logo

NEW TALENTS

Stories Group

MUSAZA WAWE Ep17

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Uyu munsi murumuna wanjye ari buze kunsura. Turi muri weekend. Ndibuka ubwo namaraga kumutekerereza ibyanjye na Nathan byose uko byagenze yahise anyandikira
*Ejo nzaza kukureba kuko ndumva ukeneye umuntu ukuba hafi. Gusa Nathan agire Imana ntituzahurire mu nzira kuko nahita mwereka ko imyaka 5 maze niga karate ntayigiye ubusa*

Narabisomye ndabiseka. Ntabwo aramubona yageze muri ring ari guhondagura abantu buriya. Gusa ndibuka koko ko ntabwiye murumuna wanjye ko Nathan yigendeye mu cyaro.

Nagiye kumufata muri gare, mbanza kwihisha ngo ndebe ukuntu ari bubanze kumera yambuze, ashakisha hirya hino. Uyu mugi ni ubwa mbere awugezemo. Nahise musanga aho yari ari araranganya amaso nuko ndamusuhuza maze tujya mu modoka turagenda.
Mu modoka umushoferi yicurangiraga indirimbo zo muri Latino America, iyo nibuka yacurangaga ni iya Daddy Yankee yise *Dura*


*Olive:* sha icyakora umbwire indi agence ijya iwacu kuko rwose sinshaka kujya ngendana n’abantu banywa ibigage mu modoka basomeza amandazi pee

Narabisetse, gusa ndamwumva rwose pee. 
Ubwo twageraga iwanjye, akabanza gukina na Norris umwanya muremure nibwo noneho twicaye turaganira, twabanje kuganira iby’iwacu bisanzwe nuko aza kurasa noneho ku ntego

*Olive:* ese kuki utajya kureba Nathan ngo mubiganireho muri kumwe?

*Joyce:* ikibazo wowe ntabwo ukizi. Ubu yagiye mu cyaro ntabwo akiri muri uyu mugi

*Olive:* uvuze ngo iki? Icyakora abasore baranezeza wa. Mbese yakugize nka shikarete ishizemo uburyohe bakayicira. Cyangwa cya gisogisi gishaje kiba gisigaye kinuka bakuramo bakajugunya mu ngarani. Icyakora abasore bazi kwiyoberanya wa. Ukuntu yavuye iwacu twese twamukunze, none…

*Joyce:* umva mbabarira duhindure ikiganiro rwose pee.

Yaranyemereye duhindura ikiganiro, twiganirira kuri byinshi binyuranye nuko bugorobye mubwira ko tutari buteke ahubwo turi burye resto, nshaka kumutembereza umugi. Twagezeyo dutanga commande nuko nanjye ndamubaza

*Joyce:* hanyuma se? waje gufata umwanzuro wo kuzerekana Alexandre iwacu?

*Olive:* oya sindabikora kuko ubu yagiye muri Amerika kwiga, ariko ndumva ngifite n’ubwoba bwo kumwerekana. Ibaze ambereye nka Nathan wawe ariko

*Joyce:* uzamunyereke nagaruka basi, nyuma tuzabiganiraho niba umwerekana cyangwa ubyihorera

*Olive:* ako kantu ahubwo ni sawa cyane.

Twavuye resto mubwira ko twataha, simba nshaka gutinda mu nzira iyo bwije cyane. 

************

Nakangutse mbere ya Olive nuko njya mu gikoni gutegura ibya mu gitondo. Ndi mu gikoni nibwo numvise umuntu akomanga nuko ngiye gukingura sinagira umuntu mbona ahubwo nahasanze indabo
Narazifashe nuko mbona harimo agapapuro imbere, kanditseho *Mugisha wawe*
Ngo iki? Ariko narumiwe mwene muzehe. Umuntu aragenda akazimira ntanavuge nuko akagaruka n’indabo na zo akazitanga rwihishwa?
Narazifashe nzishyira muri vase, nibwo Olive na we yabyukaga

*Olive:* waouuu. Izo ndabo ni izawe se?

*Joyce:* ubanza ari izanjye kuko handitseho Mugisha kandi ni ko Nathan yitwa. Ni izina ry’umuryango

*Olive:* sha ni byiza noneho. Birerekana ko agutekerezaho buriya rwose

*Joyce:* nawe ubanza umushyigikiye cyakora. Antekerezaho se ibiki ubu ngubu koko?

Yarasetse nuko dukomeza gutegurana ibya mu gitondo. Uyu munsi ari busubire iwacu kuko afite amasomo.
Naramuherekeje mugeza muri gare turatega nuko nanjye nsubira mu rugo
Ubwo nagendaga nibwo telefoni yasonnye ndebye mbona ni SMS ya Nathan. Umutima wasimbutsemo byo kwikanga, ntaranayifungura. Ubu se handitsemo iki koko?

Narayifunguye ndasoma

*Uraho. Naje mu mugi kandi mfite ibintu byinshi nshaka kukubwira, atari kuri SMS. Niba ntacyo bigutwaye duhurire muri bwa busitani twahuriyemo ubushize, saa cyenda zuzuye, tuganire*

Naguye mu kantu. Gusa ndumva mfite amatsiko yo kumva ibyo ashaka kumbwira. Ndi bujyeyo rwose pee. Kugirango nanamwemeze ko mboneka nahise musubiza

*Yego ndaba mpari izo saha*

Nubwo nkoresheje amagambo make ariko ndamushubije. Nakomeje kwikinira na Norris

*Joyce:* rata ari wowe wabigenza ute?

Ndi kuvugisha imbwa da. Nako ubwo ndi kwivugisha wenda. Yarahindukiye itangira kundigata, nkina na yo akanya gato ubundi ndayigaburira njya kwitegura ngo njye guhura na Nathan. 
Namaze kwitegura nuko nerekeza aho yambwiye ko duhurira, nsanga yanahantanze rwose aricaye antegereje nuko ndamwegera ndamusuhuza

*Joyce:* uraho

*Nathan:* bite se? umeze neza?

*Joyce:* umva iyi mikino ndayirambiwe. Nyuma yo kumbwira ko usubiye mu cyaro ukoresheje SMS se ubu nibwo wibutse kumbaza uko meze? Rasa ku ntego umbwire icyo wampamagariye

*Nathan:* sawa. Ahari ndacyeka kwisobanura no gusaba imbabazi ntacyo biri bumare ariko ku ruhande rwanjye nshaka kugusaba imbabazi ku bwa byose. Ndasaba imbabazi kuko naguciye inyuma n’undi mukobwa ntanazi. Ndasaba imbabazi ko nagusize nkagenda nsezereye kuri SMS gusa. Ndashaka kugusaba imbabazi kubera yuko nagarutse ngasiga indabo simvuge. Nako sinzi uko nabona amagambo nkoresha nisobanura ariko ndabizi ndi ikigoryi, injiji, umusore mubi, intakoreka, ahari ngiye kuvuga ububi bwanjye amagambo navuga yakuzura kuri flash disc. Gusa mu bugoryi bwanjye bwose, hari ikintu kimwe namaze gusobanukirwa. *Ndagukeneye mu buzima bwanjye*

Numvise ntacyo narenzaho, ndaceceka. Muri make nanjye sinzi ikintu namusubiza ku byo amaze kumbwira

*Joyce:* ndumva ntacyo narenzaho ku magambo umaze kumbwira

Namwitegereje mu maso, numvaga amarira ari kumbunga mu maso. Naho we icyo yakoze ako kanya yubitse umutwe, sinzi niba yaratekerezaga iki cyangwa se yaribazaga iki. Yahise amfata mu misaya, nuko aranyitegereza. Amaso ye yarakeye nuko ambwira ijambo atari yakambwiye kuva twamenyana

*Nathan:* Joyce, ni ukuri *NDAGUKUNDA*

 *_Ese aramusubiza iki? Aremera na we se bakundane cyangwa aramukatira ku mugaragaro? Ese ubundi umuntu uramutse umukunda wamwanga kubera amakosa runaka akora? Aka 18 ntikazagucike_*

Comments