logo

NEW TALENTS

Stories Group

MUSAZA WAWE Ep8

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Nahise nanjye nsohoka mu cyumba ngo ndebe aho yerekeje nuko musanga yicaye muri salon. Nari nabanje gutekereza yuko yasohotse mu nzu yivumbuye da

*Joyce :* Nathan umeze neza ?

*Nathan :* yego meze neza nta kibazo

*Joyce:* wimbeshya ndabibona warakaye. Gusa niba nakubwiye ko numva bitandimo cyangwa se ntiteguye sinzi impamvu utanyumva

Ubwo namubwiraga ayo magambo nanjye nicara mu ntebe iruhande rwe

*Nathan:* ariko se ni gute wemera ko dusomana ariko ibindi…

*Joyce:* ba uretse. None wowe icyo ushaka ni iki? Kuryamana gusa nibyo wishakira

*Nathan :* si byo navuze gusa ndumva ntari kubyumva neza nanone

*Joyce :* ndumva nanjye ntari kubyumva neza rwose. Gusa nshobora kuba ndi mu kuri. Uri ba basore bumva ko umubano n’umukobwa ugomba gushingira ku mibonano gusa. Hagati aho urabeho, reka ntahe

Nahise nsohoka iwe nuko ngeze ku muhanda ntega moto iranjyana ingeza mu rugo. Nagezeyo nsanga Elysa adahari na we.
Nahise nkuramo njya muri douche ubundi njya mu buriri ndiryamira. Nahise nsinzira bidatinze.

Ahagana saa tanu za mu gitondo nibwo navuye mu buriri. Ibiruhuko ni byiza nari nkumbuye kuryamira rwose. Narebye kuri telefoni ko ntawambuze, nsanga Nathan yampamagaye, we ndumva nta mpamvu. Ndumva nkimurakariye
Nanasanzemo SMS ya Berenice

*Umva mwana hari ahantu navumbuye heza mu mugi umuntu yafatira akantu. Niba ufite akanya twaza kwikozayo ikigoroba. Niba ubyemeye umbwire nze kugufata*

Gusohoka ntabwo nabyanga na gato rwose nahise musubiza

*Nta kibazo rwose ungereho 18h00 mu kadomo ndaba niteguye*

Narebye muri garde-robe mbona nta myenda mishya irimo, simperuka gukora shopping. Ndabona nkeneye indi myenda. Ubwo nasohokaga mu cyumba ngo nshake icyo narya nibwo na Elysa yasohotse mu cyumba cye

*Elysa:* bite se?

*Joyce:* sawa mwana. None se ejo wari hehe we?

*Elysa :* uribuka wa musore wo muri boite, umwe twatahanye ?

*Joyce:* ntumbwire ko byahise bivamo ikintu kizima ariko

*Elysa:*  yego. Gusa nnzamugpresenta ari uko bimaze gufatika neza da

*Joyce:* nta kibazo rwose. Harya yitwa nde?

*Elysa:* yitwa Anthony

*Joyce:* byiza cyane. None se ufite akanya ngo umperekeze mu kanya njye gukora shopping? Nta myenda mizima nsigaranye rwose

*Elysa :* nta kibazo reka nkarabe nze tugende

Nanjye nahise njya kwambara nuko ndisiga maze ntegereza ko Elysa asoza kwitegura maze turagenda ku maduka guhaha ibyo dukeneye
Twamaze amasaha agera muri abiri turi guhaha nuko ndishyura turataha
Twageze mu rugo ahagana 17h15. Nahise nambara ikanzu yirabura igera mu mavi, kandi inyegereye.
Inkweto zo nambaye haut-talons ubundi nitera ka makeup kadakabije maze  ndicara ntegereza ko Berenice aza kumfata tukagenda
Na we ntiyatinze kuko igihe twavuganye kigeze yanyoherereje SMS ambwira yuko aparitse hanze y’iwacu, nuko nsezera Elysa mubwira ko nsohotse.

Hahantu twagezeyo, hari mu myubako nziza cyane, ifite imbuga ngari, irimo imitaka, za bungalows nkeya, 
Hari n’akabyiniro, amatara y’amabara yose, umuziki wo birumvikana ntiwabura. Twasnze hamaze kugera abantu batari bake rwose
Twicaye ku meza dutanga commande nuko ubwo nitegerezaga abantu bari kubyina, nabonye itsinda ry’abasore. Muri iryo tsinda nabonyemo umuntu nzi. Nathan. 
Nahise mpindukiza umutwe bwangu nk’aho nta kibaye nuko ntangira kuganiriza Berenice ibintu bitandukanye ngo nirengangize ibyo maze kubona
Byageze aho Berenice ansaba ko tujya kubyina nuko musaba ko twerekeza ku rundi ruhande sinashakaga kubyinira ku ruhande Nathan ariho rwose.

Twaragiye kuri urwo ruhande turabyina ariko amaso yanjye naje kuyararanganya nyahuza na Nathan aramwenyurira yikomereza gahunda ze nanjye izanjye.
Gusa ubwo natangiraga kujya muri mood nyayo y’umuziki no kwirekura nishimiye ibijya mbere nibwo nahindukiye nuko mbona Nathan yahuje umunwa neza neza n’umukobwa barimo kubyinana.

Nabarebye akanya gato nuko ndahindukira. Ndabyemera ntabwo jye na we turi mu rukundo ariko sinabeshya ko kubona asoma undi mukobwa bitambabaje pee. Umuntu duherukana ejo, none atangiye gusomana anabizi ko ndi aho hafi? Nako buriya namwimye uriya we yemeye kuza kumuha
Nagerageje gukomeza kubyina ariko byarananiye numvaga ntazi ibyo ndimo nuko mpita nisubirira aho twari turi ndicara
Numvaga namurakariye cyane nanamwnaze rwose. Ukuntu nari nishyizemo ko atandukanye n’abandi naho nibeshyaga rwose burya pee. Ikindi kibazo, kuki koko aho ngiye hose mpamusanga ubundi bite bye.

Berenice yaje kuza na we aricara ambaza niba meze neza mubeshya yuko ari ukubera inzoga nanyoye. Sinzi niba ari bubyemere ko mubwije ukuri ariko se ubu koko njyeho mubwire ngo ni ukubera Nathan? Yahita ambwira ko ndi ikigoryi ndabizi neza rero nta mpamvu yo kwivamo

Yarabibonye ko ntameze neza ni ko kunsaba ko twkitahira nuko mfata isakoshi ndasohoka ariko ntarakingura ngo nsohoke numva umuntu amfashe ukuboko, mpindukiye mbona ni Nathan.

*Nathan :* uhise utaha se ?

Uyu se ubu afashwe n’ibiki koko ? ko ntazanye na we arambaza iki

*Joyce :* ndekura, nshaka gutaha

Yarandekuye nuko ndakingura ngenda ngana aho Berenice yari yaparitse imodoka.
Nasanze yamaze kwicara mu modoka ari guhindaguranya imiziki ngo ahitemo uwo tugenda twumva.

*Berenice:* ariko mbwiza ukuri, ni inzoga gusa yaguhinduye gutyo cyangwa hari ikindi kibazo ntazi ?

*Joyce:* ariko urabizi ko inzoga rwose Atari ibintu byanjye. Ni akamenyero gake

Yahise arekurira indirimbo ya Sean Paul yitwa *she doesn’t mind* tugenda twayagaye tuyisubiramo turirimba wenda byangaruramo morale

tugeze iwacu nasezeye Berenice nuko ninjira mu nzu. Ngikingura urugi nakubiswe n’inkuba
Elysa yicaye mu ntebe hejuru ye hari umuhungu, ibyo bakoraga namwe mwabyibwira.
Nahise ninjira mu cyumba cyanjye bwangu ubundi ndifungirana. Imana ishimwe ko mu cyumba cyanjye habamo douche na toilette sindi busohoke vuba
Icyakora Elysa asigaye akabije pee. Iyi mico ubundi sinari nyimuziho sinzi ukuntu rwose yayanduye pee.

Nahise njya koga nuko mvuyeyo nsanga Nathan yanyandikiye. Nabaye ntaranafungura SMS amashusho nabonye mu kanya angaruka mu mutwe ako kanya hanagaruka ayanjye na we dusomana nkanga ko turyamana
Nahise mfungura ya SMS

*Bite se ? Mu kanya ku kabari nabonaga utameze neza ariko*

Ese ubu ari kubyikoresha ra ? ayobewe se ibyo yakoze ubu ngubu ku buryo yambaza ubusa bigeze aha ra ? nafashe laptop mba nirebera filimi gusa hashize akanya numva nta mpamvu yo kutamusubiza da

*Njye meze neza ahubwo baza n’iyo nshuti yawe ko imeze neza*
Numvaga umujinya wanyishe sinshaka ko akomeza kunyigiraho indyarya. Na we ntiyatinze kunsubiza

*Uravuga uwuhe ? umwe twasomanye mu kabari ? uriya si inshuti yanjye ahubwo nari nasinze na we akomeza kunyishinzaho nshiduka byabaye*

Ubu nyine ashaka kunyereka ko we nta kosa yakoze byatewe na wa mukobwa bari bari kumwe

Nahise nanjye musubiza

*Ntabwo ari ukugufuhira gusa nanjye sinkunda umuntu ushaka kumfata nk’akagoryi k’umukobwa. Gusa uko nagukekaga koko sinibeshye*

Ndarakaye ndababaye ariko nanone ntabwo nshaka kumutuka cyangwa kumubwira nabi. Niyo mpamvu ndi gukoresha amagambo yoroshye ariko niba yumva arumva. Yahise nanone ansubiza

*Umva sinkunda kuvuga ibintu nk’ibi kuri chat. Ubutaha nitubonana tuzabivuganaho neza*

Nahise musubiza ako kanya nanjye

*Ubutaha ntibizabaho, turangirize aha. Uramuke*

Nahise nzimya telefoni ngo atavaho akomeza kunyandikira ubundi ndeba film niturije

*_Tubyite gufuha byo gukunda cyangwa se hari ibindi ? ubundi se kuki byabaye koko ? Agace ka 9 ntuzagacikwe_*

*

Comments