Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_JOYCE_
Navuye aho nari ndi nuko nerekeza mu rwambariro aho nari mubonye yinjira. Nagendaga nsubiramo *mumpe akayira* kubera abantu bari benshi kandi babyigana bamwe basimbuka babyina, abandi bari kwimyoza mbese buri wese yari mu bye bitewe nuko yungutse cyangwa yahombye.
Nageze imbere y’urwambariro mbanza gushyira ubwenge ku gihe nsanga ntabwo nkwiriye kwinjiramo kuko uri ni urwambariro rw’abagabo. Nahisemo guhagarara ku muryango hanze nkamutegereza. Mu gihe mutegereje nafashe telefoni ngo mbe nsoma message nandikiwe nibwo nagwaga ku ya Chloe
*Ntugire ikibazo chouchou gusa ejo nanjye ntibyankundira ubwo tubonane kuwa mbere. Bisou*
Aha ntacyo ndenzaho nanjye. Nibwo Nathan yasohokaga mu rwambariro, agakapu ku rutugu
*Nathan:* icyuki noneho twitahire
Yahise amfata ku rutugu dusohoka dufatanye urunana ariko ubushagarira n’urumeza ntabwo byari kubura kuza kuko igihe cyose ankozeho ni ko niyumva neza neza
*Joyce:* hagati aho, bravo rwose ukinnye neza
*Nathan:* urakoze cyane. None se ntabwo wigeze ugiramo akantu k’ubwoba?
*Joyce:* urebye ntabwo nabugize cyane kuko narimo nitekerereza ibindi
Gusa naramubeshyaga yahise anandeba araseka. Twahise twinjira mu modoka ngo twitahire
Mu nzira dutaha bwari bwije cyane nuko nsinzirira mu modoka. Ubwo twageraga iwe numvise ankomanga ku rutugu nuko ndakanguka, mbona neza neza isura ye hafi y’iyanjye.
*Nathan:* kanguka twagezeyo
Twavuye mu modoka nuko twinjira mu nzu mpita njya mu cyumba ndaryama, sinamenye igihe nasinziririye
10h00
Nakangutse ahangana saa yine. Narabyutse nuko ngana mu gikoni nibwo nasangaga Nathan ari mu gikoni, yambaye agakabutura gusa hejuru yambaye ubusa, arimo guteka umureti.
*Joyce:* mwaramutse
*Nathan:* waramutse. Waraye neza se
*Joyce:* yego naraye neza. Wowe se? nta mavunane ufite?
*Nathan:* oya naraye neza, erega ibi maze kubimenyera nibwo buzima mbamo.
Twaricaye nuko turya umureti tunywa n’ikawa, tuganira kuri gahunda buri wese afite uyu munsi maze birangiye njya koga.
Ubwo navaga koga nibwo nasanze SMS muri telefoni yanjye.
_ELYSA_
Ubu ni 11h00. Nabyutse numva ntabishaka kubera amavunane ariko inzara nari mfite numvaga itanyemerera kuryamira pee. Nahise mbyuka ngana mu gikoni gutegura akantu ko kurya. Natekereje kuri Joyce, rwose ejo sinamwitwayeho neza pee. Navuze amagambo ntakabaye mvuga. None ndumva irungu hano ndetse kuva yagenda ndumva nta mahoro mfite
Nibwo nahise mfata telefoni ndamwandikira.
*Joyce cherie. Sinzi aho nahera, gusa nshaka kugusaba imbabazi ku kuba narakubwiye nabi ejo. Nagusabaga basi uze kuza mu rugo tubiganireho, ndifuza ko twiyunga. Urakoze*
Namaze kuyandika ndayimwoherereza, ndizera ko atandakariye cyane ku buryo yakanga kunsubiza cyangwa se yakanga kuza.
_JOYCE_
Nasomye SMS nandikiwe na Elysa numva ndatunguwe. Ntabwo nshaka kumusubiza ariko nanone ngomba kumwitaba nkumva icyo ashaka kumbwira. Nahise nambara nitera ka parfum gake maze nsaba Nathan kumperekeza akangezayo nuko aremera.
*Nathan:* none se ugiye kuzana ibyawe byose wasizeyo?
*Joyce:* tugende ndagusobanurira turi mu modoka
Tugeze mu modoka namusobanuriye ibya SMS nandikiwe na mushiki we ntitwagira byinshi tuvugaho.
Ubwo twageragayo twasanze hafunze ariko mfite izindi mfunguzo. Narafunguye maze turinjira
Nahise naga agakapu mu ntebe ndicara nanjye, Nathan we yahise agana mu gikoni kureba ako kunywa
*Nathan:* nukuri ndagushimiye ko ubasha kwihanganira mushiki wanjye
*Joyce:* urakoze cyane. Mpemba rero
*Nathan:* urumva wifuza igihembo se? reka nze nguhembe nta kibazo
Yahise aza aho ndi yicara mu ntebe maze aranyegera. Imitwe yacu yari yegeranye ku buryo harimo santimetero nkeya cyane. Yarandebye ndamureba nuko aba anyegereje iminwa ku yanjye aba aransomye nanjye sinazuyaje nahise mukorakora mu musatsi
Ako kanya noneho ntabwo byabaye ibinyugunyugu binyirukanka mu mubiri ahubwo neza neza byabaye nka ya nkubi y’umuyaga yiswe tsunami yanyirukanse igatigisa umubiri wose. Yansomye ku ijosi, aramanuka gato ansoma mu gituza hagati y’amabere kuko nari nambaye agapira ka V ku buryo aho amabere ahurira habonekaga.
Nanjye kwifata byaranze mba nyujije ukuboko mu mupira we ntangira kumukorakora ku nda, ubundi sinamenye igihe ururimi rwe rwagereye mu kanwa kanjye maze ntangira kurwonka ari na ko nanjye muhereza urwanjye akarwonka. Guhumeka twembi byagenderaga ku mujyo umwe, gusa ntabwo byatinze kuko nahise numva umuntu akoze ku rugi, mpita nsunika Nathan ku ruhande, ndimunyamunya na we amenya icyo gukora nuko atunganya mu mutwe no mu maso neza. Elysa yinjiye ubwo, ashyira igikapu cye hasi nuko arandeba.
Yahise andembuza
Nahagurutse bwangu ntanarebye kuri musaza we. Ibintu tumaze gukora ntabwo nshobora kubyicuza, numvaga biryoshye nuko ahubwo bimaze akanya gato cyane. Nasanze Elysa ngo numve icyo ashaka ko tuganira
*Joyce:* nakwitabye rero ngaho mbwira
*Elysa:* mu kuri sinzi icyo navuga ariko nshaka kugusaba imbabazi z’uburyo nakwitwayeho n’uko nakubwiye ejo
*Joyce:* nubwo wenda tubyoroheje ariko nta mpamvu yo kubitindaho, nta no gukomeza kubivugaho. Kuba naje ni uko namaze kubyakira kandi nakubabariye
Yahise ansekera nuko atega ibiganza turahoberana nk’ikimenyetso cyo kwiyunga. Mu mutima numvaga mubabariye ariko sinzi niba amagambo yambwiye yo nzayibagirwa, Imana ariko ibimfashemo.
Twahise dusubira muri salon dusanga Nathan ntawe ugihari. Nibajije uko bizamera ubutaha niduhura, numva isoni. Gusa nanone numvaga bikwiye ko mushimira ko yaraye ancumbikiye nuko mfata telefoni ndamwandikira
*Nashakaga kugushimira ko waraye uncumbikiye. Ni ah’ubutaha*
Aka karahagije rwose. Ese kuki ntanamushimiye kuri bisou ye? Yego ko Mana. Naba nkabije da. Gusa sinzi ibyamfashe kuko rwose ubundi niyiziho kwihagararaho ariko kuri Nathan byananiye neza neza pee. Nari nkiri kwibaza ku byabaye nibwo nahise mbona na we anshubije
*Urakoze gushima. Nizereko mushiki wanjye bikomeza neza. Ni ah’ubutaha*
Disi wagirango turi abana ba 16 batangiye gukundana. Narisetse. Nahise nshyushya amazi ndumva nkeneye koga nkaruhura umubiri ubundi nagamo ka bicarbonate gake maze mfungura umuziki ngo noge ndi kuwumva.
Akaririmbo natangiriyeho ni aka Rihanna na Calvin Harris aho bagira bati *We found Love*
ubanza ndi mu rukundo we cyangwa nataye umutwe sinabimenya. Nagiye koga numva iby’isi nabiteye umugongo byose.
**********
Bukeye nabyutse hakiri kare noneho ubanza iri joro ryanguye neza. Nambaye collant yirabura ndenzaho igipira kirekire kimeze nk’ikanzu gisa na chocolat maze mbanza kurya ibya mu gitondo ngana aho mfatira bus ntigoye nkangura Elysa kuko uyu munsi ntabwo afite isomo
Nageze ku ishuri nsanga Chloe ari kuri telefoni ibitwenge byamwishe. Ambonye yahise asezera uwo bavuganaga nuko arakupa
*Joyce:* none se wasetswaga n’iki we?
*Chloe:* sha uyu musore azamvuna imbavu. Mbega umuhungu uzi gutera story. Nyine kuwa gatandatu twahuriye muri boite, ejo turahura turasangira ariko ndamugutuye. Azi gusetsa, aganira neza ntiwabyumva
*Joyce:* waouu. Ni byiza mwana. Yitwa nde se niba atari ibanga?
*Chloe:* yitwa Arthur, gusa harimo akabazo gato
*Joyce:* ba uretse gato. Arthur nzi se cyangwa ni ukwitiranwa? Uwo nzi na we ni umunyarwenya
*Chloe:* reka si wawundi uzi da. Ni undi
*Joyce:* none ako kabazo se?
*Chloe:* nyine yambwiye ko afite copine, urumva nyine harimo limite
*Joyce:* ako niko wita akabazo toto koko? Ubanza nawe byarivanze nyamara
*Chloe:* ariko yambwiye ko nubundi batabanye neza bari hafi gutandukana
*Joyce:* ariko wowe na Berenice nzabagire nte koko? Ubwo kandi wabyemeye? Iyo biba ari ukuri ntaba yanabihingukije yari kukwihorera mugatangira ibyanyu kuko ibindi biri mu marembera nubundi. Nako reka nigire kwiga
Twahise twinjira mu ishuri nuko 12h00 zuzuye dusohoka mu ishuri tujya kureba Berenice ngo tujye kurya
Ubwo twageraga hanze ya campus nahise mbona imodoka nzi, iparitse hafi aho. Nathan. Aje gukora iki hano se, izi saha?
*_Tsunami yakica umuntu. Nathan se yatakayemo na we cyangwa afite ibindi bimugenza? Agace ka 7 ntikazagucike_*
*
Comments