logo

NEW TALENTS

Stories Group

MUSAZA WAWE Episode 7

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Nabanje guhagarara nitegereza aho aparitse. Mu mutima byandwaniyemo nibaza niba ngenda nkamusuhuza cyangwa se nikomereza nkagenda nk’aho ntamubonye
Ariko se ko yambonye ubu sinaba mbaye imfura mbi ra? Nahisemo kugenda byibuza nkamusuhuza nkabona gukomeza gahunda zanjye
Ubwo nagendaga ngana aho imodoka iparitse nagendaga nibaza mu mutima niba ari jye yaba aje kureba ariko nanone nkibaza uko yaba yamenye faculte nigamo bikanyobera. Oya buriya birahuriranye ni inshuti ye aje kureba
Namugeze iruhande, ni Nathan rwose umusore mwiza, yari yambaye t-shirt ya khaki ku ipantalo yirabura. Umusatsi we yari yogoshesheje bagaconze neza, ahaa

*Joyce:* Nathan

*Nathan:* bite se Joyce

*Joyce:* meze neza. Wowe se bite

*Nathan:* nanjye ni neza

*Joyce:* none se ko uri hano? Nyine nabazaga hari umuntu uje kureba?

*Nathan:* yego ni umupampe wanjye nje kureba ubu ndacyeka na we ari gusohoka aza

Naramwenyuye ariko muri jye numva isoni n’ikimwaro. Twese twamaze akanya ntawe uvuga, nibuka ko mfite gahunda yo gusangira na Chloe

*Joyce:* reka ngende noneho, ugire ibihe byiza

*Nathan:* sawa umunsi mwiza, icyuki

Nagannye kuri resto nubitse umutwe. Ese umwanya twamaze twacecetse buriya ni ukubera ibyabaye ejo? Cyangwa na we kuba mpagaze iruhande rwe byamuteraga isoni? Gusa jyewe numvaga zanyishe bwa mbere kuko nari nabanje kwishyiramo ko ari jye aje kureba, bwa kabiri kuko nari ndi iruhande rw’umuntu twasomanye ejo.
Twageze muri resto dusanga na Berenice arahari nuko twicara ku meza amwe dutanga commande
Twatangiye kuganira ku biruhuko byari biri hafi kuba. Chloe yatubwiye ko azahita yigira ku mazi na mukuru we, Berenice we azaguma hano mu mugi, ababyeyi be bazaba barahaje gutembera. Jyewe nzaba ndi kumwe na Elysa kavukire, natwe tuzashaka icyo tuzaba dukora muri ibyo biruhuko, ntawamenya
Ibyokurya byaraje turarya nuko tumaze kurya turasohoka. Chloe yahise ataha naho Berenice ansaba ko tujyana iwe akagira akantu anyereka. Bwari n’ubwa mbere ndi bube ngiye aho acumbitse nuko turajyana

*Joyce:* sha uba ahantu heza mwana

*Berenice:* nubundi utuntu duto twose tuba twiza. Jyewe mba mbona ari hato cyane gusa ndi umunyeshuri nta kindi narenzaho da

*Joyce:* ngo ni ntoya se gute koko? Ubu se ifite ibihe bipimo?

*Berenice:* ifite metero eshatu kuri enye. Ntubibona ko ntakindi kintu nakongeramo koko?

*Joyce:* reka ku muntu umwe harahagije nawe ntugakabye

Namubajije ikintu ashaka kunyereka ambwira ko atari icyo ashaka kunyereka ahubwo ari inama ashaka kungisha. Yashakaga gutungura murumuna we Paola akamukorera anniversaire. Azaba yujuje imyaka 21. Twaganiriye ku buryo twayiteguramo, nuko nyuma y’amasaha make byose tubishyize ku murongo ndataha.

Ubwo nageraga iwacu nasanze Elysa ari kumwe na Nathan bari mu gikoni

*Elysa:* waouu bite se Joyce? Wiriwe neza?

Joyce:* sha meze neza. Wowe se bite?

Aho kunsubiza yakomeje kwiganirira na musaza we. Sinabitinzeho nahise ngana mu cyumba cyanjye nkuramo imyenda mbanza kujya koga numvaga nshaka koga ubundi nkaryama
Namaze koga nambara jogging n’isengeri nuko mfata laptop njya mu buriri.
Ako kanya numvise umuntu akomanga ku rugi rw’icyumba cyanjye. Namuhaye karibu, mbona ni Nathan uje
Yarinjiye arongera akingaho maze yicara ku buriri, andeba mu maso.

*Joyce:* hari ikintu ushaka?

*Nathan:* yego, ndashaka kukuvugisha

*Joyce:* nguteze amatwi

*Nathan:* nashakaga kugusaba imbabazi ku byabaye ejo kuko kuva twasomana ndabona hagati yacu bitameze neza, wahindutse, urakonje cyane. Ahari sinakabaye narabikoze

Ari kwicuza? Jyewe ndumva ntabyicuza ahubwo byarandyoheye birananshimisha. Muri jye numvise inkota insogota mu mutima rwose, uyu mugabo sinzi

*Joyce:* uri kwicuza se?

*Nathan:* oya sindi kwicuza ariko ndumva ntakabaye naragusomye pee

*Joyce:* ubwo nyine nanjye niyongereye mu mubare w’abandi

*Nathan:* ngo iki? Kuki uvuze utyo? Urandeba ukabona ndi ba basore bakusanya abakobwa amagana bababeshyabeshya? Urabona ndi umuhehesi se? sha burya ndabibonye koko ntabwo unzi.

Sinzi uko byagenze gusa amarira numvise agiye gutemba ariko ndumva ntashaka kurira rwose pee. Narihanganye ndimunyamunya

*Joyce:* ntabwo nkuzi ni byo. Ariko se niba wicuza kuki wansomye?

*Nathan:* umva Joyce mbabarira wirira. Urabizi nta birenze twakoze uretse gusomana. Urabizi kandi uri inshuti magara ya mushiki wanjye, rero sinifuzaga ko haza agatotsi hagati yanyu kubera jye…

*Joyce:* mbabarira rekera aho. Wivanga mushiki wawe muri ibi rwose. Urandeba ukabona nanjye ndi wa mukobwa ugenda asoma abasore bose ahuye na bo…

Ntiyatumye ndangiza interuro ahubwo nahise numva iminwa ye yageze ku yanjye. Simbabeshye iminwa ye nari nyikumbuye. Azi gusomana pee. Iminwa yaromatanye indimi zirasuhuzanya, nuko haciye akanya andeba mu maso nuko aranyongorera:

*Nathan:* oyaaa, ntabwo mbyicuza.

Twarebanye mu maso akanya katari gato nuko aransekera ankorakora ku itama. Ibinyugunyugu byatangiye kuguruka mbyumva mu nda
Yankuyeho ukuboko nuko ava ku buriri. Numvaga yagumana nanjye umwanya munini
Yageze ku rugi anyifuriza ijoro ryiza ansekera nuko aragenda. Nahise niyorosa ndara ntekereza Nathan umaze kunsoma, ndasinzira
Nakangutse ahagana saa mbiri, uyu ni wo munsi wa nyuma ubundi tugatangira ibiruhuko by’ibyumweru bitatu
Saa kumi ndi kuva ku ishuri, nicaye muri bus, harya nari nicaye cyangwa nari mpagaze muri shirumuteto? Sinibuka gusa telefoni yarasonnye mbona ni SMS ya Nathan

*Bite Joyce. Nashakaga kukubaza niba ubu ufite akanya, nkaza kugusaba imbabazi ko ejo nakurijije*

Nasomye iyo SMS ndisetsa. Burya se na we yaba romantique ra? Ubundi se bitwaye iki? Nahise musubiza

*Nta kibazo ndi mu modoka ntaha ubwo duhurire iwacu*

Naramwenyuye kuko numvaga ngiye kongera kubona Nathan nubwo n’ejo nari namubonye. Nageze mu rugo nsanga ahagaze imbere y’iwacu, afite itabi mu ntoki

*Joyce:* unywa itabi se burya? Ntuzi ko ryangiza ubuzima koko

*Nathan:* ntumbwire ko utangiye kumpangayikira

*Joyce:* niko bimeze

Twahise tuva aho tugenda dutembera mu nzira tunaganira, kari akanya keza ko kurushaho kumenyana. Twaganiriye kuri byinshi ibyo dukunda n’ibyo twanga, ubwana bwacu mbese buri wese yibwiye undi
Nyuma yo kuganira umwanya utari muto yansabye ko twajyana iwe ndemera nuko tugezeyo twumvikana ko tugiye gutegura ibyokurya.
Twahise tujya mu gikoni dushaka icyo twategura cyihuse nuko nsanga afite amafi akawushije, duhita duteka ubugari n’amafi. Twatekaga tuganira ndetse dukina nkumva neza neza turi mu isi ya twenyine.
Twamaze kurya nuko arahaguruka ajya mu cyumba cye nsigara ndi kwandurura nanjye, maze kwandurura arambwira ninze mu cyumba
Nagezemo nsanga ari kumva akaririmbo ka Celine Dion na Garou, *Sous le vent*

Nageze mu cyumba ahita andambika ku buriri, anjya hejuru atangira kunsoma ku munwa, amanuka agana ku ijosi. Yari agiye kunkuramo umupira ndamubuza

*Joyce:* oya Nathan, ndumva ntabishaka, mbabrira rwose

Ahari mwangaya cyangwa mwanshima ariko numvaga aka kanya ntahita ndyamana na we, naba nihuse rwose. Nshaka igihe gihagije. Yahise areka ibyo yarimo arahaguruka nuko asohoka mu cyumba. Nizere ko ntamubabaje

*_Nanjye simbizi buriya Nathan ni we ubizi niba ababaye cyangwa atababaye. Agace ka 8 ntikazagucike_*

*

Comments