ibye bizarangira bite ko noneho anisubiriye mu cyaro? Agace ka 18 ntuzagacikwe_*
[2/20, 9:22 PM] Issa: *MUSAZA WAWE Agace ka 15*

Twamaze iwacu iminsi ibiri nuko tuza gusubira ku ishuri. Ababyeyi banjye bambwiye ko rwose bishimiye Nathan, kuko ari umwana mwiza, uko bamubonye. Murumuna wanjye na we kuko bukeye yaragarutse, yarambwiye na we ati wirobeye agafi keza, ntikazagucike.
Muti none se rya joro byagenze bite?

Twabiganiriyeho dusanga twaba dukabije kwitwara nabi nuko aranyumvira asubira mu cyumba cye aba ari cyo araramo

Nageze iwanjye numva naniwe nuko mpita ninaga ku buriri nduhukaho
Mu minsi itatu gusa amasomo arasubukura. Nzongera kubona bagenzi banjye twigana ndetse n’abandi banyeshuri, dore ko muri iyi minsi ho nari mpugiye mu byanjye
Ubu hashize ibyumweru bibiri byose ntavugana na Elysa. Ndumva mukumbuye kuko ku ruhande rwanjye ntacyo twapfuye ariko nanone ntacyo nabikoraho nahisemo kumuha umwanya akitekerezaho bihagije.
Ejo ni tariki 12/03. Nibwo nzizihiza isabukuru yanje. Ndumva nifuza gukorera surprise Nathan
Wenda mwakibaza muti gute nkorera surprise umuntu kandi ari jyewe wari ukwiye kuyikorerwa, ariko se byanditse hehe?
Icya mbere ndabizi ko atazi neza itariki navukiyeho
Rero ningira akantu mukorera keza, kuri iyo tariki, nibwo azarushaho kuyiha agaciro no kuzajya ayibuka kenshi. Muzabyibonera nako reka nceceke

*Bukeye*

Nyuma y’ijoro naryamye nk’agahinja, bwarakeye. Uyu munsi tariki 12/03 nujuje imyaka yanjye 24.
Nafashe telefoni yanjye mbona benshi banyifurije isabukuru nziza. Ni na bwo nahamagawe n’iwacu banyifuriza isabukuru nziza, twavuganye kuri telefoni hafi isaha yose. Nuko tumaze kuvugana nditegura ngo njye kureba Nathan

Nitunganyije imisatsi, nambara bidakabije cyane ariko nanone neza, nitera ka parfum, ubundi ndahaguruka njya gutega ingeza kwa Nathan.

Nageze iwe ndakomanga, mbura umpa karibu. Nasunitse urugi numva ntabwo hakinze, nuko ndinjira. Gusa nkigera mu nzu, nicujije impamvu yatumye ninjira
Nabonye  Nathan yicaye ku meza yo mu gikoni, imbere ye hahagaze umukobwa wambaye ubusa, nako si ubusa da. Yari yambaye umupira, ariko umupira wonyine. Nababonye bari gusomana, imbere y’amaso yanjye. Nahise mfatwa n’ibintu ntazi ku buryo isakoshi yanjye yahise incika ikikubita hasi. Nariyumanganyije ndayitoragura ubundi nsohoka niruka. Uko nakirukanse nabonye Nathan na we anyirukanka inyuma, yambaye ubusa hejuru.

*Nathan:* Joyce, ni wowe?

Yabimbajije angeze iruhande amfashe ukuboko, ubanza atari yanambonye ninjira mu nzu yari afite ibyo ahugiyemo

Sinigoye musubiza ahubwo nahise mutera urushyi rwiza rwiza cyane, ubundi ndagenda, ndi kurira

Mu nzira ngenda nagendaga nibuka ibihe byiza nagiranye na we, se kuki koko yankorera ibi byose? Nyuma yo kumwereka ababyeyi bakamushima? Kuva na kera navuze ko ikintu ntashobora kwihanganira ari umugabo unca inyuma, umbeshya. Erega ntabwo buri gihe biba ari ibyago cyangwa ibigwiririye muntu ahubwo burya ni amahitamo rwose.
Iyo aba koko ankunda ntabwo aba yatahanye uriya mukobwa, ndabizi ubu azashaka ibyo yisobanuza, ariko se koko, umuntu twari tukiva iwacu, none ni ibi anyituye? Cyangwa nanone azitwaza ko iwacu nanze ko turyamana?
Nakomeje kubyibaza ngana iwanjye nuko mpita ninjira uburiri kuko iteka iyo mbabaye nta kindi nkora uretse kuryama.
Nageze mu buriri ubundi nsuka amarira adashira kugera ubwo amaso atari akibasha kurekura andi marira nuko ndasinzira. Mbega anniversaire ibaye mbi mu buzima bwanjye wee.

************

Ubu hashize amajoro atatu Nathan ampamagara sinitabe ngahita mukupa. Uyu ni wo munsi wa nyuma amasomo agasubukura. 
Iminsi itatu irashize ntasohoka mu nzu, ndi kwirebera filimi gusa, ubundi nkarya biswi na chocolat, ndumva nta kindi mu buzima nifuza, ndumva ntawundi muntu nshaka kureba no kuvugisha.
Gusa ejo hashize nibwo Chloe yansuye, ni we uri kugerageza kunsubizamo morale. Ari gukora uko ashoboye ngo amfashe guhindura intekerezo
Gusa na we ntabwo yatinze kuko ntiyanaraye. Yamaze kugenda mpitamo noneho guhindura filimi nkaba niyumvira umuziki, nibwo natangiye kumva *Breaking my heart* ya Michael Learns

nakomeje no kwiyumvira izindi nakita iz’amaganya.

Gusa kuva Elysa ava hano akagenda nsigaye mporana irungu, nibwo nahisemo kuba nacirira imbwa. Kuva na kera nkunda imbwa gusa mu rugo nta yahigeze kubera mama azigiraho ubwivumbuye, ikintu cyahabaye ni injangwe gusa kandi nanjye sinzikunda na gato rwose.
Nahise ntangira gushaka amakuru y’ahantu nabona imbwa yaba iyo kugura cyangwa se iyo guherwa ubuntu nuko nyuma yo gushakisha nibwo nabonye ifoto y’imbwa igize amezi abiri gusa, iri mu rya 10. Ntabwo yagurishwaga ahubwo nyirayo yashakaga kuyitanga gusa kubera yuko ngo adashaka gutunga imbwa zirenze imwe, kandi nyina yari igihari, ndavuga iyayibwaguye nyine.

Nahise mfata aderesi neza ubundi nerekezayo. Gusa mu nzira ngenda kubera gushakisha cyane ku byerekeye imbwa nibwo nahise ngwa ku nkuru ivuga ku byiza byo kubana n’imbwa. Reka mbibabwire namwe wasanga mutabizi.

_Usanga abantu bamwe batunze imbwa bakubwira ko batabaho nta mbwa boroye, wenda ntiwiyumvishe impamvu yabyo. Nubwo bamwe bazishinja kuryana, guteza umutekano mucye, nyamara imbwa yatojwe neza kubana n’abantu, kuyorora uretse kuba bishimisha nyirayo ariko binafitiye akamaro kanini ubuzima harimo kurinda indwara zimwe na zimwe, ndetse no gusuzuma izindi nkuko muri iyi nkuru tugiye kubirebera hamwe._

*Kurinda stress*
Kuba uri kumwe n’imbwa ni uburyo bumwe bukoreshwa mu kuvura iyi ndwara yo guhangayika. Kuba uri kumwe na yo bizamura igipimo cya serotonin na dopamine, imisemburo ibiri igira uruhare mu gutuza no kwishima. Uko ukina na yo, bituma iyi misemburo ikora akazi kayo.

*Imenya igihe isukari yawe yamanutse*
Ku bantu bafata imiti ya diyabete habaho igihe isukari yabo imanuka cyane bitewe n’imiti. Ibi imbwa ibimenya ndetse na mbere yuko wowe ubyiyumvamo. Ubushakashatsi bwagaragaje ko imbwa iyo ibibonye ihita ihindura imyitwarire ndetse ukabona igukururira ku kurya dore ko ari bimwe mu byongera kuzamura isukari. Kuko kumanuka kw’isukari birangwa no gutentebuka no gusa n’ususumira ibi imbwa ibibona kare.

*Igabanya ibyago byo kurwara uduheri ku bana*
Usanga ababyeyi benshi batinya kwegereza imbwa abana babo nyamara ubushakashatsi bugaragaza ko abana bakurana n’imbwa mu rugo bibagabanyiriza ibyago byo kurwara uduheri kugeza bafite imyaka ine.

*Zifasha abarwara igicuri*
Imbwa mu mirebere yazo zibasha kubona ko uri hafi kugwa ndetse n’impinduka ziba mu mivugire ku muntu urwara igicuri zibibona mbere. Ibi bituma yagufasha kumenya igihe ugomba guhita ufata imiti, kuba wahita ushaka aho wicara cyangwa uryama kugirango wirinde impanuka zaterwa no kugwa bitunguranye.

*Kurinda indwara zimwe z’ubuhumekero n’ubwivumbure*
Umwana wakuranye n’imbwa ubushakashatsi bugaragaza ko bimurinda indwara zinyuranye z’ubuhumekero ndetse ubushakashatsi bwa vuba bugaragaza ko imbwa yanarinda asima. Si ibyo gusa kuko n’indwara z’ubwivumbure nko kwitsamura, ibicurane, ni zimwe mu ndwara zigabanyuka ku bantu baba hamwe n’imbwa. Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko imbwa yatojwe ishobora kumenya ahantu hari ibitera ubwivumbure ku bantu bagira ubwivumbure ku bintu runaka bityo ukabasha kuhirinda.

*Gufasha umutima gukora neza*
Ntabwo kubana n’imbwa bivura umutima ahubwo bituma nyiri umutima abaho ubuzima butuma umutima ukora neza. Ubushakashatsi bugaragaza ko ababana n’imbwa bagira umuvuduko w’amaraso mwiza, nta cholesterol mbi wabasangana, ibi byose kubera ko gutunga imbwa bisaba kugira amasaha ufata yo kuyitembereza bigatuma ukora siporo kandi nturambirwe kuko nayo ntiba yakoroheye. Ushaka gukora siporo yo kwiruka ukagendana n’imbwa uyikora neza cyane.

*Kurwanya kwiheba no kwigunga*
Kubana n’imbwa birwanya indwara yo kwiheba no kwigunga. Ndetse ubushakashatsi bugaragaza ko ku bahawe akato, abapfakazi, abarwaye indwara zidakira zituma biheba bakanigunga, kuba boroye imbwa ni umwe mu miti ibafasha kubaho ubuzima butuje butarimo kwiheba no kwigunga.

*Izatojwe zifasha byinshi*
Uretse ibi bivuzwe haruguru wasangana imbwa zose muri rusange, nyamara nanone imbwa zatojwe zibasha gutahura ahari ibisasu, urumogi ndetse kuri ubu zikoreshwa mu buvuzi mu gusuzuma kanseri kandi zikabikora neza.

 *Icyitonderwa*
Nubwo korora imbwa bifite byinshi bitugezaho ariko nanone indwara y’ibisazi by’imbwa bitewe nuko warumwe n’imbwa yasaze ni indwara ishobora kukwica udakurikiranywe vuba. Niyo mpamvu umuntu wese woroye imbwa asabwa kuyikingiza ku gihe ndetse no kuyivuza igihe yarwaye.

 

_Ikindi kandi mu gihe atari iyo wiyororeye ikiri akabwana gato, si byiza guhita ureka ngo ikine n’abana kuko ntuba uzi imico yakuranye ikaba ishobora guteza ibibazo birimo kubarya, ndetse no guteza izindi mpanuka mu gihe wenda bari kuyihunga._

Narangije kubisoma ngeze neza aho nabonye nuko ndakomanga maze umusaza n’umukecuru we baza kumpa karibu nanjye sinatinda mvuga ikiri kungenza

*Joyce:* muraho. Nari nabonye ko hano mufite ikibwana muri gutanga

*Umusaza:* eeeh. Ni karibu mwana wa.

Nahise ninjira nuko banjyana ahantu nasanze imbwakazi n’ibibwana byayo bitatu byiza cyane

*Mukecuru:* ziriya ebyiri rero zarafashwe, hasigaye iyo imwe, ubanza ari na yo wabonye ku mafoto

Narayitegereje mbona koko ni yo, gusa nanabonaga ari yo nziza, kuri jyewe.

*Joyce:* iyi ngiyi?

Nabivuze nyiterura, ihita indeba itangira kundigata ku itama, numva nsheshe urumeza. Nahise numva ntayisubiza hasi

*Umusaza:* uhise uyikunda se?

*Joyce:* cyane rwose, ndayishimye

Nyuma yo kumbwira ko barindiriye veterinaire uzaza kuyikingira bambwiye kuzagaruka mu byumweru 2 kuyitwara.
Namaranye na bo akanya gato ndabibwira, tuganiraho nuko nsubira iwanjye
Mu nzira ntaha numvaga nishimye noneho ubundi mpita ntangira gushakisha izina nzayita
Nibwo mu mutwe wanjye hahise hazamo izina *Norris*
Ako kanya ni na bwo umuntu yakomangaga ku rugi, ndumva ariko ntawe dufitanye gahunda uyu munsi.
Gusa ubwo najyaga gukingura natekereje niba nahita nongera gukingaho, ariko mbona nibwo naba mbaye akajiji cyane, maze ako kanya mpagarara mu muryango

*Joyce:* Uje gukora iki hano Nathan?

*_Yego ko Mana yanjye. He breaks her heart none aje gukora iki? Gusaba imbabazi uko byamera kose. Ese arazihabwa cyangwa birangiriye aha? Ese nawe ukunda imbwa cyangwa ntiyakugerera iwawe? Agace ka 17 ntuzagacikwe_*

*

Comments