logo

NEW TALENTS

Stories Group

MUSAZA WAWE Ep14

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
.
JOYCE

Narebye Elysa, mbona ameze nk’utazi ko mfite ikintu kidasanzwe nshaka kumubwira. Yari yicaye imbere yanjye arimo atuma ibiganza bye mu kirahure cy’icyo twari twatumije, mbese ameze nk’udahugiye kuri njye. Gusa nanjye sinari nzi uko ndi buhere kugira ngo ntamutungura cyane.

Joyce: Cherie, mfite ikintu nshaka kukubwira...

Yahise andeba ahita asetsa.

Elysa: Erega ndabizi neza! Waratwaye igikapu cyawe cyose n’utwenda twiza. Ugiye kwimukira kwa musaza wanjye?

Naratangaye. Yari amaze kubikeka? Ariko se ni gute? Ubwo yaba abizi? Cyangwa ni uko asanzwe azi ko nkunda Nathan?

Joyce: Cherie, ibyo... Oya, ntabwo ari ibyo! Ahubwo nshaka kukubwira ko ubu jye na Nathan turi couple official.

Yahise ahagarika ibyo yari arimo, aranyitegereza cyane.

Elysa: Uti?

Joyce: Nathan nanjye dukundana! Kandi ndishimye cyane.

Yasetse yitonze, akomeza kunyitegereza.

Elysa: Eeeh, ngira ngo ni byiza. Naho ubundi nari nzi ko urimo ugira ibanga ryinshi! Ariko se koko urukundo ruratwaye umutima wawe, Joyce?

Joyce: Disi rwose ni byo! Ubu ndumva ntekanye, ndinzwe... ndumva ndi mu buryohe bw’urukundo.

Elysa: Oyaa! Ndabyishimiye! Rero ni nk’aho ubu ugiye kuba murumuna wanjye kabisa!

Yavuze ibyo ahita aseka cyane, arangije arambwira:

Elysa: Gusa se ko numva ukeneye ko musaza wanjye abanza kujya kureba ababyeyi bawe, wowe se uzabigenza ute ku ruhande rw’iwacu?

Nagize isoni gato kuko ntari narigeze ntekereza ku buryo bwo kubanza kumenyana n’umuryango wa Nathan. Koko se azangerekana ryari? Sinigeze mubaza icyo kibazo.

Joyce: Ubu se mbigenze nte? Ndatekereza ko naba nihuse, ariko se ko ababyeyi banjye bamaze kumenya ibyacu kandi bakaba bishimiye kumubona?

Elysa: Ndumva Nathan atazagira ikibazo. Gusa, Joyce, humura! Uzi ko musaza wanjye akunda ibintu biba bisobanutse? Numva atazananirwa kujya kwereka ababyeyi bawe niba koko agukunda nk’uko ubivuga.

Naratangiye kwiyumvamo ikizere.

Joyce: Ndumva ntuje, wowe kuba wishimiye ibyacu binyongereye imbaraga!

Twakomeje kuganira no kwishimira ko twongeye guhura nyuma y’igihe. Twarasekeje, tuganira byinshi byari byaratugwiririye tutari kumwe, ubundi turataha.

Nageze mu rugo ndaruhuka, nsubira mu buzima busanzwe. Ku mugoroba, Nathan yampamagaye turaganira cyane, ariko sinari bwongere gutinyuka kumubaza iby’uko azansura iwacu.

Ijoro ryose nararyamye nibaza icyo agiye gukoraho, numva ngize ubwoba.
.
.
MUSAZA WAWE – Agace ka 15

JOYCE

Umunsi wari utangiye neza. Nari nabyutse kare nitegura, kuko nari nzi ko uyu munsi utari busanzwe. Nathan yari yemeye kuza iwacu kugira ngo amenyane n’ababyeyi banjye. Sinari nzi uko azabyakira, ariko nari nizereye ko bizagenda neza.

Narakeye nambara neza, mpitamo ikanzu yoroheje ariko inogeye ijisho. Narahamagaye Nathan kugira ngo menye uko ahagaze.

Joyce: Cherie, waramutse neza?

Nathan: Waramutse, mwamikazi! Bite se?

Joyce: Ndatekereza ko uyu munsi ari umunsi ukomeye kuri njye… n'ubwo ntazi uko ubyumva.

Nathan: Nanjye ndabyumva. Gusa ntugire ubwoba, nta cyatuma ibintu bitagenda neza.

Sinzi impamvu amagambo ye yampumurije. Numvise ndushijeho gutuza.

Nathan: Ndaje, ndaza kugutwara dufatanye kujyana.

Nyuma y’iminota mike, Nathan yari ageze aho nari ndi. Yari yambaye ipantalo y’umukara, ishati yera, n’inkweto nziza z’umukara. Yari aseka, ariko sinzi niba ari uguhisha ubwoba cyangwa se ari ukwizera ko byose bizagenda neza.

Twagiye mu modoka, urugendo rutangira. Nari ntuje ariko numva mfite igishyika. Nageragezaga kubwira Nathan ibyo ababyeyi banjye bakunda, ariko we yarandebaga akamwenyura.

Nathan: Joyce, humura. Nzi ko ari ababyeyi beza, kandi icy’ingenzi ni uko ngukunda.

Ibyo byatumye ntuza kurushaho.

Tugeze iwacu, mama ni we wabanje kudusanganira. Yari afite akanyamuneza, nk'aho yategereje iyi minsi igihe kinini.

Mama: Murisanga, murisanga! Uyu rero ni we musore?

Nathan yarasetse arunama, nuko akomeza avuga mu ijwi rituje.

Nathan: Yego mama, ni njyewe. Nishimiye cyane kubabona.

Mama yaramwakiriye, nuko turinjira. Papa yari yicaye ku meza asoma ikinyamakuru. Yaduhaye ikaze n’uburyo bwe bwa kibyeyi, avuga n’amagambo macye:

Papa: Ngaho ba mwicare, maze twumve inkuru.

Nari nzi ko atari umuntu uvuga byinshi, ariko numvaga yifuza kumenya uwo musore mukunda. Nathan yaricaye, ndamukurikira. Nari ntegereje uko bigenda.

Mama yatangiye abaza uko twamenyanye, Nathan asobanura neza byose, nta gucishamo. Yaravuze ukuntu twamenyanye, ukuntu twari dufitanye urukundo rusobanutse, ndetse n’icyatumye twifuza kugira icyo dukora ku mugaragaro.

Papa: None se, Nathan, urumva witeguye gute gukundana na Joyce mu buryo bufite intego?

Nari nzi ko ari ikibazo gikomeye, ariko Nathan ntiyahungabanye.

Nathan: Mubyeyi, Joyce ni umuntu ukomeye mu buzima bwanjye. Ndamukunda, kandi sinshaka gukina na we. Ndashaka kumwubaha no kumutonesha uko bikwiye.

Papa yamwitegereje umwanya muto, arangije aramwenyura.

Papa: Ndumva nta kibazo. Iyo umuntu ari inyangamugayo, burya biba bihagije.

Numvise umutima wange uruhutse. Mama we yari yishimye kurushaho, ndetse akomeza kuganira na Nathan bisanzwe.

Uwo munsi warangiye neza, twicaye tuganira byinshi, ndushaho kubona ko Nathan adatinya gushyira ahagaragara urukundo rwacu.

.
.
Twamaze iwacu iminsi ibiri nuko tuza gusubira ku ishuri. Ababyeyi banjye bambwiye ko rwose bishimiye Nathan, kuko ari umwana mwiza, uko bamubonye. Murumuna wanjye na we kuko bukeye yaragarutse, yarambwiye na we ati wirobeye agafi keza, ntikazagucike.
Muti none se rya joro byagenze bite?

Twabiganiriyeho dusanga twaba dukabije kwitwara nabi nuko aranyumvira asubira mu cyumba cye aba ari cyo araramo

Nageze iwanjye numva naniwe nuko mpita ninaga ku buriri nduhukaho
Mu minsi itatu gusa amasomo arasubukura. Nzongera kubona bagenzi banjye twigana ndetse n’abandi banyeshuri, dore ko muri iyi minsi ho nari mpugiye mu byanjye
Ubu hashize ibyumweru bibiri byose ntavugana na Elysa. Ndumva mukumbuye kuko ku ruhande rwanjye ntacyo twapfuye ariko nanone ntacyo nabikoraho nahisemo kumuha umwanya akitekerezaho bihagije.
Ejo ni tariki 12/03. Nibwo nzizihiza isabukuru yanje. Ndumva nifuza gukorera surprise Nathan
Wenda mwakibaza muti gute nkorera surprise umuntu kandi ari jyewe wari ukwiye kuyikorerwa, ariko se byanditse hehe?
Icya mbere ndabizi ko atazi neza itariki navukiyeho
Rero ningira akantu mukorera keza, kuri iyo tariki, nibwo azarushaho kuyiha agaciro no kuzajya ayibuka kenshi. Muzabyibonera nako reka nceceke

*Bukeye*

Nyuma y’ijoro naryamye nk’agahinja, bwarakeye. Uyu munsi tariki 12/03 nujuje imyaka yanjye 24.
Nafashe telefoni yanjye mbona benshi banyifurije isabukuru nziza. Ni na bwo nahamagawe n’iwacu banyifuriza isabukuru nziza, twavuganye kuri telefoni hafi isaha yose. Nuko tumaze kuvugana nditegura ngo njye kureba Nathan

Nitunganyije imisatsi, nambara bidakabije cyane ariko nanone neza, nitera ka parfum, ubundi ndahaguruka njya gutega ingeza kwa Nathan.

Nageze iwe ndakomanga, mbura umpa karibu. Nasunitse urugi numva ntabwo hakinze, nuko ndinjira. Gusa nkigera mu nzu, nicujije impamvu yatumye ninjira
Nabonye  Nathan yicaye ku meza yo mu gikoni, imbere ye hahagaze umukobwa wambaye ubusa, nako si ubusa da. Yari yambaye umupira, ariko umupira wonyine. Nababonye bari gusomana, imbere y’amaso yanjye. Nahise mfatwa n’ibintu ntazi ku buryo isakoshi yanjye yahise incika ikikubita hasi. Nariyumanganyije ndayitoragura ubundi nsohoka niruka. Uko nakirukanse nabonye Nathan na we anyirukanka inyuma, yambaye ubusa hejuru.

*Nathan:* Joyce, ni wowe?

Yabimbajije angeze iruhande amfashe ukuboko, ubanza atari yanambonye ninjira mu nzu yari afite ibyo ahugiyemo

Sinigoye musubiza ahubwo nahise mutera urushyi rwiza rwiza cyane, ubundi ndagenda, ndi kurira

Mu nzira ngenda nagendaga nibuka ibihe byiza nagiranye na we, se kuki koko yankorera ibi byose? Nyuma yo kumwereka ababyeyi bakamushima? Kuva na kera navuze ko ikintu ntashobora kwihanganira ari umugabo unca inyuma, umbeshya. Erega ntabwo buri gihe biba ari ibyago cyangwa ibigwiririye muntu ahubwo burya ni amahitamo rwose.
Iyo aba koko ankunda ntabwo aba yatahanye uriya mukobwa, ndabizi ubu azashaka ibyo yisobanuza, ariko se koko, umuntu twari tukiva iwacu, none ni ibi anyituye? Cyangwa nanone azitwaza ko iwacu nanze ko turyamana?
Nakomeje kubyibaza ngana iwanjye nuko mpita ninjira uburiri kuko iteka iyo mbabaye nta kindi nkora uretse kuryama.
Nageze mu buriri ubundi nsuka amarira adashira kugera ubwo amaso atari akibasha kurekura andi marira nuko ndasinzira. Mbega anniversaire ibaye mbi mu buzima bwanjye wee.

************

Ubu hashize amajoro atatu Nathan ampamagara sinitabe ngahita mukupa. Uyu ni wo munsi wa nyuma amasomo agasubukura. 
Iminsi itatu irashize ntasohoka mu nzu, ndi kwirebera filimi gusa, ubundi nkarya biswi na chocolat, ndumva nta kindi mu buzima nifuza, ndumva ntawundi muntu nshaka kureba no kuvugisha.
Gusa ejo hashize nibwo Chloe yansuye, ni we uri kugerageza kunsubizamo morale. Ari gukora uko ashoboye ngo amfashe guhindura intekerezo
Gusa na we ntabwo yatinze kuko ntiyanaraye. Yamaze kugenda mpitamo noneho guhindura filimi nkaba niyumvira umuziki, nibwo natangiye kumva *Breaking my heart* ya Michael Learns

nakomeje no kwiyumvira izindi nakita iz’amaganya.

Gusa kuva Elysa ava hano akagenda nsigaye mporana irungu, nibwo nahisemo kuba nacirira imbwa. Kuva na kera nkunda imbwa gusa mu rugo nta yahigeze kubera mama azigiraho ubwivumbuye, ikintu cyahabaye ni injangwe gusa kandi nanjye sinzikunda na gato rwose.
Nahise ntangira gushaka amakuru y’ahantu nabona imbwa yaba iyo kugura cyangwa se iyo guherwa ubuntu nuko nyuma yo gushakisha nibwo nabonye ifoto y’imbwa igize amezi abiri gusa, iri mu rya 10. Ntabwo yagurishwaga ahubwo nyirayo yashakaga kuyitanga gusa kubera yuko ngo adashaka gutunga imbwa zirenze imwe, kandi nyina yari igihari, ndavuga iyayibwaguye nyine.

Nahise mfata aderesi neza ubundi nerekezayo. Gusa mu nzira ngenda kubera gushakisha cyane ku byerekeye imbwa nibwo nahise ngwa ku nkuru ivuga ku byiza byo kubana n’imbwa. Reka mbibabwire namwe wasanga mutabizi.

_Usanga abantu bamwe batunze imbwa bakubwira ko batabaho nta mbwa boroye, wenda ntiwiyumvishe impamvu yabyo. Nubwo bamwe bazishinja kuryana, guteza umutekano mucye, nyamara imbwa yatojwe neza kubana n’abantu, kuyorora uretse kuba bishimisha nyirayo ariko binafitiye akamaro kanini ubuzima harimo kurinda indwara zimwe na zimwe, ndetse no gusuzuma izindi nkuko muri iyi nkuru tugiye kubirebera hamwe._

*Kurinda stress*
Kuba uri kumwe n’imbwa ni uburyo bumwe bukoreshwa mu kuvura iyi ndwara yo guhangayika. Kuba uri kumwe na yo bizamura igipimo cya serotonin na dopamine, imisemburo ibiri igira uruhare mu gutuza no kwishima. Uko ukina na yo, bituma iyi misemburo ikora akazi kayo.

*Imenya igihe isukari yawe yamanutse*
Ku bantu bafata imiti ya diyabete habaho igihe isukari yabo imanuka cyane bitewe n’imiti. Ibi imbwa ibimenya ndetse na mbere yuko wowe ubyiyumvamo. Ubushakashatsi bwagaragaje ko imbwa iyo ibibonye ihita ihindura imyitwarire ndetse ukabona igukururira ku kurya dore ko ari bimwe mu byongera kuzamura isukari. Kuko kumanuka kw’isukari birangwa no gutentebuka no gusa n’ususumira ibi imbwa ibibona kare.

*Igabanya ibyago byo kurwara uduheri ku bana*
Usanga ababyeyi benshi batinya kwegereza imbwa abana babo nyamara ubushakashatsi bugaragaza ko abana bakurana n’imbwa mu rugo bibagabanyiriza ibyago byo kurwara uduheri kugeza bafite imyaka ine.

*Zifasha abarwara igicuri*
Imbwa mu mirebere yazo zibasha kubona ko uri hafi kugwa ndetse n’impinduka ziba mu mivugire ku muntu urwara igicuri zibibona mbere. Ibi bituma yagufasha kumenya igihe ugomba guhita ufata imiti, kuba wahita ushaka aho wicara cyangwa uryama kugirango wirinde impanuka zaterwa no kugwa bitunguranye.

*Kurinda indwara zimwe z’ubuhumekero n’ubwivumbure*
Umwana wakuranye n’imbwa ubushakashatsi bugaragaza ko bimurinda indwara zinyuranye z’ubuhumekero ndetse ubushakashatsi bwa vuba bugaragaza ko imbwa yanarinda asima. Si ibyo gusa kuko n’indwara z’ubwivumbure nko kwitsamura, ibicurane, ni zimwe mu ndwara zigabanyuka ku bantu baba hamwe n’imbwa. Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko imbwa yatojwe ishobora kumenya ahantu hari ibitera ubwivumbure ku bantu bagira ubwivumbure ku bintu runaka bityo ukabasha kuhirinda.

*Gufasha umutima gukora neza*
Ntabwo kubana n’imbwa bivura umutima ahubwo bituma nyiri umutima abaho ubuzima butuma umutima ukora neza. Ubushakashatsi bugaragaza ko ababana n’imbwa bagira umuvuduko w’amaraso mwiza, nta cholesterol mbi wabasangana, ibi byose kubera ko gutunga imbwa bisaba kugira amasaha ufata yo kuyitembereza bigatuma ukora siporo kandi nturambirwe kuko nayo ntiba yakoroheye. Ushaka gukora siporo yo kwiruka ukagendana n’imbwa uyikora neza cyane.

*Kurwanya kwiheba no kwigunga*
Kubana n’imbwa birwanya indwara yo kwiheba no kwigunga. Ndetse ubushakashatsi bugaragaza ko ku bahawe akato, abapfakazi, abarwaye indwara zidakira zituma biheba bakanigunga, kuba boroye imbwa ni umwe mu miti ibafasha kubaho ubuzima butuje butarimo kwiheba no kwigunga.

*Izatojwe zifasha byinshi*
Uretse ibi bivuzwe haruguru wasangana imbwa zose muri rusange, nyamara nanone imbwa zatojwe zibasha gutahura ahari ibisasu, urumogi ndetse kuri ubu zikoreshwa mu buvuzi mu gusuzuma kanseri kandi zikabikora neza.

 *Icyitonderwa*
Nubwo korora imbwa bifite byinshi bitugezaho ariko nanone indwara y’ibisazi by’imbwa bitewe nuko warumwe n’imbwa yasaze ni indwara ishobora kukwica udakurikiranywe vuba. Niyo mpamvu umuntu wese woroye imbwa asabwa kuyikingiza ku gihe ndetse no kuyivuza igihe yarwaye.

 

_Ikindi kandi mu gihe atari iyo wiyororeye ikiri akabwana gato, si byiza guhita ureka ngo ikine n’abana kuko ntuba uzi imico yakuranye ikaba ishobora guteza ibibazo birimo kubarya, ndetse no guteza izindi mpanuka mu gihe wenda bari kuyihunga._

Narangije kubisoma ngeze neza aho nabonye nuko ndakomanga maze umusaza n’umukecuru we baza kumpa karibu nanjye sinatinda mvuga ikiri kungenza

*Joyce:* muraho. Nari nabonye ko hano mufite ikibwana muri gutanga

*Umusaza:* eeeh. Ni karibu mwana wa.

Nahise ninjira nuko banjyana ahantu nasanze imbwakazi n’ibibwana byayo bitatu byiza cyane

*Mukecuru:* ziriya ebyiri rero zarafashwe, hasigaye iyo imwe, ubanza ari na yo wabonye ku mafoto

Narayitegereje mbona koko ni yo, gusa nanabonaga ari yo nziza, kuri jyewe.

*Joyce:* iyi ngiyi?

Nabivuze nyiterura, ihita indeba itangira kundigata ku itama, numva nsheshe urumeza. Nahise numva ntayisubiza hasi

*Umusaza:* uhise uyikunda se?

*Joyce:* cyane rwose, ndayishimye

Nyuma yo kumbwira ko barindiriye veterinaire uzaza kuyikingira bambwiye kuzagaruka mu byumweru 2 kuyitwara.
Namaranye na bo akanya gato ndabibwira, tuganiraho nuko nsubira iwanjye
Mu nzira ntaha numvaga nishimye noneho ubundi mpita ntangira gushakisha izina nzayita
Nibwo mu mutwe wanjye hahise hazamo izina *Norris*
Ako kanya ni na bwo umuntu yakomangaga ku rugi, ndumva ariko ntawe dufitanye gahunda uyu munsi.
Gusa ubwo najyaga gukingura natekereje niba nahita nongera gukingaho, ariko mbona nibwo naba mbaye akajiji cyane, maze ako kanya mpagarara mu muryango

*Joyce:* Uje gukora iki hano Nathan?

*_Yego ko Mana yanjye. He breaks her heart none aje gukora iki? Gusaba imbabazi uko byamera kose. Ese arazihabwa cyangwa birangiriye aha? Ese nawe ukunda imbwa cyangwa ntiyakugerera iwawe? Agace ka 16 ntuzagacikwe_*

*

Comments