Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Nakangutse ndi mu maboko ya Nathan amfumbase. Numvaga ntashaka kumukangura nuko ndamureka akomeza kumfumbata nanjye nirebera uburyo mu cyumba hameze hari kwinjiramo imirasire y’izuba
Numvise binsekeje nuko nsetse arakanguka, niba atari yakangutse mbere akanyihorera.
*Nathan:* none se, nyeganyege cyangwa uracyashaka gukomeza kunyitegereza?
Sinigoye nsubiza, ahubwo we yahise yeguka buhoro aranyitegereza mu maso.
*Nathan:* ese urabona nakomeza kwihanganira kukureba imbere yanjye wambaye ubusa?
Nahise nzamura ishuka ako kanya mpisha amabere, nuko we arabyuka ansiga mu buriri
Aho mbyukiye nasanze ari mu gikoni, yambaye boxer gusa, hejuru yambaye ubusa. Namuturutse inyuma ndamuhobera, mukorakora ku nda, nako kuri six packs, kuko umubiri we urubakitse neza rwose. Namugumye iruhande gutyo, ategura umureti n’icyayi nuko turira aho mu gikoni, tuganira, dusomana. Byari byiza binaryoshye pee
14h00
Nyuma yo kurarana na we no kwirirwana na we najye gufata umwanzuro wo gutaha Elysa atarampamagara ngo ambaze aho ndi cyangwa ngo ahangayike yambuze. Gusa sinzi niba ngomba kubimubwira na cyane ko ntaramenya niba koko ndi mu rukundo na Nathan cyangwa se tukaba turi kwiryohereza gusa.
Nasezeye kuri Nathan nuko ambwira gutega imodoka kuko hari ahantu yari agiye kwerekeza kandi ntabwo byari mu nzira imwe. Numvise binduhuye kuko sindashaka ko mushiki we abimenya
Nkigera mu rugo Elysa yansamiye hejuru ambaza aho nari ndi
*Joyce:* nari kwa.. Berenice
Naramubeshye sinzi niba atari bumvumbure rwose
*Elysa:* ejo ntiwavuye hano umbwiye yuko ugiye gusohokana na Tito ra? Ngo ugutereta?
*Joyce:* yego ariko nabonye umusore atari seriye ntitwatindana ndigendera ndara kwa Berenice kuko bwari bwije
Sinkunda kubeshye ariko iyi nshuro ntayandi mahitamo mfite rwose.
_ELYSA_
Nasigaye numiwe ndebye uburyo Joyce yanshubijemo rwose. Ubu se ni iki gisebetse mu guteretana koko? Cyangwa wenda yabimpishe ntawamenya
Jyewe ku ruhande rwanjye, umusore Anthony tubanye neza rwose umubano nta gatotsi karimo
Ahubwo ibyerekeye amasomo ni byo biri guhinduka rwose. Nubwo nagiye muri medecine nyishaka ariko ndumva maze kunanirwa sinyishaka rwose
Kuyiga bisaba guhora mu ishuri no mu ikayiiiii, ibi rero sinabibasha singiye kwirarira. Ndumva nako ntashaka kwiga pee. Gusa mfite ikibazo cy’uburyo nzabibwiramo iwacu kuko noneho bambamba
Nathan we yarabashoboye ahubwo ndumva nkwiye kumuhamagara nkamubaza neza uko we yabigenje ngo abibumvishe.
*Nathan:* Allo
*Elysa:* oui allo. Bite se?
*Nathan:* ni neza. Wowe se bite?
*Elysa:* ndaho nanjye ahubwo nashakaga kukubaza. Ubwira iwacu ukuntu udashaka kwiga ushaka kujya gukina boxe babyakiriye bate, wabibabwiye ute mbese
*Nathan:* eeeh narabibabwiye nyine, ndabyibuka wee. None se ushaka kuza gukina boxe nawe? Nahita nkubera umutoza
*Elysa:* ngo iki? Jyewe nkina boxe? Oya ahubwo ni uko numva nshaka guhagarika amasomo, rwose medecine irakomeye sinkubeshye pee. Sinkiyikunda kandi simba nshaka gukora ikintu ntakunze
*Nathan:* nubwo ntagushyigikiye arko uburyo bwiza ni ukubiganiriza mama akaba ari we uzabikubwirira papa. Mama aramutse abyemeye ntabwo papa yabyanga ndabizi neza
*Elysa:* urakoze ndaza kuzamuvugisha
*Nathan:* none se Joyce yatashye amahoro
*Elysa:* uzi ute se ko yari yagiye guteretana?
*Nathan:* nyine urabona…
*Elysa:* ndabyumva ubwo nyine yabikubwiye. Ariko ntacyo byatanze niko yambwiye, ngo ntiyanatinzeyo
*Nathan:* niko yakubwiye koko se?
*Elysa:* none urumva naba mubeshyera ngo nunguke iki se?
*Nathan:* sawa ntacyo. Rero mfite match uyu mugoroba reka njye kwitegura, tuzasubira.
_NATHAN_
Namaze kuvugana na we numva mu mutwe biricanze. Numvaga ntazi icyo nakora. Aherutse kunshinja ko nasomye wa mukobwa mu kabari. None niba ntacyo byatanze se kuki yemeye ko turyamana? Ubwo se na we mushyire mu gatebo kamwe na ba bakobwa mpura na bo match irangiye banyisabira gutahana? Oya ndumva atari ko ateye, gusa ndumva mbabaye
Nahise mfata ecouteurs ubundi nambara jogging ntangira kwiruka niyumvire *Lose Yourself* ya Eminem
_JOYCE_
Nahamagaye mama, numvaga nshaka kujya kumarayo icyumweru, mu cyaro na murumuna wanjye. Iwacu turi umuryango utari muto cyane. Mfite murumuna wanjye, Olive afite ubu ngubu imyaka 18. Nubwo nta gihe kinini nigeze marana na we kubera gukurira mu mashuri ariko turumvikana ndetse ndamukunda cyane.
Hari musaza wanjye Clement, ni we nkurikira. Nubwo andutaho ariko turumvikana ndetse turahuza cyane rwose.
Uyu mugoroba nahisemo gusaba Nathan ko yaza hano tugasangira iby’umugoroba, reka ahubwo mbanze mwandikire
*Coucou, hari ikibazo uje tugasangira uyu mugoroba?*
Namaze kuyohereza, ntegereza igisubizo, mbonye ntacyo nibwira ko ubwo nyine yemeye. Nahise njya mu gikoni gutegura ibya nijoro
19h00
Nari nangije gutegura byose, ndetse nanahamagaye mama musaba neza inama z’uko ndi butegure kuko azi guteka cyane. Sinigeze mubwira ariko ko hari umushyitsi ntegereje ahubwo namubwiye ko nshaka kurya nk’aho ari we watetse
Ubwo namaraga gutegura neza narebye kuri telefoni mbona ko message Nathan yayisomye ariko ntiyigeze asubiza. Ubu ariko ni yego ndabizi neza rwose. Ntabwo yampakanira atavuze
Nahise njya koga nuko mvuyeyo ndambara, bigera 20h00 nta gisubizo na Nathan ataraza. Ibi se ni ibiki mwa bantu mwe noneho?
Nahisemo kumuhamagara na we ntiyazuyaza aranyitaba
*Nathan:* alloo
*Joyce:* ni amahoro se?
*Nathan:* yego ni amahoro
*Joyce:* none se message yanjye wayibonye?
*Nathan:* yego nayibonye ariko sindi bubashe kuboneka. Ndananiwe kandi mu kanya mfite match
*Joyce:* ah! Ariko byibuze wari kuba wambwiye mbere sinigore ntegura nzi ko uri buze. Kumpakanira koko ku munota wa nyuma?
*Nathan:* ariko nari ngiye nanjye kuguhamagara
*Joyce:* kubera utigeze unsubiza ubwo nabifashe nko kwemera. Ariko se niba wari unahuze, kwandika uti sindi buboneke byatwara umwanya ungana ute koko?
*Nathan:* none se wowe byari bikunaniye kumbwira uti guteretana kwacu ntacyo byatanze?
*Joyce:* ngo iki? Ibyo se uri kuvuga ni ibiki ubwo?
*Nathan:* nta mwanya wo kubisubiramo mfite, muri make simboneka, kandi uramuke.
Yahise ankupa atari na we wampamagaye. Ibi se kandi ni ibiki mwa bantu mwe? None se jyewe nigeze mubwira yuko guteretana kwacu ntacyo byatanze? N’ukuntu ahubwo nabikunze kubera ibinyugunyugu byagurutse mu nda? Ndabona nkwiriye kumuhamagara nkamusobanurira neza
Narahamagaye nuko nitabwa na wa mukobwa ati *iyo nimero muhamagaye…*
Bivuze ko na telefoni se ahise ayizimya koko? Uyu musore bite bye ra? Nahise njya mu cyumba, numvaga nanjye ntashaka kurya, ndiyambura njye mu buriri, gusa numvaga nabuze amahoro.
*_Ngahooo. Umunsi umwe se bahise bashwana? Baziyunga ariko tubyizere. Agace ka 12 ntuzagacikwe_*
Comments