Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
NewtalentsG
*Ijambo ry’ibanze*
Joyce ni umukobwa w’imyaka 23 akaba ari kwiga itangazamakuru. Aba mu nzu imwe na Elysa, inshuti ye kuva mu mashuri yisumbuye.
Ntabwo yari azi yuko namara kumenyana na musaza wa Elysa, witwa Nathan, akaba umukinnyi wa boxe, ibintu bizahinduka
Ariko byahindutse biba byiza, kuko uyu musore yatumaga asesa urumeza ibinyugunyugu bikaguruka.
***********
_JOYCE_
*Joyce:* Elysa wambabariye ukagabanya volume koko
Elysa ni inshuti magara, dukundana kuva twiga secondaire. Ubu hashize umwaka umwe tubana mu cyumba, urebye byose bimeze neza. Nubwo dutandukanye ku ngingo zimwe ariko nanone urebye hari byinshi duhuza
Ku ruhande rwanjye ubu ndi kwiga itangazamakuru, Elysa we ni umuhanga kundusha ari kwiga ubuvuzi. Ibintu yiga birakomera usanga mbese ahora asoma. Gusa nanjye sinorohewe ku rwanjye ruhande nubwo atari cyane nka we, jyewe nsoma nshaka amakuru naho we asoma ashaka ubumenyi bunyuranye
Elysa yaremeye agabanya umuziki. Abantu duturanye bibera mu rugo nta kazi bagira bibera mu rugo gusa ntabwo dushaka abazajya kuturega ngo imiziki yacu ibabuza kuruhuka cyangwa se gusinzira.
*Elysa:* None se mwana ko ubona ari ku cyumweru uyu munsi kandi imvura ikaba iri kugwa, uwakirebera film?
*Joyce:* bitwaye iki se. ngaho hitamo
Twahise dufungura Netflix dushakisha film twareba nuko duhitamo kureba iyitwa *A fall from Grace* ni filimi ivuga ku mugore ushinjwa kwica umugabo we. Nyamara ubwo ukuri kwajyaga hanze, abakurikiranaga urubanza baguye mu kantu
Iyo irangiye twarebye indi noneho ya romantique, *Fifty shades of Grey* iyi ubanza benshi mwarayirebye.
Zarangiye twumva dushonje nuko tujya mu gikoni guteka ibya nimugoroba, twarangije kurya mpita nisinzirira
Nakanguwe na reveil ya 07h gusa uyu munsi ndatangira amasomo 8h30. Nahise mbyuka bucece ngo ntakangura Elysa kuko we kuwa mbere nta masomo aba afite. Ako kanya nagiye koga, ndumva ntashonje sindi bwigore ntegura ibya mu gitondo. Nahise nturamo jeans yirabura, nagamo agapira n’ikoti, inkweto ubundi njya gufata bus ngo ngane ku ishuri
Muri bus abantu buri wese aba yivugira ibye, namwe murabizi ibya bus za hano. Nateyemo ecouteur ngenda niyumvira iza Britney Spears, ndamukunda uyu muhanzi cyane cyane indirimbo ye, *Baby one more time*
Nageze ku ishuri nuko nkubitana na Berenice. Ni inshuti twigana, yahise aza yiruka agana aho ndi
*Berenice:* bite se wangu? Umva ngutere inkuru rero
*Joyce:* uraza kuyimbwira saa sita dusohotse class
Berenice ndamukunda, arivugira rwose gusa inkuru ze zigera aho zikantesha umutwe. Akundana na John. Nubwo John ntavugana na we ariko muzi cyane kubera inkuru ze mbwirwa na Joyce.
Twahise tugana mu ishuri nuko amasomo aratangira, 11h45 mwarimu yari asohotse. Ubu aya mu gitondo arashoje
*Berenice:* ubanza isomo ryamaze amasaha 5 pee.
*Joyce:* wowe wari wiryamiye none ngo amasaha 5. Ahubwo se buriya ntiwasinziriye ukanagona? Hari igihe uzasinzira ukadusurira shahu
Twarasetse nuko twerekeza resto kuko ku manywa turya resto, ducumbitse kure gato ya campus ntabwo wataha ngo uteke urye uze gusubira ku ishuri. Tumaze gutanga commande nibwo yatangiye kumbwira
*Berenice:* umva rero. Ejo John yambwiye ko yari yagiye kureba umupampe we witwa Matthias. Gusa ikintu utazi, ni uko Matthias..
*Joyce:* ntumbwire ko uri gukundana na Matthias ubu ariko
*Berenice:* oya si ko navuze ahubwo ni uko…
Narebye uburyo afite amasoni ndabyibwira
*Joyce:* waryamanye na Matthias? Ariko se ubwo uri serieuse we?
*Berenice:* ese wowe waretse kumokera. Ntubona ko turi mu bantu. Nyine nanjye ndabyicuza ariko byarabaye sinabihakana
*Joyce:* sindi bugutuke sindi nyoko ariko nkubwije ukuri ibintu wakoze ntabwo bikwiriye rwose.
*Berenice:* ndabizi niyo mpamvu nigaye nanjye. Gusa nyizeza ko utazabimubwira basi
*Joyce:* humura sinzabivuga, nubundi ntibindeba ibyo
Nyuma yo kumbwira yuko yicuza ndetse cyane twakomeje kwiganirira ibya mva he na njya he, ari na ko dufata icyo kurya nuko bigeze hafi ya 14h00 dusubira campus mu masomo ya PM
16h30 nibwo amasomo yari ashoje nuko nsezera Berenice njya gufata bus. Ariko nabaye ntaragera ku cyapa numva umuntu ampamagaye ndahindukira mbona ni Christopher, yiga hano. Ntabwo turavugana byinshi gusa ni umusore munini mwiza rwose da
*Christopher:* Bite se. harya ni Joyce amazina yawe?
Yanshuhuje amwenyura
*Joyce:* yego ntabwo wibeshye. Nawe ni Christopher ndacyeka?
*Christopher:* cyane rwose ntabwo wibeshye. Nashakaga kukubaza niba uyu munsi nimugoroba ufite umwanya?
Ehee. Nibyo koko uyu mugoroba mfite umwanya ariko sinifuza kuba naba ndi kumwe na we twenyine rwose. Reka nshake ikinyoma cyumutse mutera
*Joyce:* yoo. Sha nimugoroba hari anniversaire ndi bujyemo ya mushuti wanjye, wihangane ntabwo naboneka
*Christopher:* nta kibazo, wenda ubutaha uzaba ufite umwanya. Umugoroba mwiza Joyce
*Joyce:* umugoroba mwiza nawe Christopher.
Ubanza nanjye kubeshya ndi uwa mbere. Turi mu kwa mbere, inshuti yanjye magara yavutse mu kwa 12. Ese ni gute mbasha kubeshya ntibamvumbure koko? Ubanza ndi mushiki wa shitani si gusa
Nahise ntega bus nuko ndataha
Ubwo nageraga mu rugo nasanze Elysa ari muri douche aririmba nk’isafuriya bakomanze, mbese ijwi rye riba rishekeje bidasanzwe.
Nakuyemo ikoti nari nifubitse nuko Elysa ava muri douche yambaye peignoir
*Elysa:* Uzi ko unkanze mwana. Amasomo se yagenze neza
*Joyce:* yego byagenze neza gusa byansabye kubeshya ko wagize BD kugirango ncike umusore washakaga ko dusohokana
*Elysa:* ni nde se uwo mu cheri wungutse ukamwitesha ra?
*Joyce:* ni Christopher. Ni mwiza ariko mbona akunda abakobwa cyane, rero rwose ntabwo anjyamo
*Elysa:* ntureba ko niyo ntahari ngutabara. Ahubwo nashakaga kugusaba akantu nanjye
*Joyce:* yego mbwira.
*Elysa:* musaza wajye amaze amezi abiri avuye mu cyaro. Kandi tariki 11 azagira BD. Hari ikibazo aje hano tukayifeta?
*Joyce:* yoo. Ibyo se bitwaye iki koko? Ukagombera kumbaza we?
*Elysa:* ndaruhutse noneho. Ubwo ndamubwira azaze ejo rero
*Joyce:* ntacyo bitwaye rwose
Uwo musaza we ntacyo muziho. Namenyanye na Elysa dufite imyaka 18, musaza we yiberaga mu cyaro. Icyo nzi ni uko yitwa Nathan akaba aturusha imyaka 2 kuko Elysa turangana
Namaze kuvugana na Elysa njya koga nuko mvuye koga nsanga Elysa ari gutegura ibya nijoro tumaze kurya buri wese ajya kuryama mu cyumba cye. Ejo ni undi munsi
*_Ese nahura na Nathan bizagenda bite ko azaza ejo? Ese Christopher we bizagana hehe? Naho se Berenice na John? Agace ka 2 ntuzagacikwe_*
*
Comments