logo

NEW TALENTS

Stories Group

MUSAZA WAWE Ep13

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


_JOYCE_

Ndi mu nzira ngana ku ivuko. Ibi biruhuko nubwo ari bitoya ntabwo byarangira ntageze iwacu.
Hagati aho umubano wanjye na Nathan umeze neza, ndetse ubu turi inshuti ku buryo buri *official*

Akimara kubimbwira nahise mpamagara Elysa ngo mbimubwire ariko ntiyigeze afata telefoni ubanza ibiruhuko byaratumye ajugunya phone. Kuba ndi mu rukundo na Nathan mbabwije ukuri biri mu bintu binshimishije kurenza ibindi kandi rwose ndumva ndi mu buryohe bw’urukundo, ndumva ndinzwe ndetse ndumva ntekanye

Nageze muri gare nsanga papa yantegereje aje kumfata, yahise andembuza ngenda musanga aho yari yaparitse

Nagiye musanga nuko mugwamo, nari mukumbuye cyane

*Joyce:* uraho papa

*Papa:* uraho mwana wa. Urugendo rwagenze neza se?

*Joyce:* rwagenze neza uretse umwana wari inyuma yanjye wagendaga arira inzira yose nyina akanga kumuha ibere ngo ntiyakuramo ibere mu bantu yewe. Yamuhaga amata akayanga

Papa yarabisetse ntiyagira icyo arenzaho nuko tujya mu modoka turerekera.
Papa ni umusaza usirimutse akunda umuziki kubi, yahise anagamo indirimbo, gusa we yikundira izo mu njyana ya country music, kuko yahise ashyiramo *The gambler* ya Kenny Rogers


twagiye tuganira tuniyumvira iyo njyana, nuko tugeze mu rugo nsohoka mu modoka mbere, nihuta cyane ngo nsuhuze mama na murumuna wanjye mbagwamo cyane numvaga mbakumbuye bidasanzwe
nari nibagiwe ko nasize ivalisi mu modoka nuko mbona papa aje atetebana na yo, arankunda umusaza rwose
twageze ubwo tujya ku meza, tuganira ibya mva he na njya he, ibyo ku ishuri cyane cyane bambaza amakuru yaho nuko mama aza kumbaza ikibazo kitantunguye cyane ariko nanone numvaga atakimbariza ku meza

*Mama:* Niko se nizere ko aho mu mashuri wahabonye umuntu?

*Joyce:* yego mama ndamufite umusore dukundana

*Mama:* waoouuu. Biranejeje numvaga ntangiye kwiheba da. Uzamutwereka ryari se?

*Joyce:* ngo wari uhangayitse se koko mama? Nzamubereka nibimara kujya mu murongo neza gusa tubanye neza nanone da. 

*Olive (murumuna wanjye):* none se uwo muntu wahaye umutima wawe yitwa nde ra?

*Joyce:* yitwa Nathan Mugisha

*Mama:* waouu. Afite amazina nkunze cyane

*Joyce:* ubutaha nzamusaba azaze kubasura mumumenye

*Papa:* ndumva bizaba bimeze neza uwo munsi rwose.
Nyuma yo kubasubiza bimwe mu bibazo bambazaga kuri Nathan nahise njya mu cyumba cyanjye nibuka bya bihe byose nkiba iwacu umunsi ku munsi none nsigaye mpaza mu biruhuko gusa.
Nabanje kujya koga nuko maze koga njya mu buriri, ndyama ndi gusoma igitabo muri iyi minsi ndi gukunda cyane.
************

Iwacu nahamaze icyumweru nuko nyuma y’icyumweru mfata umwanzuro wo gusubira mu murwa kuko igihe cyo gusubukura amasomo cyari cyegereje. Ubu mu isaha imwe ndaba ngiye
Nafunze ivalisi yanjye nuko nsezera iwacu. Murumuna wanjye ni we uri bunjyane akangeza muri gare, amaze iminsi mike abonye permis, mbese arashaka kunyereka ko andenzeho. Jyewe rwose na moto sinzi kuyatsa singiye kwirarira, nakuze ntari agakubaganyi cyane.

Mu nzira tugenda yagiye ambwira yuko amaze umwaka afite umusore bakundana ariko ambwira ko atarashaka kumwereka iwacu kuko yumva ko yaba yihuse. Aracyari muto kuko ubu ni bwo yujuje imyaka 19. Ambwira ko azarindira nkabanza nkerekana uwanjye wenda na we akazaba yerekana uwe

*Joyce:* ariko imyaka ntacyo ivuze mu rukundo apfa kuba agukunda nawe ukamukunda. None se jyewe ko utari waramumbwiye koko? Yitwa nde se copain wawe?

*Olive:* yitwa Alexandre. Gusa nanone mfite ubwoba ko mama atazamwemera ari muri ba bantu mama adakunda

*Joyce:* ariko ashobora guhindura imyumvire aramutse abonye mubanye neza, azakumva wowe ntugatinye utarungurutse mwana.

*Olive:* icyakora wa mugani ni byo. Ngombwa ni uko mukunda akankunda, ibindi mama yigira bizarangira.

Twageze muri gare araparika hanze yayo ubundi antwaza ivalisi njya gukatisha itike injyana ikangeza mu mugi. Namusabye kuzansura vuba arabyemera

Ubwo nageraga mu mugi ikintu cya mbere numvaga nakora ni ukujya kureba Nathan. Nahise ngana iwe nuko ngezeyo ndakomanga ahita ampa karibu
Nkinjira ikintu cya mbere nakoz ni ukumusimbukira nkamugwamo, numvaga mukumbuye cyane bidasanzwe
Yahise ampobera ubundi umunwa ku wundi, turasomana bidasanzwe.
Twicaye mu ntebe tuganira byinshi, dusomana tunakina kugera ubwo agatotsi kadutwaye, turasinzira.

11h00

Nakangutse saa tanu, nuko ndaranganyije amaso mbona ko naraye mu ntebe. Nibwo Nathan namubonye asohoka muri douche

*Joyce:* Nathan mfite ikintu nshaka kugusaba

Sinzi igitumye nshaka kumubaza iki gitondo ariko nanone ndumva nta mpamvu yo kurindira ikindi gihe rwose.

*Nathan:* Mana yanjye bite se ko unteye ubwoba ahubwo?

*Joyce:* oya humura ntabwo biteye ubwoba. Ese wakemera nkazajya kukwereka ababyeyi?

Yaracecetse ntiyansubiza. Numvise isoni, ikimwaro, umujinya n’ubwoba. Nanjye ubanza nihuta cyane. Ubundi ni gute nsaba umuhungu kumwerekana iwacu kandi we ataranyereka iwabo ndetse ataranabwira mushiki we ko dukundana? Ubanza nanjye nzi kwishyira hejuru ngakabya rata

*Nathan:* ibyo byoroshye? Ahubwo mbwira tujyeyo ryari?

Mana weee. Igisubizo cyiza, cyahuranyije ariko kibanjirijwe no kubunza imitima isukari ikanzamukana numva. Disi Nathan arankunda biraboneka ahubwo asubiza abanje gutekereza, ntakunda guhubuka mu bisubizo atanga.

*Joyce:* mu byumweru biri imbere. Barabishaka cyane kuko narabakubwiye. 

Yaramwenyuye nuko nanjye mbyuka mu ntebe njya mu bwogero mvuyeyo ndambara. Uyu munsi ndajya kureba Elysa tujyane mu isoko gushaka imyenda. Gusa nanone ndumva hashize igihe ntaganira na we, ndanashaka kuboneraho akanya nkamubwira ibyanjye na musaza we. 

Namaze kwambara nuko ndangije kurya nsezera Nathan ubundi njya gutega bus nerekeza aho nsanzwe mba na Elysa. 
Nagezeyo nsanga yansigiye agapapuro gato ku meza kandangira aho ndi bumusange kuko we yari yavuye mu rugo
Nahise nshyira valise mu cyumba ubundi ndongera ndakinga njya kumusanga ahantu yambwiye ndi bumusange

Ubwo nahageraga nasanze ari kuzengazenga hirya no hino. Nahise nibuka ko ikintu mu buzima cyamunaniye ari ugutegereza no kwihangana umwanya muremure. Gusa ikibazo cyanjye nanjye siniyiziho kubahiriza igihe, rwose mpora nkererwa kenshi, haba muri gahunda ze ndetse no muri gahunda zanjye bwite cyangwa amasomo…

*Joyce:* cherie mbabarira nakererewe.

*Elysa:* ndakumenyereye wowe ni ko wabaye. Twagenda noneho se?

*Joyce:* yego noneho twagenda ubu ngubu

Twahise tujya mu iduka ricuruza imyenda n’inkweto by’abakobwa ubundi buri wese yigera ibyo yumva ashaka, tumaze guhitamo buri wese ibyo ari butahane turishyura ubundi turasohoka
Twavuye aho twerekeza ahantu turicara, ni ho nari ngiye kumubwirira ibyanjye na musaza we
Nuko buri wese atanga commande maze tumaze gutanga commande turatangira kuganira ariko nari ndi kwibaza aho ndi buhere mbimubwira.


*_Ubu se kubivuga biteye isoni ra? Niba ababyeyi be bashaka kubona uzaba umukwe kuki muramukazi atabyakira? Agace ka 14 ntuzagacikwe_*

*

Comments