Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
MUSAZA WAWE EP4

MUSAZA WAWE EP4

Loading verse...


_JOYCE_

Ubwo nahindukiraga ngo ndebe umuntu unkozeho natunguwe no gusanga ari Nathan

*Nathan :* bite se Joyce ?

*Joyce :* bite se uri gukora iki hano ?

*Nathan :* nk’ibyo nawe waje gukora, birumvikana. None se ntabwo murankumbura?

*Joyce:* oya nta birenze. None se ijisho bite?

*Nathan:* rimeze neza humura. Nari nje kugusuhuza rero reka njye kureba umujama wanjye.

Yaragiye mwitegereza agenda, mu ishati yirabura, yari ateye ubusambo rwose pee
Nakomeje kubyinana na Elysa kugera ubwo ansabye ko yajya kunyereka bashuti be nuko turagenda aho bari bicaye

*Elysa :* musuhuze Joyce, ni inshuti yanjye cyane

*Joyce :* muraho

Nabashuhuje mbamwenyurira, ni umuco mwiza wo kwereka abantu ko ubishimiye

Buri wese yarandebye, kandi harimo n’abahungu. Sinjya nihangana iyo umusore andebye ankanurira rwose nigirira amasoni. Nuko umwe mu bakobwa ahita anyegera ampereza ikirahure

..: Bite se? jyewe nitwa Melissa, akira dusangire

*Joyce :* urakoze ariko sinywa inzoga jyewe.

*Melissa:* eeeh. Ntacyo. Ngwino nanjye njye kukwereka copain wanjye.

Nanze kumusuzugura nuko tugana aho uwo musore yambwiraga yari ari.  Nahise mbona uwo musore mu kanya yigeze kundeba akarabya indimi. Mbega abasore b’ubu

*Melissa:* Julien, uyu ni Joyce, ndamuzanye agusuhuze

*Julien :* uraho Joyce. Nkuko babikubwiye nitwa Julien jyewe

Naramwikirije ndamwenyura

*Julien :* none se uba hehe sister ?

*Joyce :* eeeh mba hafi, mbana na Elysa nuko jyewe ntakunze gusohoka. Dutuye kuri 8Av. wowe se ?

*Julien :* nanjye mba hafi hano tu mba kuri KK 92. Elysa harya ni wa wundi twita kavukire ?

*Joyce:* yego ni uwo rwose.

Julien afite inkovu nyinshi mu maso akanagira tattoo nyinshi ku maboko zimanuka kugera ku ntoki.

Nahindukiye ngo ngende mpita mbona Elysa ari gusomana n’umusore umunwa ku wundi rwose. Yego ko mwana wabuze se. Ahantu nk’aha koko ? kandi ndabizi uriya si copain we. Elysa se uhora anyiyemeraho ngo ntibamwendera aho bamuboneye ubu simwifatiye ? bahise basohoka muri boite bajya hanze, Imana imfashe ntabe agiye kuko sinaza kubona uko ntaha rwose.

Navuye aho meze nk’ugiye mu bwiherero ariko sinari ngiye ari byo ngiyemo nari mpunze Julien kuko indoro ye yari imeze nabi rwose
Nabaye ntarafungura urugi rwa WC ngo ninjire numva umuntu ankuruye ikanzu ahita anyegeka ku gikuta ndebye mbona ni Julien. Yego ko musore

*Julien :* niko se, ubwo wumvaga wancika gutyo koko uko wiboneye ra ?

*Joyce :* ndekura cyangwa nsakuze

Yaransetse nuko ndasakuza ntabaza ariko urusaku rw’umuziki se rwari gutuma numvwa na nde ? 
Yahise atangira kunsoma ku ijosi ngerageza kumusunika ariko wapi. Amarira yatangiye gushoka ku matama gusa nirinda kuboroga kuko uyu muswa ntakwiye kundiza
Yatangiye kunkorakora namwiyama bikanga nuko nyuma numva umubiri we wari untsikamiye umvuyeho, inyuma ye hari umuntu umukuruye amukubita ingumi nziza cyane. Yari Nathan untabaye

*Nathan :* Joyce bite ?

*Joyce :* Nathan, urakoze kuntabara

Nahise mugwamo mbona abanje gutungurwa nuko nyuma na we anyiyegereza mu gituza cye arampobera.

*Nathan :* ntumbwire ko aba ari zo nshuti za Elysa ariko

*Joyce :* ni bo…

*Nathan :* narabivuze ko agendera mu kigare kibi rwose. Ese ubundi we ari hehe

*Joyce:* asohotse mu kanya ari kumwe n’umusore…

*Nathan:* eheee. Ndumva mushiki wanjye andenzeho da. Sinabikekaga ibyo. Ngaho ngwino ngucyure rero

*Joyce:* oya wikigora da

*Nathan:* hanyuma ukaba wumva uri butahe ute? Ushaka kunsetsa rwose

*Joyce:* nyine urabona…

*Nathan:* gabanya kwihagararaho se nyine uze tugende

Naremeye tugana ku modoka ye nuko turinjira. 
Yahise afungura umuziki nuko aba ashyizemo akaririmbo *My Love* ka Westlife. Byarantunguye kumva umuntu uteragurana amakofi yumva indirimbo nk’izi

Mu nzira tugenda nagiye mubaza ibibazo byinshi ku byo gutera amakofe

*Joyce:* none se ibintu bya boxe wabitangiye ryari?

*Nathan :* urebye mfite imyaka 10 nibwo nabitangiye ariko nabyinjiyemo neza igihe mugenzi wanjye yatabarukaga

*Joyce :* yooo. Mwihangane disi

*Nathan :* humura icyuki. Ntakundi nyine ubuzima ni uko…

Yavuze ayo magambo ahita ankora ku kibero ako kanya numva ubushagarira bunyirukanse umubiri wose

*Joyce :* none se kuki wimutse ukava mu cyaro ?

*Nathan :* ibyo bintu sinjya kunda kubivugaho

*Joyce :* mumbabarire ni umunwa wandyaga da.

*Nathan :* nta kibazo mama igikobwa

Amagambo ye, indoro, intoki, sinzi impamvu bituma numva ubushagarira muri jye rwose

Twakomeje urugendo nuko angeza mu rugo

*Nathan:* ndabona tugeze iwanyu rero

*Joyce:* ni ukuri urakoze cyane pee. Sinzi uko nari bugere hano rwose

*Nathan :* urakoze gushima. Reka rero ngende ubwo ugire ijoro ryiza.

*Joyce:* nawe ugire ijoro ryiza Nathan

Nageze mu nzu nuko ninjiye nsanga Elysa ntawe uri mu rugo. Nahise nigira mu buriri ndyama ntekereza ukuntu Nathan ari gutuma nsesa urumeza.

Ubwo nabyukaga nagiye kureba Elysa ariko nsanga ntabwo yaraye atashye. Ibi bintu ntabwo nari mbimumenyereyeho. Icyakora hari ibintu bibiri nako bitatu bishoboka. Kimwe ni uko ashobora kuba yari yasinze, ikindi ni uko umusore yaba azi gutera injuga akamufatisha ikindi ni uko umusore wenda yaba ari mwiza bikaba byakuruye Elysa akisanga bararanye ijoro ryose

Nahise njya koga nuko ubwo navaga douche numva nahamagara Berenice. Numvaga nshaka nanone gusohoka ariko bitari ukubyina ahubwo kurya. Namusabye kujyana gusangira ahita yemera atazuyaje.

Nahise nambara ndisiga nitera uturungo tudakabije nuko mfata inzira nerekeza aho nabwiye Berenice ko turi buhurire. Gusa mbere yo kugenda nabanje kwandika agapapuro ngasiga ku meza. Nari nandikiye Elysa, mu gihe yataha ntaragaruka

*Umva chouchou Ely, ngiye resto gusangira na Berenice. Ntuze rero kuntegereza ku meza. Bisous cherie. Ni Joyce*

Namaze gushyira ako gapapuro ku meza nuko ndasohoka njya kureba Berenice, nsanga yanahantanze.
Ahantu yicaye hose aba afite lime mu ntoki ari guconga inzara, uyu mukobwa sinzamushobora rwose simbabeshye pee.

*Joyce :* Ma Belle, bite se

*Berenice :* eeeh wabera ugerageje kubahiriza isaha da

Yari yicaye ku rubaraza hanze ari ho antegerereje. Twinjiye muri resto nuko dutanga commande maze dutangira kuganira. Twatumije ifi n’ifiriti, ndabikunda cyane ibya hano

*Berenice :* ejo nari ndi kumwe na John. Urakeka byaragenze bite?

*Joyce:* nyine yaragukatiye kubera ibifuti byawe

*Berenice:* kora B kuko A wayishe. Wavuze se ko yampaye amahirwe ya kabiri mwana.

*Joyce:* sha disi umusore aragukunda. Rero ntuzongere gukora amakosa

Yahise anyicira akajisho

*Berenice:* humura rwose. Ntabwo nzasubira buriya isomo naribonye

Twakomeje kurya tuganira ibya mva he na njya he kugera ubwo na we ambajije

*Berenice:* hanyuma se wowe ejo wakoze iki?

*Joyce:* ejo nari kumwe na Elysa mu kabyiniro gusa yaje kunsiga aragenda atanambwiye nuko mbura umuntu wo kuntahana

*Berenice:* uzi ko nanjye byigeze kumbaho mwana. Icyo gihe nacunze umusore wari umaze akanya yinjiye aparitse imodoka, nuko yibwira ahari ko namukunze maze arantahana angejeje mu rugo ansabye nimero mubwira ko tuzongera wenda tugahurira mu kabyiniro.

Narasetse hafi guhera umwuka. Burya abakobwa ni uku duteye ? ukabeshya umuntu ko wamwishimiye kandi hari icyo umushakaho ?

*Berenice :* ushaka wareka nyamara kunseka mwana. None se waje gutaha ute ubwo

*Joyce :* Nathan ni we wantahanye

*Berenice :* nizere ko mu kumusezera byibuze wamusomye ku munwa

*Joyce:* reka reka. Ese wowe byose ubiganisha aho hantu we?

*Berenice:* sha waretse kwihagararaho mwana. Ni uwuhe mukobwa koko utakunda Nathan Mugisha? Uzubare gato ahubwo mugutware nureba nabi

*Joyce:* ntabwo rwose jyewe naguyemo ibyo ubimenye ahubwo nakwibutsaga ko ufite John mwiyunze vuba

Gusa nanjye ubanza koko narakunze simbimenye nahise nibuka ukuntu nabaye ubwo yankoraga ku kibero.  Ahaaa

*Berenice:* reka tubitege amaso nyine ubwo ntakundi rwose

*Joyce :* bura kurya iyi fi itarahora ukomeze uvuge utugambo tudashira

Twarangije kurya ahagana 14h45 nuko mubwira ko nshaka kujya mu rugo nkareba niba Elysa yaba yatashye. 

Naratashye nuko ngeze mu rugo nsanga harafunguye

*Joyce :* Elysaaaaa

Ntiyitabye. Numvise ibijaganya mu cyumba cya Elysa, ariko ndebye muri salon nta sakoshi ye ihari, nta koti yasize muri salon kandi ndumva ntawundi muntu ufite imfunguzo zacu
Nahise nyarukira mu gikoni mbatura ipanu niyo yabonye hafi ubundi ntegerereza ku muryango w’icyumba
Wa muntu yarasohotse ubundi ndihanukira mukubita ipanu ariko yahise amfata ukuboko itaramugeraho.

Ndebye mbona ni Nathan

*Nathan :* niko Joyce uzi ko wari umennye umutwe neza neza

*Joyce :* Nathan, mbabarira pee. Natekereje ko ari umujura watwinjiriye

*Nathan:* sha ndabona uzi kwitabara rwose pee.

Yabivuze amwenyura, mbega inseko weee

*Joyce :* ntakundi. None se waba uzi aho Elysa ari ? none se wowe kuki uri hano ?

*Nathan :* nawe jya ubaza ikibazo kimwe ku kindi da. Naho kuba ndi hano hari ibyo nari nahibagiriwe, kuba atarataha byo nanjye nabikubaza da. Ari hehe se ubu?

*Joyce:* ndumva ntangiye guhangayika jyewe

*Nathan :* ubwo nyine yaryohewe

*Joyce :* uribuka ko ari mushiki wawe ariko turi kuvuga we ?

*Nathan:* ndabizi. Nanjye ntamvuga neza ndabizi yewe.

*Joyce :* ngaho reka muhamagare rero numve amakuru ye.

Nahise mfata telefoni ndahamagara, icamo inshuro 2 zose ariko habura uwitaba.

*_Ngaho. Uyu se yabaye iki kandi? Birabe ibyuya da. Naho se Nathan utuma abantu basesa urumeza, we bite ? agace ka 5 ntuzagacikwe_*

*

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane