Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_NATHAN_
Numvaga muri jye nari mfite kwereka Joyce ko uko ankeka atari ko meze ariko ndabona nisibiye amayira rwose. Ubusanzwe nta nubwo nkunda erega aba bakobwa baba bambaye za mukondowazi amabere hahishe imoko gusa. Rwose ntabwo mbakunda ahubwo bibaye nka ya ndirimbo ya wa muhungu ngo nzize agatama. Nari nanyoye kandi rwose uretse kumusoma ku munwa turi kubyinana nta kindi nakoze
Ubwo kuri chat Joyce yansezeraga nirinze kugira ikindi narenzaho, ntabwo mbikunda kuvuga amagambo menshi kuri chat rwose
Gusa ntababeshye numva mukunda pee. Ubona ari umukobwa wiyubaha kandi akihagararaho, aba bakobwa bateye nka we basigaye baboneka hacye rwose.
Yego umunsi anyima narababaye ariko kumbwira ko ndi muri ba basore baheheta birambabaza, nubwo ari ko ndi kumwiyereka
_JOYCE_
Nabyutse numva noneho nabera ntashonje nuko ngana mu gikoni gutegura icyayi ngo ninywere maze kugitegura nicara ku rubaraza hanze. Nkunda kureba abantu banyuraho bagenda, mba mbona ari byiza kureba urwo rujya n’uruza.
Uyu munsi hari byinshi nshaka gukorera kuri laptop. Nahise nambara agakanzu ubundi nicara muri salon ntangira gukora ibyo nshaka gukora, dore ko ndi no mu rugo jyenyine uyu munsi
Ahagana saa munani nibwo numvise naniwe ndarekera ubundi ngana mu gikoni gutegura akantu ko kurya nuko maze kurya mpitamo kureba filimi, ngo mbe nduhuka mu mutwe
Kwirirwa mu rugo jyenyine simbimenyereye rwose si ibintu byanjye. Nahise mfata ecouteurs ubundi nambara jogging nsohoka mu nzu ntangira gutembera. Numvaga nshaka kuba nduhura mu mutwe
Nyuma y’iminota nka 30 ndi kugenda, Nathan yarampamagaye nuko nditaba
*Joyce:* allo
*Nathan:* oui allo. Umeze neza?
*Joyce:* yego meze neza. Kuki se umpamagaye?
*Nathan:* numvaga nshaka ko tuvugana ku byabaye ejo nkanagusaba imbabazi. Ese washaka aho duhurira?
*Joyce:* jyewe ntacyo mfite nkubwira ariko
*Nathan:* jyewe ndagifite ahubwo, wambonera umwanya?
Nahise murangira aho ngeze maze ambwira ko mu minota 15 aba angezeho
Narakupye. Mpfa kuba namuteguje yuko jyewe ntacyo mfite cyo kumubwira. Nicaye ahantu ambwiye ko ansanga mba niyumvira umuziki. Kuri iyi nshuro noneho nahisemo kuba numva iz’iwacu, maze ntangirira ku za kera, mba niyumvira iyitwa *Ni wowe wenyine* ya The brothers.
nibwo ndi kuyumva Nathan yangeze iruhande ndahaguruka musoma ku itama ndongera ndicara ntegereza icyo ambwira
*Nathan:* ndabizi kandi ndabyumva ko ibyabaye byakurakaje ariko nakwibutsaga ko jye nawe tudakundana
*Joyce:* yego ni ko bimeze ariko byibuze hari akantu unziho. Ndetse urabizi ko ku bahungu ngerageza kwifata uko nshoboye kose. Niba naragusomye ni uko hari umwanya naguhaye rero ni uko naguhaye agaciro, kujya kwirirwa usomana ahandi rwose oya
*Nathan:* ni ukuri umbabarire
Ubu nyine ngo akaba asabye imbabazi. Ariko rwose baransetsa.
*Joyce:* nizereko ibyo wanshakiraga birangiye rero
*Nathan:* niba utazongera kungendera kure, nta kibazo
*Joyce:* ahubwo reka ntahe ndumva ntangiye gukonja
*Nathan:* si ibyo navugaga. Utangiye kungendera kure koko
*Joyce:* ntabwo ari ukukugendera kure nyamara. N’ikimenyimenyi ngwino tujye gusangira agakawa muri resto
*Nathan:* ntabwo nabyanga rwose tugende ahubwo
Twavuye aho twerekeza kuri restaurent imwe nuko dutanga commande maze turicara dutangira kuganira
*Joyce:* ariko ntabwo urambwira impamvu wavuye mu cyaro ukagaruka mu mugi
Yabanje kwiruhutsa. Ndabizi nshobora kuba ndengereye nkabaza mu gihe kidakwiye ariko ndumva nifuza kubimenya. Namurebye mu maso nuko aratangira
*Nathan:* hariya hantu birakaze ibyaho. Nagiyeyo kuko numvaga nshaka ahantu hatuje nzajya nkora imyitozo neza, ahantu ntazahura n’ibirangaza byinshi mbese. Gusa nagiyeyo ntafite aho kuba nuko mbana n’umusore twari tuziranye. Hashize igihe nta marushanwa aba, mafaranga nagendanye arashira, kuko ni ko kazi konyine nkora, gutera amakofi nibyo bintunze. Nibwo rero nisanze ndi gucuruza urumogi ngo ndebe ko nabona agafaranga
Nibwo narayabonye ariko nanone nikururira abanzi benshi pee. Nararwanye, narashwanye. Nabonye rero ntawundi muti mfata ayo nari maze gukusanya ngaruka mu mugi, ubu byibuze numva ntuje
Amagambo ye yankoze ku mutima gusa anantera ubwoba. Jye navukiye mu muryango utuje, inkuru nk’izi nazumvaga mu bitabo na filimi gusa. Gusa nanone byarabaye nyine
*Joyce:* ntakubeshye ndumva ntazi icyo narenzaho
*Nathan:* oya si ngombwa ahubwo utumye numva nduhutse kuba mbashije kugira uwo mbiganiriza.
Naramwenyuye nuko dukomeza kuganira ku bindi kugera ubwo hageze ko dutandukana agataha nanjye ngataha.
Gusa nabaye ntaragera mu nzu mbona SMS ya Nathan
*Umva nibagiwe kukubwira ko mfite match uyu mugoroba. Ubu se ntiwaza kumperekeza?*
Nahise musubiza ko nta kibazo nuko ambwira yuko ari buze kundeba mu isaha imwe tukagenda. Nahise nitunganya nambara imyenda igendanye n’aho ngiye kujya nuko mara kwitegura na we ambwira ko ahageze maze ndasohoka turagenda
***********
Ubwo match yarangiraga, birumvikana yari yayitsinze yambwiye ko agiye kumperekeza tugataha nuko aramperekeza angeza mu rugo
Nagezeyo nshaka imfunguzo mu isakoshi, ndashakishaaaa ngera nubwo ibirimo byose mbisuka hasi ariko ndazibura pee. Izi mfunguzo se nazitaye hehe ubu? Byari bigeze saa tanu ndakeka ubu Elysa atarasinzira. Namuhamagaye kuri telefoni ndakomanga ariko mbura umpa karibu neza neza
*Nathan:* ngwino ujye kurara iwanjye
Ntayandi mahitamo nari mfite nuko ndemera turagenda. Gusa ubwo twageraga iwe nibutse ko nta kintu kindi nagendanye
*Joyce:* Nathan, ko nta mwenda ndarana mfite se kandi ko ntamenyereye kurara natumbuje
*Nathan:* reka nkurebere ko mbona uwo wakambara
Yagarukanye umupira muremure nuko ninjira mu bwogero mbanza gukuramo iyo nari nambaye nyizinga neza nyishyira mu isakoshi maze ndoga ubundi nambara wa mupira nsanga urangera munsi y’ikibuno ariko ntabwo byari binyambitse ubusa cyane. Ikindi nakunze hahumuragamo umubavu yitera, ndi burare mwumva
Nagarutse muri salon nsanga yicaye mu ntebe areba muri plafond ubanza ibitekerezo byamubanye byinshi rwose. Nkimugera iruhande yarahindukiye nuko aramvugisha
*Nathan:* ryama ku buriri jyewe ndirarira hano
*Joyce:* oya ariko nawe
*Nathan:* singusaba ndagutegetse
*Joyce:* ariko…
Ntiyaretse ndangiza interuro navugaga yahise ahaguruka anterura nk’uterura agafuka arantetebana angeza ku buriri. Yandambitse ku buriri aranyitegereza mu maso nanjye ndamureba numva nahita musoma ariko nibutse ibyo yakoreye mu kabari ndifata
*Joyce:* urakoze cyane
Yarahagurutse ansiga ku buriri nuko aragenda ageze ku muryango arahindukira
*Nathan:* ijoro ryiza, Joyce.
*Joyce:* nawe ijoro ryiza
Amaze kugenda sinahise nsinzira ahubwo nibajije byinshi ku mubano wacu. Sinzi niba ari ubuvandimwe cyangwa se urukundo, rwose ndabona biri kugenda bifata umurego. Gusa sinabitinzeho cyane, nahise ninjira mu mashuka ndaryama.
*_Ubu ni ubwitonzi cyangwa ni ugushaka kwigira mwiza? Ese bizarangira bite? Agace ka 10 ntuzagacikwe_*
Comments