logo

NEW TALENTS

Stories Group

MUSAZA WAWE EP 2

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


_JOYCE_

Uyu munsi nanone nakangutse mbere. Amasomo y’uyu munsi ari burangire 14h00, nta pause turi bugire uyu munsi. Nahise ngana muri salon ngo ntegure akantu ko kurya mu gitondo nibwo Elysa yazaga mbona ariko atameze neza cyane

*Joyce:* ndabona ugisinziriye ariko

*Elysa:* sha wabimenye rwose ubanza ya sazi itera ibitotsi yarandumye si gusa.

Twariye twumva akaziki, nuko atangira kumbwira kuri musaza we

*Elysa:* ndumva atari jye ndi burote uhuye na musaza wanjye, Nathan

*Joyce:* ese ubundi kuki yavuye mu cyaro akaza kuba mu mugi?

*Elysa:* sha ni ibintu birebire sinzi aho nabona mbihera nkubwira, wowe uzamwibarize ni we uzabigusobanurira neza

*Joyce:* urampe kubaho. Ubwo nabimubaza mpereye hehe ra? Ntabwo bindeba rwose

Twamaze gufata ibya mu gitondo njya kwambara. Nikundira jeans akenshi iyo ngiye mu ishuri. Nambaye jeans ya high waist, ndenzaho umupira muremure ugera munsi y’ikibuno, nuko ndangiza kwitegura na Elysa arangije maze tujya gufata bus
Nageze ku ishuri nuko ubwo ninjiraga muri class mbona Berenice ari kuza yahagira

*Berenice:* ntabwo nakererewe se?

*Joyce:* habuze gato ngo ukererwe

Twahise twicara nuko mpindukiye nkubitana amaso na Christopher. Yaraje atwicara iruhande. Ariko se ko salle yuzuye intebe ziticaweho kuki yumva yaza kutwicara iruhande?

*Christopher:* Joyce bite se

*Joyce:* ni sawa. Wowe se umeze neza?

*Christopher:* meze neza. Uyu munsi se ku manywa urarira hehe?

*Joyce:* ese Chris, ntubona ko mwarimu yatangiye kwigisha koko

Ubu se ni gute koko uyu musore nzamucika we? Ko ari ka kiziritse ku muhoro

*Christopher:* ese mama. Sawa noneho

Nakurikiye amasomo. Gusa ndumva nkeneye kumenya neza Nathan. Ese ubundi ubu ndi mu biki? Umuntu ntaranabona none ngo nshaka kumenya icyo akora. Reka nkurikire nitonze da

14h30

Nasohotse mu ishuri na Berenice, Chloe. Uyu Chloe na we ni inshuti yacu, akana keza gatuje kandi gashimishije, urebye atandukanye cyane na Berenice pee

Narabasezeye nuko mfata bus ndataha. Navuye muri bus mbanza kunyura kuri boutique icuruza imyenda nuko ngura agakanzu ka gapira, maze ndataha
Nageze mu rugo nsanga Elysa ari mu gikoni, n’umusore. Uko byamera kose ni Nathan. Mbega umusore mwiza wee. Ni umusore waganguje, afite nka 1.8m uko byamera kose aterura ibyuma kuko arubakitse rwose

*Joyce:* muraho

*Nathan:* uraho neza

Namusomye ku itama. Nahise numva impumuro ya parfum ye, ooh. Gusa nibagiwe kubabwira ko njyewe mfite 1.65m ubwo nyine kunsuhuza byamusabye kwigonda

*Elysa:* Nathan uwo ni Joyce. Joyce uyu ni Nathan musaza wanjye nakubwiraga

*Nathan:* kumbe ni wowe kimenywabose yambwiraga kuva kera. Izina ryawe ntabwo rimuva mu kanwa rwose

*Joyce:* umva Elysa nizere ko umvuga neza

Nahise ndeba Nathan ndamwenyura

*Joyce:* hagati aho, joyeux anniversaire

*Nathan:* urakoze cyane

Numvise mfite amasoni, uyu musore nshaka namuva iruhande rwose. Nta n’ubwo ahari akunda kuvuga rwose.
Nahise mbasiga gato ngana mu cyumba cyanjye mba niyumvira umuziki. Nikundira utuziki twa kera, ubu bwo nahise niyumvira iza Jennifer Lopez. Nahereye kuri iyi yitwa *I’m into You* aho ari kumwe na Lil Wayne  

Umuziki warantwaye ngeze aho agatotsi karamfata naje gukanguka ndebye isaha mbona ni 23h30. Numvaga nshonje bidasanzwe nuko ndabyuka ngana mu gikoni gushaka icyo narya
Ngezeyo nibwo nasanze Nathan ari kunywa agacupa, yambaye ubusa hejuru, imisatsi ye itose ubanza avuye koga. Naramurebye umwanya. Birashoboka ko uyu musore abakobwa bamukunda ku bwinshi kubera uko ateye. Jyewe rero mu buzima bwanjye nakundanye n’umusore umwe gusa, tumarana imyaka 2 n’igice. Gusa yari byose kuri jye, kugera ubwo navumburaga ko amaze amezi 6 ambangikanyije n’undi mpita mbivamo. Nathan yarahindukiye arambona

*Nathan:* oh, umaze akanya aho se?

*Joyce:* oya nibwo nkiza

*Nathan:* eeh. Nari ngize ngo wihishe ushaka kundunguruka

Yavuze ayo magambo amwenyura

*Joyce:* oya da. None se ko uhagurutse?

*Nathan:* nari mvuye koga ngo ndyame, mbanza gufata agacupa. Ahubwo ijoro ryiza, *Icyuki*

Ngo? Icyuki? Yego ko Mana yanjye. Yanyuzeho asohoka nanjye mfata ibyokurya nuko njya kuryama

08h00

Nakangutse 08h00 zuzuye kandi uyu munsi mfite isomo 08h30. Ndakererwa uyu munsi nindeba nabi tu. Nahise nambara vuba vuba nuko ngana aho mfatira bus ariko ntibyambujije kugera campus 08h55. Ninjiye mu ishuri nuko ndicara, lecturer yari yatangiye isomo. Muri kaminuza se ko uba uri mukuru, ntawukubaza icyagukerereje cyangwa icyagushibije. Namaze kwicara numva umuntu ankoze mu mugongo ndahindukira mbona ni Chloe

*Chloe:* nawe wakererewe nkanjye mwana

*Joyce:* ahubwo habuze gato na bus yari insize

*Lecturer:* Joyce na Chloe ntabwo gukererwa bibemerera no gusakuza mu ishuri

Nahise mpindukira mfite isoni nuko nkurikira amasomo. 

13h00

Nasohotse mu ishuri. Chloe na Berenice baraje tujyana kurya muri resto hafi ya campus
Mu mutwe wanjye numvaga ndi kwitekerereza Nathan, sinzi ibyamfashe. Chloe na Berenice bavumbuye ahari ko ntakurikiye ibyo baganiraga

*Chloe:* ese Joyce ntabwo uri kumva?

*Joyce:* eeh, sha mumbabarire kabisa iri joro sinaraye neza ndumva naniwe bya hatari. 

*Berenice:* noneho waraye utekereza umukunzi bikubuza gusinzira?

*Joyce:* oya rwose si ko byagenze pee

*Berenice:* nonese wa musaza wa Elysa wamubonye umwe wambwiyeho ejo?

*Joyce:* urebye sindamubona neza...

*Berenice:* harya yitwa Nathan?

*Joyce:* yego. Kuki ubimbajije?

*Berenice:* ba uretse. Harya Elysa irindi yitwa Mugisha?

*Joyce:* yego. Ubwo ni Nathan Mugisha nyine

*Chloe:* ba uretse gato. Nathan Mugisha?

*Joyce:* uramuzi se?

*Chloe:* cyoo. Ntawe uzi se? umuteramakofe ahari wa mbere muri East Africa

*Joyce:* rata nakabiketse. Umubiri we ukuntu wubakitse sha…

*Berenice:* uriya musore afite umubiri wubakitse, ni mwiza ariko kumureba muri ring arwana Mana yanjye aba ateye ubwoba pee. Narebye match imwe ye ariko nubu nifitiye ubwoba

*Joyce:* ariko se ko uko namubonye nabonye nta bugome agaragaza ra? Mube mugumanye ibyo mumuziho nanjye nzimenyera ibindi ubwo

*Chloe:* ahaa. Humura da. 

Twarangije kurya dusubira ku ishuri, akavura karimo kagwa ariko kadakabije

17h00

Amasomo yararangiye nuko nsubira mu rugo nihuse, numvaga ntameze neza muri jye.
Ubwo nageraga mu rugo nasanze nta muntu uhari yaba Nathan cyangwa Elysa. Numvaga mfite umuriro ntazi ikiwuzanye nuko mfata thermometre ngo nipime, kubera kubana n’uwiga ubuganga, yanyigishije utuntu twinshi
Mu gihe nari ntegereje kureba umuriro aho ugeze narongeye ntekereza kuri Nathan. Uriya mubiri we wubakitse buriya ni ukubera ibyo akina. Ese byaba ari bimwe mu byatumye ava mu cyaro akiyizira gutura mu murwa?
Ubwo nipimaga, Mana yanjye. Nasanze ngejeje kuri 39
Nta kuva hano kugera ubwo umuriro ugabanyuka. 

*_Ni uku bitangira se cyangwa ni ubundi burwayi? Aho si ikigatura baririmbye? Agace ka 3 ntuzagacikwe_*

*
NewtalentsG 

Comments