logo

NEW TALENTS

Stories Group

MUSAZA WAWE Ep15

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Naramurebye mbona rwose arandeba nta soni cg ikimwaro afite muri we, biranantungura

*Nathan:* nshaka kukuvugisha

*Joyce:* jyewe ntacyo mfite mvugana nawe ariko

*Nathan:* jyewe ndagifite. Ndashaka kugusaba imbabazi no kugusobanurira, sinzi niba uri bubyemere ko ari ukuri. Nakinnye boxe ndatsinda nuko ndanywa ndasinda cyane, ku buryo uriya mukobwa namubonagamo wowe nuko turatahana. Navumbuye ko atari wowe ubwo zanshiragamo

*Joyce:* ku buryo wumva icyo kinyoma cyamfata se buriya ra?

*Nathan:* ndabizi ntiwabyemera ko ari ukuri. Basi wenda wimbabarira ariko emera ko ari ukuri, ni uko byagenze rwose pee

*Joyce:* Nathan, ndagusabye, genda

Nathan yarandebye nuko aranyegera, ankora ku itama

*Joyce:* uribuka ko wakoze test ngo ushaka kureba niba ngukunda koko? None inyiturano ni ukunkora ibi? Nathan, nahuye n’umusore wa mbere arampemukira nakabaye narabaye umunyabwenge nkamenya ko nawe uri nka we, gusa narakwizeye, nguha umutima wanjye nguha umubiri wanjye nkwereka ababyeyi banjye

*Nathan:* ndabyemera narakosheje ariko ni ukuri ndagukunda, ndetse cyane

*Joyce:* ngaho rero genda, va hano ndakwinginze

Yaranyegereye nsubira inyuma

*Joyce:* genda Nathan. Sinshaka kongera kukubona na rimwe no kukumva na rimwe. 

Yaranyumviye arasohoka aragenda, nanjye njya mu buriri, ngira amahirwe ndasinzira.

07h30

Uyu munsi nakangutse ku gihe kuko tugomba gusubukura amasomo. Ibiruhuko birarangiye. Ubwo nageraga ku ishuri, Berenice yaransimbukiye ansuhuza

*Berenice:* chouchouuuu. Ejo nimugoroba tuzakora ikirori cya BD yawe, kandi singusaba ndagutegeka

*Joyce:* ese wowe ni uko usuhuza umuntu koko?

*Berenice:* harya sinagushuhuje? Bite se

*Joyce:* sha meze neza. Wowe se bite?

*Berenice:* sha nanjye ni byiza, ahubwo twinjire

Twahise tujya mu ishuri gukurikira amasomo. Gusa mwarimu yaradusinzirizaga rwose pee
 
Amasomo arangiye twarasohotse, Berenice anyibutsa yuko ejo gahunda ari ntugasaze
Nageze iwanjye sinigora ngo ndateka nuko bigeze saa moya nigira mu buriri. Nakora iki kindi se?

**********

Ubu harabura isaha imwe ngo ikirori gitangire, ikirori cya BD yanjye, abakobwa gusa tugiye kwiyitaho
Nambaye ikanzu nziza yirabura, iryoheye ikirori rwose. Nubahirije ibyo Berenice akunda kumbwira ati *iyo udafite ukwitaho ugomba kwiyitaho*
Ubanza ari mu kuri rwose. Ubanza atazanapfa vuba kuko nkimutekerezaho yahise ahagera rwose

*Berenice:* waouu, sha wambaye neza cyane rwose

*Joyce:* nyamara nawe wabemeje rero

*Berenice:* twagiye rero

Twahisemo kujya kwa Chloe, ni we ufite ghetto itubutse. Gusa ubwo ninjiraga, nahise mbona Nathan, mu batumiwe
Nahise mpindukirira Berenice ako kanya

*Joyce:* Berenice, Nathan ari gukora iki hano?

Nabivugaga nsakuza kuko umuziki ubwawo wari mwinshi

*Berenice:* ariko ndabizi ko mukundana nubwo uterura ngo ubivuge, rero namutumiye bisanzwe

*Joyce:* nuko aremera?

*Berenice:* none se iyo atemera yari kuba ari hano?

Ibyanjye na Nathan ntabyo Berenice azi, ariko Chloe narabimubwiye. Ubu se bari kunkina ibiki koko? Nahise negera Nathan

*Joyce:* uri gukora iki hano Nathan?

*Nathan:* ntubibona? Natumiwe 

Naramwitegereje. Amaze igihe atogosha ubwanwa ngo amareho, ndabona bimubereye cyane. Ese kuki igihe cyose numva ankurura koko?

*Nathan:* waberewe, kandi uri mwiza

*Joyce:* uratangiye

*Nathan:* oya sintangiye ahubwo mvuze ukuri

Naramusekeye gusa numvaga bitamfasheho cyane. Nagiye kugenda numva amfashe ukuboko arankurura ndahindukira mufata mu gituza ariko mpita mukuraho intoki. Kuba ntari kumwe na we bindushije imbaraga, ndumva muri jye hari ibice bitagikora neza rwose. Nahise numva ikiniga kimfashe ntangira kurira. 

Nahise nsohoka ngana ku rubaraza ndumva nkeneye akuka rwose kandi nkeneye kuba jyenyine aka kanya
Sinzi impamvu igihe cyose ndi iruhande rwe mpita numva ibinyugunyugu biguruka ku bwinshi, nkumva nahita musimbukira nkamusoma
Namaze kurira ndihanagura nuko mu gihe nkitekereza gusubira mu nzu mbona araje ansanga hanze

*Nathan:* Mbabarira untege amatwi. Ndi umwe mu basore bavuga ibibarimo badashobora gukinisha urukundo cyangwa amarangamutima y’abandi. Gusa ndemera ko nakoze ikosa ndengakamere rwose pee. Nanjye iyo mba mu ruhande rwawe sinari kuba ntega amatwi. Gusa reka ngusobanurire ukuri, uko byagenze. Uwo mugoroba ubwo wa mukobwa, sinanibuka izina rye, yazaga aho ndi nari nasinze bidasanzwe kubera intsinzi nari nabonye ntayikekaga. Muri jye numvaga ndi kumwe nawe rwose pee. Sinigeze nifuza cyangwa ngambirira kugukosereza bigeze hariya ndetse ntabwo ibyabaye yari amahitamo yanjye, ni akayoga kankoreshaga. Iyo mba ntanyoye ndabizi neza sinari gukora ikosa nka ririya. Mbabarira pee. 

Naramurebye mbona koko ibyo ari kuvuga bivuye ku mutima, si uburyarya cyangwa amareshyamugeni

*Nathan:* ikindi nakongeraho, ndabizi nakubihirije umunsi, gusa reka nice icyiru ngire ikintu nkugenera kuri uyu munsi.

Yahise ansoma ku gahanga nuko ampereza agapfunyika gato cyane maze ngafunguye nsanga harimo chainette nziza cyane, ishashagirana. Gusa nagafunguye yamaze gusubira mu nzu ansiga hanze

Nashubije chainette mu gapfunyika yajemo. Numvise mubabariye, kuko anyeretse guca bugufi muri we
Nahise nsubira mu nzu kubera imbeho dore ko n’akavura kari kaguye ubanza itumba ryatangiye da.
Ninjiye mu nzu amatara bahita bayazimya yose nuko bahita batangira kuririmba *Happy birthday*
Numvise ari byiza biryoheye amatwi cyane gusa nanone byarantunguye ubwo barangizaga kuririmba ntibansabe kugira ijambo mvuga ubanza nari kwikubita hasi kubera isoni. Navuga iki koko?
Bahise bazana cake iriho bougie nuko maze kuyizimya bankomera amashyi menshi cyane, waouu. Numva ni byiza cyane

Bahise bashyiramo umuziki, nuko haza kuzamo indirimbo yantunguye. Ni indirimbo ya Nelly Ngabo yise *Agacupa*


twayibyinanye na Nathan, numvaga ari byiza cyane

*Nathan:* uri icyuki neza neza

Naramusekeye nanjye, nuko numva umutima wanjye ndongeye ndawumuhaye wose. Gusa ndumva ngiye kugira amakenga aho bigeze

**************

Ahagana 02h00 nibwo ikirori cyahumuje nuko ninjira mu buriri, nari natashye iwanjye. Ndashima ko Nathan nta kindi yifuje kurenzaho rwose kidasanzwe
Nakangutse numva naniwe cyane, nibwo nabonye Berenice ampamagaye

*Berenice:* ese wakwamiye hehe wowe? Uzi ko bigeze 10h30

*Joyce:* ngo iki? Reka nze we

Nahise mukupa ubundi mbyuka vuba sinanigora nkaraba cyangwa nshaka icyo ndya. Kandi kuva ejo sindarya no muri BD natahiye cake gusa
Nageze mu ishuri nicara inyuma nuko nkurikira amasomo

Nasohotse mu ishuri, numva ntazi neza ibyo ndimo, ni ubwa mbere isomo ryantera umujinya pee.

********

…: Joyce, kanguka we

Nahumbaguje amaso, nuko mbona Chloe iruhande rwanjye. Nari mu maboko ya John, ya nshuti ya Berenice

*Joyce:* none se, kuki umfashe?

*Chloe:* umva waduteye ubwoba. Ubwo wasohokaga mu ishuri wikubise hasi, tubona umeze nk’ugiye gupfa

*Joyce:* sha nyine, maze iminsi ntarya…

*John:* eheee. Inzara yakwica bakagushyingura mwana. Reka njye kugushakira akantu ushyira mu nda mwana


Nahise nicara aho ku ntebe zo muri nature iri hirya y’amashuri. Hashize akanya gato John aragaruka ampereza pizza nuko ntangira kuyirya nyisomeza ka juice gakonje yari anzaniye na ko
Ubwo narimo ndya nibwo nabonaga Nathan agana aho turi ubona ariko atameze neza, adandabirana ukuntu
Angeze iruhande numvise ari kunuka itabi neza neza

*Chloe:* Nathan? Wasinze?

*Nathan:* urabona se na-si-nze-wo-we?

Nahise mwabura itabi yari afite mu ntoki ndarikandagira, mureba nabi cyane

*_Ngahooo. Nyuma yo kwiyunga, umwe yishwe n’inzara undi yishwe n’inzoga n’itabi. Nathan se we kandi byatewe n’iki? Agace ka 17 ntuzagacikwe. Ese ubona aba bantu bizarangira bite? Dusangire ijambo_*

*

Comments