logo

NEW TALENTS

Stories Group

MUSAZA WAWE EP05

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



_JOYCE_

Nageze aho ndambirwa guhamagara umuntu atitaba nuko ndambika telefoni hasi. Nkiyirambika hasi nibwo twabonye urugi rufungutse maze Elysa arinjira.

*Nathan:* Elysa?

*Elysa:* Allooo. Mumeze mute se mwembi

*Joyce:* Ariko Elysa ubwo ubundi uruzuye mu mutwe? Ngo tumeze dute nta kindi tu?

Numvise andakaje. Umuntu yaraye adatashye, none aho aziye aje yisekeshwa ubusa? Ubu se ko yari azi ko yanjyanye mu kabyiniro akantayo yumvaga ndi butahe gute koko? Iyo musaza we atahagoboka? Inshuro namuhamagaye atitaba, none ngo tumeze dute koko?

*Elysa:* ariko se urumva ubaye iki ra? Ngutwaye iki muko?

*Joyce:* ejo nimugoroba unsiga mu kabyiniro unsimbuza umusore mwajyanye. Ngira amahirwe Nathan arancyura. Nguhamagara inshuro ntazi umubare none uhise witura hano, nta kindi wumva koko kirimo?

*Elysa:* eeeh mbese ni ibyo mama. Ejo naranyoye kandi rwose umbabarire niba jyewe nzi kwirekura naho wowe se ko nabonye ibyawe ntazi. Ikindi telefoni umuriro wari wanshiranyemo, rero ayo masomo yawe uyabikire umwana uzabyara.

Mana yanjye. Ese ibi atinyutse kubimbwirira imbere ya musaza we koko?

*Joyce:* ni gute se ntazi kwirekura?

*Elysa:* ese nkubwize iki? Wowe ntabwo uzi kwirekura. Nubundi ndabizi nakujyanye mu kabyiniro utabishaka. Numvaga nshaka ko ufunguka mu mutwe ukikuramo ubuturage ntazi aho ubukomora, wowe ibyawe ni amasomooo. Ese ubona jyewe niga medicine ntari gakaye ukaba gakaye wiga ibisosi koko?  Hoshi hoshi

*Joyce:* umva sawa noneho ndumva ntameze nkawe, ubanza narayobye

Nahise nikubita ngana mu cyumba cyanjye ariko ntarinjira arakomeza

*Elysa:* asyi we wivumbuye gake

*Nathan:* ese wowe nta nubwo umenya kuvuga neza Elysa? Ubanza tutavukana

Nahise nkubitaho urugi. Numvise uburakari bunyuzuye. Nashaka ajye asohoka uko ashaka nashaka ajye arongorwa n’abahisi n’abagenzi sindi nyina ngo ndamugirira impuhwe. Ngira uko ngenda kandi nzi icyanzanye hano
Nicaye ku buriri bwanjye nuko mpitamo gufata agakapu nkagira ibyo nshyiramo, ndumva iri joro ntashaka kurara hano naza kuvugana na we nabi tukiteza rubanda. Nari ntangiye gupakira utwangushye nibwo numvise umuntu akomanga ku muryango w’icyumba cyanjye

*Joyce:* injira

Ni Nathan winjiye ahita yongera yegekaho urugi

*Nathan:* Joyce umeze neza?

*Joyce:* yego ntugire impungenge meze neza. Nirinze gushyogoranya na we byari bube bibi kurutaho

*Nathan:* none se urakora iki n’imyenda uri gupakira

*Joyce:* ntabwo iri joro narara hano ngiye gushaka hotel ndi buraremo

*Nathan:* hotel? Ariko ubanza utazi neza amafaranga bishyura kuraramo? Umva ngwino tujyane iwanjye

*Joyce:* oya wikigora ayo mfite arahagije kwishyura ijoro rimwe 

*Nathan:* ariko sha ka bourse babaha, wenda n’utwo iwanyu baguha nitwo wita menshi? Erega niyo wafata lodge ya 10k nihahandi araba asohotse ntari bube yinjiye. Ngwino tujyane iwanjye nta kibazo, ntacyo biri buntware

*Joyce:* uravugisha ukuri? Ntakubeshye jyewe ndumva binteye isoni n’ubwoba

*Nathan:* ntabwo ndyana humura

Nahise mpakira nuko mbere yo gusohoka mbanza kureba Elysa mbona yibereye kuri telephone sinzi uwo bavuganaga
Nahise nsohoka nuko ninjira mu modoka ya Nathan twerekeza iwe
Twabanje kugenda ntawe uvugisha undi twarimo twumva uturirimbo ariko ako nakunze nanibuka ni akaririmbo ka Zouk k’umuhanzi Oliver Ngoma kitwa *Adia* 

karangiye nibwo Nathan yamvugishije

*Nathan:* sha ndumva mbabaye ntabwo yakabaye akubwira kuriya rwose

*Joyce:* nabyakiriye gusa iyi minsi ari guhinduka cyane ubanza ari ukubera abantu agendana na bo.

*Nathan:* ntubizi se ko abafaransa baciye umugani bakavuga bati *dis-moi qui tu hantes je te dirai qui tu es* burya n’iwacu baravuga ngo inyoni zisa zitora hamwe. Ubwo nyine yagiye mu bo bahuje imico. Gusa yarengereye numvaga nanjye numiwe da. Naho ku ruhande rwawe se sinabonye wirekura?

*Joyce:* urakoze. Ubwo wasanga ari ukuri wenda

*Nathan:* nubusanzwe jyewe mvugisha ukuri erega

Ahuii. Mbega umusore uganira neza. Yaparitse imodoka nuko twinjira iwe.

**************

Ubwo twinjiraga mu nzu ye, ikintu cya mbere cyahise kintungura ni uko iwe ari icyumba kimwe gusa, na salon. Ubu se bivuze ko turi burarane ra? Natangiye kubyibazaho ariko ndatuza, ntegereza uko biri bugende. Nahise ndambika agakapu nagendanye mu ntebe nuko ndicara

*Joyce:* urakoze cyane kumpa karibu iwawe Nathan, uri umwana mwiza rwose

*Nathan:* humura ndarara hano mu ntebe wowe ufate icyumba uraremo

*Joyce:* ngo iki? Ntabwo njye kukwimura iwawe da. Wakoze kumpa karibu ndarara hano nanjye sinshaka kukwimura mu buriri bwawe

*Nathan:* oya nta kibazo mama. Nubundi iri joro mfite match, ndi butahe bwije cyane ndahita niryamira mu ntebe nsinzire ndaba naniwe

*Joyce:* urakoze cyane, uri umwana mwiza rwose

Yahise anyereka mu cyumba. Cyari gifite idirishya ku buryo urirebeyemo ureba umugi wose ukwitegeye. Yanyeretse douche aho ku ruhande. Ghetto ye nubwo ari ntoya ariko ni nziza rwose

21h00

Navuye mu bwogero. Nathan yiriwe adahari yari yagiye gusura inshuti ye, niriwe hano iwe ndi jyenyine niryamiye. Nahise nambara umupira na training mbese navuga ngo ni yo pyjama nateguye kurarana, nuko nsohoka mu cyumba ubwo Nathan yampamagaraga

*Nathan:* ngwino turye natumije muri resto, jyewe sinjya nteka rwose

*Joyce:* urakoze cyane nanjye nzakwishyura. 

*Nathan:* ngo unyishyura? Oya uri umushyitsi wanjye ngomba kukwakira. Gusa wihangane uyu munsi naguteye irungu wirirwa wenyine none no mu kanya ngiye kugenda urongera usigare wenyine

*Joyce:* none se uwaza tukajyana basi?

*Nathan:* yewe ahantu turwanira sinagushimira kuhaza rwose si aho kuza abakobwa biyubashye haza ibirara sinkubeshye

*Joyce:* oya humura ndaba ndi kure hirya. Nimbona biteye ubwoba ndafata tagisi ngaruke basi aho gusigara hano jyenyine

*Nathan:* nta kibazo niba ubyisabiye. Gusa ntutume hari umusore ugutereta hariya, ni abanywatabi abenshi abandi ni ibirara byabigize umwuga

Narikirije nkoresheje umutwe nuko ubwo twamaraga kurya turagenda
Mu nzira twagiye tuganira kuri byinshi. Yambwiye ko akina boxe kuko ari akazi kamuha amafaranga ariko nanone akaba abikora kubera kuzirikana no kwibuka inshuti ye yaguye muri ring nkuko babyita. Uburyo aganiramo nta na hamwe ahuriye na mushiki we pee. Ntiwamenya ko bavukana koko ni bya bindi ngo ibyara Mweru na Muhima. Nagendaga mureba, ngatekereza nti umusore nk’uyu nta kuntu abakobwa baba batamwirukaho ariko ndifata sinamubaza na kimwe.

Ubwo twageraga ahabera imirwano hari hari abantu benshi, abagabo gusa. Bose bari bazengurutse ring, impumuro ihari yari iy’inzoga gusa. Mbega ahantu.

*Nathan:* dore genda wicare hariya untegereze kugera match irangiye ntuhave

*Joyce:* yego ni ho nguma rwose

Naricaye nitaruye abandi ariko nta kibazo. Match yari itaratangira nuko mfata telefoni mba ndeba ko ntawanyandikiye cyangwa se wampamagaye. Nasanzemo SMS ya Chloe ansaba ko twasangira ibya nijoro nuko mpita musubiza

*Ihangane mbonye SMS yawe ntinze. Basi ejo nta kibazo twasangira*

Namaze kuyimwoherereza nuko mbona umusore uri mu myaka 30 aje agana aho ndi. Yuzuye tattoo umubiri wose nuko aramvugisha

…: Eeeh, umukobwa hano? Haciye igihe pee

*Joyce:* none ufite ikihe kibazo?

…: Ntacyo disi. Ngwino ahubwo nkwereke inshuti zanjye

Yabivuze amfata ukuboko ariko ndamwiyaka

*Joyce:* ndekura se nyine

Ako kanya yahise andekura. Nagizengo ndamukanze ariko ubanza ari uko ahubwo umurwano wari utangiye, yari agiye gufana

Ako kanya muri ring habanjemo uri buhangane na Nathan, bamuha amashyi. Nathan na we yaje kwinjira nyuma we bamuhaye amashyi y’urufaya ubanza hano ari we bemera kurenza abandi
Urugamba rwaratangiye nuko ndakurikira. Bakubitaga Nathan nkubika umutwe, nkumva akababaro mu mutima. Gusa Nathan yageze aho akubitagura uwo bahanganye kugera ubwo aguye hasi. Nahuje amaso na Nathan aramwenyura nubwo wabonaga ko ashyize amaso ku wo bahanganye. Umusifuzi yatangiye kubara amasogonda ageza ku icumi wawundi atarabyuka nuko Nathan aba aratsinze. Yahise ava muri ring yerekeza mu rwambariro nuko mpita mpaguruka ngo musangeyo.

*_Nuko aremera asiga uwo babana ajya kurara kwa Nathan none amusanze mu rwambariro? Ibi bintu ubu nta kintu biri busige ra? Agace ka 6 ntuzagacikwe_*

*

Comments