logo

NEW TALENTS

Stories Group

MUSAZA WAWE Ep12

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


_NATHAN_

Wenda mwavuga ngo ibyo ni ubwana ariko niba hari ikintu mu buzima ntabasha kwihanganira ni ukunca amazi cyangwa kunsuzugura
Noneho ikindakaza kurenza ibindi ni uko ndi kurushaho kumukunda kandi ndagerageza kumwikuramo bikananira neza neza
Wenda koko afite impamvu, ashaka no kunsobanurira ariko ndumva ninaniriwe ndashaka kuryama rwose

_JOYCE_

Nabyutse mu gitondo numva mu mutwe hakirimo kwibaza ngo *aranshinja iki?*
Yewe naraye nanarose turi gushwana. Nakabaye muvugisha ntuje ariko nanjye ndashaka kwihagararaho nkareba amaherezo y’ibi bintu aho agana

_NATHAN_

Uyu munsi niriwe mu rugo, nasuwe na mubyara wanjye aba ashaka kunyinjirira ambaza byinshi byo mu buzima bwanjye bwite. Yitwa Nadege

*Nadege:* none se mwana uracyaterana ingumi cyangwa wabivuyemo?

*Nathan:* bimeze neza cyane ahubwo kurenza mbere ubu. Ahubwo mbwira neza, wa musore mukundana harya ni Peter? Bimeze bite? Wawundi wanyeretse ubushize

*Nadege:* eeeh bimeze neza cyane ahubwo vuba aha dushobora kubaha ku nzoga mukanywa da

*Nathan:* waouu aho ni neza cyane rwose ndabashyigikiye

Kuva nagaruka mu mugi, nibwo nasubukuye umubano wanjye na Nadege. Mu kuri mbere ntabwo twari tubanye neza cyane ariko aho mviriye mu cyaro nkagaruka, ubu ibintu bimeze neza cyane rwose. 

*Nadege:* none se wowe? Nta mukobwa urashima koko?

*Nathan:* sha urebye mvugishije ukuri nta birenze bihari

*Nadege:* ariko wishaka kunshuka nawe. Wigira padiri ugakabya rwose nawe

*Nathan:* icyakora hari umukobwa biri kuza da

*Nadege:* ngaho zimpe neza rero

Nahise mutekerereza byose nta na kimwe nciye ku ruhande, kugeza ku byaraye bibaye nuko na we antega amatwi atuje atanca mu ijambo.

*Nadege:* uwo mukobwa nkubwije ukuri aragukunda ndetse cyane. Ahubwo ntabwo arabasha kwirekura ngo abe yabwira mushiki wawe ko mukundana, kandi ndamwumva erega nawe byakubaho. Ibaze ariko kujya imbere y’umuntu mumaze igihe kinini muziranye, akweretse musaza we nyuma uti *musaza wawe turakundana* 
Gusa niba utabyizeye ko agukunda burya wamusuzuma kandi wabibona neza rwose.

*Nathan:* ubwo se ibyo nabikora gute?

*Nadege:* uzakora uko ashoboye atubone jyewe nawe ubundi nigire nk’aho jye nawe duteretana, mbese ibyo kuba dufitanye isano mbishyire ku ruhande.

*Nathan:* ngo iki? Ariko wibuka ko uri mubyara wanjye? Nako ngufata nka mushiki wanjye sinkubeshye

*Nadege:* humura yewe. Niba umukobwa agukunda koko, akimbonana nawe azahita afuha. Abakobwa bafuha iyo bakunze cyane. Nubwo wenda iyi ari imikino y’aba adolescent ariko byemere tubikore ubundi urebe ko utazahita ubona igisubizo cyihuse.

Narabyumvise mbitekerezaho numva koko ako kantu kaba ari sawa rwose. Gusa sinzi niba bizakora cyangwa bizanga.

************


_JOYCE_

Narabyutse nuko ndoga ubundi nambara agakanzu ka gapira. Nari ntangiye kwitunganya imisatsi mpita mbona message ya Nathan

*Bite se? ese nta kuntu mu minota 10 wansanga imbere ya campus tukavugana ko nshaka ko tugira ibyo dukemura?*

Nubwo abyoroheje ariko biroroshye cyane reka njye kureba icyo ashaka kumbwira da.
Nariteguye nuko mbwira Elysa ko hari umuntu unshaka nitabye ubundi nerekeza ku ishuri aho ngiye gusanga Nathan.
Mu nzira ngenda nagiye ntekereza kuri Elysa. Kubera abahungu jyewe na we ntabwo tukimarana akanya kanini kandi kuva twiga secondaire twari twarasezeranye ko ntawe uzajya kure y’undi
None dore nsigaye ngenda nkarara ahandi nkamubeshya aho naraye, na we asigaye agenda uko, ubundi ngasanga ari kubikorera muri salon. Yewe ga yeweeee

Ubwo nageraga kuri campus nabonye Nathan ari kumwe n’umukobwa bari kuganira baseka urumenesha. Ubu se bari mu biki? Nabageze imbere ndabasuhuza, bombi mbaha kiss ku itama

*Nathan:* bite se? uyu yitwa Nadege, ni inshuti yanjye

Uwo Nadege yaransekeye nanjye ndamwenyura bya nyirarureshwa

*Joyce:* ngo washakaga kumvugisha ariko?

*Nathan:* yego, ba wihanganye gato ndaje nkubwire icyo nagushakiraga

Yahise ahindukira arebana n’uwo mukobwa ubundi batangira kuganira baseka, hamwe rwose umukobwa atanatinyaga kumukora mu bwanwa, kumwiryamishaho…
Numvaga uburakari buri kuzamuka, nkumva nahita nigendera ariko ndihangana ndategereza
Bakomeje kuganira ku byo mu cyaro, biraboneka ko baziranye kuva na kera. Uburakari bukomeje kunzamuka nibwo nihanganye ngo ntavaho nkora ikosa maze ndabasezera

*Joyce:* ndabona washakaga kunkinisha ariko, reka ngende

Baracecetse bose nuko ndagenda ngana aho naturutse kandi nagiye n’amaguru. Nari ntaragenda iminota itanu numva umuntu amfashe ukuboko, ndahindukira. Ni Nathan

*Joyce:* unshakaho iki ariko? Niba ntacyo wari ufite umbwira kuki wampamagaye? Washakaga se kunyereka…

Nabaye ntaranarangiza interuro ahita amfata mu misaya aransoma. Nahise muhereza ururimi atangira kurwonka, ariko ntiyatinze cyane yahise andekura buhoro

*Joyce:* ese Nathan uri gukina iyihe mikino koko?

Yaramwenyuye nuko akomeza kunyitegereza

*Nathan:* mba nshaka kureba uko ufuha, uriya mukobwa ni mubyara wanjye

*Joyce:* uvuze ngo?

Mubyara we? None se ibyo bihuriye hehe? Ubundi se mubyara w’umuntu, nako ahaaaa

*Nathan:* ni we wanzanyeho agatekerezo ngo turebe uko witwara. Nashakaga kureba uko biri bugende, nubwo ari iby’abana ariko namaze kubona yuko…

Kugirango mucecekeshe nanjye nahise musoma ako kanya atararangiza kuvuga.

*Joyce:* humura numvise, nta kibazo rwose. Ahubwo nutaha uze kumva akaririmbo kitwa *To love somebody* ka Michael Bolton


*_Ubwo biyunze, Imana ishimwe rwose. Hasigaye kumenya uko abandi bazabyakira, ababyeyi n’abavandimwe. Agace ka 13 ntuzagacikwe_*

Comments