Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_NATHAN_
Uyu mugoroba mfite umurwano, rero nahise ngana mu myitozo. Cyane cyane gutera ibyo hejuru, ni byo ngiye kongeramo ingufu cyane. Nahise nambara gants zabugenewe ubundi ntangira kwitoza
Natangiye umukino w’iteramakofe mfite imyaka 10. Nabitangiye kubera ko nari umufana wa cyane w’imikino njyarugamba ariko nabyinjiyemo cyane kubera inshuti yanjye yakinaga boxe ikaza gupfa. Kuva narangiza kaminuza nahise ngana mu cyaro kwiberayo ariko nkajya nitabira amarushanwa. Ubu rero nagarutse mu mugi, ni na wo navukiyemo nubwo nari narawuhunze
Ubwo namaraga kwitoza nahise ngana mu bwogero nuko mbere yo gutangira umurwano wa nijoro mbanza kujya gufata kamwe
Mushiki wanjye Elysa ntabwo akunda kuza kureba aho ndwana, akunda kumbwira ngo iyi ni imikino y’imburamukoro di. Sinamurenganya ariko kuko mpamya ko ari yo mikino mu bihugu byacu irebwa n’abantu bake cyane
Ubwo namaraga gufata kamwe nahise nsubira ahari bubere imirwano. Uwo turi buhangane uyu mugoroba nabonye afite tattoo, ni mugufi ugereranyije nanjye gusa yubatse umubiri kundusha urebye kabisa
Nabanje kujya guhindura nambara imyenda yabugenewe ubundi ninjira muri ring.
Nyuma yo guhabwa amashyi n’abafana, birumvikana buri wese aba afite abamufana, cyane cyane ababa bamutegeye
Mu gutangira nirinze gukoresha ingufu nyinshi kuko nari ndi kumwigaho, ariko nagiye kumva numva yanteye ingumi nziza cyane ku jisho, ndababara numva ko ntakwiye kumujenjekera ngo ntaza gutsindwa
Nahise mpindura imirwanire ubundi mukubita ibipfunsi by’urufaya maze mu minota mike mba mutsinze K.O (knock out), nuko ntsinda ntyo umurwano wanjye w’iri joro.
Navuye muri ring abafana bari gukoma amashyi nanjye nagendaga ntunga intoki hejuru, ibyo nkora byose mbikorera inshuti yanjye, Ulysse wapfuye aguye muri ring.
Narimo nerekeza mu rwambariro nibwo umugore wambaye hafi ya ntabyo yazaga ansanga
…: Uyu mugoroba se ufite iyihe gahunda Mugisha?
Yabimbazaga andeba ya ndoro bakunze kwita *come to bed*
*Nathan:* yewe ndabona wowe utanshimishije ndeka nigire koga rwose
..:* koko se?
Ibyo noneho yabimbajije yubitse umutwe ari kwireba ku mabere ye yari yatunaritse koko
*Nathan:* cyane rwose.
Nabivuze mureka nigendera. Uyu mukobwa rwose ubu yumvaga yampemba igitsina mbese. Ndabazi benshi batanga imibiri yabo, kugirango gusa na we ajye yumva ko yaryamanye n’umusitari. Indaya gusa
Navuye mu bwogero nuko nsohoka ngana kwa Elysa. Ubwo nageragayo numvise ijisho riri kumbabaza, nkozeho mbona amaraso ku ntoki. Wa muswa burya yanankomerekeje mbese?
Ninjiye mu nzu mbona Joyce kuri telefoni. Ni umukobwa mwiza rwose sinabihakana, ariko nyine ntacyo nabikoraho da. Akinkubita amaso yahise akupa uwo bavuganaga arandeba
*Joyce:* wabaye iki ku jisho?
*Nathan:* eeeh, reka ibi nta kibazo gusa bankubisemo ingumi
*Joyce:* ba uretse gato ngushakire icyo nguhanaguza
Yahise agana muri douche nuko nanjye njya kwirebera mu ndorerwamo. Uriya muginga uzi ko habuze gato ijisho aba yarimeneyemo we.
Joyce yagarukanye ipamba irimo umuti, nuko mbona abanje gushidikanya niba ankandira cyangwa ampereza nkabyikorera
*Joyce:* none se byagenze bite?
*Nathan:* nari mu mukino wa boxe, rero uwo twari duhanganye ni we wankubise iyo ngumi yumutse ku jisho. Gusa nanjye nahise mutera K.O
Joyce yamwenyuyemo nuko ankandira ku jisho. Ubwo yabikoraga nanjye nakomezaga kumwitegereza mu maso. Izuru rye rinyomoye, amaso meza cyane, ibintu mushiki wanjye yambwiye ntabwo yambeshye rwose. Ubwo yabonaga ko ndi kumureba na we ntiyazuyaje yahise na we andeba nuko duhuza amaso tumara akanya turebana ijisho mu rindi kugera ubwo yubitse umutwe
*Nathan:* ugize isoni?
*Joyce:* oya daa.
Yahise ahaguruka, nuko ataragenda nanjye ndamushimira
*Joyce:* nta mpamvu yo gushimira, ni ibisanzwe.
*Nathan:* none se Elysa ari hehe? Dore bigeze 00h30
*Joyce:* yasohokanye n’abantu bigana
*Nathan:* nanjye ngiye kureba mugenzi wanjye ariko ntabwo ari kure
*Joyce:* uragenda n’ikijisho kimeze gutyo koko?
*Nathan:* humura, icyuki. Ijoro ryiza ahubwo
Nahise nsohoka ndagenda.
_JOYCE_
Nakangutse ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, numva umuriro usa n’uwagabanyutse. Narabyutse njya gukaraba mu maso kuko ntabwo nashakaga kugira uwo nkangura ngiye muri douche. Elysa yaraye atashye rero mfunguye amazi muri douche byamubangamira. Namaze gukaraba mu maso nuko nsubira mu buriri ndongera ndasinzira
12h00
Nakangukiye hejuru kubera inzozi nari maze kurota. Ngo nari ndi kumwe na Nathan kuri etage hejuru maze ngo nshaka kwinaga hasi ngo niyahure. Gusa nakangutse ntamenye icyari kigiye gutuma niyahura. Ubu se ibi byo ni ibiki bitangiye? Kwiyahura kubera Nathan se kandi ra?
Uyu munsi ni kuwa gatanu, kandi ndabona hano mu rugo nta bantu bahari. Gusa nubwo narotagujwe, ndumva wa muriro wo wagiye. Ariko nanone nahisemo gukomeza kuruhuka sinjye ku ishuri.
Ikintu nakoze wenda ni uguhamagara mama tukavugana akanya, ndamukumbuye cyane nanjye.
20h00
Ahagana saa mbili za nijoro nari nkir mu rugo, nta kintu na kimwe nigeze nkora urebye pee. Niyiririwe aho nta na kimwe nkora niturije. Nibwo nabonaga Elysa yinjira
*Elysa:* none se baby uracyarwaye?
*Joyce:* ntabwo nkirwaye urebye. Niriwe neza ni uko numvaga nishakira kuruhuka. None se wowe bimeze bite?
*Elysa:* urabizi nawe ibyo muri campus nyine na za faculte zacu. Biba ari umuriro. Ese wigeze ubona Nathan agenda mu gitondo?
*Joyce:* oyaaa. Yagiye hehe se?
*Elysa:* yasubiye iwe. Ubwo yanze kugukangura ngo agusezere. None se, uyu munsi ntiwaza tugasohoka? Ntubizi ko ari Friday?
*Joyce:* yego nanjye ahari byamfasha nkanahindura ntekerezo. Tugende rwose.
Nahise nsubira mu cyumba kureba icyo nakambara uyu mugoroba. Nahisemo kwambara agakanzu kirabura, katari kagufi cyane ariko nanone katari karekare. Imisatsi narayishokoje ndayireka iratendera, nitera ka makeup kadakabije, nubundi sinzikunda cyane
Elysa we yambaye ikanzu ya rouge-bordeaux, ifite ijosi rya V idafite amaboko. Twabanje gushaka icyo turya nuko tumaze kurya twerekeza ahari umuziki uryoshye.
Elysa ubusanzwe afite permis, kandi hano haba imodoka zikodeshwa ku masaha, yahise ayikodesha tuyigendamo, ntabwo dushaka abatubona twinjira mu kabyiniro tuvuye kuri moto cyangwa twateze bus byaba bisebetse
Ubwo twageraga mu kabyiniro twarinjiye nuko Elysa abanza kuzana ibirahure bibiri bya cocktail, ajya kunyereka bamwe mu bo bamenyaniye hano kuko we gusohoka ni ibintu bye. Birangiye twiyemeza kubyina ariko ambwira ko turi butangire kubyina nihazamo indirimbo nkunda
DJ na we wagirango yari ayizi kuko nagiye kumva numva ashyizemo *Yeah 3x ya Chris Brown*
Ubundi mba ninaze hejuru ntangira kwibyinira ntacyo nitayeho rwose, ndirekura.
Nkiri kubyina numvise ibiganza bimfashe mu mayunguyungu, numva mpise nsesa urumeza, kandi ibyo biganza byari bishyushye urebye…
*_Uyu se ni wawundi tuzi cyangwa ni undi? Aka kabyiniro ubanza karyoshye disi we. Agace ka 4 ntuzagacikwe_*
*
#musaza_wawe
NewtalentsG
Comments