logo

NEW TALENTS

Stories Group

MUSAZA WAWE Ep18

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Naramwitegereje mbona koko akeneye igisubizo kandi igisubizo kimvuye ku mutima.

*Joyce:* umva Nathan singiye kukubeshya, kunca inyuma ni icyaha kuri jye kitababarirwa ndetse n’uwo twatandukanye ni cyo kintu twapfuye. Kuko ntuba wansabye ngo nkwime, sinumva rero icyo wakireguza kindi. Gusa, ntakubeshye nanjye nisanze ngukunda. Uko ni ko kuri

Yahise amfata mu misaya, nuko ansoma ku gahanga

Ako kanya numvise ijwi inyuma yacu

…: Nathan?

*Nathan:* mama? Urakora iki inaha?

Nyina? Yego ko Mana yanjye. Ubu se ari bumumpresante ate ra? Umuntu asanze umuhungu we ari gusoma ku gahanga, aramubwira se ko turi mu biki? Numvise isoni n’ubwoba ariko ndihagararaho. Nyina ni umugore ubyibushye, usirimutse nubwo nyine iminkanyari yo gusaza itabura.

*Nathan:* mama, uyu ni Joyce, ni copine wanjye.

Eheee. Copine we? Ariko se ubu yavuga iki kindi nyine ko nanjye murenganya?

Nahise muhereza ukuboko musuhuza

*Joyce:* muraho mama.

*Nyina:* uraho mwan wa. Nitwa Diane, nushaka ube ari ko unyita nta kibazo

Reka reka sinavuga umuntu mukuru mu izina

*Nathan:* none se mama uri gukora iki muri uyu mugi?

*Nyina:* yewe nari naje kureba Elysa, rero ndashaje sinibukaga ko yagiye muri Amerika

*Nathan:* ngo hehe? Yagiyeyo ryari se?

*Nyina:* mureke uriya. Ahubwo nyibwirira. Hafi hano ni hehe se nabona resto ko nishakira kurya?

Ngo Elysa yagiye muri Amerika? Ryari se ko atatubwiye? Uriya mukobwa ko numva afata imyanzuro ikakaye ra.

*Nathan:* hano hirya se ntihari nziza cyane

*Nyina:* ngaho mumperekeze rero

*Joyce:* mama reka noneho mbareke, ndagiye

*Nyina:* oya mwana wa. Ni ubwa mbere mpuye na copine w’umuhungu wanjye none ngo ugende. Ngwino nawe tujyane tugende tuganira

Twahise tuva aho ngaho twerekeza kuri resto. Gusa muri jye nagiye nibaza niba ari uguhurirana koko cyangwa se ari uburyo Nathan yashatsemo kumpuza na nyina. Uko byamera kose si bubi da.
Tugeze resto twatanze commande nuko Nathan aba aganira na nyina bavuga kuri se, jyewe nari aho nteze amatwi gusa nta kindi mvuga kugera ubwo umubyeyi yambajije

*Nyina:* none se mwana wa, urakora cyangwa uracyari kwiga?

Nagiye kumusubiza numva ukuguru kwa Nathan kuri gukuba ku kwanjye munsi y’ameza. Uyu muhungu na we rero arakubagana rwose…

*Joyce:* ndi kwiga itangazamakuru

*Nyina:* waouu. Uwo ni umwuga nkunda cyane

Naramwenyuye nuko ndeba Nathan, warimo andeba ya ndoro ye. Tumaze kurya no kuganira twarasohotse nuko dusezera nyina nsigarana na Nathan twenyine

*Joyce:* reka rero nanjye ngende

*Nathan:* nta kibazo wagenda. Ukomeze kwiyitaho, icyuki

Nahise ntaha, ngenda ntekereza kuri uyu munsi udasanzwe, umunsi nongeye kwiyunga na Nathan, umunsi mpuriyeho na nyina, nibikomeza neza akazambera mabukwe.

************

Uyu munsi Chloe yantumiye ngo tujyane kureba umukino wa boxe gusa ndasaba Imana ngo Nathan ntaze kuba ahari
Kwitegura ntabwo nabigize intambara kuko si ikirori ngiyemo. Ngiye kureba match. Nasezeye imbwa yanjye nyisiga mu nzu ubundi ndasohoka ntegerereza Chloe ku muhanda
Yangezeho vuba na we, afite imodoka nyine. Ubundi mu bo tugendana ni jye ntagira akamodoka noneho nta na permis nigirira ntimungore rwose

*Chloe:* witeguye se icyuki?

*Joyce:* niteguye ngo tujye kureba aho abagabo babiri batimbagurana bakavushanya amaraso

*Chloe:* hhhh. Wishaka kunyisekereza nawe rwose

Twaragiye, si hahandi Nathan ajya arwanira. Ni inyubako ubona iteye ukuntu, ishekeje rwose pee. Twinjiyemo dusangamo abasore benshi ubanza ari twe bakobwa twenyine duhari pee. 

Nagiye nsesera mu bantu hagati kugera ubwo nageze aho mbasha kubona abarwana aho bari bube bari muri ring. Nibwo nahise mbona ku cyapa, abagiye guhangana. Ni Nathan na Smith.
Ibi bintu birimo akagambane, Chloe yari abizi uko byamera kose ko ari Nathan uri burwane. Ubwo Smith yinjiye ring nyuma ye haza Nathan maze abantu si ukumuha amashyi karahava.

Nathan wabonaga rwose yishimiye ko yinjiye ring, ubwo yararanganyaga amaso mu baje kureba match yarambonye mbona arushijeho kwishima ariko nanone mbona agize gushidikanya muri we
Batangiye kurwana ariko nkabona Smith ari kumurusha. Byageze aho mbona Nathan ahinduye isura asa n’urakara cyane aba aramuhondaguye mu masogonda make wa mugabo Smith aba aguye hasi. Babaze amasogonda 10 ashira atareguka

…:Umukino w’uyu munsi utsinzwe na Nathan Mugisha

Abantu bose bakomye amashyi bamushimira, nuko aba avuye muri ring. Abantu benshi baramushagaye bamwe bamukoraho abandi ubona bashaka kumuvugisha.
Nabonye n’abakobwa benshi bagenda bamwisuhurishwa abandi bamukora mu gituza, mu mutwe, numva ifuhe rirazamutse nahita ngenda nkabakuramo iyo kotsa. Barashaka iki kuri Nathan wanjye se ubu koko?

Yahise abasunika nuko aza agana aho ndi

*Nathan:* none se? urabona nta gihembo nkwiriye?

*Joyce:* Bravoooooo

*Nathan:* ibyo gusa koko?

*Joyce:* none hari ikindi wifuzaga se?

*Nathan:* ntacyo da.

Gusa yabivugaga amwenyura. Nahise nkomeza na Chloe nuko numva Nathan amfashe ukuboko ndahindukira

*Nathan:* ese hari ikibazo uje tukajyana iwajye? Ndi hafi gusubira mu cyaro

*Joyce:* sinzi…

*Chloe:* none se bitwaye iki? Humura ndijyana wigira ikibazo

Yabimbwiye ankubita inkokora, ananyicira akajisho.

*Joyce:* sawa tugende ariko umenye ko ndi burare mu ntebe

*Chloe:* nushaka urare hasi, muramuke aba cherie

Twaramusezeye nuko ntahana na Nathan
Tukigera mu modoka yahise ashyiramo akaririmbo ka Celine Dion aho agira ati *Pour que tu m’aimes encore*

ubwo twageraga iwe, yahise azana pizza nuko turya tuganira.

Tumaze kurya nibwo yagiye hanze ku rubaraza akongeza itabi atangira gutumagura. Narahamusanze

*Joyce:* ariko nagusabye ko wareka itabi rwose. Sibyo?

*Nathan:* umva Joyce mbabarira ubanze usubize ikibazo cyanjye

*Joyce:* mbaza ndagusubiza rwose.

*Nathan:* ese nyuma y’amabi yose nagukoreye, nyuma yo kukubabaza no kukurakaza, uracyankunda nka mbere?

*Joyce:* nibyo warambabaje bikabije kugeza ubwo nifuje ko wamvira mu buzima ndetse nkakwibagirwa. Gusa ntakubeshye urukundo ngukunda nta ho rwagiye ndagukunda kandi ndizera ko nawe unkunda

*Nathan:* nanjye ndagukunda ndetse cyane. Bitabaye ibyo se naba nagaruwe n’iki?

*Joyce:* none se koko wagarutse kubera jye? Ngaho mbwira inyungu ufitemo rero

Yahise amfata ikiganza agishyira ku mutima we.

*Nathan:* niyo jyewe nta na kimwe nakunguka, ariko wowe hari kimwe wungutse ndetse wamaze gutsindira. Umutima wanjye wabaye uwawe.

*_Waouuu. Akaba ararikocoye ariko we ntavuze ku byerekeye itabi. Ese bizarangira bite? Agace ka 19 ntikazagucike_*

Comments